Category: Uncategorized

  • KNC na Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports bongeye gukozanyaho #rwanda #RwOT

    Mu bisa no kwishongora, Munyakazi yabwiye KNC ko kuba ikipe ye ya Gasogi FC yatsinzwe na Gorilla FC byatumye abafana bayo batishima kandi umuyobozi wayo ajya yigamba ko ari ikipe itanga ibyishimo.

    Uyu mukino wa gicuti wabaye ku wa kane w’iki cyumeru tariki ya 05 Ugushyingo 2020, warangiye Gorilla FC itsinze Gasogi United ibitego 3-1.

    Munyakazi Sadate yifashishije urbuga rwa Twitter aho Gasogi yari imaze gushyiraho uko umukino wabahuzaga na Gorilla urangiye yagaragaje ukubishongoraho cyane ibintu byahise bizamura umujinya kuri mugenzi we KNC.

    Sadate yagize ati “Pole cyaneeee mon ami KNC ndetse ni zindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi (bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubirehoooo.”

    Pole cyaneeee mon ami KNC ndetse ni zindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi ( bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubirehoooo.

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) November 6, 2020

    KNC nawe ntiyigeze atinzamo ahubwo yahise amusubiza amubwira ko we ibyishimo yabigize imanza.

    Ati “Hahahahahah none se ko ibyishimo wabigize imanza ahari umunezero ukashyira amatiku bareke baze kandi burya hatsindwa uwakinye ,harya wowe uzakina ryari ?mind your business.”

    Aba bombi bakomeje guterana amagambo maze Sadate arongera ati “Nivugiraga Bao tatu wariye iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk’ Umwana, naho ku byabaye byo bibaho”

    Yakomeje agira ati “Isi ya none Ukuri guhindurwa ikinyoma niba bahunze Imanza n’amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda, Naho Bao tatu zo ni Ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu izamu Pole Bro.”

    KNC na Munyakazi Sadate bakunze kumvikana mu itangazamakuru baterana amagambo rimwe na rimwe agamije gushushya umukino iyo Gasogi United yabaga iri bukine na Rayon Sports.

    Aba bagabo bombi ariko, bigeze kugaragaza uburakari no guterana amagambo ubwo Rayon Sports yashakaga gutwara rutahizamu Bola Lobota Emmanuel ikipe ya Gasogi United yaguze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe Gasogi inashinganisha uyu mukinnyi muri FERWAFA.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/KNC-na-Munyakazi-Sadate-wahoze-ayobora-Rayon-Sports-bongeye-gukozanyaho

  • Menya uko ukwiye kwambara muri iki gihe cy’imbeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, ikoti rishyushye ariko ritaremereye ryagufasha mu gihe cy
    Mu Rwanda, ikoti rishyushye ariko ritaremereye ryagufasha mu gihe cy’ubukonje

    Mu kumenya uko umuntu akwiye kwambara mu bihe by’ubukonje, Kigali Today yaganiriye na Rutayisire Noella, umucuruzi w’imyenda adufasha gusobanukirwa byinshi mu byo umuntu yagakwiye kwirinda.

    Imyenda yoroshye ntabwo ari iy’ibihe bikonje

    Rutayisire asobanura ko imyenda yoroshye atari iy’ibihe bikonje kuko ntawe irinda imbeho. Ati “Iriya ni imyenda yo kwamabara mu gihe cy’ubushyushye (impeshyi). Muri iki gihe umuntu aba akeneye imyenda imurinda imbeho. Unarebye si henshi wayibona”.

    Inkweto zirimo ubwoya n’amakoti ashyuhirana cyane si ngombwa

    Muri ibi bihe, si ngombwa kwambara inkweto zifite ubwoya mu Rwanda
    Muri ibi bihe, si ngombwa kwambara inkweto zifite ubwoya mu Rwanda

    Mu Rwanda harakonja ariko ntihagera aho urubura rumara igihe rugwa nko mu bihugu bwo mu Burayi. Aho ni ho bakenera kwambara ziriya nkweto zifitemo ubwoya cyangwa amakoti ashyuhirana cyane. Rutayisire avuga ko ibyiza ari ukwambara umupira w’imbeho usanzwe cyangwa se ikoti ritaremereye cyane ariko rifubika.

    Inkweto zifunze ni ngombwa

    Sandals kimwe n’izindi nkweto zose zifunguye si izo kwambara mu bukonje. Bitewe n’aho ugiye, Rutayisire avuga ko ibyiza ari ukwambara inkweto zifunze ibirenge mu kwirinda imbeho ariko zijyanye n’imyenda.

