Category: Uncategorized

  • Gen Nsengiyunva Secyugu Gabral wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FDLR yishwe #rwanda #RwOT

    Nsengiyunva Venuste uzwi nka Gen Secyugu Gabral wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FDLR yishwe bikaba bikekwa ko yazize amakimbirane amaze iminsi muri uwo mutwe w'iterabwobwa nyuma y'urupfu rwa Gen Mudacumura Sylvestre wawuyoboraga.

    Amakuru avuga ko umwe mu bayobozi ba Gurupoma Tongo aho ubu bwicanyi bwabereye, yemeje aya makuru y'urupfu rw'uyu mu Jenerali,avuga ko rushingiye ku makimbirane amaze iminsi ari muri uyu mutwe aho Gen Omega adashaka,aba Ofisiye bakuru bahoze k'uruhande rwa Gen.Mudacumura cyane abavuka mu Buganza(Byumba) na Nduga(amajyepfo).

    Benshi bakaba babarizwa mu gice cyiswe ABADUSUMA (n'abarwanyi baje muri FDLR baturutse muri Congo Brazaville aho bari bavuye gufasha inyeshyamba zahiritse

    Ubusanzwe Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral yari ashinzwe ishuri rikuru rya aba Ofisiye bato ESSO, ryakoreraga ahitwa i Kirama, hakaba hari hashize iminsi 2 yakiriye ubutumwa bumugira Umuyobozi muri Eta majoro ushinzwe ibikorwa bya gisilikare (operasiyo)G3, ubusanzwe Gen Secyugu akaba yari asanzwe azi neza ko ari ku rutonde rw'abajenerali bagomba kwicwa kubera ko ari Umuganza kandi yari inkoramutima ya Gen Mudacumura na Gen.Byiringiro Perezida wa FDLR.

    Ku bazi Gen Secyugu, ntiyakundaga kugira ingendo za hato na hato, bikaba bitari byoroshye kumutega urupfu nka ruriya, bamwe mu begereye Ubuyobozi bwa FOCA,baganiriye n'Isoko y'amakuru yacu iri muri Tongo bavuga ko Nyakwigendera ari agakino yakozwe ko kuzamurwa mu ntera,kugirango bamubone urwaho rw'uko yicwa,dore ko yarasiwe mu nzira ahitwa iButare muri KM ujya muri Eta majoro ya FOCA mu birindiro bikuru bya Gen Omega,mu nkuru y'ubutaha turabagezaho urutonde rw'Aba Ofisiye bakuru ba FDLR bari mu mugambi wo kwicwa na Gen Omega.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune avuga ko Nsengiyunva Secyugu yishwe arashwe n'uwari ashinzwe kumurinda bikaba bikekwa ko yaba ari amabwiriza yahawe n'umuyobozi mukuru w'inyeshyamba za FDLR Jenerali Ntawunguka Pacifique uzwi kw'izina rya Omega.

    Secyugu Gabral yavutse mu mwaka wa 1962, avukira mu yahoze ari segiteri ya Bugarura,Komini Muhura,Perefegitura ya Byumba ubu ni mu Karere ka Gatsibo. Yinjiye mu gisilikare cya EX FAR mu mwaka wa 1989. Mu 1990 nibwo Secyugu yinjiye mu ishuri rikuru rya Gisilikare ESM muri Promotion ya 30.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/25/gen-nsengiyunva-secyugu-gabral-wari-ushinzwe-ibikorwa-bya-gisirikare-muri-fdlr-yishwe/

  • Mu Rwanda : Ese Kiliziya Gatolika yavuze iki? Nyuma yamagambo Papa Francis yatangaje avuga ko ashyigikiye abatinganyi. #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda Kiliziya Gatolika yamaganye amakuru amaze iminsi atangazwa mu binyamakuru, avuga ko Papa Francis ashyigikiye abashakanye bahuje ibitsina bakwiye kwemerwa imbere y'amategeko.

    Mu binyamakuru mpuzamahanga byanditse inkuru bivuga ko Papa Francis yumvikanye avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gusezerana imbere y'amategeko kugira ngo nabo abarengere ndetse babashe no kugira imiryango.

    Bivuga ko aya magambo Papa Francis yayavugiye muri filimi mbarankuru yitwa 'Francesco' yagiye hanze kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020.

    Ayo magambo yateje urujijo mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika, izwiho kutemera umubano w'abantu babiri bahuje ibitsina babana nk'umugabo n'umugore.

    Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w'inama y'abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko ayo makuru yatangajwe atari yo ndetse Papa atigeze ayavuga.Yagize ati :

    'Nyuma yo gusesengura amakuru yacicikanye muri iki cyumweru dushoje, aho bimwe mu bitangazamakuru byatwerereye nyirubutungane Papa Fransisko ibyo atigeze avuga mu by'ukuri ku birebana n'ababana bahuje igitsina, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda burabamenyesha ibi bikurikira:

    Kunoza, gutangaza cyangwa guhindura inyigisho ku kwemera gatolika bifite inzira zizwi binyuramo n'uburyo bimenyekanishwa, si mu kiganiro n'umunyamakuru runaka. Birashoboka ko mu bamamaza izo mpuha haba harimo abataramwumvise neza , abasemuye ukutari ko mu ndimi zinyuranye ariko wenda hari n'ababikoze nkana bagambiriye kuyobya abakristu no kumuvugira ibyo bo bifuza ku mpamvu zabo bwite zidafitanye isano n'ukwemera gatolika.'

    Rukamba yavuze ko abatangaje ayo makuru, bakomatanyirije hamwe ibyo yagiye avuga kuri iyo ngingo y'ababana bahuje igitsina mu bihe bitandukanye n'ahantu hanyuranye 'ndetse n'ibyo mu gihe yari ataraba Papa nk'aho byaba bikubiye mu kiganiro kimwe rukumbi.'

    Itangazo rikomeza rigira riti :

    'Papa Fransisko ntashyigikiye na busa abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana nk'umugabo n'umugore kuko binyuranyije na kamere muntu, bikaba bihabanye n'amahame ya Kiliziya Gatolika ndetse bitabasha kungura umuryango mugari w'abantu haba mu burumbuke cyangwa mu ihirwe nyaryo umutima wa muntu wifuza.'

    'Bene ayo mahitamo ni icyaha Kiliziya Gatolika itahwemye kwamagana. Icyakora Imana ntitererana abanyabyaha. Icyo Papa Fransisko avuganiraho ababana bahuje ibitsina ni uburenganzira bwo kubaho mu miryango yabo bavukamo ntibahozwe ku nkeke. Ikindi ni ukubaba hafi no kubafasha nk'abanyantege nke nyine mu guhindura imyitwarire no kunganirwa mu kuri n'urukundo.'

    Musenyeri Rukamba, yasabye abakiristu Gatolika kudakuka umutima no kuba maso mu kwemera kwabo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/25/mu-rwanda-ese-kiliziya-gatolika-yavuze-iki-nyuma-yamagambo-papa-francis-yatangaje-avuga-ko-ashyigikiye-abatinganyi/

  • Huye: Aba DASSO batanze umuganda mu gutera ibiti 7,750 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batwaye ibiti byo gutera
    Batwaye ibiti byo gutera

    Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Sovu, Umudugudu wa Kabagendera.

    Fabrice Bagaruka ukuriye DASSO mu Karere ka Huye, avuga ko batekereje kwifatanya n’abaturage muri iki gikorwa kuko iki gihe ari icyo gutera ibiti, ariko na none ngo bwari uburyo bwo kwifatanya n’abaturage mu bikorwa bibafitiye akamaro.

    Anavuga ko atari ubwa mbere bakora bene ibi bikorwa bigamije ubufatanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Bifatanyije n
    Bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Huye mu gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka

    Ati “Mu gihe cy’imyaka 6 urwego DASSO rumaze rukora, hari n’ibindi bikorwa twakoze harimo kugabira amatungo abaturage, gutanga mituweli kuri bamwe mu batarabashaga kuzigurira no gukora imiganda itandukanye ku nyubako zubakirwa abatishoboye.”

    Mituweli bayitanze mu Murenge wa Maraba ku baturage 15. Amatungo bagabye ni ihene 11 mu Murenge wa Mukura, naho imiganda ku nyubako bagenda bayikora hirya no hino mu Karere ka Huye.

    DASSO Fabrice Bagaruka anavuga ko bene ibi bikorwa bihuza DASSO n’abaturage bizakomeza kugira ngo hashimangirwe imikoranire myiza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-aba-dasso-batanze-umuganda-mu-gutera-ibiti-7-750

  • Agahinda n’amarira kwa Rosine Bazongere(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Rosine Bazongere ari mu gahinda nyuma y’uko umwe mu bakobwa bibumbiye mu muryango wa ‘Her Friends’ yashinze apfushije umwana yokejewe n’amazi ashyushye.

    Her Friends ni umuryango ugizwe n’abakobwa babyaye batarashaka abagabo(batewe inda zitateganyijwe), bibumbiye hamwe kugira ngo bajye bafashanya mu buzima bwa buri munsi ndetse bafashe n’abandi bahuye n’ibibazo nk’ibyabo.

    Uyu muryango washinzwe na Rosine Bazongere umaze kwandika izina rye cyane mu ruganda rwa sinema nyarwanda.

