Category: Uncategorized

  • Misiri:Abaislamu bateye ingo z’abakristo biturutse ku magambo yanditswe kuri facebook #rwanda #RwOT

    Abayislamu biraye mu ngo n’amaduka by’abakristo bo mu Misiri(Egiputa) mu ntara ya Minya barabitwika biturutse ku bihuha bivuga ko umugabo w’umukristo yanditse ku rukuta rwe rwa facebook igitekerezo gisebya idini ya Islamu.

    Amakuru dukesha Independent Catholic News, avuga ko nibura umukecuru umwe ariwe wajyanywe mu bitaro afite ububabare bukabije yatewe no guhira mu nzu nyuma y’aho abaislamu bagabye igitero ku bakristo b’abaorthodox mu gace ka Barsha ku wa kane.

    Umugabo washinjwe gutangaza amakuru asebya idini ya Islam ku rukuta rwe rwa facebook, yavuze ko atari we wabikoze ko ahubwo ari abiba bakoresheje ikoranabuhanga (hackers) babikoze.

    Aka gatsiko kandi kagerageje kwibasira itorero rya Abou Sefin, aho iryo torero ryizihizaga itangizwa ry’igisibo cy’Abakopi (coptic fast), nk’uko byatangajwe n’Umuryango wa gikristo (U.K.-based Christian Solidarity Worldwide)wo mu Bwongereza ariko ukorera mu bihugu byinshi kugira ngo ufashe abaturage batotezwa.

    Byatangajwe kandi ko imodoka y’itorero yatwaraga abagenzi nayo yahiriye muri iyo mvururu idasanzwe.

    ICN yatangaje ko nyuma y’igitero, Jenerali Osama Al Qadi, guverineri wa Minya, yakoranye inama n’abayobozi b’imidugudu kugira ngo amakimbirane agabanuke kandi ituze riboneke. Al Qadi kandi yasabye abanyamadini b’abayisilamu guteza imbere kubana no kwihanganirana binyuze mu nyigisho zabo bigira mu misigiti.

    Ubwo bujurire, amatangazo akomeje gukwirakwira binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitera ubushyamirane hagati y’abayisilamu n’abakirisitu b’Abakopi, bikarema ibitero bishya by’amacakubiri, nk’uko bitangazwa na ICN.

    Umubare w’abantu batawe muri yombi bakurikiranyweho gusuzugura idini no gutuka Imana wariyongereye cyane muri uyu mwaka wa 2020.

    “Iki kibazo kigomba gukorwaho iperereza ryimbitse, ababishinzwe bakabishyikirizwa ubutabera' Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa CSW, Scot Bower. Ati: 'Inzangano z’abaturage zishimangira kubura ubwumvikane n’amacakubiri bityo bigatiza umurindi ihohoterwa rikabije muri ako karere, nazo zigomba gukemurwa. Turashishikariza abayobozi ba Misiri kwifatanya n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo bateze imbere amadini atandukanye n’uburinganire bw’abaturage binyuze mu bikorwa by’abaturage no mu burezi'.

    Amakuru dukesha umuryango ushinzwe kurwanya itotezwa rikorerwa abakristo ukorera mu Leta zunze Ubumwe za Amerika (Open Doors USA), Misiri iza ku mwanya wa 16 mu bihugu bitoteza abakristu ku isi.

    “Abakristu benshi b’Abanyamisiri bahura n’inzitizi zikomeye zibangamira kwizera kwabo. Hari ibitero by’urugomo bituma amakuru akwira ku isi hose, ariko hari n’uburyo butuje, bwihishe kandi butoroshye buremereye abanyamisiri. By’umwihariko mu cyaro cyo mu majyaruguru ya Misiri, abakirisitu birukanwe mu midugudu, kandi bakorerwa ihohoterwa. Ibi biragaragara cyane ku bakristo bavuye mu idini ya Islamu”.

    Nk’uko bitangazwa n’itsinda riharanira ubuvugizi muri Amerika ryitwa Coptic Solidarity, ngo uburenganzira bwo kuvuga ijambo, guterana mu bwisanzure n’ubwisanzure bw’itangazamakuru byanditswe neza kuva Perezida Abdel Fattah al-Sisi yava ku butegetsi mu 2014.

    Amy Fallas wo mu kigo cya Tahrir Institute for Middle East Policy mu ntangiriro z’uyu mwaka yaranditse ati: “Guhashya abatavuga rumwe na politiki, gufunga abanyamakuru no kugenzura itangazamakuru ntibikunze kuganirwaho, ibijyanye n’impushya zo kubaka insengero, ibikorwa by’ivangura ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abakristo mu Misiri”.

