Category: Uncategorized

  • Tanzania: Indorerezi n’imiryango yigenga bagaragaje impungenge mu matora yo ku wa Gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukandida Perezida Magufuli imbere y
    Umukandida Perezida Magufuli imbere y’inteko rusange y’ishyaka CCM riri ku butegetsi, rishinjwa gukandamiza uruhande rw’abadashyigikiye Leta

    Ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, Abanyatanzaniya bagomba kujya mu matora yo kwihitiramo umukuru w’igihugu n’abadepite.

    Abatavuga rumwe na Tanzaniya bahuye n’inzitizi mu rugamba rwabo rwo gushaka kuvana Dr Magufuli ku butegetsi yagiyeho muri 2015 binyuze mu matora.

    Bavuga ko Guverinoma yatumye ibihumbi by’indorerezi zifuzaga gukurikirana ayo matora zatanzwe n’abatavuga rumwe na Leta zangiwe gukurikirana no kugenzura niba ibikorwa by’amatora bikorwa mu mucyo no mu bwisanzure kuko hari impungenge z’uko amajwi azanyerezwa.

    Zitto Kabwe n’ishyaka rya ACT Wazalendo, umwe mu nkingi zikomeye mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press ko hashobora kwaduka imvururu.

    Agira ati: “Biroroshye kwiba amajwi, uburiganya bushobora kubaho mu buryo bworoshye.”

    Yatanze igisa n’umuburo ku kibazo gishobora gukurura urugomo, avuga ko ishyaka rye ritazemera ko amatora akorwa badafitemo indorerezi, ati: “Ni yo mpamvu ari ikibazo kimeze nk’igisasu gishobora guturika.”

    Ubutegetsi bwa Magufuli wongeye kwiyamamaza, bwanenzwe kuba atarigeze yumvikana n’ abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kuva yatsinda amatora mu 2015, cyane cyane harimo no kubuza amashyaka gukora amakoraniro rusange n’ibikorwa bigendanye no kwiyamamaza.

    Perezida Magufuli ayoboye ishyaka riri ku butegetsi rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) ryashinzwe mu 1977 rikaba rimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo riri ku butegetsi. Ni mu gihe kuri iyi nshuro amahirwe menshi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yo gutsinda amatora kwari ukwihuriza hamwe no gushyigikira umukandida umwe, ariko ibyo ntibyari biboroheye.

    Mu cyumweru gishize; Amashyaka abiri akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi, ACT Wazalendo na CHADEMA, bemeye gushyira hasi ibibazo bari bamaze imyaka myinshi bafitanye bishingiye ahanini ku ngengabitekerezo y’amoko. Biyemeje kunga ubumwe no gushyigikira Tundu Lissu wa CHADEMA. Uyu mwaka yongeye kugaruka mu gihugu avuye mu Bubiligi nyuma yo gushaka kumwica muri 2017 aho yarashwe amasasu 16.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/tanzania-indorerezi-n-imiryango-yigenga-bagaragaje-impungenge-mu-matora-yo-ku-wa-gatatu

  • Rubavu : Abazunguzayi bariye karungu, umwe yashatse kwiyahura #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2020, ubwo bamwe muri aba bagore bafatwaga na Polisi ikabaka ibyo bacuruzaga, bigashyirwa mu modoka itwara imyanda ikabisya, ibintu babona nkaho Leta ikabije kudaha agaciro amafaranga n’imbaraga baba bashoye.

    Aba bagore bavuga ko aho kugira ngo ibicuruzwa byabo bishyirwe muri icyo kimodoka ngo kibisye byajya bihabwa imbabare.

    Abahoze ari abazunguzayi kuva na kera mu mujyi wa Gisenyi, bakavanwa muri ubwo bucuruzi bakajyanwa gucuruza imbuto ahitwa kwa Rujende baherutse gutangaza ko barambiwe gusiragizwa, gufatwa bakarazwa muri Stade.

    Kimwe mubyo basaba ubuyobozi ni ukubashakira ahandi bakorera, haherereye mu gice cy’umugi kuko ariho bakenera imbuto.

