Category: Uncategorized

  • Senateri w’ibihe byose, gupfakara akiri muto, Perezida ushaje, Joe Biden ni muntu ki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Joe Biden na Visi perezida we Kamala Harris
    Joe Biden na Visi perezida we Kamala Harris

    Joe Biden, ni Umugabo ufite inararibonye muri politike, dore ko ayirimo kuva mu 1970 ubwo yinjiraga muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika, azwiho imvugo ireshya benshi.

    Ku majwi 284, habazwe amajwi y’itsinda ritora bwa nyuma rihagarariye rubanda (Eelectoral College cyangwa Grands Electeurs), Biden yatorewe kuyobora igihugu cy’igihangange nka Leta zunze ubumwe za Amerika atsinze Donald Trump wari usanzwe ku butegetsi. Ni ibintu byabayeho gake muri Amerika ko uwari usanzwe ku butegetsi atongera gutorerwa indi manda.

    Uwo byaherukaga kubaho na we ni umurepubulikani George Hubert Bush, watsinzwe na Bill Clinton ubwo yageragezaga kwiyamamariza manda ya kabiri bikanga burundu.

    Gutsinda kwa Joe Biden ntabwo gusubirwaho, kuko Trump ntayandi mahitamo afite uretse gusohoka muri White House.

    Ikigaragaza ko Biden yaba yaratsinze amatora cyera ariko Amerika ikabanza kwitonda ngo ibanze irinde Perezida wayo mushya, ni uko ku munsi wa nyuma hari hasigaye Leta enye, ariko Biden akimara gutsinda muri Pennsylvania aho avuka, n’izindi zari zisigaye zahise zitangaza amajwi yazo, eshatu muri izo Biden arazitsinda nk’uko byari byitezwe, naho Trump atsindamo imwe, ibitari kugira icyo bimumarira.

    Ntabwo ari ibintu byari byoroshye kuko henshi muri za Leta zituwe n’abantu benshi ari na zo zitanga amahirwe yo kuba Perezida, wasangaga abakandida bombi barabanje kumera nk’abazigabana, uretse ko Biden yaje kwereka igihandure Trump ubwo yatsindaga muri Leta ya Calfornia. Byasabaga nibura amajwi 270 ngo umukandida yegukane intsinzi.
    Biden yahanganye na Trump mu gihe cy’iminsi ibiri ya mbere yo kubarura amajwi rusange, ariko mu minsi itatu isigaye ya nyuma, Biden agenda imbere cyane ya Trump.

    Mu migi itandukanye ya Leta zunze ubumwe za Amerika, abambari ba Joe Biden barimo barapfundura za shampanye, abandi barimo barabyina umusaturamano, bishimira intsinzi.

    Mu bandi bishimiye intsinzi ya Biden, ni Mitt Romney. Uyu ni umu Repubulikani wari inyuma ya Trump yanahanganye na Obama mu matora yo muri 2012.

    Yagize ati “Turabizi neza ko yaba Biden ndetse na Visi Perezida Kamala Harris bose ari bantu beza, kandi bazashobora akazi kabo. Turimo turasenga Imana ngo izabashoboze akazi kabo”.

    Undi ni Barack Obama, kandi birumvikana. Yagize ati “Ishya n’ihirwe nshuti yanjye Joe Biden na Kamala Harris, Perezida na Visi Perezida w’ahazaza wa Amerika.

    Abayobozi batandukanye ku isi, barimo Angela Merkel, inshuti y’Abademokarate, Emmanuel Macron, Boris Johnson, n’abandi benshi mu Burayi barimo barandika ubutumwa bwa Twitter bishimira intsinzi ya Joe Biden.

    Si indi mpamvu abayobozi bo mu Burayi barimo bishimira intsinzi ya Biden

    Barabizi neza ko Trump yari yaramaze kuvana Leta zunze ubumwe za Amerika mu masezerano ya Paris yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere no kubungabunga agakingirizo k’izuba kitwa ‘Couche d’Ozone’. Byitezwe ko Biden azahita asubuza iki gihugu mu masezerano ya Paris.

    Ikindi ni uko Trump yashwanye bikomeye n’imiryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye, nka OMS yagabanyijemo amafaranga kimwe n’inkunga mu miryango mpuzamahanga Amerika yashyiragamo, Trump akayagabanya.

    Uretse kubyina intsinzi no gutsinda mu buryo budasubirwaho kwa Joe Biden, uyu mugabo Joe Biden yaciye n’agahigo kataracibwa n’undi mukandida mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Mu majwi rusange, ubu Biden arabarirwa milioni 74 n’ibihumbi 857 birenga, ahita aca agahigo kari kashyizweho na Barack Obama wari watsinze afite milioni 69 n’ibihumbi 400.

    Aya majwi, nta wundi mukandida uwo ari we wese wigeze ayagira mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, imyaka irenda gukabakaba 300, ntawe uragira aya majwi.

    Uwari washyizeho aka gahigo ni Barack Obama mu 2008, ubwo yagiraga amajwi milioni 69,400.

    Amerika yose yavugije induru kubera iyi ngano y’amajwi ku mukandida umwe, ariko Biden yatsindiye kuba Perezida anakuraho aka gahigo katigeze gakorwa n’undi muntu mu mateka y’iki gihugu.

    Donald Trump yakomeje kuvuga ko yibwe amajw. Ibi ntawabyitayeho, kubera impamvu imwe. Mu myaka 170 ishize muri Amerika habarurwa amajwi muri ubu buryo, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 99.8 by’abatoye bagaragaje ko kubarura amajwi binyuzwa mu mucyo n’ubwisanzure buhagije, bikanagaragaza ko ikigero cyo kwiba amajwi muri Amerika kiba kiri ku ijanisha rya 0.2% gusa.

    Gutsinda kwa Joe Biden, bihise birangiza guhangana kwari hagati y’Abanyamerika baturuka mu mashyaka abiri akomeye, ndetse ubu, itangazamakuru ry’Abanyamerika barimo barandika bati “Time to Reunite”. Ni igihe cyo kwishyira hamwe tukayoboka Perezida mushya, kandi ni nawo muco w’Abanyamerika, ko nyuma y’amatora, bashyira hasi ubukeba bagakorana n’ubuyobozi bugiyeho.

    Umugabo ugiye kubana n’isi ari peresida w’igihugu gikomeye ni muntu ki? Ubu ni we muntu utorewe kuyora Amerika afite imyaka myinshi kurusha abamubanjirije

    Joseph Robinette Biden Jr. yavutse tariki ya 20 Ugushyingo 1942, avukira mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Mariya i Scranton, ho muri Pennsylvania.

    Ababyeyi be ni Catherine Eugenia Biden wabayeho hagati ya 1917–2010 ndetse na Joseph Robinette Biden Sr. ( 1915–2002). Ni imfura mu muryango w’Abagatolika w’abana 4, ababyeyi babo ibisekuru byabo bibarizwa mu Burayi mu Bwongereza, u Bufaransa na Ireland.