    Source: www.christianpost.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Misiri-Abaislamu-bateye-ingo-z-abakristo-biturutse-ku-magambo-yanditswe-kuri.html

  • Gicumbi:Des amendes de 47 millions collectées depuis le début de la pandémie du Covid19 #rwanda #RwOT

    Ce district est suivi avec une vigilance médicale aussi particulière que celle de la Ville capitale Kigali. 4.123 tests au Covid19 y ont déjà été effectués. Les autorités médicales trouvent que cette vigilance est importante pour un district Gicumbi frontalier avec un pays Uganda autant que le sont à l’Ouest les districts Rusizi et Rubavu avec la RDC.

    “Pour commencer, en Mars, date de prise de mesures sérieuses contre la propagation du virus du Corona, le lavage des mains, la distance sociale d’un mètre entre le commerçant et le client, nous avons adopté ces mesures avec beaucoup de difficultés. Pour nous, cela menaçait nos activités commerciales. Mais pour le moment, nous commençons à nous en habituer”, a confié au Umuseke.rw, M. Claver Bwanakeye, commerçant du chef-lieu de district Gicumbi.

    Pour le Maire de District, Félix Ndayambaje, tient jusqu’à ce jour à rappeler à ses dirigés qu’il préfère les voir en bonne santé. Il multiplie des mesures leur permettant de ne pas contaminer ce virus. Les écoles rouvertes dans son district retiennent surtout toute son attention.

    “Nous avons construit des espaces de lavage des mains à l’entrée des établissements scolaires. Là où ils ne sont pas terminés, les directeurs mettre à la disposition des élèves des robinets déplaçables dits KANDAGIRA UKARABE”, a indiqué le Maire qui ajoute qu’une équipe de sa mairie est désignée pour inspecter les Groupes scolaires. Elle vérifie si les directives de lutte contre la propagation du Covid19 sont bien appliquées dans ces lieux susceptibles de propager le Covid19 au cas où les directeurs relâcheraient leur attention.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Gicumbi-Des-amendes-de-47-millions-collectees-depuis-le-debut-de-la-pandemie-du.html

  • Cardinal Kambanda yasomye misa ye ya mbere nyuma yo guhabwa inshingano #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Kambanda yagizwe Cardinal, mu muhango wayobowe na Papa Francis, i Roma.

    Kuri iki Cyumweru yasomye Misa ya mbere, yabereye muri Basilica di Santa Maria i Trastevere, yitabirwa n’abarimo abanyarwanda batuye mu Butaliyani.

    Yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho abayitabiriye bose bari bambaye udupfukamunwa.

    Yabwiye abakirisitu ko ari ibyishimo bikomeye, kuba abashije gutura igitambo cy’ukarisitiya ari kumwe nabo, muri ibi bihe by’icyorezo.

    Yagize ati “Ni ibyishimo kandi ndagira ngo nshimire Imana aka kanya n’aha hantu twabonye, kuko ni bake cyane muri mwebwe kubera ibi bihe turimo mwashoboye kuza muri iriya mihango ejo na misa y’uyu munsi.

    Kubona rero tubonye aka kanya ngo twifatanye gushimira Imana, ndashimira Imana cyane gutura iki gitambo cy’Ukarisitiya.”

    “Ni igitambo cya mbere ntuye cy’Abanyarwanda, mu Kinyarwanda, nyuma yo guhabwa izi nshingano. Kera iyo twatahaga abasaza baratubazaga bati 'u Rwanda rw’iyo baraho ?’ Uyu munsi rero ni u Rwanda rw’ino, ndagira ngo mbashimire, kandi mucyo twerekeze imitima yacu kuri Nyagasani, tumushimire iyi ngabire ikomeye yahaye Kiliziya y’u Rwanda.”

    Mu gitambo cya Misa, Musenyeri Kambanda yashishikarije Abanyarwanda kurushaho kwiyegereza Imana, kugira ngo umunsi izaza gutwara abana bayo izasange bose biteguye.

    Yatanze urugero ku buryo Abanyarwanda bigeze gutera Imana umugongo, bakibagirwa ko bose ari abavandimwe, bagahemukira abavandimwe babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagaragaje ko muri ibi bihe abantu bakwiriye kurushaho kwegera Imana, bagahera mu ngo, cyane ko kubera ko COVID-19, abantu benshi batemerewe guhurira hamwe.