    Bamwe mubaganiriye na rwandanews24 kuri uyu wa gatandatu bahurije ku kintu kimwe, ko Leta yabafashiriza aho bari basanzwe bakorera, aho kubafata ngo ibajyane mu masoko ya Rugerero na Majengu bo bafata nkaho ntabaguzi b’imbuto bazigera bahabona
    Uwatswe Inanasi yagize ati 'Nambutse umuhanda nikoreye inanasi, bankuye ibasi yuzuye ku mutwe, ndabatakambira mbasaba imbabazi aho kumbabarira bari baggiye no kunkubita, badukuye mu isoko ryo kwa Rujende twakoreragamo, nasize abana 5 mu rugo, inanasi nari nzitanzeho amafarangga ibihhumbi 7, ubuse abo bana ndabashhyira iki ? '

    Yakomeje agira ati 'Umupaka urafunzwe kandi twarakoreraga I Goma nibafungure ntibazongera kutubona muri uyu muhanda kuko turabona uru Rwanda rutazababwamo n’umukene.'

    Undi yagize ati 'Uriba bakujyane nunakoresha amaboko yawe bakujyane, ndetse ukeneye guhahira abana, turifuza ko Perezida wa Repubulika ariwe waturenganura, kuko abakene twese turi abe.'

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi buvuga ko igihe cyo kwigisha cyarangiye ahubwo kuri ubu bageze mu gihe cyo guhana uzafatirwa muri ubu bucuruzi butemewe kandi barashakiwe amasoko bajya gukoreramo bakanga kuyajyamo.

    Uwimana Vedaste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yemereye, avuga ko bariya bagore bigishijwe kenshi mbere yuko bavanwa muri iryo soko bavugga ryo kwa Rujende, ndetse banubakiwe amasoko bagomba kujya gukoreramo ariko banze kuyajyamo, kuri ubu ikigezweho si ni uguhana.

    Ati 'Barigishijwe kenshi, ndetse n’urutonde rw’uko bagombaga kujya mu masoko bubakiwe, irya Rugerero na Majengu nibo barwiyandikiye, bahawe aho gukorera ariko ntibashaka kujyayo ahubwo basubira mu muhanda rero kuri ubungubu igikurikiyeho ni uguhana.'

    Akarere ka Rubavu kubera imiterere yako no kuba gahana imbibi n’Umujyi wa Goma ho mu gihugu cy’abaturanyi cya RD Congo, kabarurwamo abagore benshi bakora ubucuruzi buciriritse.

    Yanditswe na Mukwaya Olivier/Rubavu

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rubavu-Abazunguzayi-bariye-karungu-umwe-yashatse-kwiyahura

  • Ingabo za RDC zatangaje ko zishe inyeshyamba 30 z’u Burundi #rwanda #RwOT

    Izi ngabo za FARDC zarashe ku birindiro by’izi nyeshyamba muri aka gace ko muri Teritwari ya Mwenga mu rukerero rwo ku munsi w’ejo zihita zibifata ndetse zihitana abasirikare 27.

    Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo,Capt. Dieudone Kaseleka yagize ati 'Byari saa cyenda n’igice zo mu rukerera ubwo ingabo za FARDC zigaruriraga ibirindiro by’inyeshyamba za FLN ziyobowe na Aloys Nzabampema.'

    Mu mwaka ushize nibwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,FARDC, zatangaje ko zatangije “ibitero bikomeye” ku mitwe y’inyeshyamba ziri ku butaka bwayo zirimo za ADF mu gace ka Beni,FARDC,RUD URUNANA,Red Tabara n’izindi.

    Inama yahuje abahagarariye ingabo z’ibihugu bya DR Congo, Burundi, Rwanda, Uganda na Tanzania mu Ukwakira 2019 yemeje ubufatanye mu kurwanya inyeshyamba muri DR Congo.

    Nyuma y’iyo nama, umuvugizi wa FARDC General Léon Kasonga yabwiye abanyamakuru ko ubwo bufatanye bwagombaga gukorwa ariko “nta ngabo z’ibi bihugu zije kurwanira ku butaka bwa DR Congo”.

