Category: Uncategorized

  • J.J. Rawlings wahoze ari Perezida wa Ghana yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko J.J. Rawlings yari yakiriwe muri ibyo bitaro mu cyumweru gishize, akaba yazize indwara itaratangazwa.

    Amakuru aravuga ko J.J. Rawlings yatangiye kurwara nyuma yo gushyingura umubyeyi we (nyina), mu byumweru bitatu bishize.

    J.J. Rawlings wahoze ari umusirikare mu gisirikare cya Ghana, yaje kwinjira muri politiki ndetse aza no kuyobora icyo gihugu ku butegetsi bwa gisirikare kuva mu 1981 kugera mu 1992, hanyuma aza no kukiyobora nka Perezida watowe binyuze muri demukarasi mu gihe cya manda ebyiri, kuva muri Mutarama 1993 kugera muri Mutarama 2001.

    Mbere y’icyo gihe ariko, yayoboye ihirika ry’ubutegetsi ryaburijwemo ku itariki ya 15 Gicurasi 1979. Icyo gihe haburaga ibyumweru bitanu gusa ngo habe amatora muri icyo gihugu, agendeye kuri demukarasi.

    Mu 1992, J.J. Rawlings yasezeye mu gisirikare, ashinga ishyaka riharanira demukarasi (National Democratic Congress – NDC), aba perezida wa mbere wa repubulika ya kane muri Ghana. Yaje kongera gutorwa kuri manda ya kabiri mu 1996.

    J.J. Rawlings yitabye Imana afite imyaka 73, kuko yavuze mu mwaka wa 1947.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/j-j-rawlings-wahoze-ari-perezida-wa-ghana-yapfuye

  • Uganda: African Development Bank grants $500,000 for capacity development of Micro, Small and Medium Enterprises (MSMEs) within the petroleum sector #rwanda #RwOT

     

    The project aims to support inclusive private sector growth and the creation of an estimated 500 jobs along the pipeline

    ABIDJAN, Ivory Coast, November 12, 2020/ — The African Development Bank (www.AfDB.org) and the Government of Uganda have signed a $500,000 grant agreement for financing of Micro, Small and Medium Enterprises (MSMEs) to boost business linkages on the East African Crude Oil Pipeline Technical Assistance project.

    The project's overall objective is to help develop capacity of local Uganda MSMEs along the East African crude oil pipeline, by enabling them to access new market opportunities, and building linkages with larger, national, regional and international companies. The project aims to support inclusive private sector growth and the creation of an estimated 500 jobs along the pipeline.

    Through the Fund for African Private Sector Assistance (FAPA), the Bank will contribute $500,000 to the project. The Government of Uganda through the Petroleum Authority will provide counterpart funding. A similar project is being finalised on the Tanzanian side of the border.

    The grant was provided in response to a request from Uganda and Tanzania for assistance in preparing local business communities to be able to retain a portion of the $3.5 billion investment in the construction of a crude oil pipeline from Hoima in western Uganda to Tanga, on the Coast of Tanzania, agreed in 2016. This has recently been followed by the signing of an agreement in September 2020 between the two governments, for the project to be undertaken by Total E&P as the lead private sector developer.

    The grant agreement was signed on 17 September by Bank Acting Senior Vice President and Chief Finance Officer Swazi Tshabalala on behalf of the African Development Bank, and Matia Kasaija, Ugandan Minister of Finance, Planning and Economic Development.

    The target is to have at least 100 local micro business in Uganda and Tanzania trained to do business on the pipeline project. It is also expected to link at least 70 business enterprises or other relevant business transactions undertaken on the pipeline. With the increased number of enterprises joining petroleum supplier databases in both Uganda and Tanzania, new job opportunities would also be created for about 500 people.

    FAPA is a multi-donor thematic trust fund which provides grant funding for technical assistance and capacity building to support implementation of the Bank's Private Sector Development Strategy. Japan and Austria, and the African Development Bank are active contributors to the Fund, which to date has provided over $69 million to 87 projects in over 38 countries across the African continent. 

    The FAPA portfolio includes regional and national projects aimed at improving the business environment, strengthening financial systems, building private sector Infrastructure, promotion of trade and development of Micro-, Small- and Medium- Enterprise.  Additional information on FAPA can be obtained from the following link https://bit.ly/36x47fl or contact to [email protected] for specific requests.

