Category: Uncategorized

  • Kiyovu Sports yatangiye imyitozo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize abakinnyi ba Kiyovu Sports bapimwe icyorezo cya Coronavirus, uyu munsi batangiye umwiherero ndetse banakora imyitozo ya mbere.

    Ni imyitozo yabereye ku kibuga cya Mumena aho iyi kipe n’ubundi isanzwe ikorera imyitozo,ikaba yayobowe n’umoza mukuru Karekezi Olivier.

    Imyitozo y’uyu munsi ikaba yibanze mu kongerera ingufu abakinnyi bitewe n’igihe bari bamaze badakina.

    Iyi kipe ikaba icumbitse kuri hoteli imwe mu Kiyovu aho izahava ku munsi w’ejo yerekeza ku Ruyenzi aho umwiherero nyirizina izawukorera, gusa izajya iza kwitoreza ku Mumena.

    Rutahizamu Babuwa Samson wavuye muri Sunrise mu myenda ya Kiyovu Sports

    Myugariro mpuzamahanga w’u Murundi, Ngando Omar n we ni mushya muri Kiyovu Sports

    Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports, yitwezwe kuzafasha Kiyovu Sports

    Abakinnyi bose bameze neza

    Ngando Omar mu myitozo imwongerera ingufu

    Umutoza Karekezi Olivier ubwo yinjiriga ku kibuga cya Mumena yabanje kubahiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Abakinnyi ba Kiyovu byitezwe ko ejo bazajya mu mwiherero ku Ruyenzi

    Uyu munsi bahereye ku myitozo yongera imbaraga

    AMAFOTO: UWIHANGANYE Hardy

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatangiye-imyitozo-amafoto

  • Perezida Kagame yarebye umukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wahuje amakipe ya Patriots na REG nyuma yo gutsinda imikino yayo ya 1/2.

    Ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 75 kuri 68. Uyu mukino na wo warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020.

    Undi mukino wa 1/2 wahuje Patriots BBC ifite igikombe giheruka na IPRC Kigali, urangira Patriots BBC itsinze IPRC Kigali mu buryo bworoshye amanota 88 kuri 59. Ni irushanwa riterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK).

    Umukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball urangiye Patriots BBC yegukanye igikombe itsinze REG BBC amanota 76 kuri 61, bituma Patriots BBC yegukana iki gikombe ku nshuro yayo ya gatatu yikurikiranya (2018, 2019, 2020). Ibaye kandi inshuro ya kane yegukanye iki gikombe, dore ko no muri 2016 Patriots BBC ari yo yagitwaye.

    Ni mu gihe mu bakobwa igikombe cyegukanywe na The Hoops Rwanda itsinze IPRC Huye amanota 68 kuri 63.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/perezida-kagame-yarebye-umukino-wa-nyuma-wa-shampiyona-ya-basketball-amafoto

  • 8 Arrested For Stealing School Cement #rwanda #RwOT

    Police in Rubavu district has arrested eight men suspected of stealing cement meant for construction of classroom blocks at Kanyundo School. The suspects arrested include masons, storekeepers and guards at the construction site.

    Rudatinya Vianney, the Executive Secretary at Mudende sector confirmed the arrest and said it was possible after a tip off from area residents that alerted Dasso. A total of 10 bags (250kgs) of cement were seized during the arrest.

    The suspects are awaiting for processing their charges to pave way for prosecution. If found guilty, they risk a seven year sentence and fine of not less than Frw3million.

    The post 8 Arrested For Stealing School Cement appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/8-arrested-for-stealing-school-cement/

  • Rayon sport: Mu mafoto dore komite nshya ya Rayon sport n'uko amatora yagenze muri rusange #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports imaze kubona ubuyobozi bushya, burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida

    Uwayezu Jean Fidele ni we umaze gutorerwa kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, aho yatowe ku majwi 39 mu gihe Bizimana Sylvestre bari bahanganye yagize ijwi naho imfabusa ziba 10.

