Category: Uncategorized

  • Ruhango: Umugore yishwe bamuta mu musarani #rwanda #RwOT

    Nk' uko IGIHE dukesha iyi nkuru cyatangaje ko , kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi abantu bane bo mu Karere ka Ruhango bakurikiranyeho icyaha cyo kwica umugore barangiza bakamujugunya mu musarani.

    Uwo mugore yitwa Nyiramana Agnes mu bamwishe harimo gukekwaho sebukwe na muramu wa nyakwigendera.

    Amakuru avuga ko inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi zasanze umurambo wa Kamana mu musarani wo kwa nyina w'umugabo wari waramwinjiye mu Murenge wa Ruhango, kandi hari hashize igihe aburiwe irengero.

    Mu cyumweru gishize nibwo hamenyekanye amakuru ko Nyiramana Agnes yabuze, abaturanyi be batangira gukeka ko uwo mugabo wari waramwinjiye ashobora kuba azi irengero rye.

    Kuri uyu wa Mbere kandi abaturage bakomeje gushakisha amakuru kugeza ubwo bagiye aho uwo mugabo yabaga kwa nyina, barebye mu musarani basanga harunze imbagara bahita bitabaza inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zisangamo umurambo wa nyakwigendera bigaragara ko bamujugunyemo bamucuritse.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko hamaze gufatwa abantu bane bakekwaho kwica uwo mugore barimo sebukwe na muramu we.

    Yavuze ko abakekwaho kwica uwo mugore barimo umugabo w'imyaka 40 wari waramwinjiye na mugenzi we w'imyaka 35.

    Dr Murangira avuga ko mu ibazwa ry'abo babiri bavuze ko bishe uwo mugore babitumwe na sebukwe w'imyaka 70 ndetse na muramu we. Yagize ati:

    'Aba rero uko ari bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Nyiramana Agnes w'imyaka 37 barangiza bakamujugunya mu musarani. Bavuga ko bamuzizaga ko yatanze amakuru ku mugabo we wacuruzaga ibiyobyabwenge bikamuviramo gufungwa.'

    RIB yibukije abantu bose kwirinda ibyaha kuko itazigera ibihanganira.

    Abakurikiranyweho uruhare mu kwica Nyiramana bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Karere ka Ruhango, bakaba bagiye gukorerwa dosiye bagashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/30/ruhango-umugore-yishwe-bamuta-mu-musarani/

  • Amasibo yitezweho kunoza ibyiciro bishya by’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye ibiganiro basabye ko amakuru azatangwa atazahindurwa mu gihe cyo gusohoka ku rutonde rwa nyuma
    Abitabiriye ibiganiro basabye ko amakuru azatangwa atazahindurwa mu gihe cyo gusohoka ku rutonde rwa nyuma

    Hagati aho abaturage bavuga ko bizeye amakuru azatangwa na bagenzi babo mu masibo ariko bagasaba ko atazahindurwa ageze mu zindi nzego nk’uko byakunze kugaragara mu byiciro byakozwe mbere.

    Ubuyobozi buvuga ko ibyiciro bishya by’ubudehe byitezweho kunoza igenamigambi ry’abaturage no kuzamura ubushobozi bw’umuturage mu iterambere hifashishijwe amakuru y’imiterere y’ibyo akora n’ibyo yinjiza.

    Mu bukangurambaga bugamiije kubashishikariza kwitabira gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe, abaturage bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, bagaragaje ko ibyo byiciro bikwiye kuzakurikizwa uko amakuru azaba yatanzwe kugira ngo hatazabaho kuba umuntu n’ubundi yashyirwa mu cyiciro adakwiye.

    Umwe muri bo agira ati, “Mu bihe bishize twatangaga amakuru ku baturage bagenzi bacu, ariko ntakurikizwe mu gihe cyo gusohoka ku rutonde, urugero niba mfite inka ndagiriye umuntu icyo gihe si iyanjye sinumva imamvu bagutsindagiraho ko iyo nka ari iyawe kandi uyiragiriye umuntu, ibi bije bizatandukanira he n’ibya mbere?”

    Abaturage bavuga ko ubutaka buzashingirwaho mu gushyirwa mu cyiciro runaka cy’ubudehe nyamara hari abantu bafite amasambu batanzeho iminani cyangwa impano ariko ntibukurwe kuri abo kuko bisaba amafaranga menshi kubugabanyisha.

    Abaturage basaba ko hakwiye gukurikizwa amakuru agaragazwa na nyir’ubwite n’abaturanyi be kuko hakurikijwe amakuru ari ku cyangombwa cyamaze gutangwaho ubutaka byaba binyuranyije n’ukuri ku butaka umuturage asigaranye.

    Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko gutangira amakuru mu masibo bizatuma abaturanyi baziranye ntawe ubeshyera undi.

