Category: Uncategorized

  • Amashyiga na Firigo bikorerwa mu Rwanda byitezweho guhenduka kurusha ibisanzwe ku isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Hakuziyaremye yasabye iyi sosiyete gukora ibikoresho byinshi bagahaza isoko ryo mu Rwanda
    Minisitiri Hakuziyaremye yasabye iyi sosiyete gukora ibikoresho byinshi bagahaza isoko ryo mu Rwanda

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, akaba yarasabye iyo sosiyete ikora ibyo bikoresho kongera umusaruro w’ibyo bakora, kugira ngo bihaze isoko riri mu gihugu.

    Tuyisenge Desire ushinzwe ibikorwa muri iyo sosiyete ikora firigo n’amashyiga ya gaz bikorewe mu Rwanda (made in Rwanda), avuga ko iyo sosiyete yavutse nyuma y’urugendo Perizida wa Repubulika y’u Rwanda yakoreye muri Quatar rugamije gushishikariza Abanya-Quatar gushora imari mu Rwanda.

    Ni cyo cyatumye abashoramari babiri ari bo Ahmed Mohammed Ahmed Hezam na Saleh Mohammed H Shajea, biyemeza gushora imari mu Rwanda, bashinga sosiyete bise ‘Almaha for industry Co Ltd’, muri 2018 bayandikisha mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

    Muri uwo mwaka kandi, binyuze mu masezerano yari ifitanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iyo sosiyete yabonye ikibanza mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera.

    Mu mwaka wa 2019, iyo sosiyete yatangiye kubaka, izana imashini n’ibindi bikoresho izakenera mu kazi kayo no guhugura abatekinisiye, ku buryo mu kwezi k’Ukuboza 2019, yari yatangiye gukora. Gusa kubera icyorezo cya Covid-19, iyo sosiyete yatangiye gushyira ku isoko ibyo ikora ku itariki 4 Gicurasi 2020.

    Ibikoresho by
    Ibikoresho by’iyi sosiyete byitezweho guhenduka

    Kugeza ubu uruganda rwa sosiyete ya ‘Almaha for industry Co Ltd’, rushobora gukora Firigo 50 n’amashyiga ya gaz 50 ku munsi (mu masaha icyenda y’akazi). Ubu iyo sosiyete ifite abakozi 80 bakoraho (54 bakora mu ruganda rukora za Firigo ndetse na 26 bakora mu byo gukora amashyiga ya Gaz).

    Hari kandi n’abandi bakorana n’iyo sosiyete, mu buryo butandukanye nko gucuruza ibyo bakora n’indi, kandi nk’uko Tuyisenge abisobanura 99% by’abakorana n’iyo sosiyete ni Abanyarwanda.

    Iyo sosiyete ifite aho icuririza ibyo ikora mu igorofa rya MIC mu Mujyi wa Kigali, kandi nk’uko Tuyisenge abivuga, ibikoresho byabo birahendutse ugereranyije n’ibisanzwe biboneka ku masoko, kuko iyo sosiyete yo yinjiza ibikoresho bitandukanye yasonewe imisoro, bitewe n’uko ifite uruganda kandi rukorera mu Rwanda, bityo rero ngo bajya gushyiraho ibiciro bazirikanye ibyo basonerwa.

    Ibiciro bya Firigo zikorwa na ‘Almaha for industry Co Ltd’ biri hagati ya 230,000Frw na 350,000Frw, bitewe n’ubunini bwayo, ndetse n’ubushobozi ifite. Ibiciro by’amashyiga ya Gaz na byo biri ya 250,000Frw na 18,000 Frw bitewe n’umubare w’amashyiga kandi ziba zifite n’ifuru (oven).

    Iyo sosiyete kandi ngo ifite n’imishinga yo gukora ibindi bintu bitandukanye mu gihe kizaza, harimo ibyitwa ‘paper cups’ ni udukombe dukozwe mu mpapuro zabugenewe, tukaba dukoranwa ubuhanga ku buryo badusukamo ibyo kunywa nk’ikawa n’ibindi, umuntu afata akaba yajya kubinywera ahandi adafite umwanya wo kwicara hamwe ngo abanze anywe (uwo mushinga ngo uzatangira umwaka utaha wa 2021).

