Category: Uncategorized
-
Ubuzima bwa Maradona bumeze bute nyuma yo kubagwa mu mutwe? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umunyabigwi muri ruhago ku Isi, Diego Armando Maradona, ukomoka muri Argentine yabazwe mu mutwe aho yari afite ikibyimba ku bwonko birangira neza, kuri ubu akaba ameze neza nk'uko byatangajwe n'umuganga wamubaze. -
Ubuhamya: Miss Sandra yisigaga ibirungo byo mu maso no ku munwa byuzuyemo uburozi bukurura abagabo! Yaryamanye n'abagera ku 5,000 – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Mu gihugu cya Ghana hamaze igihe hacaracara amakuru avuga ko umukobwa witwa Miss Sandra yasambanye n'abagabo ibihumbi bitanu (5,000), barimo Abadepite, Abakozi ba Leta batandukanye n'Abahanzi. -
Ageze aharindimuka! Diamond Plutnumz abafana bamuteye amabuye n’amacupa muri Malawi-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Livingston Beach Sand Festival yabereye muri Malawi ku ya 1 Ugushyingo 2020 ku mucanga, abakunzi b'umuziki barenga 7,000 bitabiriye bari bishyuye 50$ ntibashimishijwe n'imiririmbire ya Diamond Plutnumz bitewe no gukora playback nyamara bishyuye akayabo. Bahisemo kumutera amabuye n'amacupa birimo ubusa. -
Lil Wayne yabenzwe n'umukunzi we amuziza gushyigikira Trump – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umunyamideli kabuhariwe Denise Bidot wari umaze umwaka akundana n'umuraperi Lil Wayne, kuri ubu yamubenze amuziza kuba ashyigikiye Donald Trump mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. -
Ruhango: Hatoraguwe umurambo w’umusaza w’imyaka 72 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Ikarita igaragaza aho Akarere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo
Uwo musaza witwa Habiyambere Aaron ngo yapfuye avuye gusura umukobwa we uherutse gushaka umugabo, umurambo we ukaba wasanzwe mu mukingo hafi y’urugo rwe.
Amakuru atangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, avuga ko ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020 Habiyambere n’umugore we bavuye mu rugo bajya gusura umukobwa wabo uherutse gushaka umugabo maze batashye uwo mugore agenda mbere uwo musaza ataha amukurikiye.
Uwo umugore we ngo yageze mu rugo arategereza abura umusaza bukeye mu gitondo atanga ayo makuru mu baturanyi ko yabuze umutu ari nabwo batangiye gushakisha baza gusanga umurambo hafi y’aho batuye.
Agira ati, “Icyo umuntu yakwibaza ni icyamwishe kuko nta gikomere kiri ku mubiri we ntabwo wahamya ko yishwe kuko no kugeza ubu ntawe ukekwa kuba yagize uruhare mu rupfu rwe ngo abe yafatwa, inzego z’ibanze zatangiye iperereza ubwo icyamwishe kizatangazwa n’abaganga”.
Muhire avuga ko uwo musaza nta bibazo yagiranaga n’abaturanyi be kandi n’urugo rwe ngo yabanaga neza n’umugore we, hakaba hibazwa icyo yazize kuko ngo nta n’igikomere kigaragara ku mubiri we ngo hakekwe ko yaba yishwe.
Icyakora ngo inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri urwo rupfu, umurambo na wo ukaba wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma ku cyaba cyishe Habiyambere.

-
-
Mu Rwanda umuntu wa 36 yishwe na #COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abo barwayi bashya 18 babonetse mu bipimo 1805 bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, babiri babonetse i Gatsibo, Nyagatare:3, Nyamagabe:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi).
Kugeza kuri uyu wa Kane, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,192 muri bo abamaze gukira ni 4,940 naho abakivurwa ni 217.
Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36, Umubyeyi w’imyaka 73 y’amavuko akaba ari we wishwe na COVID-19 yuzuza umubare w’abo bantu 36.


source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umuntu-wa-36-yishwe-na-covid-19
-
Umujyanama wa Trump mu by’amasengesho yiyambaje Abamalayika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Umujyanama wa Trump mu by’amasengesho Paula White Cain na we ntiyicaye gusa ahubwo yahamagaye Abamalayika ngo bafashe Trump kwegukana intsinzi
Mu mashusho yakwiriye hose asenga ashishikaye, White-Cain yagize ati: “Ndumva ijwi ry’intsinzi, Uwiteka aravuga ko byakozwe. Kuko numva, intsinzi, intsinzi, intsinzi mu ijuru ndayumva muri jyewe.”