    Agira ati, “Abazafasha mu kujya mu byiciro bishya barahuguwe, icyo dusaba abaturage ni ugutanga amakuru neza yuzuye, amakuru azatangirwa mu isibo kandi ni ingo nkeya zitarenze nka 15 izo ni ingo twizera ko amakuru azavamo azaba ari yo kuko abaturage bazaba baziranye bihagije, abahuguwe mu nzego zose byagenze neza kandi hari umwanya uhagije nta muturage uzongera gushyirwa mu cyiciro adakwiye”.

    Habarurema avuga ko ubu hatangiye ikusanyamakuru hakazakurikiraho igihe cyo gusubira mu makuru yatanzwe noneho abaturage bakabona gushyira umuntu mu cyiciro hagendewe ku makuru azaba yaratanzwe.

    Ku kijyanye n’amasambu bigaragara ko yagiye atangwa ariko ntihabeho gukosoza amakuru cyangwa gushaka ibya ngombwa bishya by’ubutaka, Habarurema avuga ko amakuru azatangwa azahabwa agaciro ari aya nyirayo kurusha ayanditse gusa ku cyangombwa cy’ubutaka.

    Agira ati, “Niba isambu yaratanzweho iminani ikaba yarakuwe ku bo yari yanditseho bizagaragazwa niba hari ufite ubutaka ariko atarabona ibiburanga, igikenewe ari amakuru azatangwa n’abaturage basanzwe bamuzi, ayo makuru niyo azashingirwaho kurusha ibyangombwa byanditse gusa ntibagire impungenge”.

    Ibyiciro by’ubudehe kandi ngo ntabwo bizongera gushingirwaho ngo abana bemererwe kwiga muri kaminuza ahubwo buri mwana aziga bitewe n’ubushobozi bw’ubumenyi bwe, naho abahuriye mu cyiciro gikeneye gufashwa bakazafashirizwa hamwe kurusha uko byakorwaga mbere.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amasibo-yitezweho-kunoza-ibyiciro-bishya-by-ubudehe

  • Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 cyitabirwa n’abarimu muri za kaminuza no mu mashuri yisumbuye, abanyamateka n’abashakashatsi, hamwe n’abayobozi mu nzego za Leta.

    Iki kiganiro cyari kigamije kungurana ibitekerezo no gukora ubuvugizi kugira ngo hafatwe ingamba z’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa mu mashuri, ikavugwa uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa mu rwego rwo kwerekana ibimenyetso, kugaragaza ko yabaye, no kurwanya ibitekerezo biyipfobya cyangwa biyihakana; bityo abagoreka amateka ntibakomeze kuyobya abatuye isi.

    Ubu buvugizi Ibuka-Italia yabwihayeho intego, ku buryo biri mu ntego zayo z’ibanze, ku buryo bishyirwamo imbaraga cyane iyo igihe ngarukamwaka cyo kwibuka kigeze haba mu mashuri n’ahandi hose. Impamvu ubu buvugizi bugomba gutangirira mu mashuri ni ukugira ngo abana bato bamenye ukuri hakiri kare.

    Umwe mu barimu ba Kaminuza ya John Cabot University, Prof Federigo Argentieri wafashe ijambo muri iki kiganiro, yavuze ko zimwe mu ntego z’umuryango Ibuka harimo kwibuka n’ubutabera. Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko habayeho gukumira Abatutsi no kubabuza guhunga; hagashyirwa za bariyeri mu nzira zose, habaho gufungira abantu hamwe ngo bicwe batsembwe, ari na byo byatumye iyi Jenoside yabaye ndengakamere kuko hishwe abantu benshi mu gihe gito cyane kandi harokotse mbarwa.

    Pietro Veronese
    Pietro Veronese

    Umunyamakuru w’ikinyamakuru La Republika, Pietro Veronese, ari na we wayoboye uyu muhango, kimwe n’umwarimu muri Kaminuza ya Roma Tre, Michela Fusaschi, bagarutse kenshi ku gisubizo u Rwanda rwashatse mu buryo bwo kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rwashyizeho inkiko gacaca nk’ubutabera bwunga, kandi bushingiye muco w’igihugu. Byatumye ukuri kuri Jenoside kugaragara kuko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside na bo batanze amakuru kandi n’ubutabera buratangwa.

    Michela Nocita, umwarimu w’indimi mu ishuri ryisumbuye, yagaragaje ko yizeye ko abanyeshuri nibiga neza ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaca intege abayihakana kuko bazaba bavuga ukuri kw’amateka yabaye. Yagaragaje ko hari abanyeshuri b’Abataliyani basuye u Rwanda, basura inzibutso, banasobanurirwa uko Jenoside yakozwe. Akurikije uko yabonye abo banyeshuri bashishikajwe no kumenya ukuri, byatumye mu ishuri ryabo rya Pile Arbertelo bashyiraho gahunda ya buri mwaka yo kuganira kuri Jenoside, bakagira n’agace k’amasomo batanga kuri Jenoside, impamvu n’icyatumye ihitana abantu benshi mu gihe gito.