    Se wa Biden yari umukire cyane, gusa nyuma aza gusa n’uhungabanye mu bukungu ubwo Biden yavukaga. Agace ka Scranton Biden yavukiyemo, ubukungu bwako bwaje kuzahara cyane mu myaka yo mu 1950, se wa Biden iki gihe ntiyabashaga kubona akazi gahamye ngo atunge umuryango mu buryo bunoze.

    Mu ntangiriro za 1953, uyu muryango wabaga muri Apartement zo muri Claymont, Delaware, nyuma baza kwimukira mu nzu yabo i Wilmington, Delaware ubwo se wabo yari amaze kwisuganya neza mu by’ubukungu.

    Ku itariki ya 27 Kanama 1966 Joe Biden yashyingiranywe na Neilia Hunter waje kwitaba Imana mu 1972 bamaze imyaka itandatu babana. Babyaranye abana batatu : Joseph R. “Beau” Biden III witabye Imana mu 2015 yaravutse mu 1969, Robert Hunter Biden yavutse mu 1970, undi akaba Naomi Christina “Amy” Biden.

    Mu 1968, Biden yabonye impamyabumenyi mu by’amategeko muri Syracuse University College of Law, yari yabaye uwa 76 mu banyeshuri 85, yahise yinjira mu banyamategeko b’abakorerabushatse ‘Delaware bar’ mu 1969.

    Bitewe no kugira umuryango urimo abantu bakomeye by’umwihariko mu butabera, aho yazamutse cyane muri politike. Mu 1972, Biden yatangiye kwiyamamariza kwinjira muri politike ya Amerika, iki gihe yahise atsinda J. Caleb Boggs wari uhagarariye Delaware muri sena ya Amerika.

    Tariki ya 18 Ukuboza 1972, habura igihe gito ngo yinjire muri sena, umugore we Neilia n’umukobwa wabo wari ufite umwaka umwe basize ubuzima mu mpanuka yabereye Hockessin, Delaware, abahungu be babiri na bo, Beau na Hunter barakomereka cyane.

    Byari ibihe bikomeye cyane kuri we kuko n’abahungu be Beau na Hunter bazahajwe n’imvune z’iyi mpanuka harimo no kwangirika ubwonko, byaramushobeye kugeza ubwo Biden ashatse kwegura ngo abanze abavuze, ariko Leader Mike Mansfield wari uhagarariye sena amwumvisha ko atagomba kwegura.

    Ku wa 05 Mutarama 1973, Biden yarahiriye kwinjira muri sena ya Amerika, icyo gihe abahungu be bari barwaye ni bo bari bahari ndetse n’abandi bantu bake bo mu muryango. Ku myaka 30 yahise aba umusenateri wa gatandatu muto winjiye muri sena ya Amerika mu mateka.

    Kubona abana be barwaye buri munsi byaramushegeshaga cyane kugeza ubwo yatekerezaga ko Imana yamwibagiwe. Biden yaje kujya mu rukundo n’undi mugore wari umwarimu Jill Tracy Jacobs, bahuye mu 1975 baza gushyingiranwa mu 1977 tariki ya 17 z’ukwa Gatandatu, babyarana umukobwa Ashley Blazer mu 1981.

    Beau Biden yaje kuba umucamanza wavuganiraga ingabo za Amerika zabaga muri Iraq, nyuma aza kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa Leta ya Delaware, yaje guhitanwa na cancer y’ubwonko mu 2015. Hunter Biden we ubu ni umucamanza ukomeye muri Washington akaba n’umushoramari.

    Joe Biden ku itariki ya 09 Kamena 1987, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika mu matora yo mu 1988. Icyo gihe yari akanganye cyane ku bo bari kuba bahanganye bitewe n’uburyo yari amaze kumenyekana muri sena ya Amerika, byari bigiye gutuma aba Perezida wa kabiri wa Leta zunze ubumwe za Amerika ukiri muto nyuma ya John F. Kennedy.

    Gusa byaje gusa n’ibyanga, ubwo abantu benshi bamukuragaho amaboko nyuma yo kumenya ko imbwirwaruhame akoresha akenshi aba ari kwigana iby’abandi, bifatwa nk’ubujura, (plagiarism). Byatumye kandidatire ye ayikuramo, ngo kuko yari amaze kugenda agaragara nabi bitewe n’amakosa yakoze mu myaka yari yaratambutse.

    Mu kwa kabiri 1988, nyuma yo kumara igihe kinini ababara ijosi, Biden yashyizwe mu mbangukiragutabara ajyanwa mu ivuriro rya Walter Reed Army Medical Center ngo abagwe. Yabazwe ubwonko bwari bwaramaze kugaragaza ko butari ku murongo neza, cyangwa se bujagaraye ibyitwa (intracranial berry aneurysm).

    Ubwo yari ari gukira aho bari bamaze kumuvura yongeye guhura n’indwara zifata ibihaha zigatuma uhumeka insigane, byatumye amara amezi agera kuri arindwi atagaragara muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Biden ni umwe mu bantu barambye muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse arangwa no kugira uruhare rukomeye muri imwe mu myanzuro yagiye ifatwa mu gihe cye nk’ukuriye sena, aho nko mu 1999 mu ntambara yo muri Kosovo, Biden yashyigikiye umugambi wa NATO wo kwatsa umuriro wa bombe kuri Ygoslavia yari ihanganye n’inyeshamba zo muri Albania.

    Iki gihe we na John McCain basabye Peresida Clinton kwifashisha imbaraga zishoboka zose, zirimo ingabo zo ku butaka ngo bahangane n’ubutegetsi bwa Yugoslavia bashinjaga ivangura ku bwoko bw’Abanyalbania muri Kosovo.

    Uretse ibi kandi, Biden yongeye kumenyekana cyane ubwo yashyigikiraga intambara yo muri Afghanstan mu 2001 yo gukura abatalibani ku butegetsi ngo iki gihugu kitaba indiri y’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida, Biden yumvikanye avuga ko icyo basabwa cyose bagomba kugira.

    Nka Perezida wa sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu gashami gashinzwe ububanyi n’amahanga, mu 2002 Biden yatangaje ko Saddam Hussein ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu kandi ko agomba kwigizwayo, biza kurangira hatowe ko Amerika yigarurira Iraq.

    Mu matora yo mu 2008, Joe Bidden yashakaga kwiyamamaza, ariko biza kurangira akuyemo kandidatire ye kubera Barack Obama wari umuri imbere. Gusa mu ibanga, Obama yabwiye Biden ko ari kumushakira umwanya ukomeye mu butegetsi ubwo azaba abaye perezida, gusa Biden yabiteye utwatsi. Umwanya yavugaga wari ukuba Visi Perezida.

    Biden yabyanze avuga ko byatuma abura umwanya ukomeye n’ijambo muri sena, gusa biza kurangira ahinduye ibitekerezo yiyemeza kubera Obama visi peresida. Ni umwanya yamazeho imyaka igera mu munani ategekana na Obama.

