Category: Uncategorized

  • Igor Mabano asanga ibitaramo nibidafungura vuba hari abazarushaho kugorwa n’imibereho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igor Mabano aha yari mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival muri Kamena 2020
    Igor Mabano aha yari mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival muri Kamena 2020

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Werurwe nibwo Leta yatanze itangazo ry’uko ibitaramo bihuza abantu benshi bitemewe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cyugarije isi yose. Byahuriranye n’uko Igor Mabano ubarizwa muri Kina Music yari afite gahunda yo kumurika Album ye ya mbere yise “Urakunzwe”, ku itariki 21 Werurwe 2020.

    Kimwe n’abandi bahanzi benshi, iyo Album Igor yayimurikiye kuri internet, igitaramo kibera kuri YouTube, ariko agurishiriza ku mbuga zicuruza kuri internet, ibintu avuga ko byinjije kurusha uko yabitekerezaga. Ati “Twashyize indirimbo kuri internet abantu barazigura ku rwego ntari niteguye ruri hejuru.”

    Igor avuga ko mu gihe ibitaramo bisanzwe byatinda gufungura abo bitunze bazagorwa cyane. Ati “Nkanjye ntabwo meze nabi cyane ariko nka bagenzi banjye bari aba DJ, abarinda umutekano mu bitaramo (bouncers), ababitegura, ababyamamaza n’abandi benshi. Kuri ubu ntabwo bari gukora kuko ntabihari, rero bidahindutse byagorana.”

    Mabano aherutse gushyira hanze indirimbo ye yitwa “For Real” yakoranye na The Ben. Avuga ko iri kuri Album ye ya kabiri ubu yatangiye gukora kandi yiteguye gukorana n’abandi bahanzi benshi. Yavuze ko itazamera nk’iya mbere kuko harimo indirimbo nyinshi azakorana n’abandi bahanzi.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/igor-mabano-asanga-ibitaramo-nibidafungura-vuba-hari-abazarushaho-kugorwa-n-imibereho

  • Ubwoba ukwiye kugira gusa, ni igihe Yesu yaba atakiri kumwe nawe #rwanda #RwOT

    Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Zaburi 23:4

    Igikombe cy’igicucu cy’urupfu kibaho. Birashoboka ko umuntu yanyura muri iki gikombe cy’igicucu cy’urupfu. Twibuke ko Satani azanwa no: Kwica, kwiba, no kurimbura, Yesu we yazanywe no gutanga ubugingo kandi agatanga bwinshi.

    Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ cyo kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire Habyarimana arasobanura byinshi kuri iyi Zaburi ya 23 yanditswe na Dawidi by’umwihariko umurongo wa 4.

    Ntabwo Yesu yigeze atwizeza ko tutazanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu kuko nawe yarahanyuze, ahubwo yaravuze ngo 'Mu isi muri n’amakuba, muhumure nanesheje isi’. Icyo dukwiriye gusobanukirwa tukamenya ni uko ibitwica bihari, icyakora kubana na Yesu tukamwegera, kuba atuberaye ubwihisho bituma nubwo twanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu tudatinya.

    Abantu benshi babayeho ubuzima burimo ubwoba ,: Bafite ubwoba bw’ejo hazaza, bafite ubwoba ko barimo barasaza, bafite ubwoba ko bakuze batarashaka wenda, bafite ubwoba ko bataragera ku muvuduko abandi barimo kwirukaho bashaka iterambere, bagahorana ubwoba bumeze butyo.

    Dukwiye kubaho dufite ikizere ko n’ubwo twanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu tutazatinya ikibi cyose kuko Yesu arikumwe natwe.

    Tugarutse kuri Zaburi ya Dawidi 23, tukareba ku buzima bw’Umwungeri n’intama, ntitwavuga ko intama zidahura n’ibizica. Mu butayu aho baragiraga ,: Habaga hari inzoka z’ubusabwe, habaga hari intare, habaga hari idubu, habaga hari Sikoropiyo n’izindi nyamanswa z’inkazi.

