Category: Uncategorized

  • Gusubiramo ibarura ry’amajwi muri Leta ya Georgia byashimangiye intsinzi ya Joe Biden #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha ikinyamakuru Lefigaro.fr, iravuga ko amajwi yabaruwe mbere Joe Biden yazaga imbere ya Trump amurusha amajwi 14,000. Asubiwemo ku nshuro ya kabiri agabanukaho gato aho Biden yarushije Trump amajwi arenzeho gato 12,200.

    Iyi ntsinzi itangajwe nyuma y’iminsi itandatu yo kongera kubara amajwi agera kuri miliyoni eshanu y’abatoye, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko habayemo uburiganya bugamije kumwiba amajwi.

    Abanyametegeko ba Trump bo bakomeje gukoresha uburyo bwose bwatuma amajwi asubirwamo cyangwa agateshwa agaciro muri Leta zikomeye Biden yatsinzemo, bemeza ko bafite ibimenyetso by’uko Trump yariganyijwe amajwi.

    Trump ukomeje guhakana ko yatsinzwe ashobora kongera gusaba ko amajwi asubirwamo nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga wa Leta ya Georgia ushinzwe gutegura amatora.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/gusubiramo-ibarura-ry-amajwi-muri-leta-ya-georgia-byashimangiye-intsinzi-ya-joe-biden

  • Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yaba yarabonye uwo bakundana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sano na Judith ngo urukundo rwabo rwaba rumaze gufata indi ntera
    Sano na Judith ngo urukundo rwabo rwaba rumaze gufata indi ntera

    Hari amakuru avugwa ko nyuma y’aho uyu mugore atandukaniye na Safi Madiba, yakomeje kugira intimba ku mutima no kwigunga bitewe no kubura uwo bambikanye impeta.

    Ubu rero asigaye agendana kenshi ndetse agasura kenshi uyu musore Sano Panda akaba ari musaza w’umuhanzi Alyn Sano, ibintu kandi ngo bikaba bigeze kure mu rukundo rwabo, ndetse mu gihe cya vuba akaba ashobora kuzamwambika impeta y’urukundo rudashira.

    Sano Panda ntabwo ahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru, gusa avuga ko mu gihe cya vuba abatu bazaba bamenye ukuri ku bibavugwaho.

    Sano ni umuproducer uzwi ku izina rya Panda
    Sano ni umuproducer uzwi ku izina rya Panda

    Yagize ati “Aya makuru ntacyo nayavugaho, gusa Judith ni inshuti yanjye nta kindi natangaza ku birenze ibyo, niba koko dukundana ubwo abantu bazaba babimenya kandi niba atari na byo abantu bazabimenya, ubundi urukundo ni urw’abantu babiri mutegereze muzaba mumenya ukuri”.

    Kugeza magingo aya ntabwo twabashije kuvugisha Judith ngo atubwira ibibavugwaho, naramuka agize icyo atubwira tuzakibagezaho.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-yaba-yarabonye-uwo-bakundana

  • N’iyo narongorwa n’abagabo 100 uwahoze ari mugabo wanjye ntibimureba – Apotre Mukabadege #rwanda #RwOT

    Ibi Apotre Mukabadege Liliane yabitangarije Ukwezi TV nyuma y’uko abonye amakuru yatangajwe na Apotre Ibrahim Bizimana bahoze babana, aho yavugaga ko uyu muvugabutumwa amaze gushakana n’abagabo benshi, akavuga ko ibyo bitamureba yagakwiye kureba iby’urugo rwe kuko batandukanye buri umwe akongera gushaka.

    Apotre Mukabadege avuga ko umugabo babana ubu ari we akenshi umwereka ibyavuzwe n’uwo batandukanye, ndetse ngo amufata nk’uwataye umutwe kuko aba avuga ibintu bitamureba na gato.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO YABITANGAJEMO BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/N-iyo-narongorwa-n-abagabo-100-uwahoze-ari-mugabo-wanjye-ntibimureba-Apotre-Mukabadege

  • Tanzania yajyanywe mu rukiko kubera kubuza abakobwa batwite kwiga #rwanda #RwOT

    Mu 2017 nibwo Perezida w’iki gihugu, John Pombe Magufuli, yavuze ko ku butegetsi bwe abana b’abakobwa bamaze kubyara batazajya bemererwa guhita basubira ku ishuri.

    Uretse ibi byatangajwe na Perezida Magufuli muri iki gihugu hari itegeko ryatowe mu 2002 ryemerera amashuri kwirukana abana b’abakobwa batwaye inda.

    Kuva iki cyemezo cyatangazwa, uyu muryango warakirwanyije ariko kuri ubu wahisemo kugana inkiko kubera ko nta bundi buryo bwari busigaye.

