Category: Uncategorized

  • Ethiopia: Abayobozi mu ngabo no mu bubanyi n’amahanga birukanywe, imirwano hagati y’inzego z’umutekano irakomeje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Minisitiri w’intebe Dr. Abiy Ahmed byatangaje ko abasimbuye abirukanwe binyuze kuri Twitter ariko nta mpamvu yatanzwe kuri izi mpinduka mu ubuyobozi bukuru bw’ingabo, n’ubutasi ndetse no murwego rukuru rw’ububanyi n’amahanga.

    Ku wa gatatu ushize, amakimbirane yari amaze igihe hagati ya Guverinoma n’ubuyobozi bw’ibanze mu ya Ntara Tigray yaje gukomera, bitera imirwano ikomeye hagati y’igisirikare cya leta n’abashinzwe umutekano muri Tigray.

    Abantu benshi bataramenyakana bamaze kugwa muri iyi mirwano, abandi amagana bamaze gukomereka. Amakuru avuga ko ari ibitero bikomeye birimo gukoreshwamo indege z’intambara.

    Hari ubwoba ko amakimbirane ashobora guteza intambara ya gisivile hagati y’abenegihugu, ashobora no guhungabanya ibihugu bituranye aho kugeza ubu Sudan yamaze gufunga umupaka uyihuza na Ethiopia.

    Umuryango w’Abibumbye uvuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru imirwano ikomeye ubu hagati y’ingabo za leta n’ingabo za Tigray yakomereje mu bice umunani bitandukanye mu majyaruguru.

    Loni ivuga ko abantu miliyoni icyenda bafite ibyago byo kuvanwa mu byabo n’imirwano yadutse. Ikindi giteye impungenge ni uko imfashanyo yaboneka idashobora kugera kuri aka gace ka Tigray kuko kafungiwe hagati, kandi itumanaho n’utundi turere na ryo ryarahagaritswe.

    Inzego zavuguruwe

    Umuyobozi w’ingabo, General Adem Mohammed yasimbuwe n’uwari umwungirije Geneneral Berhanu Jula.

    Umuyobozi ushinzwe iperereza: uyu mwanya wahawe umuyobozi wa Leta ya Amhara, Temesgen Tiruneh yasimbuye Demelash Gebremichael, wahise agirwa komiseri mukuru wa polisi.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga: uyu mwanya washyizweho Demeke Mekonen, wari isanzwe yungirije Minisitiri w’Intebe, akaba yasimbuye minisitiri wari usanzweho mu bubanyi n’amahanga Gedu Andargachew.

    Izi mpinduka zije nyuma y’umunsi umwe Inteko Ishinga Amategeko ikoze inama idasanzwe y’igitaraganya, aho yatoreye umwanzuro wo gusesa guverinoma yo mu gace ka Tigray. Inteko ivuga ko Tigray “yarenze ku itegeko nshinga, aho ibikorwa by’aka gace bibangamira imikorere y’itegeko nshinga”.

    Debretsion Gebremichael, umuyobozi wa Tigray wirukanywe, ubu yahamagariye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika kugira icyo ukora, igihugu kitarinjira mu ntambara ya gisivili ishobora guhuza abaturage.

    Mu magambo ye kuri televiziyo, yavuze ko Tigray izakomeza kwirwanaho kugeza igihe guverinoma nkuru yemeye imishyikirano.

    Ku wa gatatu ushize, Ministri w’Intebe Dr Abiy Ahmed yategetse igisirikare gutangira kugaba ibitero kuri Tigray, nyuma y’uko ibirindiro by’ingabo i Mekelle byigaruriwe n’ingabo zubaha zikanagendera ku mahame n’amategeko ya guverinoma y’akarere ka Tigray.

    Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko hagiyeho ibihe bidasanzwe kandi byihutirwa mu gihe cy’amezi atandatu muri aka karere ko mu majyaruguru gahana imbibi na Eritereya.

    Ni iki kiri inyuma y’amakimbirane?

