Category: Uncategorized

  • Nimutinyuke mwange ikibi, kabone nubwo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru – Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwararumuri mu Ntako Ishinga Amategeko
    Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwararumuri mu Ntako Ishinga Amategeko

    Madame Jeanette Kagame yabivuze ubwo yatangizaga Ihuriro ngarukamwaka rya 13 rya Unity Club Intwrarumuri, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020.

    Yabwiye urubyiruko ko Unity Cluvb yiyemeje kudasiga inyuma urubyiruko mu rugendo rwa Ndi Umunyarwanda.

    Yagarutse kandi ku bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), bwagaragaje ko umuryango ufite uruhare mu gukwirakwiza ibitekerezo byigisha amacakubiri mu bana.

    Ubwo bushakashatsi bwagaragaje kandi ko urubyiruko rufite ubumenyi buke ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Nimutinyuke mwange ikibi kabone n’ubwo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru cyangwa mufitanye isano. Mukomere ku bumwe, muzirikane ubwo bunyarwanda, igihe cyose musesengure ibibazo twagize, kandi tubizeyeho kuzaba umuti w’igisubizo kirambye cyabyo”.

    Madame Jeannette Kagame yavuze ko muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, byagaragaye ko igihe Abanyarwanda bashyize imbere ubumwe, babasha guhangana n’ibihe bikomeye cyangwa bidasanzwe.

    Ati “Muribuka ko hari byinshi twanyuzemo bituruka ku ngaruka mbi z’amateka yacu, ariko twahisemo kuba umwe, twemera kunywa umuti usharira. Uwo muti kandi wadufashije gutwara urumuri rwa Ndi Umunyarwanda, nk’igitekerezo njyenga cyo kubaho kwacu, ariko urugendo ruracyakomeje, ni yo mpamvu tudahwema kugira ibiganiro nk’iri huriro tugira buri mwaka, kugira ngo dusuzume aho tigeze”.

    Madame Jeannette Kagame yavuze ko bimaze kuba umuco ko buri gihe iyo Abanyarwanda batangiye twesa imihigo, ari bwo amajwi y’inyangarwanda azamuka agamije kugoreka amateka y’Abanyarwanda, no gusenya ubunyarwanda.

    Yavuze koi bi bishobora kuba rimwe na rimwe biterwa n’uruhare umuntu afite muri ayo mateka cyangwa se kunanirwa kwitandukanya na yo, cyangwa se bigaturuka ku nyungu z’umuntu bwite, cyangwa izo we yita inyungu rusange. Hari kandi n’uruhererekane rw’urwango rwo kutanyurwa n’ibyo u Rwanda rukora bigamije guteza imbere twese.

    Yavuze ko bimwe mu by’ingenzi bikomeza igihugu ari ukugira uburyo bw’imiyoborere n’imikorere byita mbere na mbere ku nyungu rusange, kugira inzego zubatse neza, bishimangirwa n’uko hari abantu bumva neza, bemera kandi baharanira agaciro k’igihugu n’ubumwe bwabo.

    Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame yabutanze hakoreshejwe ikoranabuhanga
    Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame yabutanze hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Yagize ati “Mu higihugu cyacu, izi nzego turazifite duharanira ko Umunyarwanda abona iby’ingenzi biganisha ku mibereho myiza. Twigisha agaciro k’umuntu n’indagngagaciro zitugenga. Ni iki gituma dukomeza kubona abatanyurwa, bigatuma hari abitwaza aho baturuka, cyangwa inyungu zabo bwite, bagatatira ubunyarwanda”?

    Madame Jeannette Kagame kandi yavuze ko hari n’abakomeza gutera urujijo cyane mu bakiri bato, bashyira imbetre ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Nagira ngo nongere nibutse ko nk’Intwararumuri, nk’Abanyarwanda dutsimbaraye ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo nk’uko Itegeko Nshinga ryacu ribiteganya”.

    Yibukije abanyamuryango ba Unity Club, ko badashobora kuvuga Ndi Umunyarwanda batagarutse ku muryango, kuko ari wo pfundo ry’ubumwe n’ubuzima, ukaba igicumbi gitorezwamo ubumuntu, kubana n’abandi, kumenya no gukunda igihugu.