    Umunyamateka Vittorio Vidotto akaba inzobere mu mateka , na we yashyigikiye iki gitekerezo, asanga mu Butaliyani bigisha amateka ariko amateka ya Jenoside akaba atigishwa byimbitse. Kuri we asanga bikwiye ko n’amateka ya nyuma ya 1970 atangira kwigishwa kuko bigaragara ko abakiri bato aya mateka batayazi. Ubuvugizi ngo bukwiye gukomeza kugira ngo abashinzwe iby’integanyanyanyigisho, cyangwa abandika ibitabo bikoreshwa mu mashuri bashyiremo n’ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mugenzi we Alessandro Portelli, na we akaba inzobere mu mateka, asobanura ukuntu gutanga ubuhamya ari inshingano za buri wese ubibasha, mu buryo bwo kubaka amateka no gushyira hamwe buri kintu cyabaye kugira ngo ukuri kugerweho, ari na ko kubakirwaho ejo hazaza heza.

    Umuyobozi wa IBUKA-Italia, Honorine Mujyambere
    Umuyobozi wa IBUKA-Italia, Honorine Mujyambere

    Muri iki kiganiro, umuyobozi wa IBUKA-Italia, Honorine Mujyambere, yongeye gushima abifatanyije na bo mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu uyu muryango umaze ushinzwe, cyane cyane abatanze ubutumwa bugaragaza ko kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri yo mu Butaliyani bishoboka.

    Umukozi wa Komini ya Milan, Diana de Marchi na we wari muri icyo kiganiro yashimiye ibikorwa bya Ibuka-Italia cyane cyane ibijyanye no kwibuka kuko ari umusingi w’ubwiyunge no kubaka icyizere cyo kubaho ku barokotse Jenoside bityo kubyigisha mu mashuri bikazanatuma isi yose imenya ukuri ku byabaye.

    Uyu munsi kandi wabanjirijwe n’ikindi kiganiro cyabaye mu mpera z’icyumweru cyabanje aho abayobozi bahagarariye Ibuka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda n’ibindi bihugu by’i Burayi bagaragaje uko muri buri gihugu ibikorwa byo kwibuka, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo hamwe no guhangana n’ingaruka zayo bihagaze kugira ngo basangire ubunararibonye no gushyigikirana muri byose.

    Aha ni ho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Ngarambe, yijeje abagize Ibuka, ishami ry’u Butaliyani ubufatanye mu kurwanya no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye abayobozi b’uyu muryango mu bihugu bitandukanye gukomeza gushyira hamwe, kugirana inama no guhanahana amakuru mu nyungu z’abo bahagarariye.

    Avuga ku kibazo cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi Ngarambe, yavuze ko uru ari urugamba ruhoraho, kuko hakiri abantu benshi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije kugoreka amateka.

    Ni inkuru dukesha Ibuka-Italia


    source https://www.kigalitoday.com/kwibuka/Abagize-Ibuka-Italia-basanga-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-ikwiye-kwigishwa-mu-mashuri

  • Umunyarwandakazi yashyizwe mu kanama nkempurampaka k'irushanwa rya Miss France 2021 #rwanda #RwOT

    Sonia Rolland Uwitonze Umunyarwanda wa mbere wabaye Nyampinga w'Ubufaransa mu 2000 yashyizwe mu kanama nkempurampaka k'irushanwa rya Miss France 2021.

    Ibi Sonia Rolland yabitangaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram avuga ko yishimiye kuba umwe mu bagize akanama nkempurampaka mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss France 2021.

    Aka kanama nkempurampaka kazaba kayobowe na Iris Mittenaere wabaye Miss France na Miss Universe 2016.

    Igishimishije Sonia Rolland kurusha ibindi ni uko ahawe inshingano zo kuba umukemurampaka muri iri rushanwa mu gihe yizihiza imyaka 20 ishize abaye umukobwa wa mbere ukomoka muri Afurika wambitswe ikamba rya Miss France.

    Sonia Rolland w'imyaka 39 ni umufaransakazi ufite nyina w'umunyarwandakazi na se w'umufaransa.

    Mu mwaka wa 2018 ni yari umwe mu bagize akanama nkempurampaka k'irushanwa rya Miss Rwanda.

    Yabaye Nyampinga w'Ubufaransa mu 2000

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/30/umunyarwandakazi-yashyizwe-mu-kanama-nkempurampaka-kirushanwa-rya-miss-france-2021/

  • COVID-19: 28 new cases, 48th death #rwanda #RwOT

    The new cases found yesterday are from Kigali :8, Musanze :8, Rubavu: 4, Rusizi:3, Gicumbi:2, Nyagatare: 1, Gatsibo: 1, and Burera:1.

