Category: Uncategorized

  • Imbuto Foundation yizihije imyaka 15 y’Inkubito z’Icyeza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Madame Jeannette Kagame yahembaga Inkubito z
    Ubwo Madame Jeannette Kagame yahembaga Inkubito z’Icyeza

    Kwita kuri abo bana ni uko kera batahabwaga umwanya nka basaza babo ngo berekane icyo bashoboye, ari yo mpamvu Imbuto Foundation yakoze ubukangurambaga bwo kubakundisha ishuri, bakiga siyansi bityo abatsinda mu byiciro bitandukanye by’amashuri bagahembwa.

    Ku rubuga rwe rwa Twitter, Madame Jeannette Kagame ari na we washinze umuryango Imbuto Foundation, yakeje abakobwa bashya binjiye mu Nkubito z’Icyeza kuri iyo sabukuru.

    Yagise ati “Dukeje abakobwa 25 twakiriye mu muryango w’Inkubito z’Icyeza! Ibyiza bakuru banyu bagezeho muri iyi myaka 15, biduteye ishema n’umunezero kuri uyu munsi twizihiza urugendo rw’imyaka 15 yo guteza imbere uburezi bw’Umukobwa”.

    Kwizihiza iyo sabukuru byaranzwe n’ikiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, hakaba hagaragajwe urugendo rw’ubwo bukangurambaga muri iyo myaka 15, ibyagezweho, cyane ko hibandwaga ku bana b’abakobwa bakomoka mu miryango itifashije bagafashwa kwiga bahabwa ibikenerwa kugira ngo badasigara inyuma.

    Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Géraldine, yagarutse kuri ubwo bukangurambaga ndetse n’icyo bwagezeho.

    Ati “Dutangira ubu bukangurambaga, icyerekezo twahawe kwari ugutekereza kuri buri mwana wese, kugera ku bana bose 100% tukamenya ko bari mu ishuri, bakarigumamo kandi bagatsinda ari indashyikirwa. Ibi byarebaga abana bose ariko by’umwihariko umwana w’umukobwa kubera imbogamizi zamuzitiraga”.

    Umutesi Géraldine, Umuyobozi mukuru wungirije w
    Umutesi Géraldine, Umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango Imbuto Foundation

    Ati “Muri uko gushakisha icyaha imbaraga umwana w’umukobwa, ni bwo hatekerejwe guha ishimwe abatsinze neza amashuri abanza n’ayisumbuye. Kuri ubu abakobwa bagera ku 5,088 ni bo bamaze kubona iryo shimwe twitwa ‘Ishimwe ryo gukeza Inkubito z’Icyeza’ rya Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, rikanajyana n’amahugurwa mu ikoranabuhanga”.

    Yongeyeho ko abo bose ubu bafite ihuriro ribafasha kujya mu mashuri na bo gutanga ubutumwa bw’ikizere kuri barumuna babo, agashimira Leta y’u Rwanda kuko yabafashije muri icyo gikorwa ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

    Umwe mu Nkubito z’Icyeza wahembwe inshuro eshatu zose, Uwimbabazi Bonifride, avuga ko byamuteye imbaraga arushaho kwigirira icyizere.

    Ati “Mpembwa bwa mbere nari ndangije amashuri abanza muri 2011, numva ngo nzahembwa na Imbuto Foundation nubwo ntari nyizi. Kuva icyo gihe byanteye imbaraga zo gukora cyane, kuko ari na bwo niswe Inkubo y’Icyeza, bityo bituma niga cyane kugira ngo ntazatakaza iryo shema, ari byo byamviriyemo no kuba uwa mbere no mu gusoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye”.

    Ati “Icyo gihe na bwo narahembwe, ni bwo niyemeje noneho kujya niga nihaye intego y’amanota ngomba kugeraho. Nahisemo rero kwiga siyansi kuko numvaga nshaka kuba umuganga (Dr), icyo kizere niremyemo, inama bampaga no gukora cyane ni byo byatumye ndangiza umwaka wa gatandatu ndi uwa mbere, icyo gihe igihembo nagihawe na Mme Jeannette Kagame, ndishima”.

    Uwimbabazi avuga ko arangije umwaka wa gatandu w’abanza, Imbuto Foundation anashimira cyane, yamufashe mu bo igomba kwishyurira, ari byo byatumye yiga neza kuko nta mbogamizi z’ibikenerwa yari agifite.

    Umutesi avuga ko muri ubwo bukangurambaga bagiye babona imbogamizi abana b’abakobwa bagihura na zo zirimo gukora imirimo myinshi bavuye ku ishuri ku biga bataha, abo mu miryango ihoramo amakimbirane kuko yashinzwe nta kwitegura, ubukene, bikadindiza umwana mu myigire.

    Aho ngo ni ho haturutse igitekerezo cyo gufasha abana b’abahanga ariko badafite ubushobozi bwo kubona ibikenerwa ngo bige neza.

    Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) kivuga ko umubare w’abana b’abakobwa mu mashuri wagiye uzamuka, nko muri 2008 abakobwa bakoze ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza bari 40% ariko ubu bageze kuri 55% na ho abahungu ni 45%, abakobwa bakomereza mu kwiga za siyanzi ubu ngo bakaba bari hagati ya 53% na 55%, ubukangurambaga bwa Imbuto Foundation ngo bukaba bwarabigizemo uruhare runini.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imbuto-foundation-yizihije-imyaka-15-y-inkubito-z-icyeza

  • Abanya Tanzaniya bafite ubwoba bw'ihohoterwa rishobora gukurikira amatora #rwanda #RwOT

    Abasesenguzi bavuga ko Perezida John Pombe Magufuli ashobora kongera gutorerwa kuyobora abanya Tanzaniya nyuma y'uko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bagaragaje ko hari ibitagenda.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020 nibwo Abantu barenga miliyoni 29 biyandikishije gutora kugira ngo bahitemo ushobora gusimbura Perezida Magufuli, amatora akorwa kugeza sayine z'ijoro.

    Ishyaka riri ku butegetsi Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi kuva iki gihugu cyakwigenga kuva mu 1961.

    Kuri uyu wa gatatu, umuyobozi w'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzaniya Freeman Mbowe wa CHADEMA, yavuze ko 'ubuzima bwe bwari mu kaga', avuga ko hoteri ye yagabweho igitero maze hafatwa babiri mu bashinzwe umutekano we.

    Magufuli, w'imyaka 60, arashaka manda ya kabiri Mu gihe amatora arikuba imbuga zose zavanyweho, ku buryo bigoye kumenya ibizavamo, abasesenguzi benshi babona Magufuli afite amahirwe menshi yo kongera gutorerwa kuyibora Tanzaniya.

    Akaba yarahanganye bikomeye na Tundu Lissu utavuga rumwe n'ubutegetsi warokotse igitero cy'ubwicanyi mu 2017, wagarutse avuye mu buhungiro mu ntangiriro z'uyu mwaka ashaka kwiyamamaza ariko ibikorwa bye biza kuburizwamo bamushinja gutanga ibitekerezo byo kwigomeka.

    Lissu yahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo mu mihanda nyuma y'uko ibyavuye mu matora bizaba byatangajwe ku munsi wo kuwa kane mu gihe amajwi azaba atabaruwe neza, aha uzabona amajwi menshi akaba ariwe uzahita arahirira kuyobora Tanzaniya kuko ntakiciro cyakabiri kizabaho.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bagiye bahura n'imbogamizi mu kugerageza guhangana n'ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi, riri kubutegtsi mu gihe abakandida 15 aribo bashaka uyu mwanya perezida.
    Source:Aljazeera

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abanya-tanzaniya-bafite-ubwoba-bwihohoterwa-rishobora-gukurikira-amatora/

  • MU MAFOTO : Irebere ibintu bitangaje n’ibisekeje Barack Obama yakoze mu gihe yari Perezida #rwanda #RwOT

    Barack Obama, yagaragayeho cyane urukundo rudasanzwe akunda abana. Ni kenshi yagiye agaragara akina n’abana, yirukankana nabo, asekana nabo ubona ko bishimye, kuburyo atari buri wese wapfa gutekereza ko ibi yabikora. Abana b’abakobwa babiri afite bamaze gukura, ariko ntibyamubujije kugaragaza ko yikundira n’utwana duto cyane tw’impinja.

    Perezida Obama kandi, yagiye agaragara yishimana n’abantu batandukanye, akinana nabo umukino wa Basket, anakora ibindi bintu bitandukanye birimo ibitangaje ku muntu nk’uyu ariko hakabamo n’ibisekeje cyane.

    REBA AMAFOTO MENSHI MU BIHE BITANDUKANYE HANO :

    JPEG - 54.3 ko
    JPEG - 38 ko
    JPEG - 52.8 ko
    JPEG - 65.4 ko
    JPEG - 57.4 ko
    JPEG - 83.7 ko
    JPEG - 90.4 ko
    JPEG - 74.1 ko
    JPEG - 56.5 ko
    JPEG - 64.9 ko
    JPEG - 58.9 ko
    JPEG - 78.1 ko
    JPEG - 62.8 ko
    JPEG - 74.6 ko
    JPEG - 69.8 ko
    JPEG - 68.5 ko
    JPEG - 39.3 ko
    JPEG - 46.5 ko
    JPEG - 84.8 ko
    JPEG - 62.3 ko
    JPEG - 44.6 ko
    JPEG - 49.2 ko
    JPEG - 60.8 ko
    JPEG - 56.9 ko
    JPEG - 67.7 ko
    JPEG - 87.9 ko
    JPEG - 53 ko
    JPEG - 58.1 ko
    JPEG - 38.8 ko
    JPEG - 64.6 ko
    JPEG - 48.1 ko
    JPEG - 74 ko
    JPEG - 61.6 ko
    JPEG - 36 ko
    JPEG - 62.3 ko
    JPEG - 66.3 ko
    JPEG - 95.8 ko
    JPEG - 68.6 ko
    JPEG - 72.6 ko
    JPEG - 64.9 ko
    JPEG - 72.8 ko
    JPEG - 64.1 ko
    JPEG - 52.2 ko
    JPEG - 45.8 ko
    JPEG - 72.2 ko
    JPEG - 62.9 ko
    JPEG - 90.5 ko
    JPEG - 66 ko
    JPEG - 37.1 ko
    JPEG - 51 ko
    JPEG - 41 ko
    JPEG - 74.3 ko
    JPEG - 41.3 ko
    JPEG - 49.1 ko
    JPEG - 35.6 ko
    JPEG - 61.5 ko
    JPEG - 50.1 ko
    JPEG - 61.7 ko
    JPEG - 56.5 ko
    JPEG - 45.6 ko
    JPEG - 49.8 ko
    JPEG - 59.6 ko
    JPEG - 91.9 ko
    JPEG - 75.5 ko
    JPEG - 59.1 ko
    JPEG - 47.2 ko
    JPEG - 52.7 ko
    JPEG - 55.3 ko
    JPEG - 61.4 ko
    JPEG - 65.4 ko
    JPEG - 42.1 ko
    PNG - 664 ko
    PNG - 373.3 ko
    PNG - 746 ko
    PNG - 659.4 ko
    PNG - 625.8 ko
    PNG - 202 ko
    JPEG - 31.3 ko
    JPEG - 55.2 ko
    JPEG - 51.4 ko
    JPEG - 451.5 ko