    Ati “Ibyiza dukura mu rugnendo rwa Ndi Umunyarwanda twabyifashisha dute kugira ngo urubyiriko rwumve ko Ndi Umunyarwanda ari yo sano iruta izindi zose, twakumira dute uruhererekane rw’imyumvire, urwango n’imigenzereze mibi, kuko bidashyira imbere ubunyarwanda ahubwo bikaba bitera umuntu kumva atanyurwa n’ibyo Abanyarwanda bakora, n’ibyo tugeraho”.

    Yibukije abanyamuryango ba Unity Club ko kuba Intwararumuri ari nko kuba umuyobozi, bisaba iteka guhora wikebuka, kugira ngo urebe ko ukimurikiye abo uyoboye cyangwa abana bakureberaho.

    Ati “Ndagira ngo natwe twikebuke turebe, ese umuryango wacu waba ari igicumbi cya Ndi Umunyarwanda? Ese tuganiriza abana bacu dute tubabwira ubunyarwanda nk’isano yacu? Tubakundisha dute igihugu cyacu kugira ngo kize ku mwanya wa mbere mu mitekerereze n’imigirire yabo”?

    Yabibukije ko iyo bahawe inshingano imigenzereze yabo na yo igomba kuba myiza, kandi bakabera urumuri abo bamurikiye.

    Abari mu Ntako bakurikiye ijambo rya Madame Jeannette Kagame ku ikoranabuhanga
    Abari mu Ntako bakurikiye ijambo rya Madame Jeannette Kagame ku ikoranabuhanga

    Madame Jeannette Kagame kandi yibukije abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwrarumuri, bmwe mu bishobora gukomeza gufasha umuntu kugira imyumvire ihamye n’imico myiza, kuko bikenerwa kenshi kugira ngo umuntu amurikire abandi.

    Ibyo ni, kwemera ibyo urimo ukabishyiraho umutima wose, (dedication), uburyo ubona ibintu (perception), kubahiriza no kubazwa inshingano (accountability), kunoza umurimo (job well done), kuba ku murongo ubwawe (self-discipline), kwigirira icyizere (confidence), kutiremereza (humility), kumenya kugenga amarangamutima yawe (emotional intelligence), kwimenya kandi ukagira ibyo wemera bifite ishingiro (self-belief), kwihangana (patience) no kuvugisha ukuri (Honesty).

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nimutinyuke-mwange-ikibi-kabone-nubwo-cyaba-kivugwa-n-umuntu-mukuru-jeannette-kagame

  • APR FC irakina imikino 2 ya gishuti uyu munsi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ikipe ya APR FC irakina imikino ibiri ya gishuti n’amakipe yo mu cyiciro cya 2, Rwamagana City na Rutsiro FC, ni mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino.

    Imikino yose irabera ku kibuga cy’i Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020, ni mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League izitabira mu kwezi gutaha guhera tariki ya 21 Ugushyingo na shampiyona izatangira mu kwa 12.

    Aya makipe yo mu cyiciro cya kabiri nayo akaba arimo yitegura imikino ya kamarampaka izayafasha gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Ku ikubitiro ku isaha ya saa 10h haraba umukino wa APR FC na Rwamagana City, ni mu gihe uwa Rutsiro uri bube saa 15h30′.

    Si umukino wa mbere wa gishuti APR FC igiye gukina kuko yakinnye imikino 2 na AS Kigali buri umwe bawunganya 1-1, bakinnye kandi na Etoile del’Est bayitsinda 3-0.

    Rwamagana City irakina na APR FC

    Umukino wa kabiri barawukina na Rutsiro FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irakina-imikino-2-ya-gishuti-uyu-munsi

  • Amakipe ya APR VC na UTB VC arahurira ku mikino ya nyuma ya shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    APR VC ifite akazi gakomeye ko guhigika UTB Ku gikombe
    APR VC ifite akazi gakomeye ko guhigika UTB Ku gikombe

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020 muri Sitade nto i Remera hararabera imikino ya nyuma ndetse no guhatanira umwanya wa gatatu muri shampiyona ya Volleyball.

    Ikipe ya APR VC mu bagabo yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino ibiri yayo yabaye kuri uyu wa Gatanu. Mu mukino w’umunsi wa kabiri, APR VC yatsinze REG VC amaseti atatu ku busa. 3-0 (25-22, 26-24, 25-21). Nyum y’uyu mukino, UTB VC yakurikiyeho mu mukino w’umunsi wa kabiri itsinda Gisagara VC amaseti atatu kuri imwe 3-1 (27-29, 25-19, 26-24, 25-16).

