Category: Uncategorized

  • Perezida wa Malawi yategetse ko ibizamini bya leta bisubirwamo #rwanda #RwOT

    Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yategetse ko ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye biheruka gukorwa bisubirwamo hose mu gihugu, kuko impapuro z'ibibazo zibwe zigasohoka mbere.

    Yavuze ko ibizamini bishya bigomba gukorwa mbere y'uko ukwezi kwa mbere kurangira.

    Ejo kuwa gatatu mu bice bitandukanye by'iki gihugu habaye imyigaragambyo y'abanyeshuri barakajwe n'uko ibizamini bakoze byarateshejwe agaciro.

    Uyu munsi, Bwana Chakwera yabwiye abanyamakuru i Lilongwe, ko yahaye minisitiri w'uburezi icyumweru kimwe ngo babe barangije iperereza ryo kumenya uko ibizamini byibwe.

    Chakwera, yavuze ko kuri we ibi byabaye ari ibintu 'byakozwe ku bushake'.

    Yategetse kandi ko abantu bo mu nama y'igihugu ishinzwe ibizamini bazasanga barabigizemo uruhare bagomba guhita basimbuzwa.

    Abanyeshuri bagera kuri 40, umwarimu umwe n'umucuruzi, barafashwe barafungwa kuko babasanganye impapuro z'ibizamini bitaraba.

    Impapuro zibwe zikagera hanze ni ibizamini by'icyongereza, ubumenyi bw'isi, ubumenyamuntu, ubutabire n'imibare.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/05/perezida-wa-malawi-yategetse-ko-ibizamini-bya-leta-bisubirwamo/

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera Blaise Pascal #rwanda #RwOT

    Umufaransa Blaise Pascal wo mu kinyejana cya 17, mu myaka 39 yamaze ku isi yakemuye ibibazo bitandukanye mu mibare (mathematics) ndetse n’ubugenge (physics) yageze kuri byinshi harimo kuba yaravumbuye urushinge (syringe), yavumbuye imashini ikoreshwa mu mibare (calculating machine) ndetse n’isaha yambarwa ku maboko, yanditse inyandiko zitandukanye zamenyekanye mu Bufaransa n’ahandi hose ku isi. Mubyukuri Pascal ntiyari umunyabwenge gusa, ahubwo ibyo yakoraga byose byashingiraga ku myemerere ye ya gikristo.

    Pascal yavukiye mu Bufaransa rwagati Kuwa 19 Kamena mu 1623. Afite imyaka itatu, Blaise yapfushije Mama we Antoinette Begon. Pascal Yasigaranye na bashiki be babiri: Gilberte na Jacqueline ndetse na se Etienne Pascal wakundaga ubumenyi n’imibare (science and mathemathics). Pascal yari ikirangirire ku buryo ku myaka icumi yakoraga ubushakashatsi mu mibare na siyansi.

    Mu 1631 umuryango we wimukiye i Paris. Mu mibereho ye, Pascal ntabwo yigeze ashaka ariko yabayeho ashyigikiwe n’umuryango we kugeza igihe yapfiriye aguye i Paris Kuwa 19 Knama mu 1662.

    Pascal yabayeho mubihe bigoye kandi agorwa n’ibibazo bikomeye by’amadini na filozofiya. Ikibazo kimwe cyavuye mu bitekerezo bya filozofiya bivuka bishingiye kuri siyanse. Mu binyejana byashize itorero rya gikristo ryanyuzemo, baravugaga ngo “Emera gusa” Mubyukuri byateraga ikibazo kivuga ngo “kubera iki? ” Pascal yabaye umwe mu bantu ba mbere bagerageje guhamya Imana imbere y’abatayemera.

