Category: Uncategorized

  • Igitego cya Sarpong cyatumye umufana wa Simba SC yitaba Imana #rwanda #RwOT

    Ku mukino w’abakeba uhuza amakipe abiri akomeye muri Tanzania, Simba SC na Yanga, umufana wa Simba SC yitabye Imana nyuma y’uko Yanga yabonye penaliti yatsinzwe na rutahizamu Michael Sarpong.

    Ni ibintu bitamenyerewe cyane muri Tanzania cyangwa muri Afurika y’Iburasirazuba kumva ko umufana yitabye Imana kubera ko ikipe ye itsinzwe, uyu we ntiyanategereje ko iminota 90 irangira.

    Ibi byabaye ku mukino wahuje Yanga Simba SC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo amakipe yombi yanganyaga 1-1.

    Umufana witwa Shaban Balwe akaba n’umunyamuryango w’iyi kipe wari utuye Mwanza yagize ikibazo cy’umutima ku munota 31 ubwo myugariro Onyango yategaga Tuisila Kisinda maze umusifuzi agahita atanga penaliti yinjijwe neza na Sarpong.

    Umunyamabanga mukuru w’amatsinda y’abafana ba Simba SC muri Mwanza, Philbert Kabago yahamirije aya makuru ibinyamakuru byo muri Tanzania ko uwo mufana yitabye Imana umukino ukirimo kuba.

    Ati'nibyo umunyamuryango wacu Shaban Balwe yitabye Imana ku wa Gatandatu umukino wacu na Yanga ukirimo kuba. Ni amakuru yatubabaje ariko byose ni gahunda z’Imana.'

    Yasobanuye uko byagenze, ati'ibi byose byabaye ubwo umupira wari ugeze ku munota wa 31 Yanga ibonye ipenaliti yatsinzwe na Sarpong. Shaban yahise agira ikibazo cyo kwikanga k’umutima kubera iyo penali. Nyuma yo kugira icyo kibazo ubuzima bwe bwakomeje kujya habi hashikishwa uburyo yajyanwa kwa muganga ariko yitaba Imana ari mu nzira ajyanywe kwa muganga kuvurwa. Ukuri byaratubabaje ariko nta yandi mahitamo.'

    Uyu mukino waje kurangira ari 1-1, ni nyuma y’uko Joash Onyano wari wakoze ikosa ryavuyemo penaliti, ku munota wa 85 yaje kwishyurira Simba SC n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

    Ikosa ryavuyemo penaliti yatumye umufana wa Simba SC yitaba Imana

    Sarpong yahise ayinjiza neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igitego-cya-sarpong-cyatumye-umufana-wa-simba-sc-yitaba-imana

  • Ya saha igezweho (Smart Watch) irimo telefone n’ibindi byinshi yongeye yabonetse #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi zarashize kubera ubwinshi bw’ababa bazishaka, ya saha nziza cyane yo mu bwoko bwa X6 Smart Watch yongeye yagarutse. Iyi ni isaha nziza cyane yo kwambara ariko yifitemo ikoranabuhanga rihambaye, kuko ushobora gushyiramo Simcard ukayikoresha nka telefone ukitaba ukanahamagara, irafotora, wayumvaho umuziki kuko ijyamo na memory card, ifite bluetooth, wayikoreshaho internet, wayikoreshaho facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga. Iracagingwa kandi uyibonye ntiwahita ukeka ko irimo ibyo byose.

    Uramutse uyishaka wadusanga kwa Rubangura muri etage ya kabiri mu muryango wa 206. Waduhamagara cyangwa ukatwandikira kuri 0788542538 kandi ntugire impungenge ntihenda kuko igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi n’umunani gusa (18.000 Frw) ubundi ukagendana n’ibigezweho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Isaha-igezweho-Smart-Watch-ifite-whatsapp-ifotora-irimo-telefone-n-ibindi-byinshi-kuri-macye-cyane

  • Amwe mu masomo akomeye ku buzima film yitwa 'KADENANG GINTO' isigiye abantu bose bayirebye #rwanda #RwOT

    Film y'uruhererekane y'abanyafiripine yitwa 'Kadenang Ginto' ikomeje gufasha benshi bitewe n'amasomo akubiyemo afite aho ahuriye n'ubuzima busanzwe ashobora gusana imitima ya benshi ndetse n'ingo zubatse ku binyoma.

