Category: Uncategorized

  • Meya wa Huye yakiriwe nk' umwami nyuma y'aho aka Karere ayoboye kegukanye umwanya wa kabiri mu kwesa imihigo #rwanda #RwOT

    Ubwo Meya wa Huye Sebutege Ange , yinjiraga mu Karere ka Huye yakiriwe nk'umwami nyuma y'aho aka Karere ayoboye kegukanye umwanya wa kabiri mu kwesa imihigo y'umwaka w'2019/2020 kagira amanota 82.8%

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwo abayobozi b'inzego nkuru z'igihugu ndetse n'abayobozi b'uturere bari bahuye batangarizwa uko imihigo yeshejwe, banahiga indi mishya y'umwaka w'2020/2021, n' igikorwa cyabereye muri Epic Hotel mu karere ka Nyagatare kiyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Meya Sebutege ubwo yinjiraga mu Karere ka Huye gahana imbibi n'aka Nyanza, bamwe mu baturage bamwakiranye ibyishimo n'amashimwe, n'impano zitandukanye zirimo ifoto yafotowe ari kumwe n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame.

    Meya Sebutege mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com dukesha iyi nkuru, yagaragaje ko umwanya wa kabiri Huye yegukanye uteye ishema abafite inshingano zo kuyiteza imbere ndetse n'abafatanyabikorwa, yongeraho ko kandi wabateye imbaraga zo gukomeza gukora neza.

    Yahishuye icyatumye Akarere ka Huye kitwara neza mu mihigo.

    Yagize ati: 'Navuga ko twashyize imbaraga mu mihigo yakemuraga bimwe mu bibazo abaturage bagiye bagaragaza. Hari imihanda yatunganyijwe kugira ngo abaturage babashe kugeza umusaruro ku isoko, hari ubwanikiro bwagiye bwubakwa hirya no hino, hari ibikorwaremezo byatangiye gukorwa bijyanye no guteza imbere umujyi wa Huye nk'umujyi wunganira Kigali, hari ibikorwa bijyanye no gushyigikira gahunda y'iterambere, hari gahunda zo gushyigikira abatishoboye, hari gahunda z'ubuzima hubatswe ibigo nderabuzima byo ku rwego rw'ibanze, hari ibyo gutuza abatishoboye.'

    Ngo ibyo hiyongereyeho kandi kubaka ibiraro byari bibangamiye ubuhahirane hagati y'abaturage, hashingiwe ku makuru yagiye atangwa n'abaturage ndetse n'itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi.

    Yibukije abayobozi ko buri wese agomba guharanira imibereho myiza y'umuturage, hanyuma bagashyiramo imbaraga mu gukemura ibibazo abaturage bafite. Ati:

    'Icyo nasorezaho na buri muyobozi wese yifuza, ni ugukora ibishingiye cyane ku byifuzo byabaturage hanyuma n'ibyo dufitiye ubushobozi tukarushaho kubikora neza. Ntekereza ko ari nama nagira undi muyobozi, umuturage ntabe umugenerwa bikorwa ahubwo abe umufatanyabikorwa.'

    Mu kwesa imihigo 2019/ 2020, Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere, kagira amanota 84%, aka Huye kaje ku wa kabiri kagira 82.8%, hano aka Rwamagana kaje ku mwanya wa gatatu kagira 82.4%.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/01/meya-wa-huye-yakiriwe-nk-umwami-nyuma-yaho-aka-karere-ayoboye-kegukanye-umwanya-wa-kabiri-mu-kwesa-imihigo/

  • Ibibanza byiza 2 bigurishwa 4.000.000 Kanzenze Nyamata #rwanda #RwOT

    Ibibanza byiza bibiri biri ahantu heza kanzenze mu karere ka Bugesera bifatanye,
    buri kibanza gifite 15/20,
    buri kibanza gifite icyangombwa cyacyo kihariye,
    biri muri metero 300 uturutse aho kaburimbo itangiriye,
    buri kimwe kiragurishwa miliyoni 4 negotiable

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Ibibanza-byiza-2-bigurishwa-4-000-000-Kanzenze-Nyamata

