Category: Uncategorized

  • Menya imwe mu mirimo ingufu za Atomike zizakoreshwa mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bihugu byo ku isi bitunganya ubutare bwa Uranium bikabubyazamo Ingufu za Atomike
    Bimwe mu bihugu byo ku isi bitunganya ubutare bwa Uranium bikabubyazamo Ingufu za Atomike

    Kuba imirasire ituruka ku ngufu za atomike zitwa ‘nuclear’ ishobora kumurikwa ku kinyabuzima ikakibuza kubora, igacengera mu nda y’ikintu ikamenyesha abantu imiterere y’ibikigize, ni amahirwe u Rwanda rugiye kubyaza umusaruro.

    Mu bijyanye n’umutekano, hari ibyuma biba ku bwinjiriro bw’inyubako, bikaba bikoresha imirasire y’ingufu za atomike mu gusaka, hakamenyekana ibikigize niba birimo ibinyabutabire byateza ikibazo.

    Mu buvuzi, iyi mirasire imurika ku biri imbere mu muntu (cyangwa mu nyamaswa), ibyuma bigafotoramo kugira ngo hamenyekane ahari ikibazo cy’imvune cyangwa ubundi burwayi (ni byo bita guca mu cyuma cyangwa ‘radiographie’).

    Umwe mu bakozi ba Leta bahugukiwe ibinyanye n’imikoreshereze y’ingufu za atomike (yanze ko amazina ye atangazwa), yavuze ko ibisebe by’indwara ya kanseri mu mubiri bitunzweho imirasire y’ingufu za atomike, bihita bishirira indwara igakira.

    Mu bijyanye no gufata neza umusaruro, ibiribwa byangirika vuba iyo bishyizwe ahantu hagera imirasire y’ingufu za atomike ntabwo bishobora kubora cyangwa gushya.

    Mu bijyanye n’ubuhinzi, urubuto rwanyujijwe mu mirasire y’ingufu za atomike ruhabwa ubudahangarwa bururinda kubora mu rutewe n’umwuzure cyangwa ubushyuhe mu butaka.

    Kimwe no mu bworozi, uwo mukozi wa Leta twaganiriye yakomeje avuga ko ingufu za atomike zihagarika kuribwa(kwangirika) k’utunyangingo tw’umubiri w’itungo, bigatuma umusaruro ryitezweho ugomba kuboneka.

    Mu mikorere y’inganda, bitewe n’uko amaso y’abantu hari imirimo adashobora kugenzura, hifashishwa ingufu za atomike zikamenya ‘icupa ry’inzoga rituzuye mu murongo w’arimo gusukwamo, iryo rituzuye rigahita risubizwa inyuma aho gupfundikirwa.

    Imirasire y’ingufu za atomike kandi ifasha mu kumenya ingano y’ibigize igicuruzwa bigomba kugenzurwa mu gihe kirimo gusuzumwa ubuziranenge.

    Mu bijyanye n’ubwubatsi, icyuma gikoresha ingufu za atomike kibasha kumurika mu nda y’umusozi kikamenya uburyo ubutaka butsindagiye, ubuhehere burimo n’ibigize ubwo butaka mbere yo kuhashyira inzu cyangwa imihanda.

    Urwego rushinzwe ibijyanye n’Ingufu “Atomique” rwitwa ‘Rwanda Atomic Energy Board RAEB ruzaba rufite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’ubushakashatsi n’ikoreshwa ry’ingufu za ‘nuclear’ mu Rwanda.

    RAEB izaba ishinzwe no kugenzura umutekano w’ikoreshwa ry’ingufu atomike mu Rwanda, ku buryo zitanga umusaruro mu rwego rwo guteza imbere icyerekezo 2050, ndetse no gukurikirana ishyirwaho ry’Ikigo cyigisha ibinyanye n’izo ngufu ndetse n’imishinga y’ikoranabuhanga ritandukanye.

