Category: Uncategorized

  • Ukotana akotanira u Rwanda – Bamporiki ahanura Amavubi ubwo yari yayasuye we na Minisitiri wa Siporo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko uyu munsi Amavubi ahaguruka yerekeza muri Cape Verde gukina n’iki gihugu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, ku mugoroba w’ejo mu mwiherero basuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyanaju Aurore Mimosa n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard aho bibukije abakinnyi ko bazaba bahagarariye abanyarwanda miliyoni 12.

    Aba bayobozi bakaba bari baherekejwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Richard Mutabazi, umuyobozi wa karere ka Bugesera aho iyi kipe yakoreraga umwiherero.

    Muri uyu muhango wabereye i Nyamata muri La Palisse, Bamporiki Edouard yabwiye aba bakinnyi ko bagiye muri Cape Verde bahagarariye u Rwanda ko bagomba gukora ibishoboka byose bagatahukana intsinzi kandi ko n’abanyarwanda bazasigara babafatiye iry’iburyo.

    Ati' Ukotana akotanira u Rwanda. Muri abadaheranwa b’u Rwanda, mujye ku ruhembe mugiye kurasaniraho tuzasigara tubari inyuma uko dushoboye ariko tugere kuri uyu mutsindo kuko turawushaka.'
    'Mugiye muri Cap-Vert muri abaranga b’u Rwanda, mugende muzakine mukotana, mukotane muduhe ibyishimo, mukotane murange u Rwanda, mukotane mutsinde rwose, mukotane mugaragaze aho u Rwanda rugeze.'

    Minisitiri wa Siporo, na we yasabye Amavubi gukora ibishoboka byose bagatsindira Cape Verde mu rugo ndetse n’umukino uzabera hano mu Rwanda.

    Ati' Turabizi mwari mumaze igihe mudakina kubera ikibazo cy’icyorezo cyateye kidateguje ariko turabasaba kuzitwara gitore mugatsinda iyi mikino yombi kuko ubwo bushobozi murabufite. Abanyarwanda natwe tubari inyuma kandi turabashyigikiye.”

    Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (ibumoso), Bamporiki Edouard(hagati) na Richard Mutabazi(iburyo) basuye abakinnyi

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abakinnyi kwibuka ko bagiye bahagarariye u Rwanda

    Bamporiki yasabye abakinnyi guhagararira u Rwanda neza

    Haruna Niyonzima yavuze mu izina ry’abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukotana-akotanira-u-rwanda-bamporiki-ahanura-amavubi-ubwo-yari-yayasuye-we-na-minisitiri-wa-siporo-amafoto

  • Djihad na Yannick mbere yo kwerekeza muri Cape Verde ntiborohewe n’impera z’icyumweru #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko abakinnyi babiri b’u Rwanda bakina ku mugabane w’u Burayi, Djihad na Yannick berekeza muri Cape Verde kwifatanya na bagenzi babo, ntibahiriwe n’impera z’icyumweru kuko amakipe yabo nta n’imwe yabonye amanota 3.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Yannick Mukunzi yari mu kibuga akina iminota 90 yose ubwo ikipe ye ya Sandvikens IF mu cyicio cya 3 muri Sweden yatsindwaga na Sollentuna ibitego 2-0.

    Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 48 mu gihe Vasalund ya mbere ifite 66.

    Yannick yakinnyi iminota 90 mu mukino batsinzwemo

    Bikomeje kuba ikibazo kuri Waasland Beveren ya Djihad Bizimana mu Bubiligi, kubona amanota 3 ni nk’inzozi, nyuma yo kunyagirwa na Gent 4-1, ku wa 6 yanganyije na AS Eupen 1-1, ni umukino Djihad Bizimana atakinnye n’ubwo yari muri 18.

    Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 17 mu makipe 18, bivuze ko ibanziririza iya nyuma. Ifite amanota 5 mu gihe Club Brugge ifite 23 ari yo ya mbere.

    Nyuma y’iyi mikino, aba bakinnyi bakaba bagomba guhita bafata indege berekeza muri Cape Verde aho bari buhurireyo na bagenzi babo 21 bahagurukanye n’umutoza Mashami Vincent mu gotondo cyo kuri uyu wa Mbere.

