Category: Uncategorized
-
Safi Madiba yerekanye umwana we w'umuhungu uri mu kigero cy'imyaka itanu – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Isabukuru Nziza, isabukuru nziza- Ni amagambo yumvikana mu ndirimbo umuhanzi Niyibikora Safi Madiba yifashishije mu kwifuriza isabukuru nziza umwana we w'umuhungu wujuje imyaka 5 y’amavuko. -
Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni. #rwanda #RwOT
Amakuru yizewe dukesha imboni za Rushyashya ziri i Kampala aravuga ko imyigaragambyo y'abashyikigikiye Bobi Wine, umugabo uhanganye bikomeye na Perezida Museveni mu matora y'Umukuru w'Igihugu, yagaragayemo Abanyarwanda basanzwe ari abayoboke ba RNC ya Kayumba Nyamwasa n'ibindi bigarasha bigenzi bye.
Abo Banyarwanda bitwaje imbunda n'intwaro za gakondo, neza neza nk'interahamwe, biraye mu bigaragambyaga bararasa, barakubita, hapfamo amagana abandi benshi barakomereka. Izo nkozi z'ibibi ni izitorezwa ahantu hanyuranye muri Uganda, zitegurwamo abarwanyi ba RNC. Benshi muri bo basanzwe baba mu nkambi z'impunzi zinyuranye nka Nyakivala z'izindi zicumbikiye abasize bakoze ishyano mu Rwanda.Urwego rw'ubutasi muri Uganda ,CMI, rwiyambaje abo bantu kugirango Polisi idakomeza kugaragara mu bwicanyi, ariko bikaba ari n'uburyo bwo kureba niba ubugome batozwa barabukamiritse neza.
Ikindi kandi niba bitegura kugirira nabi, nako basanzwe ari ba rukarabankaba bishe bene wabo b'Abanyarwanda, nta mpuhwe bagira mu kwica Abaturage ba Uganda batagirana isano.
Mu cyumweru gishize hari intwaro zafatiwe muri Kenya zerekeza rwihishwa muri Uganda, amakuru yizewe akaba ahamya ko zari zigenewe abayoboke ba RNC, ngo zikoreshwe mu kwica abatavuga rumwe na Museveni, ariko zizanakoreshwe mu guhungabanya umutekano w'uRwanda. Nyuma yo kugerageza kubeshya ko izo ntwaro ari iz'uRwanda ikinyoma kikanga gufata, ubu Uganda iratakambira abategetsi ba Kenya ngo zirekurwe. Ibi byose biraba mu gihe uwitwa Ntwari Frank ,' Komiseri' ushinzwe urubyiruko muri RNC, amaze iminsi i Kampala, aho yanabonanye n'abategetsi bakuru muri Uganda, barimo Abel kandiho utegeka CMI, bumvikana ku 'kunoza no kwihutisha' ibikorwa bya RNC. Uyu Ntwari ni muramu wa Kayumba Nyamwasa, akaba asanzwe atuye muri Afrika y'Epfo.
Ntibikiri inkuru ko Uganda itoza abarwanyi ba RNC, ikanabaha ibikoresho , nubwo kugeza ubu umugambi mubisha wo kumena amaraso y'Abanyarwanda wabapfubanye. Nyuma yo guhondagurwa n'ingabo za Kongo FARDC bagapfa nk'udushwiriri mu mashyamba ya Kongo, ubu Museveni n'ibyegera bye bahinduye umuvuno, biyemeza gutegura 'abakada' ba RNC, kuko basanze bariroshye mu ntambara batazi impamvu yayo n'uko izarwana. Abo rero nibo barimo gukorera imyitozo ku nzirakarengane z'Abagande.
Amaraso arasama, amaherezo Museveni, Kandiho n' Ishumi yabo Kayumba Nyamwasa bazabazwa iby'ubwo bugome.
The post Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni. appeared first on RUSHYASHYA.
-
Gufungwa kw’abakozi b’imirenge ntaho bihuriye no kwiyamamaza – Mayor Ndayambaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Ndayambaje avuga ko gufungwa kwa bamwe mu bakozi b’imirenge ntaho bihuriye no kwiyamamaza
Ibyo biravugwa mu gihe hari bamwe mu bakozi b’imirenge n’abaturage bavuga ko gufungwa kw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ya Sovu na Kavumu no guhagarikwa by’agateganyo ku munyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira, bigamije kwikiza bamwe mu bashobora kubangamira ibikorwa bya Mayor Ndayambaje byo kuziyamamariza manda itaha.
