Category: Uncategorized

  • Ubukwe bwa Sweety na Gasongo bwamamaye bushobora guca agahigo ku isi – VIDEO #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018, nibwo habaye ubukwe bw’agatangaza bwarangaje benshi, bushimisha abatari bacye ndetse bunatangaza buri wese wabubonye, ubwo bukaba bwari ubwa Ntirenganya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Gasongo na Nibagwire Veneranda uzwi ku kazina ka Sweety. Aba bombi bamamaye cyane mu mujyi wa Kigali kubera indeshyo yabo.

    Nyuma y’amezi macye ubu bukwe bubaye, ikinyamakuru Ukwezi cyabonye amakuru y’uko ubu bukwe n’aba bageni bari mu barimo kwigwaho ngo bisuzumwe neza niba badashobora kwandikwa muri Guinness World Records nk’abantu baciye agahigo katareswa n’undi muntu ku isi.

    Paulo Gabriel da Silva Barros na Katyucia Lie Hoshino bo muri Brazil basanzwe ari bo bazwi nk’abantu bagufi kurusha abandi bakoze ubukwe, ariko inyandiko igaragaza ibyo ubukwe bwa Sweety na Gasongo barimo kwigwaho, ivuga ko bo hari agashya k’umubare munini w’abandi bantu bagufi benshi babwitabiriye bakabagaragira, kuburyo ubwabyo byabahesha kuba ubukwe bwabo bwakwandikwa mu baciye uduhigo ku isi.

    REBA VIDEO Y’UBUKWE BWOSE HANO :

    Aba bombi nk’uko babyivugiye mbere yo gukora ubukwe, babanje kugerageza kureba ko babyara, maze biha akabyizi, ubu buri wese akaba afite umwana yagiye abyara ku wo babanje gukundana mbere, bivuga ko babanye buri umwe afite umwana yabyaye ku ruhande ariko bakazabarera nk’abana babo bashyize hamwe.

    REBA VIDEO Y’UBUKWE BWOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Ubukwe-bwa-Sweety-na-Gasongo-bwamamaye-bushobora-guca-agahigo-ku-isi-VIDEO

  • Mu mafoto : u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kane cy’impunzi zivuye muri Libya #rwanda #RwOT

    Impunzi zageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, ni icyiciro cya kane cy’impunzi zaturutse muri Libya.

    Ni nyuma y’uko hari ibyiciro bitatu byageze mu Rwanda kuva mu 2019, barimo 66 bo mu cyiciro cya mbere, 123 bo mu cya kabiri na 117 bo mu cya gatatu.

    Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko izi mpunzi zibanza gupimwa COVID-19 mbere yo kujyanwa gucumbikirwa mu Nkambi ya Gashora, ahashyizwe bagenzi babo bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje.

    Ikomeza ivuga ko 'Nyuma yo kwakirwa, barajyanwa kuri hoteli zakirirwamo abasuzumwa ibizamini bya COVID19. Nyuma yo kubona ibisubizo, bazaherekezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera aho bazacumbikirwa.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumva Olivier yabwiye RBA, 306, muri bo 121 bagiye gutura mmu bindi bihugu byo hanze birimo Canada na Sweeden abandi nabo bategereje ko gahunda zabo zitungana

    Yagize ati 'Iyo bageze mu Rwanda hari ibihugu biba byatekereje kubakira, bakorana na CHR bagatanga imyirondoro nyabo bakagaragaza aho bari bavuye kugira ngo bagere muri Libya, hanyuma bakazagera igihe bakagenda.'

    Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ateganya ko buri mwaka u Rwanda rugomba kwakira impunzi 500, kuba hamaze kugenda 121, hazaza abandi kandi igihugu gitangaza ko kigifite ubushobozi bwa kwakira abandi bashobora kwaza.

