Category: Uncategorized

  • Bobi Wine avuga ko adasanzwe mu guhatanira kuba perezida wa Uganda #rwanda #RwOT

    Umukandida w'ishyaka NUP mu matora yumukuru w;igihugu ateganyijwe muri Uganda mu mwaka utaha, Robert Kyagulanyi, yatangaje ko atari umukandida usanzwe nk'abandi igihugu cyabonye, ndetse ashimangira ko kuba mu bashaka guhatanira umwanya w'umukuru w'igihugu byatunguye Museveni amuhohotera.

    Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu ruhando rwa muzika, ubwo yari ari mu bikorwa bye byo kwiyamamarza kuzayobora Uganda,asobanurira abayoboke be.

    Yagize ati: 'Ntabwo ndi uhatanira kuba perezida usanzwe nk'abandi mwabonye. Mu by'ukuri ntabwo nari muri gahunda ya Perezida Museveni nk'uzaba ahanganye nawe kandi ibyo bisobanura ihohoterwa ryose nakorewe. Turi abatavuga rumwe n'ubutegetsi ba nyabo. Ubutegetsi buriho ntibwigeze buhura n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi nka twe.'

    Ibi Bobi Wine yabitangarije abayoboke be ku Ishuri ribanza rya Bikoma, mu Karere ka Kyankwanzi kuri uyu wa Gatanu, aho yatangarije ko ubu Museveni azaba ahanganye na benshi bahoze ari inshuti ze n'abajenerali.

    Yavuzemo nka Gen. Mugisha Muntu, wahoze ari umuyobozi w'ingabo ubu ubarizwa mu ishyaka ANT (Alliance for National Transformation), Gen Henry Tumukunde, wahoze akuriye ubutasi bwa Uganda na minisitiri w'umutekano, Amama Mbabazi wahoze ari minisitiri w'intebe n'abandi.

    Ubwo yabwiraga abamushyigikiye, ku ishuri ribanza rya Kawogo, mu Karere ka Kassanda, uburyo abapolisi bamwimye icumbi i Migyera muri Nakasongola, yiyemeje gusohoza ubutumwa yatangiye nk'uko iyi nkuru dukesha New Vision ikomeza ivuga.

    Ati: 'Naryamye mu muhanda kandi sinakarabye. Ntabwo ari cyo kibazo, ikibazo ni ukubohora Abagande ubucakara.'

    Yongeyeho ko nubwo yahuye n'ubugome bwa polisi, amasezerano ye yo guhemba umupolisi wo mu rwego rwo hasi umushahara wa miliyoni y'Amashilingi namara gutorerwa kuba perezida, ukiri muri gahunda ze z'ibanze.

    Ati: 'Ntimubange, barimo gushyira mu bikorwa amabwiriza yaturutse hejuru. Hejuru y'uwo mushahara, nzashyiraho gahunda y'ubwishingizi bw'indwara ku bashinzwe umutekano ndetse n'abagize imiryango yabo.'

    Yashinje ubutegetsi buriho guhindura Abagande abaturage bo mu cyiciro cya kabiri bubasezeranya kuzamura ubuhinzi, kuvugurura amahuriro y'amakoperative, gahunda nziza y'uburezi ku baturage ba Kiboga, Kyankwanzi, Nakasongola ndetse n'Abagande bose muri rusange.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/29/bobi-wine-avuga-ko-adasanzwe-mu-guhatanira-kuba-perezida-wa-uganda/

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 19, abakize ni 83 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 19 babonetse mu bipimo 2,054 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 6, Rubavu: 7, Musanze: 3, Nyamagabe: 1, Rusizi: 1, Nyabihu: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,891 muri bo abamaze gukira ni 5480, naho abakivurwa ni 364.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 47.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-19-abakize-ni-83

  • Tanasha yahishuye impamvu atazigera aherekeza umuhungu we Nasseb Jr muri Tanzania gusura se Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Tanasha Donna yatangaje ko atazigera aherekeza umuhungu we Naseeb Jr muri Tanzania gusura se Diamond Platnumz bitewe n’uko azaba afite akazi kenshi ko gukora.

    Tanasha Donna, umunyamakurukazi akaba n’umuhanzi umaze kubaka izina muri Kenya, nyuma yo gutandukana n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz bakundanaga, ahamya ko ateganya kohereza umwana babyaranye akajya kumusura muri Tanzania we akaguma muri Kenya.

