Category: Uncategorized

  • MINEDUC irongera gusaba ababyeyi batarohereza abana ku mashuri kubohereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twagirayezu yasabye ababyeyi batarohereza abana ku ishuri kubohereza
    Twagirayezu yasabye ababyeyi batarohereza abana ku ishuri kubohereza

    Twagirayezu avuga ko basabye ibigo kudahita baka abanyeshuri amafaranga kugira ngo abanyeshuri babanze bagaruke ku ishuri, mu gihe ababyeyi bakishakamo ubushobozi.

    Twagirayezu Gaspard agira ati “Twasabye ibigo kuba biretse kwaka abanyeshuri amafaranga kuko nyuma y’amezi arindwi ababyeyi bahuye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kandi guhita baka abanyeshuri amagaranga hari abo byadindiza ntibakurikirane amasomo”.

    Nubwo henshi ababyeyi bohereje abanyeshuri ku mashuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko hari abataragera ku ishuri.

    Ubwo yasuraga ibigo bya Ecole des sciences de Gisenyi rizwi nka ESG hamwe n’Urwunge rwa Nyemeramihigo mu Karere ka Rubavu, yasanze abanyeshuri bagera hejuru ya 95% barasubiye ku ishuri, ndetse n’abataraje ababyeyi baramenyesheje ikigo impamvu abana bataza kwiga, ashima uburyo ubuyobozi bukurikirana abana.

    Uyu muyobozi avuga ko nubwo Minisiteri itarabona imibare y’abana basubiye mu ishuri ivuye mu turere twose, asaba ababyeyi n’ibigo gufasha abana gusubira mu mashuri.

    Akomeza avuga ko iki gihembwe cya kabiri kidasanzwe kuko gishobora kuzaba kirekire, ariko kizagaragaza umuvuduko mu kwigisha hirindwa icyorezo cya Covid-19 aho basaba ibigo gutegura amasomo yigishirizwa mu mashuri n’ayo bakorera hanze.

    Minisitiri Twagirayezu yasuye ibikoresho by
    Minisitiri Twagirayezu yasuye ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri yasuye

    Mu bigo yasuye yagaragarijwe ibibazo by’abanyeshuri basanze ibikoresho byabo byarangirikiye ku ishuri byangijwe n’abantu bashyizwe mu kato, ikibazo cy’ibiciro by’amazi n’umuriro byazamutse bizabera imbogamizi ibigo by’amashuri kwishyura, izamuka ry’ibiribwa ku masoko kandi amafaranga ibigo bikoresha atarongerewe, ibibazo by’abarimu bavuye mu kazi batarasimburwa, ibibazo by’ibitabo byo gukoresha hamwe na mudasobwa zikoreshwa ntizigarurwe ku mashuri zikenewe.

    Bimwe mu bisubizo yatanze harimo ko ubuyobozi bw’uturere buzakemura ibibazo by’ibikoresho byangijwe ku mashuri, naho ku birebana n’ubushobozi, avuga ko Minisiteri izakomeza kuganira n’ibigo bakareba icyakorwa.

    Avuga ko mudasobwa zajyanywe gukorwa zigomba kugarurwa ku ishuri, naho kuba ibiribwa byarahenze kandi igihembwe ari kinini ngo bazakomeza gukurikirana icyakorwa harimo ibigo kuganira n’ababyeyi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko mu bigo ahangijwe ibikoresho by’abanyeshuri batanze ubufasha bw’ibyangijwe kandi n’ibitaragurwa bizatangwa, icyakora yemera ko abanyeshuri batangiye bakoresha ibikoresho by’abataratangira ishuri.

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko tariki ya 23 Ugushyingo 2020 abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane bazatangira, bikaba bisaba ko ubuyobozi bw’uturere bugomba kuba bwaguze ibikoresho by’abanyeshuri byangijwe birimo ibikoresho byo kuryamira, kwiyorosa n’bikoresho by’isuku.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/mineduc-irongera-gusaba-ababyeyi-batarohereza-abana-ku-mashuri-kubohereza

  • USA: Nyuma yo gutsindwa amatora Trump yakuye ku mirimo umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'umutekano #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020 , perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ubutumwa abucishije ku rubuga rwa Twitter ko yahagaritse ku mirimo minisitiri w'umutekano Mark Esper nyuma y'ukutumvikana kwabayeho mu mezi ashize.