    Guhera mu mwaka ushize wa 2019, u Rwanda rumaze kohereza abantu 70 mu Burusiya bagiye kwihugura ku ikoreshwa ry’ingufu za atomike bakazamarayo imyaka kuva kuri itatu kugera kuri itandatu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-imwe-mu-mirimo-ingufu-za-atomike-zizakoreshwa-mu-rwanda

  • Samu Rwibasira yakumbuje ijuru abakunzi b’umusaraba mu ndirimbo ye ' Amatsiko’ ( Video) #rwanda #RwOT

    Umuramyi, umucuranzi, umuhanzi akaba n’umuririmbyi wabyize mu ishuri, Rwibasira Samu ni umukristo ubarizwa mu itorero Betesida. Nkuko bigaragara ku rubuga rwe rwa YouTube yitiriye amazina ye 'Samu Rwibasira’ indirimbo 'Amatsiko yakiriwe neza n’abatari bake mu bakunzi b’indirimbo zaririmbiwe Imana, aho abarenga ijana bamaze kugaragaza ko banyuzwe n’ubutumwa buyikubiyemo(Comments).

    Ni indirimbo ije isanga izindi Rwibasira yamenyekanyemo nka 'Witinya’, ' Naramubonye’, n’izindi zitandukanye zirimo n’izo yagiye asubiramo(Cover).

    Amatsiko ifite uburebure bw’iminota ine n’amasegonda atanu. ' Nkugiriyeho umugisha wo kumva ijwi ryawe ry’ihumure rinkumbuza ururembo Siyoni, wateguriye intore zawe turi muri iyi nzira irimo ishuheri n’ibitero by’umwanzi,' ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo.

    Mu kiganiro na Agakiza.org, Samu rwibasira yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse biturutse ku miruho yo mu isi abizera bahoramo umunsi ku munsi , icyakora akabibutsa ko uru rugendo ruzagira iherezo, Ati' Ni indirimbo nanditse ntekereje imiruho n’ibyo twirirwa twirukamo biturushya muri iyi si, ariko bizarangira. Bizarangira tujye mu gitaramo kitazarangira aho tuzaririmba, tugacuranga uburyo butarangira. Imitima yacu ikumbura kuba aho hantu mu ijuru. Indirimbo iravuga ibyiza by’ijuru, iravuga umunezero uzaba uri mu ijuru.'

    Nshimiyimana Israel, ni umwe mu bakiriye n’amarangamutima menshi ubutumwa bugize iyi ndirimbo , avuga ko yakozwe ku mutima cyane n’amagambo ayigize ati' Ndumva nenda kurira kubw’iyi ndirimbo! Sam, Sam, habwa umugisha kubw’aya magambo wakoresheje muri iyi ndirimbo.'

    Naho Umugiraneza Innocent we yavuze ngo' Mwenedata Sam, humura Imana twizeye twayibikije ubugingo bwacu, ubundi twiyemeza gukora neza. Izadukomeza umutima inadufate ukuboko kugeza dutashye. Kandi kuri twe ibi ntabwo ari ubwamamare cyangwa ugushaka ubutunzi, ahubwo ni kubw’icyubahiro cy’Imana.'

    Uyu mukunzi we kandi yanamwifurije gukomera ku murimo biciye mu ijambo ry’Imana riboneka mu rwandi ko 1 Petero 4:19 , hagira hati ' Nuko rero, abababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza.'

    Samu yatangiye kuririmba kera kuko ari ibintu yavukiyemo nkuko abitangaza. Ibi nibyo byatumye abyinjiramo neza nk’umuhamagaro nyuma yo kumara imyaka itatu ku ntebe y’ishuri abyigira muri ‘Ecole d’Art de Nyundo’. Yishimira ko kugeza ubu hari intambwe ishimishije amaze gutera ugereranyije n’aho yatangiriye, ibintu ashimira Imana cyane kuko atatekerezaga ko yaba ageze aho ari uyu munsi.