  • Isambu nini cyane igurishwa miliyoni 11 mu Bugesera #rwanda #RwOT

    Isambu nziza ifite ubuso 7,164 igurishwa
    mu karere ka Bugesera aho bita Kanzenze ahantu heza cyane mubuhinzi
    iragurishwa miliyoni 11 zamanyarwanda, negotiable

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Isambu-nini-cyane-igurishwa-miliyoni-11-mu-Bugesera

  • Canada: Umugabo witwaje inkota yishe abantu babiri abandi batanu barakomereka mu mujyi wa Québec #rwanda #RwOT

    Muri Canada mu mujyi wa Québec abantu batari munsi ya babiri bishwe batewe icyuma naho abandi batanu barakomereka nk' uko byatangajwe na Polisi yaho.

    Polisi yasabye abantu kuguma mu ngo zabo nyuma yuko umugabo 'wambaye imyenda yo mu gihe cya kera' agabye igitero 'ku bantu benshi' akoresheje intwaro ifite ubugi mu ijoro ry'ejo ku wa gatandatu.

    Abapolisi bavuze ko umugabo uri mu kigero cy'imyaka 20 yatawe muri yombi mbere gato ya saa saba z'ijoro (01:00) zaho.

    Ariko abahatuye bakomeje gusabwa kutava mu ngo zabo bakifungirana mu gihe iperereza rikomeje.

    Icyo gitero cyabereye hafi y'ahakorera inteko ishingamategeko ya Canada, mu gace kabumbatiye amateka kazwi nka Old Quebec.

    Amakuru ya mbere ajyanye n'icyo gitero yamenyekanye mbere gato ya saa yine n'iminota 30 za nijoro (22h30) ku isaha yaho.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi hafi y'agace k'ubucuruzi kazwi nka Espace 400e, uwo mugabo yajyanwe ku bitaro. Batanu bakomeretse na bo barimo kuvurirwa ku bitaro.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/01/canada-umugabo-witwaje-inkota-yishe-abantu-babiri-abandi-batanu-barakomereka-mu-mujyi-wa-quebec/

  • #Covid-19: Ingorane ababyeyi bahura na zo mu gihe cyo kubyara bambaye agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari ababyeyi bagaragaje ko kubyara bambaye agapfukamunwa bibagora (Ifoto: Internet)
    Hari ababyeyi bagaragaje ko kubyara bambaye agapfukamunwa bibagora (Ifoto: Internet)

    Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ubukangurambaga bwahamagariraga abaganga gufasha abyeyi barimo kubyara mu gihe bagaragaje ko agapfukamunwa kababangamiye, bwiswe #StopAccouchementMasque.

    Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’umubyeyi ukomoka mu Bufaransa wabyaye mu gihe cya Guma mu rugo. Yagize ati “Ndasunika nambaye agapfukamunwa: Ntibishoboka! Ndakamanura: Umubyaza agahita akansubizaho ako kanya”.

    Akomeza agira ati “Ndahumeka nabi ndetse no kwakira umwuka birangoye cyane, cyane! Mbese byageze ubwo biba ngombwa ko umubyaza akoresha ibiyiko byabugenewe ‘les cuillères’ kugira ngo afashe uruhinja rwanjye gusohoka (kuvuka)”.

    Si uyu mubyeyi wenyine wagaragaje ikibazo yagize mu kubyara yambaye agapfukamunwa, hari n’abandi ibihumbi bakigaragaje.

    Sonia Bisch umuvugizi w’iri huriro ry’aba babyeyi bishyize hamwe, aganira na France24 yagize ati “Barasemeka, bakaruka, bakagira ubwoba, bagakuraho udupfukamunwa… Iyo agapfukamunwa kativanyemo, bituma batakira umwuka, bikabuza umubyeyi gusunika ngo abyare”.

    Muri raporo yatangajwe muri Nyakanga 2020 ku bijyanye n’ibibazo byagaragaye ku babyeyi babyaye muri ibi bihe bya covid-19, byagaragaye ko hari abagize ikibazo cy’igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse (umuriro), no gutabuka kw’aho umwana anyura avuka (la déchirure du périnée).

