Category: Uncategorized

  • Ubufaransa :Abantu batatu bishwe batewe icyuma mu gitero cy'iterabwoba #rwanda #RwOT

    Umuntu wari witwaje icyuma yishe abantu batatu anakomeretsa abandi bataramenyekana umubare, mu gitero cyagabwe mu rusengero ruherereye mu Mujyi wa Nice mu Bufaransa

    Iki gitero cyagabwe mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020. Mu bapfuye harimo umukecuru n'umugabo wakaswe ijosi. Abo bombi bahise bagwa aho mu rusengero.

    Umuntu wa gatatu wapfuye ni umugore wagerageje guhungira ahacururizwa ikawa hafi aho, wari watewe ibyuma inshuro nyinshi ariko nyuma aza gupfa.

    Umuntu wabibonye ni we watabaje inzego z'umutekano akoresheje intabaza yashyizwe muri uwo mujyi, nk'uko byatangajwe n'itangazamakuru na Polisi y'iki gihugu, bagaruka ku gitero Meya w'uyu mujyi yise icy'iterabwoba.

    Meya wa Nice, Christian Estrosi, yavuze ku rukuta rwe rwa Twitter ko iki gitero cyabereye muri mu rusengero rwa Notre Dame kandi ko Polisi yataye muri yombi uwakigabye.

    Iki gitero kigabwe nyuma y'igihe gito u Bufaransa bukiri mu gahinda k'umwarimu wo mu mashuri yisumbuye, Samuel Paty wishwe akaswe umutwe n'umugabo ukomoka muri Chechnya.

    Uwo mugabo yavuze ko uyu mwarimu yamuhoraga kuba yareretse abanyeshuri be ibishushanyo by'Intumwa y'Imana Mohamed, mu isomo ry'uburere mboneragihugu yigishaga.

    Impamvu z'igitero cyagabwe i Nice ntizirasobanuka, gusa byibajijwe niba gifitanye isano n'ibishushanyo bya Mohamed abagize idini ya Islam bise ipfobya ry'imyizerere yabo.

    Nyuma y'urupfu rwa Paty, abayobozi b'igihugu cy'u Bufaransa bashyigikiwe n'abaturage benshi bagarutse ku burenganzira bwo kugaragaza ibishushanyo, aho amashusho menshi yashyizwe hanze mu gushyigikira ibyo uyu mwarimu wishwe yari yakoze.

    Ibi ntibyashimishije benshi mu bagize idini ya Islam ku isi, aho zimwe muri guverinoma zashinje Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, kurwanya idini ya Isilamu.

    Ucyekwaho kugaba icyo gitero yatawe muri yombi hashize iminota kibereye kuri basilica ya Notre-Dame i Nice

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/30/ubufaransa-abantu-batatu-bishwe-batewe-icyuma-mu-gitero-cyiterabwoba/

  • Volleyball: Kuva kwa sitade nto byahagaritse umukino wahuzaga REG VC na APR VC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuba sitade nto iva iyo hagize imvura nyinshi ingwa ni byo byatumye uyu mukino usubikwa dore ko byagoranye gukuramo amazi yavaga ku mabati yisukiranya maze amakipe yombi ahagarika gukina.

    Ikipe ya APR VC yari iyoboye umukino aho yari imaze gutsinda amaseti abiri kuri imwe ya REG VC ( 25-22, 25-20, 14-25) iseti ya kane ni yo yahaharitswe n’imvura.

    Amategeko avuga iki iyo habaye igituma umukino uhagarara?

    Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda Bwana Ruterana Fernand Sauveur yasobanuye icyo amategeko ateganya mu gihe habaye ikibazo nk’iki.

    Yagize ati “Iyo umukino umaze amasaha ane uhagaze nyuma yayo usubirwamo wose.”

    Ibi bivuze ko umukino wa APR VC na REG wongera gutangira bundi bushya.

    Uko indi mikino yagenze

    Abagore:

    APR VC 3-2 KVC
    17-25
    25-23
    25-16
    21-25
    17-15

    UTB VC 3-0 KVC
    25-18
    25-16
    25 -11

    Imikino yasubitswe irasubukurwa kuri uyu wa Gatanu, iyo ikaba ari umukino wahuzaga APR VC na REG VC wahagaze, ndetse n’umukino uhuza UTB VC na Gisagara VC wari utaratangira.