    Ntabwo intama ishobora kwiganyira hari inshyimbo n’inkoni

    Inshyimbo n’inkoni, izindi Bibiliya zivuga inkoni n’ubuhiri. Inkoni ni iyo kuragira intama kugira ngo zibashe gukomeza kuragirwa neza, ariko impiri ni iyo kwica inyamanswa yose ibangamira umukumbi. Aka ni akazi k’Umwungeri.

    Muri iki gihe hari ubwo ubona ubwoba bw’abarokore,: Yabona ikibabi kikubise hasi ati barandangije!, igihunyira cyavuga akarara adasinziriye, injangwe yarara irira, ati’ Ndapfuy!’. Ukibaza niba uyu muntu yasobanukiwe iri Jambo ' Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ari kumwe nanjye.’ ?

    Iyo urebye ukuntu abarokore batinya uburozi, uhita ubona ko batasobanukiwe iri jambo. Mu butumwa bwiza bwaYesu uko bwanditswe na Mariko 16:7-8, havuga ibimenyetso bizagendana n’abizera: Bazanywa ikintu kica, ntacyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire, bazirukana abadayimoni, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka. Iyo wizera ugendana na Yesu ukaba uri kumwe nawe koko, nta cyo wakwiganyira.

    Reka ubwoba, gira kwizera. Ibikwica byo birahari ntabwo yigeze atwizeza ko bitazaza kuko no mu mubiri wawe birimo, ariko ntukwiye gutinya ikibi cyose kuko Yesu ari kumwe nawe.

    Ubwoba ukwiye kugira gusa, ni igihe Yesu atakiri kumwe nawe

    'Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ari kumwe nanjye’.

    Twibuke ko ikintu gikomeye aha, ni ukuba ari kumwe natwe, aho wagira ubwoba gusa ni igihe Yesu mutakiri kumwe. Yesu iyo ari kumwe nawe aragutabara, iyo ari kumwe nawe arakurinda, iyo ari kumwe nawe araguhumuriza, iyo ari kumwe nawe arakurengera, Imana iri mu ruhande rwawe umubisha nta we.

    Ikintu cyagutera ubwoba ni igihe Yesu yaba atagihari, ariko mu gihe agihari ejo ni heza kuruta uyu munsi.

    Fata igihe cyo gutekereza, ese ni ibiki byagutandukanyije na Yesu, ni ubwoba, ni ibyaha, ni ibigeragezo utinzemo, ni ibiki byagukuye iruhande rwe?. Niba wumva mutakiri inshuti, mutakibana mu busabane aho ho Satani yagushyikira. Ariko niba mukiri kumwe ukaba uzi ko nta kintu cyagukuye iruhande rwe, Imana izagufasha.

    Igihe Imana iri kumwe nawe izakurengera, izagutabara, ntabwo amaboko y’Imana ari magufi. Wigira ubwoba bw’ibyo uzarya, ibyo uzambara, aho uzaba n’ibindi. Imbaraga z’Isumba byose zizakurwanirira. Komera witinyishwa n’uburwayi, witinyishwa n’abakwanga, witinyishwa n’abakuroga, witinyishwa n’abakugambanira, ntutinyishwe n’ikintu na kimwe, amaboko y’Imana aracyatabara abubaha Imana.

    Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe

    Hari ingero z’abantu banyuze mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, ntibagira icyo baba kuko bari kumwe n’Imana. Daniel yasuhuzanyije n’urupfu bamushyize mu ntare, nyamara yavuyemo ari muzima, ba Saduraka, Meshake na Abedinego niko byabagendekeye bashyizwe mu itanura ry’umuriro ariko bavuyemo ari bazima. Na Yesu ubwe yanyuze mu rupfu, ariko ku munsi wa gatatu yarazutse, ni muzima.

    Reba hano inyigisho yose: Ihumure: Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe.

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubwoba-ukwiye-kugira-gusa-ni-igihe-Yesu-yaba-atakiri-kumwe-nawe.html

  • Impamvu Jules Ulimwengu atari muri 18 ba Gor Mahia baje mu Rwanda guhangana na APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umurundi ukinira Gor Mahia wanyuze mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports, Jules Ulimwengu ntari muri 18 Gor Mahia yahagurukanye muri Kenya kuza guhangana na APR FC, akaba avuga ko afite ikibazo cy’imvune.