    Amuhagaritse mu gihe byari byitezwe ko Esper ashobora ku guma ku mwanya we muri iki gihe cyo gutegereza ko habaho ihererekanyabubasha ry'ubutegetsi hagati ya Trump na Perezida uheruka gutorwa Joe Biden rizaba mu mpera za Mutarama 2021.

    Christopher Miller, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe kurwanya iterabwoba, yahise amusimbura by'agateganyo, nk'uko Trump yabitangaje.

    Mu minsi ishize, bimwe mu binyamakuru byatangaje ko minisitiri Esper yanditse ibaruwa yisabira kwegura, mu gihe abandi bategetsi bavuze ko uwo minisitiri nta gitekerezo cyo kwegura yari afite.

    Umubano hagati ya Trump na Esper watangiye kuzamo agatotsi kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka nyuma y'aho perezida Trump avugiye ko ashobora kurekura ingabo zikajya guhagarika imyigaragambyo yabaye muri Amerika igihe abapolisi bashinjwaga ubwicanyi bushingiye ku ruhu.

    Icyo gihe minisitiri Esper yatangaje ku mugaragaro ko adashyigikiye icyo gitekerezo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/10/usa-nyuma-yo-gutsindwa-amatora-trump-yakuye-ku-mirimo-umunyamabanga-wa-leta-muri-minisiteri-yumutekano/

  • Gusubika umukino wa Kiyovu, ubutumwa bw’abafana ba Rayon Sports-Robertinho yabigarutseho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere I Cairo mu Misiri haraye habereye tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa rya CAF Champions League ndetse na CAF Confederation Cup, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC ndetse na AS Kigali.

    Ikipe ya APR FC yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya, iyi kipe ikaba itozwa na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho ndetse ikanagira rutahizamu Jules Ulimwengu bose babanye mu ikipe ya Rayon Sports.

    Robertinho azaba ahanganye n
    Robertinho azaba ahanganye n’abakinnyi yatozaga muri Rayon Sports

    Mu kiganiro Robertinho yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko ikipe ye yiteguye neza, ndetse ko n’irushanwa yashoboraga guhuriramo na Kiyovu Sports yahise arisubika mu rwego rwo guhisha amayeri y’imikinire ye.

    “Ryari irushanwa riteguraumwaka w’imikino ariko singifite ubushake, turi aha tugomba gutegura neza ikipe, nakina imikino ya gicuti hano, gukina iryo rushanwa urumva ko bitagishobotse kuko tugomba kugira ibanga ry’uko turi kwitegura, buri kipe iba ifite gahunda zayo zihariye.”

    “Byose byahindutse kubera tombola, tuzakina umukino wa mbere na APR FC i Kigali nyuma dukine uwo kwishyura hano i Nairobi, turiteguye ariko ikintu cy’ingenzi cyane ni ubutumwa bwinshi bw’abafana ba Rayon Sports”

    Ngo yakiriye ubutumwa bwinshi bw
    Ngo yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abafana ba Rayon Sports bamubwira ko bazamushyigikira


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gusubika-umukino-wa-kiyovu-ubutumwa-bw-abafana-ba-rayon-sports-robertinho-yabigarutseho

  • Abigaga mu mashuri makuru yafunze barabyitwaramo bate? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    KIM University, imwe muri kaminuza zafunze
    KIM University, imwe muri kaminuza zafunze

    Muri ayo mashuri yafunzwe harimo College Indangaburezi yo mu Ruhango, Kigali Christian University na INATEK-Kibungo, hakiyongeraho KIM na yo yafunze kubera ibibazo by’amikoro makeya ngo atatumaga rikomeza gukora, bityo ababyobozi baryo bakiyemeza kurihagarika abanyeshuri bagashaka aho bakomereza amasomo.

    Mu gushaka kumenya uko abahoze biga muri ayo mashuri bazabigenza, Dr Mukankomeje Rose, uyobora Inama Nkuru y’Igihugu y’Uburezi (HEC), avuga ko abigaga muri ayo mashuri bafite uburenganzira bwo gusaba ibyangombwa ku bigo bigagaho, bakajya gusaba gukomereza amasomo yabo ku yandi mashuri afite amashami bigaga, na cyane ko amashuri yafunzwe atari afite amashami yihariye.

    Ibigo byafunzwe ngo bisabwa kwiha gahunda, bigaha abanyeshuri ibyangombwa bisabwa harimo nk’indangamanota z’amasomo bari barize, kugira ngo babone uko bajya gusaba kwiga ku bindi bigo.

