Category: Uncategorized
-
Life is not measured by the breaths you take, but by its breathtaking moments….#rwanda #visitrwanda #rwanda
Life is not measured by the breaths you take, but by its breathtaking moments.. . . #rwanda #visitrwanda #rwanda🇷🇼 #rwandan #kigalirwanda #rwandanbeauty #rwandaupdates #rwandaful #congo #kinshasa #remarkablerwanda #kenya #nairobi #rwandalicious #rwandagirls #girls #burundi #tanzania #uganda #kampala #rwandabeauty #missrwanda #rwandangirl #rwandalight #africa #kigali #quotes -
APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona, mu bagore UTB igitwara APR WVC(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
ikipe ya APR VC yegukanyue igikombe cya Volleyball nyuma yo gutsinda UTB VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-2.
Uyu munsi ni bwo shampiyona ya Volleyball mu Rwanda yashyizweho akadomo, APR VC yagaragaje imbaraga zidasanzwe yatsindiye ku mukino wa nyuma UTB ameseti 3-2 ihita yegukana igikombe.
APR VC ikaba yasubirye UTB kuko mu mukino ufungura imikino ya kamarampaka yari yayitsinze amaseti 3-1, yatsinze kandi REG amaseti 3-0 (25-22, 26-24, 25-21) ndetse na Gisagara VC ku maseti 3-2 (22-25, 25-20, 19-25, 25-25 na 15-12), isoza imikino ya playoffs idatsinzwe ihita igera ku mukino wa nyuma.
UTB VC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma itsinze Gisagara VC amaseti 3-1 (27-29, 25-19, 26-24, 25-16) ndetse na REG VC ku maseti 3-0 (25-17, 25-21, 26-24).
Uyu munsi ni bwo habaye umukino wa nyuma aho APR VC yaje kwegukana igikombe itsinze UTB VC amaseti 3-2. Iseti ya mbere yegukanywe na APR ku manota 25 kuri 23, iya kabiri yegukanywe na UTB ku manota 25 kuri 19, iya 3 UTB nayo iyitsinda ku manota 25 kuri 13, APR VC yaje kwegukana iseti ya 4 ku manota 25 kuri 23.
Byahise biba amaseti 2-2, biba ngombwa ko hitabazwa iseti ya kamarampaka yegukanywe na APR VC ku manota 15 kuri 13, APR VC ihita yegukana igikombe ku maseti 3-2.
Madson wa UTB agerageza gukwepa abasore ba APR VC
APR VC yagarutse mu mukino yigaranzura UTB VC
Niyogisubizo Samuel ‘Tyson’ wa UTB yagerageje biranga
UTB yatunguwe mu iseti ya kamarampaka
Abakinnyi ba APR VC bishimira kwegukana igikombeMu bagore igikombe cyegukanywe na UTB itsinze APR amaseti 3-2. APR yatsinze amaseti abiri abanza ku manota 25-19 na 25-19, ariko UTB VC iza kuyigaranzura mu yandi maseti abiri ya nyuma 25-20 n’iya kane ku manota 25-21, byatumye hitabazwa iseti ya kamarampaka, na yo iyitsinda ku manota 15-10 ya APR WVC.
Ni igikombe cya kabiri cya Shampiyona ikipe ya UTB VC yegukanye mu mwaka wayo wa kabiri kuva ishinzwe.
Mu bagore cyegukanywe na UTB -
Mvura Nkuvure ni uburyo inzego z’ibanze zakwifashisha mu gukumira amakimbirane mu ngo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa bwana Emmy Ngabonziza, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yashimangiye ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi, ko akwiye kuba inshuro nyinshi kandi ibiganirwaho bigahabwa agaciro mu guhangana n’ibibazo byinshi bibangamiye imiryango muri iki gihe.
Madamu Nzaramba Lucie, Umuyobozi wa Mvura Nkuvure mu Rwanda, ubwo yatangaga ikiganiro ku bijyanye n’ubushakashatsi bwakozwe kuri Mvura Nkuvure, uruhare rwayo mu isanamitima no kunga abanyarwanda, yerekanye ko Mvura nkuvure yagira uruhare runini mu kubaka amahoro arambye mu gihe abayobozi b’inzego z’ibanze na bo bayigizemo uruhare bakayimakaza muri gahunda zabo za burimunsi cyane cyane mu bikorwa by’isanamitima n’ibindi mbonezamubano.
Nzaramba ashimangira ko ari iby’ingezi kuba ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwarifuje ko haba ubufatanye n’imikoranire mu guharanira ubumwe bw’abanyarwanda ko nta kabuza habayeho ubu bufatanye byakemura ibibazo byinshi bituruka ku makimbirane.
Ikiganiro kindi cyatanzwe n’abari bahagarariye Mvura Nkuvure, cyibanze ku ihererekanyamurage z’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bwana Karangwa Diogene wagitanze, akaba n’umuhuza bikorwa wa Mvura Nkuvure, yerekanye inzira zose muburyo bwa gihanga (scientific) umubyeyi ashobora guhererekanya n’uwo atwite munda, ingaruka za jenoside umwana akazazikurana ndetse nawe akazihererekanya n’abazamukomokaho. Ibi bikaba byatuma, niba ntagikozwe igisekuru gishobora guhererekanya n’ikindi gisekuru, n’ikindi n’ikindi izo ngaruka bishobora gusubiza igihugu mu kaga. Yagaragaje ikibitera ndetse n’icyakorwa mu kubikumira. Iki kiganiro cyakurikiwe n’ibitekerezo by’inshi by’abitabiriye amahugurwa basangiza abandi ibyo bahura nabyo aho bakorera.
Bagaragaje ko byari bikwiye ko ibiganiro nkibi bihabwa abayobozi bose bagira aho bahurira n’imibereho y’abaturage ya buri munsi, kuko mvura nkuvure yatanga umusanzu mugukumira amakimbira hagamijwe ubumwe bunoze ndetse no kubaka amahoro arambye.
Havugimana Charles ni umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kimisagara yagize ati: “ndashimira iyi gahunda ya Mvura Nkuvure n’abatugejejeho ibi biganiro, kuri njye nakabaye nifuza ko twaba twarahawe aya mahugurwa mu myaka ya 1999 cyangwa 2000, ubwo abenshi muri twe twatangiraga iyi mirimo. Iyi yarikuba impamba inogeye twifashisha mu kubungabunga ubumwe bw’abaturage no gukumira ivangura n’amacakubiri.”
Aya mahugurwa abaye mugihe hitezwe ko hagiye gufungurwa abakoze jenoside bakagaruka mu miryango aho bajya bahura n’abo bahemukiye. Byitezwe ko iyi Mvura Nkuvure izifashishwa mu gukumira ibibazo byavuka cyangwa amakimbirane yatutumba.

