Category: Uncategorized

  • Vatican mu iperereza ku kuntu Instagram ya Papa yakunze ifoto y'umu-model #rwanda #RwOT


    Ibiro bikuru bya Kiliziya Gatolika ku isi byavuze ko birimo gukora iperereza ku kuntu konti ya Instagram izwi ko ari iya Papa Francis 'yakunze' (like) ifoto y'umunyamideli wo muri Brazil wari wambaye atikwije.

    Ntibiramenyekana igihe iyo konti ya Papa yakundiye iyo foto ya Natalia Garibotto, wari wambaye ku gice cyo hejuru umwambaro w'ishuri.

    Ku wa gatanu ushize ni bwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kubitangaza, mbere yuko iyo konti ya Instagram 'ireka gukunda' (unlike) iyo foto.

    Amakuru avuga ko abategetsi b'i Vatican ubu barimo gukora iperereza ku kuntu ibi byabaye kuri konti ya Papa.

    Ejo ku wa kane, umuvugizi wa Vatican yabwiye ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, ati:

    'Icyo dushobora gushyira ku ruhande ni uko iyo 'like' [uko gukunda] itavuye muri Vatican, ndetse Vatican irimo gusaba ibisobanuro urubuga rwa Instagram'.


    Konti ya Instagram ya Papa Francis, ikoresha izina franciscus, ikurikirwa n'abantu bagera kuri miliyoni 7,4 ku isi.

    Abantu bari bugufi y'ibiro bya Vatican bishinzwe gutangaza amakuru, ku wa kabiri babwiye urubuga rw'amakuru Catholic News Agency ko konti z'imbuga nkoranyambaga za Papa 'zikoreshwa n'itsinda ry'abakozi', kandi ko ubu hatangiye iperereza.

    Natalia — nyir'iyo foto 'yakunzwe' unatangaza ibiganiro ku rubuga Twitch rwo kuri internet rw'imikino itandukanye — we ibyo yabaye nk'ubiteramo urwenya.

    Yanditse kuri Twitter ati: 'Nibura nzajya mu ijuru'.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/20/vatican-mu-iperereza-ku-kuntu-instagram-ya-papa-yakunze-ifoto-yumu-model/

  • Inkomoko yo kuba umukinnyi Arsene Nihoreho yaba yarabaye umusirikare wize gutegura ibisasu #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Nihoreho Arsene wa Rayon Sports watijwe muri Bugesera FC, avuga ko atigeze aba umusirikare cyangwa ngo yige ibijyanye no gutegura ibisasu nk’uko byavuzwe, ku giti cye akeka ko byaturutse ku kuba yarakiniye ikipe ya Rukinzo FC y’igipolisi cy’u Burundi.

    Uyu mukinnyi yasinyiye Rayon Sports mu mpera za Kamena 2020, uyu rutahizamu watsinze ibitego 17 mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 ndetse aba uwa 3 mu batsinze ibitego byinshi i Burundi, ntibyakunze ko akinira Rayon Sports ahubwo imutiza umwaka umwe muri Bugesera FC mu myaka 2 yamuguze.

    Nyuma yo gusinyira iyi kipe, uyu rutahizamu byavuzwe ko afite amasomo ya gisirikare ndetse ko yize ibijyanye no gutegura ibisasu.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Nihoreho Arsene yabihakanye avuga ko ari bwo akirangiza ishuri ndetse ko atari kubona umwanya wabyo.

    Ati'ni ukubeshya rwose, njyewe ndangije amashuri muri uyu mwaka wa 2019-2020, urumva uwo mwanya ntabwo nigeze nywubona.'

    Akomeza avuga ko na we yabyumvise ndetse akaba akeka ko byaturutse ku kuba yarakiniye ikipe y’igipolisi cy’u Burundi ya Rukunzo FC.

    Ati'narabyumvise ndetse maze kubyumva inshuro nyinshi gusa ntabwo ari byo. Kubera ko nahoze nkinira ikipe y’igipolisi ya Rukunzo FC nkeka ari ho byaturutse.'

    Uyu rutahizamu w’imyaka 20 yakiniye Rukinzo FC imyaka 2, akaba aje gukina mu Rwanda avuye muri Olympic Star.