    Bizimana Djihad ntabwo yakinnye umukino banganyijemo

    Andi makipe akinamo abanyarwanda uko yitwaye mu mpera z’icyumweru gishize, muri Tanzania, ku wa Gatandatu Yanga ya Haruna yanganyije na Simba SC ya Kagere, ni umukino aba banyarwanda bombi batakinnye.

    Azam FC ya Ally Niyonzima ku wa Gatanu yatsinze Dodoma Jiji 3-0 umukino Ally yakinnye, ni mu gihe ku wa Gatatu KMC ya Migi yari yanganyije 1-1 na Biashara United.

    Azam FC ni iya mbere n’amanota 25, Yanga 24, Simba ya 3 ifite 20 mu gihe KMC ari iya 6 n’amanota 15.

    Amavubi yamaze guhaguruka yerekeza muri Cape Verde

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-na-yannick-mbere-yo-kwerekeza-muri-cape-verde-ntiborohewe-n-impera-z-icyumweru

  • Kigali : Video ya Pasiteri asengera igitsina cy’umukobwa ngo kizakundwe yavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp na Instagram, agaragaramo Pastor Fanny arimo gusengera umugeni mu birori bizwi nka Bridal Shower, aho mu magambo aba avuga asenga asabira igitsina cy’umugeni kuzakundwa n’umugabo we kandi akamusabira ko atazigera agiharurukwa.

    REBA VIDEO IGARAGARAMO AYO MASHUSHO HANO :

    Pastor Fanny mu gusenga ati : “Iki gitsina kizakundwe n’umugabo mu izina rya Yesu Kirisito, ntazagire umunsi n’umwe agiharurukwa, mu izina rya Yesu Kirisito wa Nazareti azahorane igikundiro imbere y’umugabo we kandi azahore atonnye imbere y’umugabo we.”

    Pastor Fanny yagiranye ikiganiro na Ukwezi TV, yemera ko ayo masengesho ari aye anahishura ko yari yatumiwe mu birori ngo asengere umugeni ugiye kurushinga, hanyuma akamusabira ku Mana muri ubwo buryo. Yemeza ko ibyo yavuze nta kibi kirimo ariko akavuga ko ababishyize hanze bakosheje kuko ubusanzwe byari ibintu byabereye mu mwiherero w’abo byarebaga gusa.

    REBA VIDEO IGARAGARAMO AYO MASHUSHO N’ICYO ABIVUGAHO BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Kigali-Video-ya-Pasiteri-asengera-igitsina-cy-umukobwa-ngo-kizakundwe-yavugishije-benshi

  • APR FC yamenye ikipe izahura nayo muri CAF Champions League #rwanda #RwOT

    Mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

    Ni muri tombora yabaye uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020 ibera ku cyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika 'CAF’ kiri Cairo mu Misiri.

    APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2019-2020 yahise itsindira itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Shampions League.

    APR FC ikaba igomba guhura mu ijonjora ry’ibanze na Gor Mahia yo muri kenya.

    Gor Mahia izahura na APR FC ikinamo Jules Ulimwengu wahoze ukinira Rayon Sports yo mu Rwanda ndetse ubu itozwa na Robertinho na we wahoze utoza Rayon Sports.

    Umukino ubanza kuzaba hagati ya tariki ya 27 na 29 Ugushyingo 2020 mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki ya 4 na 6 Ukuboza 2020.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yamenye-ikipe-izahura-nayo-muri-caf-champions-league

  • Master KG wamamaye kubera indirimbo ‘Jerusalema’ yahawe igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Master KG
    Master KG

    Mu myaka ine ishize ni abanyanigeria batwaraga iki gihembo cya MTV award gihabwa umunyafrika wakunzwe kurusha abandi. Umwaka ushize cyahawe Burna Boy, 2018 gihabwa Tiwa Savage, 2017 gihabwa Davido naho 2016 cyahawe Wizkid.

