Category: Uncategorized

  • Kigali: Barashinja APAPEC Irebero kwambura rwiyemezamirimo, bigatuma atabahemba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bavuga ko hashize amezi arenga atatu imirimo yo kubaka icyo kibuga n’amarembo irangiye, ariko bakaba bishyuza rwiyemezamirimo wabakoresheje muri iyo mirimo, na we akababwira ko atarishyurwa.

    Mu bishyuza harimo abakoze imirimo yo kubaka, igendanye n’ubwubatsi ndetse n’abagemuye ibikoresho byakoreshejwe mu kubaka. Harimo kandi abanyeshuri bakagombye kuba barasubiye ku mashuri, ariko bakaba barazitiwe no kuba barabuze amafaranga abajyana ku ishuri.

    Muri bo hari uwitwa Edouard Shumbusho, wakoze imirimo yo gusudira ibyuma byakoreshwaga mu kubaka, akavuga ko rwiyemezamirimo amufitiye umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 572.

    Bavuga ko bamaze amezi atatu barangije imirimo, ariko bakaba batarishyuwe
    Bavuga ko bamaze amezi atatu barangije imirimo, ariko bakaba batarishyuwe

    Agira ati “Ibi byuma byose ni jyewe wabisudiye, kugeza ubu hari amafaranga ntarishyurwa. N’ubu tuvugana tuvuyeyo nta cyo bitanze, kandi no ku wa mbere tuzasubirayo igihe cyose bataratwishyura”.

    Hari undi uvuga ko yagemuye ibyuma byakoreshejwe mu kubaka ikibuga cya basketball, rwiyemezamirimo akaba amurimo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 470.

    Agira ati “Ni jye wagemuye ibyuma byakoreshejwe mu kubaka iki kibuga hamwe n’amatiyo, ariko ku mafaranga bagombaga kunyishyura bampaye makeya, ubu bandimo ibihumbi 470”.

    Rwiyemezamirimo wakoresheje abo baturage, Anastase Murwanashyaka, uhagarariye Kompanyi yitwa ‘Etexma Company Ltd’, avuga ko na we amaze guta umutwe, bitewe n’uko bamuhoza ku nkeke bamwishyuza amafaranga kandi atarayabona.

    Avuga ko ibyo yumvikanye n’ishuri APAPEC Irebero byose yabikoze, ndetse ngo akaba yaranatanze inyemezabwishyu (facture) asaba kwishyurwa, ariko na n’ubu bakaba nta cyo baramumarira.

    Ati “Ba nyir’ikigo turaganira, nkanababwira ko bibaye byiza bakwishyura abakozi wenda jye tugasigara tuganira ariko bo bishyuwe. Nanditse nsaba ko ibikorwa twakoze byakwakirwa by’agateganyo, ariko na byo ntibarabinyemerera”.

    Iki kibuga cya basketball ni kimwe mu bikorwa byubatswe
    Iki kibuga cya basketball ni kimwe mu bikorwa byubatswe

    Kigali Today yagerageje kuvugana na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ishuri APAPEC Irebero, Appolinaire Nshimiyimana, avuga ko ari mu nama, icyakora mu butumwa bugufi bwa telefoni, yavuze ko rwiyemezamirimo yagiranye amasezerano na Komisiyo ishinzwe ubwubatsi mu kigo, kandi ko iyo komisiyo itarakira by’agateganyo (reception provisoire) ibikorwa byakozwe.

    Uyu muyobozi yavuze ko we ibyo atabyivangamo, kuko we mu bikorwa nk’ibi icyo akora ari ugusinya ku bwishyu (payements), mu gihe uwubaka (rwiyemezamirimo) yamaze kumvikana n’abagize komisiyo.

    Uhagarariye Komisiyo y’ubwubatsi ku ishuri APAPEC Irebero, Abdoul Karim, yabwiye Kigali Today ko ishuri ritigeze rirenga ku masezerano ryagiranye na rwiyemezamirimo, kuko bemeranyijwe ko azishyurwa mu byiciro bitewe n’aho imirimo igeze, kandi ibyiciro bibiri akaba yarabihawe, hasigaye kimwe.

    Abdoul Karim avuga ko ku cyiciro cya gatatu rwiyemezamirimo yananiwe kugeza imirimo ku cyiciro yagombaga kuyigezaho, bituma hafatwa umwanzuro ko hajyaho itsinda rizagenzura niba imirimo yasabwe gukora yarayikoze uko bikwiye, hakabona kubaho kwakira by’agateganyo ibikorwa byakozwe.

