Category: Uncategorized

  • Umunya-Mali ukinira Rayon Sports yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira ukomoka mu gihugu cya Mali ukinira Rayon Sports, Omar Sidebe yamaze kugera mu Rwanda aho aje kwifatanya n’abandi kwitegura shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021.

    Nyuma y’umwaka umwe akinira Rayon Sports, Omar Sidibe tariki ya 20 Nzeri 2020 yasubiye iwabo muri Mali gusura umuryango we.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021 uzatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

    Ntiyari kumwe n’uyu mukinnyi ukina afasha abataha izamu kubera ko yari yarasubiye muri Mali kureba umuryango we, ndetse amakuru avuga ko impamvu yatinze kuza ntatangirane n’abandi imyitozo akirenza icyumweru cyose byatewe n’uko yari atarabona uburyo aza harimo no kubura itike.

    Ku gicamunsi cy’uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020, uyu musore yageze mu Rwanda ndetse byemejwe n’iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

    Akaba yahise ajya mu kato k’amasaha 24 akazahava ku munsi w’ejo ku wa Gatatu ahita asanga abandi mu mwiherero w’ikipe atangire n’imyitozo.

    Omar Sidibe yageze mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-mali-ukinira-rayon-sports-yageze-mu-rwanda

  • Perezida Donald Trump uherutse gutsindwa amatora ubu aherereye he ? #rwanda #RwOT

    Hagati aho, umushinjacyaha mukuru wa Amerika ari nawe ukuriye ibiro bishinzwe ubutabera bya Amerika, yasabye abashinjacyaha gukora iperereza ku nenge zivugwa mu matora ya perezida.

    Kuri Bwana Trump, biraboneka ko muri iyi minsi ari gukorera mu biro bye ‘Oval Office’ muri White House kuko abamurinda baboneka imbere y’umuryango, byumvikanisha ko ari ho ari, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Washington DC abivuga.
    Perezida Donald Trump yanze kwemera ibigaragazwa ko Joe Biden yatsinze amatora, ndetse yatangije ibirego mu mategeko ko habaye uburiganya.

    Ni umuco muri Amerika ko ibyavuye mu matora bivugwa n’ibinyamakuru bikomeye, uwatsinzwe akavuga ijambo ryemera ibyo.

    Gusa mu buryo bw’amategeko, ibyavuye mu matora bya nyuma byemezwa n’inteko y’abatora (electoral college), ibyo biteganyijwe tariki 14 z’ukwezi gutaha muri buri leta.
    Mitchell McConnell ukuriye abasenateri b’Abarepubulikani bafite ubwiganze muri sena ya Amerika, yari ataragira icyo avuga kuva byavugwa ko Joe Biden yatsinze Donald Trump.

    Bwana McConnell ubu yavuze ko Perezida Trump ari “uburenganzira bwe 100% kureba mu nenge zabaye mu matora”.

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Trump akomeza gutangaza, nta bimenyetso yerekana, ko amatora mu gihugu cye yaranzwe n’uburiganya.

    Mbere y’amatora, McConnell yabonekaga nk’utifatanyije cyane na Trump, aho yavuze ko mu bihe bishize atabaye umushyitsi kenshi muri White House.

    Hari abandi Barepubulikani, nk’uwahoze ari perezida George W Bush wavuze ko ibyavuye mu matora “biciye mu mucyo”, yemeza ko Biden yayatsinze.
    Umushinjacyaha mukuru wa Amerika William Barr, ari nawe ukuriye ‘ministeri’ y’ubutabera ya Amerika, yasabye abashinjacyaha gukora iperereza ku nenge zivugwa mu matora ya perezida.

    Ibi byatumye ukuriye ibiro byo gukurikirana ibyaha mu matora muri minisiteri y’ubutabera ahita yegura kuko ibyo atabishyigikiye.

    Uwo yitwa Richard Pilger, niwe wari kuzaba akuriye iki gikorwa cyasabwe n’umushinjacyaha mukuru, yahise avuga ko yeguye kubera ibyasabwe na Bwana Barr.

    Iri perereza ubusanzwe rikorwa na buri leta ku bushake bwayo, ariko William Barr yavuze ko ibi atari itegeko rikomeye.