    Aganira na Maisha Radio yo muri Kenya yagize ati“twaratandukanye. Sinjye wa mbere dutandukanye ariko turimo gufatanya kurera umuhungu wacu mu nzira nziza. Tumeze neza. ku bijyanye no gutwara umwana kumureba mur Tanzania, ntibishoboka. Umwana ashobora kujyana n’umukozi ariko njye nzasigara hano muri Kenya kuko mfite akazi kenshi ko gukora.”

    Abajijwe niba uyu muhanzi ajya amufasha mu buryo bw’amafaranga, yavuze ko nta na kimwe amufasha uretse ko nta n’ubufasha bwe akeneye kuko yirya akimara akarera umwana kandi nta kintu na kimwe yabuze yabuze ari nacyo ashimira Imana.

    Diamond na Tanasha batandukanye muri Werurwe 2020, ni nyuma y’uko bari bamaze kubyarana umwana w’umuhungu Naseeb Jr mu Kwakira 2019.

    Tanasha avuga ko azohereza umwana yabyaranye na Diamond kumusura batari kumwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yahishuye-impamvu-atazigera-aherekeza-umuhungu-we-nasseb-jr-muri-tanzania-gusura-se-diamond-platnumz

  • Bugesera: Njyanama y’Akarere yafatanyije n’abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bateye ibiti byo mu bwoko bwa Kariyandara na Gereveliya bibarirwa mu bihumbi bitatu kuri Hegitari ebyiri. Ni muri gahunda ya buri mwaka Akarere kiyemeje yo gutera ibiti hagamijwe kongera ubuso buteyeho ibiti, muri uyu mwaka bakaba bariyemeje gutera ibiti kuri Hegitari zirenga 80, nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald.

    Yavuze ko abagize Inama Njyanama y’Akarere baje kwifatanya n’abaturage nk’uko basanzwe bifatanya na bo mu bikorwa bitandukanye kugira ngo abaturage barusheho kumva akamaro ko gutera ibiti.

    Perezida w
    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yasabye abaturage kubungabunga ibiti

    Yagize ati “Twateye ibi biti mu rwego rwo gukangurira abaturage kumenya ko ibiti ari ingirakamaro ku muntu wese, atari uwo bibereye mu isambu gusa, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubibungabunga kugira ngo bikure.”

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yakanguriye abaturage guca imiferege ifata amazi mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibyo biti ndetse no gutera ibindi kugira ngo bikumire amazi yabatwarira ubutaka.

    Abaturage bishimiye ibyo biti baterewe mu mirima bivangwa n’imyaka. Uwitwa Nyiransabimana Esther utuye mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora ahatewe ibyo biti, yagize ati “Twishimiye ko ibi biti bitangiza imyaka, bikazajya bihabwa amatungo, bikarwanya n’isuri.”

    Mugenzi we witwa Nyirakamana Chantal yavuze ko ibyo biti bazabyitaho, bakirinda kubyangiza igihe bahinga kuko bizeye ko bitazabangiriza imyaka.

    Abaterewe ibi biti mu mirima babyishimiye
    Abaterewe ibi biti mu mirima babyishimiye

    Mu gihe Abajyanama bitegura gusoza manda yabo y’imyaka itanu izarangirana n’Ukuboza 2020, basanga hari ibikorwa by’ingenzi basize bigezweho mu iterambere ry’Akarere.

    Muri byo harimo gukwirakwiza amazi meza hirya no hino muri ako Karere aturuka ku ruganda rwubatswe rwa Kanyonyomba ndetse n’urundi ruganda ruri ku ruzi rw’Akagera rurimo kurangira kubakwa.

    Hari andi masoko ngo yagiye yubakwa mu mirenge itandukanye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi muri ako Karere.

    Ikindi bavuga bishimira cyagezweho ni ubuvugizi Inama Njyanama yakoreye abaturage bari batuye ku birwa bya Mazane na Sharita ahantu bari batuye nabi mu manegeka no mu myuzure nta n’ibikorwa by’iterambere bihari, barimurwa batuzwa neza mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rweru.