    Gahunda yose y’imikino y’abagabo

    08:00 APR VS REG
    10:00 UTB VS GISAGARA
    16:00 APR VS GISAGARA
    18:00 REG VS UTB

    Abagore

    12:00: RRA vs KVC
    14:00: APR VC vs UTB

    Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 31Ukwakira 2020, aho amakipe abiri ya mbere ku rutonde azahatanira umwanya wa mbere, mu gihe iya Gatatu n’iya Kane zizakina zishaka umwanya wa Gatatu.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-kuva-kwa-sitade-nto-byahagaritse-umukino-wahuzaga-reg-vc-na-apr-vc

  • Icyatumye Mugisha Gilbert adasinyira APR FC, Yannick Bizimana akagenda wenyine #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports, Mugisha Gilbert yemeje ko ubwo Bizimana Yannick yaganiraga na APR FC na we bavuganye ariko ntiyasinyira iyi kipe bitewe n’uko yari afite gahunda yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.

    Muri Kemena 2020 ni bwo inkuru yavuzwe ko Mugisha Gilbert ashobora gukinira ikipe ya APR FC kuko bavuganye kimwe na mugenzi we Yannick Bizimana ariko byarangiye uyu rutahizamu ari we wenyine uyisinyiye.

    Aganira na ISIMBI, Mugisha Gilbert yahamije ko koko yagiranye ibiganiro na APR FC ariko ntibyakunda ko ayisinyira.

    Avuga ko impamvu nyamukuru yatumye adasinyira iyi kipe hari ikipe yo hanze bari mu biganiro.

    Ati'yego byabayeho ariko navuga ko wenda ari igihe kitari cyageze, ariko buriya niba ari ibyanjye Imana yanteganyirije n’ubundi APR FC nzayikinira. Ni byinshi, hari ibintu nashakaga gushyira ku murongo hari n’ikipe yo hanze twari mu biganiro, niyo narebaga cyane, navuga ko ari cyo cyatumye ntajyayo.'

    Mugisha Gilbert yinjiye muri Rayon Sports 2017 avuye muri Pepiniere FC, amaze kuyikinira imyaka 3 ubu asigaje umwaka umwe w’amasezerano.

    Mugisha Gilbert yifuzaga kujya gukina hanze y’u Rwanda, ni nayo mpamvu aterekeje muri APR FC

    Ngo na we aba yarajyanye na Yannick Bizimana muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyatumye-mugisha-gilbert-adasinyira-apr-fc-yannick-bizimana-akagenda-wenyine

  • Miss Gateka yishimye bikomeye nyuma yo guhura na Super Manager(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Gateka Filly Chersy wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Bright INES Ruhengeri ari naho yiga, yishimye bikomeye nyuma yo guhura na Super Manager kuko amukunda cyane.

    Uyu mukobwa yavuze ko atari azi ko Super Manager yicisha bugufi ariko bahuye biramutungura kuko yumvaga atamuvugisha.

    Reba ikiganiro na Gateka na Super Manager

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-gateka-yishimye-bikomeye-nyuma-yo-guhura-na-super-manager-video

  • Hackers Paralyse NCBA Bank Operations #rwanda #RwOT

    NCBA bank with subsidiaries in Rwanda, Kenya, Ivory Coast, Uganda and Tanzania may require a highly experienced IT team to help the bank fix loopholes in its technology systems and department.

    NCBA's technical hiccup arose from planned shift into a uniform platform for all its customers in Kenya and the region following the merger of the former NIC Group and CBA Group. The upgrade involved bringing all the customers to one platform on the core banking system where the customer data lies and all calculations are done.

    Recently the bank suffered a major cyber-attack after Mr Antony Mwangi Ngige, 23, and Ms Ann Wambui Nyoike, 21, two second-year students at Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology were accused and charged with stealing Sh25 million from the bank through hacking. They are also said to have attempted to defraud the lender an additional Sh190.7 million.

    The bank said on Tuesday that it wants to hire an IT director following technical changes in migrating the bank's systems and a hacking.

    'Key responsibilities include use of domain knowledge and experience to define sufficient resilience for network, hardware, applications together with the accompanying disaster recovery plans,' NCBA said in the advertisement.

    NCBA Bank Kenya, whose full name is NCBA Bank Kenya Plc, is a commercial bank in Kenya founded on September 29, 1959. It is licensed by the Central Bank of Kenya, the country's central bank and national banking regulator.

     

    The post Hackers Paralyse NCBA Bank Operations appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/hackers-paralyse-ncba-bank-operations/

  • Perezida wa Senegal yasheshe guverinoma ye yose #rwanda #RwOT

    Perezida Macky Sall wa Sénégal yaraye asheshe guverinoma ye, nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n'ibiro bye.

    Perezida Sall yashyize umukono ku mategeko ane ajyanye n'icyo cyemezo.

    Nta mpamvu yatanzwe ku cyatumye leta iseswa cyangwa igihe guverinoma nshya ishobora kuba yagiyeho.