    Gor Mahia ku isaha ya saa 10h yahagurukanye abakinnyi 18 muri Kenya kuza gukina na APR FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, ni umukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020.

    Mu bakinnyi 18 iyi kipe yashyize hanze yahagurukanye muri Kenya, ntibarimo Jules Ulimwengu wari witezwe n’abanyarwanda benshi kuko yahanyuze akinira Rayon Sports.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Jules Ulimwengu yavuze ko impamvu ataje ari ikibazo cy’imvune yagize ndetse ko atizeye ko n’umukino wo kwishyura azawukina.

    Ati“nagiriye ikibazo cy’imvune mu myitozo, nababaye ukuguru. Ndimo ndivuza umukino wo kwishyura nawo sinzi niba nzawukina.”

    Nubwo atazaba yemerewe gutoza kubera kutagira ibyangombwa byemwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Umunya-Brésil Robertinho ari mu batoza Gor Mahia irazana i Kigali.

    Samuel Omollo usanzwe utoza Posta Rangers ariko akaba yaritabajwe by’agateganyo nk’umusimbura wa Robertinho, akaba azungirizwa na Patrick Odhiambo.

    Umukino uzaba ku munsi w’ejo kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa 5 Ukuboza 2020.

    Abakinnyi 18 Gor Mahia yahagurukanye: Bonface Oluoch, Gad Mathews, Geoffrey Ochieng, Michael Apudo, Philemon Otieno, Kelvin Wesonga, Charles Momanyi, Joachim Oluoch, Andrew Juma, Ernest Wendo, Bertrand Konfor, Kenneth Muguna, Bernard Ondiek, Cliffton Miheso, John Macharia, Samuel Onyango, Nicholas Kipkirui na Tito Okello.

    Jules Ulimwengu ntari mu bakinnyi 18 bazanye na Gor Mahia

    Gor Mahia iri mu nzira iza mu Rwanda gukina na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/impamvu-jules-ulimwengu-atari-muri-18-ba-gor-mahia-baje-mu-rwanda-guhangana-na-apr-fc

  • Urutonde rw'abakinnyi Gor Mahia yazanye gukina na Apr rutarimo Jules Ulimwengu wakiniye Rayon sport #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gor Mahia yamaze gutangaza urutonde rw'abakinnyi izanye mu Rwanda guhura na Gor Mahia, batarimo Jules Ulimwengu mu gihe umutoza Robertinho we arimo.

    Kuri uyu wa Gatandatu guhera i Saa Cyenda z'amanywa kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, hateganyijwe umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza APR FC yo mu Rwanda na Gor Mahia yo muri Kenya.

    Ikipe ya Gor Mahia igomba kugera mu Rwanda uyu munsi, yamaze gutangaza urutonde rw'abakinnyi berekeje mu Rwanda batagaragaramo Jules Ulimwengu wahoze akinira Rayon Sports, gusa hakaba harimo umutoza Robertinho utemerewe kwicara ku ntebe y'abatoza nyuma y'uko ibyangombwa bye byanzwe na CAF.

    Urutonde Gor Mahia yazanye mu Rwanda

    Abakinnyi: Bonface Oluoch, Gad Mathews, Geoffrey Ochieng, Michael Apudo, Philemon Otieno, Kelvin Wesonga, Charles Momanyi, Joachim Oluoch, Andrew Juma, Ernest Wendo, Bertrand Konfor, Kenneth Muguna, Bernard Ondiek, Cliffton Miheso, John Macharia, Samuel Onyango, Nicholas Kipkirui na Tito Okello.