    Ubwo manda yabo yari irangiye, ibitangazamakuru bitandukanye hagati y’umwaka wa 2016 na 2019 byagaragazaga Biden nk’umuntu ushobora kuba umukandida ukwiriye mu matora ya perezida mu mwaka wa 2020. Ntabwo yabihakanaga gusa ntiyanatoboraga ngo abyemeze. Nyuma yaje gutangaza ati “Nziyamamaza nimba nkibasha gutera agatambwe”.

    Icyo wamenya kuri uyu mugabo ni uko yatorewe inshuro esheshatu zose kujya muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba kandi yarabaye Visi Perezida wa 47 w’iki gihugu.

    Akiri muto yari afite ingorane ikomeye cyane y’ubumuga bwo kutavuga neza mu buryo busanzwe, yakomeje kugira kugeza yiga mu ishuri ryisumbuye. Yaje kubikira akoresheje uburyo bwo kwitoza kuvuga ari imbere y’indorerwamo.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/senateri-w-ibihe-byose-gupfakara-akiri-muto-perezida-ushaje-joe-biden-ni-muntu-ki

  • COVID19 yageze muri gereza : Abagororwa 13 bayisanganywe #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko U Rwanda rwiteguye gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID19 igihe haba babonetse imibare myinshi y’abanduye kuko ibikoresho birahari.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, aravuga ko ntihatagira igikorwa mu kwirinda icyorezo cya COVID19 ubuyobozi burafata umwanzuro wa gahunda ya 'Guma mu rugo.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, aravuga ko hakiri intege nke mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

    'Biraza gusaba ko inzego zishyiraho ibihano bizamuye.'

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko kugeza ubu abantu 50.740.558 bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe abamaze gupfa bo ari 1.262.168. Yaba ku gipimo cy’ubwandu n’icy’impfu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo ziri hejuru mu mibare.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID19-yageze-muri-gereza-Abagororwa-13-bayisanganywe

  • Menya byinshi ku ntwari y’u Rwanda Mutara III Rudahigwa, umwami wa mbere wagiye mu ndege #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Ukwezi cyageze i Nyanza aho Umwami Mutara III Rudahigwa yari atuye dore ko yabaye mu nzu ya kizungu, tuhamenyera byinshi bijyanye n’amateka y’ubwami kuko hanagizwe inzu ndangamurage yerekana iby’abami. Twageze i Mwima aho yavukiye akaba ari naho yatabarijwe amaze gutanga, tunagera ku Rwesero aho yubatse inzu nziza ifite igisobanuro gikomeye, cyane ko yayubatse avuye i Burayi akahakura isomo ryo kwigira.

    REBA VIDEO IGARAGAZA IBYO BYOSE HANO :

    Bimwe mu by’ingenzi wamenya kuri uyu mwami udasanzwe…

    Nyuma y’imyaka ibiri yimitswe, Rudahigwa yashakanye bwa mbere na Nyiramakomali mu 1933, ariko nyuma baza gutana ahagana mu 1940 bamaranye imyaka 7 babana. Tariki 13 Mutarama 1942, nibwo Rosalie Gicanda yashyingiranwe n’umwami Mutara III Rudahigwa waje kubatizwa agahabwa izina rya Charles Léon Pierre. Bakoze ubukwe bashyingiranwa imbere y’Imana, cyane ko icyo gihe umwami Mutara III Rudahigwa yari yaremeye kureka imigenzo y’imyemerere gakondo akabatizwa agahabwa izina rya Charles Léon Pierre, ndetse u Rwanda akarutura Kristu umwami.

    Gicanda Rosalie ni we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y’uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe. Icyo gihe bamuzizaga ko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bitangira kuvugwa ko Rudahigwa ari we utarabyaraga.

    Ubwo habaga umuhango wo gutoranya umwamikazi, icyo gihe abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami Rudahigwa bambaye uko bavutse, ariko bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe n’uko atashoboraga kubyihanganira, ibi bikaba ari byo byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.

    Ibikorwa by’ubutwari byaranze umwami Mutara wa III Rudahigwa

    Umwami Mutara wa III Rudahigwa, yagaragaje urukundo yakundaga Abanyarwanda ubwo yabarwanagaho agatanga inka ze ndetse akanazambura n’abatware mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura. Yarwanyije akarengane, bituma aba umucamanza mukuru mu rukiko rw’umwami ariho yagaragarije ubutabera nyakuri. Mu rwego rw’ubutabera, yakuyeho inkuku zakamirwaga umwami yishakira ize, yaciye imirimo y’agahato, afunga inzira abayobozi b’ibisambo banyuragamo bambura abaturage.

    Yashyize Abatwa mu rwego rw’abandi, abuza kongera kubanena. Mu mibanire myiza n’abantu, Intwari Mutara III Rudahigwa yasabye ko ubwoko buva mu ndangamuntu n’ubwo abakoloni b’ababiligi bamubereye imbogamizi. Yitaye ku burezi ashinga isanduku ' Fond Mutara '. Icyo kigega cyagiye gifasha abantu benshi cyane cyane abakennye babasha kwiga. Yashize Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’i Nyamirambo, ashinga za Ecoles Laïques, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.

    JPEG - 92.3 ko

    Mu rwego rwa Politiki, Intwari Mutara III Rudahigwa yagaragaje umutima wa kigabo ntiyatinya Ababiligi, kandi byose yabikoraga aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda. Mutara Rudahigwa yakunzwe n’abanyarwanda, iyo iza no kuba impamvu bamwise ” Inkubito y’imanzi “. Ni na we watangiye gusaba Ababiligi ko u Rwanda rwabona ubwigenge nyuma yo gusura ibihugu by’i Burayi. Afatanyije na Rwagasore na Lumumba, byagaragaraga ko aganisha ku bumwe mu bihugu by’abaturanyi.

    Yakundaga ikintu cyatuma abantu basabana cyane cyane siporo. Mutara Rudahigwa yakinaga umukino wa Tennis, akanakina umukino w’umupira w’amaguru (football), ndetse yari afite n’ikipe yitwaga ” Amaregura “.

    Rudahigwa yasigasiye umuco nyarwanda kandi yakunze kugaragaraza uburyo awushyigikiye cyane, ndetse hari n’amashusho yafashwe cyera, igihe yakiraga Umwami Bodouin w’u Bubiligi, agaragaza ukuntu intore z’Umwami zari zizi guhamiriza cyane. Hirya y’ibyo Umwami yatanze anafite igitekerezo cyo gutangiza ishuri rya siporo n’ubuhanga ngororamubiri.

    Umwami Rudahigwa azwiho kwicisha bugufi bikomeye kandi yari umwami

    Umunsi umweHabyarimana Joseph Gitera w’i Save uzwiho uruhare rukomeye mu kubiba amacakubiri mu Rwanda, yarazindutse ajya kureba umwami Rudahigwa, maze aramubwira ati 'Rudahigwa we, ubundi wabaye umwami w’Abatutsi nanjye nkaba umwami w’Abahutu ?'. Maze umwami Rudahigwa aramubaza ati 'Gitera we, ibyo usabye wabanje kubitekerezaho ?' Gitera ati : 'nabanje kubitekereza'. Maze Umwami aramusubiza ati 'Gitera we ubwo wabanje kubitekerezaho ? Mpa umwanya nanjye mbanze mbitekerezeho nzaguha igisubizo vuba'.