    Gusa, Bwana Barr yaburiye ko hadakwiye gukorwa iperereza mu gihe hari aho biboneka ko nta shingiro rihari ryo kurikora.

    Trump arifuza ko kubara amajwi bisubirwamo muri Pennsylvania kugira ngo bibuze Joe Biden intsinzi muri iyi leta aho amajwi yayo – 20 – kuwa gatandatu yatumye arenza 270 aba akenewe.

    Aho bakiri kubara bite ?

    Ibyavuye mu matora yo kuwa kabiri ushize biracyari kubarwa muri leta za Georgia, Arizona, North Carolina na Alaska.

    Muri leta ya Georgia, aho Biden akiri imbere ya Trump, ushinzwe ububanyi n’amahanga yasubije ku byanenzwe n’Abarepubulikani bagenzi be ku buryo ari kwitwara mu matora.

    Uyu witwa Brad Raffensperger, ibiro bye nibyo bishinzwe amatora muri Georgia, yagize ati : “Habaye gutora kunyuranye n’amategeko ? Yego byarabaye, kandi ibiro byanjye biri kubigenzura byose.

    “Bizazamura ikinyuranyo gikenewe mu guhindura aho Perezida Trump ubu ari, dushingiye ku majwi y’intumwa (16) za Georgia ? Ibyo bisa n’ibidashoboka.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Donald-Trump-uherutse-gutsindwa-amatora-ubu-aherereye-he

  • Gahongayire, Fireman, MC Tino, Ziggy55 n’abandi bahuriye muri film ivuga ku mvune n’ubuzima bw’abahanzi #rwanda #RwOT

    Filime y’uruhererekane yiswe 'Za Nduru’ iri kuri Paji 250, ndetse ifite season 5 zigizwe na episode 12. Iratangira guca kuri shene ya Youtube yitwa Judy Online TV. Ndetse hari gahunda y’uko izanyuzwa kuri kuri Televiziyo zikomeye.

    Iyi filime yanditswe n’umwanditsi wa filime Niyoyita Roger yashowemo imari ifatika, ku buryo abayiteguye bavuga ko ayo bateganyaga gushoramo yakubwe hafi inshuto eshanu. Yanditswe mu gihe cy’ukwezi kumwe.

    Igaragaramo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, umuraperi Fireman, umunyamakuru akaba n’umuhanzi Mc Tino, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Ziggy 55 ndetse na Producer Sano Panda.

    Mu bakinnyi b’imena muri iyi filime harimo Rwamukwaya Theoneste [Widdle] ahatanye mu irushanwa ry’umuziki The Next Pop Star, umuraperi Fight P [Moshi] na Judithe Niyonizera [Lena] washoye imari muri iyi filime akaba anayikinamo.

    Hari kandi Uwamahoro Phoebi [Cindy] wahatanye muri Miss Rwanda 2019, Irunga Longer, Habiyakare Muniru, Sibomana Daniel [Mabombe], Shaloom Mutabazi, Pamela Ikirezi [Kelia], Danon Fraterne Musoni [Clever].

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, Muyoboke Alexis yatangaje ko mu 2015 ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime.

    Ati 'Nagize igitekerezo nk’umuntu ukunda umuziki, uba mu muziki. Ntabwo ndibusobanure gukunda umuziki, hari abantu ndeba imbere yanjye bari bumfashe. Bazi 'Za Nduru’ zo mu muziki. Nabonaga ukuntu abahanzi bakora umuziki, nkabona barakomeza kwitwa kwa kundi nk’ibisanzwe. Hanyuma ngira igitekerezo cyo gukora filime. Hanyuma kubishyira mu bikorwa bikanga. Hashize imyaka myinshi.'

    Muyoboke avuga ko yaganiriye na Nayiyota Roger, amubwira ko nk’umuntu umaze igihe kinini mu muziki yagira n’uruhare mu guteza imbere uruganda rwa cinema mu Rwanda. Ati 'Yabimbwiraga ntabasha kubyumva. Nta filime nazo nkunda.'

    Avuga ko yakomeje gutekereza icyo yakora kugira ngo agaragaze ubuzima bw’abahanzi babamo, we azi abantu benshi batazi. Atanga urugero akavuga ko hari nk’abahanzi, bashobora kutavuga ukuri ku buzima babayemo, ariko we akaba abizi bitewe n’uko ahora iruhande rwabo.