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/MU-MAFOTO-Irebere-ibintu-bitangaje-n-ibisekeje-Barack-Obama-yakoze-mu-gihe-yari-Perezida

  • Gishwati-Mukura Landscape Designated UNESCO Biosphere Reserve #rwanda #RwOT

    The Gishwati-Mukura landscape in Rwanda's Western Province was today named among the World Network of Biosphere Reserves by the United Nations Educational, Scientific and Cultural Organization (UNESCO).

    The regionally significant biosphere reserve was named alongside 23 other reserves from around the world during a Session of the International Co-coordinating Council of the Man and Biosphere Programme held on Wednesday October 28, 2020. 

    The Gishwati-Mukura landscape joins the Volcanoes Biosphere Reserve in north-west Rwanda, which was inducted into the network in 1983.

    Biosphere reserves help to better understand and manage changes and interactions between social and ecological systems, as well as protect biodiversity.

    They also provide local solutions to global challenges and promote innovations in the conservation and sustainable use of biodiversity.

    The designation will enable Rwanda to identify and assess the changes resulting from human and natural activities in the Gishwati-Mukura landscape.

    The country will also be better placed to understand the effects of these changes on people and the environment, especially in the context of the climate crisis and global biodiversity loss.

    In 2016, Gishwati-Mukura National Park was gazetted as the country's fourth national park and last year, the Rwanda Development Board took over its management.

    The park is made up of two separate forests — the larger Mukura and smaller Gishwati — which are located within the landscape.

    The forests sit on the ridge which divides the Congo and Nile water catchment areas, along the biodiverse Albertine Rift.

    The rehabilitation of the Gishwati-Mukura landscape and the creation of the national park was made possible with the support of the Global Environment Facility and the World Bank through the Landscape Approach to Forest Restoration and Conservation (LAFREC) project implemented by the Rwanda Environment Management Authority.

    The five-year project rehabilitated Gishwati-Mukura using a landscape approach to bring the forest ecosystems into better management and realise a range of benefits for local communities.

    Speaking on the UNESCO designation, Belise Kariza, Chief Tourism Officer, Rwanda Development Board said that as Rwanda's newest national park, the Gishwati-Mukura landscape is incredibly beautiful and rich in unique and valuable biodiversity.

    Rwanda has been working to protect and restore the area by investing in nature based solutions and forest landscape restoration.

    'I commend the efforts of all partners whose tireless work has led to the biosphere reserve status we celebrate today. Conservation not only preserves our natural heritage for future generations, but also plays an important role in fostering ecotourism as a pillar of economic development,' she said.

    Rwanda Development Board is working on a multi-phased conservation and tourism management programme for Gishwati-Mukura focused on ecology and conservation initiatives including ranger presence, law enforcement, science, engagement with community cooperatives, human-wildlife conflict resolution, research, environmental monitoring and responsible tourism promotion.

    The programme is being developed in partnership with the local government and Imizi, a subsidiary of Wilderness Safaris.

    The post Gishwati-Mukura Landscape Designated UNESCO Biosphere Reserve appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/gishwati-mukura-landscape-designated-unesco-biosphere-reserve/

  • MU MAFOTO : Menya imodoka ndende kurusha izindi ku isi ikorerwamo ibintu binyuranye #rwanda #RwOT

    JPEG - 33.7 ko

    Ubusanzwe, iyi modoka y’igitangaza yari yakorewe inzu itunganya sinema ya Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugirango izajye yifashishwa mu gukina amafilime. Gusa nyuma yaje no kuba imodoka buri wese ashobora kugura kugirango ayikoreshe yishimisha cyangwa ayitemberamo bisanzwe.