    Kuwa 23 Ugushingo 1654 guhera hafi ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice, niho Pascal yamurikiwe cyane n’umucyo w’Imana. Mu buzima uwo munsi wamubereye uw’amateka kuko yabaonye umuriro wayo urushaho kumukundisha guhamya Imana. Blaise Pascal akiri muto arimo kwiga jewometiri (Geometry)

    Pascal yahise yandika amagambo agira ati:”Imana y’aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo ntabwo ari Imana y’abafilozofe cyangwa abahanga. Imana itanga amahoro n’ibyishimo, Imana yabo izaba Imana yanjye”.

    Muri iryo joro ry’umuriro bigaragara ko byari ibihe by’umwuka byuzuye aho kwizera gushingiye ku bitekerezo n’imihango byahuye n’ukuri kwImana. Kwizera Imana kwa Pascal kwakajije umurego mu 1654 kandi kuva icyo gihe ntiyakomeje kwitabira cyane siyanse n’imibare ahubwo yashishikazwaga cyane no kwizera ndetse na filozofiya.

    Pascal yibanze ku gushyigikira ubukristo no gucukumbura isano bifitanye n’imitekerereze. Yatangiye kwandika igitabo cyari gutanga ibitekerezo bifatika ku kwizera kwa gikristo kandi yandika inyandiko nyinshi, ariko mbere y’uko abishyira kuri gahunda cyangwa abinoza yahise appfa. Izo nyandiko yasize atarangije zashyizwe ku mugaragaro kandi zishyirwa mu ri bimwe mu bitekeerezo bya gikristo.

    Dore bimwe mu bitekerezo bya Blaise Pascal

    “Kubera ko hariho urujijo ku bijyanye no kuba Imana ibaho cyangwa itabaho, nibyiza kuyizera, nidusanga iriho tuzunguka byose ariko nidusanga idahari nabwo ntacyo tuzahomba”. Ibi yabivuze ubwo abantu bahakanaga Imana bashakaga kuzimya ubukristo.

    “Ukuri ntigusobanutse muri ibi bihe, kandi ikinyoma cyahawe intebe, mugihe tudakunda ukuri ibi ntidushobora kubimenya”.

    “Impamvu yonyine itera umuntu kutishima ni uko atazi kuguma mu cyumba cye acecetse”.

    Urupfu rwa Blaise Pascal

    Mu mwaka wa 1622. Blaise Pascal yafashwe n’indwara ariko yaravuze ati:”Kurwara ni ikintu gisanzwe ku bakristo” Byaje kugera aho arakomererwa biba ngombwa ko ajya ku Bitaro Dogiteri amubwira ko arwaye kanseri y’igifu n’igituntu, kandi ko idashobora gukira kuko yari imumereye nabi. Kuwa 19 Kanama 1622 nibwo yapfuye. Ijambo rya nyuma Blaise Pascal yavuze yaragize ati:”Mana ntundeke”.

    Ibintu by’ingenzi dukwiriye kwigira kuri Blaise Pascal

    Pascal yabonye ko nta kuvuguruzanya kuri hagati yo kwemera Imana kwe na siyansi. Abantu benshi usanga bavuga ko ibi byombi bivuguruzanya, ariko se niba Pascal yarabashije kubibamo neza byombi kuki twebwe tutamwigiraho?

    Pascal yarwaniraga ishyaka ubukristo akabuvugira ku kigero cyo hejuru kandi yarwanyaga abitwaza siyansi n’ubundi buhanga bwabo bigatuma bahakana Imana. Natwe mu gihe cya none dukwiye kurwana ishyaka ryo guhamya Imana.

    N’ubwo Blaise Pascal yari umuhanga cyane, yemereye Umwuka Wera ayobora ubuzima bwe muri rya joro yahuraga n’imbaraga z’Imana zidasanzwe. Pascal yasobanukiwe neza ko Imana ituvugisha mu buryo butandukanye kandi burenze impaka zose.