    Mu bikorwa byagutse uyu muhanzi ategura muri iki gihe, harimo gukomeza gutanga umusanzu wo gutoza no guhugura abaririmbyi babyifuza, haba mu buryo bw’imiririmbire cyangwa n’imicurangira. Arateganya kandi gushyira hanze ibindi bihangano.

    Reba ‘Amatsiko’ ya Rwibasira Sam

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Samu-Rwibasira-yakumbuje-ijuru-abakunzi-b-umusaraba-mu-ndirimbo-ye-Amatsiko.html

  • AOS Ltd explains why institutions need to host locally and offers a big price reduction on web, email and cloud hosting #rwanda #RwOT

    There are currently a number of technology companies in Rwanda supporting the country’s goal of becoming a technology hub in Africa. It is a vision that will be achieved through the participation of everyone, especially the private sector.

    Among the private companies that have started to invest in this sector are the provision of information technology services, and the completion of data storage facilities in Rwanda, AOS.

    AOS Ltd is a joint venture of the Government of Rwanda with Korea Telecom in a long-term partnership evolved into the strong agreement to collectively achieve bigger goals: developing the ICT sector into a vibrant industry, positioning Rwanda as the regional ICT hub, and fueling economic growth by enabling effective delivery of business services in Rwanda.

    The company, on October 26, 2020, launched a campaign to show private companies the opportunities they have for storing their information inside the country.

    The Chief Marketing Officer of AOS, Manzi Olivier Rwaka, told IGIHE that hosting locally contributes to the development of our economy by hiring Rwandan workforce and promoting made in Rwanda solutions.

    'Institutions hosted locally will have a better experience with reduced network latency therefore enjoying faster browsing, more website uptime and better loading time while accessing their data especially if the data hosted is mostly accessed by users in Rwanda. Another advantage is that institutions hosted locally get 24/7 online support from the local hosting provider in the same time zone with the choice of using our home language. There’s also a security aspect to have your data hosted locally especially sensitive data for Rwandans' said Manzi Rwaka

    Talking about the challenges COVID-19 has caused to this field particularly and how are AOS is planning to help clients revive their business by cutting down the cost of hosting, the Chief Executive Officer of AOS, Mr. Seong Woo Kim said that the pandemic has affected many of customers hosted with their company because some of them faced challenges in their businesses as well therefore making it difficult to pay for the hosting services.

    'We are currently contributing to reviving businesses by offering utmost discounts of up to 77% on web and email hosting and up to 50% on our cloud hosting services' Said Mr. Seong Woo Kim

    The reason why AOS is doing a campaign to attract private sectors is that they have a mandate to contribute to the growth of the IT sector in Rwanda by providing reliable ICT solutions and services at affordable prices.

    'By targeting the private sector, we would like to encourage businesses (SMEs, Startups, etc…) to have an online presence, attract more companies to host locally and bring back local content in Rwanda for those hosted abroad.'

    'We are also targeting companies in the region. We have been also working closely with Government institutions to improve service delivery since most of them are hosted locally and making the hosting services affordable to them as well.' Said Mr. Seong Woo Kim.

    AOS ltd is giving a discount of up to 77% on web and mail hosting with Automated provisioning, various packages, Ease of online payments, wide range of Add on services from their online market portal with the lowest option being 12,150 RWF per year (1,013 RWF per month).

    The company is also offering a discount of up to 50% on cloud hosting services with the lowest option being 26,275 RWF per month.

    'Users can get 50% off with our cloud welcome package with Easy service upgrade, flexible packages, Security and Data Backup' said Mr. Manzi Rwaka

    The Chief Executive Officer of AOS, Mr. Seong Woo Kim said that the main lessons learnt during this pandemic is that most businesses had to move from the traditional way of doing business to the digital way and have an online presence to continue providing services.