    Uwayezu Jean Fidele, Perezida mushya wa Rayon Sports

    Visi Perezida wa mbere yabaye Kayisire Jacques usanzwe ari umuyobozi wa Dream Football Academy, akaba yaranakiniye ikipe ya Rayon Sports mu myaka ishize. Yatowe ku majwi 33 , mu gihe Mushimire Jean Claude bari bahatanye yagize amajwi 15, imfabusa iba imwe.

    Kayisire Jacques, Visi-Perezida wa mbere

    Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Ngoga Roger Aimable wari wiyamamaje wenyine, aho yagize amajwi 47, imfabusa ziba 2.

    Visi Perezida wa kabiri, Ngoga Roger Aimable

    Umubitsi yabaye Ndahiro Olivier na we wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 46, imfabusa 3.

    Ndahiro Olivier watorewe kuba Umubitsi

    Aganira n'itangazamakuru nyuma yo gutorwa, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yakunze Rayon Sports kuva ari umwana, akaba aje gukora ibishoboka byose ngo yongere ibe ikipe itinyitse.

    Ati 'Ndi umukunzi wa Rayon Sports. Nayikunze kuva nkiri umwana. Ni yo kipe nkunda ni na yo nzi. Ntabwo nagaragaye mu buyobozi ariko nari umunyamuryango wayo n'umukunzi wayo.'

    'Mu bihe bikomeye yanyuzemo nibwo nicaye mbitekerezaho nganira n'abandi ndavuga nti kuki ntagira icyo nkora kugira ngo Rayon Sports tuyigarurire icyizere, Rayon Sports ndashaka ko yongera kuba Mpatsamakipe, yongere ibe Gikundiro'

    Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida wa Rayon Sports avuka mu Karere ka Nyanza, akaba yarabaye umusirikare mu ngabo z'u Rwanda aho yari afite ipeti rya Kapiteni, ubu akaba afite ikigo RGL Security gikora ibijyanye no gucunga umutekano, akaba ari na we muyobozi mukuru wacyo.

    The post Rayon sport: Mu mafoto dore komite nshya ya Rayon sport n'uko amatora yagenze muri rusange appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/24/rayon-sport-mu-mafoto-dore-komite-nshya-ya-rayon-sport-nuko-amatora-yagenze-muri-rusange/

  • Rwamagana : Arrêté pour avoir abusé, engrossé et abandonné une mineure de 15 ans #rwanda #RwOT

    La mineure se plaint que, seule sans soutien ni de sa famille, ni de son violeur, pour subvenir aux besoins de l’enfant et de ses soins personnels, la fillette a dû recourir à la prostitution.
    Il est fait état de plainte verbale de l’enfant durant tout le temps qu’elle croule sous le poids des responsabilités prématurées de la garde de son enfant.

    ” Mais elle n’a pas introduit une plainte formelle aux services de maintien de l’ordre “, a confié à Igihe le Secrétaire Exécutif de Secteur Karenge qui confirme l’arrestation de l’abuseur par la Police d’Investigations Criminelles/RIB.

    Dans le cadre d’une répression soutenue du crime de viol au Rwanda, certains leaders d’opinion y compris la Première Dame, Mme Jeannette Kagame, suggèrent une opportunité de renforcer la loi sur la répression du viol pour en faire un crime imprescriptible.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Rwamagana-Arrete-pour-avoir-abuse-engrosse-et-abandonne-une-mineure-de-15-ans.html

  • Australia : Dayz Nella ari mu byishimo byinshi nyuma yaho ashyize hanze Radio station yiwe. #rwanda #RwOT

    Dayz Nella nyuma  y'igihe gito ashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa 'UTANIELEWA' kuri ubu yamaze gushyira hanze Radio station izarya imufasha mu kumenyekanisha ibikorwa bye.

    Aganira n'umunyamakuru w' impanuro.rw yagize ati: ' Kuri ubu na maze gushyira hanze Radio station yanjye igiye kujya imenyekanisha ibikorwa byange bya muzika ndanshimara abakunzi banjye bakomeje kunyereka urukundo umunsi ku munsi.'

    Dayz Nella kandi arararikira abakunzi be amashusho y'indirimbo nshya agiye gushyira hanze yise 'sing like'.

