Category: Uncategorized

  • Amayobera ku rupfu rw'Umwongereza wapfiriye mu biruhuko muri Marocco #rwanda #RwOT

    Amayobera ku rupfu rw'umucuruzi w'Umwongereza w'imyaka 47 wapfiriye mu biruhuko muri Maroc ari kumwe n'umukunzi we w'imyaka 25 — wabibwiye umuryango kuri videwo umubiri we uri inyuma

    Umuryango w'umucuruzi w'Umwongereza witwa Allen McKenna, w'imyaka 47, wapfiriye mu biruhuko ari kumwe n'umukunzi we wo muri Maroc Majda Mjaoual, w'imyaka 25, urashaka ibisobanuro kuko kugeza ubu batazi aho yashyinguwe cyangwa icyamwishe.

    McKenna yagize ikibazo cy'ubuzima agwa i Casablanca muri Gashyantare. Se witwa Alan Moorhead, uba i Adelaide muri Australia y'Amajyepfo, yavuze ko ku itariki ya 22 Gashyantare, yabonye videwo yahamagawe na Majda maze akabona umubiri w'umuhungu we uri inyuma y'iyo videwo.

    Bivugwa ko McKenna yaba yarapfuye azize umutima wahagaze, ariko umuryango we ntiwigeze ubona icyemezo cy'urupfu cyangwa raporo y'umupfura (coroner).

    Bivugwa ko yashyinguwe hashize iminsi ibiri apfuye, mbere y'uko uwo mukunzi we afata indege yerekeza mu Bwongereza aje gushaka uko yakurikirana imitungo ye — ariko ntiyigeze abwira umuryango aho yashyinguwe.

    Uyu munsi, umuryango wa McKenna uri guhagurukira kumenya aho uwo muryango washyinguye umuhungu wabo.

    Alan Moorhead yagize ati:
    'Birandemereye cyane. Sinzi icyo gukora cyangwa aho nakwerekeza. Umuhungu wanjye akwiriye icyubahiro kirenze iki. Agomba kugarurwa hano muri Australia kugira ngo umuryango wose ushobore kumusezeraho mu cyubahiro.'

    Yakomeje agira ati:
    'Birarenze ukwemera. Ntajya asubiza ubutumwa, telefoni cyangwa sms — nta na kimwe.'
    'Ndashaka umuhungu wanjye, ndashaka kumugarura.'

    Mark Parsons, inshuti magara ya McKenna, nawe yabwiye 9News ati:
    'Ndacyanze kwemera ko ari ukuri… sinzongera kugira inshuti nka Allen.'
    Yongeyeho ati:
    'Ni ingenzi cyane… dukeneye kumwibukira mu muhango, kumushyingura neza, no kugira ahantu ho kumusura.'

    McKenna yavukiye i Harrogate mu Bwongereza, ariko yize muri University of South Australia, kandi ubwo yapfaga yari afite amasosiyete atatu mu Bwongereza, harimo n'uruganda rukora inzoga.

    Ku mbuga nkoranyambaga, agaragara nk'uwakundaga imyitozo ngororamubiri (bodybuilding) ndetse bikekwa ko yitabiraga amarushanwa.

    Se, Alan Moorhead, yagiye avuga cyane ibijyanye n'urupfu rw'umuhungu we kuri Facebook, yivuga nk''umubyeyi wababaye' ushaka kumenya aho umuhungu we yashyinguwe. Arifuza kumuzana muri Australia, aho yabaye akiri muto.

    Umuvugizi wa Foreign Office yabwiye MailOnline ati:
    'Turimo gufasha umuryango w'Umunyabwongereza wapfiriye muri Maroc, kandi turi mu bikorwa byo kuvugana n'inzego zaho.'

    Polisi yo mu majyaruguru ya Yorkshire, Departema ya Dipolomasi ya Australia ndetse na Interpol bose barimo gukora iperereza.

    Source : https://kasukumedia.com/amayobera-ku-rupfu-rwumwongereza-wapfiriye-mu-biruhuko-muri-marocco/

  • Urukundo rwa Doja Cat na Joseph Quinn mu rujijo: Ese byarangiye? #rwanda #RwOT

    Doja Cat and Joseph Quinn

    Umuhanzi w'Umunyamerikakazi Doja Cat ari mu rujijo rw'urukundo nyuma y'uko umukunzi we Joseph Quinn, uzwi cyane muri Stranger Things, avuzwe ko yagaragaye kuri Raya, application y'abamamare bashaka abakunzi, mu gihe Doja we yari aherutse gusubiza ku byavuzwe ko yaba agiye kurushinga.

    Doja Cat, w'imyaka 29, na Joseph Quinn, w'imyaka 31, batangaje ko bari mu rukundo ku mugaragaro muri Kanama 2024 ubwo bafotorwaga barimo guhazanya urukundo i Londres, nyuma yo guhuzwa na Noah Schnapp, umukinnyi wa Stranger Things bakorana. Baherukaga kugaragara bari kumwe tariki 27 Werurwe 2025, ku itangizwa ry'umuryango wa filime Warfare i Los Angeles.

    Ariko ubu ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko hari uwemeje ko Joseph yongeye gushaka umukunzi binyuze kuri Raya. Uwo muntu yavuze ati:

    'Ubwa nyuma babonetse bari kumwe bari bishimye, bari mu birori n'inshuti za Joseph kuri Sunset Tower Hotel.'

    Yakomeje agira ati:

    'Hashize amezi agera ku munani batangaje urukundo rwabo, ariko ibyo ntibyabujije Joseph kongera kugaragara kuri app z'urukundo.'