    Undi mushinga iyo sosiyete ifite ni uwo gukora ibikoresho by’amadongo (Ceramics products), harimo amasahane, amatasi n’ibindi, ubu ngo bakaba baramaze kugeza dosiye isaba gucukura ibumba rigenewe gukora ibyo bikoresho mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (Rwanda Mining Board-RMB).

    Bafite uruganda i Bugesera
    Bafite uruganda i Bugesera

    Iyo sosiyete kandi ifite umushinga wo gukora ibyitwa ‘alcohol pad’ (utwo ni udupamba tuba dukoranye na ‘alukoro’ dukoreshwa cyane cyane kwa muganga, ku buryo umuntu agafungura mu gapapuro ahita agakoresha, bidasabye guca ipamba no kujya kuritumbika muri alukoro nyuma.

    Hari kandi n’umushinga wo gukora ibyuma byishyushya amazi, byifashisha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba (Solar water heaters), uwo bakazawutangira umwaka utaha wa 2021, mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/amashyiga-na-firigo-bikorerwa-mu-rwanda-byitezweho-guhenduka-kurusha-ibisanzwe-ku-isoko

  • Umushahara w’abasirikare wazamuweho 75% n’uw’abarimu uzamurwa 20% – Dr Frank Habineza #rwanda #RwOT

    Ibi Dr Frank Habineza yabisobanuye ubwo bari mu nama ya biro Politiki y’iri shyaka, yigaga ku byerekeye itumanaho mu bihe by’icyorezo cya Coronavirus. Muri iyi nama, batangarije abarwanashaka ko bishimira uburyo iri shyaka rikomeje kubona imyanya yo kurihagararira mu nzego za Leta, nyuma yo kugira abadepite babiri ubu bakaba baranabonye umusenateri.

    Dr Frank Habineza yavuze ko bishimira kuba ibyo ishyaka ayoboye ryagiye risaba Leta bigenda bikorwa, muri ibyo hakaba hari harimo kuzamura umushahara wa mwarimu, umushahara w’abasirikare n’uw’abapolisi. Abarimu ngo bongerewe 10% kandi bagiye kongerwaho andi 10% naho abasirikare bongejwe 75% mu gihe n’abapolisi biri mu nzira bikorwa. By’umwihariko abarimu bo ngo banabasabiye ihahiro ryihariye kandi naryo ngo hari amakuru bafite ko bigeze kure binozwa.

    Dr Frank Habineza yabwiye Abanyamakuru ko hari n’ibindi bakomeje gusaba Leta kandi bizeye ko bizakorwa. Yagarutse ku mafaranga yagenewe abaturage agamije kubafasha kwikenura nyuma yo kuzahabwa n’icyorezo cya Covid, ikibazo gihari ngo akaba ahabwa abifite kuko ibisabwa usanga abayakeneye batabyigondera.

    REBA VIDEO BIRIMO BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umushahara-w-abasirikare-wazamuweho-75-n-uw-abarimu-uzamurwa-20-Dr-Frank-Habineza

  • Tanzania: Perezida John Pombe Magufuli byemejwe ko ariwe watsinze amatora y'umukuru w'igihugu. #rwanda #RwOT

    Ibyavuye mu matora byagaragaje ko John Pombe magufuli usanzwe ari Perezida wa Tanzania yongeye kugirirwa icyizere agatorerwa kuyobora iki gihugu kuri manda ye ya kabiri. Yatsinze ayamatora ku majwi 84% mu gihe uwamuguye mu ntege Tundu Lissu yagize amajwi 13%, nkuko byatangajwe n'akanama k'amatora.

    Gusa Ariko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari bamaze gutangaza ko batemera ibyavuye mu matora ya perezida yabaye ku wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, bavuga ko yabayemo uburiganya.