    79

    The post Uganda: African Development Bank grants $500,000 for capacity development of Micro, Small and Medium Enterprises (MSMEs) within the petroleum sector appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/12/uganda-african-development-bank-grants-500000-for-capacity-development-of-micro-small-and-medium-enterprises-msmes-within-the-petroleum-sector/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-african-development-bank-grants-500000-for-capacity-development-of-micro-small-and-medium-enterprises-msmes-within-the-petroleum-sector

  • Ni iyihe kipe ifite ubusatirizi butyaye kurusha izindi ku Isi? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Mu mupira w'amaguru ikipe iba nziza ndetse ikanakora ibidasanzwe mu kibuga iyo yuzuye mu bice byose, ikanagira ubuyobozi buyireberera ejo heza, gusa ntabwo ari amakipe yose usanga yuzuye mu bice byose, kuko iyo ukina n'ikipe ifite ubusatirizi bukomeye abantu ntibabona intege nke z'ubwugarizi kuko iminota myinshi y'umukino uyimara wirwanaho.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73797ba47f2133781c331bafb3228c24f56d335c831b79b562e09ce698020d086137ecafc3cfff7f634fbe99728e827fc381a913c4e455a16f4fdacd03a52dc9fbfb1d381c8d74516d649899b7e6884

  • Kabuga ku nshuro ya mbere yaburaniye mu rukiko rw'I La Haye. Byagenze gute?? #rwanda #RwOT

    Kabuga Félicien ukurikiranweho ibyaha bya jenoside ku nshuro ya mbere yagejejwe mu rukiko i La Haye mu Buholandi aho yatangiye kuburanishirizwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11/11/2020, aho yasomewe ibyaha aregwa, birimo jenoside n'ubufatanyacyaha muri jenoside.

    Urugereko rwa Mbere rw'Iremezo rugizwe n'Abacamanza Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ni rwo rumuburanisha, imbere y'uru rukiko we akaba yunganiwe na Emmanuel Altit, aho iburanisha ry'ibanze ryatangiye kuri iki gicamunsi, rikaba rigomba gukomeza.

    Nyuma y'aho Umucamanza w'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ategetse ko Kabuga Felicien yoherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi, kuwa Mbere tariki ya 26 yagejejwe muri gereza ya Loni muri icyo gihugu

    Tariki ya 21 Ukwakira 2020 ni bwo Umucamanza wa IRMCT Iain Bonomy, yategetse ko Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa kuburanishirizwa i La Haye mu Buholandi mu rwego rwo kubahiriza inyungu z'ubutabera muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Abunganira Kabuga mu by'amategeko basabye ko yaburanira mu Bufaransa kubera impamvu zishingiye ku buzima bwe butameze neza.

    Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020 ari na ho yari amaze amezi atanu afungiwe. Muri Kamena Urukiko rw'Ubujurire rwemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT ngo ibe ari yo imuburanisha nk'uko inyandiko zashyiriweho kumuta muri yombi zibiteganya.

    Kabuga Félicien yari umwe mu bantu bashakishwa cyane ku Isi akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n'ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, akavuga ko we nta 'Mututsi n'umwe yigeze yica'.

    Gusa abatangabuhamya bamushinja bavuga ko nubwo atigeze afata umuhoro ngo yinjire mu bwicanyi yaguriye abicanyi imihoro n'izindi ntwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihugu hose.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/12/kabuga-ku-nshuro-ya-mbere-yaburaniye-mu-rukiko-rwi-la-haye-byagenze-gute/

  • Uko ‘Mobile Banking’ ya BPR iguhesha amafaranga na serivisi z’ubuntu utavuye aho uri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uramutse ufite amafaranga muri BPR kugeza ubu ibyakujyanayo byaba ari bike cyangwa ari ntabyo, kuko serivisi wifuza ushobora kuzihabwa ako kanya ukanze muri telefone *150#, cyangwa ugashyira (download) muri telefone ikoranabuhanga (app) ukura muri Play Store (ku bantu bafite smart phone).

    Iyo umaze kwinjira muri BPR ukoresheje uburyo bumwe muri ubwo bwombi (USSD ituma ukanda *150# cyangwa App), ushobora gufunguza konti utiriwe ujya kuri banki, ndetse ugahita wiyandikisha kugira ngo ujye ukoresha ubwo buryo bwa Mobile Banking.