    'Agarutse kuri Raya kandi biragaragara ko adafunze umutima ku gushaka undi mukunzi—nibyo byumvikana kuko Doja Cat ubwe yigeze kuvuga ko adashyigikiye urukundo rushingiye ku muntu umwe gusa.'

    Doja Cat nawe mu kwezi kwa Nzeri 2024 yari yarasubije ku bihuha by'uko yaba yarambitswe impeta, nyuma y'uko afotowe yambaye impeta ku rutoki rujya ku ndangamuntu y'abashyingiwe, ubwo yari mu gitaramo cy'iHeartRadio Music Festival.

    Nyuma y'icyo gitaramo, Doja yashyize ubutumwa kuri X (ari bwo bwari Twitter) avuga ati:

    'Oya, sinari nambitswe impeta. Ni impeta ya David Yurman nta n'amabuye irimo.'

    Gusa yahise asiba ubwo butumwa vuba cyane. Ibyo byakomeje gukurura amarangamutima y'abafana be bari barabonye amafoto ye mu ndirimbo ye Agora Hills, aho yaririmbaga agira ati:

    'Rub it in their face, put a rock on her hand' (Bavuge cyane, bamwambike impeta y'agaciro ku kiganza.)

    Ibyo byose byabaye nyuma gato y'uko we na Joseph Quinn basohokanye mu buryo butangaje i Londres, aho bagaragaye bafatanye amaboko, baririmbana urukundo rugaragara.

    Noah Schnapp, Doja Cat na Joseph Quinn

    Ibi bibaye kandi hashize imyaka ibiri Doja Cat ashinje Noah Schnapp, wari ufite imyaka 17 icyo gihe, gushyira hanze ubutumwa bwabo bwihariye ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri ubwo butumwa, Doja yandikiye Noah agira ati:

    'Noah, ushobora kumbwira Joseph ngo anyandikire? Yego, afite umukunzi se?'

    Noah yasubije amubwira ati:

    'LMAO, mwandikire ku DM ze.'

    Doja yasubije ati:

    'Simenya izina rye kuri IG cyangwa Twitter, nta n'aho nanyura ngo mwandikire.'
    Noah yahise amuha konti ya Joseph.

    Doja Cat nyuma yavuze mu mashusho ya Instagram Live ko ibyakozwe na Noah byari 'ubugoryi bwo kuri internet' ariko agaragaza ko abato bakora amakosa, ati:

    'Si byiza gushyira hanze ibiganiro byihariye. Ariko si ikintu gikomeye. Noah ni umwana. Sinzi imyaka afite neza ariko ntabwo arengeje 21.'

    Noah nawe yaje gushyira ubutumwa kuri TikTok avuga ati:

    'Twabivuganye, nasabye imbabazi. Ndamukunda kandi nstill nkurikira. Nta rwango ruri hagati yacu.'

    Mu gihe Joseph atarahitamo kugira icyo avuga kuri aya makuru, inkuru ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, n'abakurikiranira hafi imyidagaduro bakomeje kwibaza niba koko urukundo rwabo rwarangiye, cyangwa niba ari ibihuha.

    Doja Cat
    Doja Cat na Joseph Quinn
    Doja Cat

    Source : https://kasukumedia.com/urukundo-rwa-doja-cat-na-joseph-quinn-mu-rujijo-ese-byarangiye/

  • Ruhango: Batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umuntu – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye IGIHE ko iperereza ry'urwo rupfu ryatangiye ndetse hamaze gufatwa abantu batatu.

    Ati 'Uwitwa Habinshuti Protogéne w'imyaka 42 yasanzwe mu gishanga cya Bidogo yapfuye, harakekwa ko yaba yishwe. Polisi yahise ifata abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.'

    SP Habiyaremye, yakomeje yibutsa Abaturarwanda ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese uvutsa undi ubuzima, kuko agomba gufatwa akabibazwa imbere y'amategeko.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kinazi, kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza rigikomeje.

    Igihe aba bakekwa baramuka bahamwe n'iki cyaha, bazahanishwa ingingo ya 107 y'Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-batatu-batawe-muri-yombi-bakurikiranweho-kwica-umuntu

  • Kwibuka31: Minisitiri Utumatwishima yifatanyj… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mata 2025, kibera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro. Cyitabiriwe n’urubyirugo rusaga 8,600 ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.

    Mu ndirimbo yise ‘The Chosen Land’ ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwishimira ibyagezweho mu myaka 31 ishize ihagaritswe, umuraperi Kenny K-Shot ni we wafunguye ku mugaragaro uyu mugoroba nyuma y’umunota umwe wo kwibuka, akurikirwa n’umukino w’umuvugo witwa ‘A Choice of Rwanda to be,’ wateguwe n’abanyeshuri ba Gashora Girls Academy Poetry Lab.

    Uyu mukino bakinnye, na wo ugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wibutsa ko ayo mateka ari ukuri guhamye, kudashidikanwaho, kandi ko kuyibuka no gutwara urumuri rwayo ari amahitamo abereye buri Munyarwanda.

    Muri uyu mukino bagaragaje ko amahitamo Abanyarwanda bakora ariyo azabageza ku Rwanda bifuza. Ni umukino kandi wibutsa urubyiruko gukomeza gusobanukirwa impamvu bagomba kwibuka ndetse no gusigasira amateka y’igihugu cyababyaye.