    Uyu Gitera yahoraga atuka cyane umwami Mutara III Rudahigwa, rimwe biza kurakaza umwami ava i Nyanza agiye i Save gukubita Gitera ariko murumuna we Ndahindurwa Jean Baptiste waje kwitwa Kigeli aza kumubuza.

    Umwami Mutara III Rudahigwa ngo yasanze Ndahindurwa Jean Baptiste (waje kwitwa Kigeli amaze kwimikwa) aho yakoraga kuri Hotel Faucon, amubwira ko icyamuzinduye kikamuvana i Nyanza ari ugukubita Gitera. Ndahindurwa yunguye ubwenge umwami, aramubabwira ati : “Nyagasani ibyo wabitekerejeho byo gukubita icyo kigabo ? Ko na we atari we ahubwo afite abo akorera wagiye ugakubita abamukoresha !'

    Umwami Mutara III Rudahigwa yumviye umuvandimwe we, yumva koko ko ikibazo ari abazungu b’Ababiligi babaga batumye Gitera gusuzugura umwami n’ingoma ye, ni uko umwami na we aza kumvisha abagaragu be bamusabaga kwica Gitera, ko ahubwo aho kumwica bakwica abazungu babimutera, ni uko insigamigani ikwira i Rwanda ngo “Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.”. Kuva ubwo imvugo iba gikwira, ishinga imizi muri rubanda, babona umuntu ashatse gukemura ikibazo atagihereye mu mizi bakamubwira bati 'Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera' cyangwa bati ' Wikwica Gitera ahubwo ica ikibimutera.'

    Urupfu rudasobanutse rw’umwami Mutara III Rudahigwa n’umwamikazi Gicanda

    Tariki 25 Nyakanga 1959, umwami Mutara III Rudahigwa wari warabatijwe Charles Léon Pierre, yaratanze, apfa urupfu rwatunguranye cyane. Ugutanga kwa Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre ntikuramenyekana neza kuko kugeza kuri ubu nta kimenyetso na kimwe gihurizwaho ku byamwishe.

    Tariki 24 Nyakanga 1959, Rudahigwa yagiye i Bujumbura mu Burundi aho yari agiye kugirana inama n’abayobozi b’abakoloni b’Ababiligi, yari yateguwe na Padiri Andre Perraudin. Umunsi wakurikiyeho nibwo yasuye umuganga w’umubiligi mu bitaro by’abakoloni, ari naho yaje kugwa. Abakoloni b’Ababiligi ntibavuga neza iby’urupfu rwe, ndetse ubwabo ntibakunze kubihurizaho.

    Bamwe bagiye bavuga ko umwami Mutara III Rudahigwa yatatse uburwayi bw’umutwe akaza kuvurwa n’umuganga we, ariko akaza guhitanwa n’uburwayi bushingiye ku kwangirika k’ubwonko. Hari urundi ruhande ariko rwavuze ko yishwe n’urushinge yatewe, ndetse n’abanyarwanda benshi icyo gihe ntibigeze bashira amakenga ko Ababiligi atari bo bishe umwami Rudahigwa, cyane ko yari amaze igihe agerageza kubereka ko badakwiye gucamo ibice abanyarwanda, kandi ko abaturage be bakeneye ubwigenge.

    Icyo gihe hari n’abanyarwanda benshi, ku bw’urukundo bakundaga Rudahigwa, bateye amabuye imodoka z’abakoloni bari mu gihugu. Hari abavuze ko umwami yagiye i Bujumbura afite ubuzima butameze neza, nyamara umwe mu bagaragu be yashimangiye ko nta kibazo yari afite, kuko yakoraga siporo kandi yagiye mu Burundi anaheruka gukina tennis agaragara nk’ufite ubuzima buzira umuze. Nyuma y’urupfu rwe, umwamikazi Gicanda yabaye umupfakazi, nawo umwami Rudahigwa ahita asimburwa na murumuna we Ndahindurwa Jean Baptiste waje kwitwa Kigeli V Ndahindurwa.

    Mu mwaka w’1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe ; Geregori Kayibanda, yirukanye mu rukari umwamikazi Rosalie Gicanda, mu rwego rwo kuzimanganya burundu ingoma ya cyami n’ibimenyetso byayo.

    Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu mujyi wa Butare aho yiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi afite imyaka 66 y’amavuko, hari tariki 20 Mata 1994. Rosalie Gicanda yishwe arashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze hamwe n’abandi bo mu muryango, bakaba barabajyanye imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda i Butare barabarasa, umwana w’umukobwa waje kurokoka niwe wasigaye abara inkuru y’urwo uyu mwamikazi n’abo bari kumwe bapfuye.

    Ubu umwami Mutara III Rudahigwa, umwamikazi Rosalia Gicanda ndetse na Kigeli V Ndahindurwa, batabarijwe (ntibavuga gushyingura umwami bavuga kumutabariza) i Mwima ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, mu gace Rudahigwa yavukiyemo ndetse kakaba ari nako Kigeli yimikiwemo.

    Ubu Rudahigwa ni umwe mu ntwari z’u Rwanda zibukwa igihe cyose ariko by’umwihariko tariki ya Mbere Gashyantare buri mwaka, ubwo haba hizihizwa umunsi mukuru w’Intwari.

    REBA VIDEO IGARAGAZA NEZA IBYO KWA RUDAHIGWA I NYANZA HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Menya-byinshi-ku-ntwari-y-u-Rwanda-Mutara-III-Rudahigwa-umwami-wa-mbere-wagiye-mu-ndege

  • Uganda: Presidential Campaigns Officially Flagged Off #rwanda #RwOT

    The political tempo is high as rival political party groups officially enter an aggressive campaign season as candidates seek votes for the Presidential slot in the East African Country of 40million people.

    Justice Simon Byabakama the chairman for Ugandan Electoral Commission (EC) said Monday was the official commencement date for the presidential campaigns for the 2021 General Election which will end on January 12, 2021.

    'Following the conclusion of nominations, the commission has appointed November 9 until January 12, 2021, for conducting campaign meetings across the country,' Justice Byabakama said.

    11 Ugandans are the officially nominated Presidential candidates that were found with satisfactory requirements during a two-day exercise that was concluded last week.

    Byabakama said this time-round, campaigns shall be village-based as opposed to holding rallies due to the coronavirus pandemic regulations set by the Ministry of Health.

    Incumbent President Yoweri Museveni who waged a military campaign for five years and later toppling his former boss Milton Obote in 1986 is Uganda's longest serving leader and is also seeking re-election as a flag bearer of his party National Resistance Movement (NRM).