    Muyoboke Alexis avuga ko mu 2018 yagejeje iki gitekerezo kuri Niyonizera Judithe, nawe amubwira ko afite inyota kwinjira mu ruganda rwa filime, kandi ko yakoze n’amahugurwa ajyanye nabyo muri Canada aho asanzwe atuye.

    Akomeza avuga ko iyi filime irimo abakinnyi barenga 21, aho avuga ko bibaye agashya muri filime nyinshi zo mu Rwanda.

    Umwanditsi w’iyi filime Niyoyita Roger wananditse City Maid, Seburikoko n’izindi, yasobanuye ko kuva na cyera yifuzaga gukora filime ivuga ku bahanzi, ariko kandi ngo aganira na Alexis Muyoboke bamaze hafi ibyumweru bibiri bataremeza umurongo izaba ishingiye.

    Yavuze ko iyi filime ishingiye ku bakinnyi babiri, aho umwe aba ari umuhanzi wakuriye mu buzima bwiza n’undi ufite impano ariko wahuye n’urucantege rw’igihe kinini.

    Roger avuga ko iyi filime nta buzima bw’ubuhanzi runaka bushingiyeho. Ati 'Icyo nabizeza ntabwo ari filime ivuga ku buzima bw’umuhanzi runaka. Ni filime twagerageje kwirinda ko umuntu yacyeka ko ari we twavuze. Tubigira ibintu biri rusange ku ntera ishoboka.'

    Uyu mwanditsi yabwiye itangazamakuru ko iyi filime izakundwa bitewe n’uko ivuga ku bintu benshi batazi, n’ibyo abanyamakuru bajyaga bamenya bagatinya ku byandika.

    Niyonizera Judithe washoye imari muri iyi filime, avuga ko asanzwe azi ibijyanye n’ubuzima bw’abahanzi bitewe n’uko yabanye igihe kinini na Safi Madiba amuherekeza muri studio n’ahandi yagiye ahurira n’abahanzi, bituma ubuzima benshi bacamo abuzi.

    Ati 'Nari mfite nanditse ampa igitekerezo cy’uko tugomba kuba twakorana tukavuga ku muziki. Nanjye rero nahise nyumva vuba cyane. Ubuzima bw’abahanzi mbubamo, umugabo wanjye nawe ni umunyamuziki. Rimwe na rimwe twajyagana muri studio nkabone izo mvune abahanzi bahura nazo. Rero icyo gitekerezo byari byoroshye kucyumva vuba.'

    Amashusho y’iyi filime yafashwe anatunganywa n’ikigo 100 Pixels Academy. Yafashwe mu gihe cy’amezi abiri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Gahongayire-Fireman-MC-Tino-Ziggy55-n-abandi-bahuriye-muri-film-ivuga-ku-mvune-n-ubuzima-bw-abahanzi

  • Muhanga: Hari aho ibyumba by’amashuri bikiri kuri 30% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyumba by
    Ibyumba by’amashuri bigeretse biri mu bituma kuzuriza igihe bidindira

    Icyakora ubuyobozi buvuga ko ku byumba byubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi bageze kuri 80%, mu gihe ibyubakwa ku ngengo y’imari ya Leta bigeze kuri 72%, byose ngo bikazaba bimaze kuzura bitarenze ukwezi gutaha k’Ukuboza 2020.

    Akarere ka Muhanga gateganya nibura kubaka hafi ibyumba 400 by’amashuri hakaba hari ibyumba bizaba biri mu nyubako zigeretse zigera ku 10, muri gahunda ya Leta yo kubaka ibyumba by’amashuri ibihumbi 22 mbere y’uko umwaka wa 2020 urangira.

    Nyamara nubwo hari imbaraga nyinshi zashyizwemo, haracyagaragara n’aho ibyumba bikiri hasi ku kigero cya 30% nk’uko Abadepite basuye Akarere ka Muhanga babigaragarije akarere, bakanakagira inama yo gukora ibishoboka ibyumba bikihutishwa bikuzura.