    Undi mukino wakinwe kuri uyu mugoroba, ni uwitwa 'Rhymes of Remembrance' wateguwe n'umuhanzikazi Malaika Uwamahoro, ugaragaza amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ndetse n'intambwe rumaze gutera mu rugendo rw'iterambere ndetse n'ubumwe n'ubudaheranwa byaranze Abanyarwanda mu myaka 31 ishize.

    Umubyeyi w’abana babiri, Hodari Marie Rose yasangije abitabiriye ‘Our Past’ ubuhamya ku nzira y’umusaraba yanyuranyemo n’abo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu muryango w’abantu 14 habashije kurokoka batanu gusa ariko na byo akaba avuga ko ari ishimwe rikomeye ashimira Imana.

    Ni mu gihe Col. Desire Migambi wari uhagarariye Ingabo z’Igihugu, RDF, yaganirije urubyiruko ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Muri iki kiganiro, Col. Desire yavuze ko ‘iyo tuvuze guhagarika Jenoside, urugamba rwo kubohora igihugu, ariko hari icyabaye, hari icyabibanjirije, kugira ngo icyo gikorwa cyo guhaguruka no kujya kubohora u Rwanda kibeho.’

    Yasubije abari aho mu mateka, avuga ko u Rwanda rwahanzwe n’abakurambere rwari igihugu cyiza cyane. Ati: “Bararuharaniye, bararurwaniriye, bararunambiye, bakoresheje ibishoboka byose kugira ngo bimane u Rwanda. Bafata umuheto, bararwagura. Bakoresha imbaraga zose zirimo n’ubutwari bwose bushoboka. U Rwanda burya, rwagukiye ku muheto.”

    Yakomeje avuga ko nta wavuga amateka y'u Rwanda, ngo avuge umurage w' u Rwanda, narangiza ngo yibagirwe ingabo z'u Rwanda kuko bafitanye isano ikomeye.

    Col. Desire yavuze ko indangagaciro z'Abanyarwanda bo hambere zatangiye kugaragarira mu murage witwaga uw'Abenimana. Ati: 'Niho tubona indangagaciro remezo z'icyo gihe zatumaga Umunyarwanda abana n'undi.'

    Muri izo ndangagaciro hari harimo umutima, uburame, ubusugire bw'igihugu, inka n'amata ndetse n'indangagaciro yo kwitangira u Rwanda 'ukarupfira, ukaruvira.'

    Yasobanuye uko u Rwanda rwiyumvaga nk'urutaneshwa rwaje kwinjirirwa n'Abakoloni rukanyura mu bihe bigoye. Ati: 'Nuko bazana ya politiki yo kuvangura. Batangiza kugaragaza abantu uko bateye, kubatandukanya, bazanye n'abahanga cyane baza kubyigaho kugira ngo babitwereke neza.'

    Nyuma y'umwanduko w'Abakoloni baje bakabiba amacakubiri mu banyarwanda, Col. Desire yagaragaje ko na Leta ya mbere n'iya kabiri zaje zikagendera muri uwo mwuka mubi w'irondabwoko, irondakarere n'ibindi byaje gutuma Abatutsi benshi bahunga kuko bahigwaga cyane.

    Ati: 'Nubwo Abanyarwanda bari barahunze ariko bahunganye u Rwanda. U Rwanda rwari rubarimo, na bo bari mu Rwanda. Hose bagiye, wasangaga ururimi n'umuco babifite. Aho bagiye hose bari bafite n'u Rwanda ntaho baruretse.'

    Yavuze ko hatangiye urugamba rwifashishije intwaro kuko ubuyobozi bwari buriho butashatse ko ibintu bikemuka mu nzira y'ubwumvikane, maze hatangizwa urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Ati: 'Niho dutangije urugamba, FPR-Inkotanyi, rwo kubohora igihugu kuko nta yandi mahitamo yari ahari, dutangiza urugamba ku itariki ya 1 Ukwakira. Urugamba ruratangira, Kagitumba, ariko nyuma yaho ngaho ku munsi ukurikira, uwari umuyobozi mukuru w'urwo rugamba, Nyakwigendera Maj. Gen Fred Rwigema araraswa. Bitubera inkuru y'incamugongo ikomeye cyane.'

    Yavuze ko icyo gihe bahise bacika intege cyane, batakaza ibyiringiro, ariko ubuyobozi bwa Habyarimana burishima bikomeye. Icyo gihe nibwo Perezida Paul Kagame wari mu gisirikare cya Uganda akaba yarigaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye ko bikomeye, ahitamo kureka amashuri ye, aca mu nzira z'inzitane, agera ku rugamba, 'afata urugamba mu maboko, aruha umurongo, aruha icyerekezo, aruha inzira.'

    Perezida Kagame akimara kuhagera, ngo urugamba rwafashe isura nshya kubera ubuyobozi, icyerekezo n'ubunararibonye bye. Ngo icyo gihe urubyiruko nirwo rwafashe iya mbere mu kujya ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Col. Desire yaboneyeho kubwira urubyiruko ati: 'Muri indirirarugamba. Mugomba kuririra guhora mujya ku rugamba.'

    Ati: 'Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igaragara hamwe na hamwe, ni ukuyirandurira mu mizi yayo. Uragenda ubibona hirya no hino. Rubyiruko, ntimuzabyemere. Murasanire rero ku bintu byose. Murasanire ku mbuga nkoranyambaga kuko niho byinshi bibera, namwe muharasanire. 

    Erega iyo mvuze ngo muhaguruke murwane, si urugamba gusa rwo gufata imbunda, kuko si buri muntu wese uzayifata, ariko buri muntu ku ruhembe rwe afite icyo azakora kugira ngo atange umusanzu we kandi yumve ko ari gukorera urwamubyaye.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi bigizwemo uruhare n'imbaraga z'urubyiruko.