    Muri uyu mwaka iki cyiciro cyari kirimo abahanganye barimo Burna Boy wa Nigeria, Rema wa Nigeria, Master KG wa Afrika y’epfo, Kabza De Small na DJ Maphorisa bo muri Afurika y’epfo, Sheebah Karungi wa Uganda na Gaz Mawete wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

    Master KG yamenyekanye cyane ku ndirimbo yitwa “Jerusalema” yakoranye na Namcebo kuri youtube ubu imaze kurebwa incuro miliyoni 227. Mu mashusho yakira iki gihembo yashimiye abakunze iyi ndirimbo n’abao bakorana bamushyigikiye kugeza aho ageze ubu.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/master-kg-wamamaye-kubera-indirimbo-jerusalema-yahawe-igihembo-cyo-ku-rwego-mpuzamahanga

  • Rwanda to launch the Global MenEngage Symposium, an event about masculinities and gender equality #rwanda #RwOT

    Representatives of national, regional and international feminist movements, women rights activists across the World will attend the Ubuntu Symposium- the Third Global MenEngage symposium also known as the Ubuntu Symposium to be launched in Kigali, Rwanda, on November 10-12, 2020.

    Over a hundred participants are to be gathered physically in Rwanda while the rest of the world participates in the event virtually, due to measures to curb the spreading of covid19 pandemic.

    The 'Ubuntu' Symposium seeks to advance feminist approaches to engage men and boys in advancing women's rights, gender and social justice.

    The event is organized by the Global MenEngage Alliance and co-organized by the Rwanda Men's Resource Centre (RWAMREC), the Rwanda MenEngage Network (RWAMNET) and MenEngage Africa.

    This year, for the first time, the event is organized in Africa. Originally intended to bring thousands of national and internal members of NGOs, CSOs and human rights activists in Kigali, Ange Marie Nyiransabimana, Youth engagement program coordinator within CVA ( Citizen Voice and Actions), a civil society organization member  of Rwamnet, has explained.

    However, due to COVID-19 containment measures, the event organizers have opted to launch a series of events combining in-person and virtual meetings from November 2020 until June 2021.

    While mobilizing the youths in Kigali to attend the symposium this Monday, November 9, 2020, Nyiransabimana said, youths need to acquire knowledge on gender issues early.

    She said: 'The concept of gender equality is misunderstood in most people.  Some think that it applies to married couples or those who are about to marry but even if you are 12 years old, in the future you will be 20 where you will need to know about gender. We want attitudes to be changed since we are young to avoid future challenges.'

    Shumbusho Thomas, a student at the University of Rwanda, College of Science and Technology, said he is ready to benefit a lot from the conference as it will focus on everyday life, how men can behave and promote gender equality.

    Shumbusho said, he is ready to share the information about the symposium and encourage his colleagues to attend the activities related to it.

    Kansiime Pretty, involving in programs aiming at engaging men and boys in fighting teen pregnancies, urges the youths to participate in the conference as it important to them.

    'We have found that when discussing about teenage pregnancies, sometimes people like to focus only on the girls and how they could behave. However, the boys are the key players in these unplanned pregnancies. In a bid to change the way things are done, we initiated the program involving men and boys which is also the focus of Ubuntu symposium. We would like to work with them to disseminate this information to others so that they can participate in this conference and what will be discussed is important for young people', she said.

    The symposium will explore the roles and responsibilities of men and boys to advance a broad range of issues related to women's rights, gender justice, racial justice, economic justice, climate justice, human rights and other social justice issues, according to the RWAMREC officials.

    This will be analyzed through five main themes which are Power with, Transformation, Accountability, Intersectionality, Feminisms.

    The Symposium participants are from diverse sectors and backgrounds, including activists, researchers, practitioners and students from civil society and international development sector, policymakers, private sector and the donor community.

    The previous two symposia helped set the agenda for the work of MenEngage Alliance and its members working to engage men and boys in transforming masculinities and promoting gender equality.

    The Ubuntu Symposium is expected to advance the political agenda by affirming need for greater alignment and building common cause with social justice movements globally and nationally who are seeking to achieve a full social justice agenda.