    Amakoti adashyuhiranye ariko afubitse

    Ikirere gishobora kuba kitagaragaramo imvura mu gitondo mu gihe ugiye kuva mu rugo ukibeshya ko ari ko biri bwirirwe. Biba byiza iyo wambaye ukarenzaho umwenda wo kwifubika utari buze gushyuha cyane, ariko nanone uri bukurinde mu gihe haje ubukonje.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-uko-ukwiye-kwambara-muri-iki-gihe-cy-imbeho

  • Hamwe Festival igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 2 harebwa cyane ubuzima bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Hamwe Festival, ni serukiramuco rifite intego yo gusangiza abaryitabira akamaro k’ubuhanzi bw’uburyo bwose n’uko bwagira uruhare mu bijyanye no kurengera ubuzima. Muri iri serurikiramuco abahanzi, inzobere mu buzima ku rwego rw’Isi, n’abandi batandukanye bagomba kwerekana uburyo imbaraga z’ubuhanzi zafasha mu buzima.

    Hamwe Festival itegurwa ku bufatanye na Kaminuza ya mpuzamahanga ya UGHE (University of Global Health Equity), uyu mwaka izaba guhera tariki 11 kugeza tariki 15 Ugushyingo 2020, ibe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho abayikurikira hazifashishwa uburyo bw’amashusho azanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za Hamwe Festival zirimo Instagram na Youtube.

    Hamwe Festival y’uyu mwaka izaba irimo inzobere mu by’ubuzima n’abahanzi batandukanye, bose bakomoka mu bihugu bigera kuri 20. Ku mugoroba wa tariki 11 Ugushyingo 2020 nibwo izafungurwa ku mugaragaro, aho abayobozi mu nzego za Guverinoma y’u Rwanda, Prof Agnes Binagwaho Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE (University of Global Health Equity) n’abandi bafatanyabikorwa bazageza impanuro n’ubutumwa ku bazayikurikira.

    Hamwe Festival ku nshuro yayo ya mbere mu Rwanda, yatbereye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hagati ya tariki 8 na 13 Ugushyingo 2019, icyo gihe abahanzi nka Oumou Sangaré ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika hamwe n’umunyarwandakazi Nirere Shanel bataramiye abayitabiriye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Hamwe-Festival-igiye-kubera-mu-Rwanda-ku-nshuro-ya-2-harebwa-cyane-ubuzima-bwo-mu-mutwe

  • Joe Biden yashimangiye intsinzi ye, Trump ahamya ko atazapfa kurekura ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Uyu mukandida w’abademokarate amaze kugira amajwi y’intumwa zitora (electoral votes) 253 mu gihe haba hacyenewe 270 ngo umukandida atsindire kuba perezida. Bwana Trump afite amajwi nkayo 214 kugeza ubu. Kuri iyi mibare ariko, hari abagaragaza ko Joe Biden yagize 264, bivuga ko baba babaze ko yamaze gutsinda muri Leta ya Arizona n’ubwo habura gato cyane.

    Joe Biden ari n’imbere mu majwi amaze kubarurwa muri leta z’isibaniro za Georgia, Nevada, Pennsylvania na Arizona.

    Mu ijambo ejo ku wa gatanu nijoro yagejeje ku bamushyigikiye ari mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, ari ho cyicaro cy’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yagize ati : “Tugiye gutsinda aya matora”.

    Yumvikanye mu mvugo nk’umuntu wifitiye icyizere kurushaho, mu gihe amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko akomeje kurushaho gusiga Donald Trump.

    Ubwo yavugaga iryo jambo, yari ari kumwe na Kamala Harris, senateri wa leta ya California, biyamamazanya nk’uwamubera visi perezida atsinze aya matora.

    Yavuze ko ari hafi gutsindira amajwi 300 y’intumwa zitora, avuga ko abantu benshi cyane batoye kwiyamamaza kwe – abarenga miliyoni 74 – kurusha undi mukandida-perezida uwo ari we wese wabayeho mu mateka y’Amerika.

    Joe Biden yavuze ko Abanyamerika bamuhaye inshingano zo kurwanya icyorezo cya coronavirus, guhangana n’ubukungu butifashe neza, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’irondabwoko ryabaye akarande.