    Bateye ibiti bivangwa n
    Bateye ibiti bivangwa n’imyaka ntibiyangize hakabamo n’ibigaburirwa amatungo

    Njyanama ngo yagize na gahunda yo kwegera abaturage hirya no hino baganira na bo ku buryo iyo Njyanama yabaga ifite urutonde rw’ibyifuzo by’abaturage muri buri murenge, ibyo bigafasha mu gutegura igenamigambi ry’Akarere kandi risubiza ibibazo by’abaturage.

    Muri iyi manda kandi nibwo bashoboye gutaha inyubako nshya Akarere gakoreramo, bubaka n’ibiro by’utugari n’imirenge.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ati “Turishimira ko uko imibereho y’abaturage yari iri mu myaka itanu ishize, ubu ngubu hari intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere iyo mibereho myiza y’abaturage.”

    Icyakora hari abaturage bavuga ko bataragerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi nka bimwe mu by’ingenzi abo baturage bagaragaza ko bakeneye. Perezida wa Njyanama ya Bugesera avuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe, ariko ibyifuzwa bitaragerwaho ijana ku ijana.

    Icyakora ngo gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo birakomeje, hamwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere, urugero nk’aho umuriro utaragera ubu bakaba bafite abafatanyabikorwa barimo gufasha abaturage kubona amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

    Ibi bituma uyu muyobozi w’Inama Njyanama mu Karere ka Bugesera avuga ko bafite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere abaturage bose b’Akarere bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

    Andi mafoto:

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi na we yitabiriye iki gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka

    Umuganda wo gutera ibiti wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Umuganda wo gutera ibiti wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Umujyanama akaba n
    Umujyanama akaba n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard yagaragaje akamaro k’ubufatanye mu kwesa imihigo harimo nk’uyu wo gutera ibiti, asobanura ko ibikorwa bigomba gushingira ku byifuzo by’abaturage

    Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro no gucinya akadiho
    Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro no gucinya akadiho

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/Bugesera-Njyanama-y-Akarere-yafatanyije-n-abaturage-gutera-ibiti-bivangwa-n-imyaka

  • Bugesera: Njyanama y’Akarere yafatanyije n’abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bateye ibiti byo mu bwoko bwa Kariyandara na Gereveliya bibarirwa mu bihumbi bitatu kuri Hegitari ebyiri. Ni muri gahunda ya buri mwaka Akarere kiyemeje yo gutera ibiti hagamijwe kongera ubuso buteyeho ibiti, muri uyu mwaka bakaba bariyemeje gutera ibiti kuri Hegitari zirenga 80, nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald.

    Yavuze ko abagize Inama Njyanama y’Akarere baje kwifatanya n’abaturage nk’uko basanzwe bifatanya na bo mu bikorwa bitandukanye kugira ngo abaturage barusheho kumva akamaro ko gutera ibiti.

    Perezida w
    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yasabye abaturage kubungabunga ibiti

    Yagize ati “Twateye ibi biti mu rwego rwo gukangurira abaturage kumenya ko ibiti ari ingirakamaro ku muntu wese, atari uwo bibereye mu isambu gusa, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubibungabunga kugira ngo bikure.”

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, yakanguriye abaturage guca imiferege ifata amazi mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibyo biti ndetse no gutera ibindi kugira ngo bikumire amazi yabatwarira ubutaka.

    Abaturage bishimiye ibyo biti baterewe mu mirima bivangwa n’imyaka. Uwitwa Nyiransabimana Esther utuye mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora ahatewe ibyo biti, yagize ati “Twishimiye ko ibi biti bitangiza imyaka, bikazajya bihabwa amatungo, bikarwanya n’isuri.”

    Mugenzi we witwa Nyirakamana Chantal yavuze ko ibyo biti bazabyitaho, bakirinda kubyangiza igihe bahinga kuko bizeye ko bitazabangiriza imyaka.

    Abaterewe ibi biti mu mirima babyishimiye
    Abaterewe ibi biti mu mirima babyishimiye

    Mu gihe Abajyanama bitegura gusoza manda yabo y’imyaka itanu izarangirana n’Ukuboza 2020, basanga hari ibikorwa by’ingenzi basize bigezweho mu iterambere ry’Akarere.