    Yagize ati: 'Nta magambo twabona yasobanura intimba n'agahinda abahekuye u Rwanda bateye Abanyarwanda. By'umwihariko aha i Nyanza tuhazi nk'ikimenyetso ntakuka cy'ugutsindwa, aho Ababiligi basize Abatutsi hano, bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro, Abatutsi barenga 10,000 bakcwa, amahanga abatereranye, arebera, ingabo zabo zigendeye.'

    Yashimiye umuryango Our Past Initiative, abashimira ko mu myaka 14 bagerageje guhozaho bagakora ibikorwa byiza byiga amateka, asaba urundi rubyiruko kubigiraho.

    Ati: 'Tuzakomeze guhagarara kigabo, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, turwanya n'abashaka gupfobya amateka yacu.'

    Yatanze urugero kuri Malaika wakinnye umukino ugaragaza amateka y'u Rwanda, asaba abandi bahanzi gutera ikirenge mu cye bagakomeza kwigisha urubyiruko rw'u Rwanda.

    Uyu muhango, wabimburiye iyindi nkawo izabera muri Quatar ku ya 13 Mata 2025, mu Butaliyani ku ya 3 Mata n'iya 1 Gicurasi, ndetse uyu muryango wa Our Past ukaba uzifatanya n'Abanyarwanda batuye mu Buholandi mu gikorwa cyo kwibuka kizaba tariki 11 Gicurasi. Ni mu gihe kandi no mu Bufaransa hateganyijweyo igikorwa cyo kwibuka cya Our Past, aho bazaba bari kumwe na Malaika Uwamahoro.

    Kuva mu 2012, urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by'igihugu ruhurizwa hamwe mu gikorwa kigamije kurwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n'Umuryango 'Our Past Initiative' watangijwe na Intwari Christian.

    Iki gikorwa cyitwa 'Our Past Event'' kinyuzwamo ubutumwa butandukanye bunyuze mu buhanzi, imivugo, ikinamico n'indirimbo, ubuhamya n'ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.

    Imizi y’uyu muryango yashibutse mu itsinda ryo kubyina ryitwaga Sixty Entertainment; urubyiruko rukomoka mu miryango itandukanye kandi ifite amateka afite aho ahuriye na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo muri icyo gihe wasangaga badafata umwanya wo kuganira kuri ayo mateka.

    Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye ariko byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzamura imibereho y'Abanyarwanda.

    Uretse ibijyanye no gufasha, uyu muryango unategura Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biba tariki 9 Mata buri mwaka, bigahuriza hamwe abiganjemo urubyiruko.

    Urubyiruko rurenga 8,600 rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Our Past Initiative

     

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yashimiye umuryango Our Past, asaba urundi rubyiruko gutera ikirenge mu cyabo

    Yagaragaje ko abavuga ibibi, abatuka u Rwanda n’abazana ingengabitekerezo ya Jenoside bimukiye ku mbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko guhaguruka bakabaranya

    Col. Desire Migambi yasangije urubyiruko amateka yo guhagarika Jenoside n’urugamba rwo kubohora u Rwanda 

    Kenny K-Shot yaririmbye indirimbo ikubiyemo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo n’aho rugeze rwiyubaka

    Abana b’abanyeshuri biga kuri Gashora Girls Academy bakinnye umukino ukomeye ku mateka y’u Rwanda

    Malaika Uwamahoro n’itsinda rye bakinnye umukino ukomeye wanashimwe na Minisitiri Utumatwishima

    Ni umukino wihariye azajya gukina no mu Bufaransa mu gikorwa cyo kwibuka, Our Past Initiative ihafite

    Hacanwe n’urumuri rw’icyizere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154456/kwibuka31-minisitiri-utumatwishima-yifatanyje-nurubyiruko-rusaga-8600-rwitabiriye-our-past-154456.html

  • Minisitiri Dr. Utumatwishima n'urubyiruko rusaga 8,600 bifatikanyije mu gikorwa 'Our Past' #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yifatanyije n'urubyiruko rurenga 8,600 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n'Umuryango Our Past Initiative.

    Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 9 Mata 2025, kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ahakunze kubera ibikorwa bikomeye byo kwibuka, by'umwihariko byitabirwa n'urubyiruko.

    Cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu, abahanzi, abanyeshuri, n'abandi benshi bari bagamije gusigasira amateka no kwihanganisha abarokotse Jenoside.

    Umuraperi Kenny K-Shot ni we wafunguye ku mugaragaro uyu mugoroba w'icyunamo, aherekeresheje indirimbo ye yitwa The Chosen Land, irimo ubutumwa bukomeye buhamagarira urubyiruko kuzirikana amateka ya Jenoside, kumenya aho igihugu cyavuye no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo. Iyi ndirimbo yayiririmbye nyuma y'umunota umwe wo kwibuka, nk'uko bikunze kugenwa mu bikorwa nk'ibi.

    Yakurikiwe n'umukino w'umuvugo wateguwe n'abanyeshuri biga muri Gashora Girls Academy, binyuze muri Poetry Lab yabo.

    Uyu mukino wiswe A Choice of Rwanda to be, wagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, unashimangira ko ayo mateka atagomba kwibagirana, ko ari ukuri kudakwiye kujijingirwa, ndetse ko kuyibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda.

    Abanyeshuri bakoze uyu mukino bagarutse ku mahitamo meza Abanyarwanda bagomba gukora kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere mu bumwe, ubwiyunge, n'amahoro arambye.

