Category: Uncategorized

  • Haruna Niyonzima arasabwa gukora ibikomeye muri Yanga #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima arasabwa gukora ibikomeye muri Yanga

    Umutoza mushya w’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, Kaze Cedric yasabye abakinnyi barimo Haruna Niyonzima bashinzwe gutanga imipira ivamo ibitego kuri ba rutahizamu kongera iyo mipira kuko ari bo batuma ikipe itarimo gutsinda ibitego byinshi.

    Aganira na Championi, Kaze yavuze ko urwego rwa ba rutahizamu Yanga ifite ari rwiza akaba ababona ko aba bakinnyi bananiwe gukora ibyo basabwa bitewe n’abakinnyi bagomba kubashakira imipira yo gutsinda.

    Ati'kuva nkiri muri Canada nari mbizi ko ikibazo kiri mu ikipe ari ikibazo cy’ubusatirizi butabasha gutsinda ibitego byinshi. Ni ikibazo ngomba gushakira umuti byihuse. Ba rutahizamu Sarpong na Yacouba bigaragara ko bananiwe gutsinda bitewe n’abakinnyi bo hagati bananiwe kuzuza inshingano zabo neza harimo kubaha imipira myiza yo gutsinda.'

    Yakomeje avuga ko yatangiye gukora kuri iki kibazo ku buryo abakinnyi bafite izi nshingano nka Haruna Niyonzima, Feisal Salum, Mkoko Tonombe na Carlos Fernandez 'Carlinhos’ arimo gukora ibishoboka byose ngo buzuze inshingano zabo.

    Mu mikino ya sampiyona 6 Yanga imaze gutsindamo imikino 5 inganya umwe, muri iyo mukino yose ikaba yarinjije ibitego 7.

    Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi basabwe gukora cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-arasabwa-gukora-ibikomeye-muri-yanga

  • Meddie Kagere yamaze impungenge abari bahangayitse #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuvuga ko azagaruka mu kibuga nyuma y’ibyumweru 3 kubera imvune, rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere ukinira Simba SC yijeje abakunzi b’iyi kipe ko arimo gukira ndetse mu minsi mike ari bube yatangiye imyitozo.

    Uyu rutahizamu yagize ikibazo cy’imvune ku mukino wa JKT Tanzania banatsinze 4-0 atsindamo ibitego wabaye ku wa 4 Ukwakira.

    Nyuma y’aho ubuyobozi bwa Simba SC bwatangaje ko azamara hanze ibyumweru 3 akabona gutangira imyitozo, byari byitezwe ko azatangira imyitozo ku wa 6 Ugushyingo 2020, bivuze ko atari kuzakina umukino wa Yanga uzaba ku wa 7 Ugushyingo ndetse n’uwo u Rwanda ruzakinamo na Cape Verde tariki ya 11 Ugushyingo 2020 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

    Uyu rutahizamu akaba yahumurije abakunzi ba Simba SC n’ab’Amavubi ko mu minsi ya vuba ari buze gutangira imyitozo iyo mikino akazayikina.

    Yagize ati'nyuma yo kuvunika ubu ndi mu mwanya wo kugenda nkira neza. Nahawe iminsi yo kuruhuka nzagaruka mu myitozo bisanzwe mu minsi mike rwose iri imbere. Nta mpamvu yo guhangayika.'

    Meddie Kagere akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi ba Simba SC bagize imvune barimo Gerson Fraga, John Bocco ariko we yatangiye imyitozo yoroheje na Cris Mugalu wagize ikibazo cy’igupfa ry’ikibero aho rirangirira.

    Meddie Kagere yamaze impungenge abatekerezaga ko azamara igihe kinini hanze y’ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yamaze-impungenge-abari-bahangayitse

  • One arrested over destruction of electricity infrastructure #rwanda #RwOT

    Hakizimana was arrested red-handed in Gatore Sector, Cyunuzi Cell, where he was found digging up the electric rods.

    He was also found with other metals and tubes, which he allegedly stole from pylons, according to Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, the police spokesperson for the Eastern region.

    'Residents in Gatore have been reporting these acts of vandalising electric infrastructure, and suspected Hakizimana to be behind them” CIP Twizeyimana said.

    He added: “In the morning of October 19, a resident called the Police after seeing Hakizimana vandalising pylons. Police officers found him unearthing lightning rods but had already cut other metals and tubes from other pylons.”

    Hakizimana was also recently reported by Rwanda Energy Group (REG) officials in Kirehe, who had found him unearthing lightning rods from pylons.

    At the time, Hakizimana escaped from the REG officials, who tried to apprehend and hand him over to law enforcement organs.

    The spokesperson lauded the support of Kirehe community policing partners, who disclosed the destruction and facilitated the arrest of the prime suspect.