Pasiteri White-Cain yemeje ko abamarayika boherejwe baje gufasha Trump gutsinda Biden, aho yagize ati: “Ndabumva barimo kuza mu izina rya Yesu.. imbaraga z’abamarayika ziramanutse”.
Amashusho yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mupasteri asengera Trump. Icyakora bamwe mu bayabonye babisanishije no gusaza imigeri cyangwa se amatakirangoyi, mu gihe abantu benshi hira no hino ku isi bakomeje kubona ko Joe Biden afite amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi.
Amajwi yatangajwe kuva kare kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 yerekanye ko Joe Biden ari imbere n’amajwi 264 mu gihe Trump afite 214 naho ugomba kwegukana intsinzi akaba asabwa kugira amajwi 270.

-
-
Abatanga serivisi za 'Massage’ bakiranye yombi kongera kwemererwa gukora #rwanda #RwOT
Itangazo rya RDB riravuga ko ibyo bikorwa byafunguwe mu rwego rwo gukomeza ingamba za Leta zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya coronavirus.
Abatangaga izi serivisi bavuga ko ari iby’agaciro kuba zongeye gufungura, ibintu bavuga ko biragira ingaruka nziza ku buzima bw’abantu ariko n’abakozi bakongera kubona akazi.
Ubuyobozi bwa Nyakabanda Heath Spa, itangira izi serivisi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri kontineri butangaza ko uretse kuba abakozi bari barabuze akazi kubera guhagaraga kw’izi serivisi ariko n’abagana izi serivisi nabo bashoboraga kuzafatwa n’uburwayi butandukanye.
Impuguke muby’ubuvuzi akaba n’umuyobozi wa Fame Lounge ari nayo ifite iki kigo cya Nyakaganda Health Spa, Dr Kintu Muhammed yabwiye UKWEZI ko indwara y’umunaniro muri iyi minsi iri kugira ingaruka ku buzima bwa benshi harimo n’abo ihitana.
Dr Kintu avuga ko ari byiza kuba RDB, yafashe icyemezo cyo gufungura serivisi za 'massage’ kuko birafasha mu gutanga ubu buvuzi ku bantu baba bafite ibibazo birimo umunaniro.
Ati 'Kuba bafunguye massage ni ibintu byiza kuko hari uburyo umubiri w’umuntu by’umwihariko bamwe bari baragize ibibazo by’umunaniro barongera batugane tubafashe bakorerwe massage zihite zikira.'
Dr Kintu usanzwe afite ikigo cya Nyakabanda Health Spa gitanga serivisi za sauna na massageMu mbwiriza abatanga izi serivisi bahawe kubahiriza harimo gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura intoki, bakaraba cyangwa bifashishije umuti umenyerewe nka 'hand sanitizer’.
Harimo kandi gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura ibyumba n’ibikoresho byo mu byumba bikorerwamo 'massage’ n’ahandi hantu hose abantu bahurira.
Abakora massage n’abakiliya kandi bagomba kwambara udupfukamunwa igihe cyose.
Muri ayo mabwiriza RDB yakomeje iti 'Gushyiraho uburyo bwo guha gahunda mbere abashaka gukoresha massage, hagamijwe kwirinda ko abakiliya bahahurira ari benshi no gutanga umwanya wo gukora isuku ; gushyira byibura iminota 15 hagati y’umukiliya n’undi kugira ngo isuku ikorwe neza, kandi hirindwe ko abantu benshi bahurira aho bakirirwa.'
Muri ayo mabwiriza kandi harimo gushyira ahantu hose abantu bategerereza cyangwa mu bwiherero, ibyapa n’amatangazo byibutsa abantu kwirinda Coronavirus, cyane cyane ibirebana no guhana intera, gukaraba intoki n’izindi ngamba.
Mu byo basabwe kandi harimo gushishikariza abakiliya kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Serivisi za massage ni zimwe mu zari zifunzwe kuva muri Werurwe, ubwo mu gihugu hashyirwagaho gahunda ya guma mu rugo, hagamijwe guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.