    Hari n’abagize ikibazo cy’agahinda gakabije cyangwa se kwiheba (dépressions post-partum) ndetse n’ibindi bibazo bituruka ku muhangayiko (troubles dus au stress post-traumatique).

    Iri huriro ry’ababyeyi rivuga ko ryifuza ko habaho kurinda umubyeyi no kwirinda ku baganga, bakaba ari bo bambara udupfukamunwa n’ibindi bikoresho byabugenewe ku babyaza, ariko umubyeyi bakamureka akabyara hubahirizwa uburenganzira bwe.

    Ku ruhande rw’abaganga ariko na ho, hari abemera ko aba babyeyi bakwiriye koroherezwa mu gihe cyo kubyara ntibambare udupfukamunwa.

    Urugero rwatanzwe na France24 dukesha iyi nkuru, ni urw’umuganga akaba n’umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abaganga b’ababyeyi mu Bufaransa, akaba akuriye n’ibitaro bikuru bya kaminuza bya Strasbourg CHU, Pr Philippe Deruelle, weguye ku mirimo ye.

    Yagize ati “Nibwiraga ko uyu mwuga wacu wateye imbere nyamara si ko biri kuko nturamenya kumva/gutega amatwi umubyeyi”.

    Abandi na bo bemeza ko guherekeza umubyeyi ugiye kubyara munzu y’urwererero (maternite) ari ukwigerezaho. Umwe ati “Gutinyuka guherekeza umubyeyi no kumufasha kubyara umwana we, atambaye agapfukamunwa, aho naba nigerejeho kuko mba nshobora kwandura no kwanduza umuryango wanjye. Mwebwe mushobora kuba mutabizi, ariko mumenye ko umubyeyi mu gihe cyo kubyara iyo asunika aba ashobora kwanduza mu guhumeka rwose”.

    Icyakora ibi ngo byatumye ababyeyi bo mu Bufaransa bafata icyemezo cyo kujya kubyarira mu bindi bihugu aho kwamabara agapfukamunwa ku mubyeyi urimo kubyara bitari itegeko.

    Ese ababyeyi bo mu Rwanda hari ikibazo bahura na cyo mu gihe cyo kubyara bambaye agapfukamunwa?

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr. Butoyi Alphonse, umuganga w’ababyeyi, yavuze ko ababyeyi batabyishimira ku rugero rumwe.

    Agira ati “Hari abakambarira ko ari itegeko ariko ahanini ntabwo ari itegeko cyane cyane aho umubyeyi abyarira. Twebwe icyo tumusaba nk’abaganga, ni ukutagira abandi bamuherekeza mu cyumba abyariramo, ndetse natwe abaganga twirinda kumwegera mu gihe bidakenewe. Icyo twitaho ni uko atabangamirwa cyane, akaba yakambara umwanya muto, ubundi akiyorohereza akakamanura”.

    Akomeza avuga ko kwambara agapfukamunwa nta kintu kinini byangiza ku mubyeyi, icyakora icyagaragaye kuri bamwe akaba ari uko ahanini bituma atabasha gufata umwuka neza kuko bimutwara imbaraga.

    Yongeyeho ati “Aho ababyeyi baba bari mu gihe bari ku bise, tubafasha gushyira intera hagati yabo cyane ku buryo ntawe uba yegereye undi. Nanone, nk’umubyeyi ukeneye kwitabwaho n’abaganga benshi nk’iyo ari mu ibagiro (salle d’operation), nko ku mubyeyi ugomba kubagwa (cesarienne), icyo gihe tumusaba kwambara agapfukamunwa cyangwa tukamuha akandi gafatanye na bombone karimo umwuka (oxygene), kandi natwe abaganga tukaba tukambaye”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/covid-19-ingorane-ababyeyi-bahura-na-zo-mu-gihe-cyo-kubyara-bambaye-agapfukamunwa

  • Ibura ry’indimu rikabije ryatumye igiciro cyazo kizamuka cyane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Indimu zarabuze ku isoko
    Indimu zarabuze ku isoko

    Umubyeyi witwa Mukashema uvuga ko akunda gukoresha indimu cyane cyane iyo ategura amafunguro nka ‘salade’, yaje mu isoko ngo aje kuzishaka, arazibura. Gusa ngo hashize iminsi ikibazo cy’ibura ry’indimu gihari.