    Uyu mukandida w’abademokarate wiyamamaje nk’ushaka ubumwe bw’Abanyamerika, yavuze ko igihe kigeze ngo “imvugo isesereza ive muri politike” ndetse habeho “gutanga ibitekerezo mu bwubahane”.

    Ati : “Dushobora kuba tutavuga rumwe ariko ntabwo bivuze ko turi abanzi, turi Abanyamerika”. Ntiyigeze avuga Bwana Trump, mukeba we w’umurepubulikani.

    Iri jambo rya Bwana Biden ubundi ryari ryarateganyijwe nk’ijambo ryajyaga kuba iryo kwishimira intsinzi, ariko yahisemo ahubwo kurivugamo uko ibintu bihagaze ubu muri rusange mu matora, mu gihe televiziyo zo muri Amerika zigengesereye zikaba ziretse kumutangaza ko yatsinze.

    Bwana Biden yavuze ko yizeye ko kuri uyu wa gatandatu aza kugeza irindi jambo ku Banyamerika.

    Joe Biden – mbere y’ubu wari wariyamamarije kuba perezida mu mwaka wa 1988 no mu 2008, ntabigereho, yaba abaye perezida wa mbere ushaje ubayeho mu mateka y’Amerika mu gihe yaba arahijwe mu kwezi kwa mbere, ku myaka 78.

    Naramuka atangajwe muri iyi mpera y’icyumweru ko ari we watsinze amatora, biteganyijwe ko itsinda rye ritangira ubutegetsi bw’inzibacyuho ku wa mbere.

    Urwego rushinzwe gucungira umutekano abategetsi bakuru b’Amerika rwohereje muri leta ya Delaware abo kongerera imbaraga abarinda Bwana Biden.

    Urwego rw’indege za gisivile narwo rwagabanyije ingendo zemerewe kuba hejuru y’ikirere cyo mu mujyi wa Wilmington wo muri iyo leta, aho Bwana Biden ari.

    Ariko, nta kigaragaza ko mu gihe kigufi kiri imbere Bwana Trump azemera kumuha ubutegetsi biramutse bibayeho agatsindwa aya matora.

    Ejo ku wa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa, Bwana Trump yanditse kuri Twitter ati :

    “Joe Biden ntakwiye kwiyitirira umwanya wa Perezida mu buryo butari bwo. Nanjye nshobora gukora nk’ibyo. Ibikorwa byo mu rwego rw’amategeko ubu biratangiye !”

    Bwana Trump amaze iminsi avuga – nta gihamya atanga – ko habayeho uburiganya muri aya matora. Byatumye bamwe mu barepubulikani bagenzi be bavuga ko iyo mvugo ikwiye guhagarara.

    Inkuru dukesha BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Joe-Biden-yashimangiye-intsinzi-ye-Trump-ahamya-ko-atazapfa-kurekura-ubutegetsi

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye  abanyamuryango ba Unity Club gukomeza gufasha abanyarwanda kurenga amacakubiri n'imitekerereze iciriritse #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame , nk'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yabasabye ko bakomeza gufasha abanyarwanda kurenga amacakubiri n'imitekerereze iciriritse.

    Ibi yabigarutseho mu mwiherero ngarukamwaka w'umuryango Unity Club Intwararumuri wabereye mu Nteko ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2020.

    Mu butumwa yageneye abitabiriye uwo mwiherero yashimangiye agaciro k'Ubunyarwanda nk'isano ntagereranywa ihuza Abanyarwanda.

    Yavuze ko Ubunyarwanda ari isôoko Abanyarwanda bavomamo isano-muzi ibahuza. Ati:

    'Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n'urumuri ntibibangikana ngo bibeho. Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika… Ubunyarwanda ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje.'

    Yakomeje agira ati: '[Ubunyarwanda] ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda.'

    Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri babonye umusaruro wo kubana neza no kwimakaza Ubunyarwanda, bityo abasaba kubushikamaho no kubutoza abandi hifashishijwe uburyo bwose bushoboka burimo n'ikoranabuhanga usanga ryifashishwa n'abashaka kubusenya. Ati:

    'Hakenewe ko urwo rumuri twabonye, turujyana muri iryo koranabuhanga, tukamurikira abarikoresha kugira ngo bamenye ukuri. Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC) igaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo kutemera identite y'Ubunyarwanda, gushyira imbere ivangura, guhohotera abarokotse Jenoside, kugoreka amateka yacu, guhisha no kwangiza ibimenyetso.'