    Ni misa yitabiriwe na Musenyeri Vincent Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri wanahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo II, ku munsi umwe na Musenyeri Kambanda. Abandi barimo Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa wa Diyosezi ya Nyundo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Cardinal-Kambanda-yasomye-misa-ye-ya-mbere-nyuma-yo-guhabwa-inshingano

  • Menya ingeso mbi zishobora gusenya urushako rwanyu #rwanda #RwOT

    Iyo abantu babiri biyemeje kurushinga, basezerana kubana akaramata. Ariko uko imyaka ishira indi igataha, biroroha ko imico mibi cyangwa ingeso mbi zinjira mu rushako rwabo. Izo ngeso, iyo zidahindutse, zishobora kwangiza buhoro buhoro urufatiro rukomeye rw’urugo.

    Dore ingeso 6 zishobora kwangiza urushako

    1. Kudasengera hamwe

    Imvugo igira iti:”Umuryango usengera hamwe, uguma hamwe” usanga bigaragara neza. Ariko mwibuke ko Satani nta kindi kimuzana uretse gusenya abantu babiri bishyize hamwe cyane abakristo bishyize hamwe bakiyemeza guhesha Imana icyubahiro mu mibanire yabo. Intwaro akoresha kugira ngo abasenye ni ukubabuza gusenga.

    Nibyo, bisa nk’aho byoroshye gusimbuka umunsi umwe mudasengeye hamwe. Ariko bidatinze, umunsi umwe uhinduka ibiri, na yo ihinduka itatu, bidatinze biganisha ku kwezi cyangwa imyaka nta masengesho. Ni gute abashakanye bashobora gukomeza guhuzwa n’imizabibu cyangwa ibindi binezeza mugihe inzira zabo zibahuza n’Imana zaciwe mu mizi?

    2. Kurwanya Umwanda

    Umubano wose uhura namakimbirane. Ariko uzakora iki mugihe wowe cyangwa uwo mwashakanye ashaka kurwanya umwanda? Ibi bivuze ko mukwiye gutangira kwica kamere y’ingeso mbi kuko mugihe mudahurije hamwe ku ngingo y’isuku kandi uko mukomeza kutabyumvikanaho, Satani ashobora kubyuririraho hanyuma ugasnga urugo rurasenyutse.

    3. Kugarura ibyahise

    Ese iyo ushwanye n’uwo mwashakanye, wita ku kibazo cy’ako kanya cyangwa ugarura ibibazo, amakosa, intege nke n’ibyaha bye? Nibyo koko Imana yaduhaye ubwonko bwo kubika amakuru y’ahahise, ariko dushobora guhitamo kwemerera impitagihe igasenya indagihe cyangwa gukoresha impitagihe (past) tukiyubaka ubwacu ndetse tukubaka indagihe yacu ndetse tukubaka na bagenzi bacu aho kuba imbata z’amateka.

    Niba Imana ihitamo kutubabarira ibyaha byacu (Zaburi 103:12) kuki twebwe tutabikora? Yesu yavuze yeruye ko niba tutababarira abaducumuyeho, Imana na twe ntizatubabarira ibyaha byacu. Aha Yesu adusaba kubabarira abaduhemukiye nk’uko yabikoze igihe yabambwaga ku musaraba.

    4. Kutabana neza n’umuryango wawe wa bugufi

    Hari impamvu mu Itangiriro Imana yateguye ko umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we bombi bakaba umubiri umwe. Mama wawe, papa wawe n’abandi ba bugufi bagize umuryango wawe, ariko mugihe wubatse urugo, ukwiye kwigira ku muntu mushakanye mugatangirana umuryango. Ibi bisobanuye ko abashakanye bagomba gufatanya kwihanganira ibigeregezo byo mu muryango badashyizemo ababyeyi babo n’abandi. Yego na bo mushobora gukenera inama zabo ariko ni byiza ko mufata ibyemezo mwuvikanyeho mwembi nk’abashakanye.

    5. Gushyira agahato mu gukunda cyangwa kubahana

    Iyo urushako ruhuye n’ikigeragezo gikomeye nk’ubuhemu cyangwa ikindi kimenyetso kigaragaza kutizerana, uwahohotewe mu mibanire ashobora kumva afite uburenganzira bwo gusuzugura undi bashakanye cyangwa guhagarika urukundo kubera gutinya ko yakongera kumubabaza. Nyamara intego y’urushako rwiza iri mu Byanditswe Byera: 'Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we' (Abefeso 5:33).

    Nk’abagore tugomba kubaha abagabo mugihe gikwiriye n’ikidakwiriye kuko uko tububaha niko natwe tuba twiyubaha bityo tukubahisha urushako rwacu.

    6. Guhagarika ikiganiro (communication)

    Kimwe mu bice byiza by’urushako ni igihe abantu babiri basangiye kwizerana mu cyumba cyabo no hanze yacyo. Bisobanuye ko abashakanye bombi basangizanya ibyiyumvo n’amarangamutima yabo, umwe adatinya ko mugenzi we yamuciraho iteka.