    Hakizimana was handed over to Rwanda Investigation Bureau (RIB) for further legal process.

    According to article 182 of the law relating to offences and penalties in general in Rwanda, 'any person, who maliciously demolishes or damages in any way, in whole or in part of construction, building, bridge, dams, water pipes and their routes, railway rails or any other means of communication or electric power infrastructure, wells or any other constructions, which do not belong to him/her, commits an offence.

    Upon conviction, he/she is liable to imprisonment for a term of not less than three (3) years and not more than five (5) years with a fine of not less than Frw3 million and not more than Frw5 million.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/one-arrested-over-destruction-of-electricity-infrastructure

  • Police burst traffickers of skin bleaching products #rwanda #RwOT

    At about 11 am on Thursday, October 22, Police officers raided the house where skin whitening lotions, soaps and oils that filled three pick-up vehicles, were recovered.
    Three people including the owner of the store identified as Eric Mizero, one of his suppliers Lousie Sinumvayabo and another dealer called Jesca Kamaliza, were arrested in the process.

    Mizero was also arrested red-handed handing over Frw850,000, which is part of Frw1 million bribe he had promised Police officers so as to prevent his arrest and seizure of his illegal goods.

    The seized banned products were in various brands including Diana, White Max, Peau Jaune, Diproson and Naomi.

    Others include Carolight, Faiza Beauty cream, Epiderm cream, Extra Claire and Coco pulp.

    Mizero explained that his suppliers bring the products clandestinely in small quantities to prevent being detected.

    One of the suspects, Sinumvayabo had at the time brought new consignments of skin whitening products.

    Mizero and Kamaliza also have shops in Biryogo, Nyamirambo which deal in skin bleaching products.

    RNP spokesperson, CP John Bosco Kabera said that these are acts of fraud, trafficking of banned and dangerous products, illegal cross-border during the process of smuggling or trafficking, and bribery, all which are punishable by law.

    “This is what we normally say; besides evading taxes, smuggling also brings into market outlawed and harmful products like these lotions, which were identified as dangerous to human skin and health in general, and ultimately banned in Rwanda,” CP Kabera said.

    The seized whitening products are among the 1,342 listed cream and oil brands with hydroquinone and mercury, which are prohibited in Rwanda.

    The skin bleaching products are labeled illegal under the ministerial order determining the list of cosmetics, whose use is prohibited in Rwanda; the law on organization, functioning, and competence of the Council of Pharmacists; and the law relating to the regulation and inspection of food and pharmaceutical products.

    Mercury and hydroquinone cause liver damage, reduce resistance to bacterial and fungal infections, and increase anxiety, according to the World Health Organization.

    If it enters the bloodstream, it also results into fatal liver and kidney damage, although medics say the most immediate visible side effect is skin scarring.

    Health experts confirm that prolonged use of corticosteroid creams and lotions can also decrease levels of collagen in the skin.

    Collagen strengthens and supports the skin, and a reduced amount can increase the risk of striae commonly known as stretch marks.

    “We have been carrying out awareness against sell and use of banned creams and oils with mercury and hydroquinone, but also against bribery and corruption in general. Those, who have kept deaf ears like these three people, will face the law.
    We thank people, who continue to share information on such unlawful acts and call for enhanced spirit of community policing against these illegal practices,” CP Kabera said.

    Seized outlawed products are normally disposed of.

    However, under the East African Community Management Act, which is applicable in Rwanda, seized smuggled goods under article 199, are auctioned.

    According to article 4 of the Law on Fighting Against Corruption, any person who offers, solicits, accepts or receives, by any means, an illegal benefit for himself/herself or another person in order to render or omit a service under his or her mandate, commits an offense.

    Upon conviction, the offender is liable to imprisonment for a term of between five years and seven years, with a fine of three to five times the value of the illegal benefit solicited or received.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/police-burst-traffickers-of-skin-bleaching-products

  • Iby’ingenzi byaranze ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump na Joe Biden #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Trump yagarutse ku buryo Biden yananiwe gukemura ikibazo cy’ivangura rishingiye ku ruhu akiri umusenateri, ndetse n’igihe yari visi perezida,Trump avuga ko Biden atari igitangaza ahubwo ko ari umunyapoliki nk’abandi.

    Biden na we yagarutse ku buryo Trump nta mpinduka yakoze mu gihe amaze ayobora. Yavuze ku buryo Trump yananiwe guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kuba Abanyamerika nta bwishingizi mu kwivuza bafite, ibibazo by’ubukungu n’ibibazo by’abimukira. Hari aho Biden yageze yita Trump umuperezida uvangura ashingiye ku ruhu, avuga ko ari umuperezida mubi Amerika yagize muri ibi bihe bya vuba (modern history).