    Ati “Kugeza ubu hari itsinda rigomba gusuzuma niba ibyo yasabwe gukora yarabikoze uko yabisabwe, noneho habeho reception provisoire, cyane ko byagaragaye ko harimo utuntu agomba gukosora. Nta n’ideni tumufitiye ikibazo ni procedures. Tugomba kugendana na we gakeya tugakora ibintu mu mucyo”.

    Kugeza ubu abantu bishyuza uyu rwiyemezamirimo ni abantu 42, bishyuza amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni esheshatu (6,000,000Frws). Naho rwiyemezamirimo (Etexma Company Ltd), we akaba yishyuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-barashinja-apapec-irebero-kwambura-rwiyemezamirimo-bigatuma-atabahemba

  • Ambition de l’abbé Hodari Evalde : Contruire un habitat collectif pour 150 coopérateurs de Tuzamurane Gahara (Sud Est du pays) #rwanda #RwOT

    Ici, les membres de la coopérative gardent la propriété privée de leurs lopins de terre. Ils y cultivent des ananas qu’ils vendent à la coopérative. Celle-ci achète toute la production au quotidien. Cette coopérative fidélise le fermier agricole. De 60 francs le Kilo, le prix de l’ananas du fermier est du simple au double, soit 130 frw, depuis que la coopérative est fondée avec un essentiel concours de l’Abbé Hodari Evalde nommé premier Curé de la nouvellement fondée Paroisse Gahara en 2004.

    Jean Damascène Hakuziyaremye, Président de TUZAMURANE. Il a longtemps accompagné l’Abbé Hodari Evalde dans sa quête de soutien pour le développement de la Coopérative

    “Nous libérons pour l’achat d’ananas au moins 160.000 francs chaque jour. C’est dire qu’ici l’argent circule. Nos membres l’utilisent dans des activités leur permettant d’améliorer leur qualité de la vie”, a dit le Président de la Coopérative , Jean Damascène Hakuziyaremye, fier de voir que depuis 2005 cette Coopérative a changé du tout au tout le train de vie des citoyens.

    Ici, la monnaie circule dans la population- Pas de période de disettes !
    Mais ils doivent tout cela à un curé de la Paroisse de Gahara, Abbé Hodari, y nommé en 2004. Depuis lors, ce Curé a déployé ses énergies pour organiser ces fermiers en une coopérative Tuzamurane officialisée une année après sa nomination à Gahara. Il s’est engagé à tout faire pour que ses paroissiens aient “une âme saine dans un corps sain”.

    Abbé Hodari Evalde, Principal promoteur de la Coopérative TUZAMURANE. Une idée lancinante : Construire un immeuble moderne pour loger tous les membres de la coopérative et dégager les espaces agricoles

    Comment y est-il arrivé ?
    “J’ai frappé à toutes les portes possibles. Nous avons fait des voyages d’Etude pour savoir comment traiter un ananas pour une conservation de plus de douze mois. Nous nous sommes organisés pour nous conformer aux normes exigées pour la production. Pour ce faire, nous avons reçu les certificats de RSB, le Smark et le HCCP/Hazard Analysis and Critical Control Point(système d’analyse des risques et de maîtrise des points critiques) . Nous sommes également certifiés par une maison européenne des standards au point que notre produit traverse les airs pour la France où nous l’écoulons”, a dit l’Abbé Hodari qui est satisfait de voir que la Coopérative TUZAMURANE a reçu les encouragements des pouvoirs publics et des agences internationales de développement qui ont équipé la coopérative d’immeubles modernes.

    “Même le terrain sur lequel nous avons construit l’usine et les bureaux, environ un hectare, il a été grâcieusement offert par le District”, a indiqué l’Abbé Hodari trouvant qu’en retour il fera tout pour que ses paroissiens puissent vivre décemment. Et puis beaucoup d’organismes étatiques comme le Projet du Minagri PASP (post-harvest and agri-business support project) et l’agence de coopération américaine, USAID lui ont construit deux bâtiments, l’un abritant l’usine de transformation de l’ananas ; l’autre étant un espace de préparation et entreposage de la production.