    JPEG - 27.3 ko

    Iyi modoka ifite uburebure burenga gato metero 30, ikaba ifite amapine 26, imbere ikaba irimo ibintu bitandukanye birimo ubwogero (Piscine/Swimming pool), ikagira n’igice kirimo uburiri, muri macye umuntu ashobora kuyimaramo igihe ayituyemo akemuriramo bimwe mu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    JPEG - 27.9 ko
    JPEG - 35.8 ko
    JPEG - 38.8 ko
    JPEG - 51.7 ko
    JPEG -
    JPEG - 70.2 ko
    JPEG - 67.8 ko
    JPEG - 23.8 ko
    JPEG - 30.4 ko
    JPEG - 28.2 ko

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/MU-MAFOTO-Menya-imodoka-ndende-kurusha-izindi-ku-isi-ikorerwamo-ibintu-binyuranye

  • Menya byinshi kuri Rukara rwa Bishingwe, umurashi wishe umuzungu Rugigana #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda rya Padiri Alegisi Kagame. Rukara afite benshi bamukomokaho mu nzu y’ Abarashi, benshi muri aba bakaba batuye mu Karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ho mu ntara y’Amajyaruguru, aho bakunze kwita mu Gahunga k’Abarashi.

    Ndagijimana Yuvenari ; umwe mu buzukuru be, avuga ko ibyo azi kuri sekuru Rukara abikesha uruhererekane mvugo ni ukuvuga ko yabyumvanye se. Uyu mugabo avuga ko inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Abacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo. Kwitwa Karashi ngo byaba byaratewe n’uko ngo uyu musekuruza yari umukogoto w’umuheto (umuhanga mu kurashisha umuheto.)

    Karashi ngo yavaga inda imwe n’abandi bahungu barimo Kanaga ndetse na Karandura, imiryango yabo ikaba ifite inkomoko muri Ankole nkuko Ndagijimana abivuga. Ndagijimana akomeza avuga ko benshi mu barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’i bwami ariko uwamamaye cyane ari Rukara rwa Bishingwe wari umutware w’abakemba, uruyenzi, abemeranzigwe n’urukandagira, iyi yose ikaba yari imitwe y’ingabo yariho ku ngoma ya Yuhi Musinga.

    Intebe y’ubutware bw’ ingabo Rukara rw’igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu mu nteruro y’icyivugo cye, ngo yayizunguyeho (yayirazwe) se Bishingwe kuko ngo nawe yatwariraga Kigeli IV Rwabugili ingabo. Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse. Umwanditsi Dufays, yanditse ko yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo.

    Rukara ngo yagiraga ihinyu cyane.

    Mu buzima bwe, Rukara rwa Bishingwe ngo yakunze guhinyura abantu bakomeye ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari akiri igihenga (umwana muto) muri icyo gihe bikaba akarusho.
    Umunsi umwe ngo Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y’inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Kavumbi yaruca.

    Uretse ibi, Ndagijimana umwe mu buzukuru be avuga ko yumvaga Se avuga ko Rukara yubahukaga cyane umugabekazi Kanjogera kuko ngo hari n’igihe yamunyariye ku ntebe undi ayihagurutseho.

    Si umugabekazi gusa utaravugaga rumwe na Rukara kuko ngo atanacanaga uwaka n’abazungu cyane cyane abapadiri kuko baje bacengeza inyigisho z’ubukirisitu mu gihe abatuye aka gace k’Umurera bari bakomeye ku idini gakondo ya Nyabingi.
    Ikindi kandi ngo ubwo abazungu bageraga muri kariya gace bigabije amwe mu masambu y’abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu.

    Uyu mugabo avuga ko Rukara ari we wafashe iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure ariko ngo Rukara akamuninira ntamwitabe. Gusa uyu mugabo avuga ko byageze aho Rukara akemera kwitaba Padiri Lupiyasi bagahurira ahitwa kuri Nyabyungo ubu hubatse kiriziya. Bahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati : ” yambu ” kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana.

    Rukara ngo yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo, Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse. Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu barashi bahungira i Kongo, mu Bufumbira (Uganda), n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

    Kwerekeza mu Ndorwa, Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warahigaruriye n’ubwo nawe atari yorohewe na busa n’ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.

    Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko nabo bazamukiza Musinga wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose nubwo bitabaye kuko bitabujije umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 Mata 1912.

    Ubwo Rukara ngo yabuguzaga na Ndungutse mu rugo, abasirikare b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basirikare ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda. Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw’amasasu.

    Ibikorwa bya Rukara byakoze kuri bamwe mu Barashi

    Mbere y’uko Rukara anyongwa ngo yasize ashinganishije abamukomokaho kuko ngo yasabye abazungu bari bagiye kumwica kutazamukorera ku bana n’ubwo ibyo bitabujije ko abakomoka mu nzu y’abarashi ndetse n’ abari batuye Umurera muri rusange bahura n’ingaruka zitandukanye nk’uko umwuzukuru we Ndagijimana abivuga.

    Uyu avuga ko bumwe mu butaka bw’abarashi bari barahunze nyuma y’uko Rukara yivugana umuzungu bwigaruriwe n’abandi baturage ntibanabusubizwe mu gihe bahungukaga. Uretse n’ibyo, uyu mugabo avuga ko mu mashuri bamwe mu batuye kano gace bahejwe n’abapadiri bari bayoboye uburezi bw’icyo gihe. Ati :' twabayeho nabi nta munyeshuri wa hano wigeze azamuka mu mashuri . Tubonye abanyeshuri batsinda vuba'.