    Ushobora no kureba amafaranga ufite kuri konti yawe uko angana, bakanaguha raporo ngufi cyangwa irambuye, ushobora kwiyoherereza amafaranga uyakura kuri konti imwe uyohereza ku yindi hagati ya BPR na BPR cyangwa hagati ya BPR n’andi mabanki, ndetse ukayavana kuri BPR uyohereza kuri Mobile Money/Airtel Money.

    Umuntu ukoresha Mobile Banking ya BPR abasha kubitsa no kubikuza amafaranga ku mashini zitwa ATM nta karita yo kubikuza afite, aho akanda muri telefone bakamuha imibare yandika muri iyo mashini igahita isohora amafaranga.

    Iri koranabuhanga rya telefone kandi rifasha umuntu kwishyura imisoro yose ya Rwanda Revenue Authority, kwishyura amafaranga y’ishuri, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo (Star Times na DSTV na Canal+) ndetse no kuzigama muri Ejo Heza.

    Ni ikoranabuhanga rifasha kandi kwishyura no kugura amazi n’amashanyarazi, hamwe no kugura amayinite ya MTN na Airtel. Rinafasha gusaba no kwishyura agatabo ka sheki n’ikarita ya ATM yo kubikuza (Debit Card).

    Mu byiza umuntu yungukira mu gukoresha Mobile Banking ya BPR, hari ukuba bimurinda kujya gutonda umurongo muri banki, guhabwa serivisi nta kiguzi ndetse no kugira ikoranabuhanga ririnda umutekano w’urikoresha.

    Banki y’Abaturage ikomeza ivuga ko muri serivisi zitangwa nta kiguzi gisabwe harimo iyo kuvana amafaranga kuri konti yo muri BPR uyashyira ku yindi yo muri BPR, kuyakura kuri konti muri BPR ayohereza kuri Mobile Money na Airtel Money.

    Izindi serivisi zitishyurwa zirimo iyo kugura amayinite yo guhamagara, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo, kwishyura umuriro n’ibindi.

    Banki y’Abaturage ishima uburyo abakiriya bayo bitabiriye gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane mu gihe cya Covid-19, igasaba ko bakomeza kugira uwo muco.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uko-mobile-banking-ya-bpr-iguhesha-amafaranga-na-serivisi-z-ubuntu-utavuye-aho-uri

  • Menya ibimenyetso biza ku birenge bigaragaza indwara zo mu mubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni byiza kwitoza kuvumbura ibimenyetso bigaragarira ku birenge ariko bisobanura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse rimwe na rimwe zinakomeye nka diyabete, umwingo, indwara z’umutima n’izindi. Kubimenya bigufasha kuba wakeka ko ubwo burwayi buhari, bityo ukaba wakwihutira kwisuzumisha kwa muganga hakiri kare.

    Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara biteguza:

    Ibirenge byumagaye binashishuka

    Icyo gihe ukwiye gutekereza ku ndwara z’umwingo, cyane cyane mu gihe ukoresheje amavuta atuma uruhu ruhehera ntagire icyo agufasha kuri icyo kibazo. Ikindi kimenyetso kigaragarira ku birenge cy’indwara z’umwingo ni ukugira inzara zisaduka.

    Mu gihe ubona ko ku mano yawe nta bwoya buhari

    Ibi bishobora kukugaragariza ko ufite ibibazo bijyanye n’umutima. Nubona ubwoya bwo ku mano, ku kirenge no ku murundi bushiraho bwangu bizakubere integuza y’uko ushobora kurwara indwara z’umuvuduko w’amaraso. Ibi ni ibyagaragaye mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya North Shore University Hospital yo muri New York.

    Kugira ibisebe ku kirenge bidakira

    Iki na cyo ni ikimenyetso kigukangurira kwisuzumisha indwara ya diyabete. Urugero, ushobora kuribwa n’inkweto hakaza agasebe ntigakire, gusitara se, cyangwa no gukomeretswa n’ikindi kintu, igisebe kigakira bigoranye. Ibi biterwa n’uko iyo isukari itari ku rugero rukwiriye mu maraso, bituma adatembera neza mu mitsi, bityo ntagere mu kirenge, ari byo bitera cya gisebe kudakira. Igihe ubibonye ni byiza kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko isukari ihagaze mu maraso yawe.