    Muri macye ibikorwa Pascal yakoze mu gihe gito yabayeho biratangaje cyane. Pascal yagaragaje ukuri ati:”Umubare w’imyaka umaze ntabwo ari wo ufite akamaro, igifite akamaro ni ubuzima ubayemo muri iyo myaka”. Reka dukoreshe neza igihe twahawe kandi reka twese dusenge Imana iduhe Umwuka Wera kugira ngo atuyobore.

    Source:www.canonjjohn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Blaise-Pascal.html

  • Barifuza ko kuri Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso cy’ubwicanyi bwahabereye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwimpuhwe Marie Louise ni umwe mu bifuza ko imbere ya Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso kigaragaza amateka mabi yaharanze
    Uwimpuhwe Marie Louise ni umwe mu bifuza ko imbere ya Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso kigaragaza amateka mabi yaharanze

    Kiliziya ya Kiziguro yatangiye kwakira Abatutsi bahunga ubwicanyi mu cyahoze ari komini Murambi guhera ku itariki 08 Mata 1994.

    Abatutsi ngo bakomeje kuhaza ari benshi bahizeye amakiriro.

    Rugigana Jean Baptiste wajugunywe mu rwobo akarukurwamo n’abasirikare b’Inkotanyi amazemo iminsi 6, avuga ko yageze kuri Kiliziya ku wa 09 Mata yizeye ko abicanyi batatinyuka kubicira mu nzu y’Imana.

    Agira ati “Nahageze itariki 09 nakirwa n’abajandarume, banyatse amafaranga ngo bakize amagara yanjye mbasubiza ko ntabona ayagura ubuzima. Nahahungiye nizeye ko abicanyi batatinyuka kutwicira mu nzu y’Imana kandi 1991 na 1992 hari abahahungiye ntibicwa urumva twumvaga ko n’ubundi ariko biribugende.”

    Uwimpuhwe Marie Louise avuga ko Kiliziya ya Kiziguro yiciwemo Abatutsi benshi kandi bicishwa intwaro zitandukanye harimo iza gakondo ndetse n’izakoreshwaga n’abasirikare.

    Avuga ko kugira ngo amateka mabi y’ubwicanyi bwakorewe muri iyi Kiliziya atibagirana mu marembo yayo hakwiye gushyirwa ikimenyetso kigaragaza ayo mateka.

    Ati “Abatutsi bahungiye muri iyi Kiliziya bari benshi cyane sinamenya umubare ariko ni nk’ibihumbi 10, baratemaguwe, baterwamo gerenade ndetse banaraswa amasasu, twifuzaga ko imbere y’iyi Kiliziya hashyirwa ikimenyetso kigaragaza ayo mateka mabi kugira ngo atazibagirana kuko byafasha n’abavuka ubu batabonye jenoside.”

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iki kibazo bakiganiriyeho n’ubuyobozi bwa Kiliziya ndetse na komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG kandi babonye igisubizo cyiza.

    Avuga ko uretse kuri Kiliziya ya Kiziguro ngo n’ahandi hiciwe Abatutsi benshi hazashyirwa ibimenyetso bigaragaza ayo mateka mabi kugira ngo atazibagirana.

    Agira ati “Twabiganiriyeho na Kiliziya barabyumva ariko ubwo umunyamabanga mukuru wa CNLG yadusuraga twarabimubwiye atwizeza ko bizakorwa kuko ngo ubu bamaze kumenya ahantu hagiye hicirwa Abatutsi benshi, Kiliziya, amasoko, mu mwobo n’ahandi kuburyo hazashyirwa ibimenyetso. Na hano kuri Kiliziya twizera ko bizakorwa kuko ni gahunda y’igihugu.”

    Kiliziya ya Kiziguro ni hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi benshi mugihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uretse interahamwe zari ziyobowe na Gatete Jean Baptiste wigeze kuba burugumesitiri wa komini Murambi, mu bicanyi harimo abajandarume bakoreshaga gerenade ndetse n’abasirikare ba EX-FAR bari bamaze gutsindwa urugamba i Gabiro bihimurira ku nzirakarengane zari muri Kiliziya ya Kiziguro.