    U Rwanda rwaherukaga kwakira icyiciro cya gatatu cy’impunzi zaturutse muri Libya mu Ugushyingo 2019, ni icyiciro cyari kigizwe n’abantu 117 bageze mu Rwanda basanga abari baraje mu cyiciro cya mbere 66 na 123 bo mu cya kabiri.

    Kugeza ubu nk’uko byatangajwe na UNHCR, impunzi zirenga 80 mu zo u Rwanda rwari rwakiriye zivuye muri Libya zamaze koherezwa mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira birimo Danemark, Norvège na Canada ndetse hateganyijwe ko hari n’abandi bashobora kujyanwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

    Mu rugendo rwazo hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kwambara neza udupfukamunwa ndetse no guhana intera hagati y’abantu. I Kigali zakiriwe n’abakozi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi n’abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mafoto-u-Rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-kane-cy-impunzi-zivuye-muri-Libya

  • Dr Tedros ukuriye WHO yashinjwe gufasha intara Tigray kwigomeka kuri Leta #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa mu magana bamaze gupfira muri iyo mirwano yatangiye mu ntangiriro y’uku kwezi kwa 11.

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ni umunya-Tigray ndetse yabaye Minisitiri w’ubuzima muri leta ya Ethiopia yabanjirije iyi iriho, yari iyobowe n’ishyaka TPLF.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jenerali Berhanu Jula yavuze ko Dr Tedros “ntacyo atakoze” mu gushyigikira TPLF no kuyifasha kubona intwaro.

    Jenerali Berhanu yagize ati: “Ntabwo tumwitezeho ko ahagarara ku ruhande rw’abanya-Ethiopia ngo yamagane aba bantu [bo muri TPLF]. Amaze igihe akora igishoboka cyose ngo abashyigikire, yakoze ubukangurambaga mu bihugu duturanye ngo byamagane intambara”.

    “Yakoze kuburyo babona intwaro”.

    Nyuma yo gutorerwa kuboyora OMS mu mwaka wa 2017, Dr Tedros yaramenyekanye cyane mu ntangiriro y’iki cyorezo cya coronavirus.

    Ndetse bivugwa ko ari we munya-Tigray ubu wa mbere w’icyamamare mu mahanga.

    Hagati aho, ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) ryaburiye ko amakuba yakwibasira akarere kose kagakenera imfashanyo y’amahanga, ubu yatangiye.

    Kugeza ubu abantu barenga 30,000 bambutse umupaka wa Ethiopia berekeza muri Sudan.
    y’umupaka muri Sudan

    Abaturage b’abasivile babarirwa mu bihumbi bakomeje guhunga bambuka uwo mupaka, nkuko Axel Bisschop ukuriye HCR muri Sudan yabibwiye ikiganiro Newsday cya BBC dukesha iyi nkuru.
    Yavuze ko myinshi muri iyo miryango irimo guhunga igenda n’amaguru kuko ubu ibintu bimeze nabi cyane kuburyo bataguma muri Ethiopia.

    Yagize ati: 'Navuganye n’umukozi wo muri banki, abarimu bamwe, abaganga, bose bahurije ku kuba ibintu byari bimeze nabi cyane kuburyo batari kuhaguma… nuko bahava n’amaguru'

    Source : https://www.imirasire.rw/?Dr-Tedros-ukuriye-WHO-yashinjwe-gufasha-intara-Tigray-kwigomeka-kuri-Leta

  • Plane Crash In North Kivu Kills One #rwanda #RwOT

    A light plane from the Congolese Institute for Nature Conservation (ICCN) reportedly crashed in the village of Katale, in the territory of Rutshuru in the province of North Kivu on Wednesday.

    The pilot died on the spot and 4 other people [farmers] who were on the ground at the site of the impact were injured, according to Joël Wengamulay, communications officer for the Virunga National Park.

    'I confirm the information. There is 1 dead, the pilot and 4 injured people who were on the ground. It happened this morning. The wounded were evacuated to Goma for medical treatment, 'he told local media.