    Abayobozi ba Tigray bamaze imyaka myishi biganje mu butegetsi muri Ethiyopia, kugeza igihe Abiy Ahmed yagereye ku butegetsi mu mwaka wa 2018, byari biturutse ku myigaragambyo yo kwamagana guverinoma yari iriho, aho akigeraho yakoze ibishoboka byose mu kugabanya imbaraga zabo.

    Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, ishyaka rigamije kwibohora riyobora Tigray, ‘Tigray People Liberation Front (TPLF)’ , ryanze icyemezo cya leta cyo guhagarika amatora mu gihugu, maze rikoresha amatora, nyuma guverinoma nkuru itangaza ko amatora atemewe n’amategeko.

    Ibintu byari byatangiye kwangirika umwaka ushize, nyuma y’uko Ministri w’Intebe Abiy asheshe ihuriro ry’amashyaka yari ku butegetsi rigizwe n’amashyaka menshi yo mu turere ashingiye ku moko, asaba ko yahurizwa mu ishyaka rimwe ry’igihugu, rihabwa izina rishya ‘Ishyaka ry’iterambere n’uburumbuke’, ibintu ishyaka rya Tigray ‘TPLF’ ryamaganiye kure ryanga ishinga ry’ishyaka rishya, rihakana no kuryinjiramo.

    Dr Abiy Ahmed wanegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2019 kubera ko yafashije mu guhagarika amakimbirane n’intambara yari amaze imyaka myishi hagati ya Ethiopia na Eritereya, ku cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo yasabye abandi Banya-Etiyopiya ku rubuga rwa Twitter, kwirinda ivangura ry’abaturage rishingiye ku moko rikorwa n’agace ka Tigray, kandi bagize 6% by’abaturage barenga miliyoni 100 z’Abanya-Etiyopia.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ethiopia-abayobozi-mu-ngabo-no-mu-bubanyi-n-amahanga-birukanywe-imirwano-hagati-y-inzego-z-umutekano-irakomeje

  • Ubuhamya bwa Sekazuba gereza yabereye ikiraro cyo gukizwa no guhindurirwa amateka #rwanda #RwOT

    Sekazuba Jean Damascene ni umuvugabutumwa ukomoka mu karere ka Burera, kuva mu bwana bwe yabayeho mu buzima bubi aho yaranzwe no kuba mayibobo, kunywa ibiyobyabwenge n’urugomo rukabije. Yaje gufungwa kubera urugomo akatirwa imyaka 10 ariko ageze muri gereza arakizwa atangira gukorera Imana kandi agambirira kwikiranura na Yo. N’ubwo yari imfungwa, igihe cyarageze arafungurwa aba uwa mbere mu gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse abwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu.

    Sekazuba Jean Damascene yavukiye mu muryango utifashije warangwagamo ubukene bukabije aho wasangaga abaturanyi babo babavugaho amagambo menshi umuryango wabo barawuhimbye HAYITI bivuze umuryango w’ibiza, ariko Imana ihindura amateka. Mu magambo ye Sekazuba aradusobanurira uko byagenze:

    “Navukiye mu muryango ukennye cyane kuko twabwirirwaga tukaburara, mbese ku musozi twari twarahindutse igitaramo abantu batuvumaga uko bishakiye ngo ntacyo tuzigezaho turi abo gupfa ariko ndashima Yesu kuko atareba nk’abantu. Umuryango wacu bawitaga Hayiti bashaka kumvikanisha ko ari umuryango uhoramo ibibazo n’ibiza, ku buryo nta jambo twagiraga ku musozi twari dutuyeho.

    Nakuriye mu buzima bubi ndwara amavunja ku buryo bukomeye ari nayo yamviriyemo intandaro yo gucikiza amashuri. Ndibuka umunsi umwe nagiye kwiga ngezeyo bampandura amavunja barangije bashyiramo urusenda n’itabi, nuko ndataha ngeze mu rugo nsanga bimeze nabi nta kintu cyo kurya ku manywa gihari habe n’ifunguro rya nijoro. Naricaye numva umujinya n’agahinda biranyishe ntekereza ukuntu ibihandure (aho bahanduye amavunja) birimo itabi n’urusenda bimereye nabi bindya hakubitiyeho n’inzara mpita ndakara niyemeza kureka ishuri ubwo nari ngeze mu wa 2 mu mashuri abanza.