    Muri iki gitero cyagabwe ku munsi w’ejo,FARDC yavuze ko yatakaje abasirikare 3 mu gihe abandi 4 bakomeretse.

    Muri Mata 2019, Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gikorera muri batayo ya 3304 iri mu misozi miremire ya Uvira cyemeje ko cyirukanye inyeshyamba za FNL mu birindiro biri mu Magunda, Ruminuko, Kakuku ndetse na Maheto aho FARDC yari imaze icyumweru cyose mu ntambara n’aba barwanyi b’Abarundi.

    Icyo gihe, Kapiteni Dieudonne Kaseleka yatangarije Ijwi ry’Amerika ko bishe inyeshyamba z’Abarundi 35 zirimo n’abayobozi babiri bakuru b’uyu mutwe w’inyeshyamba za FNL, bafata n’imbunda zikomeye nyinshi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ingabo-za-RDC-zatangaje-ko-zishe-inyeshyamba-30-z-u-Burundi

  • Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane – Riderman yifuruza umugore we isabukuru mu magambo asize umunyu #rwanda #RwOT

    Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekane mu muziki nka Riderman, yifurije umugore we, Agasaro Nadia isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa ko ari uw’ingenzi mu buzima bwe.

    Buri tariki ya 26 Ukwakira, Agasaro Nadia akaba umugore w’umuraperi Riderman yizihiza isabukuru y’amavuko, iyi nshuro akaba yamwifurije isabukuru nziza amubasa gukomeza kugira umutima w’urukundo.

    Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwa Instagram, aho yamusabye ko umutima w’urukundo agira yazawuhorana.

    Ati' Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane Agasaro, Umutima utuje kandi ukunda bose, kubaha Imana n’abantu, gukunda igihugu cyacu n’umuco wacyo […] n’ibindi byinshi byiza byawe ntarondora, uzabihorane kandi uzabirage abazadukomokaho.'

    Yamokeje avuga ko ari umunyamahirwe kuba amufite mu buzima bwe kuko nta muntu yamugereranya na we.

    Yaize ati'Uwiteka aguhe kuramba, aguhundagazeho imigisha ye, kandi akomeze akugende imbere muri uru rugendo rw’ubuzima turimo ku Isi. Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite mu buzima bwanjye.'

    Agasaro wabaye Nyampinga wa Mount Kenya University Kigali mu 2013 ubwo yari akihiga, muri 2013 ni bwo yashakanye n’uyu muraperi wegukanye Guma Guma Super Star ya 3 muri 2013.

    Riderman yifurije umugore isabukuru y’amavuko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/isabukuru-nziza-k-umukecuru-nkunda-cyane-riderman-yifuruza-umugore-we-isabukuru-mu-magambo-asize-umunyu

  • Nyagatare: Inkuba yishe inka eshanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Karungi, Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare, ahagana saa kumi n’igice.

    Iyo nkuba ngo yazikubise ubwo imvura nyinshi yari irimo kugwa muri aka gace, izo nka zikaba zari ziri mu rwuri rwazo.

    Muhutu Samuel yari asanganywe inka 9 ubu akaba asigaranye inka 4.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-inkuba-yishe-inka-eshanu

  • Uburyo umupfumu Rutangarwamaboko yaragije Musenyeri Kambanda abazimu b’u Rwanda ntibyavuzweho rumwe #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Ukwakira 2020, nibwo inkuru nziza yatashye I Rwanda y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal.

    Ni inkuru yashimishije ab’ingeri zose cyane ko Musenyeri Kambanda ari uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Umupfumu Rutangarwamaboko [usanzwe ari umupfumu uzwi akaba n’umuganga gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza] ari mu bagaragaje ibyishimo n’ubwo imvugo yakoresheje hari abayifashe nko kuzana imyemerere igendeye kuri Ryangombe kandi abantu baramenye Ubukristu.

    Ku rukuta rwa Twitter yagize ati 'Nkundakozera iz’u Rwanda ntiziburira no mu bizanano ntiruzima dore n’ubu kuva rwabaho rubonye karidinali wa mbere mu Mateka yarwo,Igituma u #Rwanda rutazima ntikikazimizwe ngo kirenzwe ingohe kd mbibutse ko Musenyeri cg Karidinali batazarurutira #ImandwaNkuru Mbandoga Umwami !'

