Category: Uncategorized

  • Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:'Twarapfushije ntitwahamba' #rwanda #RwOT

    Aya magambo yuzuyemo akababaro ko kugira umuntu nka Kayumba Rugema warumbiye umuryango n' igihugu, yavuzwe n'umugore we Peace NASASIRA , ndetse na Sebukwe Kamanzi bombi batuye muri Uganda.

    Baganira n'umunyamakuru wa Rushyashya, yaba Peace yaba na se, Muzehe Kamanzi, bombi bavuga ko iyo bumvise amateshwa Kayumba Rugema yirirwamo, asebya Igihugu cye, ngo bibatera kwibaza niba atararozwe cyangwa akaba yaragize uburwayi bwo mu mutwe, ngo kuko atandukanye cyane n'uwo bari bazi. Uyu musaza Kamanzi ngo ababazwa no kumva ko Rugema yabaye mayibobo muri Norvège, kandi ngo atarabuze ikimutungira umukwe, dore ko Muzehe Kamanzi ari umuntu wishoboye, ufite ubutaka n'inka nyinshi ahitwa Kibenja hafi ya Lyantonde muri Uganda. Ngo kuva Kayumba Rugema yajya muri RNC yabaye icyihebe, kuko adashobora no kumva inama abo mu muryango we bamugiriye kenshi.Asoza asaba umukwe we kwitandukanya n'amashitani bakorana, agasaba imbabazi umuryango n'Igihugu.

    Peace Nasasira, wahoze ari umugore wa Kayumba Rugema nawe yabwiye Rushyashya ko aterwa ipfunwe no kwitwa umugore w'umuntu usa n'utakigira umutima, ngo bigatuma atanifuza kubonana n'abandi Banyarwanda batuye muri Uganda, barimo n'ababyeyi be, ngo batamubaza uko yayobye agashakana n' inzererezi. Uyu mudamu yemeza ko hashize imyaka myinshi atavugana n'uwahoze ari umugabo we, ngo kuko n'iyo agerageje kumuvugisha atamusubiza, atinya ko yamusaba kuva mu biryabarezi yiroshyemo.Muri make, Peace na Muzehe Kamanzi basanga Kayumba Rugema yarapfuye ahagaze, bati:'N' iyo apfa burundu tukabimenya, nibura tukanamushyingura'.

    Kayumba Rugema yahoze mu ngabo z'uRwanda, aza gutorokera muri Uganda, kubera uburiganya yari akurikiranyweho. Yaje gufatanya na mwenewabo Kayumnba Nyamwasa bashinga umutwe w'iterabwoba, RNC, uretse ko batatinze gushwana bapfa ibisabano birirwa basaruza mu mpunzi, bazibeshya ko bari hafi gufata ubutegetsi mu Rwanda. Abanyarwanda baba cyangwa bagenze muri Uganda ntibazibagirwa ubugome Kayumba Rugema yabakoreye, we na CMI, bababeshyera ngo ni intasi z'uRwanda. Ubu aba mu gihugu cya Norvège. Iyo avuye mu kazi ko gusukura abasaza n'abakecuru ndetse n'abarwayi bo mu mutwe, yirukira ku rubuga rwe rwa Youtube' Inda y'ingoma', maze si ugutukana akiva inyuma.

    Birababaje kubona umuntu wagize uruhare mu kubohora u Rwanda yifatanya n'abari bararushyize ku ngoyi, barimo abajenosideri, abajura n'abandi batagira indangagaciro na mba. Imana yari ikwiye kumutabara, akava ibuzimu akajya ibumuntu, nk'uko abo mu muryango we babimwifuriza.

    The post Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:'Twarapfushije ntitwahamba' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abo-mu-muryango-wa-kayumba-rugema-alias-gafirifiri-batitwarapfushije-ntitwahamba/

  • Uburanga bwa Miss Uwicyeza Pamella wigaruriye umutima w’umuhanzi The Ben #rwanda #RwOT

    Ahari umwotsi haba hari n’umuriro. Umunyarwanda yabivuze neza ngo nta wutwika inzu ngo ahishe umwotsi, n’ubwo umuhanzi The Ben na Uwicyeza Pamella baterura ngo bashyire hanze ukuri ku by’urukundo rwabo, ibimenyetso bigaragaza ko aba bombi bari mu munyenga w’urukundo.