    Yavuze ko muri ibi bihe hari abantu bakomeje gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagoreke amateka y'u Rwanda bagamije gusenya ubumwe n'Ubunyarwanda, asaba abanyamuryango ba Unity Club guhoza ijisho n'umutima ku gusigasira icyo gihango.

    Yabasabye gushikama ku kemezo bafashe cyo gufasha Abanyarwanda kugenda urugendo rutoroshye rw'iterambere bunze ubumwe, bakarenga amacakubiri n'imitekerereze iciriritse.

    Ati: 'Twemeye kugendana uru rugendo rutoroshye turi umwe, kandi tumaze kubona ko twunguka cyane iyo dushyize hamwe. Ntidukwiye rero kwihanganira na rimwe, ibitekerezo bigamije gusenya Ubunyarwanda, n'ibyo tumaze kugeraho.'

    Madamu Jeannette Kagame yaboneyeho gushimira abitabiriye umwiherero ngarukamwaka wa Unity Club Intwararumuri , anakira abanyamuryango 23, umuryango wungutse muri uyu mwaka.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/madamu-jeannette-kagame-yasabye-abanyamuryango-ba-unity-club-gukomeza-gufasha-abanyarwanda-kurenga-amacakubiri-nimitekerereze-iciriritse/

  • Nkomezi Alex wakiniye APR FC yasezeranye n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati uherutse gusinyira ikipe ya Mukura VS wanakiniye APR FC, Nkomezi Alex yasezeranye n’umukunzi we Murinda Claudine uba muri Amerika.

    Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2020 ubera mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo hagiye hanze ifoto y’ubu bukwe bwa Nkomezi na Claudine bamaze imyaka 2 bakundana.

    Nkomezi Alex ni umukinnyi w’umunyarwanda uheruka gusinyira Mukura VS mu kwezi gushize, ni nyuma yo gutandukana na APR FC yari njiyemo muri 2019 n’ubundi avuye muri Mukura VS. yakiniye kandi amakipe nka Sunrise FC na AS Kigali.

    Nkomezi Alex yasezeranye imbere y’amategeko na Murinda Claudine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nkomezi-alex-wakiniye-apr-fc-yasezeranye-n-umukunzi-we

  • Zari yavuze ku byo kuba mu byamusubije Tanzania harimo gusubirana na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Zari Hassan, umuherwekazi ukomoka muri Uganda wabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yahakanye ko mu byamusubije muri Tanzania harimo kuba yasubirana n’uyu muhanzi ahubwo yari amushyiriye abana be.

    Muri 2014 ni bwo Zari yabanye na Diamond Platnumz nk’umugore n’umugabo ndetse babyarana abana babiri, Umuhungu(Nylan) n’umukobwa(Tiffah).

    Ku munsi w’abakundanye muri 2018(tariki ya 14 Gashyantare), Zari yareruye ashimangira ko yamaze gutandukana n’uyu muhanzi, icyo gihe yamushinjaga kumuca inyuma aho yavugaga ko yaryamanaga na Hamisa Mobetto.

    Ku wa Kane w’iki cyumweru, Zari akaba yarageze muri Tanzania azanye n’abana be ndetse na Diamond ajya kubakira.

    Nyuma kugera muri iki gihugu, inkuru zabaye nyinshi zivuga ko uyu mugore ashobora gusubirana na Diamond ariko we akaba yabiteye utwatsi aho avuga ko yari azaniye abana se kuko yari abakumbuye.

    Ati'hari ibintu byinshi biri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko njye nazanye abana kuko se yari abakumbuye yashakaga kubanona kandi akaba atabashaga kuza kuko nkeka ko afite ibintu byinshi byo gukora. Yashakaga kubona abana. Hari hashize imyaka 2.'

    Yakomeje agira ati'turi ababyeyi n’ubwo yabonye undi, nshobora kuzakomeza kuza kuko ni mu rugo rw’abana banjye ntitaye kubyabaye hagati yanjye na se. Abantu benshi barimo kuvuga ko twasubiranye ariko sibyo kuko njye ndi hano kubera abana banjye gusa.'