    Mu itangazo uyu muryango washyize hanze wavuze ko watanze ikirego mu Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa muntu, kubera ko kubuza abana b’abakobwa batwite kwiga biri mu bibatera ubukene kandi bikaba n’ivangura. Gusa Guverinoma ya Tanzania ntiragira icyo ivuga kuri iki kirego.

    Raporo ya Human Rights Watch igaragaza ko nibura buri mwaka muri Tanzania abakobwa 8000 bava mu ishuri kubera gutwita

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Tanzania-yajyanywe-mu-rukiko-kubera-kubuza-abakobwa-batwite-kwiga

  • Vatican mu iperereza ku kuntu Instagram ya Papa Francis ‘yakunze’ ifoto y’umunyamideli wambaye bikini #rwanda #RwOT

    Ntibiramenyekana igihe iyo konti ya Papa yakundiye iyo foto ya Natalia Garibotto, wari wambaye ku gice cyo hejuru umwambaro w’ishuri.

    Ku wa gatanu ushize ni bwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kubitangaza, mbere yuko iyo konti ya Instagram “ireka gukunda” (unlike) iyo foto.

    Amakuru avuga ko abategetsi b’i Vatican ubu barimo gukora iperereza ku kuntu ibi byabaye kuri konti ya Papa.
    Ejo ku wa kane, umuvugizi wa Vatican yabwiye ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, ati :

    “Icyo dushobora gushyira ku ruhande ni uko iyo ‘like’ [uko gukunda] itavuye muri Vatican, ndetse Vatican irimo gusaba ibisobanuro urubuga rwa Instagram”.

    Konti ya Instagram ya Papa Francis, ikoresha izina franciscus, ikurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 7,4 ku isi.

    Abantu bari bugufi y’ibiro bya Vatican bishinzwe gutangaza amakuru, ku wa kabiri babwiye urubuga rw’amakuru Catholic News Agency ko konti z’imbuga nkoranyambaga za Papa “zikoreshwa n’itsinda ry’abakozi”, kandi ko ubu hatangiye iperereza.

    Natalia – nyir’iyo foto “yakunzwe” unatangaza ibiganiro ku rubuga Twitch rwo kuri internet rw’imikino itandukanye – we ibyo yabaye nk’ubiteramo urwenya.

    Yanditse kuri Twitter ati : “Nibura nzajya mu ijuru”.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/Vatican-mu-iperereza-ku-kuntu-Instagram-ya-Papa-Francis-yakunze-ifoto-y-umunyamideli-wambaye-bikini

  • Amajyaruguru: Amafaranga asaga miliyoni 700Frws yagenewe amashuri yakoreshejwe nabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka mu Ntara y
    Muri uyu mwaka mu Ntara y’Amajyaruguru hubatswe amashuri akabakaba 800

    Ubwo umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imiyoborere n’imitangire ya serivise akaba anashinzwe JADF muri RGB, Kazaire Judith yagaragarizaga ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru imikorere ya JADF mu mwaka w’ingengo y’imari mu Ntara y’Amajyaruguru, yagaragarije ubuyobozi ahari imbaraga nke muri serivise zinyuranye, cyane cyane ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta.

    Uwo muyobozi yagize ati “Muri uyu mwaka, Intara y’Amajyaruguru yakoze igenzura mu mashuri ku micungire y’imari, mu byagaragaye ni uko amafaranga angana na miliyoni 704 atakoreshejwe uko bikwiye, yagiye akoreshwa ugasanga urugero baragaragaza ko yatanzwe ku biti ariko ntibagaragaze neza uburyo yakoreshwejwe”.

    Arongera ati “Ariya ni amafaranga menshi, nk’uko tubizi n’imirenge ibikorwa iba isabwa gukora akenshi usanga ingengo y’imari iba idahagije, rero niba ingengo y’imari idahagije amafaranga nk’ariya ku rwego rw’intara akaba atarakoreshejwe mu buryo bunoze, ni ikintu tugomba kwicara tukigaho. Kuba bigaragara ni byiza kuko iyo utamenye ikibazo ntubona uko ugikemura. Ibuye ryagaragaye ntiryica isuka”.

    Uwo muyobozi kandi yagaragaje n’icyuho mu mikorere ya gahunda zijyanye n’imibereho y’abaturage ahagiye haboneka ikibazo cyo kunyereza imari.