    'We have seen an increase of businesses looking for online platforms to host their services to cope with the new trend of doing business online for effective and efficient service delivery and most importantly business continuity. Companies should adapt to this new way of doing business. ' He said

    The Chief Executive Officer of AOS, Mr. Seong Woo Kim

    The Chief Marketing Officer of AOS, Manzi Olivier Rwaka

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/aos-ltd-explains-why-institutions-need-to-host-locally-and-offers-a-big-price

  • Abategetsi muri Qatar bemeye gutangiza iperereza ku birego by'abagore basatswe bambuwe ubusa #rwanda #RwOT

    Leta ya Qatar yavuze ko igiye gukora iperereza ku birego bivuga ko abagore bari bakatishije amatike yo mu ngendo 10 z'indege zitandukanye basatswe bambaye ubusa ku kibuga cy'indege cy'i Doha.

    Abo bagore basatswe harebwa niba haba harimo umaze kubyara nyuma yuko hatahuwe umwana w'uruhinja ahajugunywa imyanda (cyangwa imicafu mu Kirundi) ku kibuga Hamad International Airport, ku itariki ya kabiri y'uku kwezi kwa cumi.

    Abategetsi ba Australia bavuze ko abaturage 13 ba Australia n'abagore batanu bo mu bindi bihugu basohowe mu ndege imwe, ariko ko byarangiye atari ko bose bagenzuwe.
    Leta ya Qatar yasabye imbabazi, inavuga ko urwo ruhinja rumeze neza kandi rurimo kwitabwaho n'abaganga.

    Leta ya Qatar yavuze ko uwo mwana yasanzwe mu mufuka wa plastike, yarengejweho imyanda, bituma habaho 'ishakisha ako kanya ry'ababyeyi, harimo no mu ndege ziri hafi y'ahatahuwe uruhinja'.

    Itangazo rya leta ya Qatar rigira riti: 'Nubwo intego y'uko gushakisha kwafashweho icyemezo mu buryo bwihuse yari iyo kubuza guhunga abakoze iki cyaha giteye ubwoba, leta ya Qatar iricuza ihungabana cyangwa ivogera ry'ubwisanzure bwa muntu iki gikorwa cyateje umugenzi uwo ari we wese'.

    Leta ya Qatar ivuga ko yatangije 'iperereza ryimbitse' kandi 'rikorewe mu mucyo' ku byabaye, ndetse ko izageza ku bindi bihugu ibyarivuyemo.
    Australia yavuze ko hari ubufasha irimo guhabwa na Qatar ndetse ko irimo gukora ubuhuza mu bikorwa n'ibindi bihugu 'bibiri cyangwa bitatu' bifite abaturage bagizweho ingaruka.

    Australia yanze kuvuga ibyo bihugu bindi ibyo ari byo. Uko gusaka mu myanya y'ibanga kwakorewe abagore nkuko BBC ibitangaza, kwamenyekanye muri iki cyumweru, nyuma yuko abagenzi babibwiye abategetsi bo muri Australia.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abategetsi-muri-qatar-bemeye-gutangiza-iperereza-ku-birego-byabagore-basatswe-bambuwe-ubusa/

  • Ibigo by’amashuri ntibyagombye kongera amafaranga y’ishuri bitavuganye n’ababyeyi – MINEDUC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri, ubu haravugwa ikibazo ku mafaranga ababyeyi basabwa kwishyura
    Mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri, ubu haravugwa ikibazo ku mafaranga ababyeyi basabwa kwishyura

    Byagarutsweho mu kigaro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio cyabaye ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, cyibanze ku buryo ibigo by’amashuri yigenga byatangiye kuzamura amafaranga asabwa abanyeshuri, mu gihe iyo Minisiteri yabisabye ko ayo mafaranga yaguma uko yari ari mbere ya Covid-19.

    Abitabiriye icyo kiganiro bagendeye kuri za ‘Babyeyi’ ibigo byoherereje ababyeyi, aho bigaragara ko minerval itiyongereye nk’uko babisabwe, ariko hariyongereye ibindi bisaba amafaranga, ari byo byateye impungenge abantu.