    Icyakora Ndagijimana avuga ko ubu umuryango w’abacyaba b’abarashi wagutse ku buryo ngo ubasanga henshi mu gihugu cyane cyane mu duce tw’amajyaruguru nka Ruhengeri na Gisenyi. Avuga kandi ko benshi mu bakomoka mu nzu y’Abarashi bafata Rukara rwa Bishingwe nk’intwari idateze kwibagirana mu mateka y’abarashi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/Menya-byinshi-kuri-Rukara-rwa-Bishingwe-umurashi-wishe-umuzungu-Rugigana

  • President Tshisekedi And Raila Odinga In Talks #rwanda #RwOT

    DRC President Felix Tshisekedi is today hosting African Union High Representative for Infrastructure Development Raila Odinga.

    Odinga is set to review progress on the Grand Inga Hydropower project, an official said.

    The meeting between the two leaders follows a high-level virtual multinational and multi-sector forum on the Grand Inga held in June last year.

    Odinga is tasked to among other things rally political support for the Inga Hydropower as a continental project and to encourage expressions of interest by multinational corporations.

    The Inga Dams are two hydroelectric dams connected to one of the largest waterfalls in the world, Inga Falls. They are located in the western Democratic Republic of the Congo and 140 miles southwest of Kinshasa. Inga Falls on the Congo River is a group of rapids downstream of the Livingstone Falls and the Pool Malebo.

    The Grand Inga Dam is a series of seven proposed hydroelectric power stations at the site of the Inga Falls, in the Democratic Republic of the Congo. If built as planned, the 40 GW project would be the largest power station in the world.

    The total construction bill for Grand Inga has been calculated to be as high as $80 billion.

    The post President Tshisekedi And Raila Odinga In Talks appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/president-tshisekedi-and-raila-odinga-in-talks/

  • Abavuga ko gusobanura filime ari ukwangiza ibihangano by’abandi Junior Giti arabasubiza (ikiganiro) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Junior Giti
    Junior Giti

    Junior uri mu b’imbere mu gusobanura filime zikunzwe zirebwa hano mu Rwanda, uretse aka kazi, anagaragara mu bikorwa byinshi by’imyidagaduro nko kugaragara mu ndirimbo. Ni n’umuvandimwe wa Yanga na we wasobanuye filime igihe kirekire.

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’uyu mugabo umaze kwamamara mu gusobanura filime kubera guhimba amwe mu magambo akamamara mu Rwanda hose, yaduhishuriye ko gukora aka kazi neza bisaba kuba usanzwe uzi kuganira, kumenya indimi z’amahanga zikinwamo filimi, kuba uzi gushakisha filimi zigezweho no kuba uzi icyo Abanyarwanda bagukeneyeho muri iyo minsi.

    Kigali Today (KT): Watangiye gusobanura filme ryari?

    Junior: Natangiye kubikora kera nkiri mu mashuri, ariko muri 2015 nibwo natuje mbikora nk’akazi, mbere yaho nabivangaga n’ishuri.

    KT: Mukuru wawe Yanga yarabikoraga. Ni we wakwigishije?

    Junior: Nabyinjiyemo atangiye kubivamo, ndetse nagenze mu njyana ye, nyuma nanjye nza kurema inzira yanjye kuko isoko ryacu n’irye(Yanga) biratandukanye cyane kuko twe twazamuye agasobanuye ku rwego rwubashywe na buri wese.

    KT: Umaze kubigeramo, wasanze ari akazi wishimira? Kakwinjirizaga bingana gute?

    Junior: Nabigezemo tubanza kurwana no guhindura ishusho y’agasobanuye uko twagasanze. Mbere agasobanuye nta muntu wagahaga agaciro, karebwaga n’abantu badasobanutse. Ubu gaca ku mateleviziyo menshi mu Rwanda no mu Burundi. Byabaye akazi nk’indi myuga yose kandi ni umurimo uhemba neza cyane.

    KT: Umaze kugira izina rinini muri aka kazi. Kugira ngo ugere kuri urwo rwego byagusabye iki?

    Junior: Byansabye kubanza gusobanukirwa neza ko Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga nkorera filime bumva ikinyarwanda, ari abantu bakuru ndetse basobanukiwe, bityo byansabye guhindura imivugire, imitekerereze no gufata umwanya uhagije nkabategurira ibyo filimi zigisha kandi zikaruhura mu mutwe.

    KT: Wifuza kuzagera he muri aka kazi?

    Junior: Ndifuza ko agasobanuye gakomeza kubahwa kakagera hejuru cyane ku buryo Abanyarwanda bose bagomba kumenya ko nta wundi murimo usimbura kureba agasobanuye.

    KT: Wumva ibyo bizashoboka?

    Junior: Bizashoboka cyane ndetse ubu bamwe batangiye no kubishoramo amafaranga kandi ni akazi gatunze benshi atari natwe dusobanura gusa, kuko hari n’abandi bazigurisha bitunze.