    Nkimara kuva mu ishuri nagiye kuba mayibobo mu mugi wa Musanze Genocide yabaye ndi muri uwo mujyi. Igihe cyarageze umuzungu wo muri Autriche yadukuye mu muhanda atujyana mu kigo cy’imfubyi nuko genocide ibaye araduhungana tujya muri Congo. Twagezeyo mbona ubuzima buragoye abantu barimo gupfa nuko ngaruka mu Rwanda, ngeze mu rugo iwacu barishimye cyane kuko bari bazi ko napfuye.

    N’ubwo nari ngarutse, ubuzima bw’ubumayibobo bwari bukindimo kuko nabaye mu rugo icyumweru ndagije nsubira mu mugi ndahaba nuko mu 1998 njya kuri training ya Local Defense nakoze amafunzo (amasomo) ndemerwa mba Local Defense. Ariko ubwo buzima bwose ntabwo nari nkijijwe kuko nakundaga inzoga bita kanyanga. Kubera gukora amanyanga yo kurwana, kunywa inzoga no kwiba, uwo murimo byageze aho bawumpagarikamo. Nakomeje kunanirana cyane no kuba icyihebe kuko numvaga ubuzima bwaraturangiriyeho”.

    Muyukuri umugambi w’Imana ku buzima bw’umuntu ntujya uhinduka, Sekazuba Jean Damascene yarafunzwe ageze muri gereza yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe nk’uko abisobanura ati:

    “Umunsi umwe tumaze guhaga kanyanga twararwanye nuko ndamanuka njya gutangira abakobwa, nkimara kubatangira haza umusaza witwaga Kanyabitaro aje kubatabara nuko turarwana arakomereka maze ankubita inkoni ndiruka, agiye kunkubita indi mba natoraguye ibuye ndimuteye arakomereka ariko bidakabije nuko aritahira nanjye ndataha. Byageze aho wa musaza ararwara hashize iminsi 10 araremba bamujyana ku kigo nderabuzima cya kibaya agezeyo bamwohereza ku bitaro bya Ruhengeri agezeyo ahita apfa.

    Ntibyarangiriye aho kuko abaturage bavuze ko intandaro y’urupfu rwe ari ibuye yatewe na Sekazuba nuko ndafatwa ndafungwa. Ngeze muri gereza nsaga habera mo ibiterane haza umugabo bita Deo Gashagaza yabwirizaga muri gereza, ahamagara abantu bo kwihana mba mbonetsemo maze mba ndihannye nakiriye agakiza maze ntangira gukora umurimo, gusengera abantu muri gereza mbese impano zose zaba izo kubwiriza no gusengera abantu Imana yazimpereye muri gereza. Ndashimira Imana yambohoye”.

    Nkimara gufungwa nakatiwe imyaka 10, ariko nkomeza gukora umurimo w’Imana muri gereza mbwiriza imfungwa n’abagororwa bagenzi banjye. Byageze aho Imana impa impano z’ubuhanuzi ndi muri gereza ya Musanze, ndibuka nigeze gusengera umugore witwa Beatha wari umaranye inda imyaka itatu abadayimoni barayizinze, baramufungaga bwacya bagasanga abadayimoni bamujyanye.

    Nibwo bategetse abanyamasengesho bakorera muri gereza ko tumusengera, natwaye itsinda nari nyoboye turagenda turamusengera arakira aba muzima, aribwo abanyamakuru baje muri Gereza kureba Sekazuba uwo ari we. Icyo gihe nibwo nahawe uburenganzira bwo kujya nsohoka nkajya kubwiriza kuri RC Musanze, niho nigiye ishuri rya Tewolojiya ryashinzwe na Pastor Karekezi ndaryiga ndarirangiza mbona diplome.