    Urugero rw’aho bazamuye amafaranga mu mashuri atandukanye, ni nk’aho mbere bishyuraga ibihumbi 150, ubu bakaba basabye ibihumbi 236, hari aho bishyuraga 50,000 ubu ni 95, hakaba n’aho bishyuraga 220,000 ubu akaba yarabaye 405.000, aho hose ni ku gihembwe.

    Umukozi ushinzwe itumanaho muri MINEDUC, Salafina Flavia, avuga ko amabwiriza ya Minisiteri atemerera ibigo kuzamura amafaranga y’ishuri, ngo binabayeho hakabanza kuba ibiganiro n’ababyeyi.

    Ati “Amabwiriza ya Minisiteri arasobanutse, nta kongera minerval ariko nta no gushaka kongera amafaranga mu bindi, twese tuzi isoko duhahiraho, nta gapfukamunwa ka 2,000 ibyo ni ibintu abantu bakwiriye guhagarika. Minisiteri ubu yatangije ibikorwa byo kubigenzura yifashishije abakozi bayo bari hirya no hino mu gihugu”.

    Ati “Ibyiza nibareke abana babanze bagere ku ishuri, cyane ko abo barimo bazamura amafaranga y’ishuri batigeze baganira n’ababyeyi ari cyo bagombye guheraho. Umurongo watanzwe ni uko bareka abana bakagera ku ishuri, bene ibigo nyuma y’igihe bakazatumiza inama y’ababyeyi bityo bakarebera hamwe ikibazo uko cyakemuka, ibigo ntibikajye hariya ngo bizamure amafaranga byonyine kandi ababyeyi ari bo babiha abana”.

    Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite amashuri yigenga, Jean Marie Vianney Usengumuremyi, avuga ko igihembwe kigiye gutangira ari kirekire bityo ko gutunga abana byabagora, gusa na we ashyigikiye ko haba ibiganiro hagati y’amashuri n’ababyeyi.

    Ati “Iki gihembwe tugiye gutangira gifite amezi atanu, kandi nko ku ishuri ryanjye minerval yari ibihumbi 98 byakoraga mu mezi atatu, niba ari amezi atanu rero ntiwayagaburiramo abana ngo unahembe abarimu bivemo. Urumva ko ari ikibazo kuri ayo mezi, hakaba n’ikindi cy’uko no kuri atatu yari asanzwe, ibiciro byarazamutse”.

    Ati “Mbere ya Covid-19 ikilo cy’ibishyimbo twakiguraga amafaranga ari hagati ya 300 na 400, none ubu mu Majyepfo kiri ku 1,200. Kuba ibiciro byarikubye hafi kane ni ikibazo, ni na yo mpamvu nshyigikiye ko abana batangira hanyuma ababyeyi bakazaza bakirebera uko ibintu bihagaze, bakajya inama hakarebwa icyakwiyongeraho ku nyungu z’impande zose bireba”.

    Mutesi Scovia wavugaga mu mwanya w’umubyeyi muri icyo kiganiro, na we ashyigikiye ko amafaranga y’ishuri yakongerwa kugira ngo abana batazicwa n’inzara.

    Ati “Ikigaragara ni uko amashuri nareka kongera amafaranga kugira ngo yakire abana nk’uko MINEDUC yabisabye, abana bazicwa n’inzara habe n’abareka kwiga, kuko bashobora kubura icyo bagaburira abana muri ayo mezi atanu. Ibizasabwa ni byinshi kubera kwirinda Covid-19, Minisiteri ntirebe gusa ku ruhande rw’ababyeyi, ariko inarebe ingaruka niba amafaranga y’ishuri atongejwe”.