    Jean Damascène Hakuziyaremye, Président de TUZAMURANE. Il exhibe l’ananas séché bien emballé pour exportation

    Le Président Hakuzimana Jean Damascène est le compagnon d’arme de l’Abbé Hodari. Il suit de très près et supervise la production quotidienne de la Coopérative qui réalise des performances sans cesse grandissante. La coopérative verse à son personnel fait de 20 agents dont des experts en Food Processing une enveloppe mensuelle de 3.255.000 Frw.

    Elle emploie aussi 100 saisonniers qui touchent en tout 60.000 Frw par jour.
    Appréciez donc cette coopérative qui opère dans un coin le plus retiré du Rwanda vers la frontière avec la Tanzanie et le Burundi. Elle fournit sur commande à INYANGE Industries quelques 20 tonnes d’ananas et exporte régulièrement au mois vers la France quelques deux tonnes d’Ananas séchés.
    Cette coopérative fait des recettes d’exportation régulières intéressantes. Rien que pour les deux dernières années, 2019, 2020 ; la Coopérative a fait entrer dans sur ses comptes bancaires respectivement 229,104USD et156,903USD, indique le Président de la Coopérative.

    Un camion-frigo flambant neuf (40 millions de francs) pour transport des produits finis de la Coopérative aux points de vente ou à l’aéroport pour exportation

    Une visite sur terrain constate des citoyens qui ont le sourire aux lèvres.
    “A la fin de l’année, à l’heure du bilan, nous versons sur leurs comptes de pension-retraite dite EJO HEZA et de Mutuelle de Santé domiciliés à la RSSB/Rwanda Social Security Fund, la somme de 48.000 frw pour chaque coopérateur”, a indiqué Hakuziyaremye.

    Le promoteur Abbé Hodari non satisfait : Un immeuble d’habitation collective
    L’Abbé Hodari, le promoteur, siège en Assemblée générale avec une voix égale à celle des autres coopérateurs. Pourtant cette humilité cache une ambition noble. Il brûle de voir construit un gros immeuble pour les 141 membres de la coopérative qui dégageront les espaces agricoles où ils ont construit leurs habitations.

    Père Nestor Gomez des Pères Vincentien Missionnaires. Il a fait le voyage de Muhanga à Gahara pour venir prendre leçon de la façon de procéder de l’Abbé Hodari qui a fait de telles prouesses

    “Moi, je vise la perfection. Nos fermiers doivent vivre parfaitement décemment et consolider leurs terres pour une plus grande production. Les leaders d’opinion doivent jouer ce rôle de catalyseur des énergies des citoyens qui doivent manifester qu’ils aiment leur patrie et Dieu en étant parfaitement affranchis de la pauvreté et du sous développement mental”, a dit l’Abbé Hodari, aujourd’hui à la retraite. Il tient à être un parfait modèle d’autres leaders d’opinion qui vivent, cotoyent et accompagnent au quotidien les citoyens qui n’ont pas nécessairement les moyens intellectuels suffisants pour surmonter les défis du sous développement.

    Les fermiers ne transportent pas leur récolte à la Coopérative. Cette camionnette passe de champ à champ récupérer soigneusement la récolte qui ne doit pas être endommagée

    Quelques 200 hectares de champs d’ananas. Cette coopérative est à même de satisfaire plusieurs marchés

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Ambition-de-l-abbe-Hodari-Evalde-Contruire-un-complexe-d-habitations-pour-150.html

  • What BPR customers should expect from acquisition by KCB #rwanda #RwOT

    The transactions come after Equity Group from Kenya (which also has a subsidiary in Rwanda) called of the plan of acquiring stakes in BPR Plc due to COVID-19 related effects. Talks for the canceled acquisition had started in April 2019 with the objective of reaching mutually acceptable terms for a strategic transaction.

    After careful consideration, Atlas Mara (which owns 62 per cent share in BPR) and EGH mutually agreed to discontinue discussions recently.

    Following the failed acquisition by Equity, Atlas Mara Limited (Atlas Mara) and KCB Group Plc (KCB) announced yesterday that they have signed a definitive agreement regarding a proposed acquisition of 62.06% of the issued share capital of BPR by KCB followed by a subsequent merger with KCB’s wholly owned subsidiary operating in Rwanda, KCB Bank Rwanda Plc.

    According to a joint statement from both banks; the combined bank is expected to double its market share resulting in a robust balance sheet and capital structure that will support growth in the post covid-19 macroeconomic recovery period thus ensuring the banks’ customers benefit from being a part of one of the biggest Banking groups in East Africa.