    Abandi:
    Roberto Oliveira — Umutoza
    Sameul Omollo — Umutoza
    Patrick Odhiambo — Umutoza wungirije
    Jolawi Obondo — Team Manager

    Willis Ochieng'- Umutoza w'abanyezamu
    Fredrick Otieno — Muganga w'ikipe
    Victor Otieno — Logistics
    Dolfina Odhiambo: Umuyobozi wa delegasiyo

    kora subscribe kuri youtube channel yacu ujye ubona ibiganiro byacu bitandukanye mu mashusho Murakoze

    The post Urutonde rw'abakinnyi Gor Mahia yazanye gukina na Apr rutarimo Jules Ulimwengu wakiniye Rayon sport appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/27/urutonde-rwabakinnyi-gor-mahia-yazanye-gukina-na-apr-rutarimo-jules-ulimwengu-wakiniye-rayon-sport/

  • Bamwe na bamwe baziko urunyanya rwongera uburyohe bw'ibiryo gusa, ariko baribeshya menya undi mumaro? #rwanda #RwOT

    Inyanya ni ubwoko bw'imboga buhora mu gikoni. Usibye kuba bwongera uburyohe bw'ibiryo, inyanya zikoreshwa no mu gutunganya uruhu yaba ku bibazo by'utwenge tunini, ibiheri cyangwa uruhu rutameze neza muri rusange.

    Ni byiza kurya inyanya mbisi kugirango ugire uruhu rwiza. Ntabwo ari ngombwa kugura ibikoresho bihenze cyangwa ngo ujye mu ma salon buri gihe. Ukurikije izi nama uruhu rwawe ruzaba rwiza kandi byarurinda no gusaza.

    Kugabanya ubunini bw'utwenge tw'uruhu: Utwenge tunini tw'uruhu dutuma imyanda yinjira mu ruhu bigatera infection. Niba ufite icyo kibazo, fata akayiko gato kamwe k'umutobe w'urunyanya rubisi, wongeremo udutonyanga 2-4 tw'umutobe wa mandarine, koresha ipamba ushyire ku ruhu rwo mu maso. Ukandakande buhoro mu biziga, ubirekereho iminota 15 hanyuma wunyuguze, woze n'amazi akonje. Hanyuma usige amavuta atohesha uruhu. Kubikora kenshi bizatuma utwenge tugabanuka vuba

    Kuvura Ibiheri (Acne)

    Aside ziri mu nyanya zigabanya ibiheri ndetse zikanahanagura uruhu. Vitamine A,C zikunda kuba mu miti igabanya acne kandi izo vitamine ziba mu nyanya. Niba ufite acne itari nyinshi, kata inyanya mo igice hanyuma ugisige ku ruhu. Niba ufite mask nini ya acne sya inyanya mbisi hanyuma umutsima uvamo uwushyire ku ruhu ubirekereho isaha. Unyuguza hanyuma usige amavuta. Ibi ubikore buri munsi kandi iminsi myinshi washobora , acne izuma kandi uruhu rumere neza.

    Kugabanya uruhu rufite amavuta : Kugirango ukureho amavuta ku ruhu rwawe, kanda urunyanya rubisi ukuremo umutobe uwushyire ku ruhande, hanyuma ukandire cocombre muri wa mutobe w'inyanya. Bishyire ku ruhu buri munsi ukoresheje ipamba kugirango amavuta y'uruhu agabanuke.

    Inyanya zivanze na avoka ni byiza ku ruhu rw'amoko atandukanye (uruhu rufite amavuta, urusanzwe n'urwumye). Uko bikoreshwa : nomba inyanya na avoka mu gasorori, bivange neza hanyuma ubushyire ku ruhu rwawe, nyuma y'iminota 20-30 karaba n'amazi y'akazuyazi.

    Kuvura uruhu rwangiritse: Izuba rishobora gutwika uruhu, bigatuma uruhu rubabuka. Kata igice cy'urunyanya uvange n'utuyiko tubiri 2 tw'ikivuguto, shyira urwo ruvange ku maso, akananwa intoki n'ibirenge. Wunyuguze nyuma y'iminota 20.

    Inyanya zitunganya uruhu hejuru mu gihe ikivuguto gitanga proteyine zikenewe ngo uruhu rworohe.

    Kugira uruhu rwiza: Vanga ubuki n'umutobe w'inyanya bifate. Ubishyire ku ruhu hanyuma urindire iminota 15 woge. Uruhu ruzoroha kandi ruse neza.