    Musema Ally Rajab, ni umwe mu banyeshuri bigaga muri Kigali Christian University. Icyorezo cya Covid-19 cyateye yari ageze mu mwaka wa kabiri, mu ishami ry’imicungire y’ishoramari (Business Management).

    Nyuma yo kubona ko andi mashuri makuru afunguye ariko iryo yigagamo rikaba rifunze, yahise atangira gukurikirana uko yabona indangamanota ze (transcripts ) kugira ngo ashake ahandi yajya kwiga.

    Gusa ngo ntibyamworoheye kubona indangamanota ze zose ku buryo ngo byabaye ngombwa ko asubira inyuma kwiga ayo masomo ataboneye indangamanota, akavuga ko ubu yabonye ishuri kuri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), mu ishami rya ‘Finance’.

    Nsabimana Jacques we yigaga muri INATEK-Kibungo, mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamutungo (accounting). Avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyateye n’ubundi hari ikibazo cy’imicungire mibi y’ikigo ku buryo abarimu batahembwaga neza, kandi kubera uko kudahembwa ngo wasangaga no kwigisha babikora nabi.

    Mu gihe andi mashuri makuru yari yemerewe gufungura, abigaga muri INATEK-Kibungo bahise bamenya ko ishuri ryabo riri mu mashuri yafunzwe kubera iyo mikorere mibi. Icyo bafashije abanyeshuri bari bakiga ngo ni ukubaha indangamanota zabo bakajya gushaka andi mashuri, uretse bamwe ngo bigiraga ku ngwate z’ibyangombwa by’ubutaka batanze.

    Gusa no ku bari barangije kwiga muri iryo shuri, ariko bataratwara impamyabushobozi zabo cyangwa se indangamanota zabo, ubu ngo ntibazishaka ngo bazibone kuko ikigo cyafunzwe.

    Nsabimana avuga ko we akimara kubona indangamanota ze, yahise ajya gusaba ishuri mu cyahoze ari Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi, araribona ndetse ngo agira amahirwe asanga ishami yigaga rihari ahita akomereza aho yari agereje mu mwaka wa gatatu.

    Manikiza Colombe na we ni umwe mu banyeshuri bigaga mu ishuri rya KIM, mu ishami ry’ibijyanye n’imitangire y’amasoko (Logistics and Procurement), mu mwaka wa gatatu. Avuga ko batunguwe no kumva ko ikigo cyafunze.

    Ubundi mu gihe cya Cvid-19, ngo abanyeshuri bagiye bumva amakuru ko ishuri ryabo rifite ibibazo by’ubukungu butameze neza bigatuma n’abarimu badahembwa, ngo bakandikira inzego zitandukanye bazisaba kubishyuriza imishahara yabo n’ibindi.

    Mu gihe andi mashuri makuru yari yemerewe gufungura, KIM yo ngo yahise imenyesha abayigagamo ko baza bagafata indangamanota zabo bakajya gushaka ahandi biga, kuko KIM ihagaritse ibikorwa byo kwigisha.

    Manikiza avuga ko no kubona izo ndangamanota ngo bitoroshye kuko hari abarimu basa n’abafatiriye amanota y’abanyeshuri kubera ko batishyuwe ikigo cyanze kubaha imishahara yabo, ubu ngo ikigo kikaba kirimo gushaka uko cyafasha abanyeshuri bose kubona amanota yabo kugira ngo bashake andi mashuri.

    Gusa ngo nubwo nta masezerano babonye yanditse, ngo bivugwa KIM yaba yaragurishije inyubako zayo na Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), gusa nubwo byaba bimeze bityo ngo ibyo ntacyo bifasha abanyeshuri bigaga muri KIM, kuko ubu ngo abanyeshuri bagomba kwirwariza bagashaka aho bajya gukomereza amasomo yabo.

    Manikiza ati “Ni ibintu twumvise bituguyeho, bidutunguye. Biragoye ko abanyeshuri bose bahita babona aho bajya gukomereza. Nkanjye nahise nsaba muri Kaminuza ya Kigali kuko nabonye naho hari ishami rya ‘Procurement’, ariko nibaza impamvu inzego nka MINEDUC na HEC ntacyo babikozeho kandi baramenye ko ikibazo gihari. Iki kiba ari ikibazo gikomeye ku banyeshuri”.