    About the Rwanda MenEngage Network (RWAMNET)

    RWAMNET is a network of 26 organizations working to promote male engagement in development programs including gender equality, Human rights & GBV prevention, health programs, women's empowerment and others in Rwanda.

    RWAMNET is chaired by a steering committee made of six Organizations; and RWAMREC is the fiscal organization that coordinates RWAMNET as the secretariat.

    The event is the third of its kind following the two previous Symposia organized in Rio de Janeiro, Brazil in 2009; and in Delhi-India in 2014.

    Choosing to co-host the event in Rwanda was linked to the impressive progress the country has made in advancing gender equality and women's empowerment; and its positive track record for hosting successful international events.

    About the Rwanda Men's Resource Centre (RWAMREC)

    The Rwanda Men's Resource Centre (RWAMREC) is a non-governmental Organization working to promote gender equality, positive masculinities and engaging men to eliminate all forms of men's violence against women and children.

    RWAMREC was founded in 2006 and was legally registered in 2008 vby the Ministerial Order No. 114/11 of 3/9/2008. The organization was formed as a response aimed at seeing men become part of the solution and efforts in ending men's violent behavior.

    With this concept, the organization worked to change masculinity norms of men and boys to become positive and supportive partners in promoting gender equality in Rwanda.

    For the quick registration,here is the link: http://bit.ly/UbuntuSymposium

    1

    The post Rwanda to launch the Global MenEngage Symposium, an event about masculinities and gender equality appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/09/rwanda-to-launch-the-global-menengage-symposium-an-event-about-masculinities-and-gender-equality/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-to-launch-the-global-menengage-symposium-an-event-about-masculinities-and-gender-equality

  • Uwari intumwa ya rubanda muri Tanzaniya yahungiye muri Kenya #rwanda #RwOT

    Godbless Lema wahoze ari umudepite muri Tanzania mu ijoro ryo ku cyumweru yafungiwe i Nairobi muri Kenya nyuma y'uko yinjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Bwana Lema yafashwe ari mu modoka atwawe n'umunyamategeko we bari kwerekeza i Nairobi. Yari kumwe n'umugore we n'abana.

    Muri Tanzania hari ibikorwa bimwe byo kwibasira abatavuga rumwe n'ubutegetsi nyuma y'amatora Perezida John Magufuli yatsinze ku bwiganze.

    Ikinyamakuru the Standard kivuga ko polisi ya Kenya yafashe aba bantu bageze mu mujyi uri ku ntera ya 45Km uvuye ku mupaka wa Tanzania binjiye muri Kenya.

    Hari amakuru avuga ko uyu mugabo wari umudepite mu nteko ya Tanzania yanze guha urwandiko rwe rw'inzira (passport) abakozi bo ku mupaka ba Tanzania.

    Umunyamategeko we, George Luchiri Wajackoyah, yasubiwemo n'iki kinyamakuru avuga ko yari ajyanye uyu munyapolitiki ku biro bya UNHCR i Nairobi.

    Iki kinyamakuru gusibiramo kandi amagambo ya Bwana Lema avuga ko yazanye n'abana be batatu n'umugore we. Akaba ari 'gusaba ubuhungiro'.

    Bwana Lema nkuko BBC ibitangaza, yari mu bakuru b'ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n'ubutegetsi bafunzwe bakarekurwa mu cyumweru gishize, bashinjwaga gutegura imyigaragambyo yo gusaba ko amatora asubirwamo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/uwari-intumwa-ya-rubanda-muri-tanzaniya-yahungiye-muri-kenya/

  • Ibintu bikomeye Perezida Joe Biden ashaka gukuraho byazanywe na Politiki ya Trump #rwanda #RwOT

    Ubwo bavugaga imigambi ye y’ibanze, abagize itsinda rya Joe Biden bavuze ko hazongerwa ibipimo bya Covid-19 ndetse Abanyamerika bose bazasabwa kwambara udupfukamunwa.

    Joe Biden yatangiye kuvuga imigambi ye mu gihe yaba ageze mu kazi mu kwezi kwa mbere, nyuma y’uko ibitangazamakuru byemeje ko ari we watsinze amatora.