    Bagaragaje ko urubyiruko rufite inshingano yo gusigasira amateka y'igihugu, kurwanya abapfobya Jenoside no kurinda ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 31 ishize Jenoside ihagaritswe.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yashimye uruhare Our Past Initiative ifite mu gukangurira urubyiruko kurushaho kumenya amateka ya Jenoside, gukura isomo ryayo, no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

    Yanibukije urubyiruko ko bafite imbaraga n'amahirwe yo kuba icyitegererezo mu gukomeza urugendo rw'ukuri, ubumwe n'ubwiyunge.

    Iki gikorwa cyari cyubakiye ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: 'Kwibuka Twiyubaka, Twese hamwe', aho urubyiruko rwagaragaje ubushake bwo kuba umusingi ukomeye mu kubaka u Rwanda rw'ejo rwunze ubumwe, rutekanye kandi rutekereza imbere.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yashimye uruhare Our Past Initiative ifite mu gukangurira urubyiruko kurushaho kumenya amateka ya Jenoside, gukura isomo ryayo, no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

     

    Source : https://kasukumedia.com/minisitiri-dr-utumatwishima-nurubyiruko-rusaga-8600-bifatikanyije-mu-gikorwa-our-past/

  • Misiri yasabye inkunga y'Uburayi mu guhangana n'abimukira barenga Miliyoni 9 #rwanda #RwOT

    Mu nama ya kabiri y'abaminisitiri y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'i Burayi n'Ihembe rya Afurika yabereye i Khartoum, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty, yavuze ko igihugu cye gikeneye inkunga ikomeye mu guhangana n'imbogamizi zituruka ku bwinshi bw'impunzi n'abimukira.

    Abdelatty yatangaje ko kuva mu 2016, nta bwato bw'abimukira bwongeye guhaguruka ku nkombe za Misiri, nyuma y'uko igihugu gifashe ingamba zikomeye mu gucunga urujya n'uruza rw'abantu. Ariko n'ubwo bimeze bityo, yavuze ko hakiri ibibazo bikomeye:

    'Dukeneye inkunga yihutirwa kugira ngo tubashe kwakira abaturage, cyane cyane mu bijyanye na serivisi z'ibanze nk'ubuvuzi n'uburezi. Ikindi, dukeneye ishoramari rikomeye kugira ngo habeho itangwa ry'imirimo. Misiri icumbikiye impunzi zirenga miliyoni 10, bose bakeneye akazi.'

    Yakomeje ashimangira ko nta bufasha buhagije, abimukira benshi bashobora kwishora mu rugendo rw'ubutayo, bashaka kugera i Burayi banyuze mu nzira zitemewe, cyane cyane mu nyanja ya Mediterane.

    Mu gushaka ibisubizo birambye, Abdelatty yasabye ibihugu by'i Burayi gushora imari muri Misiri, haba mu ishoramari rusange ndetse no gushishikariza abikorera ku giti cyabo kuza gushora imari, mu rwego rwo kugabanya icyuho mu nkunga n'imirimo.

    Iyi nama yagarutse kandi ku ngaruka zatewe n'ihagarikwa ry'inkunga yatangwaga n'Ikigo cy'Iterambere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USAID), cyasize icyuho kinini mu nkunga z'ubutabazi mu bihugu bikurikirana inzira y'abimukira iva mu Ihembe rya Afurika igana i Burayi. Ibyo bihugu birimo Sudani, Sudani y'Epfo, Libiya, Tuniziya, Misiri, Etiyopiya, Somaliya n'ibindi.

    Katja Keul, Umunyamabanga wa Leta mu Biro by'Ububanyi n'Amahanga by'Ubudage, yavuze ko:

    'Twese tuzi ko USAID yari umuterankunga ukomeye. Ubudage ni umuterankunga wa kabiri, ariko ntabwo dushobora kuzuza icyuho cya USAID burundu. Nta gihugu nakimwe kibishoboye. Ariko tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo tugumane urwego rw'ubufasha.'

    Misiri ikomeje kwakira impunzi zirenga miliyoni 9, cyane cyane zituruka muri Siriya, Yemeni na Sudani, bikaba bisaba ubufatanye bw'ibihugu mpuzamahanga mu guhangana n'ingaruka z'ibibazo by'abimukira.

    Abdelatty yasabye ibihugu by'i Burayi gushora imari muri Misiri, haba mu ishoramari rusange ndetse no gushishikariza abikorera ku giti cyabo kuza gushora imari, mu rwego rwo kugabanya icyuho mu nkunga n'imirimo.

    Source : https://kasukumedia.com/misiri-yasabye-inkunga-yuburayi-mu-guhangana-nabimukira-barenga-miliyoni-9/

  • Rubavu: Minisitiri Marizamunda yasabye urubyiruko guhangana n'abakoresha ikoranabuhanga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 9 Mata 2025, ubwo yari yifatanyije n'inzego zitandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Nyundo ruherereye mu Murenge wa Nyundo.

    Muri uyu muhango kandi hashyinguwe mu cyubahiro umubiri wa Nzaramba Cyprien, wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi wari umaze imyaka 31 utarashyingurwa mu cyubahiro, ukaba warabonetse mu karere ka Rutsiro.