    Ni mu gihe igihugu cya Filippine gikataje mu iterambere rya Cinema, Nyuma ya filime nyinshi zagiye zikorwa muri iki gihugu ndetse zigakundwa n'Isi yose, Aha twavuga nka 'Wild Flower, Forevermore, Bridge of love, Killer Bride n'izindi nyinshi.

    Kadenang Ginto ishingiye ku rwango rujya ruvuka mu miryango nyamara bitewe n'impamvu z'amafuti zirimo 'Ishyari, umutima mubi n'ibindi, Nubwo ariko iyi filime igaragaza iyi mico mibi ku rundi ruhande igaragaza abandi bafite imico myiza buri wese yakabaye agenderaho, Bityo tukaba twavuga ko igizwe n'intambara hagati y'ikibi n'ikiza, Ukuri n'ikinyoma ariko nkuko bisanzwe iteka ryose biratinda ariko ukuri kugatsinda ikinyoma, Iyi firimi yaranzwe n'urwango uwitwa Daniella yagiriye umugore wa se Romina nyamara amuziza ubusa, Ahabwo ari urwango ruvanzemo imico mibi twavuze haruguru irimo n'ishyari, Uyu Daniella imico ye ayitoza umukobwa kugeza ubwo nawe aba nkawe mu mico, Gusa ku rundi ruhande umuryango wa Romina ni umuryango uba ubayeho mu munezero ndetse wubakiye ku kuri gusesuye, Benshi mu barebye iyi filime bakunze cyane umwana ukinamo witwa Cassandra Mondragon ukina yitwa 'Cassie' bitewe n'imyitwarire ye yuje ikinyabupfura gihambaye, urukundo n'ubumuntu, Bakunze kandi Romina utari atandukanye cyane n'umukobwa we.

    Muri rusange iyi filime igaragaramo abakinnyi batandukanye barimo Romina, Cassandra, Robert, Benard, Daniella, Carlos Bartolome, Marigarithe Bartolome, Alvin, Hector, Bonita, Niel, Kristoff Kulas, Jude n'abandi benshi tutarondora, Ntitwasobanura uko iyi filime 'Kadenang Ginto' yose yagenze ngo tubivemo, Ahubwo icy'ingenzi twagarukaho ni amasomo y'ubuzima bwa buri munsi yasigiye abayikurikiye bose, Iyi filime yagaragaje ko uko ukuri kwahishirwa kose, birangira uwarenganye arenganuwe, Yagaragaje ko uko umuntu yakwanga kose akagambirira guhora aguhemukira, iherezo nawe abyishyurira ndetse akabyicuza, Kadenang yigisha ko mu buzima bwa muntu habamo impinduka cyane, uko wakishyira hejuru kose ubangamira bagenzi bawe, Ejo ushobora kwisanga ari wowe biri kubaho ibyo wakoreye abandi, Kadenang Ginto kandi yigisha ko uko mugenzi wawe agize nabi atariko uba ufite kumwitura iyo nabi yakugiriye ahubwo wakarushijeho kumubabarira kuko akenshi bitamuturukaho ahubwo ari Satani, Yagaragaje ko icyubahiro kitagurwa cyangwa ngo gisabwe ahubwo ko gikorerwa kigahabwa uwakoze ibikorwa by'indashyikirwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/12/amwe-mu-masomo-akomeye-ku-buzima-film-yitwa-kadenang-ginto-isigiye-abantu-bose-bayirebye/

  • Gucuruza amafi agihumeka byafashije abatinya kurya ayavuye muri firigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amafi akiri mazima uyakeneye barayakurobera
    Amafi akiri mazima uyakeneye barayakurobera

    Ibyo bishoboka kubera ikoranabuhanga rikoreshwa n’abazicuruza, rituma zishobora kubona umwuka mwiza zihumeka, kuko ziba ziri ahantu hafunganye ugereranyije no mu kiyaga aho ziba zaraturutse.

    Uwizeyimana Cecile, ushinzwe ibijyanye n’ubworozi bw’amafi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko ayo mafi acuruzwa akiri mazima, aba ari meza cyane kurusha ayo bacuruza bayakura muri firigo aho akonjesherezwa.