    Uwicyeza Pamella, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, urukundo rwe na The Ben rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru, ndetse yakunze kugenda aca amarenga y’uko ari mu rukundo n’uyu muhanzi bitewe n’amagambo yagendaga atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze, gusa impande zombi ntizibyemera.

    Ubwo The Ben yizihizaga isabukuru ku wa 9 Mutarama 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Uwicyeza Pamella yagize ati“Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe.”

    Uyu mukobwa kandi aherutse gushyira ifoto hanze ari kumwe na The Ben iherekezwa n’amagambo agira ati 'Mine', bivuze ngo 'uwanjye'.

    Ibi byose byasembuwe n’amashusho The Ben aherutse gushyira hanze mu mpera z’icyumweru gishize ari kumwe n’uyu mukobwa ubona ko bishimye bari mu munyenga w’urukundo, bivugwa bari mu gihugu cya Tanzania ari ho bagiye kuryohereza.

    Uwicyeza Pamella wahogoje umuhanzi The Ben

    Imiterere ye ntacyo wagaya

    Araseka amasa…….

    Yakunze guca amarenga y’urukundo afitiye The Ben

    Ubwiza bwe ni kimwe mu byakuruye The Ben

    The Ben na Pamella bari bamaze neza mu mpera z’icyumweru gishize

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-miss-uwicyeza-pamella-wigaruriye-umutima-w-umuhanzi-the-ben

  • Menya ibyo kurya no kunywa bya gufasha kugabanya impumuro mbi yo mu kanwa #rwanda #RwOT

    Ikibazo cyangwa ubundwaye byo kunuko mu kanwa nikimwe mubintu bibangamira ugifite ndetse nabo bari kumwe muri rusange, ariko birasoboka ko hari cyo wakora ukabigabanya cg se ukaba wanabirwanya burundu wifashijije ibi byokunwa no kurya bikurikira

    1. Amazi

    Amazi agufasha kuvanamo imwe mu myanda iba yasigaye mu kanwa , iba yaturutse ku biribwa uba wariye  kandi kunywa mazi bituma uhumeka umwuka mwiza uhumura .bigatuma ugira impumuro nziza yo mukanwa .

    2. Icyayi cya mukaru
    Icyayi cya mukaru ni cyiza mubuzima  kuko cyigufasha kurwanya umwuka mubi wo mukanwa iyo rero unyoye icyayi cya mukaru cyibasha kwica microbe zose zo mukanwa bigatuma ugira impumuro nziza mu kanwa.

    3. Pome na Karoti

    pome ndetse na karote bigufasha koza imyanya yu buhumekero ndetse na menyo bityo bigatuma impumuro yo mukanwa ibanziza.bikaba byiza iyo pome na karote ubihecyenye.

    4. Ishu

    ishu irimubintu bya gufasha kurwanya impumuro mbi yo mukanwa . ishu ibasha kurwanya methly mercaptan ni gaze ituruka kugifu iterwa ni impumuro mbi yo mu kanwa bityo guhekenya amashu mabisi bikaba aricyimwe cyigufasha ku rwanya iyi mpumuro mbi yo mukanwa.

    5. Yoghurt cyangwa Yahurute
    yoghurt cg s yahurute nayo igufasha kurwanya mikorobe ziba ziri mukanwa bityo ukabasha kugira impumuro nziza zo mukanwa  nu mwuka uhumeka ugasohoka uhumura

    6. Ibiribwa bikungahaye kuri Vitamine C

     kurya  ibiribwa bi kungahaye kuri vitamini c bizagufasha kurwanya mikorobe ziza mukanwa no kurwanya irwara zi byuririzi zo mukanwa.

    muri ibibiribwa bikungahaye kuri vitamini c uzasangamo nka :

    -fruit cg imbuto nk imineke amacunga inyeri

    -imboga : dodo ,puwavuro,tugurusumu….