    Nyuma y’iyi mikino hakinwe imikino y’umunsi wa gatatu, APR VC yatsinze Gisagara VC amaseti atatu kuri abiri 3-2 (22-25, 25-20, 19-25, 25-23 na 15-12). UTB VC mu buryo bworoshye yatsinze REG VC amaseti atatu ku busa 3-0 (25-17, 25-21, 26-24).

    UTB VC irashaka kwihimura nyuma yo gutsindwa na APR mu mikino y
    UTB VC irashaka kwihimura nyuma yo gutsindwa na APR mu mikino y’ijonjora

    Uko imikino yose yagenze

    Abagabo

    - APR VC 3-0 REG VC

    - Gisagara VC 1-3 UTB VC

    - APR VC 3-2 Gisagara VC

    - UTB VC 3-0 REG VC

    Uko amakipe yakurikiranye

    1. APR VC amanota 8

    2. UTB VC amanota 5

    3. Gisagara VC amanota 4

    4. REG VC amanota 0

    Mu mwaka wayo wa kabiri, UTB VC y
    Mu mwaka wayo wa kabiri, UTB VC y’abagore irashaka kwisubiza shampiyona

    Abagore

    UTB VC 3-0 APR VC

    RRA VC 3-0 KVC

    Urutonde

    1. UTB VC amanota 9

    2. APR VC amanota 4

    3. RRA VC amanota 4

    4. KVC inota 1

    Gahunda yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020

    Abagore

    Umwanya wa Gatatu 09:00: RRA VC vs KVC

    Umukino wa nyuma 15:00-17:00: UTB VC vs APR VC

    Abagabo

    Umwanya wa Gatatu: 11:00-13:00: Gisagara VC vs REG VC

    Umukino wa nyuma : 18:00-20:00: APR VC vs UTB

    APR VC iracakirana na UTB VC ku mukino wa nyuma
    APR VC iracakirana na UTB VC ku mukino wa nyuma

    Ikipe yegukana igikombe cya shampiyona irahabwa 1,000,000 ikazahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, iya kabiri irahabwa ibihumbi 800, naho iya gatatu ihabwe ibihumbi 500 mu mafaranga y’u Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/amakipe-ya-apr-vc-na-utb-vc-arahurira-ku-mikino-ya-nyuma-ya-shampiyona

  • Tanzaniya: Perezida Magufuli yatsindiye manda ya kabiri n’amajwi 84% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BBC yavuze ko Magufuli yakurikiwe na Tundu Lissu wo mu ishyaka rya Chadema, wagize amajwi 13%.

    Perezida Magufuli w’imyaka 61, yari ahanganye n’abandi bakandida 14, mu matora yabaye ku wa gatatu w’iki cyumweru.

    Perezida Magufuli atsindiye kuyobora Tanzaniya kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu ari nayo ya nyuma iteganywa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

    Ishyaka rye Chama Cha Mapinduzi (CCM) ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryanatsinze n’ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ritsindira imyanya 227 ku myanya 229 yatangajwe.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzaniya-perezida-magufuli-yatsindiye-manda-ya-kabiri-n-amajwi-84

  • Muhanga: Urukiko rwanze ko Urayeneza Gerard aburanishirizwa ahakorewe icyaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urayeneza Gerard
    Urayeneza Gerard

    Urayeneza Gerard na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside, n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Ni urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abaregwa bari muri gereza ya Muhanga, inteko iburanisha iri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, kandi abakurikiranye urubanza bari benshi mu cyumba cy’iburanisha.

    Urubanza rwa Urayeneza Gerard na bagenzi be 10 rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa 30 Ukwakira 2020 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, aho abunganira abaregwa batangiye bagaragaza inzitizi zibangamiye abakiriya babo zikaza guteshwa agaciro n’urukiko nyuma yo gusanga nta shingiro zifite.

    Muri uru rubanza byagoranaga kumva abaregwa kubera ko amajwi yakoreshwaga yumvwaga gusa n’abacamanza kubera ko nta ndangururamajwi ryari mu rukiko, abakurikiye urubanza banyuzagamo bagasa n’abagaragaza ko batishimiye imiburanishirize, bahuma cyangwa bakavugira mu matamatama.

