Category: Uncategorized

  • Mashami Vincent yasezereye abakinnyi 10! Rugwiro na Aimable umwe ashobora gusigara, 23 agomba kwifashisha ku mukino wa Cape Verde #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yamaze gutoranya abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, abagera ku 10 bamaze gusezererwa.

    Biteganyijwe ko Amavubi y’u Rwanda azahaguruka mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 9 yerekeza muri Cape Verde gukina umukino ubanza n’iki gihugu uzaba tariki ya 12 Ugushyingo, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    Mu bakinnyi 32 bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda i Nyamata, Mashami Vincent yahisemo gusezerera abakinnyi 10 asigarana 22(hagomba kuzavamo umwe hagati ya Rugwiro na Aimable) bakazahurira na Yannick Mukunzi ndetse na Djihad Bizimana muri Cape Verde.

    ISIMBI yamenye ko mu bakinnyi uyu mutoza ari bujyane harimo Jacques Tuyisenge wagize ikibazo cy’imvune ariko ikaba idakanganye, ni mu gihe Michel Rusheshangoga we yasigaye kubera imvune.

    Mu bakinnyi yahisemo gusiga harimo Byiringiro Lague, Niyomugabo Claude, Niyonzima Olivier Seif, Rwabugiri Umar, Danny Usengimana ba APR FC, Sibomana Patrick wa Police FC, Nsabimana Eirc Zidane na Michel Rusheshangoga ba AS Kigali, Eric Ngendahimana wa Kiyovu Sports na Twizerimana Onesme wa Musanze FC. Aba bakinnyi bakaba bari buve mu bandi mu gitondo bahite bataha.

    Undi mukinnyi ushobora kuvamo ni Rugwiro Herve ufite ikibazo cya Passport ariko yabwiwe ko ejo azayihabwa, mu gihe yaba atayihawe hagenda Nsabimana Aimable n’ubundi wasigaye mu mwiherero, yaboneka Aimable Nsabimana yasigara.

    Abandi bakinnyi batazoboneka ni Nirisarike Salomon ukinira Pyunik muri Armenia wanduye COVID-19 ndetse na Kevin Monnet Paquet wa Saint Etienne ikipe ye itigeze isubiza ubutumire bw’Amavubi.

    Abakinnyi 24 basigaye mu mibare y’umutoza

    Abanyezamu:Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali), Nsabimana Aimable(Police FC) na Rugwiro Herve (Rayon Sports)

    Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Egypt), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio(Police FC), Manishimwe Djabel(APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC)

    Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Ose(Police FC)

    Seif mu bakinnyi 10 basigaye

    Imvune yatumye Michel Rusheshangoga asigara

    Lague ni umwe mu bakinnyi bahabwaga amahirwe yo kurira indege

    Passport ishobora gutuma Rugwiro asigara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yasezereye-abakinnyi-10-rugwiro-na-aimable-umwe-ashobora-gusigara-23-agomba-kwifashisha-ku-mukino-wa-cape-verde

  • La Police arrête Hakizimana, un voleur à la tire ; un sac contenant 688 mille francs #rwanda #RwOT

    Estone a pu recouvrer 516.000 francs. Le voleur est gardé à vue à la station de police de la Ville de Kigali en attendant de comparaître devant le juge.

    La police qui rapporte la nouvelle se dit très reconnaissante de l’habituelle collaboration et facilitation que les témoins ont manifestée dans l’arrestation de ce voleur.

    ” Les témoins de ce crime ont pu montrer là où le voleur avait jeté le sac contenant ces biens volés avant qu’il ne soit arrêté “, rapporte le porte-parole régional de la Police en Ville de Kigali qui, décrivant les circonstances de ce vol, dit que ce criminel a été plus fort que la victime pour lui prendre son sac avec une grande violence.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/La-Police-arrete-Hakizimana-un-voleur-a-la-tire-un-sac-contenant-688-mille.html

  • La fièvre porcine dite Rouget de Porc vide les porcheries de Kigali et de la Province de l’Est #rwanda #RwOT

    Les officiels indiquent que cette épidémie est dépistée essentiellement dans les districts de Rwamagana (Est) et dans les parties rurales de Kicukiro et Gasabo en Ville de Kigali. Cette épidémie dite Swine Erysipelas ou rouget de porc se manifeste par une forte température de l’animal, 41.1 à 42.8•C, une grande faiblesse, des taches rouges sur sa peau, une respiration saccadée, difficultés de marcher et gonflement des articulations.
    Les éleveurs de porcs de ces districts connaissent des pertes énormes. Un porc atteint de cette maladie contamine les autres.