    Ujye ukora ibishoboka ube ufite inyanya igihe cyose kugirango wikorere ibyafasha uruhu rwawe mu gihe ubikeneye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/27/bamwe-na-bamwe-baziko-urunyanya-rwongera-uburyohe-bwibiryo-gusa-ariko-baribeshya-menya-undi-mumaro/

  • Rubavu : Polisi yafashe itsinda ry’abakekwaho gukwirakwiza urumogi #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Izabafashe Gabriel w’imyaka 31 uzwi ku izina rya Gasongo yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5, Nyirabuhinja Julienne w’imyaka 40 yafatanwe udupfunyika 1,100 tw’urumogi, Mushimiyimana Emmanuel wafatanwe udupfunyika 400 ndetse n’uwitwa Nsabimana Theogene wafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw’aba bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati 'Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, tariki ya 23 ugushyingo, baduhaye amakuru ko uwitwa Mushimiyimana Emmanuel akekwaho kuba afite urumogi acuruza. Tukimara guhabwa ayo makuru, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahise bajyayo baramufata, bamusangana udupfunyika 400 tw’urumogi.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Mushimiyimana akimara gufatwa bamubajije aho akura urwo rumogi, avuga ko aruhabwa na Izabafashe uzwi nka Gasongo wo mu Murenge wa Bugeshi ndetse ko mu gihe yajyaga kurukurayo yahahuriye n’uwitwa Nsabimana Theogene nawe wahakuye udupfunyika ibihumbi 2 tw’urumogi yari ajyanye mu Mujyi wa Kigali. Uyu Nsabimana yaje gukurikiranwa afatirwa mu Mujyi wa Kigali i Nyabugogo.

    Yagize ati 'Umwe muri aba bagize iri tsinda akimara kuduha ayo makuru, n’ubundi ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ku wa Kabiri ryahise rijya mu murenge wa Bugeshi, Akagari ka Rusiza aho Izabafashe Gabriel atuye bamusanga mu kabari ke ari kumwe na Nyirabuhinja Julienne, uyu Nyirabuhinja afite udupfunyika 1,100 yari amaze kugura na Gabriel. Ako kanya abaturage bahise bahagera babwira abapolisi ko uwo mugabo asanzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, abapolisi niko gusaka mu nzu ye basangamo udupfunyika ibihumbi bitanu tw’urumogi.'

    Abafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama aho bagiye gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.
    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo ririya tsinda rifatwe. Aboneraho gusaba abaturage muri rusange kurwanya abijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge uko bimeze kose.

    Ati 'Turasaba abaturage cyane cyane abaturiye umupaka uhana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kutarebera abacuruza, abakwirakwiza ndetse n’abanywa ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare mu kwangiza abana babo n’ab’igihugu muri rusange kandi aribo Rwanda rw’ejo, bityo ko bakwiye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yanibukije abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge kubicikaho kuko uretse igihombo, gucibwa amande, gufungwa no gusigira imiryango yabo ubukene nta kindi bibagezaho.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rubavu-Polisi-yafashe-itsinda-ry-abakekwaho-gukwirakwiza-urumogi

  • How Kangondo 'Bannyahe' resident used views on sexual relations to ask Minister Shyaka explanations on Busanza Houses #rwanda #RwOT

    According to Ukwezi news website: 'Bannyahe'/Kangondo residents asked Local Government Minister Prof. Shyaka Anastase how they will enjoy love as parents while children listen/watch them?

    One said 'Here we are all adults, we gave birth, like me I have an 18-year-old daughter, and I have a 16-year-old son. You know that When a woman lacks in bed during love actions, she can destroy. I wonder how a man and a woman will make love at home while children listen, or watch them?'

    Probably was pointing out on the size of the new homes that will host them after being relocated.

    Read also: Rwanda sets to hand over decent Houses to citizens relocated from Kangondo High Risk Zones

    The mother said that Nowadays there are men who rape their children and that living in the same room tête-à-tête can lead to another violence against girls.

