Category: Uncategorized
-
Umwamikazi utatse Zahabu! Ikibatsi cy'urukundo cyongeye kwaka nyuma y'imyaka 3 Safi Madiba na Parfine badacana uwaka – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abahanga bati 'Akaryoheye itama gatuma umutima urehareha', yego nibyo kuko abenshi bagorwa no kuzinukwa umuntu babanye, bibaho gacye. Umuhanzi Safi Madiba, nyuma yo gutandukana na Niyonizeye Judith, yerekanye ko agikunda cyane uwo bahoze mu munyenga w'urukundo, Parfine. -
Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ufite agaciro ka Miliyoni zisaga 19 Frw #rwanda #RwOT
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’umwanditsi Mukuru cyo kugurisha ingwate cyo kuwa 06/10/2020 muri RDB REF.NO 020-066823 kugira ngo hishyurwe umwenda umukiriya abereyemo Banki; -
Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbura Anastase Murekezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Nirere Madeleine
Nirere Madeleine yari amaze imyaka umunani ayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, akaba yari aherutse gusoza manda ebyiri z’imyaka ine, ine kuri uwo mwanya tariki ya 08 Gicurasi 2020.
Ni umwanya yasimbuweho na Mukasine Marie Claire wahoze ari Senateri, akaba yarigeze no kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

-
-
Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Cape Verde, 11 bashobora kubanzamu kibuga(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Amavubi y’u Rwanda yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino na Cape Verde w’umunsi wa 3 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.
Ni imyitozo yabaye uyu munsi ikorwa n’abakinnyi bose uko ari 23 umutoza Mashami yahagurukanye, nta n’umwe ufite ikibazo gishobora kumubuza gukina uyu mukino.
Iyi myitozo ikaba yabereye kuri National Stadium ari nacyo kibuga kizakira umukino ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020 saa 15h z’i Praia muri Cape Verde bikaba saa 18h z’i Kigali mu Rwanda.
Mu myitozo yakozwe uyu munsi ya nyuma, amakuru ava muri iki gihugu avuga ko ba rutahizamu Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere bavuye mu Rwanda bafite ikibazo cy’imvune bashobora kubanza mu kibuga.
Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.
Kwizera Olivier ashobora kubanza mu izamu
Meddie Kagere n’ubwo afite imvune ariko ashobora kubanza mu kibuga
Bizimana Djihad mu bakinnyi bazaba bafasha mu kibuga hagati
Abakinnyi bananura imitsi
Ally Niyonzima(6) na Rwatubyaye Abdul
Yannick Mukunzi ashobora na we kubanzamo mu kibuga hagati11 Mashami Vincent ashobora kuzifashisha kuri uyu mukino
Umunyezamu: Kwizera Olivier
Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul
Abakina Hagati: Yannick Mukunzi, Ally Niyonzima na Bizimana Djihad
Ba Rutahizamu: Haruna Niyonzima, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge
-
Wema Sepetu yemeje ko ari mu rukundo, avuga imyato umusore wamwigaruriye #rwanda #RwOT
Nyuma y’ibyagiye bivugwa ko Wema Sepetu yaba yarasubiranye n’uwari umukunzi we wa kera Diamond Platnumz, uyu mukinnyi wa filime yahishuye ko ubu ari mu rukundo rukomeye n’umusore yirinze guhita atangaza izina rye.
Uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania 2006, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram aho yatanze umwanya ngo bamubaze ibibazo bashaka.
Umwe mu bakunzi be yaje amubaza niba yaba ari mu rukundo nyarwo, nta kuzuyaza yahise amusubiza ati'yego kandi ndishimye cyane.'
Iki gisubizo ntikanyuze abafana be ahubwo undi yaje ahita amubaza uwo musore wigaruriye umutima we.
Wema ntabwo yatangaje izina rye ahubwo yahise amuvuga mu magambo asa n’umutakagiza yerekana ko ashobora kuba ntaho ahuriye n’abo yahuye nabo bose.
Ati' Ni umuntu mwiza cyane, wahawe umugisha wa roho nziza. Afite imico itangaje cyane(â¦)'
View this post on InstagramA post shared by Urban News (@urbannews254) on
Wema Sepetu atangaje ko ari mu rukundo nyuma y’imyaka igera muri 5 atandukanye na Diamond Platnumz, bakundanye muri 2012 ariko baza gutandukana muri 2014.
