Category: Uncategorized

  • Tanzania: Uwari mw' ishyaka ritavuga rumwe n' ubutegetsi yahungiye muri Kenya ahageze arafungwa #rwanda #RwOT

    Godbless Lema wahoze ari umudepite muri Tanzania mu ijoro ryo ku cyumweru yafungiwe i Nairobi muri Kenya nyuma y'uko yinjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Bwana Lema yafashwe ari mu modoka atwawe n'umunyamategeko we bari kwerekeza i Nairobi. Yari kumwe n'umugore we n'abana.

    Muri Tanzania hari ibikorwa bimwe byo kwibasira abatavuga rumwe n'ubutegetsi nyuma y'amatora Perezida John Magufuli yatsinze ku bwiganze.

    Ikinyamakuru the Standard kivuga ko polisi ya Kenya yafashe aba bantu bageze mu mujyi uri ku ntera ya 45Km uvuye ku mupaka wa Tanzania binjiye muri Kenya.

    Hari amakuru avuga ko uyu mugabo wari umudepite mu nteko ya Tanzania yanze guha urwandiko rwe rw'inzira (passport) abakozi bo ku mupaka ba Tanzania.

    Umunyamategeko we, George Luchiri Wajackoyah, yasubiwemo n'iki kinyamakuru avuga ko yari ajyanye uyu munyapolitiki ku biro bya UNHCR i Nairobi.

    Iki kinyamakuru gisubiramo kandi amagambo ya Bwana Lema avuga ko yazanye n'abana be batatu n'umugore we. Akaba ari 'gusaba ubuhungiro'.

    Bwana Lema yari mu bakuru b'ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n'ubutegetsi bafunzwe bakarekurwa mu cyumweru gishize, bashinjwaga gutegura imyigaragambyo yo gusaba ko amatora asubirwamo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/09/tanzania-uwari-mw-ishyaka-ritavuga-rumwe-n-ubutegetsi-yahungiye-muri-kenya-ahageze-arafungwa/

  • Samuel Eto’o yarokotse impanuka ikomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Samuel Eto
    Samuel Eto’o yakoze impanuka Imana ikinga akaboko

    Biravugwa ko Samuel Eto’o yakoze impanuka ari mu muhanda wa Nkongsamba ubwo yagongwaga n’imodoka nini yahungaga abashinzwe umutekano.

    Umwe mu banyamakuru b’inshuti ya Samuel Eto’o Martin Camus yavuze ko Samuel Eto’o usibye kuba yahungabanye ariko ngo ameze neza, abaganga bari kumwitaho.

    Samuel Eto’o biravugwa ko yakoze impanuka avuye mu birori no mu bukwe bwo mu muryango we.

    Samuel Eto’o Fils yamenyekanye mu ikipe ya Mallorca aza kuba umukinnyi w’igihangange ubwo yakinaga mu ikipe ya FC Barcelone, yatwaye ibikombe byinshi cyane cyane by’umukinnyi witwaye neza ku mugabane wa Afurika.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/Samuel-Eto-o-yarokotse-impanuka-ikomeye

  • Rubavu: Hashyizweho uburyo bushya bufasha abacuruzi bambukiranya umupaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruzi bo mu Rwanda n
    Abacuruzi bo mu Rwanda n’ab’i Goma memeranyijwe uburyo bazajya bakora ubucuruzi

    Ni amabwiriza avuga ko Abanyarwanda bakorera mu makoperative kandi hakambuka ubahagarariye aho kugenda ari benshi, bajya gucuruza ku giti cyabo nk’uko byari bisanzwe icyorezo cya COVID-19 kitaragera mu Rwanda.

    Mu nama yahuye Abanyarwanda n’Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bumvikanye uburyo bazajya bakorera ku mupaka birinda Covid-19 kandi birinda no guhura n’ibihombo byatuma basubira mu rugo nyuma y’amezi umunani badakora.

    Babonampoze Moussa, ni umuyobozi wa Koperative KOTIHEZA ijyana ibicuruzwa by’ibiribwa mu mujyi wa Goma ndetse akaba ariko ukuriye ihuriro ry’amakoperative yohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma.