    Dayz Nella ubusanzwe ni umuhanzi  nyarwanda uba mu gihugu cya Australia akaba afite ibihangano byinshi bitandukanye harimo: 'Kubita' , 'Ambushi' 'Ndagukunda', 'Nakupenda'ndetse n'izindi zitandukanye.

    Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo Dayz Nella aherutse gukora yise 'UTANIELEWA'

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/24/australia-dayz-nella-ari-mu-byishimo-byinshi-nyuma-yaho-ashyize-hanze-radio-station-yiwe/

  • Nyagatare hagaragaye igisasu #rwanda #RwOT

    Abitangaje nyuma y’aho ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020 inzego z’umutekano zikuye gerenade mu rwuri rwa Munyandamutsa Alphonse wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko iyo gerenade bigaragara ko ari iya kera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

    Avuga ko kugira ngo iboneke ari abaturage batanze amakuru kandi uburyo yagaragaye bishobora kuba byaratewe n’umuvu w’amazi y’imvura wayitaburuye ikagaragara hejuru.

    Ashimira abaturage ku makuru batanze akabasaba gukomeza kugirira amakenga ikintu cyose babonye batazi.

    Ati “Turabashimira kuba bamenyesheje inzego z’umutekano kubera amakenga bagize. Ariko turabasaba gukomeza ayo makenga bakajya bamenyesha inzego z’umutekano igihe babonye ikintu cyose batazi.”

    Nyuma y’uko abaturage batanze amakuru, inzego z’umutekano zakuyeho iyo gerenade.

    CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Akarere ka Nyagatare nk’akabereyemo imirwano ikomeye, abaturage bakwiye kumenya ko hari ibikoresho bya gisirikare bikiri mu butaka ku buryo bagomba guhorana amakenga y’icyo babonye cyose bakamenyesha inzego z’umutekano.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Nyagatare-hagaragaye-igisasu

  • Umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Bugesera-Nyanza uzoroshya ubuhahirane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igice cy
    Igice cy’uwo muhanda mu Karere ka Bugesera cyamaze gukorwa

    Babitangaje ku wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, ubwo komite zihagarariye abaturage mu ikorwa ry’uwo muhanda zaganiraga na kompanyi izawukora ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere, ku bijyanye no kuzaha ingurane abaturage, gukemura amakimbirane, uko ibidukikije bizarengerwa, umutekano n’ibindi.

    Ni umuhanda wiswe Kibugabuga-Shingiro-Gasoro wa kilometero 66,55 uzaturuka mu Karere ka Bugesera ukagera mu ka Nyanza. Ubu ku gice cya Bugesera imirimo irarimbanyije kuko kaburimbo imaze gushyirwa ku birometero 11, ukaba urimo gukorwa na Kompanyi y’Abashinwa yitwa HNRB (Human Road and Bridge Construction Company Ltd).

    Mu Karere ka Nyanza uzanyura mu mirenge itatu ari yo Kigoma, Muyira na Busoro, ahangana na kilometero 30,67. Abaturage bahatuye biteguye kuwubyaza umusaruro kuko ngo hari ubwo byabagoraga kugera ku masoko, nk’uko Umurerwa Chantal wo mu Murenge wa Busoro abivuga.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme na Sam Xiu wari uhagarariye Kompanyi ikora umuhanda mu kiganiro n’abaturage

    Ati “Uyu muhanda nutugeraho bizaba ari byiza kuko tutabonaga uko tugeza umusaruro wacu ku masoko aduha igiciro cyiza bityo tukagurisha duhendwa. Ikindi ni uko imihanda mibi itatumaga haza imodoka zitwara abagenzi, tugahendwa na moto za buri gihe ariko umuhanda nuza bizaba bikemutse, tubashe kwagura ibikorwa”.

    Ruyombyana Alexis, uri no muri komite yo gukemura amakimbirane mu gihe umuhanda uzaba watangiye gukorwa, avuga ko biteguye gufasha abaturage ariko kandi na we ngo umuhanda awitezeho inyungu.