Wema Sepetu ahamya ko ari mu rukundo n’umusore mwiza cyane -
Gakenke: Abagabo babiri biravugwa ko bishwe n’amazi yabasanze mu kirombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Byabaye ku itariki 10 Ugushyingo 2020, aho icyo bita ikiduki kinini gishyirwamo amazi bakuruza imashini bayavana mu birombe mbere yo gucukura ngo cyatobotse amazi abasanga mu mwobo bahasiga ubuzima, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney.
Yagize ati “Ni byo abantu babiri bafatiwe n’amazi mu kirombe, ni kwa kundi bafata ikiduki bakagishyiramo amazi baba bavomye bakuruje ama moteri mbere y’ubucukuzi. Aho cyari kiri cyaturitsemo hagati amazi abasanga mu mwobo”.
Arongera ati “Kuva ku wa kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020 turacyarwana no gukuramo ayo mazi kubera ko yari menshi cyane ndetse tujya no gukuramo icyondo, mu kanya abagerageje kugeramo hasi, ni bo batubwiye ko babonye iyo mirambo ko hasigaye uburyo bwo kuyivanamo, ariko turabyemera ari uko tuyibonye hejuru ntitwahita tubyemera tutayiboneye n’amaso”.
Nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga, ngo bakomeje gushakisha uburyo bakuramo iyo mirambo n’ubwo bitaboroheye, noneho ikajyanwa ku bitaro igakorerwa isuzuma ubundi bakareba n’icyo amategeko agena ku bagiriye impanuka mu birombe.
Ati “Ni muri kampani yitwa TROCOVI, ubusanzwe tuzi ko ikora mu buryo bwemewe n’amategeko, nibamara kubasohoramo barahita bajyanwa kwa muganga hatangire kurebwa icyo amategeko agenera uwagiriye impanuka mu kirombe”.

-
Amajyepfo: Abasora bitwaye neza kurusha abandi babishimiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Abo ni Shapoorji Pallongi and Company Private bari gukora uruganda ruzajya rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri muri Gisagara na Mata Tea Company Ltd itunganya icyayi muri Nyaruguru.
Hari na Alpha Supply Food Company Ltd itunganya umuceri muri Nyanza, Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (Piass) ry’i Huye, iguriro Lumina ry’i Muhanga, uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi muri Nyamagabe, Ivuriro ry’amaso ryo ku Kamonyi na Gafunzo Agro-Processing Center Ltd itunganya umuceri mu Karere ka Ruhango.
Abashimwe bavuga ko ibanga rya mbere babikesha ari ukuba batangira imisoro ku gihe uko yakabaye, nta gukwepa, nk’uko bivugwa na Jean René Rurangwa, umuyobozi muri Piass ushinzwe imari n’umutungo.
Agira ati “Piass ni Kaminuza yigenga y’Abaporotesitanti, mu bituranga harimo ubunyangamugayo. Umusoro ni amafaranga tuba twakiriye ngo tuyashyikirize igihugu. Rero twabaye inyangamugayo dutanga amafaranga uko tubisabwa kandi ku gihe.”
Kwishyura ku gihe na byo, babikesha kwifashisha ikoranabuhanga mu gusora, nk’uko bivugwa na Emmanuel Kanyesigye uyobora uruganda rw’icyayi rwa Mata.
Ati “Twari twarahuguwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro. Twaryifashishishije mu gutanga amafaranga y’imisoro yose kandi ku gihe. Twari dutandukanye n’abari bakishyura bakoresheje uburyo busanzwe.”
Abasora bitabira gusora neza kandi ku gihe bavuga ko babikora batarinze kubihatirwa kuko bizamura igihugu n’umuturage wo hasi, na we akavamo umukiriya.
Egide Kayitasire, Visi Perezida w’urugaga rw’abikorera muri Huye ati “imisoro ikusanywa na RRA ni yo ishyirwa mu ngengo y’imari y’igihugu, ikubaka imihanda, amashuri,… Kandi burya iyo Leta iyifashishije mu kuzamura umuturage wo hasi, ni we uhinduka umukiliya, agatuma usora atera imbere, na we akongera agatanga umusoro wo kubaka igihugu.”