    The plane took off from Katale airfield in the middle of Virunga Park and was due to do a reconnaissance mission, the conservation official said.

    Source : https://taarifa.rw/plane-crash-in-north-kivu-kills-one/

  • African States Quietly Acquiring Supercomputers #rwanda #RwOT

    Senegal is weighing in on revamping the country's innovation capabilities after acquiring and installing an ultra-powerful computer at Cité du savoir in Diamniadio.

    The West African country joins the ranks of South Africa and the Ivory Coast that have already been taking advantage of these super powerful machines. Senegal is seeking to make it possible to produce simulations at home from large masses of data.

    'The epidemiologists have built a national model for managing the Covid-19 pandemic, but with the supercomputer, they could have made one for each of our fourteen regions', explains Abdou Sene, head of the Innovation and Expertise Center for the development (Foot) within the Virtual University of Senegal.

    Since February, Senegal has had this essential tool for carrying out complex simulations, whether they are industrial processes, climatic phenomena or changes in a health situation.

    A supercomputer is not simply a fast or very large computer: it works in an entirely different way, typically using parallel processing instead of the serial processing that an ordinary computer uses. Instead of doing one thing at a time, it does many things at once.

    The world faces an increasing number of challenges at the local level as well as at the planetary scale.

    The convergence of HPC, Big Data and Cloud technologies will allow new applications and services in an increasingly complex scenario where decision-making processes have to be fast and precise to avoid catastrophes.

    Supercomputers are in the front line for developing essential public policies, from homeland security to climate action. This is why HPC has become a national priority in U.S.A., Japan or China.

    Source : https://taarifa.rw/african-states-quietly-acquiring-supercomputers/

  • Haje ikarita igendanwa izafasha Leta kumenya abo mwahuye bose, bizakumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karanvir Singh uyobora KOMMLABS, yasobanuye ibijyanye n
    Karanvir Singh uyobora KOMMLABS, yasobanuye ibijyanye n’ikarita izatuma hamenyekana abantu bose bahuye n’umurwayi wa Covid-19

    Ni ikarita yitwa KOMMTRACE buri muntu agomba kwitwaza, kugira ngo mu bo bigeze kwegerana niba harimo umurwayi wa Covid-19 wagaragaye, ya karita ye nikozwa kuri mudasobwa izahite igaragaza andi makarita y’abantu bose bahuye n’uwo murwayi.

    Hazakurikiraho igikorwa cyo kubahamagara bose, kubapima, kubashyira mu kato no kuvura abanduye kugira ngo badakomeza kwanduza abandi.

    Umuyobozi(CEO) wa KOMMLABS, Karanvir Singh usanzwe afite irindi koranabuhanga ryitwa Yego Moto, avuga ko KOMMTRACE izatangira gukoreshwa mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha k’Ukuboza.

    Nta wundi muntu utari urwego rwa Leta rubifitiye ububasha uzashobora kumenya nyiri ikarita ya KOMMTRACE, cyane ko itagaragaza umwirondoro wa nyirayo muri mudasobwa cyangwa telefone y’umuntu ubonetse wese.

    Karanvir yagize ati “Ntituzashyira hanze ubuzima bwite bw’abantu, ntaho iyo karita ikoresha WiFi, cyangwa SIM Card ya telefone cyangwa internet cyangwa GPS, icyakora dukoresha bluetooth ariko ntabwo wamenya ngo nyirayo ni nde (ni anonymous)”.

    KOMMTRACE ni ikarita idasharijwa ku muriro w’amashanyarazi, buri muntu azayigendana mu gihe cy’imyaka itatu itarangirika na hamwe, ikaba igurwa amadolari ya Amerika 12 ( ni amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 12).

    Karanvir yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha Leta kwirinda igihombo cy’amafaranga agendera mu gupima abantu Covid-19 itazi uwahuye n’abarwayi, buri muntu azasabwa kugenda yitwaje KOMMTRACE nk’uko bose basigaye bambara udupfukamunwa.