    5480 equivalent to 92.5 % of all cases have recovered while active cases are 391. The Government of Rwanda has strengthened COVID-19 preventive measures and expects to deploy dogs in identification of COVID-19 patients next month.

    Rwanda confirmed the first COVID-19 case on 14th March 2020. Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-28-new-cases-48th-death

  • First batch of Kangondo, Kibiraro residents relocated to Busanza estate #rwanda #RwOT

    The relocation was announced last week on Wednesday during a meeting bringing together locals from the slum commonly known as 'Bannyahe’ with the Minister of Local Government, Prof Anastase Shyaka.

    At the time 48 families were expected to move to the new estate for the first batch but only 14 families relocated to new homes yesterday as RBA broadcasted.

    During the previous meeting with Shyaka residents expressed readiness to move to new homes.

    The size of houses allocated to each family will depend on the latter’s possessions in the slum. These include houses with one bed room and sitting room, two bed rooms and sitting room or three bed rooms with sitting room compensating previous homes.

    The majority is expected to receive one bed room and sitting room.

    One of residents expressed concerns that one bed room is not enough to accommodate a family and appealed for reassessment of the situation.

    'We are all mature parents. I have 18 year old daughter and 16 year old son. You all know the sweetness of the family and what takes place in bed. The household is likely to break up when the woman didn’t take care of husband in bed. I am wondering how spouses will engage in their bed affairs while children are hearing them,' he asked.

    'The most worrying thing is the up-surging rape cases nowadays. Parents are reportedly raping their daughters while others rape their sisters. I think you are aware of a 40 year old man who recently raped his mother yet many of us stay with our parents. Isn’t this going to give unnecessary tasks to the Police,' he added.

    The Mayot of Kigali City, Pudence Rubingisa assured residents of finding basics in Busanza to support them as they gradually get familiar with new settlement.

    The first batch of Kangondo, Kibiraro residents has been relocated to Busanza estate.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/first-batch-of-kangondo-kibiraro-residents-relocated-to-busanza-estate

  • Nyiransibura: The legend who birthed Lake Kivu #rwanda #RwOT

    As of today, the world is moving fast shifting from analogue to digital. More artistic creations are kept in written form and other digital means.

    It is against this background that Rwanda has also adapted to emerging technology whereby different of oral traditions can be found in different books, online sources or kept through audio-visual records.

    The oral tradition was most common during the reign of Kings.

    Long ago, during the reign of Kings, written literature was not popular. To keep record of all activities happening cross kingdoms, oral traditional took center stage. To this end, all poets rooting from Nyirarumaga said to be the matriarchy of all poets in Rwanda had their works memorized. The tales of then were also memorized and transmitted to generations up to date.

    One of them is the mysterious tale of Nyiransibura, a mythical woman attributed to the creation of Lake Kivu. The woman is said to have existed during the reign of King Ndahiro III Cyamatare according to Rwanda’s oral traditions.

    The Kings of ancient Rwanda are classified into three dynasties. These include Ibimanuka, (the Descents), or the Divine Kings; Abami b’Umushumi (the Kings of the Cord) and Abami b’Ibitekerezo (the Kings of Mind). The Descents are said to originate from heaven. Their existence dates from the reign of Shyerezo to Kazi, the last of this dynasty.

    Kings of the Cord are kings with no records of their tenure and deeds. Their dynasty start from Gihanga cyahanze Inka n’Ingoma (the creator of cow and kingdom) to king Cyilima I Rugwe while the Kings of Mind are those with well-known deeds and traceable genealogy. Their kingdom dates back from the reign of Kigeli I Mukobanya to the last King of Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa.

    Gihanga Ngomijana was the first King of the Cord between 1091-1124. He is considered the creator of Rwanda. The history of these dynasties is the subject of the royal myths.

    Nyiransibura’s tale dates back to the reign of King Ndahiro III Cyamatare.

    Long ago, King Ndahiro III Cyamatare abducted and took hostage of a woman called Nyiransibura the daughter of Muriro, creature from the country of 'Bunyabungo'(currently in the Democratic Republic of Congo). Upon arrival, Nyiransibura was given a regular task of cleaning at the king’s home.

    One day, a strange noise aroused when King Ndahiro was in a meeting with his subordinates. They attributed the noise to witchcraft from Abanyabungo who might have come to rescue their daughter.

    The agenda of the meeting soon changed to discuss the next course of action for their hostage, Nyiransibura. They agreed on returning Nyiransibura to homeland rather than killing her.

    As the envoys took Nyiransibura home, they reached a region called Kinyaga (currently in Rusizi district) where a rainmaker (umuvubyi) welcomed them and married Nyiransibura. The rainmaker treated Nyiransibura gently with much love in a beautiful valley of Kinyaga where they happily lived together.