    Muri bimwe mu byo ateganya gukora harimo kuvanaho politiki zimwe za Trump, muri ibyo ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko :

    • Joe Biden azasubiza Amerika mu masezerano ya Paris yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere, kuko mu buryo bweruye Amerika yavuye kuri aya masezerano.
    • Azakuraho icyemezo cyo kuvana Amerika mu bihugu bigize ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO)
    • Azahagarika icyemezo kibuza kujya muri Amerika abaturage bo mu bihugu birindwi, byiganjemo iby’Abisilamu
    • Azasubizaho gahunda yo mu gihe cya Obama yo guha ibyangombwa by’ibanze abimukira badafite ibyangombwa bageze muri Amerika ari abana

    Kuwa gatandatu, mu ijambo rye rya mbere nka perezida watowe, Bwana Biden yavuze ko iki ari “igihe cyo gukira” kuri Amerika, ndetse yizeza “kunga ubumwe aho gucamo ibice” igihugu.

    Yabwiye abashyigikiye Trump by’umwihariko ati : “Tugomba guhagarika gufata abo tutavuga rumwe nk’abanzi.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ibintu-bikomeye-Perezida-Joe-Biden-ashaka-gukuraho-byazanywe-na-Politiki-ya-Trump

  • Urukiko Rukuru rwagabanyirije ibihano Zaina na bagenzi be #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe uyu mwaka, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakatiye abakobwa 5 n’umuhungu umwe igifungo cy’imyaka 25 no gutanga ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda 4 470 425 nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, aho bashinjwaga ko bashatse kwica umukobwa witwa Sandrine.

    Ibi byaha bwakozwe tariki 18 Gashyantare 2020, ndetse Zaina wayoboye ikorwa ry’iki cyaha yari inshuti na Sandrine wagikorewe aho byakunze kuvugwa ko bapfaga umugabo.

    Mu rukiko rukuru baburana ubujurire, Ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko rubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije aho kuba icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwica bari bahamijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Gusa nubundi Ubushinjacyaha bwabasabiraga ko igihano bahawe mbere cyagumaho.

    Urukiko rukuru rwasanze bahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije, maze umucamanza avuga ko bahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu.

    Abahamwe n’icyaha ni NAMIRO Zaina (alias Uwase), UMURISA Gisele (alias Fifi), UWIMANA Zainabo, UMUHOZA Rosine, MUTONI Hadijah, MUKAMANA Safina, MUHOZA Connie na KAMANZI Cyiza (alias KARIDINARI).

    REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE BABURANA HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Urukiko-Rukuru-rwagabanyirije-ibihano-Zaina-na-bagenzi-be

  • Basketball: Irushanwa nyafurika (BAL) ryari riteganyijwe kubera mu Rwanda ryasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda utashatse ko amazina ye atangazwa yemereye Kigali Today ko aya makuru ari yo. Yagize ati “Ni byo koko imikino ya Basketball Africa League twari kuzakira yasubitswe ariko ntabwo baratumenyesha mu buryo bwanditse (Officiall Statement)”

    U Rwanda rwagombaga kwakira iyi mikino nyuma yo kwakira imikino y’amakipe y’ibihugu igomba kubera muri Kigali Arena kuva tariki ya 25 kugeza 29 Ukuboza 2020 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021(Afro-Basket 2021).

    Mu kwezi k’Ukuboza 2019 nibwo mu Rwanda habereye ijonjora rya Kabiri rya Basketball Africa League aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Patriots yasoje imikino yayo idatsinzwe.

    Basketball Africa League ni irushanwa ryakinwe ku nshuro yaryo ya mbere aho rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Ryashyizweho mu rwego rwo gufasha abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kuzamura urwego no gutera imbere. U Rwanda rwagombaga kwakira icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa cyagombaga kuba mu kwezi kwa Gatanu 2020 rikumirwa na COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/basketball-irushanwa-nyafurika-bal-ryari-riteganyijwe-kubera-mu-rwanda-ryasubitswe