    Ati “Ubu twatangiye kwigisha abaturage uko bazitwara mu gihe cyo gukora umuhanda, bamenye kubana n’abantu bashya, ariko kandi habaye ikibazo runaka bakatubwira tukareba uko gikemuka mu mahoro. Uyu muhanda twari tuwukeneye cyane, nkanjye w’umuhinzi-mworozi ubutaka bwanjye bugiye kuzamura agaciro kandi n’umusaruro w’ibyo nkora ubone isoko nishimira niteze imbere”.

    Umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage, kurengera ibidukikije no gukumira impanuka muri kompanyi ikora uwo muhanda, Landry Nkiriyumwami, avuga ko bidatinze bazaba batangiye gukora mu Karere ka Nyanza, abaturage bakazahita bahabwa imirimo.

    Ati “Aho twahereye mu Bugesera tumaze gukora ibirometero 11 birimo kaburimbo, turateganya ko muri Mutarama 2021 tuzaba dutangiye gukora igice cya Nyanza. Tukihagera abaturage basaga 3,000 bazahita babona akazi, cyane ko mu masezerano dusabwa ko 80% by’abakozi bagomba kuba ari abo mu gace tugezemo”.

    Avuga kandi ko biteguye gukora ariko barengera ibidukikije nk’uko barimo kubikora n’ahandi, basubiranya ndetse batera ibiti aho bazaba bacukuye bakuramo gravier, amabuye n’ibindi, cyane ko haba hari n’inyigo yerekana uko bizakorwa bagomba gukurikiza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimiye uwo muhanda kuko uzana impinduka zigaragara mu Karere kuko uzanamo amafaranga mashya kubera ibikenerwa n’abawukora.

    Ati “Umuhanda wa kaburimbo ni igikorwa twishimiye cyane kuko uzana impinduka mu Karere haba mu mihahiranire no mu migenderanire, ariko kandi utanga n’akazi kenshi bityo hakinjira amafaranga mashya. Twavuga nk’ibikoresho bizatangwa n’abaturage, abazakora imirimo, ubundi bucuruzi buzahahirwa n’abakozi, ibyangijwe bizishyurwa, byose ni ibizinjiza amafaranga”.

    Ati “Ndasaba abaturage rero kubyaza ayo mahirwe umusaruro, bityo atazabasiga uko yabasanze. Nkangurira abaturage kandi kwitonda kuko hashobora kuba impanuka kubera imashini, imodoka n’ibindi bikoresho, ikindi ni uko hazaba harimo abantu b’imico itandukanye, abaturage bakamenya kubana na bo”.

    Uwo muhanda wa Bugesera-Nyanza, ni igice cy’umuhanda muremure Ngoma-Bugesera-Nyanza wa kilometero 130 Leta irimo gukora, uterwa inkunga na Banki y’isi, ikorwa ryawo rikaba rikurikiranwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’imihanda (RTDA).

    Imirimo irarimbanyije
    Imirimo irarimbanyije


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Umuhanda-wa-kaburimbo-Ngoma-Bugesera-Nyanza-uzoroshya-ubuhahirane

  • Poland:Perezida yanduye COVID-19 #rwanda #RwOT

    Minisitiri ushinzwe ibiro bya Perezida, Blazej Spychalski, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu aribwo Perezida Duda yasanzwemo Coronavirus.

    Ati 'Ejo nibwo Perezida bamusanzemo Coronavirus ariko ameze neza. Turi gukorana bya hafi n’abaganga.'

    Duda w’imyaka 48 yanduye mu gihe kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cye hashyizweho amabwiriza mashya agamije guhashya Coronavirus. Pologne imaze iminsi ihanganye n’ubwandu bw’icyo cyorezo bwiyongera ku muvuduko udasanzwe, dore ko nko kuri uyu wa Gatanu honyine handuye abantu 13 632.

    Minisitiri w’Ubuzima wungirije, Waldemar Kraska, yabwiye itangazamakuru ko bizeye ko Perezida azakira kuko akiri muto.

    Mu mabwiriza mashya yashyizweho mu kwirinda Coronavirus muri Pologne harimo gufunga inzu zicuruza ibiryo n’utubari. Amashuri azakomeza gufungurwa ariko abana biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza gusubiza hejuru nibo bazayajyamo, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye bazakoresha ikoranabuhanga.