    KT: Hari abantu bavuga ko ibyo mukora ari ukwangiza ibihangano by’abandi. Ubivugaho iki?

    Junior: Abavuga ko dukora ibidakwiye bazatwegere tubereke neza ibyo dukora, kuko nta kintu na kimwe cyakorwa kitemewe ku butaka bw’u Rwanda, birazwi dufite Leta ikaze mu bugenzuzi bw’ibyangombwa.

    KT: Uruganda rwo gusobanura Filime mu Rwanda ubona ruzaba ruhagaze rute mu myaka 10 iri imbere?

    Junior: Ruzaba ari uruganda rufite uruhare runini mu myidgaduro yo mu Rwanda cyane ko tudahwema gukora no gushaka icyateza imbere ‘showbiz’ yacu muri rusange.

    KT: Iyo hasohotse filime iri mu rurimi utumva ubigenza ute?

    Junior: Bisaba guhora usoma, guhora wagura ubwonko bwawe, kuko n’indimi twita ko tuzi buri munsi zirahinduka cyane ko filime zo hanze inyinshi zikorwa bifashishije amagambo y’inshoberamahanga cyangwa yumvikanweho n’abanyarurimi (slangs). Bisaba guhora wiyigisha indimi nk’igifaransa, icyongereza, igihindi n’icyespanyole.

    KT: Turabashimiye Junior

    Junior: Namwe murakoze Kigali Today


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/abavuga-ko-gusobanura-filime-ari-ukwangiza-ibihangano-by-abandi-junior-giti-arabasubiza-ikiganiro

  • Russia's Arctic Discharging Large Volumes Of Methane Gas #rwanda #RwOT

    Scientists have discovered large amounts of methane gas being discharged from the Arctic Ocean near eastern Siberia.

    These nosy scientists found the potent greenhouse gas bubbling from a depth of 350 meters in the Laptev Sea, with surface-level concentrations that vent into the atmosphere between four and eight times the normal amount.

    One of the six monitoring points showed methane concentrations 400 times higher than expected under the normal air-sea equilibrium.

    'The discovery of actively releasing shelf slope hydrates is very important and unknown until now. This is a new page,' said Igor Semiletov, chief scientist onboard the Akademik M. Keldysh research vessel that's part of a multi-year Russian-Swedish International Siberian Shelf Study expedition.

    The discovery is prompting concerns that a new feedback loop that accelerates climate change may have already been triggered. A recent study co-authored by a member of the expedition found that the loop could be activated if the Arctic warms by just a few degrees.

    'At this moment, there is unlikely to be any major impact on global warming, but the point is that this process has now been triggered,' Swedish scientist and study co-author Örjan Gustafsson told UK based media from the vessel.

    'This East Siberian slope methane hydrate system has been perturbed and the process will be ongoing.'

    Meanwhile, warm Atlantic currents driven by human-induced climate disruption are the likely cause of the massive methane discharge.

    The Arctic is warming twice as fast as any other place on Earth and The Guardian reported that it is yet to begin freezing for the winter, already surpassing records for the latest date for sea ice formation after melting unusually early this spring.

    This is potentially the third source of methane emissions from the shallower parts of the Laptev Sea and the East Siberian Sea. Semiletov's expedition released first photos of a massive fountain of methane gas bubbling from the floor of the East Siberian Sea last fall.

    The scientists stressed that their findings are considered preliminary until they analyze the data collected on the ground and have their studies peer-reviewed.

    'The discovery of actively releasing shelf slope hydrates is very important and unknown until now,' Semiletov said. 'Potentially they can have serious climate consequences, but we need more study before we can confirm that.'

    The post Russia's Arctic Discharging Large Volumes Of Methane Gas appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/russias-arctic-discharging-large-volumes-of-methane-gas/

  • Uruhererekane rw’abayoboye u Rwanda bose kuva kuri Gihanga kugeza kuri Kagame Paul #rwanda #RwOT

    Ibijyanye n’abami ntitubitindaho cyane, gusa turagaragaza uburyo bagiye bakurikirana n’imyaka bategetse :

    1. Gihanga I Ngomijana (1091-1124)

    2. Kanyarwanda Gahima (1124-1157)

    3. Yuhi I Musindi (1157-1180)

    4. Ndahiro I Ruyange (1180-1213)

    5. Ndoba (1213-1246)

    6. Samembe (1246-1279)

    7. Nsoro I Samukondo (1279-1312)

    8. Ruganzu I Bwimba (1312-1345)

    9. Cyilima I Rugwe (1345-1378)

    10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411)

    11. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444)

    12. Yuhi II Gahima II (1444-1477)

    13. Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)

    14. Ruganzu II Ndoli (1510-1543)

    15. Mutara I Nsoro II Semugeshi 1543-1576)

    16. Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)

    17. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)

    18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)

    19. Cyilima II Rujugira (1675-1708)

    20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741)

    21. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)

    22. Yuhi IV Gahindiro (1746-1802)

    23. Mutara II Rwogera (1802-1853)

    24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)

    25. Mibambwe IV Rutarindwa (1895 -1895) *Uyu yakorewe kudeta.

    26. Yuhi V Musinga (1895-1931)

    27. Mutara III Rudahigwa (1931-1959)

    28. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960)

    Muri iyi nkuru kandi, turagaruka ku bijyanye n’uko aba Perezida bayoboye u Rwanda nyuma y’irikwa ry’ingoma ya cyami, turebe uko bakurikiranye, uko bagiye bafata ubutegetsi, igihe bagiye babumaraho n’uko batanu ba mbere muri aba batandatu bagiye babuvaho.