    Abayiciwemo abenshi bajugunywe mu rwobo ubu rurimo gusiburwa hashakishwamo imibiri yabo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


    source https://www.kigalitoday.com/kwibuka/Barifuza-ko-kuri-Kiliziya-ya-Kiziguro-hashyirwa-ikimenyetso-cy-ubwicanyi-bwahabereye

  • Danny Vumbi mu ndirimbo nshya yacyebuye abanywi b’urumogi n’ibindi biyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yumvikanamo ukuzimiza n’ubuhanga mu myandikira cyane ko Danny Vumbi ari umwe mu banditsi bacye b’indirimbo bazwi hano mu Rwanda.

    Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 5 Ugushyingo 2020, aho ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aririmba ko 'Ntabwo nzabyongera, habe yewe no kugerageza, kuko izi staff ni insazi zo kwigana polisi, kujya gutwika 'ibibaba’ oya sinzabyongera, kuko nk’ejo nagurukaga nk’inyoni….'

    Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gucyebura abakoresha ibiyobyabwenge.

    Ati 'Ni ukugerageza gucyebura abakoresha ibiyobyabwenge, urabona hari ukuntu umuntu wabikoresheje cyangwa wabinyoye adakora ibiri mu murongo agahuzagurika bikamugiraho ingaruka, umuryango we n’igihugu muri rusange.'


    Reba indirimbo nshya ya Danny Vumbi

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo ari byiza ibiyobyabwenge, nibwo butumwa nashakaga gutanga muri rusange.'

    Indirimbo 'Ibibaba’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element muri Country Records mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Fayzo uri mu basanzwe bamenyerewe mu gutunganya indirimbo.

    Danny Vumbi avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo akomeje imishinga irimo gukora amashusho y’indirimbo 'akagozi’ aherutse gukorana na Bruce Melodie ndetse no gukomeza gukora izindi ndirimbo nziza kandi nyinshi.

    Mu minsi ishize Danny Vumbi yamuritse Album ye ya gatatu yise 'Inkuru nziza', mu gitaramo cyanyuze kuri Internet no kuri zimwe muri televiziyo za hano mu Rwanda ndetse anatangaza ko igurishwa ibihumbi 100 Frw.


    Reba indirimbo nshya ya Danny Vumbi

    Ushobora kugura album Inkuru Nziza unyuze hano :

    1. Amazon

    2. Spotify

    3. Napster

    4. Boomplay

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Danny-Vumbi-mu-ndirimbo-nshya-yacyebuye-abanywi-b-urumogi-n-ibindi-biyobyabwenge

  • Perezida Magufuli yarahiriye kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Perezida John Pombe Magufuli yegukanye itsinzi ku majwi 84% ahigika abandi bakandida bahataniraga uyu mwanya barimo n’umukandida w’Ishyaka bahora bahanganye rya Chadema, Tundu Lissu.

    Nyuma y’iyi ntsinzi, kuri uyu wa 5 Ugushyingo Perezida Magufuli yarahiriye kuyobora iki gihugu. Ni mu muhango wabereye kuri Stade y’igihugu iri Dodoma witabirwa n’Abanya-Tanzania babarirwa mu bihumbi.

    Ni umuhango kandi witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain Bunyoni ; Visi Perezida wa Botswana, Slumber Tsogwane na Minisitiri w’Intebe wa Mozambique Carlos Agostinho do Rosário.

    Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abandi ba Perezida bayoboye Tanzania barimo Ali Hassan Mwinyi na Jakaya Kikwete.

    Dr John Pombe Magufuli yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa. Magufuli yarahiriye kongera kuyobora Tanzania

    Muri iki gihe cy’imyaka itanu yayoboye Tanzania muri manda ya mbere yaranzwe no kurwanya ruswa, guhangana n’abayobozi bakoresha nabi umutungo w’igihugu no kubaka ibikorwa remezo no kongera kubyutsa ibyari bitagikora.