    Depite Bartelemie Karinijabo, avuga ko mu ruzinduko baherutse kugirira mu Karere ka Muhanga, hari ahagaragaye idindira ry’ibyumba by’amashiri bigomba kwihutishwa kuko ibiri ku kigero cyo hasi bisaba izindi mbaraga ngo byihutishwe.

    Agira ati “Mu byo twasanze twagiriye inama akarere harimo kuba ibyumba by’amashuri bikiri hasi kuko hari nk’aho twasanze biri ku kigero cya 30%, kuko ugereranyije n’aho abandi batangiriye kubaka usanga bikiri hasi, tukaba twabasabye gushyiramo imbaraga”.

    Depite Karinijabo avuga ko hari n’ibindi bikwiye kunozwa birimo no gufata ingamba zikomeye ku bana batarasubira ku mashuri, ku buryo hari n’aho usanga ubwitabire buri munsi ya 80%.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko kubera ko hari ibyumba biri kugenda byuzura, imbaraga zakoreshwaha zigiye guhurizwa ku bikiri kubakwa na byo bikuzura vuba, naho ku kijyanye no kuba hari ibyamaze kuzura bitarasakarwa, ngo hari isakaro ryatangiye kugera ku karere ku buryo hagiye gukurikiraho kubisakara.

    Kayitare avuga ko inyubako zigeretse ziri mu bikerereza kuzuza ibyumba by
    Kayitare avuga ko inyubako zigeretse ziri mu bikerereza kuzuza ibyumba by’amashuri

    Agira ati “Ahakiri hasi ahanini ni ahubakwa amashuri ageretse kuko bitubakwa nk’uko ibisanzwe byubakwa, ariko tugiye gushyira imbaraga kuri ibyo byumba ku buryo na byo bizaba byuzuye bitarenze ukwezi gutaha k’Ukuboza”.

    Ku kijyanye n’igipimo cyo gusubira ku mashuri na cyo kikiri hasi kuko ijanisha ry’akarere rigaragaza ko ubwitabire bugeze kuri 80% by’abana bose bamaze gusubira ku mashuri, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwahagurukiye icyo kibazo ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

    Ababyeyi batarageza abana ku mashuri na bo bakaba basabwa kongera imbaraga kugira ngo abana badacikanwa, cyane ko hari n’abari kwitegura gukora ibizamini by’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri bari barasubitse.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/muhanga-hari-aho-ibyumba-by-amashuri-bikiri-kuri-30

  • Umugore wa Safi Madiba yavuze ku mubano we na Parfine bivugwa ko yamutwaye umugabo #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, cyamurikiwemo filime 'Za Nduru’, Judithe Niyonizera yatangaje ko ibyavuzwe ko Parfine ari we wabaye intandaro yo gutandukana na Safi Madiba, atari ukuri, kandi ko bitazambije umubano wabo.

    Abanyamakuru babajije uyu mugore niba gukina film yarabitewe n’ugutandukana na Safi Madiba nyuma y’uko bivuzwe ko yasubiranye na Parfine.

    Yavuze ko umubano we n’uyu mugore w’umunyamafaranga, atavuga ko uhagaze neza gusa nanone batari abanzi.

    Ati 'Oya ! Ntabwo ari byo. Nta hantu bihuriye n’iyi filime (Za Nduru). Nabwo ari byo rwose, ntabwo namurakariye. No mu buzima busanzwe nta muntu njya ndakarira. Ntabwo turi inshuti, ariko na n’ubwo turi n’abanzi.'

    Muri iki kiganiro Judithe yirinze kuvuga byinshi ku rugo rwe na Safi Madiba, avuga ko yiteguye kuzabivugaho mu gihe kiri imbere.

    Uyu mugore ntiyerura neza niba yaramaze gutandukana na Safi Madiba, gusa avuga ko 'ndacyambaye impeta.’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umugore-wa-Safi-Madiba-yavuze-ku-mubano-we-na-Parfine-bivugwa-ko-yamutwaye-umugabo

  • Uko Imana yasubije ubuzima umugabo wa Jenneke , ubwo yari agiye kwicwa na Covid19 #rwanda #RwOT

    Muri iyi mpeshyi ishize ya 2020, Hermen yanduye coronavirus, birangirira ashyizwe mu bitaro, kandi ashyirwa mu kato nyuma yuko asanganywe ikibazo gikomeye mu bihaha. Uku kuba mu bitaro byari ibintu bikomereye cyane umuryango we , dore ko nta wari wemerewe kumugeraho.