    1. Mbonyumutwa Dominique

    Mbonyumutwa Dominique, ni we Perezida wayoboye u Rwanda mu gihe cy’igeragezwa rya Repubulika ryabaye mbere y’uko rubona ubwigenge, nyuma kandi y’irangira ry’ingoma ya cyami mu Rwanda. Mbonyumutwa yayoboye u Rwanda mu gihe cy’amezi icyenda gusa, kuva tariki 28 Mutarama kugeza tariki 26 Ukwakira 1961. Kuva ku butegetsi kwe, byatewe n’uko atabashije gutsinda amatora. Uyu Dominique Mbonyumutwa yari yaravutse mu 1921, nyuma yaje gutabaruka tariki 26 Nyakanga 1986 aguye mu Bubiligi, ashyingurwa mu cyahoze ari Gitarama ahari hubatse sitade yari yaramwitiriwe.

    2. Kayibanda Grégoire

    JPEG - 335 ko

    Kayibanda Grégoire, niwe Perezida wa kabiri u Rwanda rwagize, akaba ari nawe wa mbere waruyoboye kuva rwabona ubwigenge ndetse ninawe wa mbere wabaye Perezida habayeho amatora. Kayibanda yagiye ku butegetsi tariki 26 Ukwakira 1961 atsinze amatora ayobora manda ye ya mbere kugeza mu 1965 ubwo yongeraga kwiyamamaza ari we mukandida rukumbi ndetse anongera kwiyamamaza ari wenyine mu 1969, aho hose atsinda amatora.

    Kayibanda yayoboye u Rwanda mu gihe cy’imyaka 12 kugeza tariki 4 Nyakanga 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari inshuti ye magara akaba yari na Minisitiri w’ingabo icyo gihe. Yahise afungwa hamwe n’umugore we, maze baza gupfira mu nzu bari bafungiwemo ahitwa i Kavumu hafi ya Kabgayi, hari tariki 15 Ukuboza 1976.Bivugwa ko Habyarimana yabicishije inzara kugeza bashizemo umwuka. Kayibanda Grégoire yapfuye afite imyaka 52 kuko yari yaravutse tariki 01 Gicurasi 1924.

    3. Habyarimana Juvénal

    JPEG - 335 ko

    Juvénal Habyarimana wari umusirikare ku ipeti rya Général Major akaba yari na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, yagiye ku butegetsi tariki 5 Nyakanga 1973 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda. Igitutu n’amashagaga bye, byatumye ahita abatizwa “Kinani”, rimwe na rimwe bakavuga “Kinani cyananiye abagome n’abagambanyi”.

    Ubutegetsi bwa Habyarimana ntibwavugirwagamo, ndetse amatora y’umukuru w’igihugu nayo yabaga mu buryo budasanzwe, ari we mukandida rukumbi. Nyuma yo gushinga ishyaka MRND ryari ryo shyaka rukumbi ryemewe mu gihugu, Juvénal Habyarimana yagiye akoresha icyari nk’ikinamico y’amatora, aho yiyamamazaga ntawe bahatana.

    Amatora ya mbere yiyamamajemo wenyine ni aya tariki 24 Ukuboza 1978 aho byatangajwe ko yatowe ku kigero cya 98.99%, ayakurikiyeho yabaye tariki 19 Ukuboza 1983 nabwo bitangazwa ko yatsinze ku kigereranyo cya 99.97%, naho andi yabaye tariki 19 Ukuboza 1988 byatangajwe ko yayatsinze ku kigereranyo cya 99.98%.

    Uyu yari yaravutse tariki 8 Werurwe 1937, akaba yarayoboye u Rwanda imyaka myinshi kurusha abandi bose bayoboye u Rwanda kugeza ubu, kuko yayoboye imyaka 21 ategekesha igutugu kugeza ubwo yiciwe mu ndege yahanuwe tariki 6 Mata 1994, ubutegetsi bwe buba butembagaye butyo.

    4. Dr Sindikubwaho Théodore

    JPEG - 33.3 ko

    Dr Sindikubwabo Théodore, niwe Perezida u Rwanda rwagize mu mateka waruyoboye igihe gito kandi mu gihe kibi cya Jenoside yakorewe abatutsi, byumvikana ko nta n’umusaruro muzima yabyaje intebe y’ubutegetsi bwe.