-
#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 3, undi undi umwe yakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Abo barwayi bashya batatu babonetse mu bipimo 1,848 bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, abandi babiri baboneka i Nyagatare.
Kugeza ku wa Gatandatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,137 muri bo abamaze gukira ni 4,879 naho abakivurwa ni 223.
Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

-
Minisitiri Shyaka yakuyeho urujijo kuri 50% by’abemerewe kujya mu nsengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Insengero zemerewe gukora ni zo zemerewe kwakira 50% by’abantu zakiraga
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ukwakira 2020, yanzuye ko “Insengero zemerewe gukomeza gukora kugeza ku gipimo cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu”.
Hari bamwe mu baturage bumvise uyu mwanzuro bakibwira ko bivuze ko insengero zose zemerewe gukora, ariko zikakira 50% by’abantu zajyaga zakira.
Mu kiganiro Minisitiri Shyaka yagiranye na RBA, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kitararanduka mu gihugu, ari nay o mpamvu ingamba zo kukirinda zigomba gukomeza, haba mu nsengero ndetse n’ahandi.
Yavuze ko uwo mwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri usobanura neza ko insengero zemerewe kwakira abayoboke ari izasuwe n’inzego zibishinzwe, zigasanga zujuje ibisabwa.
-
- Abantu basabwa kwambara udupfukamunwa mu nsengero
Yagize ati “Izo nsengero zifungura zigakora ni izemewe, ni izagenzuwe, zigasanga ibyo byose zisabwa bihari. Iriya 50% rero ntabwo ivuga insengero zose uko zakabaye, iravuga zazindi zujuje ibisabwa, zujuje amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19”.
Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko n’izo nsengero zifunguye, zigomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo guhana intera, gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa n’izindi.
Yavuze ko umubare w’abajya mu nsengero wongerewe kuko byagaragaye ko icyorezi kigenda kigabanuka, ariko ko bidakuraho ko abantu bakomeza ingamba zo kwirinda.
Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko insengero zikomeza kugenzurwa, ku buryo n’izitarafungura nizimara kugaragaza ko zujuje iibisabwa na zo zizagenda zifungurwa.
Minisitiri Shyaka kandi yanagarutse ku nsengero zari zagaragaje ko zujuje ibisabwa zikemererwa gufungura, ariko nyuma zikaza kurenga ku mabwiriza zikongera gufungwa.
-
- Guhana intera bigomba gukomeza kubahirizwa mu nsengero
Ati “Ibyo ni ibisanzwe ni gahunda zisanzwe, hari igihe zimwe na zimwe zagiraga gutya zigatsikira, nk’uko n’abandi bose batsikiye bahabwa ibihano, ariko ibyo bihano na byo bigira aho bitangirira n’aho birangirira, iyo ibihano birangiye zirongera zigafungura zigakora, iyo bitararangira ni ugukomeza nyine ibyo bihano kugira ngo abantu bose dukomeze dukeburane, tutaza kwibagirwa ibintu by’ingenzi ugasanga tugize ibibazo bikomeye”.