    Perezida Magufuli w’imyaka 60 yavukiye mu muryango ukennye aho babaga muri nyakatsi akaragira ndetse akaroba n’amafi yo kugurisha ngo babone amafaranga.

    Yize imibare n’ubutabire aranabyigisha. Afite PhD mu Butabire (Chemistry). Ni umukirisitu ubarizwa muri Kiliziya Gatolika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Magufuli-yarahiriye-kuyobora-Tanzania-muri-manda-ya-kabiri

  • Focus On Health Services For Disabled & Vulnerable ex-Combatants #rwanda #RwOT

    Vulnerable and disabled ex-Combatants require and enhanced access to health services to ensure that they live happily.

    In this regard, the Rwanda Demoblisation and Reintergration Commission RDRC organized a one-day wokshop on Thursday hosted at Grand Legacy Hotel with the aim of discussing on ways to improve health services to the disabled and vulnerable ex-combatants country-wide.

    This workshop drew members including those from Medical service providers, including; Hospitals,  Health Centres and Pharmacies as well.

    The main mandate of the commission created in 1997, is to facilitate the reinsertion and reintegration of the former military member to empower him/her to develop him or herself and contribute to the comprehensive development of the country.

    Source : https://taarifa.rw/focus-on-health-services-for-disabled-vulnerable-ex-combatants/

  • Dore uko wagabanya ibyago byo kwanduzwa n’amafunguro ahumanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi ndwara n’ubwo hari abibwira ko yoroheje ariko ihitana abantu batari bake ku isi nkuko bigaragzwa n’ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa bwerekanye ko impfu zituruka ku burwayi buterwa n’amafunguro ahumanye zibarirwa hagati ya miliyoni 1.28 na 2.23 ku mwaka.

    Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko bigoye kwirinda kurya amafunguro ahumanye ariko ko hari inganmba zimwe na zimwe umuntu yabasha gufata zikamugirira akamaro mu kugabanya ibyago byo kwandura.

    Inama zitangwa n’abahanga mu buvuzi no mu mirire ni izi:

    • Gukaraba neza intoki n’isabune ndetse n’amazi asukuye mu gihe cy’amasegonda 20, mbere na nyuma gutegura ibiryo, nyuma yo kuva mu bwiherero, nyuma yo guhindurira umwana witumye ndetse na nyuma yo gukora ku bisimba.

    • Kwifata mu gutegurira abandi amafunguro mu gihe urwaye indwara yo mu nda yaturutse ku mafunguro ahumanye.

    • Kwihatira gutandukanya ibiribwa ukurikije ubwoko bwabyo mu gihe urimo kubitegura n’igihe cyo kubibika.

    Urugero:

    - Amafi ntabikwa hamwe n’inyama, kimwe muri ibi ntikibikwa hamwe n’imbuto, …

    - Mu gihe cyo kubitegura ntabwo wakatira inyama cyangwa ngo uzirongane n’imboga.

    • Guteka ibiribwa bigahira ku rugero rw’ubushyuhe rukwiye bitewe n’ubwoko bwabyo.

    Urugero: Urugero n’igihe imboga zimara zitetswe nticyangana n’icyo amafi n’inyama bimara.

    • Ibiryo bisigaye bibikwa ahantu hafutse nko muri rfigo, kandi bigashyirwamo bimaze guhora.

    • Ibiryo bimaze bitetse ntibigomba kumara iminsi irenze ibiri muri frigo, bitari ibyo bibikwa ahagenewe kubikonjesha ku kigero cyo hejuru.

    • Ibiribwa bikonje bikomeza kubikwa mu bukonje naho ibibitse ahashyushye bigakomeza kubikwa ahashyushye, iyo bihinduriwe ikigero cy’iubushyuhe cyangwa cy’ubukonje birangirika (birahumana).