    Iyo ibiganiro bitagenda neza ku buryo nta n’umwe nibura wabaza mugenzi we uko umunsi wagenze, cyangwa ngo buri wese agaragaze ibimushimishije n’ibimubangamiye, icyo gihe byanga bikunze urukundo rwabo rurayoyoka.

    Muri macye birakwiye ko abashakanye cyane cyane abizera Kristo basenyera umugozi umwe hagamijwe kugira urushako rushingiye kandi rwubahisha ubwami bw’Imana.

    Source: crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-ingeso-mbi-zishobora-gusenya-urushako-rwanyu.html

  • Dore uko wakira ibikomere wagiriye mu rushako #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Ugushyingo, 2020 nibwo imiryango myinshi, urubyiruko n’abandi bakurikiranye igiterane cy’abubatse ingo hifashishijwe iyakure (Internet). Hari mu nsanganyamatsiko igira iti' Ni gute nakira ibikomere nagiriye mu rushako'.

    Hatanzwe ibisubizo nk’umuti urambye kuri iyi ngingo, icyakora bahuriza kukuba nyiri ukugira ibikomere intambwe ya mbere akwiye gutera, ko ari ukwemera ko yakomerekeye mu rushako.

    Umuryango wo gushaka no gukiza icyazimiye (Seek and Save Humanity Ministry) niwo usanzwe utegura ibi biterane, aho kuri iyi nshuro wari umwihariko w’abubatse ingo. Abakozi b’Imana batandukanye nka pasiteri Barore Cleophas, pasiteri Liliose, Evangeliste Lambert ndetse na Pasiteri Habyarimana Desire wari umuhuza mu kiganiro, bagerageje kuvuga by’imbitse uko umuntu ashobora gukira ibikomere yagiriye mu rushako.

    Pasiteri Liliose yavuze ko intambwe yambere ari ukumenya ko umuntu afite ibikomere, agaharanira gukira ,ubundi agahaguruka agasha abamufasha gukira , ati' Hari ibintu bitatu: kumenya ko urwaye, kugira ubushake bwo kwivuza, guhaguruka ukajya kwivuza'.

    Haba umugabo cyangwa umugore nta numwe uba ukwiye kwiyita intungane kuko akenshi usanga buri umwe ashobora kwibwira ko we nta ruhare afite mu nkomoko y’ibikomere byaje mu muryano. Buri wese asabwa kwemera uruhare rwe niba koko bifuza ko ibyo bikomere byakira.

    Yasobanuye muri rusange ibikomere biri mu rushako ariko ko kubikira ari ibintu bishoboka, haba mu gufashwa n’abashumba, abajyanama babihuguriwe n’ imiryango. Icyakora ngo umuganga mukuru ni Yesu wenyine ushobora gusibanganya ibikomere umuntu yagiriye mu rushako burundu. Igikenewe ni ukumusanga ukamubwiza ukuri kandi gukira ibikomere birashoboka.

    Muri rusange dore bimwe mu bikomere biri mu muryango

    Agaruka ku bikomere biri mu muryango, pasiteri Liliose yavuze ko ibikomere byinshi bituruka aho umuntu aba yararerewe, Ati: 'Abakobwa/ abasore bakuriye muri 'Niko zubakwa’ bazahora bakomeretsa abo baba bana kuko ntacyo bahindura, baterura bya bintu bakabijyana mu rugo'. Aho papa yari umunyamwaga mama agaceceka, mama akaba umushizi w’isoni papa akaba yarumiwe, umukobwa/umuhungu ahaguruka gutyo kuko nta nama zabayeho'.

    Igikomere cyo kutavuga ibintu uko biri

    Abantu baba barakuze babwirwa nabi, babwirwa ibibi agera aho akagumana ibintu mu mutima ntabigaragaze. Ubuzima bukaba ubwe, akaguma mu tuntu twe ntashake kubiganira na mugenzi we. Umugabo udashaka ko bamuvugaho, umugore udashaka ko bamuvugaho akabibika mu mutima we, ibyo bintu birakomeretsa.

    Igikomere gituruka ku ihohoterwa

    Hari ihohoterwa ryo mu mvugo, ihohoterwa ryo ku mubiri n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Guhora umwe mu bashakanye ahora abwira undi amagambo atatekerejweho, ahutiye kandi adafite gahunda, bitera inzika kuko bituma umwe muri bo ashobora gufata umwanzuro utari mwiza wo kutazongera kugira icyo avuga. Ibi nabyo bitera igikomere umuntu abana nacyo igihe kirerkire.