    Kinyaga is said to far distant from Ndahiro III Cyamatare’s residence.

    During delivery, the placenta rupture left plenty liquids, filling the valley hence creating Lake Kivu. The home of Nyiransibura’s witch was left in the middle of the liquids squirted from the placenta and became an isle (said to be the current 'Ijwi’). This is how Rwanda’s fairy-tales narrated the creation of Lake Kivu.

    The delivered child was named Nsibura and stayed with her mother. He took care of father’s cows but also had intentions to attack King Ndahiro and revenge for her mother’s abduction.

    Nyiransibura’s tale dates back to the reign of King Ndahiro III Cyamatare. She is said to have squirted Lake Kivu.

    Théophile Niyitegeka

    Source : https://en.igihe.com/news/article/nyiransibura-the-legend-who-birthed-lake-kivu

  • Yabaye umuseriveri mu kabari ! Urugendo rw’ubuzima bw’umuraperi B-Threy #rwanda #RwOT

    'My Talent Live Concerts, ni ibitaramo byateguwe na East African Promoters, bihuriramo abahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye aho buri wa Gatandatu guhera saa yine na mirongo ine n’itanu z’umugoroba, haba hari umuhanzi utaramira abanyarwanda muri ibi bihe abantu badafite uburyo bwo kwidagadura bahuriye hamwe.

    Umuraperi B-Threy, niwe wari ugezweho kuri uyu wa Gatandatu ngo ataramire abanyarwanda bari bamuhanze amaso bari mu ngo zabo mu bice byose by’igihugu.

    Mbere yo kubataramira yabanje kugirana ikiganiro n’umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana avuga ko ikigaragaza iterambere rya Trap [we na bagenzi be bita Kinya Trap] ari uko mu bategura ibitaramo basigaye babatekerezaho.

    Nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya EAP, biteganyijwe ko ku wa Gatandatu utaha, kuwa 5 Ukuboza 2020, umuhanzi Mico The Best ari we uzasusurutsa abakunzi b’umuziki muri ibi bitaramo bya 'My Talent Live Concert'.
    B Threy yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe muri muzika mbere yo gutaramira abanyarwanda muri My Talent Live Concerts

    B-Threy ni muntu ki ?

    Ni imfura mu muryango w’abana batatu barimo mushiki we na murumuna we, bose bakuriye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nk’i Nyamirambo ari naho umuryango wabo uba.

    B-Threy wize amashuri y’incuke n’abanza yize muri Camp Kigali, avuga ko yapfushije nyina afite imyaka umunani, bityo akurana na Papa we wamukundishaga gukina umupira w’amaguru.

    Avuga ko impamvu Se umubyara yakundaga umupira ari uko nawe yawukinaga kuko yanakinnye mu ikipe ya Vital’O FC [imwe mu zifite amateka kandi zikomeye muri aka karere], ubwo yari akiba mu Burundi.

    B Threy avuga ko nyuma yaje gukura atangira gukunda Basketball ari nayo kuri ubu akina iyo atari mu bikorwa bya muzika

    Uyu muhanzi uvuga ko akijya mu mashuri yisumbuye yayatangiriye kuri Groupe scolaire Kansi Butare, gusa ngo hano yahamaze umwaka umwe ahita yimukira mu kindi kigo cy’Abafurere cyabaga I Butare n’ubundi.

    Uyu musore avuga ko atigeze yiga mu mwaka wa Gatatu icyo agihe ahubwo yahise ashaka uburyo abona ibya ngombwa ahita ajya I Musanze kwiga ubwubatsi I Musanze.

    Ageze mu mwaka wa Gatanu yahise ajya kwiga muri Ecole Technique St Joseph de Nyamirambo ahazwi nka Emen Nyamirambo aho yagombaga gukomereza ubwubatsi.

    Avuga ko kubera ko yigaga ataha ntabwo byamugoye aho mu masomo yibuka yakundaga ari iryitwa Cost Estimation.

    Uyu musore avuga ko ubwo yari agiye kurangiza mu mwaka wa Gatanu haje itegeko rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ko abantu batakoze ibizamini byo mu mwaka wa Gatatu bagomba gusubirayo bajya kubikora.

    Ati 'Uwo mwaka nasubiye inyuma njya gukora ibizamini ariko nari niyandikishije Kabusunzu, uwo mwaka byatubayeho turi benshi batwitaga abaparakomando.'

    B Threy avuga ko nyuma yo gutsinda icyo kizamini yahise asubira mu mwaka wa Gatandatu aratsinda ndetse agira amanota 36.

    Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye avuga ko yikundiraga amafaranga ari nabwo yahise ashaka akazi mu Mujyi aho yakoraga muri Imprimerie, abakorera ibijyanye na Design.