    Impamvu ngo ni uko ayo abikwa muri firigo ashobora kwangirika mu buryo bworoshye, mu gihe ubukonje buhindaguritse bitewe n’ibura ry’umuriro cyangwa ugabanutse.

    Ubundi ngo abacuruza amafi bagirwa inama yo kuyashyira muri firigo, akagumana ubukonje buri ku rwego rumwe budahindagurika, kuko nk’uko Uwizeyimana abisobanura, iyo ubukonje bugabanutse muri firigo, amafi ahita ajyaho za mikorobe zituma amafi yangirika vuba.

    Uko kuba amafi yangirika vuba kurusha izindi nyama ngo bituma hari abantu batinya kuyarya, bavuga ko nta cyizere bagirira ifi basanze muri firigo kuko ishobora kuba yangiritse, bityo bayirya bikabagiraho ingaruka.

    Abenshi muri abo bavuga ko batinya kugura ifi basanze muri firigo, ubu ngo harimo abasigaye bazirya kuko hari iryo koranabuhanga ryo kuzigeza aho zicururizwa zikiri nzima ndetse zigakomeza kwitabwaho ari nzima zihumeka, kugeza ubwo umukiriya aziye bakazimurobera ahari.

    Ushaka ifi nzima barayimurobera
    Ushaka ifi nzima barayimurobera

    Uwizeyimana ati “Iryo koranabuhanga rirasanzwe ahandi ni uko mu Rwanda ari bishya, gusa usanga abantu benshi bakunda izo babarobera bahari kurusha izo basanze muri firigo. Ibyo bituma nanahamya ko umubare w’abarya amafi wariyongereye, nkurikije uko Abanyarwanda benshi barimo kwitabira gushora imari mu bworozi bw’amafi kandi yose akaba atabura isoko, mu gihe mbere twategerezaga ayo mu biyaga gusa”.

    Yongeraho ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu 2016, bwagaragaje ko Umunyarwanda arya nibura ibiro bibiri n’igice by’amafi ku mwaka. Ibyo rero ngo bishobora kuba byariyongereye kuko abatinyaga kurya amafi bavuga ko batayizeye, ubu barayarya kuko hari uburyo bwo kuyageza aho acururizwa agihumeka yoga mu mazi nk’uko yaba ari aho yororerwa.

    Iryo koranabuhanga kuko rikiri rishya ngo ntiriragera hose, ariko muri Kigali mu bice bitandukanye hari ahacururizwa amafi akiri mu mazi ahumeka, mu Karere ka Rubavu, mu Karere ka Rwamagana ndetse no mu Karere ka Bugesera, ariko ngo n’ahandi rizagenda rihagera kuko abantu bagenda bitabira ubworozi bw’amafi cyane.

    Hari n
    Hari n’abahitamo kugura amafi ya Tomusoni aba yashyizwe muri firigo

    Uwizeyimana ati “Ubworozi bw’amafi mu Rwanda burazamuka cyane, ubundi amafi yororerwaga mu biyaga no mu byuzi muri za kareremba, ariko ubu abantu ku giti cyabo basigaye bashora muri ubwo bworozi ku buryo bigabanya n’ingano y’amafi yatumizwaga hanze. Nko mu gihe cya ‘lockdown’ (muri guma mu rugo), Abanyarwanda baryaga amafi yororerwa mu Rwanda gusa. Ubu mu Karere ka Rusizi dufite umworozi ugeza ku musaruro wa toni 15 z’amafi mu cyumweru, kandi n’ubu akomeje kwagura ubworozi bwe kuko afite ahantu hahagije”.

    Uwizeyimana avuga ko ubucuruzi bw’amafi buhagaze neza mu Rwanda, ariko aho bugenda cyane ari mu Mujyi wa Kigali kubera ko hari abantu benshi ndetse no mu turere tw’u Rwanda duherereye ku mupaka n’igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo nka Rusizi na Rubavu.

    Muri utwo turere ngo haba harimo aborozi b’amafi kandi bakaba ari n’abacuruzi bayo, ikindi gishya cyaje mu bucuruzi bw’amafi, ngo ni uko umuntu ashobora kugura amafi ari i Kigali, uyamugurishije ari i Rusizi akayapakira mu modoka yabugenewe akayamugezeho akiri mazima.