    Manikiza yongeraho ko ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020, hari hateganijwe inama ihuza abanyeshuri bahoze biga muri KIM n’ubuyobozi bwayo ndetse n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali, kugira ngo harebwe icyakorwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubona imyanya muri Kaminuza ya Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abigaga-mu-mashuri-makuru-yafunze-barabyitwaramo-bate

  • Icyamamare ku Isi muri Ruhago cyakoze impanuka Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

    Samuel Eto'o wahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Kameruni yarokotse impanuka ikomeye ubwo yari mu gihugu cy'amavuko ku cyumweru, yabereye ku muhanda Douala-Bafoussam.

    Biravugwa ko Samuel Eto'o yakoze impanuka ari mu muhanda wa Nkongsamba ubwo yagongwaga n'imodoka nini yahungaga abashinzwe umutekano.

    Umwe mu banyamakuru b'inshuti ya Samuel Eto'o Martin Camus yavuze ko Samuel Eto'o usibye kuba yahungabanye ariko ngo ameze neza, abaganga bari kumwitaho. Samuel Eto'o biravugwa ko yakoze impanuka avuye mu birori no mu bukwe bwo mu muryango we.

    Samuel Eto'o Fils yamenyekanye mu ikipe ya Mallorca aza kuba umukinnyi w'igihangange ubwo yakinaga mu ikipe ya FC Barcelone, yatwaye ibikombe byinshi cyane cyane by'umukinnyi witwaye neza ku mugabane wa Afurika.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/10/icyamamare-ku-isi-muri-ruhago-cyakoze-impanuka-imana-ikinga-akaboko/

  • Robertinho yaruciye ararumira abajijwe kuri APR FC, ahubwo ati'munsuhurize abafana ba Rayon' #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutombora ikipe ya APR FC muri CAF Champions League, umutoza wa Gor Mahia wahoze atoza Rayon Sports, Robertinho yanze kugira icyo avuga kuri uyu mukino ahubwo abwira abafana ba Rayon Sports ko abasuhuza.

    Ku munsi w’ejo nibwo habaye tombora y’uko amakipe azahura mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, maze APR FC itombora Gor Mahia isigaye itozwa na Robertinho wahoze atoza Rayon Sports.

    Aganira na Radio Flash, uyu mutoza yanze kugira icyo avuga kuri uyu mukino uzamuhuza na APR FC asaba ko yazagira icyo avuga nyuma yawo.

    Ati'Ntabwo nshaka kuvuga ku mukino muri rusange, APR FC ni ikipe nkuru kandi ifite intego gusa munkundire singire icyo mvuga ku mukino ahubwo tuzawuvugeho nyuma yawo.'

    Yakomeje avuga ko ahubwo ashimira abafana ba Rayon Sports kuba bakomeje gushyigikira ikipe ye nshya akaba abasuhuza ndetse ko Imana ibishatse bazahurira Nyamirambo baje kumufana.

    Ati'ndashimira abafana bose bo mu Rwanda cyane aba Rayon Sports nanabasuhuza kuba bakomeje gushyigikira ikipe yanjye nshya(…) birashoboka ko twakina harimo abafana, nk’abafana b’ikipe yanjye ya kera bizaba ari ibyiza cyane.'

    Robertinho nyuma yo kugeza ikipe ya Rayon Sports muri ¼ cya CAF Confederations Cup yatandukanye n’iyi kipe mu mpeshyi ya 2019, muri uyu mwaka nibwo yagizwe umutoza wa Gor Mahia.

    Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uteganyijwe hagati ya 27 na 29 Ugushyingo i Kigali mu gihe uwo kwishyura ukazaba hagati y’itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 i Nairobi muri Kenya.

    Robertinho yanze kugira byinshi avuga ku mukino uzamuhuza na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-yaruciye-ararumira-abajijwe-kuri-apr-fc-ahubwo-ati-munsuhurize-abafana-ba-rayon

  • U Rwanda ni igihugu cy’Amahoro sinatinya kukizamo kuko ibyangombwa byabo narabitanze – Jules Ulimwengu #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umurundi ukinira ikipe ya Gor Mahia muri Kenya, avuga ko nta kibazo afite cyo kuza mu Rwanda bitewe no kuba yarahavuye yambuwe ibyangombwa kuko yabibonye mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.

    Jules Ulimwengu yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Sunrise FC na Rayon Sports aho yakinaga nk’umunyarwanda.

    Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019-2020 utangira habaye igenzura ku bakinnyi bakinaga nk’abanyarwanda atari abanyarwanda, basanga bamwe barabonye ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko na Jules Ulimwengu yisanga kuri urwo rutonde.