    Amateraniro ahuza abantu barenze batanu nayo ntiyemewe muri Pologne.

    Abantu 228.318 nibo bamaze kwandura Coronavirus muri Pologne mu gihe abamaze gupfa ari 4172.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Poland-Perezida-yanduye-COVID-19

  • Turabizeza ko tuzakorana neza kuko ntitwatowe ngo tuze gushaka amaramuko muri Rayon Sport_Fidel Perezida mushya wa Rayon #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020, kuri Lemigo Hotel habereye igikorwa cy'amatora komite nshya y'ikipe ya Rayon Sports, aho hatowe ku mwanya wa Perezida w'umuryango Jean Fidel Uwayezu usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Rayon Sport

    Aya matora yabaye mu muhezo mu gihe kingana n'amasaha arenga atatu, nyuma yuko yari yabanjirijwe n'igikorwa cyo kwiga ku mategeko mashya y'iyi kipe nyuma yo kumara ukwezi kumwe atunganwa na komite y'inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdalah.

    Mu batorewe kuyobora umuryango wa Rayon Sport harimo Jean Fidel Uwayezu, Wagizwe perezida, amakuru avuga yatowe Ku bwiganze bw'abantu benshi muri aya matora.

    Uwayezu Jean Fidele ni umugabo w'imyaka 54 ukomoka i Nyanza. Afite Masters muri Business and administration , akagira na licence mu mategeko. Akaba yari ahanganye na Bizizmana Sylivestre.

    Mu ijambo yagejeje kubanyamuryango amaze gutorwa Yagize ati:

    'Ndashimira abarayon bose kuko ni abanyabwenge cyane kandi bagaragaje ubwitange bwabo. Tuzatangwa no kubaha amategeko twitoreye kuko kutubaha amategeko abanyamuryango bitoreye nukubahuka Rayon Sport.'

    'Turabizeza ko tuzakorana neza kuko ntitwatowe ngo tuze gushaka amaramuko muri Rayon Sport. Tuzarangwa no gusobanura ibigendanye n' icungamutungo rya Rayon Sport'

    Dore Komite nshya ya Rayon Sport

    1. Prezida wa Rayon Sport : Jean Fidel Uwayezu
    2. Kayisire Jacques: Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere

    3. Ngoga Roger Aimable: Visi Perezida wa kabiri

    4. NDAHIRO Olivier Umubitsi mushya wa

    Iyi komite yose yatorewe kuyobora Rayon Sports iratangira gukora imirimo mishya muri iyi kipe guhera none.

    Zimwe mu ngingo zaganiriweho zikanafatirwa umwanzuro:

    _ Fan clubs zasinye kuri aya mategeko nizo zigize inteko rusange hiyongereyeho izindi zizemezwa nyuma.

    Inteko rusange yahaye uburenganzira Komite nyobozi gutumira abandi bantu mu nteko rusange ariko bakaza nk'abashyitsi ntibagire icyemezo bafata.

    _Fan club nshya igomba kuvuga izajya iba igizwe n'abantu 30 nibura. Izisanzwe zashinzwe zitabafite zahawe amezi 3 yo kuba babujuje
    _Umusanzu shingingiro wa buri munyamuryango muri Fan club ni 2000 FRW ku kwezi. Ayo mafaranga niyo make

    Basobanuye ko kandi bizajya bitangwa mu buryo butandukanye.
    _ Nta fan club yemerewe kugira ubuzima gatozi
    _Igihe umunyamuryango amaze amezi 3 adatanga umusanzu , atakaza ubunyamuryango
    _ Hemejwe ko hazashakwa umukozi uhoraho uzajya akurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa Fan club (coordinator).
    _Hemejwe ko mu gihe komite nyobozi yose yeguye, umunyamabanga mukuru ariwe utegura amatora mu gihe kingana n'ukwezi
    _Abari hanze y'igihugu nabo bafite uburenganzira bwo gushinga Fan club

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/24/turabizeza-ko-tuzakorana-neza-kuko-ntitwatowe-ngo-tuze-gushaka-amaramuko-muri-rayon-sport_fidel-perezida-mushya-wa-rayon/