    Avuga ko guhura kw’abacuruzi bambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi hari ibyo bumvikanyeho, kandi bizakemura ibibazo by’imyitwarire mu mupaka ndetse bikabafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Agira ati “Twahuye n’abacuruzi b’i Goma tuganira ku mikorere, twemeranya kuzajya twohererezanya ibicuruzwa nk’uko Abanyekongo babikeneye batubwira tukabibashyira, natwe ibyo dukeneye tukabibasaba bigatuma tugabanya urujya n’uruza mu kwirinda icyorezo cya Covid-19”.

    Babonampoze avuga ko baganiriye ku bituma ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukomeza kandi hatabaye ingendo nyinshi, ibi bikazagera ku bakora n’akazi ko gucuruza ku ibase cyangwa agatebo.

    Ati “Abari mu nama bifuje ko hatorwa abantu 500 bajya bambuka umupaka harimo 250 bavuye i Goma hamwe na 250 bavuye mu Rwanda, icyakora nk’u Rwanda, icyo dushyize imbere ni ukohereza ibicuruzwa byinshi kurusha uko twohereza abantu benshi”.

    Babonampoze avuga ko ubusanzwe biyemeje kuzajya bohereza imodoka cyangwa igare ry’abafite ubumuga byikoreye ibicuruzwa bigaherekezwa n’umucuruzi umwe, naho ku bacuruza ku gataro ngo bagomba kwishyira mu matsinda.

    Ati “Kugira ngo bidatera akajagari, abacuruza ku gataro basabwa kwihuriza mu matsinda, hanyuma itsinda rigomba gucuruza tukaryandika. Iryo tsinda rigashyira ibicuruzwa mu igare cyangwa iriya moto itwara byinshi bigaherekezwa n’umuntu umwe akabicuruza yarangiza akazanira abandi amafaranga”.

    Ni uburyo bushobora kugera kuri benshi bukozwe neza kandi bugatuma benshi bari barakennye bongera kugira icyo binjiza mu miryango yabo.

    Inama yahuje Abanyarwanda n’Abanyekongo yabereye mu mupaka mu butaka butagira nyirabwo. Icyanyuze abacuruzi ni uko bagiye gusubukura ibikorwa byari byarahagaze, ariko bakagira amakenga mu kubahirizwa kuko bibayemo amakosa byatuma ubwandu bw’icyorezo bwiyongera amahirwe bahawe agakurwaho.

    Abacuruzi b’Abanyarwanda bavuga ko bishimiye kongera kohereza ibicuruzwa i Goma babyiherekejere, kuko ibyajyanwaga n’Abanyekongo bamburwaga cyangwa bagahombywa ku maherere.

    Babonampoze avuga ko ubucuruzi nibutangira uzaba umwanya mwiza wo kwishyuza abari barabambuye, naho ibirebana n’Abanyekongo baje gutura mu Rwanda bakajya bajyana ibicuruzwa i Goma ngo ntibazongera kubikora.

    Agira ati “Ntibazongera kuko ubu ibintu bigiye gukorerwa mu makoperative, wenda bakora ubwikorezi ariko ntibazongera kuduhombya”.

    Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, mu kwezi kwa Nzeri 2020 babwiye Kigali Today ko bahombejwe n’Abanyekongo amafaranga abarirwa muri miliyoni 100, bitewe no kuzanira Abanyarwanda ibicuruzwa bitasoze, ba nyirwabyo bagacibwa amande n’ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda kandi kizi neza ko batambutse, ibi bikiyongeraho ko Abanyarwanda basabaga Abanyekongo kubazanira ibicuruzwa aho kubizana uko babisabwe bagashyiramo n’ibicuruzwa bitasabwe, na bwo ababitumije bagacibwa amande.

    Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ni wo uzajya ukoreshwa mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ndetse abanyura kuri uyu mupaka bapimwa icyorezo cya COVID-19 bagahabwa igisubizo mu minota 30 ku buntu.

    Ibipimo bizajya bikorwa mu minsi 14, mu gihe abanyura ku mupaka munini hakoreshwa ibipimo byishyurwa biboneka mu masaha 24.

    Umupaka uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi uri mu mipaka ikoreshwa cyane ku Mugabane wa Afurika, aho mbere ya COVID -19 wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 50 ku munsi.

    Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 wafungwa kubera icyorezo cya COVID-19, ubu ni bwo wongeye gufungurwa na bwo ukoreshwa n’abantu bakeya batagera no ku gihumbi ku munsi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/rubavu-hashyizweho-uburyo-bushya-bufasha-abacuruzi-bambukiranya-umupaka

  • Nice Ndatabaye yasubiyemo ‘Umbereye Maso’ ayikorana n’abaririmbyi batandukanye -VIDEO #rwanda #RwOT

    Ni imwe mu ndirimbo za Gospel zikunzwe byo ku rwego rwo hejuru dore ko magingo aya imaze kurebwa inshuro hafi miliyoni eshanu kuri Youtube. Nyiri iyi ndirimbo, Nice Ndatabaye yamaze kuyisubiramo.