    Yakomeje agira ati 'Imandwa ntitugira ubwiko,Ishyuka Mwenimana @KambandaAntoine ,Imana y’iRda n’#AbazimuBacuBatazima baguhunde #Umutima w’#iRwanda utaguhuza icyuho twatewe n’Amateka y’icinyizamuco&Ihonyantekerezo twagiriwe no kugeza n’Ubu. Dutsinde #RekaIbyaweUfateIbyanjye KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO !'

    Ubutumwa bwa Rutangarwamaboko ntibwakiriwe kimwe dore ko hari abavuze ko azanyemo ibintu byo gutekerekera kandi abakristu bo mu Rwanda basigaye babiziririza.

    Mu batanze ibitekerezo harimo uwitwa Simon Pierre Habiyaremye wagize ati 'Ese ko mbona muvanga kwiyambaza no kwirahira abazimu kd imigenzo ya gipagani tutakiyikurikira ibyo byaba ari iki ? Karidinali ahagarikiwe n’Imana data isumba byose si abazimu bamuri inyuma. '

    Yakomeje agira ati 'Twamenye Imana ntituri kwa Ryangombe n’ibindi bibi nk’ibyo byose bijyanye.'

    Nyuma y’isengesho rizwi nka Angelus ryasomewe ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma kuri iki Cyumweru saa Sita, nibwo Papa Francis yifashishije idirishya ry’ingoro ye, yasomye mu ijwi riranguruye amazina y’abepiskopi 13 bagizwe ba cardinal, barimo Musenyeri Antoine Kambanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Uburyo-umupfumu-Rutangarwamaboko-yaragije-Musenyeri-Kambanda-abazimu-b-u-Rwanda-ntibyavuzweho-rumwe

  • Bamporiki yashimye Bruce Melodie winjiye muri gakondo #rwanda #RwOT

    Hari hashize iminsi Bruce Melodie avugwaho kuririmba indirimbo bamwe bita 'ibishegu’ nyuma yo gushyira hanze izirimo 'Ntiza’, 'Saa moya’ n’izindi.

    Gusa, Ku wa 24 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabwiye Kiss Fm, ko atazongera gusohora indirimbo yumvikanamo amagambo benshi bavugaga ko ari ibishegu.

    Icyo gihe yavuze ko nyuma ya 'Saa moya' yari yasohoye azakurikizaho indirimbo za gakondo, asaba abamushinja kwica umuco kuzamushyigikira cyangwa se akazagaruka mu nzira yamukundishije benshi.

    Ati 'Guhera uyu munsi ngiye kujya nkora 'Gakondo’ kandi nimutabikunda ngo mubitize umurindi nk’uko mwawutije ibi nzagaruka muri ibi ubwo ni byo bizaba bibabereye.'

    Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, Bruce Melodie yasangije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, indirimbo ye nshya yitwa '24′ yanditswe n’umunyarwanda Shima Charles umaze imyaka 24 aba muri Canada.

    Ati 'Nk’uko twabisezeranye, urugendo rwanjye muri gakondo ruratangiye ku mugaragaro. Indirimbo '24′ yasohotse iri kuri Youtube.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, ari mu banyuzwe n’intambwe Bruce Melodie amugereranya n’umuntu wari ufite zahabu ariko akayishyira mu bishingwe.

    Ati 'Ntimukemere izahabu nk’iyi itakara mu bishingwe. Komereza aho.'

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungurihe, usanzwe ari umufana wa Bruce Melodie, nawe yashimiye uyu muhanzi indi ntambwe ye mu muziki.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bamporiki-yashimye-Bruce-Melodie-winjiye-muri-gakondo

  • Amwe mu mateka ya Musenyeri Kambanda Antoine uherutse kugirwa Cardinal #rwanda #RwOT

    Nyuma y’isengesho rizwi nka Angelus ryasomewe ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma kuri iki Cyumweru saa Sita, nibwo Papa Francis yifashishije idirishya ry’ingoro ye, yasomye mu ijwi riranguruye amazina y’abepiskopi 13 bagizwe ba cardinal, barimo Musenyeri Antoine Kambanda.