    According to NRM Party Secretary-General,Mrs. Justine Kasule Lumumba, Museveni will officially kick off campaigns by meeting his supporters  in the area where he launched a guerilla war that ousted Obote from Greater Luweero districts that include; Luweero Nakaseke and Nakasongola at Kawumu in Luweero.

    'We get onto the campaign trail today. I will meet our NRM leaders from the Greater Luweero area and thereafter speak to our people through radio and TV,' Museveni said via twitter.

    Museveni is facing stiff competition from musician turned politician Robert Kyagulanyi under his People power movement that embedded into the National Unity Platform party.

    Kyagulanyi has produced an articulate manifesto saying, 'We seek a transition from the 35-year long dictatorial regime to a people's choice government through free and fair elections.'

    The youthful politician is campaigning on an anti corruption ticket under which he claims the seating government has stolen too much and therefore, seeks to 'Recover stolen resources from convicted corrupt individuals.'

    Kyagulanyi has promised to increase the salaries of security personnel. Economists believe presidential hopeful Robert Kyagulanyi Ssentamu's UGX 1 million salary pay for the lowest military officer is achievable. 'Our soldiers, police officers and prisons officers live like beggers even when they do a lot of work,' Kyagulanyi noted.

    His NUP party has summarized its objectives as seeking to have; People-Centred Governance II. Equal Access to Quality Education and Health Services III. Inclusive Economic Development IV.Land, Natural Resources & Environmental Protection V.National Security and International Relations.

    Source : https://taarifa.rw/uganda-presidential-campaigns-officially-flagged-off/

  • Ubuhamya bwa Hategikimana wumviye inama za Leta akava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ari umukozi ukomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakozi ba Real Conctractors babanza guhabwa inyigisho ku kwirinda impanuka mu kazi mbere yo kugatangira
    Abakozi ba Real Conctractors babanza guhabwa inyigisho ku kwirinda impanuka mu kazi mbere yo kugatangira

    Hategikamana Pacifique yavutse mu mwaka wa 1992 ahitwa i Rutongo hazwi cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Avuga ko se umubyara na we yari umukozi wa kompanyi ya Rutongo Mines ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace ko mu Karere ka Rulindo.

    Hategikimana yamenye ubwenge afite umubyeyi umwe kuko se yitabye Imana mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jenoside ngo yahitanye abavandimwe be babiri basigara ari bane barerwa na nyina gusa. Uyu mubyeyi ariko ngo yagerageje kubajyana mu ishuri, ariko kubera imiterere ya Rutongo ngo yisanze ari we usigaye mu ishuri gusa abandi baragiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Hategikimana avuga ko na we ubwe ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ishuri yarivuyemo ajya gucukura amabuye y’agaciro.

    Icyo gihe ngo inteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateranye mu murenge wabo, abanyamuryango biyemeje gusubiza abana bose mu ishuri bakava mu bucukuzi bw’amabuye.

    Hategekimana anatanga inyigisho ku kwirinda impanuka y
    Hategekimana anatanga inyigisho ku kwirinda impanuka y’umuriro

    Ati “Abana twari mu kigero kimwe baranshutse nanjye ishuri ndarireka tujya gucukura amabuye y’agaciro. Inteko rusange y’umuryango imaze kwemeza kudukura mu birombe, ndabyibuka haje Local Defence Forces (abashinzwe umutekano) baradufata baradukubita kugira ngo dusubire kwiga”.

    Hategekimana Pacifique avuga ko we yagize ubwoba yiyemeza gusubira ku ishuri. Avuga ko yatsinze ibizamini bitatu harimo icya Leta gisoza amashuri abanza, icya Seminari ndetse n’icya IFAK.

    Gusa ariko ngo ntiyagiye kwiga ahubwo yasubiye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro yitwaje ko nta mafaranga umubyeyi we abonye yo kumwishyurira.

    Hategikimana avuga ko yaje gukurwamo n’icyemezo cy’indi nteko rusange ya FPR y’umurenge wabo, aho uwari umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi Boniface Karasira, akaba yari n’umukozi wa Rutongo Mines, ari we wari urangaje imbere icyo gikorwa.

    Ngo muri iyo nama yavuze ko kompanyi yacukuraga amabuye y’agaciro Rutongo Mines yemeye kwishyurira abana biyemeza gusubira mu ishuri.

    Agira ati “Natsinze ibizamini 3 ariko birangira nongeye gushukwa nsubira mu bucukuzi nitwaje ko mama adafite amafaranga yo kwishyura, nyamara iyo ndoye ntiyari abuze. Umuyobozi wa FPR ku murenge ni we wafashe icyemezo cyo kudukuramo, Rutongo Mines yemera kutwishyurira kubera ubusabe bwa FPR”.

    Hategikimana yagiye mu ishuri yiga ubwubatsi ahabwa akazi muri Rutongo Mines. Aha ngo ntiyahamaze igihe kinini kuko Real Contractors yahamukuye ikajya kumukoresha.

    Avuga ko ageze muri Real Contractors yabonye amahirwe akomeye kuko yoherejwe inshuro nyinshi hanze y’igihugu cyane muri Kenya aho yize ibijyanye n’ubuzima n’umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bwubatsi.

    Hategekimana yize amasomo yo kwirinda impanuka z
    Hategekimana yize amasomo yo kwirinda impanuka z’umuriro muri Kenya

    Ati “2016 ni bwo Real yantwaye kuyikorera ndetse ngira amahirwe inyishyurira kwiga hanze muri Kenya inshuro nyinshi nabonye ubumenyi mu buzima n’umutekano w’abakozi byose ariko mbikesha kumvira inama za Leta.

    Hategikimana Pacifique avuga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buzima n’umutekano mu bwubatsi, ubuzima n’umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kwirinda inkongi y’umuriro.

    Kuri ubu arimo kwiga muri gahunda ya iyakure muri kaminuza Aushar Academy yo muri Leta ya Califonia muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Icyakora ngo hari ikintu ateganya gukorera urubyiruko rwo mu gace akomokamo hagamijwe kubakangurira gukunda ishuri no kumvira inama za Leta.

    Agira ati “Hari umushinga mfite wo gukangurira urubyiruko rukomoka iwacu i Rutongo wo kubashishikariza kumvira inama za Leta. Nzifashisha abo twiganaga bari mu bucukuzi nanjye ubwanjye mbahe ubuhamya bazabona itandukaniro kandi ndizera ko bazahindura imyumvire banigishe barumuna babo cyangwa urubyaro rwabo”.

    Akomeza agira ati “Ndashaka kubereka ko kumvira Leta bifasha cyane kuko bishobora kugira aho bikura umuntu bikamugeza ahandi”.

    Hategikimana Pacifique avuga ko yatangiye umushinga w’ubworozi bw’ingurube ndetse akazabugeza iwabo i Rutongo kugira ngo afashe urubyiruko kubona akazi.

    Asoza ubuhamya bwe asaba urubyiruko kumvira inama z’abayobozi kuko ibifuriza ibyiza.