    Aganira na ISIMBI, yavuze ko muri uyu muryango bagize ibyago umwe mu bakobwa babana muri uyu muryango agapfusha umwana we nyuma yo kotswa n’amazi ashyushye akajywana mu bitaro ariko agahita yitaba Imana.

    Ati“uwo mukobwa yabyaye abana babiri b’impanga, umwe rero ari ku kazi umukozi aramuhamagara aramubwira ngo umwana amazi aramwokeje, bamujyana kwa muganga, mu bitaro yamazemo iminsi nk’itatu bahita batubwira ko yitabye Imana.”

    Avuga kuri uyu mukobwa wapfushije umwana, yavuze ko nyuma yo gutwita ababyeyi b’umukobwa bahise bafungisha umuhungu kuko umukobwa atari yujuje imyaka y’ubukure kandi yaranifuzaga kumufasha, ikibabaje ni uko uyu mukobwa iwabo baje no kumwirukana.

    Ikiganiro na Rosine Bazonmgere

    Rosine ni we washinze umuryango Her Friends

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/agahinda-n-amarira-kwa-rosine-bazongere-video

  • Mu maso ya Perezida Kagame, Patriots yatsinze REG yegukana igikombe cya shampiyona(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo habaye umukino wa nyuma usoza shampiyona ya Basketball, aho igikombe cyaje kwegukanwa na Patriots itsinze REG amanota 76-61, ni umukino wakurikiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Nyuma y’uko ibikorwa by’imikino mu Rwanda bisubukuwe aho byari byarahagaze muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus, ku ikubitiro shampiyona ya Basketball niyo yabimburiye indi mikino, ikiba yari imaze iminsi irindwi ribera muri Kigali Arena mu muhezo, uyu munsi yasojwe mu bagabo no mu bagore.

    Mu bagabo umukino wa nyuma wagezweho na REG yasezereye APR BBC muri ½, ni mu gihe Patriots yasezereye RP-IPRC Kigali.

    Uyu mukino wa nyuma ukaba wakurikiranywe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse akaba ari inshuro ya kabiri yitabiriye isozwa rya shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

    Patriots BBC iftie igikombe cya Shampiyona giheruka, yegukanye n’icy’uyu mwaka nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 76-61.

    Cyabaye igikombe cya kane cya Shampiyona iyi kipe ya Patriots BBC yegukanye, ni nyuma yo kwegukana icya 2016, 2018na 2019.

    Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na RP-IPRC Kigali itsinze APR BBC amanota 87-79.

    Mu bagore, igikombe cya Shampiyona cyegukanywe na The Hoops Rwanda itsinze RP-IPRC Huye WBBC amanota 68-63 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Ubumwe WBBC itsinze APR WBBC amanota 67-52.

    Nyuma yo gusoza shampiyona, u Rwanda ruritegura kwakira imikino yo mu matsinda A, B na D yo majonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 izitabirwa n’amakipe 16, ikabera i Kigali hagati ya ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.

    Perezida Kagame(hagati), Mugiwza Desire akaba perezida wa FERWAFA(ibumoso), na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa(iburyo) bakurkiranye umukino Patriots yatsinzemo REG

    Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Madame Aurore Mimosa bakurikiranye umukino wa nyuma

    Abakinnyi REG yifashishije

    Abakinnyi Patriots yifashishije

    Patriots yasubiriye REG iyitwara igikombe cya shampiyona

    Patriots yisubije igikombe cya shampiyona

    Mu bagore cyegukanywe na The Hoops Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-maso-ya-perezida-kagame-patriots-yatsinze-reg-yegukana-igikombe-cya-shampiyona-amafoto

  • Umutoza Karekezi abo yatoje nibo babizi – Irambona Eric #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Kiyovy Sports, Irambona Eric avuga ko ari amahirwe kuri we kuba agiye kongera gutozwa n’umutoza Karekezi Olivier muri Kiyovu Sports kuko ari umutoza mwiza kandi ukunda abakinnyi be.

    Nyuma yo gutandukana Rayon Sports, Irambona Eric yasinyiye Kiyovu Sports, akaba yarahuriyeyo n’umutoza Karekezi Olivier wigeze kumutoza muri Rayon Sports muri 2017 kugeza mu ntangiriro za 2018.

    Nyuma y’imyitozo ya mbere yabaye uyu munsi, Irambona Eric yavuze ko ari amahirwe kuri we kongera gutozwa na Karekezi Olivier.

    Ati'Olivier[Karekezi] ni umutoza ukunda abakinnyi be cyane, akunda kubabona bishimye, ni amahirwe gutozwa n’umutoza nka Karekezi abo yatoje barabizi, nanjye ni ikintu cyanshimishije ku nshuro ya kabiri kuba nakongera guhura na Karekezi.'