    Umuyobozi ushinzwe imioborere, imitangire ya serivise na JADF muri RGB Kazaire Judith
    Umuyobozi ushinzwe imioborere, imitangire ya serivise na JADF muri RGB Kazaire Judith

    Ati “Hagaragaye n’imicungire mibi muri gahunda zo gutsura imibereho y’abaturage, VUP, Girinka, ubudehe,… izo gahunda zose muzi ko Leta ishyiramo amafaranga menshi, ariko akenshi hagiye hagaragaramo ibibazo byo kunyereza umutungo cyangwa kubika amafaranga muri za SACCO abaturage ntibayabone, twigenzure dushake impinduka”.

    Kuri icyo kibazo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yavuze ko iyo raporo yagaragajwe na RGB ari iyo intara yayigejejeho nyuma y’ubugenzuzi yakoze mu mashuri.

    Ngo kuba Intara y’Amajyaruguru yarashyizeho gahunda y’ubugenzuzi mu mashuri yose yo mu Ntara y’Amajyaruguru, asanga ari uburyo bwo gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta, aho buri muyobozi abazwa ibyo ashinzwe.

    Ati “Iriya raporo bayigaragaje nk’amakuru twatanze, aho intara ikora uburyo bwo kugenzurana mu nzego z’ibanze, hari inzego za Leta zibaho zitagira ubugenzuzi by’umwihariko uburezi. Twebwe nk’Intara y’Amajyaruguru twashyizeho kugenzurana twifashisha ba Auditors (abagenzuzi b’imari), umurenge ukagenzura undi, amashuri yose abanza n’ayisumbuye yo mu Ntara y’Amajyaruguru turayagenzura, ni ho habonetse amafaranga asaga miliyoni 700 adafite ibisobanuro by’ibyo yakoreshejwe”.

    Yavuze ko RGB yabafashije muri icyo gikorwa cy’ubugenzuzi mu kurinda ko abayobozi kuyobora amashuri bumva ko ari akarima kabo, ahubwo ukoze nabi akabibazwa.

    RGB yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje kubaka ibyumba by
    RGB yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje kubaka ibyumba by’amashuri

    Ati “Ni byiza ko RGB ibivuga kuko ni na yo yaduteraga inkunga muri icyo gikorwa cyo kugenzurana no gukora ubugenzuzi hirya no hino, kugira ngo uyobora ishuri yumve ko atari umurima we, atari iduka rye, atari umufuka we, ko agomba kubibazwa. Ni na yo mpamvu byahaye isomo abandi bayobozi b’amashuri ku buryo buri mwaka tuzajya ducamo tugenzure ayo mashuri uko akoresha umutungo”.

    Uretse ikibazo cy’imicungire mibi y’imari ya Leta mu mashuri, RGB yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kubaka ibyumba bishya by’amashuri mu Ntara y’Amajyaruguru, aho muri uyu mwaka hubatswe amashuri 600 ku bufatanye na Banki y’Isi, n’amashuri 190 yubatswe ku ngengo y’imari ya Leta.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/amajyaruguru-amafaranga-asaga-miliyoni-700frws-yagenewe-amashuri-yakoreshejwe-nabi

  • Urubyiruko ibihumbi 40 rugiye kwigishwa imyuga izaruvana mu bushomeri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi bombi bahererekanya izo mfashanyigisho
    Abayobozi bombi bahererekanya izo mfashanyigisho

    Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RP, Dr James Gashumba, ubwo yashyikirizwaga imfashanyigisho zigizwe n’ibitabo by’abarimu n’abanyeshuri bizifashishwa mu kwigisha urwo rubyiruko, ikaba ari inkunga y’umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze wa USAID, muri gahunda yayo yo gufasha Leta kubonera imirimo urubyiruko.

    Urwo rubyiruko rubarirwa mu cyiciro cya kabiri (Level 2), kuko iryo shuri ryari risanzwe rifasha abo mu cyiciro cya mbere akenshi bagizwe n’abataragize amahirwe yo kwiga ndetse n’abo mu cyiciro cya gatatu, bagizwe n’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun) ntibakomeze, abagiye gufashwa rero ngo bakaba baraheraga hagati.

    Igerageza rw’uwo mushinga rizakorerwa mu mashuri 10 y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ahanini ngo bakaziga imyuga ishamikiye ku buhinzi n’ubworozi, izo mfashanyigisho ngo zikaba zari zikenewe nk’uko Dr Gashumba abisobanura.

    Agira ati “Ni imfashanyigisho zikubiyemo amasomo y’ibanze mu myuga n’ubumenyingiro kandi akazajyana no kwigira mu kazi. Twishimiye cyane rero iyo nkunga kuko ari ikintu twari dukeneye cyane muri iyo myigishirize, tugiye gutangirira mu mashuri 10 yigisha iby’ubuhinzi n’ubworozi, tukazanareba niba urangije icyo cyiciro yakomeza igikurikiyeho mu gihe abishaka”.