Mu itangazo rya RDB, ntihavugwa niba serivisi za sauna zemewe, bivuze ko hafunguwe massage gusa.

-
Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo ku bakinnyi b’ikinamico, urwenya n’ababyinnyi #rwanda #RwOT
Abazatsindira ibi bihembo byiswe 'Inganji Perfoming Arts Awards 2020′, binyuze mu gutorwa bityo ugize amajwi menshi akaba ariwe uzahembwa, bazabihabwa mu muhango uteganyijwe kuba ku wa 18 Ukuboza 2020.
Muri rusange ibyiciro by’abazahembwa birimo ; Ikinamico, Urwenya/Comedy, Ubusizi/Poetry, Imbyino gakondo ndetse n’izigezweho.
Ababitegura bagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko hari amarushanwa menshi mu Rwanda ashimira ndetse agahemba abakoze neza kurusha abandi mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi ariko bakabona abari muri iki gisata cy’ubuhanzi bukinwe badakunze gutekerezwaho.
Umuyobozi wa 'Inganji Performing Arts Awards’, Kalinda Isaie yabwiye UKWEZI ko abahanzi bo muri iki gisata bakora cyane kandi bagira umubare munini w’ababakunda bitewe n’ubutuwa batanga ari nayo mpamvu bakwiye gushimirwa.
Kalinda yasabye abakunzi n’abafana b’abahatanira ibihembo kubashyigikira bakabahundagazaho amajwi kugira ngo begukane ibi bihembo.
Yagize ati 'Icyo dusaba abakunzi b’ibihangano bikinwe bigaragara ndetse n’abanyarwanda muri rusange gutora abakinnyi bakabahundagazaho amajwi, kuko nibyo bigaragaza rwa rukundo babafitiye na kwa kubashyigikira.'
Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda Niyitegaka Gratien [Papa Sava] ahataniye igihembo mu cyiciro 'Acting Comedy Male’ aho ari kumwe n’umukinnyi wa filime Njuga, Karisa Erneste [Samusure], Yaka Mwana uzwi ku mbuga nkoranyambaga, Putino, Rebero Norbert uzwi nka Digidigi n’abandi.
Ayirwanda Jean Claude uzwi nka Bushombe mu ikinamico Urunana ahatanye mu cyiciro 'Theatre Radio Drama Male Actors’ ahuriyemo na Ndabananiye Jean de La Croix uzwi nka Shyaka mu Urunana, Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick/Urunana, Higiro Adolphe uzwi nka Shema muri Musekeweya, Mukeshabatware Dismas/Rutaganira muri Musekeweya n’abandi.
Kalinda uhagarariye Inganji Performing Arts Awards, ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda
Hari kandi icyiciro kirimo Murekatete Marium [Budensiyana], Muhutukazi Mediatrice [Kankwanzi], Liliane Karangwa [Indamutsa], Kabahizi Mariana [Chantal] ukina muri Musekeweya bahatanye mu cyiciro cyiswe 'Theatre/Radio Rwanda Female.
Mu cyiciro cy’amatorero gakondo [Traditional Dance Troups] harimo Inganzo Ngari, Inyamibwa, Inganzi mu nganzo, Indatirwabahizi, Urwiririza, Garukurebe, Intayoberana ndetse n’itorero Imena.
Icyiciro cya 'Traditional Dance Male’ harimo Gatore, Patrice, Gashamira Aimable, Sembuga Djuma n’abandi. Ni mu gihe mu cyiciro cya 'Modern Dance Female’ harimo Fofo Dancer, Kelia, Arbina, Nadia, Nelly n’abandi.
Bimwe mu bihembo bizatangwa harimo nka Best Radio Drama Actor of the Year (Male and Female), Most Popular Radio Drama Actor of the Year (Male and Female), Umunyarwenya mwiza w’umwaka (Umugabo n’umugore [Best Comedian of The year].
Hari kandi munyarwenya ukunzwe w’umwaka (umugabo n’umugore), Best Radio Drama Script writer of the Year, umubyinnyi mwiza w’umwaka, umwanditsi mwiza w’imivugo w’umwaka, Itorero ry’imbyino gakondo ryiza ry’umwaka n’ibindi.
Gutora byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 bizasozwa ku wa 10 Ukuboza 2020. Wifashisha urubuga rwa www.mni.rw ahari icyiciro cyanditseho 'Inganji Performing Arts Awards 2020′.