    Ibyo bibazo biravugwa mu gihe abana bagomba gutangira kwiga ku ya 2 Ugushyingo 2020, bakaziga mu bihe bigoye byo kwirinda Covid-19, icyorezo cyasubije inyuma ubukungu bw’igihugu n’ubushobozi bw’abaturage kubera gutakaza imirimo.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ibigo-by-amashuri-ntibyagombye-kongera-amafaranga-y-ishuri-bitavuganye-n-ababyeyi-mineduc

  • Mozambique iri mu itsinda rimwe n’Amavubi yashyize ahagaragara abakinnyi 23 izifashisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y
    Ikipe y’Igihugu ya Mozambique

    Ubu iyo kipe ya Mozambique yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 23 izifashisha.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020 nibwo umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Mozambique Luís Filipe de Jesus Vieira Duarte Gonçalves, yashyize hanze abakinnyi 23 azakenera ku mukino uzabahuza n’Intare z’Inkazi za Cameroun zizakira igikombe cya Afurika cya 2022.

    Dore abakinnyi bahamagawe bagiye gutangira imyitozo yo kwitegura Cameroun:

    Abanyezamu:

    José Guirrugo (UD Songo), Victor Guambe (Costa do Sol), Júlio Frank (Ferroviário Maputo)

    Ba myugariro:

    Bonera (CS Maritimo, Portugal ) Zainadine Júnior (Maritimo, Portugal), Sidique Sataca (UD Songo), Bheu (UD Songo, Mozambique) , Edmilson Dove (Cape Town City, South Africa), Reinildo Mandava (Lille FC, France), Chico (TS Sporting FC, South Africa), Simao (Vegalta Sendal)

    Abakina hagati :

    Nene (Costa do Sol, Mozambique), Telinho (UD Songo, Mozambique), Kito (Ferroviaro Maputo, Mozambique), Geny Catamo (Sporting CP, Portugal), Kambala Manuel (Baroka FC, South Africa), Domingues (Unattached)

    Ba rutahizamu:

    Amâncio Canhemba (Vitória de Setúbal, Portugal), Witiness Quembo (Nacional, Portugal), Clésio Bauque (FC Gabala, Azerbaijan), Stanley Ratifo (CfR Pforzheim, Germany), Luis Miquissone (Simba SC, Tanzania), Reginaldo Fait (FC Kaysar, Kazakhstan)

    Mu mikino ibiri ibanza imaze kuba muri iri tsinda Mozambique yatsinze u Rwanda 2-0, inganya na Cap Vert 2-2.

    Ku munsi wa gatatu n’uwa kane w’iyi mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, Mozambique iyoboye iri tsinda ku manota 4 n’ibitego 2 izigamye izahura na Cameroun, i Yaoundé kuya 12 Ugushyingo 2020 na Maputo kuya 16 Ugushyingo 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mozambique-iri-mu-itsinda-rimwe-n-amavubi-yashyize-ahagaragara-abakinnyi-23-izifashisha

  • Amavubi: Meddie Kagere na Rwatubyaye bategerejwe uyu munsi, Kevin Monnet-Paquet ntibirasobanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikine n’ikipe ya CAP-VERT, kugeza ubu abakinnyi bari kuboneka bari gukora imyitozo ni abakinnyi 17 gusa.

    Ni mu gihe abakinnyi 11 bari bahamagawe ba APR FC batitabiriye imyitozo ya mbere ndetse bakaba bataranatangiranye n’abandi icyiciro cya kabiri cy’imyitozo, aho batangaza ko bazayijyamo ku wa mbere tariki 02/11/2020.

    Usibye aba 11, abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nta n’umwe urabasha kugera mu Rwanda kuko abenshi baracyari muri shampiyona mu bihugu byabo kuko ahenshi zamaze gutangira.

