Category: Uncategorized

  • Joe Biden atorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2020, umukandida w'Abademokarate Joe Biden niwe wegukanye intsinzi mu matora yokuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nyuma yo gutsinda uwo bari bahanganye umunsi ku munsi wo mu ishyaka ry'Abarepubulikani ari we Donald Trump.

    Biden yegukanye intsinzi mu matora y'umukuru w'igihugu nyuma yo kugeza ku majwi 270 y'intumwa umukandida akenera kugira ngo atorerwe kuyobora Amerika, bituma atsindira kuba perezida wa 46 wa Amerika.

    Perezida mushya wa Amerika , Biden amaze kugeza ku majwi y'intumwa 284, mu gihe hagisigaye Leta enye zitararangiza igikorwa cyo kubarura amajwi zitandukanye zirimo Georgia, Nevada, Pennsylvania na Arizona. Naramuka azitsinze, bishobora kurangira agize amajwi 306.

    Leta ya Pennsylvania igira Intumwa 20 zitora ariyo mpamvu Joe Biden yahise atsinda aya matora kuko yari afite amajwi 264 kuri 270 yasabwaga.

    Mu butumwa Perezida mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko ari icyubahiro gikomeye kuba Abanyamerika bamutoreye kuyobora kiriya gihugu k'igihangange. Yagize ati:

    'Amerika, ntewe icyubahiro no kuba mwampisemo ngo nyobore igihugu cyacu cy'igihangange. Akazi kari imbere yacu kazaba gakomeye, ariko ndabasezeranya iki: _Mwaba mwarantoye cyangwa mutarabikoze, nzakomeza ukwemera k'uko mugira umwanya muri njye.'

    Biden w'imyaka 78, niwe uzaba ubaye Perezida wa Amerika ukuze kurusha abandi mu gihe azaba arahira muri Mutarama umwaka utaha 2021.

    Bwana Biden yavuze ko Abanyamerika bamuhaye inshingano zo kurwanya icyorezo cya coronavirus, guhangana n'ubukungu butifashe neza, imihindagurikire y'ikirere ndetse n'irondabwoko ryabaye akarande.

    Joseph Robinette Biden Jr yavukiye i Scranton muri leta ya Pennsylvania mu mwaka wa 1942.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/joe-biden-atorewe-kuba-perezida-wa-leta-zunze-ubumwe-zamerika/

  • Hagaragajwe ko Trump yaba ari we nyamaswa ivugwa muri Bibiliya, kandi afitanye isano na 666 #rwanda #RwOT

    Inyandiko y’ikinyamakuru Metro yagarutse kuri ibi, yerekana ko hari umusesenguzi batatangaje amazina wagaragaje ibimenyetso simusiga bikwiye gushingirwaho hemezwa ko Donald Trump ari we nyamaswa ivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’ibyahishuwe

    Uyu musesenguzi yabwiye Metro ko nk’uko Bibiliya ibivuga, Antikirisitu azaba ari icyamamare isi yose ishidukira, agaragara nk’umuntu uvuga menshi kandi ufite ururimi rubasha kuvuga abantu bose bakarangazwa n’ibyo avuga. Akomeza avuga ko azaba ari umuntu ugaragaza ko ari we gisubizo cy’ibibazo byose, kandi akumvisha abantu ko afite ububasha bwo kumvikanisha abari barananiwe gushyira hamwe.

    Akomeza agaragaza ko Bibiliya igaragaza ko uwo azaba ari umuntu uzavuga ko agiye gushyigikira Israel akanazana amahoro yari yarabuze, kandi akagaragara nk’umuntu ukunda cyane gutegeka. Ibi byose, uyu musesenguzi avuga ko ari byo byakunze kuranga Donald Trump urebye mbere yo gutorwa n’ibyo yatangaje azakora nyuma yo gutsinda amatora ya 2016.

    PNG - 396.5 ko

    Ikintu gikomeye uyu musesenguzi aheraho agaragaza ko Donald Trump yaba ari we Antikirisitu uvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe muri Bibiliya, ni uko ngo afite aho ahuriye n’umubare 666 ukunda kuvugwaho cyane ko ari ikimenyetso cya Satani. Kimwe mu byo uyu mukuru w’igihugu avugwaho kuba ahuriyeho n’umubare 666, ni inyubako ye iherereye ku muhanda ufite nimero 666 (666 Fifth Avenue).

    Iyi nyubako kandi bigaragazwa ko yaguzwe amadolari ya Amerika angana na miliyoni 1.8, nabwo bakagaragaza ko aha harimo umubare 18 kandi ukaba ugizwe na 6 inshuro eshatu, bisobanura ko nabyo byaba birimo 666.