    Nice Ndatabaye umuhanzi nyarwanda uba muri Canada, ari mu bahanzi bari ba Gospel bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda abicyesha indirimbo ‘Umbereye maso’ yakoranye na Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ‘Biratungana’, ‘Buri munsi’, n’izindi.

    Kuri ubu indirimbo ‘Umbereye maso’ mu myaka ibiri n’amezi 4 imaze kuri Youtube kuri shene yitwa Byishimo live, imaze kurebwa inshuro 4,596,305. Imaze gutangwaho ibitekerezo bigera kuri 504. Abantu ibihumbi 9 nibo bagaragaje ko bishimiye cyane iyi ndirimbo.

    Nice Ndatabaye hamwe n’umuryango we babana muri Canada, barashima Imana ko ibabereye masowe

    Tariki 08/12/2019 Nice Ndatabaye yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cyahembuye imitima ya benshi. Ajya gutegura iki gitaramo, yatekereje izina yacyita, mu mutwe hahita hazamo kucyitirira indirimbo ‘Umbereye maso’ yatumye izina rye rimenyekana, ni ko kucyita ‘Umbereye maso live concert’.

    Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel. Muri iki gitaramo, ni bwo yasubiyemo iyi ndirimbo ye, ayikorana n’abaririmbyi b’abahanga cyane bari baje kumushyigikira. Kuri ubu rero amashusho y’iyi ndirimbo baririmbanye icyo gihe yamaze kugera hanze.

    Nice Ndatabaye mu gitaramo cya mbere yakoreye mu Rwanda

    Abahanzi bagaragara muri iyi ndirimbo ‘Umbereye maso’ yasubiwemo ikanyuzwa kuri shene ya Youtube ya Nice Ndatabaye, ni Serge Iyamuremye, Daniella Rugarama, Gaby Kamanzi, Chance Mbanza, Prosper Nkomezi, Jado sinza, Muhoza Janvier na Nice Ndatabaye. Baririmbye iyi ndirimbo ubwo amatara yose y’ihema ryabereyemo iki gitaramo yari yazimijwe, abantu bose bakaba bari bacanye amatara ya telefone zabo.

    Nkuko tubikesha InyaRwanda.com Nice Ndatabaye impamvu yasubiyemo iyi ndirimbo ikubiye muri aya amagambo ati “Impanvu nahisemo gusubiramo iyi ndirimbo 'Umbereye maso' ni indirimbo abantu benshi bakunze dore ko ari nayo nitiriye igitaramo yafatiwemo amajwi n’amashusho mu buryo buri Live.”

    Ndatabaye yavuze ko icyamuteye kuyiririmbana n’abaririmbyi twavuze haruguru, ari uko bose ari inshuti ze ukongeraho no kuba yaranejejwe bikomeye no kubabona mu gitaramo cye cya mbere yakoreye i Kigali. Ati “Impanvu yanteye kuyikorana n’abaramyi bagenzi banjye byatewe n’impanvu nyinshi ariko navugamo ebyiri”.

    Gaby Kamanzi ni umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo ya Nice Ndatabaye

    Nice Ndatabaye yakomeje ati: “Icya mbere ni uko buri umwe wese muri bo ari inshuti yanjye mu buzima busanzwe turashyikirana, tugirana inama, turasabana, rero ni inshuti zanjye cyane. Impanvu ya kabairi ni uko byanejeje kubabona aba bene Data bitanze bakaza kudushyigikira byaratunejeje cyane.

    Ndetse si bo bonyine baje harimo n’abandi bene Data bamwe ntibuka amazina ariko ndanashimira abayobozi bacu bo muri All Gospel Today itsinda ry’abaramyi duhuriramo barimo umuyobozi 'Gedeon' ndetse n’abandi benshi biganjemo abashumba n’abaririmbyi”.