    Kumva ububabare bwinshi mu ino ry’igikumwe

    Iki gikwiriye kukubera ikimenyetso cy’uko urwaye goutte, indwara y’amagufwa muri rusange ifata ino ry’igikumwe.

    Kubona ufite uturongo duto dutukura mu rwara

    Ibi byakuburira ko ushobora kuba urwaye indwara y’umutima.

    Kubona imiterere y’ikirenge yahindutse

    Ibi bikugaragariza ko ushobora kuba urwaye ibihaha cyangwa na kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, n’iz’amara. Kanseri y’ibihaha n’indwara z’umutima bigabanya kuramba kw’imitsi ijyana amaraso bigatuma umuvuduko w’amaraso ajya mu ntoki no mu birenge yiyongera, ibirenge n’intoki bikaba binini.

    Inzara zizaho utwenge

    Ibi bikubwira ko ushobora kurwara indwara y’uruhu yitwa psoriasis (igaragara nk’amaga), isobora gufata urwara rukabyimba, cyangwa igafata umubiri wose. Ibindi bimenyetso byayo ni amabara y’umweru n’uturongo duhagaze bigaragara ku nzara.

    Umurongo wirabura uhagaze mu rwara

    Ibi bishobora kukumenyesha kanseri y’uruhu ariko ikunze gufata ahantu hihishe ku mubiri. Icyakora kubera ko hari n’ubwo biba ari indwara y’imiyege, ni byiza kwisuzumisha igihe cyose ubibonye.

    Bitewe n’uko akenshi indwara zijya zihuza ibimenyetso, ni byiza ko mu gihe umuntu abonye ikintu kidasanzwe ku mubiri we usibye no ku kirenge twibanzeho, yihutira kugana kwa muganga agasuzumwa.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-ibimenyetso-biza-ku-birenge-bigaragaza-indwara-zo-mu-mubiri

  • Polisi yamaganye abiyita abakozi b’Imana bavuga ko basengera abantu bagakira indwara #rwanda #RwOT

    Abakurikirana ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ntabwo bajya batera kabiri batumvise cyangwa ngo babone uvuga ko ari umuhanuzi ukiza indwara zitandukanye cyangwa ukora ibitangaza.

    Ni ibintu bitavugwaho rumwe n’ubwo abavuga ko babikora akenshi bemeza ko babikora mu izina ry’Imana ibaha izo mbaraga zo gukiza abarwayi no gukora ibitangaza.

    Apotre Joseph Yongwe ni umwe mu bavuga ko akiza indwara zananiranye

    Itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Polisi y’igihugu rivuga ko 'Polisi irihanangiriza abantu biyita ko ari abahanuzi basengera abantu bakabakiza indwara, bikaba byatuma abaturage batagana amavuriro iyo barwaye, ibi ni ukuyobya abaturage.'

    Polisi irashishikariza abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nk’izi, ahubwo bakajya bagana ivuriro igihe cyose barwaye.

    Itangazo rikomeza rigira riti 'Abatanga ubutumwa nk’ubu buyobya abaturage ntabwo bazihanganirwa.'

    #RwandaPolice cautions self-proclaimed prophets who mislead the public claiming they can cure diseases. This is dangerous and can result in sick people not seeking much needed medical help.
    1/2

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 11, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Polisi-yamaganye-abiyita-abakozi-b-Imana-bavuga-ko-basengera-abantu-bagakira-indwara

  • Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Anistase Murekezi #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu yashyize mu myanya abayobozi bashya mu nzego zitandukanye zirimo n’inshya ziheruka gushyirwaho nyuma y’ibigo byakuweho hanyuma bigahuzwa.

    Mu mpinduka zakozwe, Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase wari umaze imyaka isaga itatu kuri uyu mwanya.

    Murekezi wabeye Minisitiri w’Intebe hagati ya Nyakanga 2014 na Kanama 2017, yari yagizwe Umuvunyi Mukuru ku wa 30 Kanama 2017, asimbuye Aloysie Cyanzayire wari uwuriho kuva mu 2012.

    Nirere Madeleine wagizwe Umuvunyi Mukuru azwi cyane mu kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse yayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kuva ku wa 17 Mata 2012. Nyuma yo gusoza manda ebyiri z’imyaka umunani ku wa 8 Gicurasi 2020, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kamena 2020 yemeje Mukasine Marie Claire nk’umusimbura we.