    Nihoreho Arsene ngo ntabwo yigeze aba umusirikare

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkomoko-yo-kuba-umukinnyi-arsene-nihoreho-yaba-yarabaye-umusirikare-wize-gutegura-ibisasu

  • Un projet de 2200 logements abordables dans Kigali, quid de l’agriculture de rente des districts ruraux ? #rwanda #RwOT

    Son voisin fera de même au point qu’il ne sera pas possible pour que trois, quatre voire même dix payans seront incapables de consolider leurs terres pour y faire pousser une culture de rente. Ainsi va le sous développement des pays africains. Ils ne vont pas loin dans l’exploitation des possibilités de passer de l’étape A de leur situation de sous développement à B puis C… Ils dépensent dans des besoins importants avant de fructifier leurs avoirs pour pouvoir mieux penser à satisfaire leurs besoins pour une décence.

    Pour eux, il faut d’abord dépenser de grosses sommes dans leurs habitations et penser production après. Un raisonnement étriqué, dites-vous ? Mais où sont les sociologues du développement rwandais ? Ils se taisent. Ils sont dans l’expectative face à l’engouement de chaque citoyen rwandais ӑ se construire un logement plus décent et avenant que celui de son voisin.

    Face à cette tendance, les pouvoirs publics semblent ne pas savoir sur quel pied danser. Comment délimiter les espaces à urbaniser et dégager de grands espaces agricoles permettant une libre association de plusieurs hectares de terres paysannes voisines afin de développer de nouvelles tendances agraires, celles des monocultures hautement productives pour un marché local ou international ? C’est tout un énorme programme !

    Et puis ici, Villes et Districts ruraux signent avec le Président de la République des contrats de performance. Le Maire de la Ville de Kigali met tout le paquet sur la construction d’au moins 2200 habitations à coûts abordables pour le plus d’un million et demi des Kigalois pour 2020-2021. Aux Maires des districts ruraux d’être plus tacticiens et savoir que leur première mission, contrairement aux besoins de la grande Ville Capitale Kigali, est le décuplement de la production agricole et animale agrandie de sa transformation. Bref pour une agriculture commerciale en lieu et place de l’agriculture de subsistance qui reste visible dans la plupart des contrées du pays. Pour cela il faut une délimitation stricte des espaces habitables urbanisés.
    La Ville de Kigali fait des projections de construction de 859.000 habitations pour parvenir à loger la population urbaine en 2050 qui sera plus de 3 millions de citadins.

    Mais ici les experts en construction donnent des conseils importants aux autorités des mairies de Kigali et des districts. Ils les encouragent à viabiliser même les quartiers entiers habités qui comptent des trous perdus de plus de vingt mètres de profondeur pour chaque habitation. Ils leur demandent de construire des canaux le long des avenues et rues qui devront recueillir les eaux usées des habitation pour les diriger dans un centre de retraitement de ces dernières. Ces ingénieurs interrogés disent craindre à la longue des secousses sismiques de grande échelles qui pourraient faire des destructions importantes de ces quartiers perforés à chaque vingt ou trente mètres d’une parcelle à une autre et perchés sur les collines urbaines de Kigali et d’ailleurs.

    Ainsi il y va de cet engouement citoyen pour une habitation décente. Mais au menu de la cérémonie de signature des contrats de performance des maires de districts avec le Président de la République, pourquoi ces maires de districts ruraux ne s’engagent-t-ils pas à leur tour à déclarer que leurs districts se spécialiseront dans telle ou telle culture de rente ou dans l’élevage de tel ou tel bétail avec des chiffres de production à l’appui et les moyens pour y parvenir ? Ceci devrait relever d’une priorité et d’une instruction expresse du Chef de l’Etat à ses vassaux.

    NDJ

    Source : https://fr.igihe.com/Un-projet-de-2200-logements-abordables-dans-Kigali-quid-de-l-agriculture-de.html

  • Rwanda National Police Acquires Arms Crushing Machine #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Rwanda National Police (RNP) has aquired a shear arms crushing machine from the Regional Centre on Small Arms (RECSA) to facilitate in the destruction of obsolete firearms.

    The Deputy Inspector General of Police (DIGP) in charge of Adminiatration and Personnel, Juvenal Marizamunda, received the environmental friendly machine from RECSA Executive Secretary, Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir at the function held at the RNP General Headquarters in Kacyiru.

    DIGP Marizamunda thanked RECSA for its continued support to Rwanda to implement Small Arms and Light Weapons' management and control interventions.