    Umuryango wa Trump kandi ngo urimo guteganya kubaka indi nyubako y’akataraboneka yitwa One Journal Square, iyi ikazatwara akayabo ka miliyoni 666 z’amadolari ya Amerika, kandi ngo umwe mu bahanga mu by’ubwubatsi uri mu bize inyigo yayo, yamaze gutangaza ko izaba ifite uburebure bwa metero 203, wazihindura mu rugero rw’uburebure ruzwi nka “Feet” ugasanga ari 666.

    JPEG - 287.2 ko

    Hari ibinyamakuru byinshi byagiye bigaragaza ko Donald Trump yaba ari we Antikiristu

    Inyubako izwi nka Trump Tower, nayo uyu musesenguzi yerekanye ko ifitanye isano cyane na Satani, kuko nayo ifite uburebure bwa metero 203 zingana na feet 666, kandi Donald Trump bikavugwa ko yakunze kwibera mu igorofa rya 66 ahanditse 66F, hanyuma bikaba bizwi ko inyuguti ya F ari iya 6 ku rutonde rw’inyuguti (alphabetic order) bityo nabyo bikabyara umubare 666.

    Umwaka wa 2016 Donald Trump yatowemo muri manda asoje, nawo ugaragazwa nk’umwaka usesengurwamo cyane umubare 666 kandi ukaba umwaka isi yahawemo inyamaswa izayigusha mu kaga gakomeye. Uyu musesenguzi agaragaza ko 2016 = 666 + 666 + 666 + 6 + 6 + 6, nabyo ngo bigashimangira ko Donald Trump ari we nyamaswa ivugwa muri Bibiliya.

    Wowe urabona ute ibyagaragajwe n’uyu musesenguzi ?

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/Hagaragajwe-ko-Trump-ari-we-nyamaswa-ivugwa-muri-Bibiliya-kandi-afitanye-isano-na-666

  • Rayon Sports yatsinze Alpha mu mukino wa gishuti(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinze Alpha FC igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wabereye mu kibuga cyo mu Nzove.

    Uyu munsi Rayon Sports mu rwego rwo kwitegura shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021, yakinnye umukino wayo wa mbere wa gishuti, ni nyuma y’iminsi 5 igeze mu mwiherero.

    Uyu mukino wayihuje na Alpha FC yo mu cyiciro cya 2 irimo yitegura imikino ya kamarampaka yo mu cyiciro cya kabiri ihatanira kuzamuka mu cya mbere.

    Ni umukino wabereye mu kibuga cyo mu Nzove saa 15h wafashije umutoza Guy Bukasa kureba abakinnyi be urwego bariho.

    Warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’igitego 1-0 cyo ku munota wa 35 cyatsinzwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo iyi kipe yaguze ikuye muri Heroes, ni kuri kufura yari itewe na Sugira Ernest.

    Undi mukino wa gishuti wabaye uyu munsi, AS Kigali yatsinze Gorilla ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni ibitego byatsinze na Emery Bayisenge kuri penaliti ndetse na Mukonya.

    11 ba Rayon Sports babanjemo

    11 ba Alpha FC babanjemo

    Sugira Ernest yateye kufura yavuyemo igitego

    Blaise Nishimwe arwanira umupira n’abakinnyi ba Alpha FC

    Myugariro Hussei Eto’o

    Manace Mutatu yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports

    Sadjati murumuna wa Djihad Bizimana nawe yakinnye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-alpha-mu-mukino-wa-gishuti-amafoto

  • Mukura VS yaba yamaze kwirukana abakinnyi 6 #rwanda #RwOT

    Biravuwa ko ikipe ya Mukura VS yamaze gutandukana n’abakinnyi bagera kuri 6 bayifashije mu mwaka ushize w’imikino aho yabamenyesheje ko itazabakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

    Ni inkuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ko nyuma y’icyumweru imaze mu mwiherero yahisemo gusezerera aba bakinnyi bari baranatangiye imyitozo.

    Aba bakinnyi barimo myugariro Umwungeli Patrick, rutahizamu Samuel Nwosu Chukwudi, Mutabazi Hakim, Senzira Mansour, Mbazumutima Mamadou na Suleiman bari bakuye muri Sorwathe.

    ISIMBI yashetse kumenya icyo ubuyobozi bwa Mukura VS bubivugaho ariko ntibyakunda kuko Siboyintore Theodate akaba umunyamabanga w’iyi kipe atitabaga telefoni.

    Umwe muri aba bakinnyi basezerewe yabwiye ISIMBI ko nabo ayo makuru bayumvishe ariko ubuyobozi bwabahakaniye ko atari yo, gusa ngo babwiwe ko batazatangwa ku rutonde rw’abakinnyi 25 bazifashishwa ku buryo nabo byabashyize mu rujijo.