    'Sadly, today there are reports of parents raping their children, men raping other children, raping their sisters, and now you have heard of a 40-year-old man who raped his mother, and many of us live with our parents. Aren't you going to give the police an unnecessary job?'

    She said they were concerned about the children's future, demanded that the law be enforced, and that they be given adequate compensation for their properties and, move where they wanted as their own choice.

    Although 48 families have already agreed to relocate to these new houses on the other hand there are some residents saying they will not relocate to new houses built in Busanza in Kicukiro District.

    Read also: Decent housing for all will help Rwanda to protect the environment and make its citizens happy people

    Local Government Minister Prof Shyaka said all these are consequences of the disordered construction, since some houses are constructed in the marshland which was illegal as per the law, but the people have done so now they are among the claimants for compensation.

    The three-hour talks with 'Bannyahe' residents ended unanimously and Minister Shyaka said

    40

    The post How Kangondo 'Bannyahe' resident used views on sexual relations to ask Minister Shyaka explanations on Busanza Houses appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/27/how-kangondo-bannyahe-resident-used-views-on-sexual-relations-to-ask-minister-shyaka-explanations-on-busanza-houses/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=how-kangondo-bannyahe-resident-used-views-on-sexual-relations-to-ask-minister-shyaka-explanations-on-busanza-houses

  • Nyagatare: Ibyaha bitanu byonyine byihariye 94.4% by’ibyaha byose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruvuga ko rugiye guhera mu Masibo rutange amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge kuko ari byo bishora benshi mu gusambanya abana

    Byatangarijwe mu kiganiro RIB yagiranye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyagatare ku gukumira icyaha cyo gusambanya abana.

    RIB ivuga ko kuva muri Kanama kugera m’Ukwakira 2020, abantu 235 bakorewe dosiye bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, 134 bakekwaho ubujura, 136 bakekwaho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, 86 gusambanya abana naho 45 bakekwaho guhoza abo bashakanye ku nkeke.

    Umukozi wa RIB ushinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi Jean Claude Ntirenganya watanze ikiganiro, yavuze ko ibi byaha byose ahanini bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake gushyira imbaraga mu gukumira ibi byaha kugira ngo igihugu kigire umuryango muzima. Avuga ko icyo bakeneye ku rubyiruko ari ugufasha Leta gukumira icyaha cyo gusambanya abana.

    Igikomeye ariko ngo bekeneweho kugaragaza abana bose bahohotewe batamenyekanye ndetse n’ababahohoteye ubutabera bugatangwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake rufasha Leta mu bikorwa byinshi, bityo no gukumira isambanywa ry’abana babigizemo uruhare byacika.

    Ashishikariza uruyiruko rw’abakorerabushake kugira uruhare mu gukumira ibyaha batanga amakuru ku gihe.

    Ati “Turabizeye kuko badufasha byinshi cyane no gukumira ibyaha rero turabizi ko nibadufasha bakaduha amakuru hakiri kare ibyaha byinshi bizakumirwa ariko by’umwihariko icyo gusambanya abana”.

    Bikorimana Jean de Dieu umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Kagari ka Nyagatare, avuga ko ubushake babufite kandi n’ubushobozi babufite. Avuga ko agiye gufatanya n’urundi rubyiruko bahere hasi mu Isibo bagerageze gukumira no gutanga amakuru ku byaha bihakorerwa.

    Rurangwa Steven (uhagaze imbere) avuga ko guca ibiyobyabwenge bizarandura isambanywa ry
    Rurangwa Steven (uhagaze imbere) avuga ko guca ibiyobyabwenge bizarandura isambanywa ry’abana

    Agira ati “Ubushake turabufite kandi ubushobozi burahari, jye nzahera mu Isibo ntuyemo ndetse mbishishikarize n’urundi rubyiruko kandi twese tubigize ibyacu abana ntibakongera gusambanywa”.

    Avuga ko bazahera ku bacuruza ibiyobyabwenge babatangeho amakuru kuko akenshi ababinywa ari bo benshi basambanya abana bagakora n’ibindi byaha.