    Ndatabaye arashimira byimazeyo abamushyigikiye mu gitaramo yakoreye i Kigali

    Nice Ndatabaye yasoje agira ati “Muri rusange ndashimira Pastor Olivier, Bishop Dr Fidèle Masengo na Madamu, umuramyi Ada Bisabo Claudine etc…. n’abandi mwese bahabonetse turabashimira. By’umwihariko abo twaririmbanye ndabashimira cyane n’abaje kudushyigikira, abaramyi ku giti cyabo ndetse n’ama Ministere”.

    Ku bijyanye na gahunda z’umuziki afite mu minsi iri imbere, Ndatabaye yagize ati “Project ziri imbere hari indirimbo nyinshi ndimo gutegura ziri muri studio zirabageraho vuba cyane, ikindi hasigaye indirimbo imwe mu zo nakoreye i Kigali muri Serena Hotel nayo iri gutuganywa nirangira nzayibagezaho. Hanyuma ibindi bikorwa tuzagenda tubibamenyesha ibitaramo n’izindi gahunda uko iminsi igenda yegereza y’ibyo bikorwa”.

    REBA HANO ‘UMBEREYE MASO’ YA NICE NDATABAYE FT ALL STARS

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nice-Ndatabaye-yasubiyemo-Umbereye-Maso-ayikorana-n-abaririmbyi-batandukanye.html

  • Prosecution seeks 8-year sentence for former PM Habumuremyi #rwanda #RwOT

    The former PM and his co- accused, Charles Sebushyana this Friday appeared before the Nyarugenge intermediate court, to face two charges which they committed as officials of the Christian University of Rwanda; offering and signing on bouncing cheques which were handed to different business partners, suppliers and breach of trust in not paying back loaned money which led to some of the victims incurring financial losses in their businesses.

    Persons affected in this case filed a lawsuit seeking compensation for the damages caused by Jean Bosco Ngabonziza who supplied computers (in a Rwf7.5million tender) to the university and was asked to pay a guarantee of Rwf10million.

    Court heard again from prosecution that the supplier was not paid this amount even after supplying the good as agreed in the contract and the supplier was forced to look for more money to cover his financial tracks. Court also heard that PM Habumuremyi on personal level sought a personal loan of Rwf38million from one Charles Nkurunziza but refused to refund the money till to date.

    Prosecution argued that the duo signed bouncing cheques to its debtors and used their person (as the President and DAF of the Christian University of Rwanda) which is criminal penal code on financial payments.

    It is against this background that the prosecution sought their respective sentences requesting for former PM Habumuremyi a five year jail sentence and Rwf892million compensation for the count of offering and signing on bouncing cheques.

    They also requested an addition three year jail term and Rwf1million for the alleged crime of betraying the trust of his debtors, of which prosecution asked court to find the intent in these actions; moreover, prosecution sought the confiscation of PM Habumuremyi’s house located in Gacuriro, Kinyinya sector Gasabo district.

    Prosecution informed court that 'this property has since the start of the trial been transferred in the names of Clement Uwajeneza with him they signed a transfer agreement but we want this property to be added to sources of the compensation requested.'

    However Habumuremyi and his two defense lawyers told court that the defendant’s bank accounts have been freezed and property confiscated which is a setback in maintaining his family thus asked court to liberate the property involved.

    On compensation, Habumuremyi said that he is innocent and there is no basis of being slapped with this punishment arguing that the cheques he offered were done in the name of the university and each of the debtors was supposed to be paid in portions.

    'We have agreements with the persons whom we gave cheques. The payment arrangements were instead breached in the course of paying off some of them,' Habumuremyi said.

    He asked court to release him on this basis and on grounds that he was suffering from heart, stomach and eye problems which he said were putting his life in danger.

    On the same grounds, however his lawyers presented a different argument seeking Habumuremyi’s release saying that his case should be tried by a commercial court since it involves compensation of which a civil court doesn’t have competence.

    His lawyer Jean Pierre Kayitare said that legally Habumuremyi offered the cheques as a guarantee for payments which were to be made and there was no law broken considering the law provision of payment using immovable property as an option of settling a payment.

    However, prosecution said that in under such a context the parties would have sought a government registrar’s signature to legalize the said cheque payments as guarantees — which is only validated by the Rwanda Development Board.

    Responding to this, Habumuremyi said there was no need to validate the arrangements and when the cheque holders complained over the unbanked cheques, he sought bank help to have him sign replacing cheque of which his accusers agreed to.

    For Charles Sebushyana, the Prosecution asked a four year sentence and a compensation fine of Rwf87.5million on the alleged crime of endorsing as a signatory to the said cheques.