    ” RAB invite les éleveurs de porcs à signaler dans les meilleurs délais de tels cas aux autorités agricoles des districts pour une intervention rapide consistant à isoler les porcs atteints et à désinfecter la porcherie pour tuer la bactérie Erysipelothrix Rhusiopathiae qui est le vecteur de cette épidémie “, a indiqué Dr Patrick Karangwa, DG de RAB qui encourage les éleveurs de porcs à contracter une assurance pour leur bétail auprès des assureurs du pays.

    Les Statistiques de RAB montrent que le Rwanda a 1.38 millions de porcs, que chaque année, 23.000 tonnes de viande de porcs sont produites. Les autorités agricoles du pays se donnent l’objectif de voir cette production monter jusqu’à 67.076 tonnes pour 2022.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/La-fievre-porcine-dite-Rouget-de-Porc-vide-les-porcheries-de-Kigali-et-de-la.html

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 5, nta wakize mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya batanu babonetse mu bipimo 2,859, bakaba barimo ababonetse bane babonetse mu Mujyi wa Kigali, n’undi umwe wabonetse muri Rubavu.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,213 muri bo abamaze gukira ni 4,953 naho abakivurwa ni 225.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-5-nta-wakize-mushya

  • Cinq morts dans un effondrement d’une mine à Muhanga #rwanda #RwOT

    On déplore essentiellement le cas d’une mère portant son nourrisson de quatre mois sur son dos.
    ” Toutes ces personnes s’adonnaient à une exploitation illégale de cette mine “, a confié à Umuseke, le Secrétaire exécutif ad interim de Secteur Muhanga, M. Jean Claude Byicaza. Il a dit que les corps sans vie ont été exhumés de cette mine pour être transportés à l’Hôpital de Kabgayi en attendant une inhumation décente.

    Il est rapporté que les habitants de cette contrée sont très actifs dans l’exploitation de Coltan de la région. Des tels accidents surviennent de temps à autre. Le tout dernier est survenu en 2016 dans le même village, emportant 8 mineurs qui s’adonnait illégalement à cette activité.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Cinq-morts-dans-un-effondrement-d-une-mine-a-Muhanga.html

  • Nyuma y’amezi 3 arushinze, mushiki wa Diamond yatandukanye n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Esma Khan, akaba mushiki w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Paltnumz yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Yahya Msizwa nyuma y’amezi 3 barushinze.

    Ibi Esma yabitangaje ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yaganiraga n’abamukurikira kuri Instagram, yabajijwe niba akibana n’umugabo we asubiza ko batakiri kumwe batandukanye.

    Umwe mu bamukurikira yaramubajije ati'numvishe ko mwatandukanye?', aramusubiza ati'yego', undi aramubaza ngo 'uracyabana na Msizwa?', ati'oya ndi njyenyine.'

    Uyu mugore akaba yaratandukanye na Yahya Msizwa nyuma y’amezi agera kuri 3 bashakanye cyane ko ubukwe bwabo bwabaye ku wa 30 Nyakanga 2020.

    Uyu mugore kandi yatangaje ko akivugana n’uwahoze ari umugabo we babyaranye umwana witwa Taraji ndetse ko atahamya ko badashobora kuzabyarana undi mwaka kuko byose ari Imana ibigena.

    Esma yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-amezi-3-arushinze-mushiki-wa-diamond-yatandukanye-n-umugabo-we

  • Safi Madiba yanduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi kuri ubu uri kubarizwa muri Canada yatangaje kuri uyu wa Gatandatu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ko yanduye Coronavirus.