    Abantu bagera kuri 37 barimo 13 bo karere ka Liware ndetse na 24 ba Nachingwea bamaze gutabwa muri yombi bazira kwigaragambya batemera ibyavuye mu matora nkuko umuyobozi wa police mu gace ka Lindi Stanley Kulyamo yabitangarije ikimakuru the citizen cyo muri Tanzania.

    Perezida Magufuli w'imyaka 61, yari ahatanye n'abandi bakandida bagera kuri 14. Magufuli yatsindiye kuyobora Tanzania manda ye ya kabiri y'imyaka itanu ari nayo ya nyuma iteganywa n'itegekonshinga rya Tanzania nyuma yo gutorwa na miliyoni 12,5 muri miliyoni 15,9 zatoye.

    Ishyaka rye 'Chama Cha Mapinduzi' (CCM) ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryanatsinze n'ubwiganze bw'amajwi mu matora y'abagize inteko ishingamategeko, ritsindira imyanya 227 ku myanya 229 yatangajwe.

    Akanama k'amatora ka Tanzania kavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy'abari biyandikishije ko bazatora batatoye nkuko bbc dukesha iyi nkuru yabitangaje.
    Source:BBC

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/tanzania-perezida-john-pombe-magufuli-byemejwe-ko-ariwe-watsinze-amatora-yumukuru-wigihugu/

  • Urwibutso rwa Kiziguro ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe i Murambi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyubako y
    Inyubako y’urwibutso rwa Kiziguro izaba igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi

    Mu cyahoze ari komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi ndengakamere by’umwihariko i Kiziguro.

    Aha i Kiziguro, Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, batangiye kwicwa kuwa 11 Mata 1994, bakajugunywa mu rwobo bikekwa ko ruri hagati ya metero 30 na 50 z’ubujyakuzimu.

    Mu kwica Abatutsi hifashishwaga intwaro gakondo zirimo amahiri, amacumu, imihoro n’ibindi ndetse n’intwaro za gisirikare harimo gerenade n’imbunda.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko Interahamwe zo muri komini Murambi zari zifite ubugome bukabije, aho zicaga abantu zigategeka abo bafitanye isano kubajugunya mu mwobo mbere y’uko na bo bicwa.

    Avuga ko by’umwihariko ubwicanyi bw’i Kiziguro bwari bukabije kuko ntawashoboraga kurokoka, bitewe n’uko bateraniweho n’Interahamwe zo muri komini Murambi, izaturutse muri komini Muvumba ndetse n’impunzi z’intambara zaturutse i Kiyombe.

    Ikindi cyatumye mu cyahoze ari komini Murambi hakorwa ubwicanyi bukomeye, ngo ni uko uwari Burugumesitiri Mwangi yifashishije abacuruzi barimo uwitwa Nkundabazungu ndetse n’umwicanyi ukomeye cyane wahoze ayobora iyi komini, Gatete Jean Baptiste, bategura neza Interahamwe ku buryo zicaga zihereye iruhande.

    Ati “Ibyabereye hano byari bikomeye cyane, Gatete Jean Baptiste ni ho yakomokaga akaba umwicanyi ukomeye cyane, yaje gufasha Burugumesitiri yari yarimitse ndetse n’abacuruzi, bahiga abantu ku buryo ntaho umuntu yashoboraga kwihisha kuko bahigaga bakurikije lisiti banditse kera”.

    Sibomana avuga ko Interahamwe nanone zatijwe umurindi n’ingabo za EX-FAR zari zihunze zimaze gutsindwa urugamba i Gabiro ndetse n’abajandarume bari muri komini Murambi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko kubera ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu cyahoze ari komini Murambi, batekereje kubaka urwibutso ruzagaragaza ayo mateka kuko hari abatayazi.

    Agira ati “Hari ibyumba tuzashyiramo amateka, hari abadufatira amashusho n’amafoto ndetse n’ubuhamya cyane kuri ruriya rwobo. Iyi nyubako rero izaba ari amateka, turashaka ko izaba inyubako ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi”.

    Akomeza agira ati “Umuntu uzagenda kuri uyu musozi muri aka karere azamenya uko Jenoside yakozwe no mu Rwanda mu buryo bwa rusange. Na ruriya rwobo nubwo amateka yarwo azashyirwa muri iriya nyubako, na rwo ruzagira ikimenyetso cyarwo kihariye”.