    In his defense Sebushyana said that he was no longer an employee of the university and when he signed on the cheques, it was because the university sought his help as they had no DAF at the time to do the same.

    Business partners in the Habumuremyi and Sebushyana case sought court to order the duo for compensation.

    Victor Semuhoza, lawyer for Jean Bosco Ngabonziza asked court that Habumuremyi refunds Rwf17.5million to his client, over Rwf6million as compensationand lawyer fees plus interest on a bank loan taken to cover the delayed payment.

    Semhoza also asked that one of the accused who is deemed to be able to pay immediately should be given the first task or alternative payment of this money collectively.

    Emmanuel Uyisabye who represented Charles Nkurunziza for Rwf38million given to Habumuremyi said he wants the money refunded and over Rwf19million in compensation, value for money, lawyer fees, and case follow up among others.Court will on November 27, 2020 reconvene to take a decision on the above case.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/prosecution-seeks-8-year-sentence-for-former-pm-habumuremyi

  • Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena #rwanda #RwOT

    Mexance Irakunda ni umusore w'Umunyarwanda ukiri muto,wavukiye mu mujyi wa Kigali afite imyaka makumyabiri n'ibiri y'amavuko akaba yaratangiye umuziki akiri muto ariko ari umucuranzi wa guitar.
    Irakunda Mexance ,ubusanzwe ni umucuranzi wa guitar wamenyekanye mu gucurangira benshi mu bahanzi ba gakondo.

    Uyu musore rero yamaze gushyira hanze indirimbo ye Yise Niyibigena,igamije gukangurira abantu muri rusange ko abantu bakura,babaho mu buryo bwinshi ariko bose nta mahitamo yabo aba arimo,byose aba ari Imana Ibigena. Ikinyamakuru Rushyashya News iganira nuyu musore yatubwiyeko iyi ari mwe mu ndirimbo zari mu nzozi ze agira ati ' Mu buhanzi bwanjye numvaga nshaka gukora indirimbo igakora ku mutima ya benshi,ndetse ikanabasigira ubutumwa,navuga ko nabigezeho.

    Mexance akomeza avuga ko afite indi mishinga myinshi y'indirimbo ateganya gukora kandi zigamije kubaka no gukomeza kwigisha umuryango Nyarwanda n'isi muri rusange. Mexance asoza asaba Abanyarwanda muri rusange gushyigikira umuziki wee! Ukunze indirimbo ye akayigeza ku wundi kugeza igeze kuri benshi. Irakunda Mexance afite inzozi zo kuba umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda kandi bafite umuziki w'umwimerere,aho avuga ko kuba azi gucuranga gitari neza bigiye kumufasha gukora umuziki w'umwimerere akazagera ku nzozi ze zo kuba icyitegererezo mu muziki Nyarwanda,Mexance ati ' Nzakora kugeza igihe mbaye icyitegererezo ku bazaba barimo baza mu muziki icyo gihe'.

    Iyi ndirimbo mu buryo bwa amajwi yatunganyijwe na Meira Pro muri Studio ya Umushanana Records yunganirwa na Boris Pro hakaba hagaragaramo amashusho yafatiwe muri Clinic St Samuella izwiho kuvura cyane indwara z'imitsi iganisha mu bwonko.

    Hanyuma mu buryo bw'amashusho yakozwe na Mutuzo Otto Shamamba umwe mu batunganya amashusho bari gutanga icyizere mu iterambere ry'ikorwa ry'amashusho mu Rwanda,uyu Otto Shamamba niwe wakoze amashusho ya bimwe mu bihangano bya Clarisse Karasira birimo Indirimbo yitwa Urungano,ndetse na Urumbabaje Gakondo.
    Reba Niyibigena ya Mexance hano.

    The post Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-irakunda-mexance-yashyize-hanze-indirimbo-yise-niyibigena/

  • Muhanga: Polisi irasaba abanyonzi kwitwararika ku mutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyonzi bavuga ko gukorera mu makoperative bizahindura imyitwarire iranga bamwe muri bo
    Abanyonzi bavuga ko gukorera mu makoperative bizahindura imyitwarire iranga bamwe muri bo

    Polisi ishinja abanyonzi kuba ba nyirabayazana kuri zimwe mu mpanuka zikunze kugaragara mu Mujyi wa Muhanga, no ku muhanda munini Kigali-Muhanga.