    Uyu musore yaje gusubiza indangamuntu ndetse ahita ava mu Rwanda ntiyakomeza gukinira Rayon Sports nk’umunyamahanga kuko atari gupfa kubona icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda mu buryo bworonshye.

    Nyuma y’uko ikipe ye ya Gor Mahia itomboye APR FC muri CAF Champions League, habaye impungenege z’uko ashobora gutinya kuza mu Rwanda kubera ibyabaye ariko we avuga ko nta kibazo afite cyo kugaruka kuko yasubije ibyangombwa nk’uko yabitangarije Radio Flash.

    Ati'kubyerekeranye no kuza mu Rwanda sinshobora gutinya kuko indangamuntu narayisubije, rero sinshobora gutinya kuza mu Rwanda kuko mbere na mbere u Rwanda ni igihugu cy’amahoro, si nkeka ko hari umuntu watinya kuza mu Rwanda kuko ari igihugu cy’Amahoro.'

    Ku mukino uzabahuza na APR FC yavuze ko ari umukino uzaba utoroshye kuko APR FC ari ikipe nziza kandi ikomeye bityo ko uwiteguye neza ari we uzakomeza mu kindi cyiciro.

    Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uteganyijwe hagati ya 27 na 29 Ugushyingo i Kigali mu gihe uwo kwishyura ukazaba hagati y’itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 i Nairobi muri Kenya.

    Ngo u Rwanda ni igihugu cy’Amahoro ntiyatinya kukizamo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-ni-igihugu-cy-amahoro-sinatinya-kukizamo-kuko-ibyangombwa-byabo-narabitanze-jules-ulimwengu

  • Nyaruguru: Bihaye imyaka ibiri yo kuba bakemuye burundu ikibazo cy’imbuto y’ibirayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Nyaruguru bihaye imyaka ibiri bakaba bakemuye ikibazo cy
    I Nyaruguru bihaye imyaka ibiri bakaba bakemuye ikibazo cy’imbuto y’ibirayi

    Ingamba bafashe mu gukemura iki kibazo, ni uko abatubuzi b’imbuto bazakora mu byiciro, bakazajya bagenda bahererekanya imbuto bitewe n’aho kuyitubura bigeze, kandi buri cyiciro kikabazwa ibyo cyagezeho.

    Agira ati “ADENYA isanzwe itubura imbuto z’ibirayi, turi kumvikana ko uburenganzira ifite ari ubwo gutubura imbuto fatizo (pre-base) ivuye muri laboratwari za RAB, gusa. Tugiye kubatera inkunga bongere ubushobozi bw’inzu batuburiramo (green house) n’ibindi, ku buryo bazajya batubura imbuto fatizo ihagije”.

    Ngo hari n’amakoperative bamaze kubona ko afite ubushobozi bwo gutubura imbuto. Ayongayo ishyirahamwe ADENYA rizajya riyaha imbuto fatizo, ayituburemo imbuto shingiro. Ayo makoperative ni yo azajya akorana n’abatubuzi batubura imbuto umuhinzi afata agatera, ari yo bita imbuto y’ibanze.

    Batarafata izi ngamba, ADENYA yatuburaga imbuto fatizo igahita izishyikiriza abazishaka, baba abatubuzi cyangwa abahinzi. Ibirayi byera kuri iyi mbuto fatizo, ari byo mbuto shingiro, byakagombye kongera gutuburwa bigatanga imbuto y’ibanze ihingwa n’abazajyana ibirayi ku isoko, akenshi wasangaga ihise ijya ku isoko, ikaribwa.

    Kubera ko ibi biri mu byatubyaga imbuto, abakozi ba ADENYA babajijwe uko babona byakemuka n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uUuhinzi n’Ubworozi, ubwo yabagendereraga tariki ya 21 Nzeri 2020, bari bamubwiye ko umuti waba ko bajya batubura imbuto iturutse muri RAB gusa, na bwo babanje kwagura aho batuburira, hanyuma bakagira abandi batubuzi bakorana.

    Ibi ni byo ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje kubafashamo. Meya Habitegeko avuga ko iyi ntego bazayigeraho neza, RAB nibonera ADENYA imbuto ihagije.

    Ati “Muri RAB bataduhaye imbuto ku gihe kandi ku rugero twifuza, ya myaka ibiri ishobora kurenga”.