    -ibinyampeke nka ubunyobwa /ibihwagari

    7. Amata

    amata agufasha kurwanya impumuro mbi yo mukanwa sicyo gusa kuko amata yinshyuahyu  ari bimwe bituma umuntu abasha kugira mukanwa heza cyane (humukara) bikaba byiza iyo uya nywoye umaze gufata ibyo kurya

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/01/menya-ibyo-kurya-no-kunywa-bya-gufasha-kugabanya-impumuro-mbi-yo-mu-kanwa/

  • Umuyobozi ku nkiko na we ni ingabo agomba guhora ari maso – Minisitiri Shyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi begereye imipaka kurushaho kubungabunga umutekano
    Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi begereye imipaka kurushaho kubungabunga umutekano

    Muri iyo mirenge uko ari itatu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari uri kumwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije DIGP Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse n’abandi bayobozi batandukanye, bahuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abavuga rikumvikana.

    Abayobozi muri aka Karere ka Rusizi, bose bagaragaza ko batewe ipfunwe no kuba akarere kabo karabaye aka nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019/20.

    Bavuga ko bafashe ingamba zirimo kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, kurushaho kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo, kwihutisha gahunda zivana abaturage mu bukene, n’ibindi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem.

    Minisitiri Shyaka yaganiriye n
    Minisitiri Shyaka yaganiriye n’abayobozi n’abavuga rikumvikana

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yabashimiye ko bahagurukiye kwiyambura ipfunwe batewe no kuba ku mwanya wa nyuma mu mihigo, gusa avuga ko bisaba ko hubakwa imikoranire hagati y’abaturage n’abayobozi mu kwesa imihigo, kandi imihigo ikagera ku rwego rw’umuryango kuko ari bwo n’akarere kazabasha kwesa imihigo.

    Mu butumwa yagejeje ku bayobora imirenge itatu ikora ku mipaka yose yasuye, Minisitiri Shyaka yibanze cyane ku gushishikariza abaturage kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano, ndetse abasaba kujya bahora bari maso kugira ngo basigasire umutekano w’igihugu n’ibyo bamaze kugeraho.

    Yagize ati “Iyo ubaye umuyobozi ugashingwa inkiko z’igihugu, burya ni icyizere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba akugiriye, mugomba guharanira ko kidatakara. Umuyobozi wo ku nkiko n’abo ayobora na bo ni ingabo”.

    Yabasabye kandi guhashya ingeso zo kwambuka imipaka binyuranye n’amategeko n’ibyaha bibishamikiraho birimo magendu.

    Mu bindi, yabasabye ko bitarenze ukwezi gutaha ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage cyane cyane kubakira abatagira aho baba; ndetse no gusoza itangwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bizaba byarangiye; kandi bakihutira kugera ku ntego bihaye muri Ejo Heza.

    Minisitiri Shyaka kandi yashishikarije abaturage kurandura umuco wo guharika ndetse n’ihohotera ryo mu ngo n’irikorerwa abana, no kongera imbaraga mu kwimakaza isuku.

    Abaturage bo mu Mirenge ya Bweyeye, Gikundamvura na Nzahaha bashimira Leta ko bagenda bagezwaho ibikorwa remezo by’umwihariko imihanda irimo kubakura mu bwigunge bahozemo, bagasaba ko n’ibindi nk’amazi n’amashanyarazi bitarakwira hose na byo byakwihutishwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuyobozi-ku-nkiko-na-we-ni-ingabo-agomba-guhora-ari-maso-minisitiri-shyaka

  • Umunyarwanda umwe rukumbi yatoranyijwe mu bazasifura CHAN 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 16 Mutarama kugera tariki 07 Gashyantare 2021, hateganyijwe igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN”, kizabera mu gihugu cya Cameroun ndetse kikazanitabirwa n’igihugu cy’u Rwanda.

    Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude
    Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa”, ryatangaje ko mu basifuzi batoranyijwe kuzasifura iki gikombe, harimo umunyarwanda umwe gusa, ari we Ishimwe Jean Claude usanzwe usifura hagati.