    Mu mezi abiri ashize, umunyonzi umwe yarapfuye azize impanuka mu Mujyi wa Muhanga, mu mpanuka 10 zabaye muri ayo mezi, zakomerekeje ku buryo bukomeye abantu batatu abandi barindwi bakomereka ku buryo bworoheje, impanuka umunani ku icumi zabaye muri ayo mezi kandi zatewe n’amagare.

    Nyuma y’uko abanyonzi bakomorewe gusubukura imirimo nyuma y’igihe badakora kubera icyorezo cya COVID-19, inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga zigaragaza ko hari bamwe muri bo badakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cyangwa ngo bakirinde n’abo batwaye.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga CIP Vedaste Ruzigana, avuga ko hari igihe abanyonzi baba badafite imiti isukura intoki ihabwa abagenzi, cyangwa ugasanga abanyonzi na bo harimo abafite umwanda.

    CIP Ruzigana avuga ko ku birenze ibyo, abanyonzi batubahiriza neza amabwiriza mu gukoresha umuhanda aho usanga bateza impanuka kubera kugenda nabi mu muhanda, ibyo ngo bikaba bitazakomeza kwihanganirwa.

    Agira ati “Usanga bamwe muri mwe mugenda mutareba inzira mwerekezamo, nta kureba ko abagenzi bambuka ngo mwubahirize amabara y’umweru y’inzira z’abagenzi, ahubwo mucurika umutwe mu mahembe mukiruka nta kumenya ko hari n’abandi bakoresha umuhanda. Ntabwo tuzakomeza kurebera mukoresha impanuka abandi”.

    Hari kandi ikibazo cy’abanyonzi bagenda bafashe ku mamodoka bigateza impanuka za hato na hato, ibyo na byo ngo ntibizihanganirwa, kuko usanga imodoka yo iba idafite gahunda yo kubangikana n’igare.

    Agira ati “Iyo ufashe ku modoka izamuka igera ahatambika ntubashe gukomeza kugenzura umuvuduko wayo kuko ntabwo iba ikigenda gahoro, benshi ni ho mugwa ugasanga hari n’abahapfiriye. Ibyo ni ukudaha agaciro umwuga wanyu kandi ubatunze”.

    Hari kandi abanyonzi batwara magendu cyangwa bagatwara abajura n’ibintu byibwe, ibyo na byo Polisi ikaba yavuze ko bigira uruhare mu guhungabanya umutekano kuko ubu hari amagare atatu afunze yafatanywe ibiyobyabwenge na magendu.

    CIP Ruzigana asaba abanyonzi kwitwararika mu kazi kabo
    CIP Ruzigana asaba abanyonzi kwitwararika mu kazi kabo

    Agira ati “Abanyonzi mutwara abajura bagiye kwiba ahantu n’ibikoresho byo gupfumura amazu mukabibatwaza, mugomba kujya mubanza kureba niba ibyo abantu babahaye ngo mutware bitahungabanya umutekano aho mukaba mwatanga amakuru, mukwiye kandi no kujya mutanga amakuru ahaba abajura kuko muba muturanye”.

    Bamwe mu banyonzi bavuga ko mu rwego rwo kurushaho kwitwararika mu kazi kabo, batangiye gushinga amakoperative no gushyiraho aho bakorera hazwi ku buryo bagenzura uko akazi kabo gakorwa.

    Bavuga kandi ko gushyiraho ibyapa bahagararaho no kwibumbira hamwe bizatuma bamenya abitwara nabi hagati yabo, maze bagatungira inzego z’umutekano agatoki.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muhanga-polisi-irasaba-abanyonzi-kwitwararika-ku-mutekano

  • Amavubi yerekeje Cap-Vert mu rugendo rw’amasaha umunani (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo abakinnyi 23 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi berekeje muri Cap-Vert, aho bagomba gukina umukino n’iki gihugu mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022.

    Muri uru rugendo, ikipe y’igihugu yahawe indege yihariye ya Rwandair igomba kubajyana ikazanabagarura, aho baza kunyura i Cotonou muri Benin mu rugendo ruza kumara amasaha ane, bakahva bakomeza i Praia muri Cap-Vert naho bagakoresha amamasaha ane.

    Mu rutondo Mashami Vincent yatangaje ku munsi w’ejo, 21 ni bo bahagarutse I Kigali, bakazahurira muri Cap-Vert na Mukunzi Yannick ukina muri Sweden, ndetse na Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi mu gihe Kevin Monnet-Paquet we atigeze yitabira ubutumire yahawe.