    Intego ya mbere nari mfite muri gereza ni iyo kuba muri gereza nambaye iroze (coleur rose) ariko ku mutima wanjye nta roze y’icyaha iriho. Nkavuga ngo nshaka kwikiranura n’Imana n’ubwo bigaragara ko mfunzwe, bigaragare ko mfunze ku mubiri ariko mu buryo bw’umutima narakiriye Yesu. Ndashimira Yesu wabanye na njye akankomeza nkaba mbayeho uko abantu batakekaga.

    Nabaye muri gereza maze bagenzi banjye bakajya bavuga ngo ariko ko usengera abandi bagataha, nawe uzisengere utahe. Rimwe ijwi ry’Imana ryaransanze ndyamye rirambwira ngo mu gitondo nujya kubwiriza imfungwa, ubabwire ko nta myaka 10 uzamara muri gereza. Hamwe no kwizera narababwiye nti:”Imana nkorera yo mu izanshyura sinzamara imyaka 10 muri gereza”. Imana yarabikoze nari gutaha muri 2022 ariko natashye mu 2015 tariki ya kane mu kwezi kwa Nyakanga ku munsi wo kwibohora nanjye naribohye.

    Bitewe n’itabi ryinshi na kanyanga nari naranyoye bigakubitiraho ko nagarukiye mu wa kabiri w’amashuri abanza, sinari nshoboye gusoma ariko ndashima Yesu ko yanyigishije gusoma ubu ndabizi neza. Ndashimira Kristo Yesu wampaye agakiza, ndashimira kandi umugabo wo muri Eglise Vivante Deo Gashagaza wambyaje agakiza kandi yatumye imitima ya benshi igaruka kuri Yesu, bamwe birirwaga bahanganye na police ubu natwe turi kubafasha gucunga umutekano dutanga ijambo ry’Imana hirya no hino”.

    Asoza ubuhamya bwe, Sekazuba Jean Damascene arashima Imana intambwe imaze kumuteza ati:”Corona virus yaje mu Rwanda maze kuzenguruka uturere twinshi nkora ibiterane byo kurwanya ibiyobyabwenge kandi maze kuzenguruka ibihugu bigize Afurika y’i Burasirazuza (East Africa) imirwa mikuru yabyo yose maze kuyigeramo mvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu. Rero nshimye Imana kuko ishobora byose”.

    Source: Bohoka tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Sekazuba-gereza-yabereye-ikiraro-cyo-gukizwa-no-guhindurirwa.html

  • Une tornade s’abat sur le District Rulindo (nord) : une vingtaine de toitures volent #rwanda #RwOT

    Parmi les 14 habitations accidentées, seules trois appartiennent à des personnes ayant peu de moyens. Elles vont être réhabilitées dans le cadre de travaux communautaires, a indiqué Asaba Gahima Emmanuel, Secrétaire Exécutif de Secteur Shyorongi surpris par l’excessive force du vent de ce jour-là qui a déchiré ces toitures.

    La dernière forte tornade accompagnée d’une pluie diluvienne qu’a connu cette région montagneuse date de 2009 au moment où les toitures des habitations et églises de la place se sont envolées avec des éboulements de routes.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Une-tornade-s-abat-sur-le-District-Rulindo-nord-500-toitures-volent.html

  • Amavubi yerekeje mu gihugu cya Cape Verde gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afrika #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amavubi), yahagurutse mu Rwanda muri iki gitondo, cyo kuwa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020, yerekeza mu gihugu cya Cape Verde, aho igiye gushaka yo amanota atatu mu rugendo rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afrika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

    Nyuma yo gutangaza abakinnyi 23 bagomba guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Cape Verde, ikipe y'igihugu Amavubi, yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa mbere mu gitondo saa moya (07h).

    Biteganyijwe ko, ikipe y'igihugu ibanza guca mu gihugu cya Benin aho iri bukoreshe amasaha ane kuva i Kigali kugerayo, ubundi bagahita bahaguruka berekeza muri Cape Verde bakaza gukoresha amasaha ane.