    Yungamo ati “Nta mpamvu yo kugira ngo abaturage bahore bataka imbuto y’ibirayi. Yenda umwaka wa mbere tuzaba tukirwana na byo, ariko ku mwaka wa kabiri iki kibazo kizaba cyararangiye. Kandi icyo twiyemeje turagikora”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwihaye iyi ntego yo gukuraho burundu ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi, nyuma y’uko mu ntangiriro z’umuhindo w’uyu mwaka wa 2020 hari amakoperative yaretse guhinga ibirayi nyamara yari abifite muri gahunda, kubera kubura imbuto.

    N’ababashije kubihinga babiguze bibahenze cyane kuko imbuto bari basanzwe bagura hagati y’amafaranga 500 na 600 ku kilo bayitanzeho amafaranga 1,000.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-bihaye-imyaka-ibiri-yo-kuba-bakemuye-burundu-ikibazo-cy-imbuto-y-ibirayi

  • Volleyball: REG VC yasinyishije Sibomana Jean Paul wari usoje amasezerano muri UTB VC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sibomana (ibumoso) yahawe umwambaro azambara mu myaka ibiri
    Sibomana (ibumoso) yahawe umwambaro azambara mu myaka ibiri

    Ku wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020, ibinyujije kuri Twitter yayo, ikipe ya REG yamenyesheje abakunzi bayo ko yasinyishije umukinnyi Sibomana Jean Paul uzwi nka Sibo.

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umutoza wa REG VC Mugisha Benon, yavuze ko Sibomana ari umukinnyi mwiza. Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza uzadufasha mu kuzamura uburwanyi (fighting spirit) mu ikipe. Ni umukinnyi uzi kuzibira imipira kandi azadufasha mu gushyira ikipe ku murongo”.

    Sibomana Jean Paul yatangiye gukina Volleyball ubwo yigaga muri ASPEKI i Kibungo, akina imikino ihuza amashuri mu mwaka wa 2013. Yahavuye yerekeza muri IPRC Huye aho yavuye yerekeza muri UTB VC yari amazemo imyaka itatu.

    Sibomana Jean Paul (ibumoso) asinyana amasezerano na REG VC yari ihagarariwe na Perezida wayo Geoffrey Zawafi
    Sibomana Jean Paul (ibumoso) asinyana amasezerano na REG VC yari ihagarariwe na Perezida wayo Geoffrey Zawafi
    Abayobozi n
    Abayobozi n’umutoza Mugisha Benon (iburyo) bahaye ikaze Sibo


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/Volleyball-REG-VC-yasinyishije-Sibomana-Jean-Paul-wari-usoje-amasezerano-muri-UTB-VC

  • Mashami Vincent yavuze icyo abona kizabafasha gutsindira Cape Verde iwayo #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Mashami Vincent avuga ko kuba bazakina nta bafana ari imwe mu ntwaro abona izabafasha kwitwara neza muri uyu mukino uzaba ku wa Kane.

    Amavubi y’u Rwanda ubu arabarizwa muri Cape Verde aho yagiye gukina na Cape Verde umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

    Umutoza Mashami Vincent avuga ko abakinnyi bagezeyo amahoro n’ubwo bagize urugendo rurerure, gusa ubu bose bameze neza.

    Akomeza avuga ko Cape Verde ari ikipe ikomeye ndetse itandukanye n’uburyo abantu bayibona bityo bazi ko ari ikipe itazaborohera.

    Ati'ni ikipe nziza bitandukanye n’uko abantu hanze bayifata cyangwa bayumva, ni ikipe nziza urebye umukinnyi ku w’undi, uburyo yagiye yitwara mu marushanwa atandukanye, ntabwo ari ikipe waza witeguye ko uje gutoragura amanota 3 rero turabizi ko izaduha akazi gakomeye, turabizi ko dufite ikipe ikomeye imbere yacu bitandukanye n’uko abantu bayibona.'

    Akomeza avuga ko kuba bagiye gukina nayo iwayo nta bafana bari muri stade bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, ari kimwe mu bintu abona kizabafasha kuba bakwitwara neza muri uyu mukino.

    Ati'bishobora kudufasha kuko akenshi iyo ukinira hanze abafana baba ari umukinnyi wa 12 nkeka ko hari amahirwe bizatwongerera n’ubwo ntavuga ko ari amahirwe menshi kuko burya umufana ni umufana ntabwo amanuka mu kibuga n’ubwo tutakwirengagiza ko hari ikintu kinini abafana bafasha.'

    Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

    Mashami Vincent abona kuba bazakina nta bafana hari byinshi bizabafasha

    Abakinnyi b’Amavubi bari muri Cape Verde

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yavuze-icyo-abona-kizabafasha-gutsindira-cape-verde-iwayo