    Ibyo byabaye aho Urayeneza yasabaga kuba yaburanishirizwa ahakorewe icyaha kuko ari ho yabona abatangabuhamya bamushinjura ku byaha akurikiranyweho, maze urukiko rukabyanga rushingiye ko byaba binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Urukiko rwasobanuye ko nibiba ngombwa kumva abo batangabuhamya bashinjura uregwa bazikorera ubucukumbuzi bigerera kuri abo bavugwa ko bafite andi makuru kuri Urayeneza.

    Urubanza rutangiye, abunganira Urayeneza Gerard bagaragarije urukiko ko umukiriya wabo ataburana ku cyaha cya Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside kuko icyo cyaha atigeze agikora nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza.

    Abunganira Urayeneza Gerard bagaragaje ko icyo cyaha atagikurikiranwaho kuko mu ikusanyamakuru ry’Inkiko Gacaca muri 2005 yigeze kugikurikiranwaho ariko aza kuba umwere ntiyakorerwa dosiye.

    Urayeneza n’abamwunganira mu mategeko bagaragaje ko Jenoside yabaye Urayeneza atakiba i Gitwe kuko yari yarahavuye agahungira i Mbuye mu Karere ka Ruhango, kubera ko interahamwe zashakaga kumwica we n’umugore n’abana.

    Urukiko rwanzuye ko ibyo uregwa n’abamwunganira bavuga nta shingiro bifite, kuko nta hantu bigaragara ko Urayeneza yaburanye muri Gacaca ngo agirwe umwere cyangwa ahanwe kuri icyo cyaha, maze rwanzura ko urubanza ruburanwa mu mizi.

    Urukiko rwavuze ko ahubwo ibyo bisobanuro n’inyandiko bigaragaza ko Urayeneza atigeze akora Jenoside byakwifashishwa nk’ibimenyetso mu kwiregura, kuko atari imyanzuro y’urukiko ahubwo ari inyandiko z’amakuru kuri we.

    Urayeneza na bagenzi be bose baburana bahakana ibyaha baregwa ntibabashije kumvwa uko bakabaye, kuko urubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi humviswe gusa ubwiregure bwa Urayeneza ku cyaha Jenoside no kuba icyisto.

    Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ku cyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside Urayeneza yakoze, gishingiye ku kuba yaritabiraga inama zigamije gutegura no gukora Jenoside zaberaga mu Bitaro bya Gitwe.

    Bwanagaragaje kandi ko Urayeneza wayoboraga Ibitaro bya Gitwe, Kaminuza ya Gitwe n’ishuri rya ESAPAG, yatanze imodoka yatwaye abapasiteri 25 n’imiryango yabo 80 bakajya kwicirwa i Nyanza ahitwa Nyarutovu.

    Ibyo byanashimangiwe n’uwunganira abaregera indishyi muri uru rubanza aho yagaragaje ko Urayeneza, abana be, n’abazamu be bari batunze imbunda mu gihe cya Jenoside bakajya bazifashisha kuri bariyeri bica Abatutsi.

    Nyuma yo kumva ibyo ubushinjacyaha n’uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza bagaragaza ku ruhare rwa Urayeneza mu kwica abapasiteri bari barahungiye i Gitwe no kwica Abatutsi ahitwa kuri Duwane, Urayeneza yahawe umwanya atangira kwisobanura akantu kamwe ku kandi.

    Urayeneza yatangarije urukiko ko ibivugwa n’abatangahubamya byose ari ibinyoma byambaye ubusa, kuko ngo ubwo abo bapasiteri bicwaga atari agituye i Gitwe ahubwo yabaga i Mbuye kandi ko Inkiko Gacaca zo muri ako gace zasuzumye amakuru ye zigasanga nta cyaha yakoze.

    Avuga ko ibijyanye no gutanga imodoka itwara abagiye kwicwa na byo nta ruhare yabigizemo kuko iyo modoka yatwawe ku ngufu n’abajandarume, naho ku kuba yaratwawe na murumuna we wo kwa se wabo bikitwa ko ari we wari uyimuhaye, yisobanura ko icyaha ari gatozi iyo modoka yashoboraga no guhabwa undi akayitwara kubera itegeko ry’abo bajandarume.

    Urayeneza asobanura ko atigeze atunga imbuda, yemwe ngo nta n’uwo mu muryango we wayitunze mu gihe cya Jenoside, ibyo akanabivuga ku bazamu b’ibitaro bivugwa ko na bo bari bafite imbunda bakoreshaga muri Jenoside bica Abatutsi.