    Muri byo harimo gukwirakwiza amazi meza hirya no hino muri ako Karere aturuka ku ruganda rwubatswe rwa Kanyonyomba ndetse n’urundi ruganda ruri ku ruzi rw’Akagera rurimo kurangira kubakwa.

    Hari andi masoko ngo yagiye yubakwa mu mirenge itandukanye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi muri ako Karere.

    Ikindi bavuga bishimira cyagezweho ni ubuvugizi Inama Njyanama yakoreye abaturage bari batuye ku birwa bya Mazane na Sharita ahantu bari batuye nabi mu manegeka no mu myuzure nta n’ibikorwa by’iterambere bihari, barimurwa batuzwa neza mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rweru.

    Bateye ibiti bivangwa n
    Bateye ibiti bivangwa n’imyaka ntibiyangize hakabamo n’ibigaburirwa amatungo

    Njyanama ngo yagize na gahunda yo kwegera abaturage hirya no hino baganira na bo ku buryo iyo Njyanama yabaga ifite urutonde rw’ibyifuzo by’abaturage muri buri murenge, ibyo bigafasha mu gutegura igenamigambi ry’Akarere kandi risubiza ibibazo by’abaturage.

    Muri iyi manda kandi nibwo bashoboye gutaha inyubako nshya Akarere gakoreramo, bubaka n’ibiro by’utugari n’imirenge.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ati “Turishimira ko uko imibereho y’abaturage yari iri mu myaka itanu ishize, ubu ngubu hari intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere iyo mibereho myiza y’abaturage.”

    Icyakora hari abaturage bavuga ko bataragerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi nka bimwe mu by’ingenzi abo baturage bagaragaza ko bakeneye. Perezida wa Njyanama ya Bugesera avuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe, ariko ibyifuzwa bitaragerwaho ijana ku ijana.

    Icyakora ngo gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo birakomeje, hamwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere, urugero nk’aho umuriro utaragera ubu bakaba bafite abafatanyabikorwa barimo gufasha abaturage kubona amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

    Ibi bituma uyu muyobozi w’Inama Njyanama mu Karere ka Bugesera avuga ko bafite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere abaturage bose b’Akarere bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi na we yitabiriye iki gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka

    Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro no gucinya akadiho
    Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro no gucinya akadiho

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/bugesera-njyanama-y-akarere-yifatanyije-n-abaturage-mu-gutera-ibiti-bivangwa-n-imyaka

  • RCS celebrates ten-year anniversary #rwanda #RwOT

    Established in 2010, Rwanda Correctional Service (RCS) was the result of merging the former National Prisons Service and the Executive Secretariat of National Committee of Community Services as an alternative penalty to imprisonment.

    RCS has transformed into an institution that rehabilitates inmates into more responsible citizens upon release.

    During celebrations held yesterday, RCS Commissioner General, CG George Rwigamba explained that the institution has over the past ten years achieved a lot including expansion of prisons, revising inmates correction strategies and providing them with Mutuelle de Sante.

    'We have expanded activities over the past ten years that we currently have 13 prisons. One of them is Nyagatare Juvenile Prison designed to meet human rights requirements. In the meantime, four new prisons were constructed and renovated many more. Before, prison infrastructures were old, small and lacking essentials to correct inmates appropriately,' he said.

    The institution is also proud to have changed mindsets that prisons are no longer perceived for painful penalties but rather a chance for correction whereby inmates acquire different skills for survival as they are reintegrated in the community.
    However, RCS says, inmates’ transformed livelihoods should not give room for offenses.

    Anastase Nabahire, the Justice, Reconciliation, Law and Order Sector Secretariat Coordinator in the Ministry of Justice who represented the Minister of Justice during the ceremony hailed RCS contribution in shaping inmates’ behaviors and equipping them with different skills.

    Since inception, RCS increased prison warders from 1000 to 2000.

    As of today, Rwanda has 13 prisons accommodating over 75,000 inmates.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rcs-celebrates-ten-year-anniversary

  • Urugaga RAHPC rwamaganye abavuzi bitwara nk’abakanishi b’imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guterwa ikinya nabi kw
    Guterwa ikinya nabi kw’ababyeyi ni kimwe mu byatumye Leta y’u Rwanda ishyiraho urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, kugira ngo bashyiraho amahame abagenga

    Uru rugaga kuri ubu ruyoborwa na komite nshya yatowe ku itariki 10 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2010, ruvuga ko mu myaka irindwi ishize ubwo rwari rutarajyaho, hagaragaraga amakosa aterwa n’abakora ibijyanye n’ubuvuzi batarabyize.