    'Uncontrolled traffic of small arms and light weapons remains a major source of insecurity, either by fueling armed conflicts or organised crime such as armed robberies, drug trafficking and terrorism in addition to loss of lives and property,' DIGP Marizamunda said.

    He added that in order to deal with these serious hindrance to sustainable peace, security and development, it is important to pull efforts together to curb the vice.

    The handover of the arms crushing machine, he said, further defines the good working relations between RNP and RECSA.

    'The shear machine will help to promote continuous destruction exercise hence preventing big piles of obsolete firearms; enhance the curbing of diversion and proliferation of small arms and light weapons; improve weapons management and control; and ensure proper accountability of firearms,' DIGP Marizamunda said.

    RECSA has been supporting RNP in various disciplines including physical security and stockpile management, training on arms marking machine and training on record keeping.

    Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir thanked the Government of Rwanda for consistently supporting RECSA to meet its obligations on the control and prevention of proliferation of small arms and light weapons as provided for in the Nairobi Protocol.

    Article 8 of the Nairobi Protocol requires RECSA member states to identify and adopt effective programmes for the collection, safe storage, destruction and responsible disposal of small arms and light weapons rendered surplus, redundant or obsolete.

    With the suppport of RECSA, RNP officers are also set to be trained on how to operate the arms crushing machine.

    RECSA Executive Secretary pledged to continue supporting member states to ensure the security and safety of government stocks, which he said that it's a precursor for regional peace and stability.

    0Shares
    0

    The post Rwanda National Police Acquires Arms Crushing Machine appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-national-police-acquires-arms-crushing-machine/

  • Muyoboke Alexis yavuze ko Charly na Nina ari bo bahanzi bakongera gukorana. Impamvu ni iyihe? #rwanda #RwOT

    Muyoboke Alexis wigeze kuba umujyanama w'itsinda rya Charly na Nina avuga ko ngo aba bakobwa ari bo yakongera gukorana nabo mu bahanzi banyuze mu biganza gusa ngo ntibishoboka.

    Tariki 20 Gashyantare 2018 ni bwo Charly na Nina batunguranye bashyira hanze itangazo rivuga ko batandukanye n'uwari umujyanama wabo mu bya muzika ari we Muyoboke Alexis.

    Decent Entertainment iyoborwa na Muyoboke Alexis yari imaze imyaka itanu ikorana n'aba bakobwa bari bamaze kubaka ibigwi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Batangiriye ku busa, bafashijwe na Muyoboke bakora indirimbo zatumye bigwizaho abafana harimo 'Indoro' bakoranye na DJ Pius, 'Owooma' bakoranye na Geosteady, 'I Do' bakoranye na Bebe Cool n'izindi nyinshi.

    Batandukanye bamaze gukora igitaramo cy'amateka cyo kumurika alubumu yabo yiswe 'Imbaraga' cyitabiriwe na Juliana Kanyomozi.

    Ni ibintu byatunguye benshi barimo na Muyoboke Alexis ubwe wavuze ko atari abyiteze.

    Mu kiganiro yagiranye na KISS FM, Muyoboke Alexis yabajijwe umuhanzi yakwifuza kongera gukorana na we mu bamuciye mu biganza bose avuga ko ari Charly na Nina. Ati:

    'Mvugishije ukuri urabizi ko ntajya mbeshya, nakorana na Charly na Nina. Kuko ibitekerezo nari mfite hari urwego bagezeho abandi bahanzi twakoranye batagezeho nari mfite umushinga utari imyaka ibiri, itatu cyangwa itanu. Twari twararenze urwego rw'igihugu tugeze mu Karere n'ahandi batangiye kutumenya.'

    Muyoboke Alexis yavuze ko kugeza ubu bidashoboka ko yakongera gukorana na Charly na Nina ariko ubu ahanze amaso umuhanzi mushya witwa Chris Hat yifuza gufasha akarenga urwego aba bakobwa bagezeho.

    Kugeza ubu itsinda rya Charly na Nina risa n'iridahari kuko amezi umunani yose ashize nta ndirimbo bashyira hanze, ndetse bikomeje kuvugwa ryamaze gusenyuka burundu, ibintu bamwe bavuga ko bishingiye ku nzigo iri hagati ya Muyoboke Alexis na DJ Pius ushinjwa gushuka aba bakobwa.