    Ati “Ubundi hari abo twajyaga dufasha kwiga imyuga kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa bakakihangira ntibakomeze kwiga. Ariko ubu ibyiza ni ukwigisha umuntu umwuga utuma abona akazi ariko kandi agakomeza no kwihugura mu bindi byamufasha kubyaza umusaruro umwuga we nk’ikoranabuhanga (ICT), Icyongereza, imibare y’ingenzi, gukorana n’amabanki n’ibindi”.

    Amasomo mu myuga agiye guhabwa urwo rubyiruko azajya amara umwaka umwe, ruhabwe inyemezabumenyi, abashaka bakazasaba gukomeza kwiga mu gihe bizagaragara ko babikwiye, abandi bakazahita bajya mu mirimo ibateza imbere.

    Ushinzwe uburezi muri USAID mu Rwanda, Gronhovd Luann, yavuze ko uwo muryango uha agaciro urubyiruko, ari yo mpamvu watanze iyo nkunga.

    RP yahawe imfashanyigisho zizayifasha guha urubyiruko ubumenyi mu myuga izaruteza imbere
    RP yahawe imfashanyigisho zizayifasha guha urubyiruko ubumenyi mu myuga izaruteza imbere

    Ati “USAID kimwe n’u Rwanda, ibona urubyiruko ari abantu b’ingenzi, bashoboye kandi bitezweho ahazaza heza h’igihugu. Kubera ko urubyiruko rugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, rukeneye inkunga zitandukanye bityo rugere ku bumenyi bwa ngombwa, ari yo mpamvu nishimiye ko tugejeje kuri RP izi mfashanyigisho z’amasomo y’igihe gito”.

    Biteganyijwe ko kwigisha imyuga urwo rubyiruko bizatangirana n’umwaka w’amashuri 2020-2021, izo mfashanyigisho zikaba zagejejwe kuri RP kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, kandi ngo uwo muryango nterankunga uzakomeza gukurikirana uko icyo gikorwa kizagenda.

    Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha abantu kwiga imyuga n’ubumenyingiro haba mu mashuri nk’aya TVET, IPRC, gahunda ya ‘Igira ku murimo’, NEP Kora Wigire n’izindi, byose bikaba bifite intego yo gufasha Abanyarwanda kubona akazi, cyane ko Leta yiyemeje ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya irenga ibihumbi 200.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/urubyiruko-ibihumbi-40-rugiye-kwigishwa-imyuga-izaruvana-mu-bushomeri

  • Myasiro usiganwa mu kwiruka n’amaguru yabonye ikipe nshya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Myasiro na Sina Gerard mu gikorwa cyo gusinya amasezerano y
    Myasiro na Sina Gerard mu gikorwa cyo gusinya amasezerano y’imikoranire

    Ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020 nibwo uyu musore waherukaga gukinira ikipe ya Mountain Classic Athletic Club y’ i Gicumbi yashyize umukono kuri ayo masezerano.

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma yo gusinya amasezerano, Myasiro Jean Marie Vianney yavuze yishimiye gukinira iyi kipe.

    Yagize ati “Navuga ko nishimiye gukina muri Sina Gerard Athletic Club. Ni amasezerano akubiyemo gukina amarushanwa atandukanye abera hano mu Rwanda ndetse no hanze ndetse no kubafasha kwamamaza ibikorwa butandukanye.”

    Yakomeje avuga ko agiye gufasha iyi kipe kuzamura urwego ndetse no kuyifasha gutwara imidari.

    Myasiro JMV yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku maguru mu mwaka wa 2014. Mu Rwanda yakiniye ikipe imwe gusa ya Mountain Classic Athletic Club. Muri 2014 yakinnye imikino Olempike y’abatarengeje imyaka 20, mu mwaka wa 2016 akina shampiyona y’Isi yabereye muri Pologne.

    Muri 2017 yerekeje mu Butaliyani mu ikipe ya Run Love tern Club kugera mu mwaka wa 2019.

    Myasiro uri (hagati) asanzwe asiganwa ku rwego mpuzamahanga
    Myasiro uri (hagati) asanzwe asiganwa ku rwego mpuzamahanga


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/myasiro-usiganwa-mu-kwiruka-n-amaguru-yabonye-ikipe-nshya

  • Rusizi : Recherché pour meurtre de son camarade de travail #rwanda #RwOT

    Les deux jeunes gens travaillaient dans un restaurant de la place. Le jeune poignardé a été transporté d’urenge au Centre de Santé de Bugarama où il a rendu l’âme.

    On ne sait pas encore le mobile du crime. Un avis de recherché a été dressé par la Police d’Investigations Criminelles contre le meurtrier en cavale.

    Avec umuseke.rw

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Rusizi-Recherche-pour-meurtre-de-son-camarade-de-travail.html