    Biteganyijwe ko bazakina kuwa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, bagahita bagaruka mu Rwanda gutegura umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    Reba hano urutonde rw'agateganyo rw' Amavubi:

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/09/amavubi-yerekeje-mu-gihugu-cya-cape-verde-gushaka-itike-yo-kujya-mu-gikombe-cya-afrika/

  • Nasty Accident At Save, Huye District #rwanda #RwOT

    Eye witnesses report that a long haul cargo truck has collided with three other vehicles at a spot at Save, Huye district in southern province. The accident occurred about 8AM on Monday- no details on causalities yet.

    Huye district in southern Province is about 2 hr :51 min drive from the capital Kigali covering a total of 132.8 km.

    Other unconfirmed reports claim the cargo truck was overspeeding from Huye when it collided with another carrying Enterprise Urwibutso products. One person has reportedly died on the spot. The truck driver and another unidentified passenger have been rushed to CHUB hospital with deep injuries.

    Source : https://taarifa.rw/nasty-accident-at-save-huye-district/

  • Uhuru And Odinga Meet Governors To Seek Support For BBI #rwanda #RwOT

    Governors in Kenya are gathered in Naivasha for a two-day retreat and will meet President Uhuru Kenyatta and Raila Odinga over the Building Bridges initiative (BBI).

    Using this platform, Uhuru and Odinga are seeking support for the BBI report which has sparked mixed reactions, with a section of the Governors and Ward representatives warning that its implementation will particularly weaken the Senate.

    Local Kenyan press reported Monday that the retreat is organized by the Council of Governors (CoG)- some Ward Representatives have also been  invited through their umbrella body, the County Assemblies Forum (CAF).

    Under the BBI arrangement, candidates vying for gubernatorial slots are required to pick women as their running mates.

    'We are keen to ensure that our views and demands are captured in the report and that is the purpose of the retreat,' said CoG Chairman Wycliffe Oparanya.

    A team of experts is reportedly at the retreat to help these Governors and the MCAs  understand contents in the document with the view of building consensus on the report.

    Meanwhile, two weeks ago a similar retreat was held during which Uhuru and Raila met MPs from the bicameral Parliament who resolved to back the document and popularize it ahead of next year's referendum that will see Kenyans cast their vote on whether to alter the country's governance structure.

    At least 24 county assemblies must approve the Bill for it to proceed to a referendum. This will be the third time the country goes into a vote for a constitutional review after the 2005 and the 2010 referendum.

    The BBI has propelled Uhuru's complete walk away from his Deputy President William Ruto who has largely been isolated from the BBI talks will not be present during the retreat.

    Ruto has been leading an aggressive campaign to oppose the BBI report insisting that the document must undergo further amendments before a referendum. But allies of the president and prime minister insist that no further changes will be made on the report.

    Source : https://taarifa.rw/uhuru-and-odinga-meet-governors-to-seek-support-for-bbi/

  • Urubuga rwa WhatsApp rwashyizeho uburyo bwo kwishyurana no kohererezanyaho amafaranga #rwanda #RwOT

    Kwishyurana no kohererezanya amafaranga biciye kuri WhatsApp hashize imyaka ibiri bikorwa, ariko byari mu igerageza ku bantu miliyoni imwe. Nyuma y'igenzura rikomeye, Banki Nkuru y'u Buhinde yemeye ko ubwo buryo bukoreshwa no ku bandi bantu babyifuza mu gihugu.

    Banki Nkuru y'u Buhinde yahaye uburenganzira busesuye sosiyete ya Facebook ari nayo nyiri urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, bwo gutangiza uburyo bwo kwishyurana no kohererezanya amafaranga.

    WhatsApp yatangaje ko izatangirana n'abantu miliyoni 20, bazagenda biyongera uko iminsi ishira.