    Once implemented, the transaction is subject to the fulfillment of various conditions precedent amongst which, include regulatory approvals by the National Bank of Rwanda, the local and regional competition commission authorities and all relevant entities.

    Following the legal merger of the two banks, the enlarged entity is expected to be the 2nd largest bank in the country and will be a majority owned subsidiary of KCB Group Plc.

    Commenting on the development, The Managing Director of BPR Maurice Toroitich expressed delight for the planned acquisition and assured customers of better services as usual.

    'We are very pleased to reach this agreement with KCB Group Plc. This transaction represents an opportunity for BPR to benefit from being part of the largest banking group in East Africa and I am confident we will benefit from KCB Rwanda’s digital banking capabilities, complementary branch and agents network, innovative product offering across retail, SME, corporate and payments as well as trade finance and international banking offering leveraging the broader KCB regional footprint,' he said.

    'I want to assure our clients that the safety of their banking operations and high-quality customer service will remain our top priorities during the transition. They can look forward to new products and services as the combined institution pursues sustainable growth. Our mission to serve and support our customers during this challenging time; to leverage on the combined business which will contribute to meaningful economic development of the country. We look forward to working with the KCB Rwanda team,' added Toroitich.

    KCB Rwanda Managing Director Mr. George Odhiambo said the merger anticipates expanded retail network and sustainable growth.

    'We are delighted to have reached an agreement on a proposed merger with BPR, a strong retail and commercial bank with one of the largest branch network in the industry and long history spanning over 45 years in the country. This merger, will see the bank ranked 2nd largest bank in the country, which will increase our scale and improve our operating leverage by enabling us to deliver existing retail and wholesale offerings to a wider base of customers in Rwanda while positioning the bank for sustainable growth in the long-term,' he said.

    Odhiambo also revealed that the merger will provide current KCB Rwanda customers with access to a larger network of branches and agents across the country, while BPR’s customers would benefit from best in class digital capability, transactional banking solutions, trade finance expertise and international banking offering from KCB.

    'Through this transaction, we will play a greater role in Rwanda’s economic expansion, using our combined balance sheet to support our clients while leveraging our enhanced distribution network to deepen financial inclusion and provide lending and trade finance solutions to entrepreneurs and SMEs in Rwanda,' he stressed.

    KCB Group Plc is East Africa’s largest commercial Bank that was established in 1896 in Kenya. Over the years, the Bank has grown and spread its wings into Tanzania, South Sudan, Uganda, Rwanda, Burundi and Ethiopia (Rep). Further to the banking businesses in these markets, KCB Group owns National Bank of Kenya, a Kenyan lender.

    Today KCB Group Plc has the largest branch network in the region with 360 branches, 1,090ATMs and over 23,230 merchants and agents offering banking services on a 24/7 basis in East Africa. Additionally, KCB Group owns KCB Insurance Agency, KCB Capital Limited, KCB Foundation and Kencom House Limited as non-banking businesses. The Bank has a wide network of correspondent relationships totaling over 200 banks across the globe and our customers are assured of a seamless facilitation of their international trade requirements wherever they are.

    The proposed transaction is firmly in line with Atlas Mara’s repositioning as a streamlined holding company with an increased focus on a core footprint. The merger will see BPR’s strong retail, commercial and SME loan capability and branch network leverage KCB Rwanda’s best in class digital platform and product suite to create a platform for further growth and the facilitation of financial inclusion for the unbanked in the country.

    Corporate customers can expect to benefit from KCB Rwanda’s strengths in transactional banking, trade finance, treasury, international payments and loans through the wider distribution network of the enlarged bank and KCB’s presence in the key countries across the East African region.

    BPR and KCB Rwanda will draw on Atlas Mara and KCB’s strong track records of post-merger integration to ensure a successful combination.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/what-bpr-customers-should-expect-from-acquisition-by-kcb

  • Ministry of Health receives facilities worth Rwf 1 billion to contain spread of COVID-19 #rwanda #RwOT

    The facilities include large public hand washing facilities built at borders points between Rwanda and the Democratic Republic of Congo (DRC) and Thermal Imaging Cameras installed at six border points.

    The infrastructures were set up at Poids Lourds and La Corniche borders in Rubavu district, Rusizi I and II borders, Rusumo border in kirehe district and Cyanika border in Burera district.The borders were chosen for large passenger-traffic.