    Yatangiye kubaka ibiraro by
    Yatangiye kubaka ibiraro by’ingurube aho akomoka i Rutongo

    Agira ati “Muri iki gihe cya Coronavirus, hari bamwe numvise ngo barashatse abandi bagiye gukora imirimo itandukanye ariko ndabasaba bumvire Leta bagaruke mu ishuri, hatagira ureba imyaka afite, Leta irabifuriza ibyiza gusa, abayobozi bakunda urubyiruko rubyaze umusaruro ayo mahirwe”.

    Hategimana Pacifique ubu atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, akaba atangiye kwiyubakira inzu ituruka mu mushahara ahembwa avuga ko atari muke.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubuhamya-bwa-hategikimana-wumviye-inama-za-leta-akava-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-akaba-ari-umukozi-ukomeye

  • Abari barabuze uko bahererekanya ubutaka buto bagiye gusubizwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagorwaga no guhererekanya ubutaka bwagenewe guhinga bagiye gusubizwa
    Abagorwaga no guhererekanya ubutaka bwagenewe guhinga bagiye gusubizwa

    Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi w’icyo kigo, Mukamana Espérance, aho avuga ko izo mpinduka zatekerejweho nyuma y’aho bigaragariye ko hari abaturage byari bibangamiye.

    Mu itegeko ry’ubutaka rya 2013 ari na ryo rikigenderwaho kugeza ubu, gucamo ibice ubutaka bw’ubuhinzi ntibyakorwaga uko nyirabwo abyifuza, nk’uko Mukamana abisobanura.

    Agira ati “Imikoreshereze y’ubutaka bwagenewe ubunzi, ubukorerwaho ubworozi cyangwa uburiho amashyamba nk’uko biri mu itegeko ry’ubutaka rya 2013, ntabwo kubucamo ibice byari byemewe iyo igice kiri buvemo kitageze kuri hegitari. Ni ukuvuga ko umuturage yashoboraga kubugurisha ariko icyangombwa ntikiboneke, bikaduteza ibibazo by’ubutaka buhererekanywa ariko muri ‘system’ bitanditse”.

    Ati “Ariko kubera ko abaturage bakomeje kutugaragariza imbogamizi bahura na zo kubera iryo tegeko, ubu rero mu mushinga w’itegeko ryo kuvugurura iryari risanzwe, iyo ngingo na yo twarayivuguruye ku buryo iryo gabanyamo ry’ubutaka mu bice rizaba rishoboka ku butaka ubwo ari bwo bwose no ku buso bwose bitabaye ngombwa hegitari, ariko bitabujije ko abaturage bakomeza gahunda yo guhuza ubutaka mu rwego rwo kububyaza umusaruro”.

    Icyakora Mukamana avuga ko nubwo ari uko bimeze, abaturage bagomba gutegereza itegeko rigasohoka riciye mu nzira zisanzwe.

    Ati “Ni ukuvuga ko ubu ari ukugurisha cyangwa guhererekanya igice cy’ubutaka uko bungana kose umuturage arabyemerewe mu gihe mbere bitari byemewe. Ariko aka kanya ntibyemewe kuko itegeko rikiri umushinga, ariko nirimara guca mu nzego rigomba kunyuramo, rigatangazwa mu Igazeti ya Leta, bizaba byemewe, abaturage bakazaba basubijwe”.

    Uwo muyobozi asaba kandi abaturage bafite ubutaka butabanditseho kwihutira kubwandikisha bitarenze Ukuboza uyu mwaka kugira ngo boroherezwe kubona ibyangombwa.

    Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukujya kwandikisha ubutaka bwabo kuko twatanze igihe ntarengwa usibye ko twagiye twongera amezi kubera Covid-19. Abantu rero nibandikishe ubutaka bwabo kuko nibarenza Ukuboza uyu mwaka tuzabwandikisha kuri Leta, ariko bitabujije ko igihe cyose umuntu azaza akagaragaza ko ubutaka ari ubwe tuzabumwandikaho”.

    Mukamana avuga kandi ko mu bindi birimo kwigwaho ngo bibe byavugururwa, harimo icy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 asabwa mu ihererekanya ry’ubutaka abaturage bakavuga ko ari menshi, icyo na cyo ngo kirimo kwigwaho n’inzego zitangukanye ngo mu minsi ya vuba hazaboneka igisubizo kibanogeye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abari-barabuze-uko-bahererekanya-ubutaka-buto-bagiye-gusubizwa

  • Operation reforestation Byumba : ministre et gouverneur de la partie #rwanda #RwOT

    Ils ont répondu à l’appel de leur Gouverneur, Jean Marie Vianney Gatabazi, qui avait alors invité la ministre de l’environnement, Mme Jeanne d’Arc Mujawamariya. Les travaux communautaires de ce samedi 7 novembre consistaient à repiquer des plants d’arbres dans les parcelles boisées des habitants de ce secteur au grand bonheur de ces derniers.

    “Les forêts, il n’y a rien de très important qu’elles dans la vie des citoyens et le développement durabe du pays”, scandait la ministre.

    L’initiative a plu aux fermiers agricoles de Byumba qui étaient étonnés de voir toute une foule de gens envahir leurs espaces boisés, creusaient et y plantaient de nouvelles espèces d’arbres gratuitement.

    La ministre n’a pas eu à convaincre ces fermiers qui savent parfaitement bien combien un arbre planté retient la terre alluvionnaire de leurs parcelles cultivées.

    “Plus de 67% des forêts du pays appartiennent aux fermiers agricoles. La plupart d’entre elles sont surexploitées au point qu’elles ont été abimées. C’est pourquoi nous n’aurons pas de répit avan de voir les nouveaux plants grandir”, a-t-elle dit s’adressant à une foule de paysans rassemblés pour la circonstance.

    La ministre a invité les fermiers à aller se servir dans les pépinières beaucoup de plants d’arbres pouvant lutter contre l’érosion mais aussi d’autres fruitiers devant améliorer la nutrition de leurs enfants et d’eux-mêmes.

    La ministre a dévoilé un plan ambitieux de reforestation des espaces boisés en un temps record. Elle s’est décidée de voir fermiers planter des arbres agroforestiers sur 7.410 hectares, 803.947 fruitiers, 909.2 hectares de forêts et 500 hectares de reforestation.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Operation-reforestation-Byumba-ministre-et-gouverneur-de-la-partie.html

  • 25 young African agripreneurs advance to 'boot camp' in the African Development Bank's $120,000 AgriPitch Competition #rwanda #RwOT

     

    The final round offers young entrepreneurs in Africa's agricultural sector the opportunity to pitch their agribusiness proposals online to a panel of experts and investors who will select the winners

    ABIDJAN, Ivory Coast, November 9, 2020/ — Twenty-five young African agripreneurs have advanced to the 'boot camp' final round of the African Development Bank's (www.AfDB.org) AgriPitch competition, stepping closer to a share of $120,000 in seed funding prizes, training and other benefits.

    The final round offers young entrepreneurs in Africa's agricultural sector the opportunity to pitch their agribusiness proposals online to a panel of experts and investors who will select the winners.