    Gasana Richard avuga ko iyi nzu izaba irimo amafoto ya bamwe mu bazize Jenoside, amashusho n’ubuhamya ku barokotse harimo n’abakuwe mu rwobo ari bazima.

    Izashyirwamo kandi amwe mu mazina ndetse n’ahazashyirwa bimwe mu bice by’imibiri y’abazize Jenoside.

    Avuga ko iyi nzu irimo kubakwa izaba igizwe n’ibyiciro bibiri, harimo inzu ubwayo izuzura itwaye miliyoni 620 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’icyiciro cyo gushyiramo ibikoresho ku buryo batekereza ko izuzura byose birimo ihagaze miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

    Avuga ko hazaba harimo n’ibitabo, ku buryo abifuza kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi bazajya baza bakabisoma, bityo n’abazavuka nyuma y’imyaka 100 bazamenya amateka y’igihugu cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urwibutso-rwa-kiziguro-ruzagaragaza-amateka-ya-jenoside-yakorewe-i-murambi

  • Bahawe inka bazibonamo urufunguzo rw’ubukire, abapfakazi banazibonamo abaraza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inka bahawe bamwe bazibonamo urufunguzo rw
    Inka bahawe bamwe bazibonamo urufunguzo rw’ubukire, abandi zizababera abaraza

    Izo nka bazishyikirijwe ari 14, tariki 27 Ukwakira 2020. Ni inka z’icyororo kivuguruye, zitanga umukamo. Bazakira bazibonyemo urufunguzo rw’ubukire, kubera ko babonye bagenzi babo bazihawe kera bageze kure bagana mu bukire, kuko ubukene bwo bamaze kubuvamo.

    Jean Claude Iyakaremye utuye mu Mudugudu wa Rushubi, akimara kwakira inka, yagize ati “Iyi nka ndabona ari urufunguzo rw’ubukire, nkaba ngiye kuyibyaza umusaruro, nkayifata neza ndetse nkazanitura abandi na bo zikazabageraho tukorozanya”.

    Inka yahawe kuri we ngo ni urufunguzo rw’ubukire kuko iziyikomokaho azazigurisha akikenura, ariko akanabona ifumbire yo gufumbiza imirima ye.

    Annonciata Mukeshimana utuye mu Mudugudu w’Akagera, we ati “Nari umugore w’umupfakazi ntagira inka, none nishimiye ko bampaye umugabo uzajya andaza, akampa n’ifumbire ngahinga, ngatunga abana mfite, bakava mu mirire mibi bakazagira ubuzima bwiza”.

    Ibi byose babyiteze ku nka bahawe, kuko babonye ari ko byagendekeye abaturanyi bahawe inka mbere muri gahunda ya Girinka.

    Emmanuel Ruhigangoga na we wo mu Kagari ka Ngeri, ni umwe mu bo bareberaho. Inka yahawe mu mwaka wa 2007 ngo imaze kumubyarira gatanu, kandi ayikesha kuba atakibarirwa mu bakennye cyane kuko yamufashije gukenura urugo rwe.

    Agira ati “Girinka rwose yazamuye abantu benshi, sinjye gusa. Iyi nka yagiye impa ifumbire none ibirayi ndeza, ibigori ndeza, mfite amasambu mpinga harimo n’iyo naguze ibihumbi 300 mbikuye ku nka nagurishije”.

    Inka Emmanuel Ruhigangoga yahawe imaze kumubyarira gatanu kandi yamukuye mu bukene
    Inka Emmanuel Ruhigangoga yahawe imaze kumubyarira gatanu kandi yamukuye mu bukene

    Yungamo ati “Iyi nka yandereye abana, nta warwaye bwaki kandi barantoranyije mu bakene. Iyi nka yanshyingirije abakobwa babiri. Iyi nka nayubakiyemo umuhungu, yarihiye umwana amashuri y’imyuga”.