    Charly na Nina bakiri kumwe na Muyoboke

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/20/muyoboke-alexis-yavuze-ko-charly-na-nina-ari-bo-bahanzi-bakongera-gukorana-impamvu-ni-iyihe/

  • Imfungwa zirenga 170 zimaze kwandura Coronavirus #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe imfungwa kivuga ko abantu barenga 170 bamaze gufatwa n'indwara ya coronavirus naho abagera mu icumi muri bo bakaba barahitanywe nayo.

    Iki cyorezo kimaze kugera mu magereza atatu yo mu gihugu, kije mu gihe inzu nyinshi z'imfungwa zirangwamo umubare w'imfungwa usumba kure ubushobozi bwazo. N'ubwo ubuyobozi bw'aya magereza buvuga ko budafite icyo bwakora ngo bugabanye ubucucike ,buvuga ko bwafashe ingamba zituma ubwinshi bw'abanyururu butaba inzira yo kwanduzanya.

    Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ejo ku wa kane, umukuru w'ikigo gishinzwe imfungwa (RCS) George Rwigamba yavuze ko amagereza atatu y'u Rwanda ari yo amaze kugaragaramo coronavirus. Ayo ni iya Nsinda mu karere ka Rwamagana, Mageragere mu mujyi wa Kigali ndetse na Muhanga mu majyepfo,

    Mu buryo bw'imibare, Bwana Rwigamba yagize ati: 'Abamaze kugaragara … bose hamwe ni abantu bagera ku 178. Abo tumaze gutakaza ni 11″.

    Ubwo iyi virusi yatangiraga kuvugwa mu magereza mu minsi 10 ishize, hari abagize impungenge ko ishobora guhitana abantu benshi, dore ko aya magereza asanzwe arangwamo ubucucike.

    Bwana Rwigamba yemeye ko ikibazo cy'ubucuvcike muri mu magereza kiriho koko, nko mu ya Nsinda yavuze ko icumbikiye imfungwa zigera 14,000 mu gihe yari yubakiwe kwakira abantu 9,000.

    Ni iki se bateganya gukora ngo bahangane na coronavirus kandi aho bafungirwa hari abantu benshi? Yagize ati:

    'Nta kindi twakora ngo tugabanye ubucucike kubera yuko tudashobora guhagarika ubutabera. Ibihano bitangwa n'ubucamanza, ikiba gisigaye iyo hatanzwe igihano cyo kujya gufungwa, icyo twe RCS dukora ni ukwakira gusa'.

    'Ntabwo rero 'control' [guhagarika] y'ubucucike dushobora kugira icyo tuyivugaho, ariko buragaragara'.

    'Wenda inkiko zakigirira igisubizo zigabanya umubare w'abantu baza, gusa nakubwira yuko muri minisiteri y'ubutabera hari gahunda zirimo ziteganywa zo guha abantu igihano gisimbura igifungo hanze ya gereza aho kugira ngo umuntu ajye muri gereza'.

    Nka bumwe mu buryo bwo kugerageza gukumira iyi ndwara, ngo hamaze gufatwa icyemezo cyo kutongera kwakira imfungwa mu gihe zidapimwe kandi ngo zigaragaze ko zidafite ubwandu.

    Abashya binjijwe muri gereza na bo ngo bazajya babanza gushyirwa ukwabo mu gihe cy'iminsi 14 y'akato, mbere yuko bemererwa kuba bahura n'izindi mfungwa.

    Ikibazo cy'imfungwa zamaze kwandura cyamaze gushyirwa mu maboko ya ministeri y'ubuzima kuburyo ari yo ibitaho ibavura.

    Gereza ya Rwamagana yabaye iya mbere yagaragayemo abarwayi, yo yamaze gushyirwamo ibitaro bifite ubushobozi bwo kwita ku ndembe zirimo n'izaba zikeneye bya byuma bizifasha guhumeka.

    Kugeza ku munsi w'ejo ku wa kane, mu Rwanda abantu banduye coronavirus ni 5,543, barimo 29 bashya babonetse kuri uwo munsi, nkuko minisiteri y'ubuzima ibivuga. Muri bo yishemo 46, naho 5,137 barakize.