    Among others, the fund covered the refurbishment of infrastructures at Gihundwe, Nemba and Bushenge hospitals set to accommodate COVID-19 patients.

    During the handover ceremony that took place yesterday, the Minister of Health Dr Daniel Ngamije highlighted that the facilities come in handy in the quest to curtail the spread of coronavirus.

    'Temperature test is a must for all entrants. These Thermal Imaging Cameras lessen work and allow smooth cross border movements,' he said.

    Japan ambassador in Rwanda, Masahiro Imai hailed Rwanda’s efforts in controlling COVID-19 and assured his country’s continued support especially in health sector.

    'Japan will keep contributing to Rwanda’s health services, collaborating in the prevention of COVID-19, training healthcare workers and establishing long lasting structure to contain the pandemic,' he said.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/ministry-of-health-receives-facilities-worth-rwf-1-billion-to-contain-spread-of

  • Bobi Wine yaraye ku muhanda ijoro riracya.Impamvu ni iyihe? #rwanda #RwOT

      Uyu mugabo uri guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu ari mu bizazane kuva yatangira urugendo rwe rwa Politiki. Usibye gufungwa kwa hato na hato, kuva yatangira yagiye abuzwa n'inzego z'umutekano kwiyamamariza mu bice bitandukanye, ashinjwa kurenga ku mabwiriza, gukererwa kugera aho agomba kwiyamamariza n'ibindi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yabujijwe n'abashinzwe umutekano kwinjira muri hotel yo mu gace ka Migyera aho yagombaga kurara akabyuka akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

    Yahise yanzura ko we n'abantu be bagomba kurara mu modoka. Mu masaha y'igitondo, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugabo ushaka kuba Perezida, asutamye hanze, afite agacupa k'amazi yo kunywa ari gukaraba mu maso.


    Polisi yavuze ko yafashe umwanzuro wo kumubuza kujya muri hotel kuko we n'abantu be batari kuyikwirwamo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/27/bobi-wine-yaraye-ku-muhanda-ijoro-riracya-impamvu-ni-iyihe/

  • Ubuhamya:Uko Domina yatotejwe azira gusenga n’uburyo umugabo we yakijijwe (igice cya 3) #rwanda #RwOT

    Mu gice cya 2 twabonye uburyo Kayitesi Domina yakize SIDA maze abibwiye umugabo we amutera utwatsi avuga ko abakizwa bamubeshya ndetse amufatira ibyemezo byo kumubuza gusenga, ariko Domina arabyanga ari byo byamuviriyemo gukubitwa umunsi n’ijoro ariko Domina ashikama ku Mana asengera umugabo we kugeza ubwo yakijijwe apfa yejejwe.

    Mu magambo ye,Kayitesi Domina aradusobanurira ingorane yahuye na zo nyuma yo gukizwa.

    Aragira ati:”Umugabo wanjye yamaraga kunkubita nkajya muri toilette nkamusengera cyane ngo Imana imuhe agakiza ntazapfire mu byaha, twaba turyamye nkamupfumbata akagira ngo ni ibisanzwe naho njye namaze kwinjira mu Mwuka kare ndimo musengera, mukuramo imyuka yo kudakizwa, ubusambanyi, kunywa inzoga, itabi n’ibindi. Uko namusengeraga aho gukira byariyongeraga.

    Umunsi umwe yarambwiye ati:”Igihe nagukubitye nkubuza gusenga ukaba warabyanze, noneho ndagutaye burundu sinzagaruka”. Yaragiye ansigana n’abana 5 mu mujyi i Bujumbura maze Yesu araza turasigarana. Ubwo nari ndyamye saa munani z’ijoro nabonye Yesu aje atangira kunkorakora mu maso maze arambwira ati:”Yewe! Abagabo bazapfa, ibintu byose bizashira ariko Imana yo izahoraho ibihe bidashira, none ngwino twikundanire ndetse ampa amasezerano ari muri Yesaya 54″.

    Muri iryo joro Imana yaranyiyeretse impa n’indirimbo yamfashije cyane mu ndirimbo za wokovu (agakiza) mu rurimi rw’igiswahili ya 272 ivuga ngo: Ni uheri kumwamini Mungu (Ni iby’igiciro kwizera Imana) ku buryo no mu rusengero nasabaga umwanya nkayiririmba harimo amagambo avuga ngo ibigeragezo bikomeza umugenzi mu rugendo. Imana yanyeretse ko umugabo wanjye atari ukunyanga ahubwo ari umwuka umurwanya umurimo.