    Ngo yanamurereye umwuzukuru wazanywe n’umuhungu we, umukobwa bamubyaranye i Kigali amumusigiye undi akamuzanira ababyeyi, inakamirwa abana b’abaturanyi babaga bavutse ari indahekana hataraduka Shisha Kibondo.

    Asoza agira ati “Iyi nka yarankenuye ku mubiri, simbuze imyenda n’amakositimu ndayafite. Nararwaye njya kwivuza iyo za Butare, ndivuza ndakira ari yo mbikesha”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko kugeza muri Nzeri 2020, mu karere ayobora hari hamaze gutangwa inka 15,380 muri gahunda ya Girinka. Icyakora muri rusange, i Nyaruguru habarirwa inka zigera ku bihumbi 50.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bahawe-inka-bazibonamo-urufunguzo-rw-ubukire-abapfakazi-banazibonamo-abaraza

  • Muri New Zealand batoye ko guhuhura umurwayi ubyifuje(kumwica), biba serivisi yemewe n'amategeko #rwanda #RwOT

    Itegeko ryemera 'euthanasie'[guhuhura umurwayi ubisabye muganga] nka serivisi yemewe n'amategeko rinashyigikiwe na Minisitiri w'Intebe muri New Zealand, Jacinda Ardern, biteganyijwe ko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu Ugushyingo 2021, aho nibura bizajya bibanza kwemezwa n'abahanga mu buvuzi.

    Iri tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa, umurwayi uzemererwa guhuhurwa mu gihe abisabye, agomba kuzaba ari umuntu ufite ubwenegihugu bwa New Zealand cyangwa akaba umuturage w'iki gihugu ugituyemo by'igihe kirekire, kandi atari munsi y'imyaka 18 y'amavuko.

    Ribinyujije kuri Facebook, ishyaka ACT ryo muri iki gihugu ryashimiye leta n'abaturage muri rusange, kuba abarenga 65% bemeje ko serivisi yo guhuhura umurwayi urembye ishyirwa mu zindi zitangwa mu buvuzi zemewe n'amategeko.

    Icyakora iyi serivisi ntabwo izajya ihabwa umuntu wese uyisabye, kandi hazajya habanza gukorwa ubugenzuzi n'ubushishozi byimbitse ku busabe bw'ushaka kuyihabwa.

    Uhabwa iyi serivisi, azajya aba afite uburwayi bukomeye, kandi budashobora gukira, ingingo izajya isuzumwa n'inzobere mu by'ubuvuzi, zizajya ziba ziri kumwe n'umuganga uhagarariye guverinoma.

    Itegeko ryemerera abaganga guhuhura umurwayi ubibasabye muri New Zealand, ryamaze gutorwa n'abaturage barenga 65%. Ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu, bizatangazwa ku mugaragaro, ku wa 6 Ugushyingo 2020, maze iri tegeko rizatangire gushyirwa mu bikorwa mu Ugushyingo 2021.
    Source: www.nzherald.co.nz

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/muri-new-zealand-batoye-ko-guhuhura-umurwayi-ubyifujekumwica-biba-serivisi-yemewe-namategeko/

  • Ntibikwiye ko Radio na Televiziyo Rwanda byamamariza ibigo by’ubucuruzi – Oswakim #rwanda #RwOT

    Ibi umunyamakuru Oswakim yabisobanuye mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi mu buryo bw’amashusho. Yavuze ko RBA atari igitangazamakuru gikorera Guverinoma cyangwa ishyaka, ahubwo ari icya rubanda gikwiye kuba gikorera abaturage kandi gitunzwe nabo, bikaba bidakwiye ko cyakira amafaranga y’ibigo by’ubucuruzi byamamaza kuko byakibuza kuvuganira rubanda uko bikwiye.