Hashize icyumweru kirenga abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b’Imirenge ya Sovu na Kavumu batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho amakosa atandukanye, undi munyambanga nshingwabikorwa umwe arahagarikwa by’agateganyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, avuga ko mu Murenge wa Bwira hahagaritswe by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, hagafungwa umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Intandaro y’ikibazo ngo ni amafaranga asaga miliyoni 1,5frw yakoreshejwe nabi mu kugura ingurube zagombaga guhabwa abakobwa bari munsi y’imyaka 20 babyariye iwabo nk’umushinga wo kwiteza imbere.
Umunyambanga nshingwabikorwa akaba yarahanishijwe guhagarikwa amezi atatu ku kazi, naho umukozi w’umurenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we akurikiranwa n’ubugenzacyaha ku cyaha cyo gukoresha nabi ayo mafaranga.
Mu Murenge wa Sovu ho ngo hari ikibazo cy’amafaranga yagombaga kubakira abaturage batishoboye abarirwa mu bihumbi 500frw atarakoreshejwe icyo gikorwa, bituma umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge afatwa na RIB, ndetse n’umucungamutungo w’umurenge, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutandatu barafungwa abandi bakajya batumizwa kubazwa.
Mu Murenge wa Kavumu ho ngo habaye ikibazo cy’uko hari amasoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gahunda yo kubaka inyubako zitandukanye z’amashuri, aho abaturage batwaye amabuye n’umucanga ariko hakishyurwa rwiyemezamirimo, ibyo byose ngo bikaba biri gukurikiranwa ngo harebwe ukuri kwabyo.
Agira ati “Turizera ko RIB mu bushishozi bwayo izagaragaza abagomba kubiryozwa n’abagomba kuba abere, byakozwe mu rwego rwo kubaza abayobozi ibyo bakora kandi buri wese agomba kujya abazwa ibyo akora, haba harimo amakosa akayahanirwa”.
Umuyobozi w’akarere Ndayambaje Godefroid avuga ko ntaho ahuriye no gufungwa kw’abo bakozi
Hari amakuru yagiye acicikana avuga ko gufungwa kw’abo bakozi bo mu mirenge ihana imbibi bose bakekwaho gukoresha nabi amafaranga kandi atari menshi, byaba ari amakosa yashakishijwe ngo abo bayobozi bafungwe, bityo amatora y’umuyobozi w’akarere azaba mu mwaka utaha azabe abashobora kuyabangamira baramaze kwigizwayo.
Kuri icyo kibazo, umuyobozi w’akarere avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko ibyabaye ari ibijyanye no kubazwa inshingano kandi ko umuyobozi wese azabazwa ibyo yakoze, cyane cyane igihe ibyo umuturage agenewe atabibonye umuyobozi abigizemo uruhare.
Agira ati “Nta gikuba gicitse kuko kubazwa inshingano ni ngombwa, ibyo bariya bantu bakurikiranyweho ntabwo ari ikibazo cya Mayor, igihe cyo kwiyamamaza ntikiragera kandi abo bantu ni RIB iri kubakurikirana. Ibyabaye ni ukubaza inshingano ntaho bihuriye na Mayor uwabivuga ni ibitekerezo bye”.
Agira ati “Igihe cyo kwiyamamaza ntikiragera, nta n’uzi icyo umuntu atekereza. Nibaba abere ntabwo bizaba bivuze ko mayor abifitemo uruhare kuko si bo ba mbere babajijwe, ntaho bihuriye n’ibyo abantu bavuga kuko nibabazwa bagasanga ibyabavuzweho atari byo ,bizaba ari amahirwe yo kuguha imbaraga zo kurushaho gukora neza”.
Kuba abayobozi bari gufatwa bagafungwa mu gihe byari bimenyerewe ko abakozi bagize intege nke bandika begura, Ndayambaje avuga ko nta kindi bisobanuye, kuko ntabwo byatinze kugaragazwa amakosa yabo kandi aho ikosa rigaragariye ari ho rikurikiranirwa.
Umuyobozi w’akarere avuga ko abakozi bafashwe n’abakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi ibigenewe abaturage nta yandi makosa bari basanzwe bazwiho yashimangira ibyo byaha, kandi ko n’ayaba yarabagaragayeho yaba yarakurikiranywe n’inzego bireba.