    Umunsi umwe nagiye mu iyerekwa mbona umugore w’ikimuga aranyinjiranye mu nzu mpita nkoma akaruru mpamagara umugabo ngo aze antabare kandi yari yaragiye. Nahise mbona umugabo araje atangira kurwana na wa mugore barwanira interrupteur (akantu bakandaho bazimya cyangwa batsa itara) umugabo agashaka kwatsa, umugore agashaka kuzimya bararwana birangira umugore amurushije imbaraga maze itara rirazima mbona mu nzu habaye umwijima. Umwuka Wera yahise ambwira ko umugabo wanjye atanyanga ko ahubwo umwuka w’ubusambanyi urimo kumurwanya.

    Ikindi gihe Imana yongeye kunyereka yaragarutse ngo njya gusenga musize mu gitanda (icyo gihe yari yaragiye) nuko ngeze mu nzira mpura n’imbwa, mbona zirasamye ngo zindye, ariko nahise mpinduka nk’intare ndazifata zose ndazishwanyaguza. Naragiye nirirwa nsenga mvuga ngo Imana imfashe ntankubite nk’uko byahoraga. Naragarutse ngeze mu rugo mbona yicaye muri salo nanjye mwicara iruhande, aho yahagurutse ngo ankubite, mbona arahagurutse afunguye akabati azana amasorori y’ibiryo bishyushye arambwira ngo nze duasangire mpita nkanguka.

    Nagize irindi yerekwa ubwo nari ndimo gusengera umugabo wanjye, mbona ari mu muhanda maze umusirikare aramurasa mbona arapfuye, narirukanse cyane ndamusanga hasigaye gato ngo apfe ndamubwira nti:”ubu ntiwakwihana maze wapfa ukigira mu ijuru?”. Nagiye kumva numva avuze akajwi karenga ngo Imana imbabarire ibyaha byose nakoze. Nagiye kubona mbona abaye muzima, mpita nkanguka ariko menya ko umunsi umwe Imana izamukubita inkoni akihana agapfa akajya mu ijuru.

    Ibyo nabibonye nijoro, ariko bukeye bigeze nimugoroba mbona umugabo wanjye araje nuko arambwira ati :Ibyo nagukoreye byose ubimbabarire sinzasubira.Yaraje turabana igihe kiragera tugaruka mu Rwanda mu 1994, ntangira akazi CHUK ariko byari umugambi w’Imana kugira ngo nsengere abarwayi kuko sinari narize nakoraga akazi gaciriritse. Narabasengeraga abarwayi ba SIDA bameze nabi, sinagiraga iseseme, narabateruraga nkabiyegamiza kuburyo amarira yanjye yabatembaga ku mubiri nibwo numvaga nyuzwe. Mwibuke ko nigeze kugira iyerekwa ngahabwa imfunguzo z’ibitaro, mu myaka 16 namaze CHUK, Imana yankoresheje ibikomeye ndashimira Kristo ko asezeranya agasohoza.

    Muri iyo minsi niho umugabo yatangiye kurwara, azana ibiheri ku mubiri, inkorora, tukajya mu bitaro tukongera tukagaruka. Rimwe yagiye kwipimisha ku Muhima bamusangamo SIDA maze araza arabimbwira mpita mwibutsa nti “Ese ubundi ntiwibuka ko bayinsanzemo ngasenga Imana ikankiza? Erega buriya n’ubwo ubona dukomeza kubana ariko buriya sinzandura kuko Imana yankijije ifite n’ubushobozi bwo kunkingira.

    Twakomeje kuganira ndamubwira nti Imana ni urukundo, harageze ko nawe wakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe, wapfa ukajya mu ijuru, wakira ugakorera Imana. Yahise abyemera nuko nibuka umusirikare amurasa, mpita mubwira nti”Rero ngiye kukuzanira pasiteri akwakirishe Yesu?”. Nabwo yaremeye aciye bugufi cyane.

    Naragiye njya kumuzanira umupasiteri witwa Rwumbuguza Meshak araza umugabo aratura ansaba imbabazi yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, arakizwa amererwa neza. Icyo gihe ntacyanejeje mu bibaho nk’icyo kintu kuko nari mbitegereje imyaka myinshi. Imana yaramukijije arakira ariko igihe kiza kugera Imana irambwira ngo iramutwaye, mbona umuryango w’inzu yanjye uraguye nk’aho yahagurutse ngo awuzamure mbona ni njyewe urimo kuwuzamura. Mubyukuri Imana yamutwaye akijijwe”.