    Abakinnyi 23 b’Amavubi bitabajwe ku mukino wa Cap-Vert:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

    Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, u Bugereki).

    Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yerekeje-cap-vert-mu-rugendo-rw-amasaha-umunani-amafoto

  • Gasabo: Polisi yafashe abantu 100 muri hoteli barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Abaturage basaga100 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri  Hotel ya Landmark Suites yo mu karere ka GASABO,umurenge wa Kinyinya  barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID19 ndetse harimo n'abasinze ihita ifungwa, abafashwe bacibwa amande. 

    Aba baturage 103 baguwe gitumo na Polisi y'igihugu mu rukerera rwo kuri uyu wagatandatu ushyira ku cyumweru.

    Byari mu  masaha ari hagati ya saa sita z'ijoro na Saa kenda. Bafashwe banywa inzoga, babyina, banegeranye .

    Abafashwe bajyanwe kuri stade ya ULK,  bamwe bari basinze bavuga urutava mu kanwa ku buryo byari bigoye ku bavugisha kuko batukanaga.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abafitiwe muri hotel ya Landmark SUITE barimo banywa inzoga amasaha yarenze ku buryo ba nyiri hotel baguwe gitumo batangira gutanga imfunguzo z'ibyumba  kuri buri wese bagamije kuyobya uburari. 

    Cyakora byaje kugenzurwa basanga abahawe ifunguzo batari ku rutonde rw'abanditswe bagomba kurara muri iyo hoteli.

    'Iyo uvuganye na ba nyir'ihotel barakubwira ngo habaye ubukwe ariko ubukwe bwarangiye saa kumi n'ebyiri ntibuba ngo bugeze saa sita saa saba z'ijoro ubwo polisi yaririmo ikora igikorwa ifatiramo abantu,ikindi iyo urebye ibinyabiziga biri ahangaha ntabwo arai abantu bari baje gutaha ubukwe kuko bwari bwasoje abantu batashye,icya gatatu iyo ugeze aha barakubwira ngo abantu bari mu ihoteli bafashe ibyumba,iyo ufashe urutonde rw'abantu 40 bafite ibyumba ugafata abandi barenga 100 bavuga ko bafite imfunguzo z'ibyumba batari ku rutonde bikwereka ibintu byo kubeshya mu buryo buhambaye'

    RBA dukesha iyi nkuru itangaza ko abashwe barenze kuri aya mabwiriza baciwe amande mu buryo butandukanye  ndetse hotel irafungwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/09/gasabo-polisi-yafashe-abantu-100-muri-hoteli-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19/

  • Stromae Hints On Releasing New Album #rwanda #RwOT

    Paul Van Haver, a Belgian musician known by his stage name Stromae, has hinted on plans to drop a new album although he has not specified the exact date.

    This half-Rwandan singer held a concert in Kigali in October 2015 and memories of his show still ring fresh to the fans.

    However, this artist has been very silent since then ven though his name appears in a number of collaborations, including one on Coldplay's latest album but also with Bigflo and Oli, Vitaa, Orelsan, etc.

    He also appeared on stage with the latter at a concert in Brussels. But musically, he hasn't released anything under his name except 'Défiler', a long title that accompanied the presentation of his Mosaert collection shown at Le Bon Marché in Paris in April 2018.

    He confirmed it to a French publication Liberation during an interview with his wife Coralie Barbier and his younger brother Luc Junior Tam with whom he runs his shop.

    While he confesses to having stopped everything during a time when he was really not doing well, he says he works every day, with and for others. And he adds: 'An album will come at some point but I don't really have a date'.

    'Even if I had been on an artist contract, I couldn't have been forced. Either I would have found a subterfuge, or I would have released a rotten album, without giving a shit … A lot of artists do that. '

    It was almost ten years ago, August 16, 2011 to be precise. Stromae released Racine Carrée, his second album, the one that would raise him to the rank of super star, led by the singles 'Papaoutai' and 'Formidable' to name a few.

    In the process, he continued with the Racine carrée Tour, more than 170 dates spread between November 9, 2013 and October 17, 2015, which led him to perform in Germany, London, Brazil, in Madison Square. Garden in New York, as well as in Africa, with concerts in Kinshasa and Kigali. This concert marathon would lead to what we know and his disappearance from radar screens, or almost since.

    Source : https://taarifa.rw/stromae-hints-on-releasing-new-album/