    Kugeza abasifuzi b’abanyarwanda usibye abari gusifura imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, abandi babiri Ruzindana Nsoro na Bwiriza Raymond Nonati, bari gusifura CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 iri kubera muri Tanzania.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umunyarwanda-umwe-rukumbi-yatoranyijwe-mu-bazasifura-chan-2021

  • Nihoreho Arsene na Bugesera FC basubije Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umurundi Rayon Sports yatije muri Bugesera FC, Nihoreho Arsene yamenyesheje iyi kipe ko yamaze guhabwa na Bugesera FC ibyo imugomba ahubwo hasigaye bo kubahiriza ibyo bumvikanye.

    Ku munsi w’ejo nibwo hasohitse ibaruwa ya Rayon Sports yandikiye Bugesera FC bayisaba kwishyura miliyoni y’amafaranga bemeye guha Arsene nk’amufasha gutangira akazi nk’uko babyumvikanye , bitankunda agasubira muri Rayon Sports.

    Mu masaha y’ejo nimugoroba, hasohotse ibaruwa Nihoreho Arsene yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abumenyesha ko Bugesera FC yamaze kumwishyura amafaranga bumvikanye angana na miliyoni 1, bityo ko hasigaye ko iyi kipe na yo(Rayon Sports) imwishyura miliyoni 2 zisigaye.

    Ibaruwa Arsene yandikiye Rayon Sports

    Uretse Arsene, Bugesera FC nayo yahise yandikira Rayon Sports, iyimenyesha ko ibyo bari bumvikanye ubwo batizwaga uyu mukinnyi harimo kumuha amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni azakurwa ku mafaranga ya recruitment Rayon Sports imusigayemo, yamaze kuyahabwa.

    Ibaruwa Bugesera FC yandikiye Rayon Sports

    Mu mpera za Kamena 2020 ni bwo Rayon Sports yasinyishije imyaka 2 uyu rutahizamu watsinze ibitego 17 mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 ndetse aba uwa 3 mu batsinze ibitego byinshi i Burundi.

    Uyu musore yaguzwe miliyoni 7 aho yahise yishyurwa 4, bamusigaramo miliyoni eshatu.

    Nihoreho Arsene yamaze kwishyurwa na Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nihoreho-arsene-na-bugesera-fc-basubije-rayon-sports

  • Abaturutse mu bihugu byo muri EASF bari kwigishwa uko bakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye aya mahugururwa uko ari 28 baturutse mu bihugu bitandatu byo muri EASF
    Abitabiriye aya mahugururwa uko ari 28 baturutse mu bihugu bitandatu byo muri EASF

    Abayitabiriye bagiye kongererwa ubumenyi mu bijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro boherezwamo n’Umuryango w’Abibumbye.

    Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) aya mahugurwa ari kuberamo, yabwiye abayitabiriye ko intambara n’andi makimbirane, bikurura ingaruka z’ihohoterwa rikorwa mu buryo butandukanye; by’umwihariko abagore n’abana bakaba bari ku isonga mu barikorerwa kandi bakagerwaho n’ingaruka zaryo mu buryo bwihuse.

    Yagize ati “Icyo dukeneye ni uko igihe bazaba boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bazashyira mu bikorwa ibi bagiye kwigira hano. Urugero rushingiye ku bibera mu bihugu birimo amakimbirane cyangwa intambara, ni urw’abagore n’abana baba bugarijwe n’ihohoterwa; ni ukuvuga ko nk’iyo bagiye ahantu runaka, baba bafite ibyago byinshi byo kuhahurira n’akaga”.

    Rtd Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy
    Rtd Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy

    Akomeza agira ati “Igihe bajya mu masoko, bajya ku mashuri, abajya gutashya inkwi n’ahandi; icyo gihe biba ngombwa ko bagira itsinda runaka ry’abari mu butumwa riba rigomba gucungira hafi umutekano wabo. Aya mahugurwa twifuza ko bazayarangiza basobanukiwe neza uko bakumira ihohoterwa no gutabara mu gihe hari urikorewe”.