    Kubera kuticarana ngo abashakanye basase inzobe, hari ubwo umwe muri bo abika ibintu mu mutima we bikazagera n’aho bibyara ihohoterwa ryo ku mubiri (icyaha cyo gukubita no gukomeretsa) ibintu bihanwa n’amategeko.

    Kwirengagiza ibibazo byatewe n’umugabo cyangwa n’umugore, ntabwo umuti wabyo uzakemukira mu mibonanompuzabitsina. Hari ubwo rero umwe mu bashakanye akenera mu genzi we undi yabyanga hakabaho gufatwa ku ngufu, ibyo nabyo bisiga ibikomere.

    Pasiteri Barore Cleophas nawe yagarutse kuri bimwe bishobora gutera ibikomere mu bashakanye Ati'Hari uko washakaga kuba bitagukundiye kubera urushako, hari ubwo umuntu aba yari asanzwe aba ahantu batamufashe neza agatekereza ko urugo ari ukujya mu ijuru.

    Ushobora kuba warashakaga kwiga menshi umaze gushinga urugo rugusaba byinshi ubura uko wiga, ukajya wirirwa wijujuta wibwira ko urugo ari rwo rwakubereye intambamyi, ibyo byaragukomerekeje.

    Washakaga kubyara bake none warengeje umubare w’abo wifuzaga, ibyo nabyo bikomerekeje abantu. Kuba uwo mwashakanye atameze nk’uko ushaka ko amera, nabyo ni ibikomere: Ushobora kuba warashakaga ukora cyane yagera mu rugo agatangira kurwaragurika, ushobora kuba mwarashyingiranywe mwese mwishimiye ko mufite akazi umugore akakabura cyangwa umugabo akakabura, ibyo byaragukomerekeje.

    Pasiteri Barore avuga ko ibikomere ushobora kubisangana abasenga n’abadasenga, ariko ngo birakira iyo hatabayeho kwitana ba mwana abantu bagasasa inzobe.

    Nkuko byagaragajwe haruguru, ibikomere byinshi bituruka aho umuntu aba yarakuriye. Kuri Barore abatararushinga mukwirinda ko hazabaho kwinjirana ibikomere mu rushako, baragirwa inama yo kubanza kubiganiraho buri umwe agasangiza undi ibyamukomerekeje aho yakuriye, cyane ko baba bataziranye.

    Ati' Burya rero buri umwe aba afite ibyamushimishije n’ibyamushegeshe, aba afite ibyo yashoboye kunesha n’ibimushobora. Niba warabyariye mu rugo, waba umukobwa cyangwa umuhungu mubibwirane. Niba hari uburwayi ni byiza ko mu biganiraho kugira ngo akwemere cyangwa aguhakanire hakiri kare'.

    Evangeliste Lambert Bariho avuga ko gukira ibikomere bishoboka, nitwigira kuri Yesu

    Yesu dukeneye kumwigiraho ibintu bitandukanye byadufasha gukira ibikomere twagiriye mu rushako.

    Icyambere dukwiye kwigira kuri Yesu ni kubabarira. Kubabariri ni kimwe mu bintu byagufasha gukira ibikomere wagiriye mu rushako. Mu isengesho Yesu yatwigishije gusenga hari ahavuga ko dusaba Imana kutubabarira ku rugero natwe tubabariramo abandi, Matayo 6. Hanyuma kandi Matayo igice cya 18 hari ahavuga ko iyo tutababariye tuba tubaye nk’igisonga cyababariwe ariko cyo bikakigora kubabarira.

    Ikindi kintu cyagufasha gukira ibikomere ni ukwihana. Kutigira ba miseke igoroye, hari ubwo agahinda kumwe gashobora kumwereka ko we ari umwere nyamara akirengagiza ko nawe ashobra kuba abifitemo uruhare. Kwihana rero biravuga ngo 'Reka nanjye nirebe, harya njyewe biba nabyitwayemo nte?',navuze iki, nabigenje nte, namutekerejeho iki? Namufashe gute?.

    Ukeneye kujya imbere y’Imana ugasaba imbabazi ukavugisha ukuri ugasaba imbabazi n’uwo mubana. Ikindi nanone cyagufasha gukira ibikomere ni ubufasha bw’abandi. Abashumba, abo mu muryango, abajyanama bo mu buzima bwo mu mutwe n’ihungabana babihuguriwe.

    Umuyobozi wa Seek and Save Humanity Ministry yateguye iki giterane, Pasiteri Desire Habyarimana yavuze ko ibibazo biri mu ngo bitashoboka ko bihita bikemurwa n’icyo giterane cy’umunsi umwe, icyakora yizeza ko inyigisho zo kubaka umuryango zigiye kujya zitangwa mu biterane nk’ibi inshuro nyinshi.