    Ibi ni bimwe mu biribwa by’ingenzi bihumana kurusha ibindi bigomba kwitonderwa:

    1. Inyama zitukura: Inka, ihene
    2. Inyama z’umweru: Inkoko, inkwavu
    3. Inyama zitunganyijwe mu ruganda (Ni byiza kwita ku itariki zatunganyirijweho n’itariki ya nyuma y’ubuziranenge bwazo)
    4. Imboga n’imbuto
    5. Amafi
    6. Ibikomoka ku mata (fromage, yaourt)
    7. Amagi mabisi ibyiza ni ukuyarya ahiye neza no kwitondera ibiyakomokaho (mayonnaise)
    8. Imitsima idahiye neza
    9. Ibiribwa biseye cyangwa byumishije

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/dore-uko-wagabanya-ibyago-byo-kwanduzwa-n-amafunguro-ahumanye

  • India: Prasad Yadav Wants Another Shot At Power #rwanda #RwOT

    Lok Janshakti Party chief Chirag Paswan on Thursday sought to rock the boat for the JD(U)-BJP alliance in Bihar, claiming that Chief Minister Nitish Kumar will stand 'with hands folded and head bowed' before the RJD leadership for another shot at power despite his party's poor show in the assembly elections.

    Addressing a press conference here barely a few hours before the campaign for the final phase of the elections came to a close, Paswan reiterated that the LJP will do well despite having gone solo in the elections and asserted, 'We will help the BJP form the next government.'

    'You all must have seen photographs of Kumar standing in front of Prime Minister Narendra Modi, at rallies, with hands folded and head bowed. So much bitterness he had for Modi just a few years back, He has sought to swallow it all because of lust for power,' Paswan said.

    Jagat Prakash Nadda the National President of Bharatiya Janata Party. Member of Parliament (Rajya Sabha).

    The LJP chief, who has of late been claiming that the JD(U) boss was poised for another volte-face, said, 'This lust for power is not going to leave him. He will not easily give up the chief minister's chair though his party is bound to be drubbed.'

    'So, what we may witness, after the results are out, is Nitish Kumar standing before Tejashwi Yadav just like he is doing now before Modi. If needs be, he will go to Ranchi and seek blessings of the party supremo Lalu Prasad with bowed head and folded hands,' Paswan said.

    The LJP chief, who was suspected of enjoying the tacit support from the BJP until the party disowned him in the wake of his brinkmanship, insisted, 'Let the results be out. A new government headed by the BJP with LJP as its junior partner will be there for all to see.'

    Asked who according to him could be the next chief minister, Paswan quipped, 'Two-three names are doing the rounds. It would not be proper for me to make this public at this juncture.'

    The state BJP declined to comment on Paswan's latest averments but a party leader on condition of anonymity said, 'All top leaders, including the prime minister, have gone on record saying Nitish Kumar will be the next chief minister. So, that is the party's official stand.'

    The JD(U), which has been at the receiving end of Paswan's pungent attacks, reacted testily.

    'The NDA's storm has extinguished the lantern (RJD's poll symbol), what is the standing of a chirag (small earthen lamp)?' JD(U) leader and state IPRD minister Neeraj Kumar tweeted.

    'Chirag Paswan seems to have been left with no choice except chanting Tejashwi Yadav Zindabad. Let us see, after the polls, whether he goes back to Delhi or returns to the make-believe world of movies where he made a failed attempt before dabbling in politics,' Kumar had said referring to the Jamui MP

    Source : https://taarifa.rw/india-prasad-yadav-wants-another-shot-at-power/

  • La RDC et le Rwanda rouvrent la frontière Goma-Gisenyi avec une surveillance sanitaire stricte #rwanda #RwOT

    Les discussions entre les deux parties suivies de conclusions ont porté la facilitation de l’entrée sur leurs territoires respectifs des élèves, étudiants, enseignants et médecins résidants ; la dissuasion de leurs communautés respectives à emprunter les traversées clandestines dans les pistes non autorisées et de les inciter au respect des mesures barrières contre le coronavirus.