Komiseri mukuru wungirije, akaba na komiseri ushinzwe imirimo rusange muri RRA, Jean-Louis Karingondo, avuga ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2019-2020, RAA yari ifite intego yo kwinjiza miriyari 1589, yinjiza miriyari 1516.3. Iyi ntego yayigezeho ku rugero rwa 95.4%.
Icyakora na none ngo habayeho izamuka ringana na 6.6% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2018-2019.
Mu Ntara y’Amajyepfo ho binjije imisoro myinshi ugereranyije n’iyateganywaga, kuko hari intego yo kwinjiza miliyari 37.3, hakinjizwa miliyari 46.3. Imisoro yinjijwe ku rugero rwa 124%.
Kandi na none ugereranyije n’umwaka wa 2018-2019, habayeho inyongera ya 38.8% ingana na miliyari 12.9.
Muri uyu mwaka wa 2020-2021, biteganyijwe ko RRA izinjiza mu isanduku ya Leta miliyari 1564.4.
Intara y’Amajyepfo yonyine irasabwa kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 43.3 naho imisoro n’amahoro byinjizwa n’uturere two muri iyi Ntara izaba ingana na miliyari 10.2.

-
Britney Spears yatsinzwe mu rubanza yaregagamo umubyeyi we #rwanda #RwOT
Jamie Spears amaze imyaka 12 ari we mugenga wemewe n’amategeko w’imitungo y’umukobwa we, kubera impungenge z’ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Uwunganira mu mategeko uyu muhanzi, avuga ko uyu muhanzi “atinya” se, kandi atazongera gukora ibitaramo igihe cyose se akimugenzurira imitungo.
Uwunganira mu mategeko Jamie Spears we avuga ko iteka uyu mubyeyi akora mu nyungu z’umukobwa we.
Umucamanza yavuze ko mu gihe kizaza ari bwo yazongera kureba ku busabe bwa Britney Spears.
Mu rubanza ejo ku wa kabiri, umwunganizi wa Madamu Spears yavuze ko we na se “nta mikoranire myiza bafitanye” ndetse ko hashize “igihe kinini” batavugana.
Ariko uwunganira se wa Britney avuga ko impamvu abo bombi batavugana ari uko umwunganizi wa Britney yabimubujije.
Uyu mwunganizi avuga ko ubwo Jamie yahabwaga uburenganzira ku mutungo w’umukobwa we, Britney yari mu manza za miliyoni mirongo z’amadorari. Ariko ko kuva yahabwa kugenzura umutungo we ubu ubarirwa agaciro ka miliyoni $60.
Uru rubanza ruri kuba mu gihe hari inkubiri y’abafana ba Britney batangije icyo bise “Free Britney” – bo babona ko uyu muhanzi asa n’uboshywe na se.
Britney Spears ntabwo yemerewe kugenzura umutungo we no kwifatira ibyemezo by’umwuga kuva mu 2008 nk’uko byategetswe n’urukiko.Ibi bikorwa muri Amerika iyo umuntu atakibasha kwifatira ibyemezo, nko ku bantu bafite ibibazo byo kwibagirwa n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Kuri Britney, muri iyi myaka ishize, se n’umunyamategeko ni bo bagenzura ibye – harimo no kugena abamusura no kumuvuza.
Mu 2007, Britney yatangiye kwerekana ku mugaragaro imyitwarire y’urukozasoni nyuma yo gutandukana n’umugabo we Kevin Federline, yanambuwe abana be babiri, nubwo yemerewe kubasura.
Icyo gihe yavuzwe cyane mu makuru kubera gukubita umunyamakuru ufotora, ndetse kenshi yajyanywe mu bigo bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Yashyizwe mu rwego rw’abarwayi bo mu mutwe nyuma y’uko yanze guha polisi abahungu be babiri, ibi byatumye mu 2018 urukiko rutegeka ko we n’ibye byose bigengwa na se.
Mu myaka ishize ibyo bimeze bityo, Britney yasohoye ‘albums’ eshatu z’indirimbo, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gutaramira muri Casino y’i Las Vegas, ndetse yabaye umukemurampaka mu kiganiro cyo kwerekana impano, The X Factor.
Britney Spears yatsinzwe mu rubanza aregwamo na SeSource : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Britney-Spears-yatsinzwe-mu-rubanza-yaregagamo-umubyeyi-we