Ushobora gutora unifashije uburyo bwa Mobile Money. Wemerewe gutora inshuro zose ushaka ku munsi, ariko ukabikora nyuma y’iminota 30′.
Kanda hano utangire guha amahirwe uwo ushyigikiye muri ibi bihembo kanda hano
-
Over 230 Rwanda Police Peacekeepers In South Sudan Decorated With UN Service Medals #rwanda #RwOT
The United Nations haS awarded 237 Rwandan Police peacekeepers serving in its mission in South Sudan (UNMISS) with the medal of service excellence.
The medal ceremony was presided over by the head of UNMISS Field Office in Upper Nile State and representative of the SRSG in the region, Enos Chuma on Thursday, November 5.
It was also attended by the government and other UN officials, representatives of South Sudan National Police Services (SSNPS), and leaders in Internally Displaced Camps under the unit's protection, among others.
The decorated hybrid force under Rwanda Formed Police Unit-One (RWAFPU-1) was deployed in Malakal, Upper Nile State in December last year where they are largely charged with the protection of civilians in internally displaced camps, UN personnel, the security of key installations, and humanitarian assistance, among others.
Mr. Chuma, in his remarks, expressed appreciation to the decorated men and women for their commitment to peace in Malakal, especially during this challenging period of the COVID-19 pandemic.
He noted that Rwanda placed trust in them and that they lived to that trust in the name of peace by tackling difficulties and hardships with professionalism.
'Today is one of those special days to recognize the unique contributions of RWAFPU-1 to the activities of the United Nations Mission in South Sudan. We indeed cherish and appreciate your contributions during the period of your duty in Malakal,' Chuma said.
He commended their contribution to the efficient implementation of the UNMISS Protection of Civilian (POC) Mandate in Malakal, maintaining day and night patrols in IDP camps and neighborhoods adding that they are a 'strong pillar behind the UN Police visibility' in Malakal.
He further thanked the medalists for their integrity, courage, and professionalism in discharging their duties and providing an enabling and secure environment for humanitarian partners to provide life-saving support to the affected civilians in IDP camps.
'You adhered to the UN core values and regulations as well as code of conduct⦠you have not been implicated in any allegations of sexual exploitation and abuse since your arrival here in Malakal, and maintained your moral ethics. I thank you for the wonderful service for peace, professionalism, and dedicated service to the people of South Sudan.
This UN Peace Medal presentation ceremony is a true recognition of your hard work, perseverance, and relentless pursuit of peace,' Chuma said.
He further thanked the Rwandan women, who stand with their male counterparts in the name of peace.
'It is encouraging to always see men and women in your day and night patrols as well as guard duties. You have always put your women equally on the frontline and from all indications they have also distinguished themselves credibly in the discharge of their roles. This is reflective of your country's global leadership in promoting gender parity at all levels of governance,' Chuma observed.
During the medal award ceremony, a moment of silence was also held in honour of late Police Constable (PC) Enid Mbabazi, who was part of the unit and succumbed to COVID-19 back in June.
RWAFPU-1 contingent commander, Chief Superintendent of Police (CSP) Fabian Musinguzi said that the late Mbabazi 'went out of our sights but not our hearts.'
The contingent commander noted that they inherited a more stable but unpredictable environment in Malakal but added that they worked closely with all key security partners including other military and Police peacekeepers, civilians, humanitarian agencies to provide a conducive and secure environment for the people.
'Despite the challenges encountered during our deployment, such as the COVID-19 pandemic, the harsh weather conditions, and language barrier, we still managed to protect the IDPs in the POC camps and UN personnel as was required in our mandate,' CSP Musinguzi said.
He thanked the UNMISS leadership, the government and people of South Sudan as well as other peacekeepers for the support, which facilitated them to discharge their duties efficiently.
The contingent commander further commended the commitment, professionalism, teamwork, and dedication of the officers under his command throughout their tour-of-duty and pledged Rwanda's continued willingness to peacekeeping, whenever called for.
RWAFPU-1 is one of the three Rwanda Police contingents deployed in South Sudan, all with the strength of 560 officers.
Rwanda maintains over 1,000 Police officers in various UN missions, including in the Central African Republic (CAR), Darfur, and Abyei.