    Abashinzwe ubuzima bavuga ko nta bwandu bushya buri kugaragara mu baturage muri rusange

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/20/imfungwa-zirenga-170-zimaze-kwandura-coronavirus/

  • Muzika2020: Abahanzi 10 bagiye gusoza uyu mwaka bahagaze neza mu mboni z’abafana – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umuziki ni kimwe mu bintu bikundwa cyane n'abantu b'ingeri zitandukanye cyane cyane urubyiruko. Mu Rwanda uko imyaka ishira indi ikaza, umuziki ugenda utera imbere kandi ukakirwa neza mu bakunzi bawo. Hari abahanzi bigaragara ko bagiye gusoza uyu mwaka 2020 bahagaze neza.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b249f613349d9431a8f3687ddd1412c2328430b09c5822098a3bd831d0951375c6ab32a7e6ec3ae3a59b34b061e43d0e8935020a5204fcf4a9c37214c7d7aca397c18cca184c8110cede70648a6728289b9b1fd1c057b99f2060e79c2d8a

  • Uwari inkumi muri Jenoside warokoye uruhinja mu mirambo akarwonsa yagabiwe inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyinawumuntu (ibumoso wambaye ipantaro) na Nyirandungutse wamutoraguye akamwonsa akiri inkumi
    Nyinawumuntu (ibumoso wambaye ipantaro) na Nyirandungutse wamutoraguye akamwonsa akiri inkumi

    Uwo mubyeyi witwa Nyirandungutse Siforo wari ufite imyaka 20 muri Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu Kagari ka Nkoto mu Murenge wa Murambi ahahoze hitwa Komini Bwakira. Avuga ko yatoraguye uruhinja mu mirambo aho yari yagiye gutashya inkwi mu ishyamba ryari ryariciwemo Abatutsi akarujyana mu rugo agatangira kurwonsa nta mashereka afite ariko nyuma aza kuyobora umwana aronka.

    Nyirandungutse avuga ko nk’umukobwa w’inkumi wari mu kigero cy’imyaka 20 yari azi kuboha imisambi akayijyana ku isoko agakuramo amafaranga yo kugura igikoma n’isabune byo gufasha umwana kubona imfashabere no kumukorera isuku.

    Icyo gihe ngo nyina wa Nyirandungutse yari umukecuru atakigira amashereka ngo amufashe konsa umwana yatoraguye, kandi n’inka y’iwabo yari imaze guteka kandi akumva atakwitera umwana yahawe n’Imana, ahitamo kumushyira ku ibere.

    Uwo mwana ngo yararaga arira kuko nta mashereka yagiraga ariko ngo nyuma amashereka yizanamo.

    Agira ati, “Umwana wanjye nta kundi nari kumugira usibye kumuha ibere, nanjye sinari nzi ko nakonsa umwana ntarabyaye, gusa narabyiyemeje bigeze aho amashereka araza, ni igitangaza cy’Imana amashereka yaraje”.

    “Ubundi yararaga arira nyuma hatangira kuzamo utuzi nyuma amashereka azamo nkamwonsa rwose”.

    Nyirandungutse avuga ko umwana we yamutoraguye ataramera amenyo akajya yifashisha igikoma n’imbuto ngo amugaburire Jenoside irangiye haza kuboneka ba nyirasenge baza kumutwara aba ari ho akurira.

    Abantu baramusekaga ko konsa ari umukobwa bizamutera umwaku none yagororewe

    Nyirandungutse akimara kwiyemeza kurera umwana atarabyara yagiriwe nabi bakamucyurira ko atazabyara kuko ari konsa umwana, kandi bakamuca intege bavuga ko uwo mwana azatuma atabona umugabo.

    Avuga ko byaje kumemnyekana ko afite umwana yatoraguye mu nkangu yajugunywagamo Abatutsi, iterahamwe zitangira kujya zigaba ibitero iwabo ngo zice uwo mwana cyakora ku bw’amahirwe ngo baringingaga bikamuruka umwana aza kurokoka atyo.

    Nyirandungutse ubu ufite imyaka 45 arubatse afite umugabo babyaranye gatatu abana b’abahungu, nta nka yagiraga none urubyiruko rw’abakoranabushake mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi biyemeje kumugabira inka y’Igihango cy’urukundo yakunze umwana akiri muto.

    Nyirandungutse ubu yanatoranyijwe nk’umurinzi w’Igihango uyu mwaka wa 2020 ku rwego rw’Umurenge, akaba avuga ko ibkorwa bye by’urulkundo azakomeza kubitoza ababyiruka kugira ngo bakurane urukundi ruzira ivangura.

    Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi Phanuel Uwimana avuga ko amakuru ya Nyirandungutse ari impamo ko yatoraguye umwana mu ishyamba yatashyagamo aho hantu hakaba hari inkangu bajugunyagamo Abatutsi bishwe hakaba haraguye abagera ku 3000.

    Uwimana avuga ko abazi Nyirandungutse bose bemeza ko yonkeje uwo mwana koko ku buryo biri mu byatumye agirwa umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Umurenge ngo ibikorwa bye bizabe intangarugero byigishe n’abandi.

    Agira ati, “Amakuru ava mu mudugudu, ku kagari n’umurenge yemeza ko Nyirandungutse yatoraguye umwana akamurokora kandi akajya amwonsa kandi ataranabyara, ari naho urubyiruko rufatanyije n’umurenge rwahereye rumugabira inka y’Igihango inka imaze no kwima ku buryo izahita ibyara”.

    Umwana w’umukobwa warokowe na Nyirandungutse aba he?

    Ku myaka 26 umukobwa w’inkumi witwa Nyinawumuntu Florence ubu arikorera mu Mujyi wa Kigali aho acuruza ibijyanye n’amapiyesi y’ibinyabiziga, ni we warokotse mu bana icumi bavukana, ashyirwa ku ibere rya Nyirandungutse.

    Nyinawumuntu yakuriye kwa nyirasenge wacitse ku icumu rya Jenoside nyuma yo kumukura kwa Nyirandungutse, yarangije amashuri yisumbuye, nawe azi neza uwo yita nyina Nyirandungutse wamwonkeje.

    Avuga ko yamenye amakuru abwiwe na nyirasenge ko ababyeyi be na bakurube icyenda bose bishwe muri Jenoside ariko akagirirwa impuhwe n’umukobwa wamujyanye iwabo akajya amwonsa kugeza nyirasenge uwo amenye ko umwana wabo hari uwamujyanye akajya kumukurayo.

    Agira ati, “Mwita mama wanjye nemera ko ari we wampaye ibere kuko najyanwe kwa masenge mfite amezi atandatu umenya yarantoraguye mfite nk’ukwezi kumwe kuko ntabwo mbizi ni amakuru nahawe ariko mbifata nk’ukuri kuko nabibwiwe na masenge wandeze niyo mpamvu nanjye naje kumufasha kwakira inka”.

    Nyinawumuntu avuga ko namara kugira ubushobozi bwisumbuye azubakira umubyeyi we Nyirandungutse inzu nziza ikwiye umubyeyi koko udasa n’abandi, kuko aho aba hadashimishije nk’umuntu witanze bene ako kageni.

    Nyinawumuntu avuga ko ibyo Nyirandungutse yamukoreye byamufashije gukura yirinda ivangura iryo ari ryo ryose kuko iyo Nyirandungutse akurana avangura atari kumugirira impuhwe kandi yiyemeza ko azakomeza gukunda abantu bose kuko bafite uburenganzira bwo kubaho.

    Abakora muri serivisi z’ubuzima bemeza ko ubundi umukobwa utarabyara adashobora konsa ariko koko ashobora kugira amazi make mu ibere yenda ari yo uwo mwana yakururaga ariko amashereka yo ataboneka kuko nta misemburo iyakora umuntu utarabyaye agira, cyakora ntibahinyura ko uwo mwana yatamiraga ibere yenda rikamufasha kumva ari kumwe n’umuntu umwitayeho ariko amashereka yo niba yarazaga ngo byaba ari ibidasanzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uwari-inkumi-muri-jenoside-warokoye-uruhinja-mu-mirambo-akarwonsa-yagabiwe-inka

  • Suwede: Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside i Huye yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede
    Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede

    Uyu Jean Paul Micomyiza (bakundaga kwita Mico) ni umuhungu w’umugabo witwa Ngoga. Babaga i Cyarwa hafi yo ku Mukoni ubu ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Iwabo ngo bari barahashyize bariyeri we na barumuna be.

    Se yakoraga kuri Perefegitura, nyina akaba yari umwarimu ku mashuri y’i Tumba ahitwa ku Ikori.

    Mico (nk’uko bamwitaga) ngo yabaga ari kumwe n’Abarundi n’abandi basore bo muri ako gace. Mu byo ashinjwa harimo no kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza dore ko yari anahaturiye.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/suwede-jean-paul-micomyiza-ukekwaho-uruhare-muri-jenoside-i-huye-yatawe-muri-yombi