    Umuyobozi mushya wa RAHPC, Korukire Noèl, avuga ko iyi mikorere ari ukugereranya ubuzima bw’umuntu n’ubw’imodoka, aho mu bitaro bimwe na bimwe hagiye humvikana abaganga barangarana abarwayi, abavuga nabi cyangwa abatanga imiti batabizi.

    Korukire agira ati “Umukanishi w’imodoka iyo akora imodoka ikanga kwaka arabireka ejo akagaruka agahera aho yari agejeje kugeza ubwo yatse ikagenda, ariko ikosa rito wakora ku buzima bw’umuntu rimushyira mu kaga”.

    Korukire aburira umuganga cyangwa umuforomo, ushinzwe iby’imirire, umuhanga mu by’imiti n’undi wese ugize urugaga RAHPC, ko rwashyiriweho guhugura no kugira inama abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, ariko ko batazihanganira abica amahame agenga umwuga bakora.

    Umuntu ukora imirimo ishamikiye ku buvuzi asabwa guhora yihugura ndetse agisha inama inzobere bagenzi be ku byo agishidikanya ku byo agiye gukora.

    Korukire ni we ugiye kuyobora urugaga rwashyizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2013 hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubunyamwuga bw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi igera kuri 21.

    Umuyobozi ucyuye igihe wa RAHCP Alexis Mutangana (akaba atera ikinya mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal), avuga ko abajya kwa muganga ubu bakwizera ko bazavurwa n’abantu babifitiye ubushobozi.

    Biro(Bureau) nshya izayobora abahagarariye ingaga 21 z
    Biro(Bureau) nshya izayobora abahagarariye ingaga 21 z’abakora imirimo ishamiye ku buvuzi

    Mutangana wakoze ihererekanyabubasha na Korukire ku wa Gatanu yagize ati “mbere yo gushinga Urugaga wasangaga umuntu wize ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-Chimie) aza agatangira gukora muri laboratwari, uyu muntu biroroshye ko yatanga ibisubizo bitari byo kandi ari byo bishingirwaho n’utanga imiti ku murwayi”.

    Muganga Mutangana avuga ko urwego akoramo rwo gutera ikinya ari urwo kwitondera cyane, kuko ngo hari ingero z’abantu bagira ubumuga buturutse ku guterwa ikinya nabi.

    Urugaga RAHPC ruvuga ko indi mbogamizi rurimo gukemurira hamwe na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Inama ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza (HEC), ari iyo kuziba icyuho cy’abaganga bake cyane mu byiciro(domaines) bimwe na bimwe.

    Iyi ni Komite nshya yatorewe kuyobora Urugaga rw
    Iyi ni Komite nshya yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abakora Imirimo Ishamikiye ku buvuzi (RAHPC)

    Kugeza ubu hari umuganga umwe gusa mu gihugu hose (muri CHUK) ushoboye kuvura abana bavukanye ubumuga bwo kutagira imyanya isohora imyanda mu mubiri, nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cyitwa IPAR mu mwaka ushize wa 2019.

    Na none hari abahanga mu kubaga umutima babiri gusa mu gihugu, nk’uko abaganga bagize urugaga RAHPC babitangaza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urugaga-rahpc-rwamaganye-abavuzi-bitwara-nk-abakanishi-b-imodoka

  • APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR Fc ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu kuri Coup-Franc yari itewe na Emmanuel Imanishimwe, nyuma y’ikosa n’ubundi ryari rikorewe kuri Sefu.

    APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League
    APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League

    Ku munota wa 28 gusa, ikipe ya Gor Mahia yari imaze akanya ir kurusha APR FC, ni Coup-Franc yari itewe na kapiteni wa Gor Mahia Keneth Muguna, umupira yateye ukidunda ugahita urenga umunyezamu Umar Rwabugiri.

    Igice cya kabiri kigiye gutangira, umutoza Adir Muhamed yakuyemo myugariro Buregeya Prince, yinjizamo rutahizamu Byiringiro Lague, nyuma gato ashyiramo na Tuyisenge Jacques wasimbuye Danny Usengimana, byatumye iyi kipe itangira no kurusha Gor Mahia gusatira izamu.