    Rubera Ivan, acuruza ayo mafi agurishwa akiri mazima bakayarobera umukiriya ahageze, avuga ko usanga abantu benshi bakunda ayo mafi babarobera bahibereye kurusha ayo basanga abitswe muri firigo.

    Agira ati “Hano tugira amafi tugurisha ari mazima, umukiriya yahagera tukamurobera bijyanye n’ibiro yifuza, tukagira n’andi aba ari muri firigo, ariko ayo tugurisha ari mazima agurwa vuba kurusha ayo aba yashyizwe muri firigo”.

    Rubera avuga ko bacuruza izo fi nini zitwa ‘Tilapiya’ ziba zikiri mu mazi ari nzima, bakagira na Tilapiya ziba ziri muri firigo, n’izitwa ‘Tomusoni’ ndetse n’izindi bacuruza zibaze ari ‘imihore’ gusa.

    Amafi ya Tilapiya na yo ari muri firigo hari abayakunda
    Amafi ya Tilapiya na yo ari muri firigo hari abayakunda

    Uko bacuruza izo fi ziri mu byiciro bine bitandakanye, ni na ko ibiciro byazo biba bitandukanye kuko izo ziba ziri mu mazi ari nzima, ikilo ngo kigura 4,000Frw, iza Tilapiya zo muri Firigo ngo kuko ziba ari nini cyane zikoreshwa cyane n’abazotsa mu tubari, ikilo kigura 4,500Frw, ikilo cya Tomusoni cyo kigura 2,500Frw, naho izigurishwa zibaze, ngo kuko zitandukanye (filet ntoya n’inini), ikilo cya ‘filet’ ntoya ngo ni 5,000Frw mu gihe ikilo cya filet nini ari 5,500Frw.

    Impamvu y’icyo giciro kiri hejuru ugereranyije n’igiciro cya tilapiya zo mu biyaga byo mu Karere ka Bugesera, ngo ni uko bazikura mu Kiyaga cya Muhazi, igiciro cy’ubwikorezi kugira ngo zigere i Nyamata, ndetse n’amashanyarazi atuma akamashini gafasha izo fi kubona umwuka mwiza mu mazi (oxygen) gakora n’ibindi.

    Ifi ikiri nzima mu mazi, itegereje kugurwa
    Ifi ikiri nzima mu mazi, itegereje kugurwa

    Nubwo ibiciro bihagaze bityo, ahacururizwa izo fi zigurishwa zikiri nzima zoga mu mazi, ahacururizwa izindi fi za tilapiya zituruka mu biyaga byo mu Bugesera nka Rweru na Cyohoha, ho usanga ibiciro bya Tilapiya n’ibya Tomusoni ari bimwe, kuko ikilo cya Tilapiya bakigurisha 2,500Frw n’icya Tomusoni kikagura 2,500Frw nk’uko bivugwa n’umubyeyi uzicuruza.

    Yagize ati “Ikilo tukirangura ku mafaranga 2,300 kandi turazitegera kugira ngo zitugereho, ni yo mpamvu tuzigurisha 2,500Frw ku kilo”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/gucuruza-amafi-agihumeka-byafashije-abatinya-kurya-ayavuye-muri-firigo

  • Ibintu 3 umukinnyi aba asabwa muri iyi mikino – Said Abed Makasi wavuze no ku mahirwe y’Amavubi kuri Cape Verde #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari rutahizamu w’Amavubi, Said Abed Makasi wanakinnye igikombe cy’Afurika kimwe rukumbi Amavubi yitabiriye muri 2004 n’ubu akaba agishakisha indi tike, ahamya ko abasore b’u Rwanda abafitiye icyizere imbere ya Cape Verde uyu munsi kuko ibisabwa byose barabyujuje.

    Uyu munsi Amavubi y’u Rwanda arakina Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 kizabera muri Cameroun, ni umukino w’umunsi wa 3 wo mu itsinda F.

    Uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa 15h zo muri Cape Verde zikaba saa 18h z’i Kigali mu Rwanda, urabera kuri Estádio Nacional de Cabo Verde.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umutoza wungirije wa Etincelles, Said Abed Makasi wabaye rutahizamu w’Amavubi agakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, ndetse akaza no gukina iki gikombe kimwe rukumbi Amavubi yitabiriye akaba akikirota, ahamya ko bitewe n’uburyo u Rwanda rwateguwe yizeye ko batagomba gutsindwa uyu mukino.