    Urayeneza yasabye urukiko ko mu bushishozi bwarwo n’ubwitonzi rusanganywe, rwatesha agaciro ubuhamya bw’abamushinja kuko hari n’ubwari bwaratanzwe mu Nkiko Gacaca muri 2005, ubu bwanyuranyijwe n’ubutangwa bamurega.

    Nyuma y’amasaha arindwi urubanza rwamaze humvwa gusa Urayeneza yiregura ku cyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside, iburanisha ryasubitswe ryimurirwa ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2020, aho Urayeneza azaba yiregura ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/muhanga-urukiko-rwanze-ko-urayeneza-gerard-aburanishirizwa-ahakorewe-icyaha

  • Umuhungu wa Bushombe na Kankwanzi, Obama yavuze agashya yabakoreye #rwanda #RwOT

    Obama ukina ari umuhungu wa Bushombe na Kankwanzi mu Runana, avuga ko atazibagirwa umunsi bari bagiye gukina agace kagombaga gutwara iminota 15 bigatwara isaha irenga bitewe n’uko yavugaga ibintu bitandukanye n’ibyo yahawe(kurasa imbogo). Yarishimye amenye ko agiye gukina ari umwana wabo.

    Amazina yitwa Gihana Bruce, ubu afite imyaka 14. Ni bucura mu muryango w’abana 4 akaba yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri Kigali Christian School.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko mu buzima busanzwe abantu bajya bibeshya ko ari umwana wa Bushombe na Kankwanzi, ndetse abenshi bakunda kumubaza amakuru yabo bazi ko ari bo babyeyi be.

    Ngo iyo abibajijwe kubisobanura biramugora cyane kuko ngo abantu bo baba bumva ari byo atari ikinamico.

    Yakomeje avuga ko ku munsi wa mbere ari nabwo yahise aba umwana wa Bushombe na Kankwanzi byamugoye ndetse yari afite ubwoba bwinshi.

    Ati'nari mfite ubwoba bwinshi, nta n’ubwo nari nziko aribo tugiye gukorana, numva ari ibintu by’ikinamico nta n’amafaranga arimo, ariko kuko bamazemo igihe bagenda bakumenyereza. Gusa narishimye menye ko ngiye gukina ari umwana wa Bushombe na Kankwanzi.”

    Bushombe na Kankwanzi ngo ni abantu beza bakunda kuganira kandi bagasetsa cyane ndetse bakagira abantu inama z’ubaka.

    Avuga ko ikintu yibuka cy’agashya yakoreye Bushombe na Kankwanzi bagitangira gukinana, ari ukurasa imbogo(kuvuga ibiterekeranye n’ibyo yahawe).

    Bwa mbere yinjira mu Runana akaba yari afite imyaka icumi, yajyanywe na Honorine ukina ari umukozi wa Shyaka na Muganga Devotha.

    Obama umuhungu wa Bushombe na Kankwanzi mu Runana

    Reba hano ikiganiro kirambuye na Obama wo mu runana

    Source : http://isimbi.rw/sinema/umuhungu-wa-bushombe-na-kankwanzi-obama-yavuze-agashya-yabakoreye

  • Muhanga: Urukiko rwanze ko Urayeneza Gerard aburanishirizwa ahakorewe icyaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urayeneza Gerard
    Urayeneza Gerard

    Urayeneza Gerard na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside, n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Ni urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abaregwa bari muri gereza ya Muhanga, inteko iburanisha iri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, kandi abakurikiranye urubanza bari benshi mu cyumba cy’iburanisha.

    Urubanza rwa Urayeneza Gerard na bagenzi be 10 rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa 30 Ukwakira 2020 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, aho abunganira abaregwa batangiye bagaragaza inzitizi zibangamiye abakiriya babo zikaza guteshwa agaciro n’urukiko nyuma yo gusanga nta shingiro zifite.

    Muri uru rubanza byagoranaga kumva abaregwa kubera ko amajwi yakoreshwaga yumvwaga gusa n’abacamanza kubera ko nta ndangururamajwi ryari mu rukiko, abakurikiye urubanza banyuzagamo bagasa n’abagaragaza ko batishimiye imiburanishirize, bahuma cyangwa bakavugira mu matamatama.