    Mukura VS yirukanye aba bakinnyi nyuma yo kugura abakinnyi barimo Nshimiyimana Marc Govin, Moise Nyarugabo, Iragire Saidi na Nzeyurwanda Djihand n’abandi

    Nyuma y’umwaka umwe Umwungeli Patrick yasezerewe muri Mukura VS

    Samuel Chukwudi na we yari amaze umwaka umwe muri Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-vs-yaba-yamaze-kwirukana-abakinnyi-6

  • Rayon Sports yatsinze Apha FC mu mukino wamaze iminota 70 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere iyi kipe ikinnye nyuma y’iminsi itanu ishize batangiye umwiherero ndetse n’imyitozo.

    Rayon Sports yaje gutsinda igitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya mbere, cyatsinzwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, kuri coup-franc yari itewe na Sugira Ernest.

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:

    Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Mujyanama Fidèle, Niyigena Clement, Habimana Hussein, Mudacumura Jackson Rambo, Manaseh Mutatu, Nizeyimana Mirafa, Sugira Ernest, Jean Vital Ourega

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatsinze-apha-fc-mu-mukino-wamaze-iminota-70-amafoto

  • Bidasubirwaho Joe Biden yatsinze amatora ya Perezida wa Amerika yanikiye Trump #rwanda #RwOT

    Uyu mukandida w’abademokarate yamaze kugira amajwi y’intumwa zitora (electoral votes) arenga 270 asabwa, bishimangira itsinzi ye ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asimbuye Donald Trump bahatanaga ashaka kuguma ku buyobozi bw’iki gihugu cy’igihangange. N’ubwo ibarura ry’amajwi ritararangira neza, Joe Biden wamaze kurenza amajwi asabwa bigaragara ko aza kurusha menshi Donald Trump kuko muri Leta zisigaye amuri imbere kandi arushaho kumujya imbere buri kanya.

    Joe Biden wari wamaze kwizera intsinzi, yavuze ko Abanyamerika bamuhaye inshingano zo kurwanya icyorezo cya coronavirus, guhangana n’ubukungu butifashe neza, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’irondabwoko ryabaye akarande.

    Uyu mukandida w’abademokarate wiyamamaje nk’ushaka ubumwe bw’Abanyamerika, yavuze ko igihe kigeze ngo “imvugo isesereza ive muri politike” ndetse habeho “gutanga ibitekerezo mu bwubahane”.

    Ati : “Dushobora kuba tutavuga rumwe ariko ntabwo bivuze ko turi abanzi, turi Abanyamerika”.

    Urwego rushinzwe gucungira umutekano abategetsi bakuru b’Amerika rwohereje muri leta ya Delaware abo kongerera imbaraga abarinda Bwana Biden.

    Urwego rw’indege za gisivile narwo rwagabanyije ingendo zemerewe kuba hejuru y’ikirere cyo mu mujyi wa Wilmington wo muri iyo leta, aho Bwana Biden ari.

    Ariko, nta kigaragaza ko mu gihe kigufi kiri imbere Donald Trump aza kwemera kumuha ubutegetsi.

    Kuwa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa, Bwana Trump yanditse kuri Twitter ati :

    “Joe Biden ntakwiye kwiyitirira umwanya wa Perezida mu buryo butari bwo. Nanjye nshobora gukora nk’ibyo. Ibikorwa byo mu rwego rw’amategeko ubu biratangiye !”

    Bwana Trump amaze iminsi avuga ko habayeho uburiganya muri aya matora. Byatumye bamwe mu barepubulikani bagenzi be bavuga ko iyo mvugo ikwiye guhagarara.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Bidasubirwaho-Joe-Biden-yatsinze-amatora-ya-Perezida-wa-Amerika-yanikiye-Trump

  • 50,000 Trees planted as Rwanda launches Forests Planting Season in Green Gicumbi Project designated area #rwanda #RwOT

    By Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

    About 50,000 trees of various species were planted on 20 hectares in Byumba sector in Gicumbi District on Saturday, November 7, 2020 as part of the launching of Forests Planting season for the year 2020/2021.

    Trees were planted in the designated area of the Green Gicumbi project which is being implemented by Rwanda Green Fund (FONERWA) to protect the environment, conserve the Muvumba catchment and improve the wellbeing of citizens as well as to contribute to the sustainable development without environmental degradation.

    The launch of the Green Gicumbi Forest Planting Season was attended by various officials including the Minister of Environment, the Governor of the Northern Province, the UN Resident Coordinator, the Swedish Ambassador to Rwanda and other officials from Public institutions and private sector as well as the residents of Byumba sector in Gicumbi District, part of the Northern Province of Rwanda.