    U Buhinde ni kimwe mu bihugu WhatsApp ifitemo abantu benshi bayikoresha dore ko bagera kuri miliyoni 400.

    Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg kuwa Gatanu yashimye icyemezo cyafashwe na Banki Nkuru y'u Buhinde, avuga ko gifite inyungu nyinshi ku baturage b'icyo gihugu.

    Yagize ati 'Nishimiye ko uyu munsi WhatsApp yemerewe gutangiza uburyo bwo kwishyurana mu Buhinde. Guhera ubu ushobora koherereza amafaranga inshuti zawe n'abavandimwe biciye kuri WatsApp mu buryo bworoshye nk'uwohereza ubutumwa bugufi.'

    Kugeza ubu buryo bushya bwo kwishyurana mu Buhinde buboneka mu ndimi icumi zikoreshwa muri icyo gihugu. Uwemerewe kubukoresha agomba kuba afite konti muri banki n'ikarita yo kwishyura (debit card) yemerewe kwishyura hakoreshejwe porogaramu z'ikoranabuhanga.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/09/urubuga-rwa-whatsapp-rwashyizeho-uburyo-bwo-kwishyurana-no-kohererezanyaho-amafaranga/

  • Ikamyo yakoreye impanuka i Save, umwe ahita apfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’umwe mu batuye muri aka gace wahise ahagera iyi mpanuka ikimara kuba, iyi kamyo yaturukaga i Huye yirukaga cyane, igonga imodoka itwara ibicuruzwa bya Enterprise Urwibutso, uwari kumwe na shoferi ahita apfa.

    Shoferi w’iyi modoka y’Urwibutso, hamwe na shoferi w’ikamyo n’uwo bari kumwe ngo bajyanywe ku bitaro bya Kabutare kuko bakomeretse.

    Ku Kabutare kandi hajyanyweyo umunyeshuri wiga mu ishuri ry’imyuga ry’i Save iyi mpanuka yasanze ku muhanda ari mu nzira agana ku ishuri.

    Ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) na ho hajyanywe undi wakomeretse biturutse kuri iyi mpanuka wari urembye cyane.

    Polisi yatangaje ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ikamyo-yakoreye-impanuka-i-save-umwe-ahita-apfa

  • Huye: Babiri baguye mu mpanuka abandi barakomereka bikomeye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020, mu Murenge wa Ruhashya , mu Karere ka Huye , mu masaha ya mu gitondo muhanda Huye-Kigali habereye impanuka aho ikamyo ya rukururana yagonganye n'imodoka ya Daihatsu y'uruganda 'Entreprise Urwibutso' rwa Sina Gerard, umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima, undi apfa agejejwe kwa muganga naho abandi bane barakomereka bikomeye.

    Abaturage bayibonye bavuze ko ikamyo yavaga mu Mujyi wa Huye yagonze mu rubavu Daihatsu yakataga mu muhanda ishaka kujya i Save mu Karere ka Gisagara.

    Muri abo bayibonye harimo umuturage wagize ati: 'Yaturukaga i Kigali ubundi, iva i Kigali ishaka gukata i Save. Noneho arakata, iriya kamyo ituruka hirya iriya, ikubita amahoni…undi niba yashakaga kugira ngo avemo, iba imugezeho, aramwambara aramusunika, arazaaa, bagwa hariya.'

    Yakomeje avuga ko iyo Daihatsu ari yo nyirabayazana w'impanuka kuko uwari uyitwaye yambukiranyije umuhanda atabanje kureba ko hari indi modoka irimo.


    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yavuze ko abantu babiri ari bo bamaze gupfa bazira iyo mpanuka ikomeye. Yagize ati:

    'Yahitanye umuntu umwe ikimara kuba; undi we yitabye Imana agejejwe kwa muganga. Ni ikamyo yagonze Daihatsu noneho abari barimo barakomereka n'abandi bagonze bagendaga ku muhanda, hakomeretse bane.'

    Amakuru atugeraho avuga ko abapfuye bose ni abari bari muri iyo Daihatsu. Umwe yahise apfa ako kanya n'aho undi apfa ageze kwa muganga.