    Ibyo byabaye aho Urayeneza yasabaga kuba yaburanishirizwa ahakorewe icyaha kuko ari ho yabona abatangabuhamya bamushinjura ku byaha akurikiranyweho, maze urukiko rukabyanga rushingiye ko byaba binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Urukiko rwasobanuye ko nibiba ngombwa kumva abo batangabuhamya bashinjura uregwa bazikorera ubucukumbuzi bigerera kuri abo bavugwa ko bafite andi makuru kuri Urayeneza.

    Urubanza rutangiye, abunganira Urayeneza Gerard bagaragarije urukiko ko umukiriya wabo ataburana ku cyaha cya Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside kuko icyo cyaha atigeze agikora nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza.

    Abunganira Urayeneza Gerard bagaragaje ko icyo cyaha atagikurikiranwaho kuko mu ikusanyamakuru ry’Inkiko Gacaca muri 2005 yigeze kugikurikiranwaho ariko aza kuba umwere ntiyakorerwa dosiye.

    Urayeneza n’abamwunganira mu mategeko bagaragaje ko Jenoside yabaye Urayeneza atakiba i Gitwe kuko yari yarahavuye agahungira i Mbuye mu Karere ka Ruhango, kubera ko interahamwe zashakaga kumwica we n’umugore n’abana.

    Urukiko rwanzuye ko ibyo uregwa n’abamwunganira bavuga nta shingiro bifite, kuko nta hantu bigaragara ko Urayeneza yaburanye muri Gacaca ngo agirwe umwere cyangwa ahanwe kuri icyo cyaha, maze rwanzura ko urubanza ruburanwa mu mizi.

    Urukiko rwavuze ko ahubwo ibyo bisobanuro n’inyandiko bigaragaza ko Urayeneza atigeze akora Jenoside byakwifashishwa nk’ibimenyetso mu kwiregura, kuko atari imyanzuro y’urukiko ahubwo ari inyandiko z’amakuru kuri we.

    Urayeneza na bagenzi be bose baburana bahakana ibyaha baregwa ntibabashije kumvwa uko bakabaye, kuko urubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi humviswe gusa ubwiregure bwa Urayeneza ku cyaha Jenoside no kuba icyisto.

    Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ku cyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside Urayeneza yakoze, gishingiye ku kuba yaritabiraga inama zigamije gutegura no gukora Jenoside zaberaga mu Bitaro bya Gitwe.

    Bwanagaragaje kandi ko Urayeneza wayoboraga Ibitaro bya Gitwe, Kaminuza ya Gitwe n’ishuri rya ESAPAG, yatanze imodoka yatwaye abapasiteri 25 n’imiryango yabo 80 bakajya kwicirwa i Nyanza ahitwa Nyarutovu.

    Ibyo byanashimangiwe n’uwunganira abaregera indishyi muri uru rubanza aho yagaragaje ko Urayeneza, abana be, n’abazamu be bari batunze imbunda mu gihe cya Jenoside bakajya bazifashisha kuri bariyeri bica Abatutsi.

    Nyuma yo kumva ibyo ubushinjacyaha n’uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza bagaragaza ku ruhare rwa Urayeneza mu kwica abapasiteri bari barahungiye i Gitwe no kwica Abatutsi ahitwa kuri Duwane, Urayeneza yahawe umwanya atangira kwisobanura akantu kamwe ku kandi.

    Urayeneza yatangarije urukiko ko ibivugwa n’abatangahubamya byose ari ibinyoma byambaye ubusa, kuko ngo ubwo abo bapasiteri bicwaga atari agituye i Gitwe ahubwo yabaga i Mbuye kandi ko Inkiko Gacaca zo muri ako gace zasuzumye amakuru ye zigasanga nta cyaha yakoze.

    Avuga ko ibijyanye no gutanga imodoka itwara abagiye kwicwa na byo nta ruhare yabigizemo kuko iyo modoka yatwawe ku ngufu n’abajandarume, naho ku kuba yaratwawe na murumuna we wo kwa se wabo bikitwa ko ari we wari uyimuhaye, yisobanura ko icyaha ari gatozi iyo modoka yashoboraga no guhabwa undi akayitwara kubera itegeko ry’abo bajandarume.