    Rutahizamu Meddie Kagere ategerejwe mu Rwanda uyu munsi
    Rutahizamu Meddie Kagere ategerejwe mu Rwanda uyu munsi

    Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wungirije wa Ferwafa Jules Karangwa, yadutangarije ko abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda babimburiwe na Meddie Kagere uhagera ku I Saa moya z’ijoro n’ubwo afite imvune muri iyi minsi, ndetse na Rwatubyaye Abdul uhagera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

    Abandi bakinnyi bandi bategerejwe vuba harimo Rubanguka Steve ukina mu ikipe ya Rupel Boom FC mu Bubiligi, akazagaera mu Rwanda ku Cyumweru tariki 01/11/2020.

    Abakinnyi barimo Muhire Kevin bategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu gihe abakina ku mugabane w’i Burayi barimo Djihad Bizimana, Salomon Nirisarike na Yannick Mukunzi batazakorana n’abandi imyitozo mu Rwanda, ahubwo bazahurira muri Cap-Vert.

    Muhire Kevin ari mu bakinnyi bakina hanze bategerejwe vuba
    Muhire Kevin ari mu bakinnyi bakina hanze bategerejwe vuba

    Jules Karangwa kandi yakomeje atubwira ko kugeza ubu bataramenya uko gahunda za Kevin Monnet-Paquet ukinira Saint-Etienne zigeze, aho kugeza ubu aavugana n’umutoza, ariko nk’umukinnyi utarafatisha mu ikipe ye kuva yava mu mvune.

    Kugeza ubu bikaba byumvikana ko nta cyizere bari bagira niba azakina iyi mikino ya Cap-Vert iri mu kwezi gutaha, akaba aramutse anemeye ubutumire yazahurira n’abandi bakinnyi muri Cap-Vert.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-meddie-kagere-na-rwatubyaye-bategerejwe-uyu-munsi-kevin-monnet-paquet-ntibirasobanuka

  • Polisi yafashe uwiyitiriraga abapolisi akambura abamotari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutuyimana David
    Mutuyimana David

    Mutuyimana yafashwe tariki ya 25 Ukwakira 2020 ubwo yari amaze kwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu n’ibyangombwa bya Moto umwe mu bamotari.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo Mutuyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bamotari yari amaze kwambura amubwira ko ari umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi.

    Yagize ati “Ku mugoroba wa tariki ya 25 Ukwakira 2020 Mutuyimana yahagaritse umwe mu bamotari bakorera mu gasantire ka Bugeshi amwambura ibyangombwa asanga hari bimwe mu byangombwa adafite amwaka amafaranga ibihumbi icumi umumotari yamubwiye ko ntayo afite. Mutuyimana yahise ahamagara nyiri Moto amubwira ko ari komanda wa sitasiyo ya Bugeshi amusaba kumwoherereza amafaranga ibihumbi 10 kugira ngo arekure Moto ye.”

    CIP Karekezi akomeza avuga mu gihe nyiri moto yari atarohereza amafaranga, Mutuyimana yahise yambura moto umumotari, ikofi yarimo amafaranga ibihumbi 5 ndetse n’ibyangombwa byose arabijyana.

    CIP Karekezi yagize ati “Umumotari yabonye Mutuyimana amujyaniye Moto n’ikofi irimo ibyangombwa n’amafaranga yihutiye kuza kuri sitasiyo ya Polisi gutanga amakuru abaza niba Polisi y’u Rwanda ariko isigaye ikora. Abapolisi bahise bajya gushaka Mutuyimana bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga.”

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Mutuyimana yahise asanganwa Moto n’ibyangombwa by’umumotari ariko amafaranga yo yari yatangiye kuyanywera. Yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu ko serivisi za Polisi zitangwa mu mucyo, ko nta mupolisi waka amafaranga umuturage kugira ngo amuhe serivisi cyangwa ngo amwake amande atagira inyemezabwishyu.

    Yakanguriye abaturage kuba maso kuko hadutse abantu bakora ibyaha biyitirira inzego z’umutekano. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo abo bantu bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Mutuyimana David arakekwaho ubwambuzi no kwiyitirira urwego adakorera.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Ni mu gihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-uwiyitiriraga-abapolisi-akambura-abamotari

  • EAC , AU na Sylvestre Ntibantunganya, basabye Abanyatanzaniya gutora mu mahoro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, Umuryango wa Africa y'iburasirazuba(EAC), Umuryango w'ubumwe bwa Africa (AU) hamwe na Sylvestre Ntibantunganya, basabye Abanyatanzaniya kwirinda icyahungabanya amahoro mu matora.