    Uyu muyobozi yavuze ko uburyo bafashamo umuryano bakoze ihuriro ry’abagore ( Agakiza Women), biga ijambo ry’Imana buri wa gatatu,. Hari ihuriro ry’abagabo( Agakiza Men) biga ijambo ry’Imana buri wa Kabiri, hari kandi n’ihuriro ry’abasore( Irerero Boys) biga buri wa gatanu, hakaba hari n’ihuriro ry’abakobwa( Irerero Girls) biga kuwa kane.

    Abagore bibabana nabo bafite ihuriro, aho biga ijambo ry’Imana kuwa gatandatu. Imiryango yubatse yatinze kubona urubyaro nayo ntiyibagiranye, kuko nabo bafite ihuriro ( Agakiza hope family), aho biga ijambo ry’Imana bakumva n’ubuhamya buri kucyumweru. Hari kandi n’itsinda ry’abana b’abashumba( Agakiza new seed), nabo bagira umwanya wo guhura bakiga ijambo ry’Imana.

    Reba igiterane cyose hano: Ni gute nakira ibikomere nagiriye mu rushako?

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-uko-wakira-ibikomere-wagiriye-mu-rushako.html

  • Huye: Hashyinguwe imibiri 17 y’abazize Jenoside yabonywe mu mirima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku rwibutso rwa Jenoside rw
    Ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Ngoma mu Karere ka Huye hashyinguwe imibiri 17 yabonywe ahashyirwaga ibikorwa remezo n’ahahingwaga

    Nk’uko bisobanurwa na Norbert Mbabazi ukuriye Ibuka mu Murenge wa Ngoma, imibiri ine muri yo yabonywe mu kwezi kwa Kamena ahari gutunganywa umuhanda ushyirwamo kaburimbo, hepfo y’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye.

    Hari n’ibiri yakuwe mu ishuri ribanza rya Runga riherereye mu Kagari ka Matyazo, yabonywe mu kwezi k’Ukwakira 2020, hari gucukurwa umuferege wo kunyuzamo itiyo y’amazi iyajyana ahubatswe urukarabiro.

    Iyindi yabonywe mu ishyamba riri mu isambu ya GS Gatagara, muri Mata 2020, aho batabiraga ibijumba. Kandi batandatu muri bo baramenyekanye.

    Gaudia Cyurimpundu, umukobwa w’uwitwaga Nturo na Mukamitari bamenyekanye mu babonywe mu isambu ya GS Gatagara iherereye ku Kabutare, hamwe n’abana babo babiri, nyuma yo gushyingura yavuze ko noneho aruhutse.

    Yagize ati “Biranshimishije cyane kuko tumaze imyaka myinshi tubyifuza. Kuva Jenoside yarangira twazaga ino buri mwaka kugira ngo tumenye ahantu baba barabashyize ariko ntitubashe kubabona. Uyu mwaka twabashije kubabona, biraruhura umutima kuko umuntu aba yumva aruhutse kandi akumva icyo yifuje kuva Jenoside yaba, kigezweho”.

    Umwuzukuru wa Nturo na we ati “Tubihaye agaciro cyane kuba tubaherekeje mu cyubahiro, kuko twabishatse igihe kinini. Rero turashimira Imana ko byakunze. Nubwo tubabaye, twarize igihe kinini ariko ubu tubashije kuruhuka kuko byibura tuzi aho tubasize. Tubashyinguye mu cyubahiro, turumva tunezerewe muri twebwe hamwe n’umuryango twese”.

    Afatiye ku kuba imibiri yashyinguwe yarabonetse itagaragajwe n’abagize uruhare muri Jenoside, ahubwo ikaboneka ahari gushyirwa ibikorwa remezo n’ahari guhingwa, Depite Veneranda Uwamariya yongeye gusaba abazi ahari indi itarashyingurwa kuhagaragaza.

    Yagize ati “Ndongera gusaba abantu gutanga amakuru kugira ngo abishwe muri Jenoside babashe gushyingurwa bashubijwe icyubahiro bambuwe, n’imiryango yabo ibashe kuruhuka, ndetse n’iyo mibiri ikomeza gukandagirwa n’imodoka ndetse n’abantu isubizwe icyubahiro kiyikwiriye”.