    Avuga ko mu ikipe umwuka umeze neza, buri mukinnyi wese yishimye kuko bongeye gukina umupira nyuma y’igihe kirekire, ndetse bizeye ko bazaha ibyishimo abakunzi ba Kiyovu Sports.

    Karekezi Olivier umutoza mushya wa Kiyovu Sports, ubwo yageraga ku myitozo y’uyu munsi

    Irambona Eric avuga ko Karekezi Olivier ari umutoza mwiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-karekezi-abo-yatoje-nibo-babizi-irambona-eric

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 8, ntawakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 8 babonetse mu bipimo 3,698 bakaba barimo 7 babonetse muri Kigali, undi umwe aboneka i Nyagatare.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,060 muri bo abamaze gukira ni 4,806 naho abakivurwa ni 220.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 34.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-8-ntawakize

  • Producer Daddy Andre agiye kurongora umuhanzikazi Nina Roz ukomoka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yerekanye Daddy Andre nk’umusore bitegura ku rushinga mu birori byabaye ku wa 23 Ukwakira 2020, mu rugo rwa Nyinawabo ruherereye ahitwa Kireka.

    Daddy Andre abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko kuri ubu ari umwe na Nina Roz ndetse yashimishijwe n’uko yamweretse ababyeyi.

    Ati 'Kandi babiri bazaba umwe. Urukundo ni ikintu cyiza none uyu munsi nishimiye ko umukunzi wanjye yanjyanye kunyereka ababyeyi.'

    Uyu muhanzikazi ubusanzwe ni umunyarwandakazi dore ko umubyeyi we umwe [Papa we] ndetse n’abandi bo mu muryango we bakomoka mu Rwanda nk’uko akunze kubitangaza mu itangazamakuru.

    Nina Roz amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo 'Anayinama, Olumya Bano, Munda Dala, KYOYOOYO, Billboard (Kipande).

    Ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda by’umwihariko akaba aririmba mu njyana zitandukanye zirimo Reggae, afro dancehall ndetse na afro-pop.

    Yatangiye umuziki nk’umwuga mu 2016, aho yakundaga gukorera muri Label ya TNS [Team No Sleep] ibarizwamo abahanzi barimo Pallaso, Sheebah na King Saha.

    Mu 2017, nibwo yasinye muri Boom Bark Records ari naho yahuriye na Daddy Andre amukorera indirimbo yise 'Omuliro’ yamumenyekanishije cyane, ndetse mu 2018, aza gukora indi ndirimbo yise 'Olumya Banno’ yakozwe na Nessim.

    Uyu muhanzikazi yaje kuva muri Boom Bark Records mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2020, atangira gukorana na Sure Events aho bamufasha mu bikorwa bye bya muzika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Producer-Daddy-Andre-agiye-kurongora-umuhanzikazi-Nina-Roz-ukomoka-mu-Rwanda

  • Patriots itwaye igikombe cya Gatatu yikurikiranya,The Hoops yandika amateka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imikino ya nyuma ya BK Basketball National League yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020.

    Umukino wa nyuma mu bagabo wahuje REG BBC na Patriots BBC witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wanitabiriye umukino wa 1/2 wahuje REG BBC na APR BBC.

    Ni imikino yabanjirijwe n’iyo gushaka umwanya wa Gatatu mu bagabo n’abagore. Mu bagore ikipe y’Ubumwe BBC yatwaye umwanya wa Gatatu itsinze 67 kuri 52 ya APR BBC. Mu bagabo IPRC Kigali yatsinze APR BBC amanota 87 kuri 79.

    Uko amakipe yakurikiranye

    Abagabo:

    1. Patriots BBC
    2. REG BBC
    3. IPRC Kigali BBC
    4. APR BBC

    Abagore:

    1.The Hoops Rwanda
    2. IPRC Huye BBC
    3. Ubumwe BBC
    4. APR W BBC

    Amakipe abiri yegukanye ibikombe azahagararira u Rwanda mu mikino mpuzampahanga. Patriots BBC izahagarariria u Rwanda muri Basketball Africa League mu gihe The Hoops Rwanda izahagarariria u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone 5).

    Banki ya Kigali ni we muterankunga wa shampiyona yatanze ibihembo ku makipe ane ya mbere. Ikipe ya mbere yahembwe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwa miliyoni imwe n’igice, iya Gatatu yahawe miliyoni imwe, iya kane ihabwa ibihumbi magana inani.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/patriots-itwaye-igikombe-cya-gatatu-yikurikiranya-the-hoops-yandika-amateka