    Iki gihugu cya Canada Safi Madiba amaze igihe abarizwamo ni kimwe mu bihugu byibasiwe n’icyorezo cya COVID-19 nk’uko imibare ibigaragaza hamaze kwandura abantu 255, 809, abapfuye ni 10,436 naho abakirwaye ni 34,136.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Safi-Madiba-yanduye-Coronavirus

  • Itangazamakuru rirashimirwa uruhare ryagize mu kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2020, mu rwego rwo kwizihiza umunsi Nyafurika w’itangazamakuru, ikiganiro cyitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru.

    Ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, Leta yashyizeho ingamba zo kurinda abantu icyo cyorezo zirimo na ‘guma mu rugo’, icyakora abanyamakuru bo bari muri zimwe mu nzego zemererwaga kugenda, bagatara amakuru bakanayatangaza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RGB, Kalisa Edouard, avuga ko itangazamakuru muri icyo gihe ryakoze akazi gakomeye kandi katanze umusaruro ari yo mpamvu arishimira.

    Agira ati “Mu gihe nka kiriya ikintu cya mbere ni ukugeza ku baturage amakuru yigisha uko icyorezo giteye, uko cyandura n’uko cyakwirindwa, aho habaye ubufatanye bwa Leta n’itangazamakuru nkaba ndishimira cyane. Nubwo hari abavuga ko habayemo ibihuha, ugereranyije ibihuha n’inkuru nzima zigisha abaturage, usanga itangazamakuru ryarakoze akazi gakomeye cyane”.

    Ati “Leta icyo yakoze yashyizeho ingamba zo kwirinda ikazimenyekanisha noneho itangazamakuru rikarushaho kuzigeza ku baturage. Ubwo bufatanye rero bwatanze umusaruro ukomeye kuko hari nk’abaturage bavugaga ngo iyi ndwara ni iy’abanyamujyi ntiyatugeraho, ariko uko amakuru yakomezaga gutangwa, abaturage barushijeho kumenya ubukana bw’iki cyorezo n’uko cyirindwa”.

    Icyakora nubwo itangazamakuru rishimirwa, bamwe mu banyamakuru bo bavuga ko amakuru bayataraga mu buryo bugoye kuko bahuraga n’inzitizi zinyuranye, nk’uko byagarutsweho na Mutesi Scovia wari witabiriye icyo kiganiro.

    Ati “Hari ibinyamakuru byinshi byari bitarakomera ariko kandi ababikorera bagasabwa gusohoka ngo batare amakuru bageza ku baturage, yari inzitizi ikomeye kubera amikoro make mu gihe abaturage bo babaga bategereje amakuru batitaye k’uko aboneka. Gusa nubwo twahuye n’ibibazo bitandukanye, akazi karakozwe n’ubu karakomeje”.

    Umuyobozi w’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, yemeza ko itangazamakuru ryagize akamaro kanini mu gihe cya Covid-19 kuko ryarwanyije ibihuha.

    Ati “Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ni bwo nabonye ko abanyamakuru bo mu Rwanda bashoboye, ko buzuza inshingano yabo yo gutanga amakuru. Hari igihe cyageze igihuha kikihuta kurusha virusi ubwayo, aho mu cyaro bavugaga ko virusi ari iyo mu mujyi cyangwa ngo ari iy’abasaza n’abakecuru”.

    Ati “Icyo gihe abanyamakuru barahagurutse barwanya icyo gihuha batanga amakuru y’ukuri, ku buryo navuga ko umwe mu miti ya Covid-19 ari itangazamakuru. Kuko ryajijuye abantu kubera amakuru ryabahaga, nubwo hari abagiye bahura n’ingorane muri ako kazi aho hari abafatwaga na polisi, abararaga mu kazi n’ibindi, ariko ndabashimira ndetse n’inzego za Leta kuko zageze aho ziratwumva”.

    Kuri ubu ngo itangazamakuru ryo mu Rwanda muri rusange rihagaze neza, riruzuza inshingano zaryo nubwo hataburamo udutotsi kuko kera ngo ari nk’aho ntaryabagaho, nk’uko bivugwa na Cleophas Barore, Umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

    Ati “Nubwo hari utubazo tunyuranye mu bitangazamakuru, ubu hari intambwe yagiye iterwa. Nkunda kuvuga ko hari igihe iki gihugu cyigeze kubaho kitagira ishuri ry’itangazamakuru, ariko uyu munsi muri kaminuza y’u Rwanda hari ishami ry’itangazamakuru rimaze gusohora abanyamakuru bari mu itangazamakuru n’ahandi, iyo ni intambwe ikomeye”.