    Ati'ikintu cya mbere ntabwo umuntu ajya mu kibuga yizeye ko ari butsindwe, uko byaba bimeze kose ujya mu kibuga wizeye gutsinda. Buriya gutsinda biterwa n’impamvu nyinshi. Ikipe yacu Amavubi afite amahirwe menshi yo gutsinda, yafashe umwanya uhagije wo kwitegura, bagiye neza, bakoze imyitozo bafata n’umwanya uhagije wo kuruhuka, ndahamya ko tutari butsindirwe muri Cape Verde, nizeye ko tutaribuveyo byibuze tutazanye inota 1. Abakinnyi bacu nabo bakeneye intsinzi niteze ko bari bukore ibishoboka byose.'

    Said Abed afitiye icyizere abasore b’Amavubi ko babona amanota 3

    Yakomeje avuga ko muri ibi bihe ikipe iba irimo gukina imikino nk’iyi hari ibyo abakinnyi cyangwa ikipe yose muri rusange igomba kuba yujuje bigera kuri 3 kugira ngo yitware neza.

    Ati'ikintu cya mbere nk’uko nabikubwiye ni imyiteguro, iyo witeguye neza unitwara neza. Ikindi kintu ni ikinyabupfura, ikinyabupfura cy’umukinnyi ku giti cye akajya mu kibuga akamenya ko agomba gukurikiza amabwiriza y’umutoza.'

    'Ikindi kintu gikomeye aba agomba kubaha uwo bagiye guhura, ntabone ngo ni Cape Verde atangire kuyifata uko abantu bayivuga, najye ajya mu mukino awufate nk’aho ari wo wa nyuma agiye gukina. Ibyo bintu iyo ubikurikije byanze bikunze instinzi iraboneka.'

    Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

    Amavubi uyu munsi arahangana na Cape Verde

    Imyiteguro, ikinyabupfura no kubaha uwo mugiye guhura ni byo Makasi ahamya ko bifasha abakinnyi kwitwara neza mu mikino nk’iyi

    Kagere Meddie araza kuba ashakira ibitego Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-3-umukinnyi-aba-asabwa-muri-iyi-mikino-said-abed-makasi-wavuze-no-ku-mahirwe-y-amavubi-kuri-cape-verde

  • Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y'abacamanza, nk' amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa #rwanda #RwOT

    Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 Kabuga Feliecien yitabaga urukiko mpuzamahanga rw'I La Haye mu Buholandi, Kabuga Felisiyani yavuze ijambo rimwe rukumbi , ryo kwemera ko umwirondoro yumvise ari uwe koko, maze yanga kugira icyo avuga ku byaha 7 yari amaze gusomerwa.

    Abamwunganira mu mategeko bavuze ko 'umukiliya wabo' atemera icyaha, ariko ko adafite imbaraga zo gusubiza, ndetse umunsi wo kumenyesha Kabuga ibyaha aregwa ukaba waranzwe no kuruhuka bya hato na hato, ngo kuko yari ananiwe cyane. Kabuga yitabye urukiko ari mu kagare k'abafite ubumuga, nabyo bikaba byaba ari amayeri yo kwerekana ko afite intege nkeya, kuko ubwo yafatwaga tariki 16 Gicurasi uyu mwaka yari mutaraga, yigenza ndetse avuga adasobwa.

    Abasesengura imanza nk'izi z'inshinjabyaha zo mu rwego nk'uru, bavuga ko ba ruharwa bakoresha amayeri menshi agamije gutinza urubanza.Abakurikiranye imiburanire ya ba Nyiramasuhuko Paulina, umuhungu we Shalom Ntahobari na bagenzi babo, bazi imyaka urubanza rwabo rwamaze, binubira gusa kuba ubushinjacyaha bwararebye mu gatabo bandikamo 'amabanga' yabo. Twese tuzi amananiza Léon Mugesera yazanye mu rubanza rwe na n'ubu rukaba rugikururana, arwana gusa no gukomeza kwitwa'umwere'.