    Mu bandi bayobozi bahawe inshingano barimo Dr Christian Sekomo Birame wahawe kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA).

    Dr. Birame azwi cyane muri Kaminuza y’u Rwanda aho mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu Ishami ry’Ubutabire. Kuri uyu mwanya yasimbuye Mukeshimana Claire wari umuyobozi w’agateganyo wari washyizweho asimbuye Kampeta Sayinzoga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD).

    Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa usanzwe amenyerewe mu bikorwa by’imyidagaduro n’abahanzi yagizwe Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco mu gihe Tetero Solange yagizwe Umuyobozi ushinzwe kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko.

    Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko Mukandasira Caritas yongererwa manda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere (GMO).

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2020 pic.twitter.com/aGWf6F0r8U

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) November 11, 2020

    Dr Anitha Asiimwe yahawe kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana mu gihe Munyemana Gilbert amwungirije.

    Usibye inzego zisanzweho, hari n’ibigo bishya byahawe abayobozi. Ambasaderi Masozera Robert wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda yagizwe Umuyobozi w’Inteko y’Umuco mu gihe Uwilingiyimana Jean Claude yagizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe Ururimi no kubungabunga Iterambere ry’Umuco.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ikirere mu Rwanda cyahawe umuyobozi [Chief Strategy Officer], umwanya washyizweho Lt Joseph Abakunda. Iki kigo cyashyizweho mu gukomeza kwimakaza intambwe u Rwanda rwateye mu ikoranabuhanga ry’ibijyanye n’ikirere.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye yagumishijeho ingamba zafashwe mu kwirinda Coronavirus, aho ingendo zizakomeza gukorwa hagati ya saa Yine z’ijoro na saa Kumi za mu gitondo.

    Abanyarwanda bibukijwe ko ari ngombwa 'kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki’ ndetse abatazabyubahiriza bazahanwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nirere-Madeleine-yagizwe-Umuvunyi-Mukuru-asimbuye-Anistase-Murekezi

  • Aimable Twahirwa wamamaye mu bakemurampaka ba Primus Guma Guma yahawe akazi na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku wa 11 Ugushyingi 2020, muri Village Urugwiro yari iyobowe na Perezida Kagame niyo yashyize mu nshingano abayobozi barimo na Aimable Twahirwa wamamaye ubwo yari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka katangaga amajwi muri Primus Guma Guma Super Star.

    Aimable Twahirwa yahawe umwanya muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco asanzwe ari umuhanzi ubimazemo igihe kuko yanabyigiye.

    Ni umwe mu bakunze kugaragara ahabera ibitaramo afasha ababiteguye mu migendekere myiza yabyo.

    Yagiye akorana hafi n’ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, aho kenshi wasangaga ari umwe mu bashinzwe gukurikirana imigendekere yabyo.

    Aimable Twahirwa yize mu ishuri rizwi cyane mu bijyanye n’ubuhanzi 'Ecole Internationale de théâtre Jacques Lecoq' ry’i Paris mu Bufaransa.

    Anafite impamyabumeyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Twahirwa yabaye umuyobozi wa National University Center of Arts and Drama (UCAD), ikigo cyitaga ku buhanzi, ubugeni n’amakinamico muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Urubyiruko rya Kimisagara, aho umuziki wari kimwe mu bigize ubuzima bwe bwa buri munsi.

    Muri icyo gihe kandi Twahirwa yayoboye kimwe mu bigo Mpuzamahanga bitagengwa na Leta cy’Abadage cya 'La Benevolencija HTF'. Aimable Twahirwa yagizwe umuyobozi ushinzwe umuco muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko

    Yateguye ibitaramo byinshi by’umuco, aho yanatoje abaririmbyi, ababyinnyi n’abakina amakinamico mu Itorero rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare ryitwa Indangamuco.

    Yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo '’Festival Interuniversitaire des Arts de Butare (FIAB)”, Pan African Festival for Dance (FESPAD) na The East African Festival of Arts and Culture (JAMAFEST).