    Umugore we Jenneke n’abana babo babiri nabo bari bafite ibimenyetso bya coronavirus bituma nabo bashyirwa mu kato mu rugo rwabo. Ariko ibitekerezo byabo byari kuri Hermen wari mu bitaro, bifuza ko hari icyo Imana yakora ubuzima bwe bukarokoka icyo cyorezo.

    Mu buhamya bwabo nkuko tubikesha Activechristinity.org, Jenneke na Hermen bavuze imirimo n’ibitangaza Imana yabakoreye.

    'Numvaga ijuru rinyegereye cyane'

    Inshuro ebyiri Hermen yategujwe gushyirwa mu ishami rishinzwe ubuvuzi bwisumbuye, aho yagombaga gushyirwa muri koma. Mu magambo ye yagize ati: 'Inshuro nyinshi naribwiraga nti: ‘Iyi ni yo mperuka, sinzi ko nzongera guhura n’abanjye.’ Nkoresheje imbaraga zanjye za nyuma, noherereje ubutumwa umugore wanjye n’abana mbambwira ko mbakunda. Numvaga ijuru rinyegereye cyane.

    Kubana na Yesu ubuziraherezo byari igitekerezo cyiza kuri njye. Ariko muri njye, nanone nifuzaga cyane kubaho. Numvaga rwose nkeneye umwanya wo gufasha abandi bantu. '

    Kwishingikiriza ku Mana

    Muri icyo cyumweru Jenneke ntiyashoboraga guhura n’umugabo we Hermen. Byari bigoye kubona amakuru yizewe avuye ku baforomo kuko ibintu byose byari bihugiranye hamwe no gushidikanya kwinshi. 'Igihe nakiraga ubwo butumwa buteye ubwoba, nasanze ibintu byari bikomeye cyane. Kuko byasaga nkaho agiye gupfa! Kandi sinashoboraga kuzongera kumubona cyangwa kongera kuvugana nawe. Birumvikana ko ibyo bintu byari bikomeye cyane!

    Ubusanzwe nta kindi nashakaga usibye kumusura mu bitaro, kubana na we nkabona uko mwitaho, no kugira ibyo mutegurira , ariko ibyo byari amatakirangoyi kuko twasabwaga kuguma mu rugo tugategereza. Numvaga nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nakora. Ariko muri ako kanya nagize kwizera mu mutima wanjye numva mfite amahoro , ndibwira nti : ‘Imana niyo yonyine ishobora gukora ikintu cyose ubu.

    Ishobora kumpuza n’umugabo wanjye! Ako kanya nahise mpabwa ijambo ngo :’Tegereza’, nahisemo kwishingikiriza ku Mana ko ariyo izadukorera ibikomeye.

    Gusengana kwizera

    Amasengesho niyo yari ubuhungiro kuri Jenneke ati'Mu ntangiriro nasabaga rwose nti: ‘Mana, ndakwinginze, reka abeho! Ntashobora gupfa! ‘Nasenze nkaho nagombaga kumvisha Imana gusubiza umugabo wanjye Hermen ubuzima.

    'Ijoro rimwe, umurongo wo muri Zaburi 92: 13 wnaje mu mutwe nti: ‘Umukiranutsi azashisha nk’umukindo, azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni. Ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka, bazashishira mu bikari by’Imana yacu. Bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto. Niba uraye mu gicucu cy’Ishoborabyose, mu byukuri bivuze ko Imana Ishoborabyose ubwayo ikureba iyo uryamye.

    Ubwo irandeba kandi iranareba Hermen aho ari mu bitaro. Ikintu cyiza cyane nashoboraga gukora kwari ukubwira Imana nti: ‘Mwami Mana, wowe uhagaze iruhande rwe, nyamuneka umwiteho! 'Nize gusenga mu bundi buryo. Sinigeze nyoborwa n’ubwoba nti : ‘Ntagomba gupfa! Ntagomba gupfa! ‘ birumvikana ko uko kwizera kwimbitse kwari kuvuye ku Imana igenzura byose kandi ikatwitaho”.