    Impanuka ikimara kuba Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahageze ikora ibikorwa by'ubutabazi birimo kujyana abakomeretse kwa muganga.Daihatsu yagonzwe yangiritse cyane ndetse n'iyo kamyo yayigonze yangiritse. Hangiritse n'indi modoka yari iparitse aho hafi.

    Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kurushaho kwitwararika mu gihe bari mu muhanda birinda impanuka, cyane cyane abashaka kwambukiranya umuhanda.

    Ahabereye iyo mpanuka hasanzwe haparika moto ku bwinshi ariko ni hato, ubuyobozi buvuga ko bufite gahunda yo kubimurira ku ruhande rwo hirya ahari kubakwa Station ya lisansi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/09/huye-babiri-baguye-mu-mpanuka-abandi-barakomereka-bikomeye/

  • Ikibuga cy'indege cya Bujumbura cyafunguwe nyuma y' amezi arindwi gifunze abahageze bose bagomba kuyita bajya mu kato #rwanda #RwOT

    Kuva ejo ku cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2020, ikibuga cy'indege cya Bujumbura cyongeye gufungurwa ku ndege zitwara abagenzi nyuma y'amezi arindwi gifunze, abahageze bagomba kujya mu kato mu minsi itatu nk'uko abategetsi babitangaje.

    Kugeza ubu leta ivuga ko abantu 421 ari bo basanzemo Covid-19 kandi ubu 62 ari bo bakiyirwaye, naho umwe gusa ari we yishe mu gihugu.

    Melance Ndayisenga uba mu mujyi wa Bujumbura yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bishimiye gufungura ikibuga cy'indege, ariko hakiri byinshi byo gukora ngo igihugu cyongere kugendwa nka cyera.

    Itangazo ry'ibiro by'ubuvugizi bwa leta ku gufungura ikibuga cy'indege rivuga ko imipaka yo kubutaka no ku mazi yo ikomeza kuba ifunze.

    Iri tangazo rivuga ko abageze i Bujumbura n'indege bagomba kuba bafite icyemezo ko batanduye Covid-19 kitarengeje amasaha 72h, bagahita bapimwa maze bakajya mu kato muri hoteli mu gihe cy'iminsi itatu, ku kiguzi cyabo.

    Perezida Evarsite Ndayishimiye uherutse muri Guinée équatoriale, ibiro bye byatangaje ko ari mu kato k'iminsi itatu 'nyuma y'urugendo mu gihugu kikirimo coronavirus'

    Nyuma y'uruzinduko muri Guinée équatoriale, Perezida Ndayishimiye ubu nawe ari mu kato mu gihe cy'iminisi itatu kuva kuwa gatandatu

    Bwana Ndayisenga avuga amezi ashinze ikibuga cy'indege gifunze byasubije inyuma kurushaho ubukungu n'ubukerarugendo mu Burundi byari bisanzwe bihagaze nabi.

    Ati: 'Uburundi bwari busanzwe budasurwa nka mbere, nubwo leta yuguruye ikibuga cy'indege iracyakeneye gukora byinshi ngo yereke abantu ko Uburundi ari igihugu abantu bakongera gusura, kuko ubu bimeze nk'aho igihugu kitakigendwa'.

    Ubukungu n'ubukerarugendo mu bihugu byinshi byazahajwe no guhagarara kw'ingendo z'indege kubera icyorezo cya Covid-19.

    Mu bindi bihugu byo mu karere byafunguye Tanzania nicyo gihugu cya mbere cyafunguye ingendo mpuzamahanga z'indege mu kwezi kwa gatanu, Sudani y'Epfo mu kwezi kwa karindwi, u Rwanda na Kenya mu kwa munani, na Uganda mu kwezi kwa cyenda.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/09/ikibuga-cyindege-cya-bujumbura-cyafunguwe-nyuma-y-amezi-arindwi-gifunze-abahageze-bose-bagomba-kuyita-bajya-mu-kato/