-
-
Amateka ya data yanteraga ipfunwe – Patrick Kurumvune asobanura Ndi Umunyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gufata umurongo mwiza, ntozwa indagagaciro na kirazira. Ubu ndi umwe mu rubyiruko ruharanira gukomeza kubaka u Rwanda.”
Ibi yabitangarije mu Ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwararumuri, ryateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rigakurikirwa n’Abanyarwanda bari hirya no hino ku isi, aho bahuriye kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo.
Video: Richard Kwizera

-
Meya Habitegeko yahishuye ibanga ryatumye Nyaruguru iza ku isonga mu mihigo ya 2019-2020 (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubwo yamurikaga uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko imihigo ya 2019/20 yitaye ku mahame arimo ko buri mwaka hazajya hasuzumwa ibyagezweho, hanyuma buri myaka itatu hagasuzumwa ibyakorewe abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yahishuye ibanga ryatumye akarere ayoboye ka Nyaruguru kaza ku isonga mu mihigo ya 2019-2020.
Video: Richard Kwizera

-
Huye: Ababyeyi biyemeje kurushaho kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Abagore bo mu Karere ka Huye basuzumye uko barushaho kubaka umuryango utekanye uzira ihohoterwa rikorerwa abana
Ibyo barabivuga mu gihe ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) buragaragaza ko 1/3 cy’abana b’abangavu batwara inda baba barasambanyijwe batabishaka naho 2/3 bagakora imibonano mpuzabitsina babishaka.
Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) bugaragaza ko hafi 50% by’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 baba barakoze imibonano mpuzabitsina, bikaviramo bamwe gutwara inda zitifuzwa.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abakobwa batanu ku 10 baba barahohotewe, naho mu bahungu 10 batandadu bakaba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri no ku marangamutima.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rirahangayikishije kuko rigira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange kuko abana bakuriye mu ihohoterwa nta cyizere cyo gushinga imiryango ikomeye baba bafite.
Mu rwego rwo gukomeza gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko abakobwa batarageza ku myaka 18, abagore bo mu Karere ka Huye, binyuze mu nama y’igihugu y’abagore bo muri ako karere baherutse guhurira mu mwiherero, baganira uko barushaho kwita ku miryango yabo kugira ngo bagire uruhare mu kubaka umuryango muzima uzira ihohoterwa rikorewe abana.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Huye avuga ko nyuma yo kuganira no gusesengura ibibazo biri mu bana b’abangavu bazarushaho gukumira ko batwara inda zitifuzwa kuko byagaragaye ko abana batwara inda harimo ababa bahohotewe n’ababa bishoye ku bushake mu mibonano mpuzabitsina.
Avuga ko inshingano z’umubyeyi ari ukurushaho kwegera umwana no kumusobanurira uko akwiye kwitwara kugira ngo atangiza ejo he kandi ejo h’umwana ari ho ejo h’igihugu.
Agira ati “Aha turasesengura buri kibazo gishobora kuba gitera abangavu kwishora mu busambanyi, nitumara kumenya buri kibazo hazakurikiraho kwegera abana tubaganiriza dukurikije imiterere ya buri kibazo aho ni ho tuzahera twubaka umuryango nyarwanda kandi n’abana bakabigiramo uruhare”.
Impuguke mu by’uburenganzira bw’abana, Aimable Nsengiyumva, avuga ko iyo usesenguye ubushakashatsi bwa UNICEF usanga hari ibitajya bivugwa ku ihohoterwa rikorerwa abana bigatuma abantu badafata ingamba zihamye mu kurinda abana ihohoterwa.
Avuga ko abakorera abana ihohoterwa ari: abaturanyi babo, abarimu babo, ababyeyi babo cyangwa abana ubwabo bagahohoterana, kuko byagaragaye ko no mu bana harimo abasambanya bagenzi babo.
Avuga kandi ko usanga umwihariko w’ibihugu n’umuco wabyo hari aho uha icyuho guhohotera abana by’umwihariko ugasanga nko kubasambanya bidahanwa cyane n’amategeko cyangwa ngo usange gusambanya abana bifatwa cyane nk’ikizira.
Ibyo bikagaragara mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi no ku mugabane w’i Burayi n’ibyo byakoronije.
Nsengiyumva avuga ko aho ibibazo bigeze ari ngombwa ko abagize umuryango bibaza ku hazaza h’abana babo igihe ihohoterwa ribakorerwa rikomeje kwiyongera kuko byagira ingaruka mbi cyane ku muryango w’ejo hazaza”.
Agira ati “Hanze aha hari uburyo bwinshi bugezweho burimo n’ubucuruzi no kwamamaza imico itari myiza igamije kwinezeza bigoye kubigenzura, abana rero ni ho bagendera kuko iyo mico isanga batiteguye guhangana na yo bwaba mu buryo bw’imyemerere cyangwa n’indangagaciro zibibabuza”.
Yongeyeho ati “Umubyeyi ni we ukwiye gufata iya mbere agafata umwana we nk’urupapuro rutanditseho akamenya uko atangira kwandika indangagaciro nzima kuri urwo rupapuro umwana akamenya uko yitwara, akubakwamo ubushobozi burimo n’ubumenyi ku buzima bwe bw’imyororokere”.
Nsengiyumva avuga ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 17 ari bo bahohoterwa cyane kuko baba bataragira ugukomera mu bitekerezo gutuma bifatira imyanzuro, kandi baba bageze mu gihe cyo gukurura abagabo no kwiyumvamo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina ibyo bigatuma bahuriramo n’ihohoterwa.

-