    Ibiganiro ku gukumira isambanywa ry’abana byahereye mu Murenge wa Tabagwe n’uwa Karangazi, bihabwa abaturage ndetse n’abayobozi, bikaba byarasorejwe ku rubyiruko rw’abakorerabushake.

    Ni ibiganiro bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gukumira icyaha cyo gusambanya abana”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-ibyaha-bitanu-byonyine-byihariye-94-4-by-ibyaha-byose

  • Rubavu: Polisi yafashe itsinda ry’abakekwaho gukwirakwiza urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Izabafashe Gabriel w’imyaka 31 uzwi ku izina rya Gasongo, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitanu, Nyirabuhinja Julienne w’imyaka 40 wafatanywe udupfunyika 1,100 tw’urumogi, Mushimiyimana Emmanuel wafatanywe udupfunyika 400 ndetse n’uwitwa Nsabimana Theogene wafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko gufatwa kw’aba bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, tariki ya 23 Ugushyingo, baduhaye amakuru ko uwitwa Mushimiyimana Emmanuel akekwaho kuba afite urumogi acuruza. Tukimara guhabwa ayo makuru, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahise bajyayo baramufata, bamusangana udupfunyika 400 tw’urumogi”.

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi, CIP Karekezi akomeza avuga ko Mushimiyimana akimara gufatwa bamubajije aho akura urwo rumogi, avuga ko aruhabwa na Izabafashe uzwi nka Gasongo wo mu Murenge wa Bugeshi, ndetse ko mu gihe yajyaga kurukurayo yahahuriye n’uwitwa Nsabimana Theogene na we wahakuye udupfunyika ibihumbi bibiri tw’urumogi yari ajyanye mu Mujyi wa Kigali. Uyu Nsabimana yaje gukurikiranwa afatirwa mu Mujyi wa Kigali i Nyabugogo.

    Yagize ati “Umwe muri aba bagize iri tsinda akimara kuduha ayo makuru, n’ubundi ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahise rijya mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Rusiza aho Izabafashe Gabriel atuye, bamusanga mu kabari ke ari kumwe na Nyirabuhinja Julienne, uyu Nyirabuhinja afite udupfunyika 1,100 yari amaze kugura na Gabriel. Ako kanya abaturage bahise bahagera babwira abapolisi ko uwo mugabo asanzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, abapolisi ni ko gusaka mu nzu ye basangamo udupfunyika ibihumbi bitanu tw’urumogi”.

    Abafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama aho bagiye gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo ririya tsinda rifatwe. Aboneraho gusaba abaturage muri rusange kurwanya abijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge uko bimeze kose.

    Ati “Turasaba abaturage cyane cyane abaturiye umupaka uhana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kutarebera abacuruza, abakwirakwiza ndetse n’abanywa ibiyobyabwenge, kuko bigira uruhare mu kwangiza abana babo n’ab’igihugu muri rusange kandi ari bo Rwanda rw’ejo, bityo ko bakwiye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yanibukije abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge kubicikaho, kuko uretse igihombo, gucibwa amande, gufungwa no gusigira imiryango yabo ubukene nta kindi bibagezaho.
    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-polisi-yafashe-itsinda-ry-abakekwaho-gukwirakwiza-urumogi

  • COVID-19: 72 new cases including inmates and refugees , 28 recoveries #rwanda #RwOT

    The new cases were found out of 2991 sample tests . The Ministry’s statement released last night shows that new cases were found in different parts of the country.

    They were found in Kigali: 6, Rwamagana: 30 from sample tests taken in Rwamagana prison, Nyamagabe: 19 from Kigeme refugee camp, Musanze: 9, Nyanza: 2, Gicumbi: 2, Bugesera: 2 and Rubavu: 2.

    The first COVID-19 case was confirmed in Rwanda on 14th March 2020.

    Since then, 5851 cases have been found out if 617258 sample tests. 5345 of them have recovered while 459 are active cases . So far, 47 patients have succumbed to the pandemic.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-72-new-cases-including-inmates-and-refugees-28-recoveries