    Sindikubwaho wari warigeze kuba Minisitiri w’ubuzima mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kayibanda, yari yaraminuje mu by’ubuvuzi. Habyarimana amaze gufata ubutegetsi yahise ajya mu kazi k’ibyo yize by’ubuganga, akora mu bitaro bya CHK kugeza mu 1988 ubwo yasubiraga muri Politiki nk’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    Nyuma y’iminsi ibiri indege ya Habyarimana Juvénal irashwe, Sindikubwabo wari ukuriye Inteko Ishinga Amategeko icyo gihe, yabaye Perezida kuva tariki 9 Mata 1994, mu cyari cyiswe Leta y’Abatabazi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Sindikubwabo azwiho kuba yaragiye ashishikariza abahutu kwica abatutsi ndetse agashimira cyane ababaga bakora ubwicanyi cyane.

    Yahise ava ku butegetsi nyuma y’amezi atatu gusa, ingabo za FPR Inkotanyi zimaze kubohoza igihugu. Ingoma ye yarangiye tariki 19 Nyakanga 1994, ubwo yahungiraga mu cyahoze cyitwa Zaïre. Yaje gupfira muri iki gihugu gisigaye cyitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba yarapfuye mu mwaka w’1998. Yapfuye ari umukambwe w’imyaka 70 kuko yari yaravutse mu 1928.

    5. Bizimungu Pasteur

    JPEG - 420.3 ko

    Pasteur Bizimungu, niwe wahise ayobora u Rwanda nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, akaba yaricaye mu ntebe y’ubuyobozi tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo yari afatanyije na Major General Paul Kagame wari Visi Perezida akaba ari nawe wari umugaba mukuru w’ingabo. Pasteur Bizimungu yayoboye u Rwanda mu gihe gikabakaba imyaka 6, kugeza ubwo yatangazaga ko yeguye ku bushake tariki 23 Werurwe 2000.

    Hagati aho ariko akimara kwegura, Charles Ntakirutinka wabaye Minisitiri w’Ingufu, Imirimo ya Leta, no gutwara abantu n’Ibintu ; ndetse akaba yaranigeze kuba Minsitiri w’imibereho Myiza y’Abaturage mu gihe cy’ubutegetsi bwa Pasteur Bizimungu ndetse bakavira rimwe mu myanya y’ubuyobozi, muri 2001 bafatanyije n’abandi bantu batandatu bashinga ishyaka bise PDR-Ubuyanja (Parti Démocratique du Renouveau/ Democratic Party for Renewal Ubuyanja) mu gihe uyu Pasteur Bizimungu yahoze mu ishyaka rya FPR Inkotanyi ubwo yari Perezida.

    Mu kwezi kwa Kane 2002, nibwo batawe muri yombi bazira ibyaha byo gukwirakwiza ibihuha mu baturage hagamijwe kubangisha ubuyobozi n’amategeko y’igihugu. Bashinjwaga kandi gukora inama rwihishwa ngo zari zigambiriye kubangamira umudendezo w’igihugu no guteza amacakubiri mu Banyarwanda.

    Bahise bagezwa imbere y’urukiko, maze Pasteur Bizimungu akatirwa imyaka 15 y’igifungo ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa 6 Mata 2007 ; mu gihe Charles Ntakirutinka we yakatiwe gufungwa imyaka icumi, iki gihano cye akaba yaranakirangije tariki 01 Werurwe 2012.

    Uyu mugabo Pasteur Bizimungu w’imyaka 66 kugeza ubu, ninawe ukiri ku isi mu ba Perezida bose bigeze kuyobora u Rwanda mbere ya Perezida Paul Kagame uyobora kugeza ubu. N’ubwo akiriho ariko, kuba yarakatiwe byamwambuye uburenganzira bwo kongera kugaragara mu mirimo ya Politiki.

    6. Paul Kagame

    JPEG - 460.4 ko

    Perezida Paul Kagame wavutse tariki 23 Ukwakira 1957, niwe Perezida w’u Rwanda kugeza ubu, akaba amaze imyaka 20 ayobora Abanyarwanda. Ninawe Perezida rukumbi umaze gutorwa kenshi n’abaturage ahatanye n’abandi bakandida, kuko abandi bamubanjirije wasangaga biyamamaza ari bo bonyine.

    Kuwa Gatandatu tariki 22 Mata 2000 ku isaha ya saa 11:45 za mu gitondo ku isaha y’i Kigali, kuri sitade nkuru y’u Rwanda ; sitade Amahoro i Remera, Paul Kagame wari visi Perezida w’u Rwanda icyo gihe, nibwo hatangajwe ko yagiye mu ntebe y’ubuyobozi nka Perezida wa Repubulika by’agateganyo, nyuma yo kwegura kwa Pasteur Bizimungu. Aha yari agiye kuyobora inzibacyuho nyuma yo gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

    Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame wari umaze imyaka itatu ari Perezida w’inzibacyuho, yatowe n’abaturage kuva ubwo yemererwa kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka 7, yarangiye muri 2010. Tariki 9 Kanama 2010, Paul Kagame yatorewe manda ya kabiri yarangiye muri 2017, gusa nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku busabe bw’abaturage bamugaragarije ko bamukunda kandi bifuza ko yakomeza kubayobora indi myaka myinshi, ubu Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri 2017 n’ubu akaba agikomeje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uruhererekane-rw-abayoboye-u-Rwanda-bose-kuva-kuri-Gihanga-kugeza-kuri-Kagame-Paul