-
-
Ni gute ururimi rw’umukiranutsi rukiza? #rwanda #RwOT
Abantu benshi batanga igihe kinini, imbaraga n’amafafaranga bashaka kuzamura ubukungu no gusa neza kwabo. Ibanga bakwiye gukoresha riboneka muri Bibiliya “Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umukiranutsi rurakiza” Imigani 12:18.
Ntabwo ururimi rukiza gusa, ahubwo mu Migani 18:21 hatubwira ko ururimi ari rwo rwica kandi rugakiza. Mu migani no mu bindi byanditswe byera hatugaragariza ko amagambo tuvuga afite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru aho bamwe bavuga amagambo yica ariko abakiranutsi bo bavuga amagambo akiza.
Imigani 12:18 hatubwira ko habaho uwihutira kuvuga kandi amagambo ye yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umukiranutsi rwo rurakiza. Mu yandi magambo ururimi ruhubutse rurangiza kandi rugateza ibikomere byo mu marangamutima rumeze nk’inkota mu matwi y’uwumva. Mugihe abanyabwenge bahitamo amagambo aboneye akiza abandi.
Hari uburozi bwica mu magambo avugwa atatekerejweho, kandi hari imbaraga zikiza ziboneka mu magambo avuzwe yatekerejweho. Amagambo aboneye ameze nk’umuti mwiza ukiza umuntu. Ururimi rukiza rumeze nk’igiti cy’ubugingo, ariko urugoreka rukomeretsa umutima (Zaburi 15:4). Abantu bamwe bakoresha ururimi rwabo nk’inkota ikomeretsa, bateza imbere ruswa, abatukana n’ibindi bibi. Naho amagambo meza azana ubwenge, ubushishozi, ihumure, kumvikana, no kugirira abandi akamaro.
Nubwo ari igikoresho gito, ururimi rufite imbaraga zidasanzwe zo kubyara icyiza n’ikibi. Yakobo asobanura uburyo dushobora kwiyangiza ndetse tukangiza n’abandi. “N’ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye” (Yakobo 3:5) kandi umwambi n’ubwo ari muto ushobora gutwika ishyamba rigakongoka, mu bice byose by’umubiri, ururimi ni nk’ibirimi by’umuriro.
Rimwe na rimwe rusingiza Data, kandi rimwe na rimwe ruvuma abantu baremwe mu ishusho y’Imana (Yakobo 3:5-9).
Iyo Yakobo avuga ati: “Ntawe ushobora gutoza ururimi,” ntabwo aba ashaka kuvuga ko nta byiringiro kuri twe kandi ko abakristo bagomba kureka kugerageza kugenzura ibyo bavuga. Ahubwo, Yakobo arimo yigisha ubufasha bw’Imana cyangwa se butangawa n’Imana. Nta muntu wifitemo ubwo bubasha muri we, nta buntu bw’Imana, kumenya ururimi rwe no kurukomeza byaba bigoye.
Abizera Kristo Yesu bahamagariwe kuba abanyabwenge kandi uririmi rw’umunyabwenge rurakiza, mubyukuri dukwiriye guharanira kuvuga amagambo azana ubuzima aho kuvuga azana umuvumo n’urupfu (Yakobo 3:2-4).
Muri macye niba turi abanyabwenge, dukwiye gusaba Imana ikadufasha kugenzura indimi zacu bityo tukavuga amagambo atanga ubuzima nk’uko Pawulo yandikiye Timoteyo amwibutsa kwirinda amagambo y’amanjwe n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana. Nitubigenza dutyo, tuzabera bagenzi bacu umugisha kandi abantu benshi bazayoboka Kristo.
Source:www.gotquestions.org
Source : https://agakiza.org/Ni-gute-ururimi-rw-umukiranutsi-rukiza.html
-
Huye: Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda babarizwa muri ‘Operation Smile’ bahuguye Abajyanama b'ubuzima uko barwanya ubushye – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu abajyanama baturutse mu bigo nderabuzima bitandukanye biba mu karere ka Huye bahawe amahugurwa ku buryo hakirindwa indwara y'ubushye ndetse n'ubufasha bwahabwa umuntu wahuye n'iki kibazo cy'ubushye. Abajyanama b'ubuzima biyemeje gufasha abaturage b'agace baturukamo guhangana n'iki kibazo. -
Rwanda, Korea sign Air Services agreement #rwanda #RwOT
The ceremony that took place today was witnessed by the Minister of Infrastructure Amb. Claver Gatete, the CEO of RwandAir, Yvonne Makoro on the side of Rwanda while South Korea was represented by its ambassador in Rwanda, Jin-weon CHAE.