    Mu kiganiro cya mbere hagati ya Trump na Biden cyarimo urusaku kuko bavugiranagamo, batitaye ku kuba uwari uyoboye ikiganiro yarahaga umwanya buri wese. Icyo gihe basubizaga badakurikije umwanya wa buri wese. Byatumye kuri iyi nshuro hari uwari ushinzwe kureba iminota 2 buri wese yari yemerewe, yarangira uwo muntu agahita azimya micro bavugiragaho.

    COVID-19 iracyari iturufu muri aya matora

    Aya matora ya 2020 muri Amerika ashingiye cyane ku kureba uburyo Trump yitwaye mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Trump na Biden bapimwe mbere yo kwinjira aho ikiganiro cyabereye basanga batarwaye, na bake bari ahabereye icyo kiganiro basabwe kwambara udupfukamunwa.

    Biden yavuze ko hashobora kuba hagiye gupfa abandi bantu benshi muri izi mpera z’umwaka biyongera ku bandi Banyamerika ibihumbi 220 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Ubuyobozi bwa Trump bunengwa kuba atarabashije guhanga n’iki cyorezo ngo ashyireho ingamba zirengera abanyagihugu. Biden yagize ati “Umuntu ubazwa impfu z’Abanyamerika bangana gutyo ntagomba gukomeza kuba Perezida.”

    Trump we yavuze ko uburyo yakoresheje bwakijije ubuzima bw’ababarirwa muri miliyoni nyinshi. Trump na we warwaye icyo cyorezo, avuga ko yize byinshi kuri COVID-19 yongeraho ko n’ubwo kibasiye benshi muri Amerika, ariko hakiri igaruriro. Yanavuze ko urukingo rwa Covid-19 ruzaboneka mu gihe cya vuba. Abajijwe igihe ruzabonekera, yasubije ko hari icyizere ko ruzaboneka mbere y’impera z’uyu mwaka.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/iby-ingenzi-byaranze-ikiganiro-mpaka-cyahuje-donald-trump-na-joe-biden

  • Not everything will go back to normal – Kagame on travel fares #rwanda #RwOT

    He made the remarks on Thursday while officiating at the swearing-in ceremony of six new Senators who have joined the upper house.

    Addressing participants at the swearing-in ceremony of the senators, President Kagame said that while the country is coming out of the crisis caused by Coronavirus, it is unlikely that everything will return to normal.

    'I have been seeing people cry out about the problems of transport, that it is expensive. It’s a problem because when following closely on the matter of this pandemic we are now facing, as we are moving out of it, not all things can automatically go back to the way they used to be, that is why it is important to inform the public the importance of the decisions you are taking.' he said.

    President Kagame said the demands of the people were being considered but stressed that even the resumption of movements, and more activities resuming is also a good step.

    'Try to explain to the public that we are doing everything we can, that there is nothing we would not do to try and reduce the impact of these problems but that they should also look elsewhere and that solutions to problems are not always easy to find, it requires patience and good work from all of us,' he advised.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/not-everything-will-go-back-to-normal-kagame-on-travel-fares

  • Perezida Kagame yitabiriye imikino ya Basketball iri kubera muri Kigali Arena- Amafoto #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yitabiriye iyi mikino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju kuri uyu wa Gatanu,tariki 23 Ukwakira 2020.

    Iyi mikino iri kubera muri Kigali Arena, Perezida Kagame yasanze hagezweho umukino wahuzaga REG BBC ndetse na APR BBC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yitabiriye-imikino-ya-Basketball-iri-kubera-muri-Kigali-Arena-Amafoto

  • Tonzi yasohoye indirimbo”Shukuru” avuga ko kubaho k’umuntu gushingiye ku Mana #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Uwitonze Clementine (Tonzi) yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Shukuru’ irimo amagambo yo gushima Imana ku bwa byinshi byiza yakoze. Ni indirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili akaba yarayikoze asubiramo indirimbo ye ‘Shima Imana’ yakunzwe n’abatari bacye mu gihe cyashize.

    “Ni indirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili, ni indirimbo ivuga ngo shima Imana, ni version y’Igiswahiri ariko y’indirimbo yanjye yitwa Shima Imana. Ni indirimbo yakunzwe n’abantu benshi ariko kubera igihe yakorewe, hashize igihe, ama studio yari ataraza, mbese umuziki ntabwo wari ufite ireme nk’ubungubu”. Aya ni amagambo ya Tonzi ubwo yasobanuriraga INYARWANDA byinshi kuri iyi ndirimbo ye yise ‘Shukuru’.