    Nibyo, nakomeje gusenga nsabira Hermen gukira. Nize kuvugana n’Imana nk’uburyo muganira n’inshuti kubera ko kuva kera yo iradukunda! '

    Isabukuru yabo, imyaka mirongo itatu yari ishize babana. Umugabo wa Jenneke yari akiri mu bitaro

    Jenneke na Hermen bagize isabukuru y’imyaka mirongo itatu babana kandi Hermen yari mu bitaro. Mu buryo budasanzwe, Jenneke yemerewe gusura ibitaro kugira ngo babonane ku isabukuru y’ishyingirwa ry’abo. Barishimanye ubwo Jenneke yamugeragaho yambaye imyenda y’ubukwe nubwo umugabo we yari aryamye.

    Umutima w’impuhwe no guterana inkunga

    Jenneke yari azi ko abantu benshi basengera Hermen, haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Nibura abantu benshi bo mu itorero rya gikristo i Terwolde mu Buholandi, itorero Hermen yayoboraga,. Ati: 'Inshuti nyinshi zo muri Singapuru, Sri Lanka na Hong Kong nazo zabazaga buri munsi uko ameze. Numvaga mfite ibitekerezo byiza cyane iyo nabaga ngiye kuryama. Abantu benshi baransengeraga ku isi hose kandi mu gihe gitandukanye. '

    Amasengesho hamwe n’ubutumwa bwinshi busubizamo imbaraga byari inkunga ikomeye kuri Jenneke n’abana. Inshuro nyinshi byafashaga Jenneke gukomeza yizeye Imana. Asobanura agira ati: 'Byari nk ' ubuzima bw’Imana ' kuri njye .

    Hermen yavuye mu bitaro nyuma y’iminsi 12, yemerewa gutaha ngo azakirire neza mu rugo.

    Jenneke agira ati: 'Twese tugomba gukomezanya gutunganya ibintu byose. Ati: “Cyari igihe kitoroshye, ariko twabibonyemo nk’impano y’ubuzima. Twabyigiyeho byinshi! Iki gihe rwose cyanyeretse ko nanjye ubwanjye nshobora guhindukira abankikije ‘umurongo w’ubuzima bubageza ku Mana’. '

    Nubwo bitinda umuntu akibagirwa ariko amagambo yo gushima Imana kuri uyu muryango ntazigera ahagarara , Hermen agira ati: 'Nishimiye cyane ko nshobora kugumana ubuzima nk’uko mubitekereza. 'Muri iki gihe, nabonye cyane ko Imana yansubije kuba njye , kandi ko buri muntu wese yaremewe icyo azakora mu buzima bwe. Imana yaturemye nk’abantu badasanzwe bafite impano zidasanzwe.

    Ntitugomba kuba kopi y’umuntu runaka! Imana ishaka kuvugana na buri muntu ku giti cye, no kumusobanurira neza imirimo yamuteguriye gukora kandi ku giti cye. Nitumenya iyo mirimo twaremewe tugatangira kuyikora, tuzahindukira umugisha abantu benshi badukikije. '

    Source: Activechristianity.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uko-Imana-yasubije-ubuzima-umugabo-wa.html

  • Taxi impounded with smuggled minerals #rwanda #RwOT

    The minerals had been smuggled into Rwanda from the neighboring DR. Congo.
    The driver of the taxi Toyota Carina RAB 669T identified as Damascene Jambo, 45, and one Angelique Umulisa, 35, the alleged owner of the minerals, were also arrested in the process.

    Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, the Police spokesperson of the Western region, said that the taxi was intercepted at about 11 pm as the suspected smugglers were en route to Rubavu town.

    'Earlier that evening, security organs in Rubavu District had received information from residents about consignments of minerals that had been sneaked into Rwanda from the Democratic Republic of Congo (DRC) through a porous border, and kept in a house located in Kanembwe Village of Busigari Cell in Cyanzarwe Sector,' CIP Karekezi said.

    He added: 'The house was put under surveillance until the suspected rightful owner—Angelique Umulisa—arrived with a taxi she had hired, and loaded the minerals which were concealed in five sacks, into the vehicle. Umulisa was arrested alongside her driver, shortly after taking off as they headed to Gisenyi town. The taxi, minerals and suspects were handed over to Gisenyi RIB station, for further management.'