    Yanavuze ko abantu bagiye bahabwa amahirwe yo gutanga amakuru ariko bakaba bakomeje kwinangira, abasaba kumvira ijwi ribabwira ko bagomba gutanga amakuru, bakareka gukomeza kumvira iribibabuza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-hashyinguwe-imibiri-17-y-abazize-jenoside-yabonywe-mu-mirima

  • Karidinali Kambanda yitiriwe Kiliziya ya ‘Mutagatifu Sisito’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karidinali Kambanda (mu bambaye imituku ni ubanza iburyo ku murongo w
    Karidinali Kambanda (mu bambaye imituku ni ubanza iburyo ku murongo w’imbere), yahawe Kiliziya yitirirwa nka Karidinali

    Nk’uko urubuga rwa Diyoseze ya Kibungo rubitangaza, uru ni rwo rwego rw’ikirenga mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, kuko Abakaridinali bagize itsinda ry’abajyanama ba hafi ba Papa, bamufasha mu byemezo bikomeye bya Kiliziya, bagatora kandi bagatorwamo Papa, mu muhezo (conclave) utorerwamo Papa.

    Urwo rubuguga ruvuga ko Papa atoranya mu Bepiskopi, cyangwa Abapadiri, abagabo bamwe b’inyangamugayo bakwiye kwizerwa, bagaragaza ukwemera guhamye, imyitwarire ikwiye gushimwa, barangwa n’ubushishozi mu gucunga ibya Kiliziya, maze akabatorera kumuba hafi mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, nk’inkoramutima n’abajyanama be.

    Ibi bisobanuye ko ubu Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda abaye inkoramutima ya hafi n’umujyanama wa Nyirubutungane Papa, akaba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

    Kuba yaratorewe kuba Karidinali, ataramara n’imyaka ibiri abaye Arikiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza icyizere Papa yamugiriye we ubwe ndetse na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Nk’uko biteganywa na Kiliziya Gatolika ya Roma, ushyizwe mu rwego rwa Karidinali, Papa amuha kiliziya ya Roma yitirirwa (Titulaire d’une Église de Rome), nk’ikimenyetso cy’uko yunze ubumwe na Papa mu butumwa bwa Kiliziya no mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika.

    Kiliziya ya Mutagatifu Sisito, yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
    Kiliziya ya Mutagatifu Sisito, yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali

    Ni muri urwo rwego Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda, yahawe kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito, (San Sisto: mu gitaliyani, Saint Sixte: mu gifaransa), yitirirwa nka Karidinali.

    Iyo kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito (San Sisto, Saint Sixte) ni Bazilika yitiriwe Papa Sisito wa II, umupapa wahowe Imana mu mwaka wa 258. Ikaba yaragiye yitirirwa Abakardinali (Titre cardinalice) kuva mu kinyejana cya 5.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Karidinali-Kambanda-yitiriwe-Kiliziya-ya-Mutagatifu-Sisito

  • Bazamanza, un colonel CNRD-FLN capturé par les FARDC et extradé au Rwanda #rwanda #RwOT

    Il aurait été capturé au niveau de Kalehe en Province du Sud Kivu après un échange de feu nourri où 30 hommes de ses troupes sont mort et quatre blessés. Il est rapporté que le Col. Bazamanza était officier d’Etat Major G5 (Education-Sensibilisation) au sein du FLN.
    Les FARDC dans leur opération Sokola II traquent les groupes de combattants CNRD-FLN éparpillés dans les brousses et forêts des régions de Kalehe, Magundu, Nakipupu et Shanji.
    Cette opération aura fait effet en 2019 quand il a encerclé et tué le Commandant en chef des CNRD-FLN, le Lt Gen. Wilson Irategeka.

    La mort de ce commandant a été rendue publique par le porte-parole de l’opération Sokola II, le Capt Dieudonné Kasereka au cours d’un point de presse à Kamanyola du Sud Kivu.

    “Nous sommes à la traque de combattants des CNRD qui se cachent dans les habitations des gens et dans les brousses depuis 2019. Beaucoup d’entre eux ont caché leurs armes et uniformes pour afficher une image de simples civils parmi les autres. D’autres ont rejoint les groupes Mai Mai. Nous avons repris les opérations de traque de ces combattants pour les remettre au Rwanda”, a dit le Capt Dieudonné invitant ces combattants à venir pacifiquement aux QG de l’opération ou à la Monusco pour se voir faciliter leur rapatriement au Rwanda “qui est actuellement pacifié et sécurisé”.

    Les troupes de l’Opération SokolaII se sont ensuite dirigées avec leurs chars et armes lourdes vers les Hauts Plateaux à la recherche du Gén. Hamada des mêmes CNRD.
    Il est rapporté aussi que d’autres combattants CNRD traqués se sont dispersés, que certains ont pris la direction du nord ouest Burundi(Province Cibitoke et Kayanza), dans la forêt de Kibira, où se cacherait un autre général surnommé JEVA.