    Guverinoma yasheshwe yari igizwe n'abaminisitiri 32 n'abanyamabanga ba leta batatu.

    Itangazo risesa iyo guverinoma rigira riti:

    'Mu gihe hategerejwe ishyirwaho rya guverinoma nshya, abaminisitiri bacyuye igihe n'abanyamabanga ba leta barasabwa gukomeza gahunda ziriho'.

    Mu kwezi kwa kabiri mu 2019, Perezida Sall yatorewe manda ya kabiri y'imyaka itanu, ariko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bamushinje kubuza kwiyamamaza bamwe mu b'ingenzi mu bajyaga guhatana na we bikomeye.

    Perezida wa senegal, Macky Sally yasheshe guverinoma ye yose

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/29/perezida-wa-senegal-yasheshe-guverinoma-ye-yose/

  • USA ifite impungenge ku mibare 'idahura' mu matora yo muri Guinea. Ambasade y'Amerika yavuze iki? #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zavuze ko zifite impungenge ku kudahura kw'imibare y'ibyavuye mu matora ya perezida muri Guinea-Conakry.

    Mu itangazo ambasade y'Amerika muri Guinea yasohoye, yavuze ko habayeho:'ibura ryo gukorera mu mucyo mu kubara amajwi no kudahura hagati y'ibyavuye mu matora byatangajwe n'ibiri ku mpapuro z'ibarura ry'amajwi yavuye mu biro by'amatora'.

    Ibyavuye mu matora by'ibanze byemeza ko Alpha Condé w'imyaka 82 yatsindiye manda ya gatatu — itavugwaho rumwe, mu gihe mu gihugu hakomeje imyigaragambyo irimo urugomo.

    Amerika yasabye impande zose gusoza mu mahoro amakimbirane ashingiye ku matora zifashishije inzego zibishinzwe.

    Yongeyeho ko ishyigikiye ibikorwa bya dipolomasi birimo gukorwa n'umuryango w'ubukungu w'ibihugu byo mu burengerazuba bw'Afurika (ECOWAS/CEDEAO), umuryango w'ubumwe bw'Afurika n'umuryango w'abibumbye.

    BBC ivuga ko Cellou Dalein Diallo, wahabwaga amahirwe menshi mu bahatanye na Bwana Condé muri ayo matora, yari yitangaje ko ari we wayatsinze. Yari yabujijwe kuva mu rugo rwe kugeza ejo ku wa gatatu ubwo yavugaga ko noneho abashinzwe umutekano bari bashyizwe ku irembo bahavanywe.

    Abashyigikiye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bigabije imihanda bamagana ibyatangajwe n'akanama k'amatora

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/29/usa-ifite-impungenge-ku-mibare-idahura-mu-matora-yo-muri-guinea-ambasade-yamerika-yavuze-iki/

  • Toronto Raptors Rookie Terence Davis Arrested In New York #rwanda #RwOT

    Law enforcement agencies in the New York city, US have arrested Toronto Raptors rookie Terence Davis on charges of assaulting a woman and criminal mischief, police said.

    Davis while at a luxury high-rise in midtown Manhattan, allegedly assaulted a 20-year-old woman in the face, hurting her eye, and grabbed her phone and broke its screen, Detective Sophia Mason said in a statement.

    The incident occurred Tuesday night. The woman told police she went to visit her boyfriend and the two got into a verbal dispute, a police spokeswoman said.

    The Raptors said they were aware of reports about the incident and were gathering more information. Davis, a 23-year-old guard, played college basketball at Mississippi before joining the Raptors as an undrafted free agent before the start of the 2019-20 season. He averaged 7.5 points per game and was named to the league's All-Rookie Second Team.

    The post Toronto Raptors Rookie Terence Davis Arrested In New York appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/toronto-raptors-rookie-terence-davis-arrested-in-new-york/

  • Kamonyi: Woman, 66, Stabbed To Death #rwanda #RwOT

    Nyirampfakaramye Virijiniya aged 66 was found dead with deep wound and knife by the side of her lifeless body according to eye witness accounts.

    The incidence took place at Gatovu village in Sheri cell, Rugalika sector in Kamonyi district. Details are still scanty as security agencies conduct investigations into this gruesome murder. Her body was discovered by passers by on Wednesday night at a spot near the deceased's home.

    Umugiraneza Martha the Executive Secretary at Rugalika sector confirmed this sad incidence and said it was not yet clear who could have been behind this murder. The body of the deceased has been taken to hospital for a post-mortem as investigations continue.

    However, area residents suspect that Nyirampfakaramye death could be linked to family disputes and that previously there was an attempt on her life.

    Intyoza

    The post Kamonyi: Woman, 66, Stabbed To Death appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/kamonyi-woman-66-stabbed-to-death/