    Muri macye amasengesho yacu ntashobora gupfa ubusa. Ndashaka kubwira abagore bafite abagabo cyangwa abana badakijijwe ngo ntibacike intege zo gusenga kuko aya masengesho Yesu arayumva cyane.

    source: SINAI TV

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-Domina-yatotejwe-azira-gusenga-n-uburyo-umugabo-we-yakijijwe-igice.html

  • Impamvu Diego Maradona yakundaga kugaragara yambaye amasaha abiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Maradona yakundaga kwambara amasaha abiri
    Maradona yakundaga kwambara amasaha abiri

    Uretse gukina umupira w’amaguru, uyu Munya-Argentine yakunze kugaragara yambaye amasaha abiri, ku kuboko kw’iburyo n’i bumoso.

    Uretse kuba yaramamarije uruganda rukomeye rukora amasaha rwa ‘Hublot’, rwakuye inyungu nyinshi ku kuba yarambaraga amasaha abiri yarwo icyarimwe, Maradona, na we ku giti cye yari afite impamvu yambara amasaha abiri.

    Impamvu yambaraga amasaha abiri, ngo ni uko yashakaga guhora amenya amasaha muri Argentine bagezeho, no mu gihe yabaga atari ho ari.

    Yavuze ko mu buzima bwe afite urukundo rukomeye ku gihugu cye, ku buryo isaha imwe yahoraga iri ku masaha yo mu gihugu cye, indi akayishyira ku masaha y’igihugu agiyemo cyangwa aherereyemo.

    Maradona wambaraga amasaha ahenze cyane kuko yamamarizaga ibigo bikomeye, yanakundaga kwambara imitako ihenze ku mubiri we, irimo amaherena ya diyama yambaraga ku matwi yombi.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/impamvu-diego-maradona-yakundaga-kugaragara-yambaye-amasaha-abiri

  • Urukundo afitiye abaturage bamutoye rumuvana i Kigali akaza kubakira abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwayisenga (wambaye ingofero) mu muganda wo kubakira abatishoboye
    Uwayisenga (wambaye ingofero) mu muganda wo kubakira abatishoboye

    Ni umugore usiga urugo rwe i Kigali akamara icyumweru areba ibibazo by’abaturage bo mu murenge yatorewemo wa Nkotsi, hagamijwe kunoza ibiri mu nshingano ze z’ubuvugizi mu baturage.

    Mu bikorwa amaze iminsi akorera muri uwo murenge, yasaniye inzu imiryango ibiri y’abatishoboye yabagaho inyagirwa, yubakira ikiraro cy’inka n’ubwiherero umuryango utishoboye, undi muryango awubakira igikoni byose akabikora mu bwitange afatanyije n’abagiraneza banyuranye.

    Uwo mugore avuga ko nubwo atuye i Kigali bitamubera imbogamizi zo kwita ku baturage bamugiriye icyizere cyo kubahagararira ku rwego rw’umujyanama mu Karere ka Musanze, aho yatowe mu cyiciro cy’abagore.

    Bamutora ngo yari umunyeshuri muri INES-Ruhengeri, aho yifuje gutanga umusanzu mu Karere ka Musanze iryo shuri riherereyemo, yiyamamariza mu Murenge wa Nkotsi abaturage bamuhundagazaho amajwi, aho byamukoze ku mutima yiyemeza kubabera umuvugizi mwiza.

    Uwayisenga Ruth wiyemeje gufasha abaturage bamutoreye kubahagararira mu Nama Njyanama y
    Uwayisenga Ruth wiyemeje gufasha abaturage bamutoreye kubahagararira mu Nama Njyanama y’akarere

    Agira ati “Naje kwiga muri INES-Ruhengeri iryo shuri rimpa inshingano zo guhagararira abagore, manda yanjye irangiye ntekereza kuba nakomeza gukorera igihugu ku rwego rw’akarere, ni bwo naje muri uyu murenge kwiyamamaza aho banyakiranye yombi baranyishimira barantora, nanjye nkaba nzirikana urwo rukundo.