    Gouverneurs de province Nord Kivu Carly Nzanzu Kasivita (RDC)

    Plus de distribution de jetons de passage : Laissez-passer exigés
    La conférence des deux gouverneurs a décidé que seuls les détenteurs de titres de voyage, passeports et laissez-passer, seront admis de part et d’autre de la frontière pendant la pandémie de Covid-19. Les deux personnalités publiques ont néanmoins donné une attention particulière aux petits commerçants regroupés dans les associations agréées. Ils seront désormais autorisés à emprunter la chaussée passant par la Petite Barrière.

    La rencontre a insisté sur une surveillance sanitaire renforcée de part et d’autre des deux Douanes-frontière entre les deux pays avec un transfèrement immédiat des malades dépistés positifs au Covid19.

    Alfred Munyentwari, Gouverneur de l’Ouest (Rwanda)

    Les deux personnalités se sont félicitées de ce climat de bon voisinage et d’échanges commerciaux transfrontaliers entre les habitants de leurs provinces respectives.
    Il est rapporté qu’avant cette période de la pandémie de Covid 19, les Gomatriciens et les habitants de Rubavu, soit en tout 55.000 personnes, faisaient des échanges quotidiens de plusieurs centaines de millions de francs.

    Cette conference des Gouverneurs montre a quel point le Rwanda et la RDC pourraient developper des echanges commerciaux egaux et utiles aux peuples de la region.
    Elle montre que les deux parties trouvent necessaire l’eradication des violences generees par les groupes armes locaux et etrangers dont les FDLR (Forces Democratiques de de Liberation du Rwanda), RUD-Urunana (Ralliement pour l’Unite et la Democratie- Solidarite) et FLN (Forces de Liberation Nationale).

    NDJ

    Source : https://fr.igihe.com/La-RDC-et-le-Rwanda-rouvrent-la-frontiere-a-Goma-avec-une-surveillance.html

  • Nyagatare: Umugore yishe umugabo hakekwa uburwayi bwo mu mutwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikarita y
    Ikarita y’u Rwanda igaragaza aho Nyagatare iherereye

    Byabereye mu mudugudu wa Mirama ya kabiri akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.

    Umuyobozi mu kagari ka Nyagatare ushinzwe umutekano mu kagari ka Nyagatare Muhire Filippe avuga ko ubu bwicanyi bwabaye saa mbiri z’ijoro.

    Avuga ko uyu muryango utari usanzwe uzwiho amakimbirane uretse ubukene gusa.

    Ati “Nta makimbirane twari tuzi bafitanye uretse ubukene gusa. Ntitwamenye impamvu yamwishe kuko bari basanzwe babana neza.”

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Musabyimana Veneranda yahise afatwa akimara kwica umugabo we akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyagatare.

    Avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu yateye ubu bwicanyi.

    CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Musabyimana azabanza kujyanwa kwa muganga kugira ngo asuzumwe uburwayi bwo mu mutwe kuko yigeze kubugaragarwaho.

    Agira ati “Turabanza kumutwara kwa muganga kugira ngo harebwe niba adafite ikibazo cyo mu mutwe kuko kera yigeze kugaragarwaho ibimenyetso ndetse yoherezwa i Ndera ariko habura ubushobozi bumugezayo yigumira mu rugo ntiyivuza.”

    CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko ibizamini bya muganga nibigaragaza ko afite uburwayi bazamuvuza ariko basanga ari muzima agakurikiranwa ku cyaha akekwaho cy’ubwicanyi.

    Munyakaragwe Jean de Dieu yari asanzwe afite abagore 2 ndetse n’abana bakuru umuto mubo yabanaga nabo akaba afite imyaka 14 y’amavuko.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-umugore-yishe-umugabo-hakekwa-uburwayi-bwo-mu-mutwe