    In his welcome address, Northern Province Governor Jean Marie Vianney Gatabazi assured the present officials, donors, the private sector and the general public that the Northern Province will do its utmost to ensure the success of the Green Gicumbi project and the protection of planted forests as well as various other activities to take place throughout the implementation.

    However, Governor Gatabazi called on the implementers of the project to clearly state all the planned activities so that the people and the administration know about them and they too can plan in accordance with the Green Gicumbi project guidelines.

    He explained that the project was launched last year and there was citizens' resistance but now the people are becoming more aware of it and it is clear that they are willing to play their role towards the success of this six-year project.

    Governor Gatabazi requested the role of the people in rainwater harvesting as once not collected, it would damage the various infrastructure including the road provided by the President of the Republic linking Gicumbi District with other districts of the Northern Province.

    On the issue of rainwater harvesting, the Minister of Environment Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya also expressed concern that there are six dangerous gullies in Gicumbi district alone adding that apart from causing landslides and environmental damage, that can also claim lives of people. 'The issue of these gullies needs to be addressed. It is important to plant trees and grasses that hold the soil.' She noted

    Minister Mujawamariya, on the other hand, commended everyone for their contribution to the restoration of forests coverage and the conservation of the already planted forests, noting that Rwanda had set a target of having 30% of the country's surface covered by forests in 2020, however, she added 'We have now exceeded that target by 30.4%.'

    'Although we have achieved this goal, we should not ignore the fact that some old forests need to be harvested and others need to be planted,' she added.

    'It is also important to note that some have been cut down and no others have been planted, thus reducing the area under forest cover.' Minister Mujawamariya explains.

    She said that among those forests cut down without reforestation, 67% belongs to the citizens.

    'That is why through this Green Gicumbi project will help the people in reforestation through land consolidation so that they can be managed together,' she revealed.

    In Rwanda, the afforestation culture is not new because Rwandans usually use a tree for a variety of purposes including firewood, building trees, appetizing fruit trees and more.

    FONERWA Chief Executive Officer Teddy Mugabo Mpinganzima said that in Green Gicumbi, afforestation will play a role in protecting the environment and achieving sustainable development.

    Mpinganzima said: 'As FONERWA, we are pleased that the Green Gicumbi Project is progressing towards its goals. This is one of the most important for the country in terms of achieving an environmentally friendly economy.'

    Rwanda continues to increase the forests coverage also to mitigate the impact of climate change and to contribute to reduction of greenhouse gas emissions.

    55

    The post 50,000 Trees planted as Rwanda launches Forests Planting Season in Green Gicumbi Project designated area appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/07/50000-trees-planted-as-rwanda-launches-forests-planting-season-in-green-gicumbi-project-designated-area/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=50000-trees-planted-as-rwanda-launches-forests-planting-season-in-green-gicumbi-project-designated-area

  • QA Venue Solutions Rwanda calls on Rwandans to enter the 'Kigali Arena Logo Contest’ #rwanda #RwOT

    The logo that will win the contest will be used not only in the Arena but also on all online, print, merchandise and visual collateral.

    Announcing the contest, QA Venue Solutions Director, Kyle Schofield said:

    'We believe that this contest is a great opportunity for the entire Rwandan community to engage with the Kigali Arena in a new way. The logo that will be chosen will be one that fulfils five major attributes, artistic appeal, originality, simplicity, relevance and most importantly, we are looking for a logo as iconic as the Kigali Arena'.

    To take part in this contest, visit the Kigali Arena website on www.kigaliarena.rw and complete the Official Entry Form. The winning entry will be chosen by a judging panel that will include representatives from the artistic community, Government of Rwanda and the Kigali Arena management.

    The deadline for submission will be 20, November 2020 (4:00 pm Kigali time). The winner of the Contest will be announced on 4, December 2020

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/qa-venue-solutions-rwanda-calls-on-rwandans-to-enter-the-kigali-arena-logo

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa zamuzaniye ubutumwa bwa Tshisekedi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame kandi yaganiriye n’izo ntumwa, ku buryo bwo kurushaho kunoza umubano mwiza ibihugu byombi bisanganywe.

    Izo ntumwa zamenyesheje Perezida Kagame uko politiki ya repubulika ya Demukarasi ya Kongo yifashe, ndetse n’ibyo Perezida Tshisekedi ari gukora mu kunoza iyo politiki.

    Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Tshisekedi ubutumwa bwo kumushyigikira muri ibyo bikorwa byo kugerageza kunoza politiki y’igihugu cye cya Kongo.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-zamuzaniye-ubutumwa-bwa-tshisekedi