    AgriPitch organizers received more than 2,500 applications and evaluated 605 proposals from 30 countries. The finalists, from 12 African nations, submitted promising proposals that best embraced the 2020 theme of 'Driving Sustainable Nutrition and Gender Inclusivity in Africa's Agri-Food Systems: Youth Agripreneurs Seize the Decade.'

    Finalists, all aged under 35, were selected under the competition's 'Start Up,' 'Mature Business' and 'Women-Empowered Business' categories.

    'It is encouraging to see that almost 62% of all AgriPitch 2020 applicants self-described as being women-led businesses or having women make up at least 50% of their management,' said Wambui Gichuri, the Bank's Acting Vice President for Agriculture, Human and Social Development.

    'Word is spreading that AgriPitch is the competition where all qualified agripreneurs can get the training and support to grow their businesses,' she added.

    AgriPitch is part of the African Development Bank's fourth African Youth Agripreneurs Forum (AYAF) — one of the continent's most exciting platforms for African youth in the agriculture start-up scene — which kicked off online on 3 November and runs through to the AgriPitch winners' ceremony on 17 November.

    The finalists are now enrolled in the AYAF/AgriPitch online training platform, according to Edson Mpyisi, Coordinator of the Bank's Enable Youth Program responsible for the event.

    'In this two-week-long business development boot camp, AgriPitch competitors can attend virtual sessions on product development, revenue channel identification, logistics, marketing, business management, investment readiness, financing and other issues, led by trainers and coaches,' Mpyisi said. 'The cash prizes may be the most ever awarded at AgriPitch, and the skills offered to all the finalists are invaluable,' he added.

    In collaboration with partners, including UN Women, the African Leaders for Nutrition and the Affirmative Finance Action for Women in Africa initiative, this year's AYAF and AgriPitch competition selected finalists from Kenya, Uganda, Rwanda, Nigeria, Benin, Tanzania, Cameroon, Mozambique, Guinea, Malawi, Ghana and Côte d'Ivoire.

    The finalists get automatic access to the AYAF webinar series. The general public can also register for the webinars, which feature speakers with expertise from across the development, nutrition, gender and agriculture sectors.

    The first session on 3 November addressed Policies for sustainable nutrition and gender inclusivity. Remaining webinars are scheduled for:

    • 10 November: Empowering youth and women in agricultural value chains to address nutrition
    • 17 November: Strategic partnerships for equity in agriculture: Financing women, youth and nutrition.

    The AgriPitch finals and winners' ceremony will be held on 16 and 17 November. In addition to receiving seed funding prizes and post-competition mentoring, AgriPitch winners will be invited for the AYAF online DealRoom, which connects expansion-ready, youth-led African businesses with global investors. Companies selected for the AgriPitch Competition shortlist, but who didn't make it to the competition, also qualify to join the AYAF/AgriPitch online DealRoom.

    See who made the list of AgriPitch 2020 finalists: https://bit.ly/32yy8KH

    To learn more about AgriPitch, register for AYAF webinars and be part of the AgriPitch winners' ceremony, please log on to: https://bit.ly/3n4vWlN

    7

    The post 25 young African agripreneurs advance to 'boot camp' in the African Development Bank's $120,000 AgriPitch Competition appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/09/25-young-african-agripreneurs-advance-to-boot-camp-in-the-african-development-banks-120000-agripitch-competition/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=25-young-african-agripreneurs-advance-to-boot-camp-in-the-african-development-banks-120000-agripitch-competition

  • Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n'ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w'iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !! #rwanda #RwOT

    Amakuru akomeje kutugeraho aravuga ko muri wa mutwe FDLR ugizwe ahanini n'abajenosideri, ukomeje gushegeshwa n'ibitero ingabo za RDC(FARDC) zidasiba kuwugabaho, abarwanyi bawo bagapfa nk'udushwiriri. Ibi biraza byiyongera ku macakubiri nayo yamaze kuba akarande, agatuma bagambanirana, abitwa ngo ni abasirikari bakuru bakicwa buri munsi.

    Ubu noneho ubushyamirane bwarushijeho kukomera hagati ya Generali Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor, perezida wa FDLR, na generali Omega ,umukuru w'igisirikari cy'uwo mutwe w'iterabwoba. Uretse kurwanira ubutegetsi n'ibyubahiro , inda nini basanganywe nayo yarababase, ku buryo batabasha kugabana ibisahu, birirwa bambura abaturage b'Abanyekongo mu duce nka Teritwari ya Rutchuru FDLR yagize indiri, dore ko ari naho Gen Byiringiro Victor afite icyicaro.

    Igenzura ryakozwe n' imiryango mpuzamahanga rigaragaza ko buri kwezi FDLR yinjiza nibura ibihumbi 30 by'amadolari ya Amerika(ni hafi miliyoni 30 ushyize mu manyarwanda). Icyakora ngo aya mafaranga kera yari menshi kurushaho, akaba yaragabanutse kubera ibitero bya FARDC, byanabambuye ahantu hanini bacukuraga amabuye y'agaciro, bakabaza imbaho, bagatwika amakara , bakanasoresha abaturage nkaho ari ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro muri Kongo. Kuba rero ibisahu byaragabanutse, muri FDLR byabaye nka bamwe basangira ubusa bakitana ibisambo. Umukuru w'igisirikari Gen Omega arashinja Gen Byiringiro kwikubira umutungo,ku buryo n'abasirikari badashobora kubona iby'ibanze nk'imyenda, imiti n'ibiribwa. Aba bombi bagerageje gutumiza inama yo kwiga ibi bibazo ariko bipfuba inshuro nyinshi kubera urwikekwe, buri wese atinya ko bamutega igico ajya cyangwa ava muri iyo nama, nk'uko byagendekeye ba Generali ” Kalebu ” na Secyugu, n'abandi benshi bishwe kubera akagambane.

    Ubu rero igisigaye ni ukugendera ku ndagu kuko izindi mbaraga zigenda zikendera. Ubu hari itsinda ry'abagore ryitwa “ YESU NTUNSIGE “, rishinzwe gusa kubwira FDLR niba iri burenze umunsi, ariko naryo riri mu mazi abira kuko hari ubwo ribeshya ko ibintu ari bizima, uwo munsi FARDC ikabicamo ijana !

    Indagu ziheruka ” Yesu Ntunsige ” yagiriye inama inyeshyamba nkuru ko Gen Kalume yavanwa ku mwanya w'umukuru w'ibikorwa bya politiki(G5) akagirwa ushinzwe iperereza(G2), ariko nabyo birakemangwa,kuko Gen Kalume afite ubwoba ko ari umutego mutindi ushobora kumuhitana. Ibikorwa by'inyangabirama nabyo ubwabyo ntibirama, amaraso basize bamennye mu Rwanda n'ay'inzirakarengane bamena buri munsi muri Kongo azakomeza kubasama.