    Yongeraho ko uretse na kaminuza y’u Rwanda n’abikorera bashoye imari muri za kaminuza bashyiramo ishami ry’itangazamakuru, Covid-19 rero ngo ikaba yaraje abanyamakuru barabaye benshi ari yo mpamvu uruhare rwabo rwabaye ingirakamaro.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/itangazamakuru-rirashimirwa-uruhare-ryagize-mu-kurwanya-covid-19

  • Menya ingano y’umutungo wa za miliyari ubarirwa umuherwe Kabuga Felicien n’uko yawubonye #rwanda #RwOT

    Inyandiko dukesha ikinyamakuru The Cinema Holic ivuga ko umutungo ubarirwa Kabuga Felicien kugeza mu mpera za 2020, ungana n’amadolari ya Amerika miliyoni 50, ni ukuvuga hafi miliyari 50 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, kandi uyu mutungo ukaba utabariyemo imitungo yasize mu Rwanda ubwo yahungaga kuko yagiye igurishwa n’ikigo gishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo.

    REBA VIDEO IGARAGAZA INZU YARI YARUBATSE IWABO I BYUMVA CYERA HANO :

    Iki kinyamakuru kivuga ko hari inyandiko z’imyirondoro ya Kabuga zigaragaza ko mu mitungo afite harimo amazu menshi akodeshwa mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Kenya aho yamaze imyaka myinshi yihishe. Muri ayo mazu harimo iy’agatangaza iri mu mujyi wa Nairobi mu gace kitwa Kilimani. Bivugwa kandi ko mu bihugu afitemo agatubutse harimo u Bufaransa n’Ubusuwisi.

    Tugarutse mu myaka yo hambere, ubukire bwa Kabuga n’uko yabukoresheje nibyo byatumye ubu yitwa 'umuterankunga wa Jenoside', Kabuga yari umucuruzi ukomeye wabanaga bya hafi n’umuryango wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda, ndetse yari bamwana we kuko yari yarashyingiye kwa Habyarimana.

    Yagize uruhare mu ishingwa rya komite y’agateganyo y’ikigega cy’umutekano w’igihugu ('Comité Provisoire du Fonds de Défense Nationale — FDN'), ayibera umuyobozi, ndetse anaba umuyobozi wa komite nyobozi ya radiyo/televiziyo RTLM.

    RTLM yahamagariraga abahutu kwica abatutsi. Urutonde rw’abanyamigabane b’ibanze b’iyi radiyo, rwariho abantu 1136, aho umugabane utagombaga kujya munsi y’amafaranga ibihumbi bitanu. Kabuga ni umwe mu banyamigabane b’iyi radiyo batanze amafaranga menshi mu ishingwa ryayo.

    Mu bikorwa bindi bikomeye Kabuga yamenyekanyemo cyane harimo icyo kugura toni 581 z’imihoro yakoreshejwe muri Jenoside.

    Muri Gashyantare 1994, umukozi wa sosiyete CHILLINGTON yemeje ko isosiyete yabo yari imaze kugurisha u Rwanda mu mezi make, imihoro myinshi iruta kure ubwinshi iyo bari baratumije mu mwaka wose wa 1993.

    Impapuro zisaba impushya zo kuzana ibintu mu gihugu zasuzumwe na 'Human Rights Watch’ hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994, zigaragaza ko toni 581 z’imihoro zinjijwe mu Rwanda.

    Iyo mihoro yatumijwe yose hamwe ku giciro cya miriyoni 95 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe n’umunyemari Kabuga abinyujije muri Kompanyi ye yitwaga ETS.

    Ese amafaranga Kabuga yari afite yayakuye he ?

    Ikinyamakuru UKWEZI cyageze mu gace kavukamo Kabuga ndetse kubw’amahirwe tuza kuhasanga bamwe mu bo mu muryango we barimo Katabarwa Martin uvuga ko ari umuvandimwe wa hafi wa Kabuga cyane ko bahuje Sekuru.