    Agira ati “Ubundi iyo nguze indimu ngura nyinshi kuko ndazikoresha cyane, ariko ubu nsigaye nza nkazibura, ubushize narazibonye zimpenze kuko ikilo basigaye bakigurisha 2,500Frw, kandi mbere nko mu kwezi kwa Gatanu, ukwa Gatandatu, ikilo cy’indimu cyaguraga amafaranga 400Frw cyangwa se 500Frw. Ariko noneho nazibuze n’izo zihenze nazibuze. Abacuruza imbuto baravuga ko na bo bazibuze sinzi ikibazo gihari”.

    Uwitwa Kazungu na we wari mu gice cy’isoko gicururizwamo imbuto, avuga ko yari aje kugura indimu,i mineke na mandarine kuko ari byo bari bamutumye, ariko ngo yabonye imineke yonyine, abura ibyo bindi kuko ntabihari.

    Hari kandi n’abavuga ko bajyaga bakunda gukoresha indimu mu gutegura imiti y’inkorora ifasha abana ndetse n’abantu bakuru, none ubu ngo babuze uko babigenza kuko indimu zimaze iminsi zarabuze.

    Iyo ubajije abacuruza imbuto igituma nta mandarine cyangwa indimu ziboneka, basubiza ko biterwa n’uko nta ndimu cyangwa mandarine bikunze kwera mu Karere ka Bugesera, na bikeya bihera ubu ngo biba byarahunduye.

    Uwitwa Ingabire ucuruza imbuto aho mu isoko rya Nyamata, avuga ko icyatumye indimu na mandarine bibura cyane, harimo kuba ubu nta bigituruka i Burundi cyane nk’uko byajyaga bigenda, kuko ngo ubundi amacunga, indimu na mandarine byaturukaga i Burundi, bikiyongera ku bituruka ahandi ugasanga bihagije ku isoko.

    Uwitwa Uwase Jacqueline na we ucuruza imbuto aho mu isoko rya Nyamata, avuga ko indimu na mandarine bacuruza bazirangura i Kigali (Nyabugogo), bakazirangura n’abazivana muri Tanzania, icyo kikaba ari cyo gituma ziza zihenze kuko ngo barangura ikilo cy’indimu ku mafaranga 2,000Frw, bazigeza ku isoko rya Nyamata ikilo bakakigurisha 2,500Frw.

    Mandarine na zo zarabuze
    Mandarine na zo zarabuze

    Hari n’ubwo izo ndimu zigura 2,500Frw zizamuka ikilo kikagura amafaranga 3,000Frw cyangwa se ntizinaboneke, ugasanga nta ndimu n’imwe cyangwa mandarine iri mu isoko, bitewe n’uko abazirangura baba bazibuze aho i Nyabugogo barangura. Ibyo ngo biba byatewe n’uko imodoka zizivana Tanzania zitaragera mu Rwanda, icyo gihe ngo biba bisaba gutegereza.

    Gusa, uko abo bacuruzi babivuga ngo ikibazo cy’ibura ry’indimu kizajya gikunda kubaho, kuko ngo muri ako Karere ka Bugesera ntizikunze kuhahingwa cyane, bitewe ahari n’imiterere y’ubutaka bwaho, cyangwa se no kuba abantu batitabira ubuhinzi bw’izo mbuto.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ibura-ry-indimu-rikabije-ryatumye-igiciro-cyazo-kizamuka-cyane

  • Indirimbo Chorale Christus Regnat yahuriyemo na Yverry na Andy Bumuntu yahembwe miliyoni 2Frw #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, nibwo iyi korali yashyikirijwe sheki y’aya mafaranga nyuma y’uko indirimbo 'Mama Shenge’ ariyo yatowe cyane mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ritegurwa na Muzika Nyarwanda Ipande (MNI).