    Oswakim ati : “Cyagakwiye kuba ari icy’abaturage, gikorera abaturage, gikoreshwa n’abaturage. Gukoreshwa n’abaturage ni ukuvuga ngo cyakabaye gitunzwe na bo ubwabo. Abaturage b’igihugu barasora, iyo misoro rero igihugu cyinjije yagakwiye gukurwaho ingengo y’imari yo kujya gutunga cya gitangazamakuru kitwa ko ari icya rubanda”

    Oswakim akomeza asobanura impamvu yabyo agira ati : “Kugirango kidakorera amafaranga y’ibigo by’ubucuruzi byikorera, bikaba byagitegeka umurongo kigenderaho. Mfate urugero, dufite ibigo by’itumanaho binini bifite amamiliyari menshi, dufite inganda zenga inzoga na zo zifite amamiliyari menshi. Ziriya rero nk’igihe habaye nk’ikosa ry’uruganda cyangwa ry’icyo kigo, dufate urugero nk’ikigo cy’itumanaho kikiba abaturage ku mafaranga yo guhamagara, cya gitangazamakuru kubera ko mu mafaranga cyinjiza harimo menshi aturuka muri icyo kigo, ikigo cy’itangazamakuru kizabura ayo gicira n’ayo kimira. Bati ese turavugira abaturage cyangwa turaruca turumire kugirango tudatesha agaciro cyangwa tugahombya umukiriya wacu w’imena ?”

    Muri iki kiganiro, Oswakim yasobanuye uko yumva Leta yagakwiye gukemura iki kibazo, bigafasha rubanda kubona amakuru mu buryo bunoze kandi bagakorerwa ubuvugizi n’ikigo cy’itangazamakuru cyabo binyuze mu kuba cyatungwa n’abaturage nk’uko ari bo gikwiye kuba gikorera mu buryo bwuzuye.

    IREBERE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :

    UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA OSWAKIM :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntibikwiye-ko-Radio-na-Televiziyo-Rwanda-byamamariza-ibigo-by-ubucuruzi-Oswakim

  • Le riche Alfred Nkubiri aux arrêts pour détournement d’engrais chimiques demande une libération provisoire #rwanda #RwOT

    Ce vendredi, il a motivé sa demande de libération provisoire par le fait que depuis la date de sa détention provisoire, il garde le lit d’hôpital.

    'Les investigations sur mon client sont clôturées. Nous désirons le voir relâché, vu son âge avancé et, surtout, pour maladie grave qui font qu’il est toujours à l’hôpital tout le temps qu’il vient d’être emprisonné provisoirement “, a dit au juge, Me Jean Damascène Rutagengwa, l’avocat d’Alfred Nkubiri, 69 ans, précisant qu’il alterne des séjours dans l’Hôpital Roi Fayçal, CHUK, Hôpital de Muhima, et celui dit KWA KANIMBA.

    ” Mon client est prêt à verser toute caution nécessaire pour sa libération provisoire “, a-t-il ajouté, trouvant que l’objet du litige ayant une valeur de deux milliards de francs, son client est prêt à donner une garantie de neuf milliards de francs.

    Ce à quoi le Ministère Public est intervenu pour dire qu’il doutait de la valeur de la garantie avancée par l’avocat de la défense. La défense a dit que le Procureur de la République sait parfaitement la valeur des avoirs de son client. Il lui a demandé de l’exposer au juge pour que la véracité de la chose soit établie.

    Les travaux de la séance se sont clôturés et le juge a décidé que le verdict sera lu le 5 novembre prochain.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Le-riche-Alfred-Nkubiri-aux-arrets-pour-detournement-d-engrais-chimiques.html

  • Nyuma yo gutwika Bibiliya, umuhanzi Muchoma Mucomani yasabye imbabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muchoma yasabye imbabazi apfukamye kuko yashwanyaguje Bibiliya
    Muchoma yasabye imbabazi apfukamye kuko yashwanyaguje Bibiliya

    Muchoma avuga ko atari agambiriye kubabaza abamukunda ahubwo yashakaga kwerekana ko bamwe mu bakirisitu bitwaza Bibiriya cyane, ariko aho kuyikoresha mu gukora ibyiza ngo ibiyirimo bibabere urugero, bakayitatira, bagakora ibikorwa bibi birimo inzangano, ubujura, ubugome n’ibindi.