    Twahirwa ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyafurika batorewe kuba mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa mpuzamahanga y’ubuhanzi (Arts Competitions) yiswe 'Jeux de la Francophonie/2013'. Yabereye i Nice mu Bufaransa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Aimable-Twahirwa-wamamaye-mu-bakemurampaka-ba-Primus-Guma-Guma-yahawe-akazi-na-Perezida-Kagame

  • Umwana watewe inda ntakwiye kwamburwa uburenganzira n’agaciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Humanity and Inclusion irimo kugirana ibiganiro n
    Humanity and Inclusion irimo kugirana ibiganiro n’inshuti z’umuryango kugira ngo abana bahohoterwa bitabweho aho gutuma bagira ihungabana

    Abitangaje mu gihe inshuti z’umuryango zivuga ko hari ababyeyi bananirwa kwakira ibyabaye ku bana babo bigatuma bamwe babirukana, nyamara ari bwo bakabaye bitabwaho bagatozwa kwitegura kuba ababyeyi.

    Inshuti y’umuryango mu murenge wa Rwempasha, Akarere ka Nyagatare Mohamed Kamanzi, avuga ko abana bavuka ku bana b’abangavu batewe inda bakunze kutandikwa mu bitabo by’irangamimerere, ahanini kubera ihungabana ba nyina baterwa no kutihanganirwa n’imiryango bakomokamo.

    Avuga ko impamvu imiryango y’abo bana itabyakira ibiterwa ahanini n’icyo bari bateze muri abo bana kidindiye.

    Agira ati “Ababyeyi bamwe ntibakira kuba abana babo batwaye inda kubera ibyo bari babitezemo nko kwiga ndetse no gushyingirwa akamuhesha ishema nk’umubyeyi. Bituma bamwe babirukana bafite n’inda ugasanga bamwe bagiye kuzikuramo, hari abo zihitana. Mbese usanga aba bana bahozwa ku nkeke ari na yo mpamvu batandikisha abo babyaye mu bitabo by’irangamimerere”.

    Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare Mutegwaraba Egidia, avuga ko umwana watewe inda aba afite ihungabana bitewe ahanini n’ihohoterwa yakorewe kandi rishobora kumugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe bwose.

    Avuga ko igihe umwana ahuye n’icyo kibazo aba akwiye kwegerwa agategurwa kuba umubyeyi no kwita ku mwana azabyara.

    Furere Wellars avuga ko umwana watewe inda aba agifite uburenganzira ndetse n
    Furere Wellars avuga ko umwana watewe inda aba agifite uburenganzira ndetse n’agaciro mu muryango bityo agomba kwitabwaho

    Ati “Dushishikariza ababyeyi kwegera abana batewe inda, bafashwe ku ngufu, bakabaganiriza bakabategura kuba ababyeyi, uko azafata umwana azabyara, uko azamwandikisha mu bitabo by’irangamimerere, urabona aba akiri umwana, ubwenge bwe buba butarakira ko agiye kuba umubyeyi”.

    Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Furere Wellars, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), barimo gutegura inyandiko igaragaza uko umwana wahohotewe agaterwa inda agomba gufatwa mu muryango.

    Avuga ko umwana watewe inda afite uburenganzira ndetse n’agaciro mu muryango bityo adakwiye gutereranwa.

    Agira ati “Umwana watewe inda aba akiri umuntu afite uburenganzira n’agaciro mu muryango, ikindi turabegeranya tukabibutsa uburenganzira bwabo kugira ngo batongera gushukwa bagaterwa inda”.

    Furere Wellars asaba imiryango y’abana bahohotewe bagaterwa inda kubitaho, kugira ngo na bo biyakire bityo babashe no kwandikisha abana mu irangamimerere.

    Avuga ko kwandikisha umwana mu irangamimerere bitagombera ababyeyi bombi ahubwo n’umwangavu wamubyaye yamwandikisha cyane ko se aba ataramwemera cyangwa yarahunze cyangwa akurikiranwa mu mategeko.

    Ibiganiro bigamije kurinda abana ihohoterwa no kubamenyesha uburenganzira bwabo birimo guhabwa abafite aho bahuriye no kurinda abana ihohoterwa mu karere ka Nyagatare harimo n’inshuti z’umuryango, bikaba bitangwa ku bufatanye bwa Pro-Femmes Twese Hamwe ndetse n’umuryango ‘Humanity and Inclusion’.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwana-watewe-inda-ntakwiye-kwamburwa-uburenganzira-n-agaciro