    Minisitiri Marizamunda yasabye urubyiruko guhangana n'abakoresha ikoranabuhanga babiba ingengabitekerezo bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    “Ntabwo abantu bari hirya no hino babarusha gukwirakwiza ibitekerezo byiza byo kuyirwanya, kuko ingabo ziri ku mipaka, kandi n'abagerageje gushaka kwinjira ku nkike z'u Rwanda (mutarama 2025) byabananiye, ndabibutsa ko hari ibihugu by'amahanga byari byihishe inyuma ya kiriya gikorwa kibisha. Ku manywa y'ihangu mwarabibonye ko abashatse kubigerageza byabapfubanye, n'abandi bazashaka kugeraza kudusubiza mu icuraburindi ntibazabigeraho.'

    Yakomeje ahamya ko Abanyarwanda bazi neza icyo bashaka, ko bashyize imbere Ndi Umunyarwanda, bagashyigikira ubumwe n'ubudaheranwa nk'imbaraga z'u Rwanda zitisukirwa, ndetse bagahangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, na we yagaragaje ko ibikorwa bya FDLR, FARDC, WAZALENDO n'abandi bari bafatikanyije ubwo bageragezaga kurasa ku butaka bw'u Rwanda, muri Mutarama 2025 kwari ukwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

    Ati 'Abashakaga gusiga bangishije abaturage Leta byababereye ubusa ahubwo bibatera kuyikunda cyane, kuko ubwo bageragezaga kurasa kuri Rubavu ibyo bisasu byamirwaga n'ibindi, n'ibyo kwishimira kandi byabaye kubera imiyoborere myiza ya leta y'u Rwanda.'

    Perezida wa IBUKA, mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard mu kiganiro na IGIHE, yahamije ko kuba FDLR yaragereje kurasa no gushaka kwinjira ku butaka bw'u Rwanda ntibiyishobokere, kuko yifuzaga kuza gusoza umugambi mubisha wa Jenoside bahunze 1994 badasoje.

    Ati 'Abo bashakaga kuza gutera u Rwanda ngo basoze umugambi wabo mubi, bavuye mu gihugu bahunga nyuma yo kutumarira imiryango, bageze hakurya bakomeza urwango bigishijwe igihe kirekire, ntabwo bashizwe kuko n'ubu bahora bumva bashaka kugaruka, mu gihe cyashize barabigerageje ngo badusubize mu bihe bibi nk'ibyo twarimo 1994. Ntibyashobotse ndetse ntibizashoboka mu Rwanda kuko twunze ubumwe kandi tuzi aho Igihugu kituganisha.'

    Yaboneyeho gushimira Umukuru w'Igihugu n'Inzego z'umutekano zabakingiye ibisasu byavaga i Goma byifuzaga guhindura akarere ka Rubavu umuyonga.

    Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatangiye ku wa 7 Mata, bikazamara iminsi 100.

    Minisitiri Marizamunda yasabye urubyiruko guhangana n’abafobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga

    Perezida wa IBUKA, mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yavuze ko bashimishijwe n’uko umugambi FDLR yari ifite wo kugaruka guhungabanya u Rwanda wayipfubanye

    Abadepite bakomoka mu Karere ka Rubavu bifatanyije n’abaturage Kwibuka ku rwibutso rwa Nyundo

    Senateri Mureshyankwano na we yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu

    Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku Rwibutso rwa Nyundo ruruhukiyemo imibiri 1.026

    Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda na Meya Mulindwa Prosper muri iki gikorwa Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-minisitiri-w-ingabo-yasabye-urubyiruko-guhangana-n-abakoresha

  • Umusazi yateye umudozi wa Broadway mu ijosi ku munsi w'ihangu i New York #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwateye ubwoba bw'amagambo atatu umusazi utagira aho aba yavugiye mbere yo gutera umudozi w'imyambaro ya Broadway w'imyaka 25 ku muhanda i New York

    Umugabo utagira aho aba, ukurikiranyweho gukomeretsa umudozi w'imyambaro wo muri Broadway mu ijosi akoresheje icupa ryamenetse, mbere yabanje gutera undi mugore undi icupa, akaba yaravuze amagambo ateye ubwoba ati: 'Ndashaka kwica indaya,' nk'uko polisi ibitangaza.

    Muslim Brunson, w'imyaka 46, yategetswe n'umucamanza kujyanwa gupimwa uburwayi bwo mu mutwe nyuma yo gukomeretsa Megan Berg w'imyaka 25 kuwa Mbere.

    Brunson bivugwa ko yabanje gutera icupa ku mugore utaramenyekana, maze amaze kurimenagura akoresheje uduce twaryo gukomeretsa Megan Berg mu ijosi ubwo yari arimo gutambuka mu gace k'abaherwe ka SoHo muri New York.

    Uwo mukobwa ukomoka muri Leta ya Arizona yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Bellevue ari mu buryo bukomeye, aho yahise akorerwa imvugankana y'ijosi iherekejwe n'ubudoda burenga 40.

    Nk'uko ikinyamakuru New York Post kibivuga, kugeza kuwa Gatatu, Berg yari agihumeka abifashijwemo na mashini.

    Brunson afite amateka maremare y'indwara zo mu mutwe ndetse n'ibyaha bikomeye yahamijwe mu bihe byashize. Abashinjacyaha batangaje ko yari amaze iminsi 60 gusa agarutse muri New York ubwo yakoze ubwo bugizi bwa nabi.

    Iri hohoterwa ryabereye ku manywa y'ihangu ahagana saa cyenda (3PM), nk'uko ubushinjacyaha bubivuga.