    By'umwihariko Kabuga Felicien w'imyaka 87 y'amavuko arananaiza iburanisha gusa kugirango azapfe adahamijwe ibyaha bikomeye nka Jenoside, mbese azagende ari'umutagatifu' imbere y'amategeko. Umushinjacyaha we yakomeje kwemeza ko iby'umunaniro wa Kabuga bitazabuza urubanza kuba, ngo kuko agomba kuryozwa ibyo yakoze akiri mu mwuka w'abazima. Ntihatangajwe igihe urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi yarwo, gusa ngo haracyakenewe iminsi nibura 60 ngo ibimenyetso byose bishinja Kabuga bizabe byegeranyijwe.

    Tubibutse ko Kabuga aregwa inyaha biremereye birimo uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorerewe Abatutsi. Kuva yafatwa ibyaha byose yabiteye utwatsi, ukibaza icyatumye yihisha imyaka isaga 26 niba yarumvaga ari umwere. Ntibitangaje ariko kuko n n'abandi bajenosideri nka Théonetse Bagosora, Matayo Ngirumpatse n' abandi ba Ruharwa babanje guhakana bivuye inyuma uruhare rwabo mu guhekura uRwanda, nyamara ntibyabujije ko urukiko mpuzamahanga rubahamya ibyaha, rugendeye ku bimenyetso simusiga. Na Kabuga rero yakwipfusha ubusa yagira, amaherezo ubutungane buzamukubita intahe mu gahanga, wa mugani w'abaturanyi!!

    The post Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y'abacamanza, nk' amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umujenosideri-kabuga-felisiyani-yavuniye-ibiti-mu-matwi-imbere-yabacamanza-nk-amayeri-yo-gutinza-urubanza-ngo-atazigera-aburanishwa/

  • Impamvu 4 zituma ukwiye gusengera mu itorero rimwe n’uwo muteganya kubana #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko wiyemeje ndetse ukatuza akanwa kawe ko uzamarana ubuzima bwawe bwose n’umuntu ukunda,ariko nturabishyira ku mugaragaro. Murateganya kubaka urugo ariko muracyari ingaragu. Niba wowe n’umukunzi wawe muteranira mu matorero atandukanye ni ngombwa ko mutangira gutekereza uburyo mwahitamo itorero rimwe muzajya muteraniramo kugira ngo muzabashe kubaka urugo rwubahisha Imana.

    Muri iyi nkuru turasobanura impamvu 4 wowe n’umukunzi wawe muteganya kuzabana mukwiriye gusengera mu itorero rimwe bityo bikababera inkingi y’urugo ruyoborwa n’Umwuka Wera.

    1. Kugira uruhare no kwisanzura mu muryango w’itorero mbere yo gushyingirwa

    Kubaka urugo ni umushinga usaba gutekerezwaho bihagije mu buzima. Byakomera cyane gukora ubukwe udafite umuryango wa Gikristo ubamo. Kuba ufite abantu mu itorero bakuzi wowe n’uwo muteganya kubana bituma babasha ndetse bakabaha inyigisho n’impuguro zerekeranye n’ubuzima mugiye kwinjiramo.

    Niba wowe n’umukunzi wawe mutuye mu gace kamwe, ni byiza kwitabira gusengera mu itorero rimwe kugira ngo ubashe gukusanya inkunga (inama n’ inyunganizi ) mu buryo bukoroheye mugihe mutegura ubuzima bwanyu mwembi. Byongeye kandi, ibi biha abavandimwe banyu muri Kristo amahirwe yo kubasengera mwembi mbere yo gushaka.

    2.Kwakira inyigisho ku buryo bwimbitse

    N’ubwo bishobora gushimisha kuganira n’umukunzi wawe ku byerekeye inyigisho bur iwese yumvise mu itorero rye, bishobora kuba byiza mu by’Umwuka kumvira inyigisho hamwe no kungurana ibitekerezo ku buryo bwimbitse kuruta uko umwe yabikora ku giti cye.

    Umuntu wese yumva ikibwirizwa uburyo butandukanye n’ubwa mugenzi we, umwe abyumva ukwe undi ukwe. Nimufatira inyigisho hamwe, umukunzi wawe azafata ibyo wowe utafashe hanyuma mugihe muzaba mwicaye muganira ku byo mwize, buri wese azasangiza mugenzi we ibyo yafashe hanyuma mubihurize hamwe murusheho gusobanukirwa.