    Ku munota wa 61 w’umukino, nyuma y’igitutu cya APR FC, myugariro Andrew Juma yaje kwitsinda igitego, amakipe yombi akoza gushakisha ikindi gitego ariko umukino urangira APR FC itsinze ibitego 2-1.

    Biteganyijwe ko aya makipe yombi azakina umukino wo kwishyura mu mpera z’icyumweru gutaha, umukino uzabera muri Kenya.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Buregeya Prince, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Usengimana Danny na Bizimana Yannick

    GOR MAHIA: Boniface Oluoch, Geoffrey Ochieng, Philemon Otieno, Andrew Juma, Charles Momanyi, Bernard Ondiek, Ernest Wendo, Kenneth Muguna, Bertrand Konfor, Tito Okello na Samuel Onyango

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/article/apr-fc-itsinze-gor-mahia-mu-mukino-ubanza-wa-caf-champions-league

  • Abantu 42 bafatiwe mu ishyamba basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafatiwe mu ishyamba rya Leta riri mu Mudugudu wa Banga barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kw’aba baturage byaturutse ku makuru yatanzwe n’abandi baturage batuye mu Kagari ka Banga.

    Yagize ati “Abaturage baturiye ririya shyamba ni bo batubwiye ko hari abantu guhera mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira, buri wa kane bagenda rwihishwa bakajya muri iryo shyamba kurisengeramo baturutse ahantu hatandukanye. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise dufatanya n’izindi nzego zifasha abaturage kwicungira umutekano zikorera muri uwo murenge turabafata”.

    SP Kanamugire yavuze ko benshi mu bafashwe ari abayoboke bo mu itorero rya ADEPR baturuka mu Karere ka Gisagara mu mirenge ya Gishubi, Mamba na Muganza.

    Ati “Muri aba bantu twafashe hari harimo abagore 28, abagabo 9 n’abana 5. Barindwi baturutse mu Murenge wa Gishubi batatu ni abo mu Murenge wa Mamba mu gihe 32 ari abo mu Murenge wa Muganza; muri aba bose bafashwe batatu gusa ni bo bo mu idini Gatorika abandi basigaye bakaba ari abo mu itorero rya ADEPR”.

    Yakomeje avuga ko aba bantu uko ari 42 bari begeranye cyane babyigana, kandi nta dupfukamunwa benshi muri bo bafite. Bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abafashwe n’abandi baturage muri rusange kugendana na gahunda za Leta zashyizweho hagamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19, kandi bakirinda gusengera ahantu hatemewe.

    Yagize ati “Leta yashyizeho ingamba zo kurwanya COVID-19 inafungura insengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo gukomeza kuyirinda. Turabasaba kujya muri izo nsengero zemewe zubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi na bwo mugakurikiza amabwiriza yose yatanzwe”.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru y’aba barenze ku mabwiriza, anibutsa ko icyorezo ntaho cyagiye, aboneraho gukangurira buri muntu ko agomba kuva mu rugo yambaye agapfukamunwa kandi akanubahiriza n’andi mabwiriza yose ajyanye no kurwanya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-42-bafatiwe-mu-ishyamba-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19

  • APR FC itsinze Gor Mahia(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC itsinze Gor Mahia igitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo APR FC yatangiye urugendo rw’imikino Nyafurika umwaka w’imikino 2020-2021.

    Iyi kipe yari yakiriye Gor Mahia yo muri Kenya mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo ku isaha ya saa 15h.

    Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed bikaba byari byabanje kuvugwa ko atari butoze aho byavugwaga ko ibyangombwa bye CAF ntibyemera, ariko akaba yaje gutoza uyu mukino.

    Adil yatunguranye kuri uyu mukino kuko bamwe mu bakinnyi bari bitezwe kubanza mu kibuga nka Lague na Jacques Tuysenge babanje ku ntebe y’abasimbura.

    Akaba yari yahisemo gukoresha ba myugariro batatu, abakina hagati batanu n’abataha izamu 2(3-5-2).