    Indirimbo 'Mama Shenge’ yabaye iya mbere nyuma yo gutorwa ku rwego rwo hejuru dore ko yagize amajwi 34,720 igahigika izindi ndirimbo zigera kuri 54 bahatanaga.

    Umuramyi Arsene Tuyi yabaye uwa kabiri abicyesha indirimbo ye yise 'Naranyuzwe’ imaze imyaka ibiri isohotse, aho yagize amajwi ibihumbi 28, 007. Yahembwe ibihumbi 700 Frw.

    Umwanya wa Gatatu wegukanwe n’umuhanzi Isharah Alliance abicyesha indirimbo ye yise 'Ubumuntu’. Ni indirimbo imaze amezi atatu isohotse, aho uyu musore yagize amajwi 13,507 muri iri rushanwa. Ashyikirizwa ibihumbi 300 Frw.

    Usibye ibihembo abatsinze begukanye buri wese yanashyikirijwe 60% by’amafaranga abakunzi be bakoresheje bamutora.

    Intore Tuyisenge wari uhagarariye Federasiyo ya muzika nyarwanda, yashimiye MNI imaze umwaka ikora igikorwa cy’indashyikirwa mu muziki w’u Rwanda.

    Iraguha Valens ukora mu Nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye abahanzi kwitabira iri rushanwa kuko usibye kubinjiriza amafaranga ari uburyo bwiza bubafasha no kuba bamenyekanisha ibihangano byabo.

    Yashimiye MNI ku bufatanye bafitanye na RALC ndetse n’uburyo igikorwa cyabo bakibonamo iterambere ry’umuziki nyarwanda.

    Umuyobozi wa Royo Entertainment itegura ibi bihembo, Rwema Denis avuga ko bishimira intera ibi bihembo bimaze kugeraho bashingiye ku mibare y’abahanzi bamaze kwitabira ndetse n’amajwi y’abamaze gutora.

    Uyu muyobozi avuga ko buri gihembwe amajwi yikuba kabiri, kandi ko bafite intego y’uko umwaka utaha amajwi yagera kuri miliyoni imwe.

    MNI ni urubuga rwa internet rushyirwaho indirimbo z’abahanzi batandukanye b’abanyarwanda maze abakunzi b’umuziki bagatora izo bakunze, ihize izindi nyuma y’amezi atatu igahabwa igihembo.

    Umuhanzi ubwe ni we ufata iya mbere kugira ngo indirimbo ye igaragare kuri uru rubuga ashyiraho umubare w’indirimbo yifuza zose.

    Gutora bikorerwa ku rubuga rwa internet ariko utoye inshuro imwe acibwa amafaranga mirongo itanu (50Frw) yishyura akoresheje telefone ngendanwa akanze *611#. Rwema Denis Umuyobozi wa kompanyi Royo Entertainment ni we washyikirije igihembo Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere mu bihembo bya MNI
    Iraguha Valens Umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ni we washyikirije igihembo umuramyi Arsene Tuyi cyakirwa n’umukobwa wari umuhagarariye

    Muyoboke Alexis umenyerewe nk’umujyanama w’abahanzi b’amazina azwi ni we washyikirije igihembo umuhanzi Ishrah Alliance
    Intore Tuyisenge Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahanzi ba muzika nyarwanda yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo ibihembo bitangwa muri MNI byiyongere

    Rwema Denis Umuyobozi wa Royo Entertainment itegura ibihembo bya MNI yavuze ko bafite intego y’uko umwaka utaha amajwi y’abatora aziyongera

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Indirimbo-Chorale-Christus-Regnat-yahuriyemo-na-Yverry-na-Andy-Bumuntu-yahembwe-miliyoni-2Frw

  • Perezida Macron yavuze ko ashobora kumva kubabara kw'abayisilamu kubera ibishushanyo by'Intumwa Muhammad #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira , yaraye avuze ko ashobora kwiyumvisha impamvu abayisilamu bababajwe n'ibishushanyo bitavugwaho rumwe bigaragaza Intumwa Muhammad.