    Abaturage bagera kuri miliyoni 29 uyu munsi ku wa gatatu babyukiye mu matora y'umukuru w'igihugu, abakandida 15 barahatana, babiri muri bo ni bo bakuruye imbaga nini mu kwiyamamaza.

    Mu itangazo rihuriweho, EAC, AU na Sylvestre Ntibantunganya wahoze ari Perezida w'u Burundi bashimye ko kwiyamamaza byaranzwe n'amahoro. Ntibantunganya akuriye indorerezi za EAC muri aya matora.

    Uruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi ruvuga ko mu masaha 48 ashize abantu 10 bishwe barashwe na polisi muri Zanzibar aho amatora yatangiye ejo ku wa kabiri, igipolisi gihakana kwica abantu.

    Urwo ruhande runenga kandi leta ko yafunze imbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari ukubuza abantu kwisanzura mu matora.

    Muri iki gitondo, amakuru avuga ko muri i Dar es Salaam internet henshi itari gukora, imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp zidakora neza uko bisanzwe.

    Urubuga rwa Twitter rwatangaje ko 'ruri kubona ifungwa rya hato na hato rya Twitter' muri Tanzania, kandi ko 'gufungira abantu internet ari ibintu bibabaje, bibangamiye uburenganzira bw'ibanze bwa muntu'.

    Leta ya Tanzania yatangaje ko ibikorwa byo gufunga imbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe bigamije 'imigendekere myiza y'amatora.'

    Itangazo rihuriweho, ryatangajwe na EAC, risaba abategetsi ba Tanzania 'kubahiriza amategeko n'ubwubahane' kuri uyu munsi w'amatora.

    Risaba kandi abaturage ba Tanzania 'gutora mu mahoro n'umutekano'.

    Perezida John Magufuli w'ishyaka CCM riri ku butegetsi kuva ryashingwa mu mwaka wa 1977, abonwa nk'ufite amahirwe menshi yo gutsinda aya matora, arahatanira manda ya kabiri.
    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/28/eac-au-na-sylvestre-ntibantunganya-basabye-abanyatanzaniya-gutora-mu-mahoro/

  • Isabukuru nziza ku mugabo wibye umutima wanjye – Tricia wifurije Tom Close isabukuru mu magambo yuje amarangamutima #rwanda #RwOT

    Ange Tricia Close, akaba umugore w’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Tom Close yamwifurije isabukuru nziza amubwira ko ari we mugabo wibye umutima we.

    Kuri uyu Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, Tom Close arizihiza isabukuru y’imyaka 34, akaba ari inshuro ya 7 agiye kwizihiza isabukuru ari kumwe na Tricia nk’umugore we dore ko bashyingiranywe mu Gushyingo 2013.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tricia yifurije umugabo we isabukuru nziza, agaragaza ko ari uw’agaciro kuri we kandi ko ari mugabo wibye umutima we.

    Yagize ati'Isabukuru nziza ku mugabo wanjye. Umugabo wibye umutima wanjye.'

    Yakomeje agira ati'Isabukuru nziza ku mukunzi wanjye, ubuzima bwanjye, inshuti magara, ibyishimo byanjye, uwo dusangiye ubugingo, umwe rukumbi.'

    Tom Close na Tricia bashyingiranywe tariki ya 30 Ugushyingo 2013, bamaze kubyarana abana 3, ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite.

    Tricia yifurije umugabo we isabukuru nziza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/isabukuru-nziza-ku-mugabo-wibye-umutima-wanjye-tricia-wifurije-tom-close-isabukuru-mu-magambo-yuje-amarangamutima