    Gor Mahia n’ubwo umutoza mukuru wayo Robertinho wanyuze mu Rwanda atoza Rayon Sports atari yemerewe gutoza uyu mukino nk’umutoza mukuru kubera ibyangombwa bye, yari yazanye n’ikipe yicaye hejuru muri Stade, ntabwo kandi bari kumwe na Jules Ulimwengu na we wakiniye Rayon Sports, yasigaye muri Kenya aho yabwiye ko yagize ikibazo cy’imvune.

    Iminota ya mbere y’umukino amakipe yakiniraga hagati mu kibuga nta kipe igera imbere y’izamu ry’indi.

    Ku munota wa 9 Charles Momanyi yabonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Bizimana Yannick.

    Iri kosa ryahanwe na Omborenga Fitina maze umupira awuhindura imbere y’izamu maze Niyonzima Olivier Sefu atsindira APR FC igitego cya mbere.

    Ku munota wa 18 yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Boniface Oluoch awukuramo.

    Ku munota wa 28, Gor Mahia yishyuye igitego gitsinzwe na Andrew Juma, ni ku mupira w’umuterekano yatereye nko muri metero 23, Rwabugiri ananirwa kuwukuramo.

    Ku munota wa 31 Danny Usengimana yagerageje ishoti ariko umunyezamu awukuramo.

    Gor Mahia yatangiye kurusha APR FC ndetse igenda inabona amahirwe. Ku munota wa 40 Ange yakoreye ikosa rya Ondiek batanga kufura ariko Andrew Juma ayiteye uca inyuma y’izamu.

    Bertrand Konfor yakoreye ikosa kuri Djabel hafi y’urubuga rw’amahuna ku munota wa 42, Omborenga Fitina awuteye uca hejuru y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Buregeya Prince hinjiramo Byiringiro Lague. Yahise ava kuri sisiteme ya 3-5-2 ahita ajya kuri 4-4-2.

    Cliffton Miheso Ayise, yinjiye mu kibuga asimbura Bertrand Konfor ku munota wa 53.

    Ku munota wa 54, Jacques Tuyisenge yasimbuye Danny Usengimana.

    Ku munota wa 55, Miheso Ayisi yateye ishoti rikomeye ariko unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 59 Manishimwe Djabel yahushije igitego ari mu rubuga rw’amahina ku mupira mwiza yari ahawe na Jacques Tuyisenge ariko awuteye unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 62 APR FC yabonye igitego cya kabiri ku mupira Omborenga yazamukanye akawuhindura imbere y’izamu maze myugariro Kenneth Muguna ahita yitsinda.

    Ku munota wa 63 Mangwende yahinduye imbere y’izamu Jacques Tuyisenge ashyizeho umutwe umupira ukubita umutambiko w’izamu.

    Ku munota wa 65 Bukuru Christophe yahaye umwanya Ruboneka Bosco.

    Ku munota wa 67 Nicholas Kipkirui yasimbuye Tito Okello.

    Ku munota wa 74, Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko umunyezamu awukuramo awutanga Jacques Tuyisenge.

    Samuel Onyango yahaye umwanya Kevin Wasonga ku munota wa 78 ku ruhande rwa Gor Mahia.

    Ku munota wa 80, Manishimwe Djabel yahaye umwanya Ishimwe Anicet.

    Ku munota wa 89 Bizimana Yannick yahawe umupira na Lague atera ishoti rikomeye mu izamu, Boniface, umunyezamu wa Gor Mahia awohereza muri koruneri. Umukino warangiye ari 2-1.

    Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020, uzabera muri Kenya, ikipe izakomeza ikaba izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Al Nasr yo muri Libya na Belouizdad yo muri Algeria.

    11 babanjemo ku mpande zombi

    APR FC: Rwabuguri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Buregeya Prince, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Danny Usengimana na Bizimana Yannick

    Gor Mahia: Boniface Oluoch, Geoffrey Ochieng, Philemon Otieno, Andrew Juma, Charles Momanyi
    Bernard Ondiek, Ernest Wendo, Kenneth Muguna (c), Bertrand Konfor, Tito Okello naSamuel Onyango

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanjemo

    Abakinnyi 11 ba Gor Mahia babanjemo

    Ikosa ryakorewe Sefu rikavamo igitego cya mbere

    Sefu nyuma yo gutsinda igitego

    Andi mafoto y’umukino ni mu kanya…

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-itsinze-gor-mahia-amafoto