    Urayeneza asobanura ko atigeze atunga imbuda, yemwe ngo nta n’uwo mu muryango we wayitunze mu gihe cya Jenoside, ibyo akanabivuga ku bazamu b’ibitaro bivugwa ko na bo bari bafite imbunda bakoreshaga muri Jenoside bica Abatutsi.

    Urayeneza yasabye urukiko ko mu bushishozi bwarwo n’ubwitonzi rusanganywe, rwatesha agaciro ubuhamya bw’abamushinja kuko hari n’ubwari bwaratanzwe mu Nkiko Gacaca muri 2005, ubu bwanyuranyijwe n’ubutangwa bamurega.

    Nyuma y’amasaha arindwi urubanza rwamaze humvwa gusa Urayeneza yiregura ku cyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside, iburanisha ryasubitswe ryimurirwa ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2020, aho Urayeneza azaba yiregura ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/muhanga-urukiko-rwanze-ko-urayeneza-gerard-aburanishirizwa-ahakorewe-icyaha

  • Muri USA habonetse imibare ya mbere myinshi ku munsi yabanduye Covid_19 #rwanda #RwOT

    Amerika yagize abanduye Covid-19 bashya batari munsi ya 94,000 mu masaha 24 ashize, hagaragara ukwiyongera cyane gukabije muri leta zimwe na zimwe.

    Ubaye umunsi wa kabiri wikurikiranya iki gihugu gica umuhigo wari usanzweho ku munsi w'ubwandu bwinshi bushya.

    Ku wa kane, muri Amerika hatangajwe abarwayi bashya barenga 91,000 banduye Covid_19.

    Muri Amerika kandi hamaze gutangazwa abantu bose hamwe barenga miliyoni 9 banduye coronavirus, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza. Muri bo abarenga 229,000 imaze kubica.

    Amerika yagize ubwandu bwinshi bw' abanduye Coronavirus mu masaha 24 ashize

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/31/muri-usa-habonetse-imibare-ya-mbere-myinshi-ku-munsi-yabanduye-covid_19/

  • Tanzania: John Magufuli yatsindiye kuyobora manda ya kabiri #rwanda #RwOT

    Muri Tanzania Perezida John Magufuli yatorewe manda ya kabiri n'amajwi arenga 84%. Ibi byatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020.

    Uwamuguye mu ntege mu bo bahatanaga ni Tundu Lissu wagize amajwi 13%, nkuko byatangajwe n'akanama k'amatora.

    Ariko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari bamaze gutangaza ko batemera ibyavuye mu matora ya perezida yabaye ku wa gatatu, bavuga ko yabayemo uburiganya.

    Bwana Magufuli yatsindiye gutegeka Tanzania kuri manda ya kabiri — ari nayo ya nyuma iteganywa n'itegekonshinga — y'imyaka itanu, nyuma yo gutorwa na miliyoni 12,5 muri miliyoni 15,9 zatoye.

    Ishyaka rye 'Chama Cha Mapinduzi' (CCM) ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryanatsinze n'ubwiganze bw'amajwi mu matora y'abagize inteko ishingamategeko, ritsindira imyanya 227 ku myanya 229 yatangajwe.

    Akanama k'amatora ka Tanzania kavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy'abari biyandikishije ko bazatora batatoye.

    Ku wa kane, Tundu Lissu, ukomeye mu batavuga rumwe n'ubutegetsi, yavuze ko atazemera ibyavuye mu matora avuga ko aya 'atari amatora ugendeye ku mategeko ya Tanzania n'amategeko mpuzamahanga'.

    Yavuze ko udusanduku tw'amatora twakozwemo uburiganya. Bwana Lissu wari umukandida w'ishyaka CHADEMA, yanavuze ko indorererezi z'ishyaka rye zangiwe kwinjira mu biro by'amatora.

    Semistocles Kaijage ukuriye akanama k'amatora, yahakanye ibyo birego by'uburiganya. Yavuze ko ibirego by'impapuro mpimbano z'itora nta shingiro bifite.Nk' uko tubikesha BBC yanditse iyi nkuru.