    Karanvir wa KOMMLABS na Lacina wa Smart Africa
    Karanvir wa KOMMLABS na Lacina wa Smart Africa

    Karanvir avuga ko mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2020 bazaba bazanye amakarita ya KOMMTRACE angana n’ibihumbi bitandatu yo gutangiza umushinga, ariko ko bafite ubushobozi bwo gukora izihagije Abanyarwanda bose kuri ubu bakabakaba miliyoni 13.

    Ni ikarita itagira aho ifungurirwa cyangwa ifungirwa, ndetse nta n’ubwo abantu bagomba kwiga kuyikoresha, ikaba ihabwa umuntu wese yaba uwo mu cyaro cyangwa mu mujyi, ikaba idashobora kwangirika cyangwa kwangiza ubuzima bw’abantu.

    Umushinga wa KOMMTRACE ntabwo ari mu Rwanda uje honyine nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa “Smart Africa”, Lacina Koné uvuga ko ku ikubitiro iyi gahunda izagera mu bihugu umunani bya Afurika.

    Yakomeje agira ati “Hari uburyo aya makarita yagezwa ku bantu, aho Leta ishobora kubunganira binyuze mu baterankunga, cyane ko ishobora kubigereranya n’igihombo cyabonekaga mu kurwanya Covid-19 bisanzwe”.

    Bagiranye amasezerano y
    Bagiranye amasezerano y’imikoranire

    Lacina avuga ko agiye kumenyesha Leta z’ibihugu bya Afurika ko habonetse igisubizo kizifasha kwirinda gufata ingamba zirwanya Covid-19 zihagarika ibikorwa by’iterambere.

    Smart Africa na KOMMLABS bivuga ko ibihugu bya Afurika birimo guhomba amafaranga menshi cyane mu gufata ibipimo bya Covid-19 bibarirwa mu bihumbi hakabonekamo 5% by’abanduye, ariko ubu ngo hazajya hapimwa bake bashoboka kandi badashidikanywaho.

    Ikarita ya KOMMTRACE ntisharijwa kandi mu rwego rwo kurinda umutekano wa nyirayo ikaba idakoresha internet cyangwa simukadi
    Ikarita ya KOMMTRACE ntisharijwa kandi mu rwego rwo kurinda umutekano wa nyirayo ikaba idakoresha internet cyangwa simukadi
    KOMMTRACE ni ikarita isanzwe umuntu yambara mu ijosi
    KOMMTRACE ni ikarita isanzwe umuntu yambara mu ijosi


    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ibindi-bikoresho/article/haje-ikarita-igendanwa-izafasha-leta-kumenya-abo-mwahuye-bose-bizakumira-covid-19

  • France Activates 5G Internet #rwanda #RwOT

    In France, the 5G logo started appearing on the screens of smartphones as the country officially activated frequencies on Wednesday.

    The newest mobile technology is only available in areas where operators have set up some 500 antennae used in test phases, all of them concentrated around nine cities including Paris, Marseille and Lyon.

    Telecoms providers have put forward nearly 3 billion euros to obtain frequencies, even if they did not expect a rapid adoption of the networks.

    The sales of 5G plans will 'not attain great numbers this winter', telecom operator Orange's CEO Stéphane Richard said in early November. 'It's a topic for 2021, especially in the second half,' when the network expands, he said.

    'Customers who sign up to 5G today will be mainly the most technophile,' said Sylvain Chevallier, telecoms associate at consultancy BearingPoint. 'In a year, when the network is rolled out at the national level, it will be your average Jill and average Joe.'

    As per regulations, each operator must set up 3,000 transmission towers by 2022, expand to 8,000 in 2024 and attain 10,500 in 2025.

    However, there are concerns that this new technology has come with some health and environmental consequences of electromagnetic waves.