    Following their arrest, Umulisa, who is said to have been engaged in this unlawful mineral business for a while now, stated that she had 150kgs of traumaline.

    However, after measuring, it came to light that the five sacks weighed 250kgs.
    CIP Karekezi thanked the residents, who provided credible information which facilitated the successful operation.

    'There are increased successful operations against smugglers and drug traffickers largely because of the ownership and responsiveness of the people, who provide information,' said the spokesperson.

    Article 54 of the law on mining and quarry operations, states that; 'any person, who undertakes mineral or quarry exploration, exploitation, processing or trading without a licence commits an offence.'

    Upon conviction, the offender is liable to imprisonment for a term of between two and six months and a fine of not less than one million Rwandan francs (FRW 1,000,000) and not more than five million Rwandan francs (FRW 5,000,000) or only one of these penalties.

    The court also orders confiscation of any seized minerals or quarry in storage, trading or processing without a license.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/taxi-impounded-with-smuggled-minerals

  • Lockdown is inevitable-Prof Shyaka #rwanda #RwOT

    The warning is contained in his message after it became clear that many people have already given up on COVID-19 prevention measures, while the outbreak has not gone away despite of the fact that active cases are few.

    As of Sunday, police had arrested more than 230 people in bars with alcohol, in violation of COVID-19 prevention guidelines.

    In an interview with Television Rwanda, Minister Shyaka said: 'So obviously we are still sleeping, without taking steps to implement the given precautions, Lockdown is inevitable. We repeat it, maybe more than a week or two, but if that continues, that’s a problem that we are throwing ourselves into, and yet we have a choice to avoid it.”

    He said that people should return to complying with measures of prevention, and involved organs to punish and to take necessary measures because people seem to have become careless of the situation.

    'You could see there was some sort of laziness because most people saw the numbers going down and started thinking we have prevailed on the Covid,” he observed.

    'That is the mistake that has been made all over the world, where the countries that have eased the lockdown to going back to total lockdown again. So, we would only resort to this as a last resort. “

    Countries have recently returned to total lockdown after have been open for a long time with an increasing number of activities including France, Germany, and the UK, even Italy is getting ready to go back.

    However, there is hope that the vaccine will be available in the coming months, after a 90% chance of protection from infection by Pfizer and BioNTech.

    On Monday, the Ministry of Health said that two deaths in Rwamagana district were the newest cases of the covid-19 in Rwanda, bringing the number of deaths to 38.

    Since March 14, 2020, when the first patient was found in Rwanda, 571,902 Coronavirus samples had been taken, of which 5242 cases were confirmed. Of those, 4967 recovered, while 237 are still active cases.

    Prof Shyaka Anastase, said that if Rwandans continue to neglect directives, it is possible that in the next few days they will be returned into lockdown

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/lockdown-is-inevitable-prof-shyaka

  • Musanze: Bamaze amezi atandatu barabuze rwiyemezamirimo wagiye atabishyuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abubatse ivuriro rito rya Gakoro barambuwe
    Abubatse ivuriro rito rya Gakoro barambuwe

    Abenshi muri abo baturage bambuwe ni abafitiwe amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 50 barimo abafundi n’abayede, aho bemeza ko rwiyemezamirimo witwa Karisa David yamaze kumurikira ubuyobozi iryo vuriro akabaca mu rihumye agenda atabishyuye.

    Ubwo Abadepit bari basuye iryo vuriro, bakirijwe ibibazo by’abaturage, aho basaba gukorerwa ubuvugizi bakishyura amafaranga yabo bambuwe na rwiyemezamirimo.

    Dukuzumuremyi Evariste wambuwe amafaranga ibihumbi 90, yagize ati “Ba nyakubahwa mutuvuganire Rwiyemezamirimo witwa Karisa David yaradukoresheje twubaka iri vuriro, ubwo hari mu kwezi kwa kane ku munsi wo kurimurika turamubura burundu, ubu tumaze amezi atandatu twarabuze uwo twishyiza”.

    Arongera ati “Iki kibazo twakigejeje mu buyobozi badutuma urutonde rw’abambuwe turarutanga, none amaso yaheze mu kirere ubukene butumereye nabi kandi twarakoze”.