    Avuga ko yaje kubona Burse yo kujya kwiga muri IPRC, ndetse Papa we amusaba kujya kwigayo ariko we aramuhakanira, ahubwo we akomeza kwishakira amafaranga.

    Muri 2016, avuga ko yari yarakennye cyane kugeza ubwo yagiye gusaba akazi k’ubuseriveri mu kabari ka Cocobean.

    Uyu musore aherutse kugirana ikiganiro na FLASH TV avuga ko ubwo yakoraga muri aka kabari yageragezaga kwitwara neza imbere y’abakiliya kugeza ubwo benshi bazaga kunywera muri aka kabari bamukundaga cyane.

    Ati 'Umukiriya nabaga nzi uburyo bwo kumufata neza, kandi iyo umubereye umwana mwiza nawe aguha tip’, kandi nabaga ndi kwakira aba Djs ba Marnoud na ba Toxyk ariko n’abandi bantu babo bazaga bahitaga babanyereka bati uriya niwe ugomba kubakira.'

    B Threy uvuga ko yarangwaga no kwambara neza ndetse akajyana n’ibigezweho abakiliya bamukundaga cyane ari ba bandi n’ubundi b’abanyamujyi.

    Avuga ko yahembwaga ibihumbi 100Frw ariko ngo hari igihe yabonaga 'tip’ y’amafaranga menshi kugeza ubwo hari igihe yakoreye ibihumbi 500Frw akuye muri ayo abantu bamuhaga nk’uwabakiriye neza.

    Avuga ko nyuma yaje kugambanirwa n’abaseriveri bagenzi be biza no kuba ngombwa ko bamugambanira ariko biza no gutuma ahita asezera muri ako kabari.

    Umuziki avuga ko yari yarawukoze cyera ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye muri wa mwaka byabaye ngomba ko asubira inyuma gukora ikizamini cyo mu wa Gatatu icyo gihe ngo indirimbo ye yayikoranye na Fizzy watunganyaga indirimbo.

    Nk’umuntu wari usanzwe akunda umuziki ndetse yaranegerageje kujya muri studio, Ubwo yari avuye gukora mu kabari ka Cocobean nibwo yahise asinyana amasezerano na studio yitwa GMS yakoreraga I Nyamirambo.

    Muri iyo studio yakoreyemo Mixtape imwe itaramenyekanye ariko nyuma aza guhura n’uwitwa Willy Karekezi wari inshuti ye amuhuza na Bushali ahita amusanga muri Green Ferry ya Dr Nganji.

    Indirimbo ye ya mbere yayikoranye na Bushali ndetse ariwe na Dr Nganji bagenda babona ko uwo musore afite ubuhanga bityo biza kugera n’ubwo baganira ku gusinya amasezerano na Green Ferry.

    B Threy avuga ko muri Green Ferry bari bafite gahunda nshya yo guhindura uko umuziki wakorwaga mbere bo bakajya bakora album igasohokera rimwe kugira ngo umuntu uzayumva yumve neza uwo muhanzi.

    Avuga ko kubera ko Bushali yasohoraga album mbere yaje gusohora iya mbere bavuga ko bahisemo kuyiha 'Genre’ ya Kinyatrap cyane ko indirimbo zose zabo bakoraga bazitaga Kinyatrap.

    Yaje kuva muri Green Ferry

    Mu ntangiro za Mutarama 2020, nibwo mu buryo budasubirwaho umuhanzi B Threy yatangaje ko yasezeye muri iyi label ya Green Ferry yamenyekaniyemo nk’umuhanzi wa Kinyatrap.

    Ubwo yasezeraga muri Green Ferry, hari abatekereje ko arambiwe kuba Bushali ariwe uzwi cyane nyamara barakoranaga nk’itsinda.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, B Threy ntiyigeze aca ku ruhande aya makuru, avuga ko yavanwemo nuko urukundo hagati y’abo bakoranaga rwari rwarayoyotse ndetse abona Green Ferry ishaka gutonesha Bushali kubarusha, no kuba na we yaratekerezaga uko yakwiteza imbere.

    Ati 'Ntabwo nakubeshya, ubundi ibibazo bivuka ni umunsi bafashe indirimbo twakoranye turi batatu bagakuramo ibitero byacu bagasigamo igitero cy’umuntu umwe, Bushali aririmba igitero cye gusa. Nta rukundo kuri Bushali kuko iyo urufite uba wanapfira inshuti yawe.'

    Iyo ni indirimbo 'Ni muebue', B Threy anavuga ko yandikiwe kwa Slum Drip atari iya Bushali nk’uko benshi babizi.

    Gusubiramo iyi ndirimbo hagakorwa iyo Bushali akoresha mu bitaramo irimo ijwi rye gusa, B Threy avuga ko byakozwe mu buryo bw’ubucuruzi, ati “bagirango igihe nikigera Bushali ajye ayiririmba bitabaye ngombwa ko tuba duhari.'