    Iyi ni inkuru yashimishije ab’ingeri zose cyane ko Musenyeri Kambanda ari uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 62.

    Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

    Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

    Barimo 25 bo mu Rwanda na batandatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Benshi muri bo ubu ntibakiriho, ariko mu bakiriho harimo babiri babaye abasenyeri. Abo ni Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent.

    Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

    Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

    Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

    Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni 'Ut vitam habeant' bivuze ngo 'Bagire ubuzima’.

    Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

    Ibirori byo kumushinga iyi Arkidiyosezi ku mugaragaro byabereye kuri Stade Amahoro ku wa 27 Mutarama 2019.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Amwe-mu-mateka-ya-Musenyeri-Kambanda-Antoine-uherutse-kugirwa-Cardinal

  • Tanzania: Abahanzi b’ibyamamare mu ndirimbo zitaka abiyamamariza kuyobora igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama yateguwe n’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi muri Tanzania, indirimbo ziheruka gushyirwa ahagaragara muri icyo gihugu zongeye kumvikana inshuro nyinshi zirimo amagambo ataka Perezida John Magufuli urimo kwiyamamariza kuyobora Tanzania ku nshuro ya kabiri mu matora azaba ku wa Gatatu kuwa tariki 28 Ukwakira 2020.

    Indirimbo ya Diamond yise Baba Lao, avugamo na Magufuli, Diamond amaze igihe gito ayisubiyemo yongeramo ibigwi bya Magufuli, ndetse akavugamo n’ibigwi by’umwungirije (vice-president) Samia Suluhu, Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa n’abandi bayobozi benshi bari mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi.

    Hagati aho ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo barimo kwiyambaza abahanzi barimo kubataka hirya no hino mu gihugu, mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo bajye mu matora.

    Ubu buryo bwo kwifashisha urubyiruko mu matora ntabwo ari ubwa vuba aha muri Tanzania kuko n’ubusanzwe 2/3 by’abaturage usanga ari abari munsi y’imyaka 25.

    No mu mateka ya Tanzania abahanzi kuva kera na kare bakunda guhanga indirimbo za politiki, nk’uko byemezwa na Dr Viscencia Shule, umwalimu muri kaminuza ya Dar es Salaam akaba n’impuguke mu birebana n’ubuhanzi.

    Mu kiganiro na BBC, Dr Viscencia Shule yavuze ko abahanzi n’abacuranzi bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Tanzania kugeza na nyuma y’ubwigenge, ndetse bakomeza no gukoreshwa n’abanyapolitiki muri gahunda zabo.

    Hagati aho ariko Dr Shule ntiyemera ko ibivugwa n’abahanzi byose ari ukuri igihe baba barimo gutaka abiyamamaza. Ibi abivuze by’umwihariko mu gihe muri Tanzania hashize imyaka itanu hashyizweho amategeko asa n’areshya abahanzi ngo binjire mu bikorwa by’abanyapolitiki, hakaba na Perezida Magufuli usaba abantu kuvugisha ukuri.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Magufuli yahurije hamwe abahanzi babiri bamaze igihe ari abakeba – Diamond Platnumz na Alikiba – bitabira igitaramo cyari cyateguwe n’ishyaka CCM mu murwa mukuru Dodoma, hanyuma bombi abasaba gufasha hasi ibyabatandukanyaga.

    Icyo gihe umuhanzi Harmonize na we w’icyamamare, yaje kwifatanya na bo nubwo yigeze kugirana amakimbirane na Diamond Platnumz nyuma yo kwitandukanya na we.

    Icyo gihe Perezida Magufuli yavuze ko anezezwa cyane no kubona Alikiba yicaranye na Diamond, arongera ati: “Kandi iyo mbonye Harmonize watandukanye na Diamond, arimo kumutaka mu ruhame, ubwo ni bwo bumwe nifuza.”

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/tanzania-abahanzi-b-ibyamamare-mu-ndirimbo-zitaka-abiyamamariza-kuyobora-igihugu