Minister Gatete explained that Rwanda will reap big from the agreement.
'The signing of the BASA with the Republic of Korea will enhance connectivity between both countries and facilitate the private sectors of both sides to realise and tap into the economic and social benefits through air transport,' he said.
Gatete further stated that such agreements provide trade opportunities enabling Rwanda to reach foreign markets.
“The signing of the BASA with the Republic of Korea and with opening of more routes by RwandAir will promote international air link between countries, enhance business and tourism opportunities in a vibrant and large market of more than 180million people,” stressed Gatete.
As of today, Rwanda has signed similar agreements with 99 countries but some of them have not yet been approved.
Korea’s ambassador in Rwanda, Jin-Weon CHAE said that both countries enjoy existing cooperation in different areas noting that new agreements will help Rwanda to overcome COVID-19 effects related to air travels.
IGIHE
Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-korea-sign-air-services-agreement
-
Covid-19: OMS yavuze ko ibihugu byinshi muri Afurika bitari ku rwego rwo guhabwa urukingo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ni mu gihe ibihugu by’Amerika, u Budage ndetse n’u Burusiya bikomeje guhatanira gushyira ahagaragara urukingo rwa coronavirus mu gihe gito gishoboka, aho inkingo byamaze kwerekana mu igerageza zose zerekanye ko zishobora gukora hejuru ya 90%.
OMS ivuga ko yasanze 1/3 cy’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ari byo byonyine bifite ibikorwa remezo by’ubuzima bifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa byo gupima abaturage babyo iki cyorezo, kandi ngo ntabwo watanga urukingo mu gihe utazi uko icyorezo gihagaze mu gihugu runaka.
OMS ivugako ibihugu byo muri Afurika bikiri kure cyane mu bikorwa byo kwitegura kuba byakwakira no gukoresha urukingo urukingo rwa Covid-19, bityo ngo ibihugu birasabwa kwitegura kuza k’urukingo rushobora kuza mu gihe cya vuba bishoboka.
OMS ivuga ko 1/2 cy’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ari byo gusa byabashije kwerekana abo urukingo rwaterwa mbere mu gihe rwaba rwaje, ibihugu ngo byakoze ibirebana no gutera inkunga ibikorwa byo gupima no kugaragaza abakenera urukingo ku ikubitiro.
Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (CDC), kivuga ko gukingiza abantu bizaba ikibazo gikomeye bitewe n’uko ibihugu byinshi bya Afurika bititeguye bihagije.
Umuyobozi wa CDC, Dr John Nkegasong, avuga ko ibi bishobora kuba intandaro yo gutinda kubona urukingo kuri bamwe mu Banyafurika; bikaba bishobora gutuma igikorwa cyo gukingira kigorana ndetse ngo ntishobora gutangira kugeza mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka utaha 2021.
Afurika CDC yizeye gukingiza byibuze 60% by’abantu ku mugabane wa Afurika, ikavuga ko ibyo bigomba gufasha kugera ku budahangarwa bw’imibiri y’abantu.
Kugeza icyo gihe mu mwaka utaha ubwo urukingo ruteganyijwe kujya hanze, abantu basabwe gukomeza gushingira ku ngamba z’ubuzima rusange n’amabwiriza yashyizweho kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Covid-19 nk’uburyo buhari bwonyine bwo kuyirinda.

-
Nyarugenge: Abahohoterwa basabwa kubivuga mbere yo gukaraba no kumesa ibyo bambaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Ubuyobozi bwa Nyarugenge bwatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’ako karere, Nshutiraguma Esperance, avuga ko bateganya gutanga serivisi zidasanzwe hamwe no kwigisha abaturage mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwatangijwe hose mu gihugu ku wa 25 Ugushyingo 2020.
Nshutiraguma yagize ati “Twibutsa ko uwahohotewe agomba kwihutira kugera ku nzego z’umutekano kugira ngo afashwe banakurikirana ibimenyetso kugira ngo bidasibangana”.
Mu bimenyetso uwahohotewe aba atagomba gusibanganya hari ukuba yakwirinda kumesa imyenda yari yambaye ndetse rimwe na rimwe akirinda gukaraba, kugira ngo ibyasizwe n’uwamuhohoteye bidasibangana.