    Qui est le Col Bazamanza ?
    Né en 1976 à Mukingo du Secteur Busogo en District Musanze, Bazamanza intègre les Ex-FAR du Gén. Président feu Juvénal Habyarimana (1973-1994) en tant qu’élève officier de la 35ème Promotion de l’ESM/Ecole Supérieur Militaire. Il termine sa formation à Burongo au Sud Kivu avec grade de Sous lieutenant pour s’enfuir au Congo Brazzaville à Rukorera en 1998. Il reviendra en province congolaise de l’Equateur en tant que copmbattant d’ALIR (Armée de Libération du Rwanda) qui deviendra plus tard FDLR pour echapper aux sanctions américaines qui ont frappé ce mouvement après avoir tué les touristes américains qui visitaient le Parc National de Bwindi.

    Lors de la scission des FDLR en 2016, il rejoindra le Groupe CNRD-Ubwiyunge pour diriger la section G5 chargée de propagande politique et sensibilisation.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Bazamanza-un-colonel-CNRD-FLN-capture-par-les-FARDC-et-extrade-au-Rwanda.html

  • Iliza Malibu Beach: A Hidden Gem On Lake Muhazi #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    In the wee hours, birds sing for you, kids cheer up as they swim and fishermen row their boats chanting heroism slogans.

    You relax and sleep peacefully with the cosy calming sounds of crickets and frogs singing happily in the lake on a chilly tropical night.

    At night you sit on beautifully built wooden floating dock hangs on the lake a few meters away from the shore of the lake and a enjoy a fire stove as you enjoy a glass of wine or a cold beer, served with fresh fish from the lake.

    In morning, break fast is served under the sunrise on the dock. You can take a walk in the neatly kept garden full of blossoming flowers and under large tree shades.

    You can swim or take a boat ride and explore the neighboring community that grows vegetables, flowers, and fruits. Some households rare cattle and other domestics animals such as goats.

    The calm lake offers a serene view and a therapeutic and memorable experience. As you walk downwards towards the lake from you room, you are welcomed by all kinds of birds in the trees and others such as king fishers, maribu that breed on the shores of the lake.

    It is a small hidden gem on a four thousands square meters property (ornamenting lake Muhazi), 15 minutes in vicinity of Kigali, 30 minutes drive from Kigali.

    The 6-rooms capacity property can also be rented for picnics, BBQ set up, retreats, cocktail parties and family holidays.

    For those staying, you can book a boat ride, camping, fishing and swimming.

    Booking the beach comes along with free transport. The property can be rented for Rwf300 (US$300) per night with a house help.

    You can access an in house kitchen and fresh groceries from the neighborhood, (and fresh fish extracted from the lake.)

    Booking is made through +250 788 300 630 or

     

    0Shares
    0

    The post Iliza Malibu Beach: A Hidden Gem On Lake Muhazi appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/iliza-malibu-beach-a-hidden-gem-on-lake-muhazi/

  • NAEB realise 3.2 millions USD de recettes d’exportations la semaine écoulée #rwanda #RwOT

    Selon les statistiques de NAEB, les 157,347 kg de fleurs et le piment exportés vers la Hollande, la RDC, UK, Dubai, Allemagne, Belgique, France, Nigeria, Ghana, ont généré 387.297$. Soit une augmentation de 7.8% par rapport aux mêmes exportations de la semaine qui a précédée celle en examen.

    Il est intéressant de noter que les pays du Sud cherchent à s’approvisionner en produits d’un pays du sud également ; signe que le commerce sud-sud est parfaitement possible à l’heure actuelle.

    Les 258.380 Kg de café rwandais exportés en Chine et aux USA ont généré 911.624USD au cours de cette semaine qui s’écoule. Au même moment, 698,584 Kg de thé rwandais ont été acheminés sur les marchés du Pakistan, du Kazakstan et du Soudan pour une valeur de 1.95 millions de dollars.

    Le Rwanda est heureux de constater que le secteur agricole est en pleine expansion depuis la fin du génocide des Tutsi mais surtout avec les années 2000. Il génère de plus en plus de recettes des exportations. Les statistiques du Ministère rwandais de l’Agriculture et Elevage montrent une évolution régulière de l’exportation des produits agricoles passant de 1994 à 2020, de 70 à 421.1 millions de dollars.

    Le café régulièrement exporté a généré de 38 millions de dollars en 1994 à 62.4 millions en 2020. Le Thé, quant à lui, est passé de 17.5 millions de dollars en 1994 à 92.54 millions en 2020.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/NAEB-realise-3-2-millions-USD-de-recettes-d-exportations-la-semaine-ecoulee.html