    3.Kwemerera Umwuka Wera agakorana na mwe mushyize hamwe

    Kuramya abantu bashyize hamwe ni imwe mu mpamvu za mbere zituma abantu bateranira mu rusengero kuko iyo batizanyije umurindi, bituma buri wese abasha gukingura umutima we maze umwuka wera agakorera muri bo.

    Kuririmba no guhimbaza Imana hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu muri Kristo Yesu ntabwo bishimishije gusa cyangwa ngo bitere imbaraga, ahubwo bitanga intungamubiri kandi bigakiza umutima. Niba warabaye umukristo birashoboka ko wabonye ibyiza bihebuje byo kuramya Imana mushyize hamwe.

    Ibyiza byo gusengera cyangwa guteranira mu itorero rimwe mu gihe cyo kurambagiza harimo kugabanya umunaniro uterwa no kwitegura ubukwe. Si ibanga kuvuga ko kwitegura ubukwe bitera stress ariko hamwe no kwihuriza hamwe n’uwo muteganya kurushinga mugasengana, bifasha bituma murenza amaso buri kimwe kizakoreshwa mu bukwe ahubwo mukita ku bukwe nyirizina.

    4.Gukoreshereza hamwe impano z’Umwuka

    Gusengera mu itorero rimwe na fiyanse wawe ntabwo gusa bifite umumaro wo kubafasha kwakira inkomezi z’Umwuka Wera no gukiza imitima, ahubwo bibaha amahirwe yo gukorera Imana mufatanyije.

    Amatorero menshi ashyiraho gahunda zitandukanye zo guhurira mu matsinda hagamijwe gutahura no gushyigikira impano ziri mu rubyiruko. Niba ufite impano yo kwigisha kandi umukunzi wawe afite impano yo guhugura, ni byiza ngo mufatanyirize hamwe gukoresha impano z’Umwuka Wera mwahawe.

    Gukoresha impano zawe zo mu Mwuka hamwe n’umukunzi wawe ntabwo ari inzira nziza yo kwiga impano z’umukunzi wawe izo ari zo, ahubwo binagufasha kwitegura gukorera hamwe nk’abashakanye. Impano yose yo mu Mwuka ufite ishobora gufatanya n’iy’umukunzi wawe bigatanga umusaruro ushyitse.

    Muri macye, rubyiruko mwemerere abantu b’Imana kubaba hafi mu irambagiza ryanyu no mu rugendo rwo gutegura kubaka urugo . Mujye mu itorero mufatanyirize hamwe kuramya no guhimbaza Imana mu kwizera no mu rukundo kandi mwemerere Imana ibayobore kugira ngo muzubake urugo rw’umugisha.

    source: crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Impamvu-4-zituma-ukwiye-gusengera-mu-itorero-rimwe-n-uwo-muteganya-kubana.html

  • Imodoka nziza igurishwa ku giciro cyiza cyane #rwanda #RwOT

    Iyi ni imodoka nziza yo mu bwoko bwa Haval. Yakozwe mu mwaka wa 2011, ni Manuel kandi ihagaze neza kuko yaba Climatiseur irakora, imodoka yambaye amapine mashya, ikindi ifite contole technique na assurance bizageza umwaka utaha. Igiciro ni amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 Frw). Uramutse ufite gahunda wahamagara kuri 0787571290 cyangwa ukamwandikira kuri Whatsapp.


    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Imodoka-nziza-igurishwa-ku-giciro-cyiza-cyane

  • Davido yahurije Nicki Minaj, Chris Brown n'abandi bakomeye kuri Album ye nshya – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunya-Nigeria Davido yateguje abafana be n'abakunzi b'umuziki Album nshya yise 'A Better Time' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Brown, umuraperikazi uri mu bakomeye ku Isi Nicki Minaj n'abandi bahigazeho.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73797ba47fd133d899831a7fd77348e4c4ad1398f3dfc9c4b284fd226983adf931021c0ee27bbe6ae22f0e79923e822e8280e8c304645510df6fca5dc6e5c84d9a3b0d381988b175b8353de96276b9b6e3728d8cb02d0c85eb1877b3ae284