    Perezida Macron yavuze ko habayeho gukomereka mu bihugu by'abayisilamu kuko abantu bibeshye bagatekereza ko ashyigikiye ibishushanyo by'Intumwa Muhammad, cyangwa ko byakozwe na leta y'Ubufaransa. Yagize ati:

    'Numva amarangamutima arimo kugaragazwa kandi ndayubaha. Ariko mugomba kumva inshingano yanjye ubu, ni ugukora ibintu bibiri: guteza imbere ituze no kurinda ubu burenganzira'.

    Ubwo burenganzira yakomojeho ni ubwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure ku bakoze ibyo bishushanyo.

    Yongeyeho ati: 'Muri iki gihe ku isi hari abantu bayobya [amahame ya] Isilamu mu izina ry'iri dini bavuga ko barwanirira, barica, barabaga… muri iki gihe hari urugomo rukorwa n'imitwe imwe y'abahezanguni n'abantu ku giti cyabo mu izina rya Isilamu'.

    Ariko, mu kiganiro yagiranye na televiziyo Al Jazeera, yavuze ko nta na rimwe azemera ko ibyo biba impamvu yo gukora ibikorwa by'urugomo.

    Abivuze nyuma y'igitero cyo ku wa kane cyakozwe hifashishijwe icyuma kuri kiliziya yo mu mujyi wa Nice.

    Cyabaye igitero cya gatatu gicyekwa kuba icy'abagendera ku mahame y'ubuhezanguni bo mu idini ya Isilamu kibaye mu Bufaransa mu gihe kirenga gato ukwezi kumwe.

    Hashize igihe hari ubushyamirane hagati y'Ubufaransa n'ibihugu bimwe by'abayisilamu kubera ikibazo cy'ibyo bishushanyo by'Intumwa Muhammad.

    Ibihugu by'abayisilamu byarakariye igihugu cy' Ubufaransa

    Bimwe mu bihugu by'abayisilamu byasabye abaturage babyo kutagura ibicuruzwa biva mu Bufaransa kubera ko Bwana Macron yashyigikiye uburenganzira bwo gukoresha ayo mashusho mu rwego rw'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

    Bwana Macron yahize avuga ko gushishikariza kutagura ibicuruzwa biva mu Bufaransa kubera uburakari bwatewe n'ibyo bishushanyo ari ibintu 'bidakwiye' kandi 'bitakwemerwa'.

    Nk' uko BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ejo ku wa gatandatu, umupadiri wo mu idini rya Orthodoxe yararashwe arakomereka mu mujyi wa Lyon, nubwo nta makuru aramenyekana ku wagabye icyo gitero.

    Perezida Macron yavuze ko nta na rimwe azemera ko ibyo biba impamvu yo gukora ibikorwa by'urugomo

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/01/perezida-macron-yavuze-ko-ashobora-kumva-kubabara-kwabayisilamu-kubera-ibishushanyo-byintumwa-muhammad/

  • Abantu 7 bakurikiranyweho kuniga umumotari bakamwambura moto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bari mu bakekwaho kuniga umumotari no kumwambura moto ye (Ifoto:RNP)
    Aba bari mu bakekwaho kuniga umumotari no kumwambura moto ye (Ifoto:RNP)

    Muri bo harimo batatu bamuteze igico baramuniga barangije batwara iyo moto, abandi bane harimo uwagombaga kuyishakira umukiriya, abandi babiri bayihishe, n’uwacuze pulake yo guhindura iyo moto yahawe na Leta.

    Ukundimana Gilbert w’imyaka 33, Nsanzimana Francois w’imyaka 55 na Ntawukuriryayo Emmanuel w’imyaka 32 bakunze kwita Barthez ni bo bateze igico uwitwa Habyarimana Isidori bamwambura moto.

    Nyuma yo kuyimwambura bagiye kuyibitsa uwitwa Habimana Jean Claude bakunze kwita Harera wari utuye mu Karere ka Bugesera.
    Aba bose ndetse n’abandi batatu harimo abayihishe, n’abayihinduriye pulake bose bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

    Ntawukuriryayo Emmanuel yiyemereye ko ari we wagize igitekerezo cyo guhuza abo bafatanyije gutega Habyarimana Isidore (Motari) bakamwambura moto ye bamutegeye mu Karere ka Kamonyi ariko bamukuye mu Mujyi wa Kigali ari naho yatwariraga abagenzi.