    Yavuze ko ari indirimbo y’umuntu wese uzi ko kubaho kwe gushingiye ku Mana. Ati “Ni indirimbo y’umuntu wese uzi ko kubaho kwe gushingiye ku Mana”. Yavuze ko iyi ndirimbo ye ifite ubutumwa yifuza ko buri muntu wese yakumva, akaba ari nayo mpamvu yayikoze mu buryo bw’amashusho ashushanyije (Animated video) kuko ari uburyo bwihutisha ubutumwa umuhanzi yatanze binyuze mu ndirimbo.
    Umuhanzikazi Tonzi ni umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

    Tonzi yavuze ko abantu benshi bagiye bamusaba cyane iyi ndrimbo, aza gufata umwanzuro wo kuyikora mu rurimi rw’Igiswahili yifashishije ababizobereyemo bagendeye ku magambo agize indirimbo ye y’Ikinyarwanda, ‘Shima Imana’. Yavuze ko irimo amagambo buri umwe yafata nk’isengesho by’umwihariko abakristo kuko gusenga Imana kuri bo ari ubuzima.

    Ati “Ni amagambo ya buri munsi, nk’umukristo nzi ko gushima Imana ni ubuzima bw’abizera Imana kuko kubaho, ibyo umuntu ageraho nta kintu na kimwe umuntu yakwishoboza adafite Imana, nawe ni ubuntu wagiriwe kuba ukiriho, ntabwo ari imbaraga zawe, ibyo byose ujye wibuka kubishima kuko iturinda, ntabwo isinzira, nta n’ubwo ihunikira, ihora iturinda iteka, ihora idufitiye imigambi myiza”.

    Tonzi yashimiye umuntu wese wagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe. Yashimiye cyane InyaRwanda ishyigikira abahanzi bose nawe arimo, ashimira byimazeyo Alpha Entertainment bamuba hafi buri gihe, Clement The guitalist wamufashje kuyikora nk’uko nawe yabishakaga, ashimira uwamufashije kuyishyira mu Giswahili ari we Jado, anashimira Producer Livingstone ndetse n’uwakoze animation.
    Indirimbo ya Tonzi “Shukuru” wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Tonzi-yasohoye-indirimbo-Shukuru-avuga-ko-kubaho-k-umuntu-gushingiye-ku-Mana.html

  • Urukiko rwemeje ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukiko rwafashe icyo cyemezo uregwa adahari, aho yakurikiranaga imirimo y’urukiko ari muri gereza i Mageragere.

    Urukiko rwatesheje agaciro impamvu Rusesabagina yari yatanze z’uko atari Umunyarwanda kuko hari aho ubushinjacyaha buvuga ko yari yarabyemeye.

    Rusesabagina kandi yari yamaganye ibyo ubushinjacyaha buvuga ko burimo kumusabira gukomeza igifungo cy’agateganyo kubera gushaka ibimenyetso bishya by’ibyaha asangiye n’abo baregwa hamwe, ariko urukiko rwamumenyesheje ko ubushinjacyaha bwemerewe n’amategeko gushaka ibimenyetso by’inyongera mu gihe ibihari bidahagije.

    Ubushinjacyaha buvuga ko impuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina mu myaka ya 2018 na 2019, ubwo umutwe wa FLN wigambaga ko urimo kugaba ibitero mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

    Rusesabagina yafatiwe icyemezo cyo gukomeza gufungwa by
    Rusesabagina yafatiwe icyemezo cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo hifashishijwe ikoranabuhanga

    Uyu mutwe wabanje kugira umuvugizi witwa Nsabimana Callixte waje gusimburwa na Nsengimana Herman, bombi ubu barafashwe bakaba bari muri gereza mu Rwanda ndetse n’abandi 16 bafatiwe mu mashyamba ya Kongo.

    Mu ntango z’uku kwezi k’Ukwakira, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko buhuje urubanza rwa Rusesabagina n’urwa Nsabimana na Nsengimana ndetse n’abo 16 barimo n’abari abakuru b’umutwe wa FLN.

    Rusesabagina avuga ko umutwe wa FLN wigengaga mu kugaba ibitero i Nyaruguru na Nyamagabe, ariko akemera ko yawuteye inkunga y’amafaranga.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/urukiko-rwemeje-ko-rusesabagina-akomeza-gufungwa-by-agateganyo-indi-minsi-30

  • Perezida Kagame yarebye shampiyona ya Basketball muri Kigali Arena (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 23/10/2020, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye imikino yo gusoza shampiyona ya Basketball ya 2020, ikaba iyi shampiyona kimwe n’indi mikino yari yarahagaze kubera icyorozo cya COVID-19.

    Perezida Kagame yitabiriye iyi mikino igeze muri ½, aho by’umwihariko yabanje kureba umukino wahuzaga ikipe ye REG BBC ndetse na APR BBC, umukino warangiye REG itsinze APR BBC amanota 75 kuri 68

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/perezida-kagame-yarebye-shampiyona-ya-basketball-muri-kigali-arena-amafoto