    Ubwo yabanaga na Zari, Diamond yabyaranye na Hamisa Mobetto ndetse akaba ari na kimwe mu bintu byatumye batandukana, nyuma yo gutandukana yakundanye na Tanasha Donna wo muri Kenya ndetse babyarana n’umwana w’umuhungu gusa baje gutandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Diamond yari yagiye kwakira abana be na Zari ku kibuga cy’indege

    Zari ahamya ko nta gahunda yo gusubirana na Diamond afite

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-ku-byo-kuba-mu-byamusubije-tanzania-harimo-gusubirana-na-diamond-platnumz

  • Cameroon: Umukaridinali wabo wari washimuswe yarekuriwe hafi y'i Kumbo, bavuga n'impamvu y'ishimutwa rye #rwanda #RwOT

    Kardinali Christian Tumi w'imyaka 90 wari washimuswe mu karere kavuga Icyongereza muri Cameroun yarekuwe ndetse arimo gusuzumwa kwa muganga.

    Ariko ntiharamenyekana ahari abandi bantu 10 bivugwa ko bari bashimuswe hamwe na we.

    Christian Tumi yari atwaye imodoka ava mu murwa mukuru Yaoundé ajya mu mujyi wa Kumbo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu ari kumwe n'abandi bantu, ubwo bashimutwaga.

    Ntibizwi uburyo yarekuwemo.

    Ariko Elie Smith, inshuti ya Christian Tumi, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yavuganye n'abari bamushimuse bakamubwira ko bari bamushimuse kugira ngo gusa bahe ubutumwa leta, ariko ntiyasobanura ubwo butumwa ubwo ari bwo.

    Abarwanyi baharanira ubwigenge bw'ako karere ka Cameroun kavuga Icyongereza ni bo bari inyuma y'iryo shimutwa, nkuko Musenyeri wa diyosezi ya Kumbo yabibwiye BBC.

    Yanavuze ko bamwe mu baturage ba Kumbo bakoze urugendo berekeza ku kigo cya gisirikare cy'abo barwanyi bashakisha abandi bashimuswe ndetse basaba ko barekurwa.

    Kuva mu mwaka wa 2016, ubwo amatsinda y'abavuga Icyongereza yongeraga ibikorwa byo kurwanira ubwigenge, ibice bimwe bya Cameroun byakomeje kurangwamo imidugararo.

    Abo bavuga Icyongereza bavuga ko bakorerwa ihezwa n'abategetsi b'iki gihugu biganjemo abavuga Igifaransa.

    Bibaye mu cyumweru kimwe abarimu 11 b'i Kumbo na bo bashimuswe n'abo barwanyi, nyuma bakaza kurekurwa.

    Hari n'uburakari bwatewe n'ibitero byagabwe ku mashuri abiri mu mijyi ivuga Icyongereza ya Kumba na Limbe, byakozwe mu minsi micye ishize n'abagabo bitwaje intwaro batamenyekanye. Abana barindwi baherutse kwicwa mu gitero ku ishuri Mother Francisca ry'i Kumba.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/cameroon-umukaridinali-wabo-wari-washimuswe-yarekuriwe-hafi-yi-kumbo-bavuga-nimpamvu-yishimutwa-rye/

  • Rwanda: How the blind suffer from a 'book famine', an information gap compared to other people #rwanda #RwOT

    The Executive Director of the Rwanda Union of the Blind (RUB), Dr Donatille Kanimba, said that visually impaired have a big challenge regarding access to information as they do not have what they can read, the problem she hope will be solved by the fact that Rwanda will sign the Marrakesh Treaty.

    She made the remarks in a press conference with RUB officials on Friday, November 6, 2020, about the advocacy RUB wants for Rwanda's signing of the Marrakesh Treaty.

    The Marrakesh Treaty to Facilitate Access to Published Works for Persons Who Are Blind, Visually Impaired or Otherwise Print Disabled, provides for the exchange of accessible-format books across international borders by organizations that serve people who are blind, visually impaired, and print disabled.

    It was adopted in 2013 by the World Intellectual Property Organization (WIPO) to address the widespread problem known as a 'book famine,' the situation where few books are published in formats that are accessible to those who are blind or visually impaired.

    So far, people with visual impairments can read Braille or audio materials, but they are few in Rwanda. None of the print or online media can publish stories in Braille or audio form, which Dr Kanimba claims is causing an information gap.

    'We suffer from a 'book famine'; we need to access information like other people without waiting for audio materials which can be downloaded. We want to be able to use even those in the libraries because we are also studying, we are experts, we want to do research and we don't want to be bothered to go and find someone to read to us', she highlighted.

    'Artists who have books in print or soft form, songs, poems and more have to know that if we sign, these works will reach us without having to pay a second time, without having to ask publishers permission to get them in accessible format,' she added.