    Ntawukuriryayo yagize ati “Numvise ngize inzara nshaka Ukundimana na Nsanzimana mbabwira ko tugomba gushaka uwo twambura moto kuko nari namaze kuyibonera umukiriya (Habimana Jean Claude)”.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kunoza umugambi, tariki ya 28 Ukwakira 2020, uwitwa Ukundimana yagiye Nyabugogo yigira umugenzi atega Habyarimana amubwira aho amugeza mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ari naho bayimwamburiye.

    Ntawukuriryayo Emmanuel bakunze kwita Bartheze avuga ko ari we watanze igitekerezo cyo kwiba moto (Ifoto: RNP)
    Ntawukuriryayo Emmanuel bakunze kwita Bartheze avuga ko ari we watanze igitekerezo cyo kwiba moto (Ifoto: RNP)

    Ati “Hari saa moya z’umugoroba Ukundimana yateze Habyarimana nk’umugenzi amubwira aho amugeza, nyamara ni ho njye na Nsanzimana twari twategeye. Baraje bahageze twahise tuva aho twari twihishe tujya mu muhanda turabahagarika noneho Ukundimana yari afite ikiriziko akinigisha uwo mumotari mu ijosi njyewe na Nsanzimana duhita twatsa moto turagenda, ariko twabanje kumukubita tumusiga ari intere”.

    Uko Ntawukuriryayo abivuga ni nako Ukundimana abyemeza ndetse na Habyarimana Isidori wambuwe moto arabivuga.

    Habyarimana Isidori (umumotari wambuwe moto) avuga ko ubusanzwe atwara abagenze kuri moto mu Mujyi wa Kigali, ariko akaba akora ataha mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko tariki ya 28 Ukwakira yatezwe na Ukundimana abona ari umugenzi usanzwe ndetse yerekeza aho ataha ahita amutwara.

    Yagize ati “Hari ku mugoroba nka saa moya ntashye mbona aranteze nk’umugenzi ndahagarara ambwira ko ajya za Kamonyi kandi nanjye ni ho ntaha. Naramutwaye tugeze i Runda mbona abantu bavuye aho bari bihishe binjiye mu muhanda, uwo nari mpetse anyambika ikiziriko mu ijosi atangira kuniga nanjye ndataka cyane. Nagerageje kwirwanaho ariko bandusha ingufu kuko bari batatu, babiri bahise burira moto yanjye barayitwara nsigara ndwana na wa mugenzi (Ukundimana) ariko bose nari nababonye nabamenye”.

    Habyarimana Isidori watezwe igico akamburwa moto
    Habyarimana Isidori watezwe igico akamburwa moto

    Habyarimana avuga ko ubwo yarimo gutaka arwana n’abo bantu, abaturage bahise batabara bafata Ukundimana ashyikirizwa Polisi ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yongeye kwibutsa abantu ko ntawe uzakora ibyaha ngo aburirwe irengero ari hano mu Rwanda. Yakanguriye abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda gushaka gutungwa n’ibyo bambuye abandi.

    Ati “Mu minsi ishize twagaragaje abantu bagera kuri 14 bari bakurikiranweho kwiba kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli. Aba twafashe na bo barakekwaho gutega igico umumotari bakamwambura moto ye, nta muntu uteze kuziba ngo acike Polisi y’u Rwanda ari hano mu gihugu, byose kandi ni ku bufatanye bwiza n’abaturage”.

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police John Bosco Kabera

    CP Kabera yaboneyeho gukangurira abaturage cyane cyane urubyiruko guhaguruka bagakora bakirinda ibyaha birimo n’ubujura, kuko ababifatirwamo abenshi usanga ari abantu bakiri bato bafite imbaraga zo gukora.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo 168 ,ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000 FRW).


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abantu-7-bakurikiranyweho-kuniga-umumotari-bakamwambura-moto