    Arongera ati “Uko twatowe turi batatu muri uyu murenge twagerageje gufasha abaturage uko dushoboye, ni muri urwo rwego nahisemo gufasha abatishoboye uretse ko ari inshingano zo kuvugira abaturage, ndatekereza nti reka nkore igikorwa cy’ubwitange cyo gushimira abantu bantoye ntavuka muri uyu murenge uretse gusa kungirira icyizere, ndavuga nti nanjye icyizere bambonyemo niba hari ikitarageze ku kigero gishimishije mu byo twari twabasezeranyije, nti reka nitange mfatanyije n’umurenge, none igikorwa tukigezeho tuboneye aho kuba abatishoboye”.

    Mu gusanira inzu abatishoboye, Uwayisenga yafatanyije n’ububyiruko rw’abakoranabushake mu miganda inyuranye bayobowe na Mukamurerwa Marie Janviere uhagarariye urubyiruko mu Nama Njyanama y’akarere, hiyongeraho n’abandi bagiraneza barimo Tuyishime Placide wamufashije kugura amabati yo gusakara izo nzu.

    Ikindi cyamuhaye imbaraga muri ibyo bikorwa ngo ni uburyo yahisemo bwo gushishikariza abagore gutinyuka bagakora ibikorwa bifasha abaturage, haba mu iterambere haba no mu mibereho myiza nk’uko Uwayisenga akomeza abivuga.

    Inzu zisanwa zari zarashaje
    Inzu zisanwa zari zarashaje

    Ati “Iki ni igikorwa gifite ikintu kivuze kinini cyane, ari na cyo nshishikariza abagore bose batinya kujya muri izi nzego bavuga ko badashobora kubibangikanya n’inshingano z’urugo, ariko ndababwira ko bishoboka cyane, abagore ntibakwiye kwitinya kuko kujya mu nzego zifata ibyemezo nta mbaraga zidasanzwe bisaba”.

    Ntamukiza Sousane, umukecuru ufite ubumuga bw’ingingo wasaniwe inzu, yagaragaje uburyo yari amaze imyaka isaga 20 aba mu nzu iva, nyuma y’uko amabati yari yarashaje akaba yishimiye inzu abonye ndetse n’ibiribwa yahawe.

    Ati “Iyi nzu yari yarashaje amabati yarapfumutse, ku buryo imvura yajyaga igwa ngatega amasafuriya ku mabati. Ni ubuzima nari mazemo imyaka 20 aho nahoraga mpangayitse ngo irangwaho, aba bagiraneza Imana ibahe umugisha bansubije ubuzima, hari bamwe mu bayobozi bigeze kunsura barambwira ngo inzu yajye ntacyo ibaye kandi mvirwa, numva barambabaje, aba bagiraneza ntacyo nabanganya ni Imana ibanzaniye”.

    Uyu mukecuru (wicaye) yari amaze imyaka 20 anyagirwa
    Uyu mukecuru (wicaye) yari amaze imyaka 20 anyagirwa

    Mukamurerwa Marie Janvière umwe mu bajyanama b’Akarere ka Musanze wishimiye icyo gikorwa basoje, aremeza ko byose ari imbaraga z’urubyiruko n’abagore.

    Ati “Ahanini urubyiruko turajwe ishinga no gukora ibikorwa biteza imbere igihugu, kuba dutanga umuganda wo kubakira abatishoboye biri mu nshingano zo kubaka igihugu, ikindi mu mateka yo hambere abenshi mu bayobozi wasangaga ari abagabo n’abasore gusa, ariko ubu umugore n’umukobwa bahawe ijambo, dukwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe twubaka igihugu”.

    Ibyo bikorwa byo gufasha abatishoboye byashimishije ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkotsi, aho bwemeza ko abagize Njyanama y’akarere batorewe muri uwo murenge bafashije umurenge kwesa imihigo inyuranye, nk’uko bivugwa na Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge.

    Ati “Mu by’ukuri iyi nzu yari ishaje cyane, urukuta rwari rwarangiritse yenda guhirima ndetse n’isakaro rishaje, ariko aba bagiraneza baradufashije inzu barayubatse umukecuru agiye kugubwa neza, kandi si we gusa hari n’abandi. Iki ni ikintu twishimira kubona uruhare rw’abagore mu murenge wacu, ibi bivuze bwa bwuzuzanye, birerekana ubushobozi bw’abagore mu iterambere ry’igihugu”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urukundo-afitiye-abaturage-bamutoye-rumuvana-i-kigali-akaza-kubakira-abatishoboye