    The post Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n'ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w'iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amacakubiri-mu-buyobozi-ibitero-bya-fardc-bishegeshe-umutwe-witerabwoba-wa-fdlr-none-wiyambaje-indagu/

  • Amateka y’urwandiko rw’Abaroma n’impamba twakuramo mu rugendo rugana mu i Juru #rwanda #RwOT

    Ahagana ku musozo w’urugendo rwe rwa gatatu rw’ivugabutumwa, amaze kuzenguruka Asia n’ibice by’Uburayi bya Masedoniya na Korinto (Ubugiriki), ari i Korinto, Pawulo niho yanditse uru rwandiko, kugira ngo rumubanzirize i Roma, abamenyesha ko agambiriye kuzabasura.

    Ubusanzwe Pawulo uko yakoraga yashingaga itorero muri buri mugi ukomeye. Roma rero nk’umugi mukuru w’icyo gihugu yifuje kuhashinga itorero ariko asanga hari abamutanze kurihatangiza, icyakora yashakaga kumenya imyizerere yaryo niba ritazahindurwa n’isi, uko rihagaze, abandikira ababwira ko azabasura niko gukomeza ajya ahandi.

    Iki gihe Pawulo yarimo akusanya inkunga zo gufashisha abera b’i Yerusalemu kuko muri iki gihe hari inzara. Ari i Korinto rero nibwo yagambiriye ko nageza iyo nkunga i Yerusalemu azakomeza i Roma akagera no muri Hasipaniya (Espagne/Spain)

    Kugira ngo agere ahandi rero yagombaga kugira aho azakirirwa kandi azahagurukira, ariko nanone nta butware yari abafiteho kuko itorero ry’Abaroma atariwe wari wararitangije kandi ntibari baziranye ariyo mpamvu yisobanura cyane atangira uru rwandiko. Ubundi iyo abantu bataziranye cyane cyane mu gakiza aho abantu baba bakeneye kumenya ko bizera kimwe, habaho kwibwirana kugira ngo bagendane baziranye.

    Indi mpamvu ikomeye yatumye Pawulo yandikira Abaroma, byari ukugira ngo ababwirize hakiri kare atari yabageraho bitewe n’ibintu yumvaga byari i Roma, kuko wari umurwa mukuru w’ingoma ya Roma, abanyamahanga, tutirengangije ibiba mu migi ikomeye. Ibyaha biba ari byinshi bavuga ko mu bategetsi b’i Roma iki gihe bari 15, 14 muri bo bari abatinganyi, abana ntibumviraga ababyeyi, hari byinshi, mu gice cya 1 kijya kurangira, dusoma ko Pawulo yabyumvise bituma ashaka kubandikira.

    Imbere mu itorero naho harimo ibibazo

    Iri torero bavuga ko ryatangijwe n’abayuda bari baje i Yerusalemu k’umunsi wa Pantekote, barakizwa mu bihumbi bitatu (3000) bakijijwe kuri Pantekote, baragenda batangira itorero. Iki gihe bavuga ko hari abayuda bagera kuri magana ane (400) i Roma benshi bari abacuruzi, itorero ryambere ry’i Roma ryari rigizwe n’abayuda gusa ariko igihe cy’umwami witwaga Kilawudiyo ngo habaho imvururu hagati y’abayuda n’abakristo, Abayuda bose barirukanwa.

    Muri bo harimo Akwila na Purisila bahuriye na Pawulo i Korinto, aribo bamuhaye amakuru nyuma yo gupfa kwa Kilawudiyo, abayuda bemererwa kugaruka i Roma harimo n’abakristo b’abayuda basanga abakristo b’abanyamahanga aribo bafite imirimo mu itorero.

    Aba bantu bari basanzwe batumvikana, abayuda bapinga abakristo bahoze ari abanyamahanga bitwaje amategeko n’imihango ya kiyuda. Abakristo nabo bavuga ko aribo bakomeye kubera inshingano bahawe nyuma y’uko Abayuda bahunze n’ibindi…, ariyo mpamvu Pawulo yandika nyuma yo kuvuga kubyaha bikorerwa mu murwa hanze, ahindukira kunga abo bantu bose bari mu itorero avuga ko twese hatavuyemo n’umwe twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana. Pawulo agenda agaruka kuri ayo magambo Abayuda n’abanyamahanga bose kimwe.

    Akomeza agira ati 'Imana ntiyibagiwe abayuda, nubwo birukanwe ikabyemera ariko izongera ibasubize mu mwanya wabo'.

    Uru rwandiko ubwarwo, ni ubutumwa bwavuye mu kanwa ka Pawulo. Ukuze mu gakiza wamenya guhuza isezerano rya kera n’irishya. umaze guhura n’intambara nyinshi, umaze kumenya ubuzima bwa gikristo n’itorero, abwandikaho nko gusubiza ibibazo abakristo benshi baba bibazaho. Uru rwandiko muzasanga yibazamo ibibazo byinshi akanabisubiza.

    Incamake y’ubutumwa bukubiye muri uru rwandiko.

    Imana irakiranuka ititaye ku biba mu isi. N’ubwo abantu bo ari abanyabyaha ( kugeza Abaroma 3:20), Imana kandi ntabwo yica ahubwo ibabarira abahamwa n’ibyaha. (Abaroma 3:21) n’ubwo abantu badashobora kubaho uko kwera kw’Imana kubisaba mu nzira zabo cyangwa mu nzira z’amategeko (Abaroma 6:1-17) n’ubwo abantu bamererwa nabi kandi bikagaragara ko gucungurwa gutinze (Abaroma 8:18-39) n’ubwo abayuda benshi batizera (Abaroma 9:1-11), Imana yo irakiranuka, kandi ku bw’ubuntu bwayo yaratubabariye.

    Kubera izo mbabazi yatugiriye, dukwiye kubaho ubuzima bwerekana ko twakiriye izo mbabazi (Abaroma 12:1-16).

    Icyo urwandiko rw’Abaroma rutwigisha.

    Rutwigisha ko tudakwiye kwiyiringira, ahubwo twiringire Yesu utanga agakiza. (igice 1-5)

    Dukwiye kwigana kwizera kw’Aburahamu; (igice 4). Kwihanganira ibitugerageza, (igice 5:1-11). Dupfe ku cyaha buri munsi, (igice 6:1-7:25). Tugendere mu mwuka iteka (igice 8:1-17). Twizere ko imbere tuzahabwa ubwiza butagereranywa, kandi ko Imana izakura ibyiza mu mibabaro duhura nayo ubu (igice 8:18-39).

    Dusenge kandi twamamaze ubutumwa bwiza mu bazimiye, cyane cyane Abayuda (igice 9:1-11:32). Dushimire Imana ku bw’ubwenge n’ubuhanga mu mugambi wo kuducungura (igice 11:33-36).

    Impuguro zitari zimwe ku buryo ubutumwa bufite imbaraga kandi bukora mu itorero ndetse no mu isi (igice 12-15). Tugire urukundo ruzirikana bene data umwe, umwe, kandi nitunabasengera tubavuge mu mazina yabo (igice 16).

    Source: Bibiliya.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-y-urwandiko-rw-Abaroma-n-impamba.html