Nshutiraguma yibukije ko serivisi zo kuvura uwakorewe ihohoterwa no gukurikirana uwamukomerekeje cyangwa uwamusambanyije, zitangirwa ubuntu ku bigo bya Isange One Stop Centers aho biri hose mu gihugu.
-
- Nshutiraguma Esperance, Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Nyarugenge
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyarugenge, Emmanuel Nkusi, avuga ko imbogamizi bagira mu gukurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari uko abenshi badashaka gutanga amakuru kubera imvugo ngo ‘ni uko zubakwa’.
Hari n’imiryango idatanga amakuru y’umwana wasambanyijwe, aho ababyeyi be ngo banga kwiteranya n’umuturanyi wakoze icyo cyaha, kubera inyungu z’amafaranga yabahaye bagasangira n’uwahohotewe.
-
- Abigishijwe kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni abo muri Kimisara biganjemo abanyeshuri
Nkusi akomeza avuga ko hari n’abantu batazi ko amategeko abarenganura ku byaha by’ihohoterwa birimo ibyo kuvunisha umwana imirimo, gukubita no gutoteza uwo mwashakanye (cyane cyane umugore).
Mu ngaruka RIB yabonye zikurikira ibi byaha by’ihohotera harimo impfu z’ababikorewe, indwara zidakira, inda zidateganyijwe, gucikiza amashuri no kudindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.
Mu bukangurambaga Akarere ka Nyarugenge kakoreye mu Murenge wa Kimisagara ku wa Gatatu, haje uwitwa Mukanyandwi Esperance uvuga ko umugabo yatahaga yasinze akamukubita, ariko nyuma yo kwitabaza RIB ubu urugo ngo rurimo amahoro.
-
- Ababyeyi muri Kimisagara bahaye uwitwa Mukanyandwi Esperance impano y’umwenda kubera kwitabira gutanga amakuru y’ihohoterwa ryakorerwaga mu rugo rwe
Mu mirongo itishyuzwa urwego RIB rwatanze kugira ngo uwahohotewe bishingiye ku gitsina ahamagareho atabaza, hari 3512 cyangwa 3029 ya Isange One Stop Center.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko muri iyi minsi y’ubukangurambaga buzabera mu mirenge yose, hazabamo kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere hamwe n’ababana bidakurikije amategeko bifuza gusezerana, ndetse no gutanga serivisi z’ubutaka zinyuranye.

-
-
Rwanda, Israel sign MoU to promote technology #rwanda #RwOT
The MoU signed today was witnessed by Rwanda’s Minister of ICT and Innovation, Paul Ingabire along with Israel Minister of Communications, Yoaz Hendel.
Yoaz Hendel explained that the MoU is an important document reflecting both countries’ commitment to promote technology, regulation and ways to connect people in Rwanda and Israel.
As he said, the MoU incorporates clauses pertaining to different ways of working together to develop technological tools in order to promote both countries ICT and share ideas of how both countries can learn from each other.
'I see similarities between Rwanda and Israel in a sense that both countries are leveraging technology and you can find place to develop, exchange views and share opportunities. We can learn a lot from both countries’ capabilities and opens door to cooperate on technology opportunities,' he said.
Minister Ingabire also hinted on advantages Rwanda is set to pull from the MoU.
'The agreement will enhance cooperation with Israel given that it has agricultural innovations. We will learn from their expertize to lift citizens’ wellbeing and seek how to emulate that technology to improve Rwandans’ livelihoods,' she said.
'We mostly want to leverage innovations in agriculture, quality education and health to reach all citizens. This is what we learn from them as the country has built reputation in technology advancement,' added Ingabire.
The agreement will also pave the way for collaboration between business communities.
'With this agreement, we are not only looking at Government partnership but also finding ways for our business community to collaborate better. Indeed, the similarities between both countries is a journey we have already embarked on how we can build a vibrant start up ecosystem, to become one of the leading innovation companies leveraging technology to address some of economic challenges we have,' said Ingabire.
The agreement is expected to anchor further collaboration between both countries’ institutions and private sectors.
IGIHE
Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-israel-sign-mou-to-promote-technology
-
Ibintu 5 Diego Maradona azahora yibukirwaho – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Ububiko bw’umupira w’amaguru ku isi Diego Maradona yaraye yitabye Imana kubera ikibazo cy’uburwayi, aho yari yibereye iwabo muri Argentina. Maradona ni umwe mu bakinnyi b’ibihe byose isi yagize kandi uzahora afite ibyo yibukirwaho.