    Mugenzi we witwa Dusabumuremyi Ezechiel ati “Ni njye wasize irivuriro amarangi, rwiyemezamirimo yadushyiraga ku cyizere avuga ko azatwishyura ivuriro ryuzuye, ubwo bari bamaze kurimurika twahise tubura aho arengeye, twakohereza mu buyobozi urutonde rwacu n’amafaranga atwambuye bakatubwira ko rwiyemezamirimo ababwira ko yatwishyuye”.

    Arongera ati “Ndi umunyeshuri ariko nabuze uko nsubira ku ishuri kubera kubura amakaye n’ibindi byangombwa kandi narakoze, turifuza ko mwatwishyuriza ayo mafaranga tukayifashisha muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19”.

    Mu gihe nimero za rwiyemezamirimo Kigali Today yahawe n’abo baturage zidacamo, twabajije Abadepite icyo bagiye gukora kuri icyo kibazo, Hon Murekatete Marie Therese agira ati “Twasabye ko badukorera urutonde rw’abambuwe bakagaragaza n’amafaranga bambuwe tukabigeza ku bo bireba bakishyurwa amafaranga yabo”.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwo burasaba abo baturage kugeza urutonde rwabo ku murenge, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca na bwo bukarushyikiriza akarere ahasigaye bagakurikirana icyo kibazo nk’uko babisabwe n’umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere Twizerimana Clement.

    Ati “Abambuwe bubatse kuri iyi Poste de santé, ikigiye gukorwa ni uko kopi ya ruriya rutonde ishyikirizwa umurenge, umurenge na wo ukayiduka ku karere tukareba amasezerano ya rwiyemezamirimo, nkeka ko atarishyurwa amafaranga yose. Bibaye bityo ko atarishyurwa amafaranga yose yo mu masezerano yagiranye n’akarere, byaba biri amahire kuko mbere yo kwishyurwa habanza gukurwamo ayo afitiye abaturage yakoresheje”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-bamaze-amezi-atandatu-barabuze-rwiyemezamirimo-wagiye-atabishyuye

  • Une riziculture de 20 ha entierement abimee par les pluies diluviennes a Nyamasheke #rwanda #RwOT

    Les coopérateurs louaient les prestations des ingénieurs du MINAGRI qui ont loti le marais et préparé le lit de la rivière Nyagahembe avant le semis du riz.

    ” Malheureusement, la dite rivière a gonflé sous l’effet des fortes pluies que nous avons connues ces derniers jours. Elle est sortie de son lit pour se répandre dans nos champs qui ont été complètement inondés. Notre action s’avère improductive. A travers les Travaux communautaires, nous essayons de creuser des rigoles pour canaliser ces eaux de pluies mais nos efforts sont insuffisants “, a confié au Umuseke.rw, un coopérateur, un certain Joseph Nyirishema appelant ainsi à l’aide des pouvirs publics pour voir si ces coopérateurs peuvent récupérer quelques cultures.

    Prumien, un autre coopérateur qui avait préparé trois blocs de culture de riz, lui, n’a plus un quelconque espoir. Tout est abimé. ” J’ai tenté de repiquer d’autres plants de riz, ç’a été également complètement inondé “, a-t-il dit avec dépit. Lui et ses camarades ont alors abandonné tout effort.

    Ah ! Mais c’est que le génie rural exercé sur ce marais était faible. Les autorités agricoles n’y ont pas mis assez de moyens !!!

    Le directeur de l’Agriculture et Ressources naturelles près le district, Albert Sengambe, trouve que ces fermiers agricoles malheureux exploitent une partie du marais qui n’est pas loti, que la partie lotie en 2009 est sauve, qu’elle donne 90 tonnes de riz par saison agricole.

    Oui mais il n’explique pas pourquoi toutes ces onze années, cette autre partie n’est pas encore lotie en attendant 2021. C’est dire que beaucoup de fonctionnaires du pays ont peu de conscience de l’étendue de leur mission de travail, qu’ils ne compatissent pas avec le dur labeur des paysans.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Une-riziculture-de-20-ha-entierement-abimee-par-les-pluies-diluviennes-a.html