    'It would be a shame for France to have the best land network, with the best fibre optic network in Europe, and to be the last in mobile networks by refusing the 5G market,' Xavier Niel, CEO of Free's holding company, told MPs on Tuesday.

    'It's also an image or perception of France abroad that could cause us to lose our competitive edge,' Niel said.

    Source : https://taarifa.rw/france-activates-5g-internet/

  • Obama's Book 'A Promised Land' Making Wild Sales #rwanda #RwOT

    In its first 24 hours Barack Obama's new book A Promised Land has sold nearly 890,000 copies.

    'We are thrilled with the first day sales,' said David Drake, publisher of the Penguin Random House imprint Crown. 'They reflect the widespread excitement that readers have for President Obama's highly anticipated and extraordinarily written book.'

    As of midday Wednesday, A Promised Land was No 1 on Amazon.com and Barnes & Noble.com. James Daunt, CEO of Barnes & Noble, said that the superstore chain easily sold more than 50,000 copies its first day and hoped to reach half a million within 10 days.

    Obama's 768-page memoir was released just two weeks after election day and has already made headlines for its account of the former president's time in the White House, key moments in his presidency — such as the fight over the Affordable Care Act and the killing of Osama bin Laden — and his reflections on the rise of Trump.

    Obama himself acknowledges that he didn't intend for the book, the first of two planned volumes, to arrive so close to a presidential election or to take nearly four years after he left the White House.

    In the introduction, dated August 2020, Obama writes that 'the book kept growing in length and scope' as he found more words were needed. He was also working under conditions he 'didn't fully anticipate', from the pandemic to the Black Lives Matters protests, to, 'most troubling of all', how the country's 'democracy seems to be teetering on the brink of crisis'.

    Obama has already written two acclaimed, million-selling works, Dreams from My Father and The Audacity of Hope.

     

    Source : https://taarifa.rw/obamas-book-a-promised-land-making-wild-sales/

  • Mohamed Salah rutahizamu wa liverpool yasanzwemo covid-19 ku ncuro ya kabiri #rwanda #RwOT

    Ibipimo bya kabiri byerekanye ko Mohamed Salah, rutahizamu wa Liverpool n'uw'ikipe y'igihugu ya Misiri, agifite ubwandu bwa coronavirus.

    Mu cyumweru gishize, ari kumwe n'ikipe y'igihugu cye, ni bwo uyu mukinnyi w'imyaka 28 bayimusanzemo bwa mbere, nubwo nta bimenyetso byayo yari afite.

    Ku munsi w'ejo ku wa gatatu, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Misiri ryemeje ko nanone Salah bamusanzemo Covid-19 ubwo bongeraga kumupima.

    Bishoboka ko atazakina imikino ibiri ya Liverpool igiye gukurikiraho, kubera amategeko yo kwishyira mu kato.

    Liverpool izakira Leicester City ku cyumweru muri Premier League, no ku itariki ya 25 y'uku kwezi kwa 11 yakire Atalanta mu mukino wa Champions League.

    Ku wa kabiri, Salah yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: 'Nifuzaga gushimira buri muntu wese ku butumwa bwo kunkomeza no kunyifuriza gukira. Nizeye ko nzagaruka ku kibuga vuba'.

    Liverpool ntacyo yatangaje niba Salah azakina umukino wo ku cyumweru.

    Aracyari mu Misiri, ndetse Liverpool izakurikiza amabwiriza ya leta y'icyo gihugu n'aya Premier League ajyanye n'igihe ashobora kongera gukina.

    Muri uyu mwaka w'imikino, Salah yagiye abanza mu kibuga mu mikino umunani yose ya Premier League Liverpool yakinnye, ayitsindira ibitego umunani

    The post Mohamed Salah rutahizamu wa liverpool yasanzwemo covid-19 ku ncuro ya kabiri appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/19/mohamed-salah-rutahizamu-wa-liverpool-yasanzwemo-covid-19-ku-ncuro-ya-kabiri/