    Abajijwe impamvu Green Ferry yashatse kuzamura Bushali gusa, yagize ati 'Simbizi wasanga wenda baratangiranye cyangwa bafitanye gahunda ntazi.'

    B Threy ashinja Bushali kuba yararetse urukundo batangiranye.

    Ati 'Ikintu cyabaye ni uko twakundanaga, nyuma urukundo rwabaye ruke, njye hagati yanjye na Bushali harimo uwigishije undi agakino, uzamubaze nubwo atinya kuvuga, aratinyatinya ariko muzamubaze.'

    'Hari ibikorwa twakoranye nabo bikitirirwa Green Ferry, kubera gutakaza urukundo ntabwo byakomeje kuba byiza cyane nk’uko byahoze. Green Ferry yashatse kuzamura Bushali cyane bakamuturutisha, njye Bushali sinamurenganya nawe si we ni itsinda abarizwamo. biramusaba kuzaba maso niba ashaka gutera imbere.'

    B Threy avuga ko adashaka kuvuga nabi Bushali ariko atanamushuka, ahubwo ko akeneye kumubwiza ukuri kugira ngo azatere imbere.

    Ati 'Bushali afite indirimbo nyinshi kandi nziza, gusa izo bamwitirira cyane ni izacu twese.'

    “Nakomereze aho abe maso amenye aho inyungu iri. Ubusanzwe iyo abantu bakubwira ngo baragufasha bazagutamika,ugomba kugira ubwoba.'

    Abajijwe niba nta kibazo cyihariye afitanye na Bushali, B Threy yavuze ko adashobora kugirana ikibazo n’umuntu badahura, batanahuza.

    Yagize ati 'Ubu ntabwo dushobora guhura, kereka namusinyishije kandi imico ye ntabwo twahuza, iyo umuntu adafite imikorere ihamye kuri njye ntibyakunda, yarantengushye kuri byinshi twumvikanye birimo aho twifuzaga kugeza Kinyatrap.'

    'Ibintu byose twaganiriye yanyeretse ko nta na kimwe yakoze, amasezerano twagiranye yarayishe, irya mbere ryari ukugumana ubumwe n’urukundo. Icyakora narabirebye mbona na we si we, ni ikipe bari kumwe, bituma mbaha umwanya.'

    B Threy yatangije Studio ye nshya aho ari gukorana n’umu Producer witwa Dizzo ukomeye mu gukora injyana ya Hip Hop.

    Gahunda yo kugura ibihangano bye bifitwe na Green Ferry

    Nk’umuhanzi wavuye muri label yamufashishe kuva mu itangira ndetse ikaba inafite uburenganzira bwose ku bihangano bye avuga ko ateganya kureba ko yagura ibyo bihangano byose akabigira ibye.

    N’ubwo adahishura amafaranga bamuciye ariko avuga ko ibiganiro byatangiye ndetse bigeze kure ku buryo yizeye ko bazamusubiza ibihangano bye akabishyura.

    Uyu musore kuri ubu agezweho mu ndirimbo zirimo ‘Nicyo gituma, Nyumvira, Landlord, Nihe, Oya, Igitebo cya Channel, Impano ni ubuzima n’izindi nyinshi.

    B Threy kandi aherutse gushyira hanze EP yise ' Shwiii Dah ! Irimo indirimbo enye zirimo iyo yise 'Landlord, Buri gihe, Imari ndetse n’iyo yise 'Oya’ yamaze gukorerwa amashusho ikaba iri no mu ndirimbo zikunzwe muri ibi bihe
    B Threy ni umwe mu baraperi bagezweho mu Rwanda

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Yabaye-umuseriveri-mu-kabari-Urugendo-rw-ubuzima-bw-umuraperi-B-Threy

  • Rwabugiri Umar ararengana, ninjye wakoze amakosa – Umutoza Adil wa APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko APR FC itsinze Gor Mahia 2-1, igitego APR FC yatsinzwe ntabwo cyavuzweho rumwe aho abantu benshi bashyize ikosa ku munyezamu Rwabugiri Umar, umutoza w’iyi kipe akaba avuga ko amakosa ari aye atari ay’umunyezamu we.

    Hari ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, APR FC yari yakiriye Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    APR FC yari imbere n’igitego 1 cyatsinzwe na Sefu ku munota wa 9.

    Ku munota wa 28, Gor Mahia yishyuye igitego gitsinzwe na Andrew Juma, ni ku mupira w’umuterekano yatereye nko muri metero 23, Rwabugiri ananirwa kuwukuramo. Wamwidunze imbere uramurenga ujya mu izamu. APR FC yaje kubona igitego cya 2 ku munota 62, ku mupira Omborenga yahinduye imbere y’izamu bakitsinda.