    REBA IKIGANIRO NA MUKURU WA KABUGA CYOSE HANO :

    Mu kiganiro twagiranye na Katabarwa yatuviriye imuzi ibijyanye n’uko Kabuga yatangiye ibikorwa by’iterambere kugeza ubwo yaje kuba umuherwe uhambaye.

    Yagize ati 'Kabuga yakuze ari umwana kimwe n’abandi, yaje kuba umuhinzi n’utundi tuntu tw’ubucuruzi ariko mu Rwanda haza kuza ikintu cyo gukora forode abantu bakuraga mu Rwanda bajyana muri Uganda.'

    Yakomeje agira ati : 'Kabuga we yabanje kujya afata impu z’inka akazijyana I Kabare muri Uganda agakuramo amafaranga, bukeye haza kuza ikindi kintu cyo kugurisha ikawa, ubwo akajya za Kiramuruzi ajyanye igare kuzana ikawa, ubwo akazijyana muri Uganda.'

    Uyu musaza Katabarwa uvuga ko afite imyaka isaga 90, ahamya ko yabyirutse imbere ya Kabuga, ariko ngo yamubonagamo umuntu ufite umutima wo gushakisha no gushabika cyane ko atigeze yicara adafite ibintu acuruza.

    Katabarwa avuga ko Kabuga iyo aza kuba yarize yari kuba umuherwe cyane ko abantu babashaga gukora izo forode baranageze mu ishuri babashaga kujyana ibyo bintu mu bindi bihugu by’amahanga.

    Ati 'Ntabwo yize, yewe no kumenya gusoma no kwandika amaze kugera I Kigali, yaje gushyiraho umuntu wamwandikiraga akanamusomera ubundi akajya amwigisha gusoma no kwandika.'

    Muri rusange uyu Katabarwa avuga ko Kabuga yacuruje imiti y’inka, impu, ikawa ndetse n’imyenda ya caguwa.

    Ati 'Caguwa imaze kuboneka, Kabuga yahise atangira kuyicuruza cyane, akajya akorera hariya iwabo.'

    REBA IKIGANIRO NA MUKURU WA KABUGA CYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Menya-ingano-y-umutungo-wa-za-miliyari-ubarirwa-umuherwe-Kabuga-Felicien-n-uko-yawubonye

  • Umuganga wa Donald Trump yahishuye uburwayi bwe n’ibanga riri mu musatsi we #rwanda #RwOT

    Harold Bornstein usanzwe ari umuganga wihariye wa Donald Trump ndetse umaze igihe kirekire akora aka kazi, yahishuriye ikinyamakuru The New York Times ko uyu musaza afite uburwayi bufitanye isano n’umusemburo w’imyanya myibarukiro y’umugabo (prostate), kandi ko ubu burwayi bushobora gutuma umugabo atamera umusatsi.

    JPEG - 37.7 ko

    Muganga Bornstein kandi yabwiye The New York Times ko Donald Trump afata umuti utuma amaraso ye agenda ku muvuduko usanzwe, akaba anafata umuti ubusanzwe ugenewe abana b’impinja (Baby aspirin) buri munsi kugirango agabanye ibyago byo kuba yakwibasirwa n’uburwayi bw’umutima. Ibi byose, uyu muganga yagiye abigaragaza mu bihe byashize, mu mabaruwa abiri arimo iyo yanditse mu kwezi k’Ukuboza 2015 n’indi yo muri Nzeri 2016. Gusa byashyizwe ahagaragara nyuma y’icyo gihe.

    JPEG - 62.5 ko

    Dr Harold Bornstein umaze igihe kirekire ari umuganga wihariye wa Donald Trump

    Uwari umuvugizi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze kugira icyo avuga ku byavuzwe na Dr Harold Bornstein, ndetse ikinyamakuru Daily Mail cyamwandikiye kimubaza niba uyu muganga yarakomeje kuba umuganga wa Donald Trump, ariko ntacyo yigeze asubiza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/Umuganga-wa-Donald-Trump-yahishuye-uburwayi-bwe-n-ibanga-rikomeye-riri-mu-musatsi-we