    Uwo mugore watewe bwa mbere yabwiye polisi ko yumvise ikintu kimukubise, ahindukiye abona umugabo afite icupa rinini ry'ikirahure ry'icyatsi mu ntoki. Nk'uko bivugwa muri dosiye y'urubanza, yumvise uwo mugabo avuza induru ati: 'Ndashaka kwica indaya,' ahita atangira kwiruka mbere yo kumva 'urusaku rw'abantu bataka n'urusaku rw'ibirahure bimennetse.'

    Megan Berg yabwiye polisi ko yari arimo gutambuka ku muhanda ubwo yabonaga uwo mugabo amwerekejeho icupa, ararimutera rigwa ku ijosi rye.

    Se wa Megan, witwa George Berg, yavuze ko yari arimo kugerageza gukabya inzozi ze zo kuba umudozi w'imyambaro y'ibitaramo bya Broadway.

    Yagize ati: 'Birarenze ukwemera. Aracyari mu rugamba rwo kurokoka,' abibwira New York Post.

    Brunson yahise atabwa muri yombi n'abapolisi bidatinze nyuma y'icyo gitero.

    Umucamanza w'Urukiko rwa Manhattan, Beverly Tatham, yategetse ko aguma mu buroko mu gihe hagikorwa isuzuma ry'uburwayi bwo mu mutwe.

    Umushinjacyaha wungirije, Mary Simeone, yagize ati:
    'Ku manywa y'ihangu, ukekwaho icyaha yateye abantu babiri batamuzi mu gihe gito kandi imbere y'abatangabuhamya benshi.'
    Yongeyeho ko nyuma yo gutabwa muri yombi, Brunson yagiye avuga amagambo ateye ubwoba ku muntu wagiye gutanga ubuhamya afasha polisi kumufata.

    Yagaragaje ko Brunson afite amateka y'ibibazo byo mu mutwe. Nk'uko New York Post yabitangarijwe n'inkuru zaturutse mu bashinzwe iperereza, ngo akunze kumva amajwi amubwira ko agomba gukomeretsa abantu.

    Urutonde rwe rw'ibyaha rurimo urugomo rwabaye ku itariki ya 4 Nyakanga 2022, aho yakubise umugore w'imyaka 53, agakomereka bikomeye mu maso. Polisi ya NYPD yabwiye DailyMail.com ko ubwo bugizi bwa nabi bwabereye ahitwa Fulton Street, mu gace gahenze ka Financial District, aho yamukubise amukurikiye inyuma, agahita ahondagura igiti cya métro.

    Umuvugizi wa NYPD yagize ati: 'Uwo mugore yakomeretse mu maso, arabyimba kandi agira ububabare. Yahise ajyanwa ku bitaro.'

    Brunson kandi ngo yigeze gukubita no kwambura umwana w'umuhungu w'imyaka 13 muri Brooklyn mu mwaka wa 2019.

    Yigeze koherezwa muri gereza ya Leta byibura inshuro imwe, ndetse anategekwa kwitabira gahunda yo kuvurwa indwara zo mu mutwe.

    Me Mildred Morillo, umwunganizi we mu mategeko, yagize ati:
    'Icyagaragara ku rukurikirane rw'ibyaha bya Bwana Brunson ni uko ahanganye n'ikibazo gikomeye cy'uburwayi bwo mu mutwe.'
    Yongeyeho ati:
    'Nk'uko ntawashinja umuntu urembejwe na virusi y'igifu kuba atari ku murongo, ntibikwiye ko bivugwa ko afite urwango ku rwego rw'amategeko.'

    Megan Berg yari amaze imyaka myinshi akora kuri musicals kuva mu 2017, aheruka gukora nk'umwungiriza w'umudozi w'imyambaro mu bitaramo bya Off-Broadway birimo Fallen Angels, The Irrepressible Magic of the Tropics na Music City: A New Musical.

    Jade McLeon, umukinnyi wa theater ndetse na mugenzi we wakoranye na Megan, yabwiye The Post ati:
    'Ni umukobwa mwiza rwose. Yari inshuti, afite urugwiro. Twajyaga tuganira kuri théâtre. Yari afite urukundo rukomeye kuri yo.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/umusazi-yateye-umudozi-wa-broadway-mu-ijosi-ku-munsi-wihangu-i-new-york/

  • Urubyiruko rwihaye umukoro wo kubwira bagenzi babo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni filime mbarankuru yerekaniwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa 8 Mata 2025, igaruka ku mateka y'u Rwanda cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ishimwe Albine Noella, yabwiye IGIHE ko hari bimwe bikubiye mu mateka ya Jenoside bigoye kubyiyumvisha ariko byose bibaha isomo.

    Yagize ati 'Hari aho batweretse muri gacaca uwarokotse Jenoside yicaranye n'uwamwiciye, nabwiye bagenzi banjye ngo biriya njye sinabikora, gusa kuba ababyeyi bacu barabikoze ni kimenyetso cyo gukomera no kudaheranwa n'amateka, kandi iryo ni isomo rikomeye.'

    Mutabazi Erick we yavuze ko kubona filime mbarankuru zivuga ku mateka y'u Rwanda ari amahirwe ku rubyiruko, kuko uba ari umwanya wo kwiga bakamenya amateka n'uburyo bwo kuyarinda.

    Yagize ati 'Nk'ubyiruko mu buryo bwo kubaka amahoro dukwiye guhura na bagenzi bacu tukigishanya tugasura ibigo, inzibutso, n'ahandi tukarushaho kumenya amateka. Aha turi umubare munini ariko abatabonetse nibo benshi, niba naje aha n'undi wese wahaje dufite inshingano zo kujya gusangiza abandi ibyo twabonye uyu munsi.'