    Nyuma y’uyu mukino, Adil yabajijwe ku makossa y’umunyezamu we niba akinamufitiye icyizere, avuga ko amakosa ari aye atari ay’umunyezamu.

    Ati'Ntabwo ari Umar wakoze ikosa, ni umutoza wakoze ikosa, nta kosa yakoze n’ikipe n’umutoza bakoze ikosa. Nta kibazo mfite ku munyezamu wanjye yari ahari, yakinnye neza, yagize umukino mwiza. Ikipe yose yakoze ikosa ntabwo ari Umar, APR FC ni umuryango iyo umwe akoze ikosa twese tuba twarikoze, rero Umar nta kosa yakoze ninjye wakoze ikosa.'

    Uyu mutoza kandi yavuze ko bagomba kwitegura umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020 bagasezerera iyi kipe uko byagenda kose.

    Rwabugiri yashinjwe n’abafana kuba ari we watsindishije APR FC igitego yinjinjwe

    Adil ahamya ko nta kosa Rwabugiri yakoze ari we wakoze amakosa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/rwabugiri-umar-ararengana-ninjye-wakoze-amakosa-umutoza-adil-wa-apr-fc

  • UN Rwanda launches disability inclusion initiative to promote innovative learning for Children with Disabilities #rwanda #RwOT

    By Kanamugire Emmanuel

    UN Rwanda through UNDP Rwanda and UNFPA Rwanda in partnership with HVP Gatagara, has launched the 'Disability Inclusion Initiative to promote innovative learning for Children with Disabilities', ahead of the celebration of International Day for People with Disability, on December 03.

    The event that took place at HVP Gatagara/Gikondo in Kigali this Monday, November 30, 2020 has brought together other different development partners, NCPD and Kicukiro District leadership who held discussion on how they can contribute to a disability inclusive society in Rwanda.

    UNFPA has donated sanitary pads to girls in all HVP Gatagarara branches while UNDP Rwanda has supported to provide internet connection of schools in HVP Gatagara/ Nyanza and smart boards as a way to scale up the smart classroom initiative introduced by Rwanda government.

    The Director of HVP Gatagara, Frere Kizito Misago has welcomed such a support, saying that it is important for both the children with disabilities and their teachers.

    'As technology advances, people with disabilities should not be excluded, the internet will help children and teachers to do research on the subjects. Smartboards in such a center for children with mental disabilities, are more important. When you use a chalkboard the children can be distracted but when it is a smart board they are curious to follow the teacher', he said.

    As the UN 2030 agenda has a principle of leaving none behind, the UN Resident Coordinator for Rwanda, Fode Ndiaye, said they will continue supporting the required frameworks to ensure that the rights of people with disabilities are respected and promoted.

    He said: 'The UN secretary general also has promoted the UN disability inclusion strategy that we are also implementing in Rwanda. Supporting the government in laws and policy changes, mainstreaming inclusion in our programs by putting together resources in supporting institutions retaining and recruiting people with disability even in our office making sure our offices are accessible.'

    'The governments of Africa should first of all make sure that their laws, policies, strategies are in the line of respecting the convention on the rights of people with disabilities, having inclusive education because I strongly believe in the way that education could build better citizen making sure people can have access to equal opportunities and contribute better in the economy and socially.' Ndiaye reiterates.

    Maxwell Gomera, Resident Representative of UNDP in Rwanda, affirms the commitment to ensure equality.

    'Being connected can make a difference in the lives of Rwandan with disabilities, in the way they access broadband and education materials. I'm very pleased that together with Liquid Telecom, we are committing to provide internet to children of HVP Gatagara', he said.

    The District of Kicukiro commits to invest in inclusive education and health by increasing its capacity to provide people with disabilities with what they need to be empowered, the Deputy Executive Administrator of Kicukiro District, Rukebanuka Adalbert, has said.

    Liliane Akadata, in charge of disability inclusion at UNDP Rwanda, says people with disabilities still struggle to access the labor market and major challenges are found in the recruitment process and the mindset of employers who think they will not be able to provide them with what they will need at work but that does not mean that disability is inability.

    HVP Gataragara provides services that include physiotherapy, orthopedic surgery and care, special education, early stimulation, medical consultation and disabilities assessment among others.

    The launch of the disability inclusion initiative is linked to the International Day for People with Disabilities 2020's theme: Building back better: toward a disability inclusive, accessible and sustainable post covid19 world.

    Maxwell Gomera, Resident Representative of UNDP in Rwanda

     

    6

    The post UN Rwanda launches disability inclusion initiative to promote innovative learning for Children with Disabilities appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/30/un-rwanda-launches-disability-inclusion-initiative-to-promote-innovative-learning-for-children-with-disabilities/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=un-rwanda-launches-disability-inclusion-initiative-to-promote-innovative-learning-for-children-with-disabilities