    Yagize ati “Ntabwo nashwanyaguje Bibiliya byo kuyitesha agaciro ahubwo nabikoze nerekana ko hari abakirisito bahorana Bibiliya bagakora ibikorwa bihabanye na yo kandi biyitesha agaciro, bakayitwika mu bikorwa byabo bakayishwanyaguza uko bwije n’uko bukeye. Icyo nakoze ni ukwishyira mu mwanya w’uwo mukirisitu gito mbyereka abantu”.

    Muchoma asaba imbabazi abafana be ndetse akabasaba gukomeza kumushyigikira bagakunda indirimbo kandi agasaba n’Imana imbabazi.

    Muchoma yasabye abamukunda kumushyigikira kurushaho
    Muchoma yasabye abamukunda kumushyigikira kurushaho

    Yagize ati “Ni ubwa mbere ngiye gusaba imbabazi abo nababaje bose ariko jyewe Muchoma Mucomani nsabye imbabazi n’umutima wanjye wose, umuntu wese wababajwe no kumbona nshwanyaguza ngatwika Bibiliya y’Imana. Imana imbabarire n’abandi bose babifashe nabi bambabarire”.

    Mucomani ni umwe mu bahanzi bari kubaka izina hano mu Rwanda, avuga ko aririmba ubuzima akanibanda mu kuvuganira abana bo mu muhanda cyane ko na we yababayemo, ndetse akumva afite indoto zo kuzahora abavuganira no kubafasha.

    Ni gutya Muchoma agaragara mu ndirimbo ye Ni Ikibazo
    Ni gutya Muchoma agaragara mu ndirimbo ye Ni Ikibazo

    Uretse indirimbo ‘Ni Ikibazo’, Muchoma amaze gukora indirimbo nyinshi nka ‘My love’, ‘Haraka’, ‘Ubuhamya’ yakoranye na Mico The Best n’izindi.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nyuma-yo-gutwika-bibiliya-umuhanzi-muchoma-mucomani-yasabye-imbabazi

  • Jules Sentore yibukije abantu gukomera ku bucuti nyabwo mu ndirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, itunganyijwe mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Madebeat ndetse n’amashusho yakozwe na Bob Chris Raheem .

    Muri iyi ndirimbo, Jules Sentore yagaragaje uburyo ubushuti bubagarirwa kandi bukarindwa.

    Yavuze ko mu muco nyarwanda kimwe mu byifashishwaga mu gukomeza ubushuti ari Intango yari ifite umumaro ukomeye mu muryango nyarwanda.

    Uyu muhanzi kandi yumvikanisha uburyo Intango yabagariraga urukundo mu miryango y’abanyarwanda.

    Reba hano indirimbo nshya ya Jules Sentore

    Maombi Rugira Patrick ureberera inyungu z’uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo bise 'Intango’ bateganya gukurikizaho iyitwa Mama.

    Mu kiganiro na UKWEZI, yagize ati 'Abakunzi n’abafana ba Jules Sentore turabashimira cyane tubasaba gukomeza kudushyigikira no gukomeza kutwereka urukundo natwe tubizeza ko nta gusubira inyuma ibyiza byinshi bigiye kubageraho.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi kandi bo bashonje bahishiwe kuko dufite imishinga myinshi cyane irimo gukora indirimbo nshya n’ibindi bikorwa bazamenyeshwa mu minsi iri imbere ariko ku bijyanye n’indirimbo nababwira ko mu kwezi gutaha turakurikizaho iyitwa Mama.'

    Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki Nyarwanda by’umwihariko yigarurira imitima ya benshi kubera uburyo aririmba ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda udakunzwe kwisukirwa n’abo mu kiragano cye.

    Uyu muhanzi amaze gushyira hanze album ebyiri zirimo iya mbere yitwaga 'Muraho neza !’, iya kabiri yitwa 'Indashyikirwa ndetse akaba ari gutegura iya gatatu n’iya kane ateganya kumurikira rimwe.

    Reba hano indirimbo nshya ya Jules Sentore

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jules-Sentore-yibukije-abantu-gukomera-ku-bucuti-nyabwo-mu-ndirimbo-nshya