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje ariko atungurwa no kubona urubyiruko rw'u Rwanda ruba rushishikajwe no kumenya amateka ndetse kuyasigasira.

    Avuga ko igihugu cye na cyo kiri mu byabayemo Jenoside yakorewe Abayahudi, gusa icyo urubyiruko rw'u Rwanda rurusha urw'ahandi ari gufata amateka nk'ayabo aho kuba amateka y'ibintu byabaye ku babyeyi babo.

    Yagize ati 'Kuva ejo nahoze ndeba ukuntu abantu bakozwe ku mutima n'inkuru ziri kuvugwa, kandi abenshi ni abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyantangaje ni uko Jenoside atari inkuru babwiwe n'ababyeyi gusa ahubwo ni ibintu bameze nk'abanyuzemo, ni ikintu bagendana.'

    Uwakoze iyi Filime, Zion Mukasa Matovu Sulaiman, avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi filime cyavuye ku kureba ibyabaye mu myaka 31 ishize, n'aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, yumva ari isomo n'amahanga akwiye kwiga.

    Yagize ati 'Aba bantu nta mafaranga bari bafite, Inkotanyi zitabara ntizaje zizanye amafaranga, bivuze ko bafashe inshingano bakiyibagiza umubabaro baciyemo bakavuga bati ubu dufite inshingano zo kubaka iki gihugu.'

    Zion avuga amateka y’u Rwanda yarakeneye no kubarwa nka filime kuko atangaje

    Urubyiruko bwiyemeje gukomeza guhugurana ku bijyanye n’amateka ya Jenoside

    Amabasaderi wa Israel mu Rwanda yavuze ko yatangajwe n’uburyo urubyiruko rwo mu Rwanda rwita ku mateka

    Beyond the Genocide ni filime igaragaza amateka ya Jenoside, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’urugendo rwo kwiyubaka nyuma yayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwihaye-umukoro-wo-guhugura-bagenzi-babo-kuri-jenoside-yakorewe

  • Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ibiri gukorwa bizatuma igiciro cy'ibirayi kitongera gutumbagira – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe ibirayi bisigaye ari imari ishyushye ku isoko ry'u Rwanda kuko ikilo gisigaye kigura hejuru ya 600 Frw hirya no hino, hari n'aho usanga cyageze kuri 800 Frw ariko byagera ku birayi bya Kinigi byo bikaba ibindi bindi.

    Ibi ariko usanga byungukirwamo n'abacuruza ibirayi aho abahinzi benshi bo usanga barira ayo kwarika kuko ngo iyo bagereranyije ibyo bashora mu mirima n'amafaranga bahabwa usanga bidahura neza.

    Mpayimana Aloyz uhinga ibirayi mu Mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, avuga ko muri iki gihe ibirayi ikilo bari kubagurira kuri 400 Frw nyamara ngo kuva ku murima kubigeza ku muhanda usanga bibahenda cyane ku buryo nta nyungu babibonamo.

    Ati 'Nk'ubu gukura ibirayi ku murima kubigeza ku muhanda, abikorezi ikilo baduca 20 Frw cyangwa 25 Frw, kubikura ku muhanda kubigeza mu Byangabo naho baduca andi mafaranga, noneho ugasanga ikilo baraguhera 400 Frw kandi wateye imiti, waguze ifumbire, washyizemo abahinzi ni ibintu rero bikitugoye cyane.''

    Habimana Theoneste we avuga ko akenshi abungukira mu masoko y'ibirayi ari abacuruzi kuko babibagurira kuri make bakagurisha amafaranga bashaka, yasabye Leta kujya ibegereza imbuto nziza zera mu mezi make mu kubafasha guhinga ibirayi byiza kandi byera vuba.

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko babanje gusuzuma ikibazo gituma imbuto y'ibirayi izamuka aho akenshi basanze hari abatubura imbuto bagiye babireka nyamara bari babitangiye neza, ibi ngo bituma hari imbuto z'ibirayi zibura bigatuma ibirayi biba bike ku isoko.

    Ati 'Akenshi iyo ibirayi bizamuye igiciro usanga abakabitubuye babireka bakajyana ya mbuto ku isoko noneho ibirayi byari guterwa ugasanga nibyo bigiye kuribwa, ubundi ni ngombwa ko ibiciro by'ibirayi byo kuribwa n'iby'imbuto bitangana. Imbuto ikwiriye kugira igiciro kiri hejuru gato kugira ngo n'abahinzi babone ko imbuto ihenze.''

    Yakomeje agira ati 'Igisubizo kirimo rero twaganirije abatubura imbuto tubereka ikibazo biduteza, twanashatse imbuto nyinshi atari imbuto zihingwa ahantu hakonja gusa, nka Kisaro hari imbuto nyinshi ziri gutuburwa zera ahantu hashyuha,i Rutare muri Gicumbi naho turi kuhatuburira imbuto nyinshi kandi zera vuba, izo zose zizadufasha.''

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kandi mu kwezi gushize yasuye abahinzi b'ibirayi muri Rulindo ahari gutuburirwa imbuto nyinshi, yizeza buri wese ko ikibazo cy'ibirayi bihenze ku isoko kitazongera kuko habonetse imbuto nyinshi zera mu gihe gito, zizafasha mu gutuma ku isoko haboneka ibirayi by'amoko menshi kandi bidahenze.

    Intara y'Amajyaruguru ifite ahantu henshi hari gutuburirwa ibirayi

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bifuza ko ku isoko haboneka ibirayi byinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-mugabowagahunde-yagaragaje-ibiri-gukorwa-bizatuma-igiciro-cy-ibirayi