    Perezida Magufuli w'imyaka 61, yari ahatanye n'abandi bakandida 14.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/31/tanzania-john-magufuli-yatsindiye-kuyobora-manda-ya-kabiri/

  • Sobanukirwa zimwe mu ndwara n’ibyonnyi bikunze kwibasira ikawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Indwara n
    Indwara n’ibyonnyi bya kawa bitubya umusaruro

    Ibyonnyi ni ibinyabuzima byangiza ikawa, ahanini bigizwe n’udusimba dutandukanye tugaragara, amatungo ndetse na bimwe mu byatsi nk’urwiri, inteja n’ibindi mu gihe indwara ahanini ziterwa n’utunyabuzima tutabasha kuboneshwa amaso nk’uduhumyo (champignons) cyangwa virusi, umuhinzi akabona ibimenyetso.

    Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi muri kawa, Mukeshimana Rose, agaruka kuri zimwe mu ndwara zikunze kugaragara mu bipimo bya kawa mu Rwanda zikayangiza.

    Agira ati “Iya mbere ni iyitwa Umugese, iterwa n’uduhumyo twitwa ‘Hemileia Vastatrix’ ikarangwa n’utudomo tw’ifu y’umuhondo tugaragara munsi ku kibabi cy’ikawa. Iyo ndwara ikunze kugaragara mu gihe cy’ubushyuhe, iyo itavuwe ituma n’amababi ya kawa ahunguka bityo ntiyongere kubona ibiyitunga ari byo biba intandaro yo gutuba k’umusaruro”.

    Ati “Indi ndwara ni Akaribata, ikaba iterwa n’udukoko duto cyane twitwa ‘Colletotricum Coffeanum’, ikagaragara cyane cyane mu bihe by’imvura igafata amababi, indabo n’ibitumbwe. Iyo igeze ku bitumbwe bizana amabara y’umukara, bikabora bihombana”.

    Arongera ati “Indi ndwara ni iyitwa Gikongoro cyangwa ‘Die Back’ mu ndimi z’amahanga, ni indwara y’umukeno kuko idaterwa n’udukoko runaka. Iterwa n’uko ikawa ihinze ku butaka bubi, itarafumbiwe ntinakatwe. Igaragazwa n’uko ibitumbwe bihisha imburagihe, amashami akuma ahereye ku mitwe”.

    Uko izo ndwara zivurwa

    Kuvura indwara y’umugese ni ugutera umuti wa ‘Oxychlorure de cuivre’ uboneka ku isoko, umuntu agashyira garama 70 muri litiro 20 z’amazi, uwo muti ugaterwa ku biti 25 kandi bagatera rimwe buri kwezi. Ushobora no gutera umuti wa Cabrio, mililitiro 6 zivangwa muri litiro 15 z’amazi, ugaterwa ku biti 40.

    Kurwanya indwara y’akaribata ni ugutera umuti wa Oxychlirure de cuivre inshuro zirindwi kugeza ku nshuro 14, bitewe n’ubwinshi bw’imvura. Haterwa garama 140 zivanzwe na litiro 20 z’amazi, ugaterwa ku biti hafi 25, utera akirenza iminsi 15 kandi atangira gutera hashize ukwezi kumwe ikawa zirabije.

    Kurwanya indwara ya gikongoro cyangwa Die Back, indwara ikunze kuvugwa ko ari iy’umukeno, ni ugutera kawa ku butaka bwiza kandi ikawa zigasukurwa neza. Hari kandi kuzifumbira cyane buri gihe, kuzisasira buri gihe ndetse no kuzikata neza kandi ku gihe.

    Icyakora imiti ngo si yo buri gihe umuntu yagombye guhita atekereza iyo havuzwe indwara, nk’uko Mukeshimana abisobanura.

    Ati “Iyo tuvuze indwara n’ibyonnyi ntabwo twagombwe guhita dutekereza cyane imiti, kuko hari ibindi bintu byakoreshwa, imiti tukazayikoresha ari igihe bibaye ngombwa gusa. Ni ukuvuga ngo niba ikawa yanjye nayizasiye neza, nayifumbiye nkanayikata neza, mba nyongera ubudahangarwa kugira ngo ibashe kwirwanaho”.

    Indwara z’ikawa zirayangiza, zigatubya umusaruro ndetse na muke ubonetse ukaba mubi ntukundwe ku isoko bigahombya nyirayo, ari yo mpamvu abahinzi bagirwa inama yo gufata neza ikawa zabo kuko ari ko kuzirinda ibizangiza, birimo n’ibyonnyi ari byo bizagarukwaho mu nkuru y’ubutaha.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Sobanukirwa-zimwe-mu-ndwara-n-ibyonnyi-bikunze-kwibasira-ikawa