    What will Rwanda benefit from the signing of the Marrakesh Treaty?

    The ratification of the Marrakesh Treaty has many benefits for both the visually impaired and the country as a whole, according to Clemence Mukarugwiza, RUB's deputy director.

    'You know that once an educated person reaches the job market he/she pays taxes, that is the benefit to the country. So once the agreement is ratified, children who are blind will learn to get rid of the barriers, and tomorrow they will go to the job market, and their economy will grow.'

    In addition, the role of beneficiaries in socio-economic activities will increase and will increase access to information and thus reduce illiteracy. The ratification will make the country more internationally recognized as a human rights promoter.

    Mukarugwiza said due to RUB advocacy, a step had been taken towards the ratification of MT. The intellectual property law complying with MT is under process and the ratification document is currently being drafted at the Ministry of Foreign Affairs level.

    About the education of the blind in Rwanda

    Currently, there are three primary schools in Rwanda for the blind, which are in Rwamagana, Kibeho and Musanze.

    At least 30 blind children start primary school and those in high school are between 5 and 10 today.

    Statistics from the National Institute of Statistics, NISR(2018) show that of the more than 2.5 million children in primary schools, 1% were children with disabilities while 5.5% of them were the blind. Of more than 592,000 who were in secondary schools 0.77% had different disabilities, 29% of them were blind.

    In Rwanda the first blind student stepped into university in 2008 compared to 1963, the year the first person to enroll in a Rwandan university.

    According to RUB, there is not a single school in Rwanda for deafblind people whose communication mode is tactile sign language.

    The Marrakesh Treaty is linked to the United Nations Convention on the Rights of Persons with Disabilities (UNCRPD), which ensures the right to inclusive education for children with disabilities in its Article 24. Rwanda has been part of it since 2008.

    Although progress on the policy level as well as the practical implementation of these policies has been made in Rwanda, many challenges remain concerning inclusive education for children with disabilities.

    Kanamugire Emmanuel

     

    11

    The post Rwanda: How the blind suffer from a 'book famine', an information gap compared to other people appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/07/rwanda-how-the-blind-suffer-from-a-book-famine-an-information-gap-compared-to-other-people/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-how-the-blind-suffer-from-a-book-famine-an-information-gap-compared-to-other-people

  • Edouce Softman ashima uburyo Producer Element yazanye umwihariko mu muziki w’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Edouce yemeza ko Producer Element yazanye umwihariko muri muzika y
    Umuhanzi Edouce yemeza ko Producer Element yazanye umwihariko muri muzika y’u Rwanda

    Prosucer Element ukorera muri Country Records, ni umwe mu batunganya umuziki kandi uri gukora indirimbo nyinshi kandi zikunzwe. Nta gihe kinini gishize atangiye gukora kuko yatangiye mu mpera za 2019, amenyakana muri 2020 ku ndirimbo ya Bruce Melody yakoze yitwa ‘Henzapu’.

    Nyuma yaho abandi bahanzi bafite amazina akomeye batangiye kujya kumwishakira ngo bakorane, harimo nka The Ben, Uncle Austin, Emmy, Safi Madiba, Marina, Queen Cha. Si aba gusa kuko n’abakizamuka yarabakoreye kandi inyinshi muri zo zirakundwa.

    Mu minsi ishize ni bwo umuhanzi LilG udaheruka gukora indirimbo ngo ikundwe, yikomye Producer Element, avuga ko akora indirimbo zisa, yewe ko nta mwihariko ugaragara mu ndirimbo ze.

    Ibi yabivugiye kuri televiziyo ya Isango Star TV, ati “Niba uri kutwumva wiminjiremo agafu, kuko uri gukora ibintu bisa bidafite umwihariko”. Ibi byatumye abenshi bamutera utwatsi bavuga ko abikoze kugira ngo yongere avugwe kuko yazimye.

    Producer Element
    Producer Element

    Umuhanzi Edouce Softman aganira na KT Radio, yashimye Element ku mwihariko yazanye. Ati “Gukorana na Element byari byiza kuko afite umwihariko/touche we utandukanye, utuma indirimbo akoze zikundwa. Ni ibintu byiza kuko byari bikenewe”.

    Ibi Edouce yabivuze mu gihe yarimo amurika indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yitwa ‘Nyaranja’, yakorewe na Producer Element.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/edouce-softman-ashima-uburyo-producer-element-yazanye-umwihariko-mu-muziki-w-u-rwanda