    Uyu muyobozi kandi yabwiye abayitabiriye ko bititwa ihohoterwa mu gihe hari uwafashwe ku ngufu gusa, kuko hari n’abatatana n’imiryango yabo kubera intambara, imibanire itari myiza; hari ukuntu bibangamira abantu bikabahungabanya.

    Ati “Ni byiza ko abafite inshingano mu kurwanya iryo hohoterwa bahuza amaboko, bagakorera hamwe. Ni yo mpamvu duhuje ibi byiciro byose, kugira ngo buri rwego rumenye icyo rutegerejweho”.

    Major Agretta Opondi waturutse mu ngabo z’igihugu cya Kenya, yavuze ko yizeye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina asobanukiwe uko azabyitwaramo.

    Yagize ati “Aya mahugurwa ni ingirakamaro cyane kuko urwego rw’igisirikari byajyaga bigora bamwe guhuza inshingano za gisirikari no kurwanya ihohoterwa kubera kudasobanukirwa uko waririnda cyangwa ngo ufashe uwarikorewe. Kubimenya rero bizatworohera gufasha abantu kuryigobotora”.

    Barigishwa uko bazitwara mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina niboherezwa mu butumwa bw
    Barigishwa uko bazitwara mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina niboherezwa mu butumwa bw’amahoro

    Arongera ati “Nanone kandi nk’uko amahame y’Umuryango w’Abibumbye mu birebana no kubungabunga amahoro abivuga, ntibishoboka ko abantu bagera ku mahoro arambye hatitawe ku byiciro by’abagore n’abana. Ni ingenzi rero kumenya uko umuntu w’umusirikari yafasha ibyo byiciro byose”.

    Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa mbere azamara iminsi itanu. Yateguwe ku bufatanye na leta y’u Buyapani, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere UNDP n’Ikigo Rwanda Peace Academy cyayakiriye.

    Yitabiriwe n’abagera kuri 28 barimo abaturutse mu gihugu cya Comoros, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia na Sudan.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturutse-mu-bihugu-byo-muri-easf-bari-kwigishwa-uko-bakumira-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina

  • Amavuriro yigenga nta mpungenge afite zo kubura abaganga kubera gahunda nshya y’imivurire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaganga bavurira mu bitaro bya Leta bemerewe no kuzajya babivuriramo bafatwa nk
    Abaganga bavurira mu bitaro bya Leta bemerewe no kuzajya babivuriramo bafatwa nk’aho bari mu byigenga

    Ubusanzwe muri ayo masaha ya nyuma y’akazi ko mu bitaro bya Leta cyangwa mu biruhuko, abaganga bahitaga bajya gukorera mu mavuriro yigenga, bakabona amafaranga yiyongera ku mushahara wabo usanzwe.

    Dr Muyombano Antoine uyobora Ihuriro ry’abaganga bigenga, avuga ko amavuriro yigenga n’ubusanzwe kugira ngo yemererwe gukora hari umubare w’abaganga bahoraho agomba kuba afite, bityo ko icyo cyemezo nta mpungenge giteye.

    Ati “Muzi ko amavuriro yacu afite ibitaro, kandi kugira ngo ivuriro ryemererwe gukora hari umubare w’abaganga rigomba kuba rifite, bariya rero bavaga mu bitaro bya Leta bunganiraga abasanzwe. Ni ukuvuga rero ko amavuriro yacu atari ashingiye kuri abo baganga bakora mu mavuriro ya Leta”.

    Ati “Gusa n’ubusanzwe abaganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye baracyari bake, rero iyo gahunda nshya nta mpungenge iduteye, ahubwo natwe tubifitemo inyungu kuko umuganga runaka tuzaba tuzi ivuriro arimo umunsi ku munsi. Ni ukuvuga ko umurwayi yavuraga azajya amenya bitamugoye aho amusanga, kandi n’ubundi ntibabujijwe kuzajya baza mu mavuriro yigenga”.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr Theobald Hategekimana, avuga ko ubwo buryo bushya bwo kuvura buzatuma imirongo miremire y’abategereza abaganga igabanuka.

    Ati “Iyi gahunda nshya izatuma umuganga agira abo yakira ku manywa, hanyuma abifuza kuvurwa nk’aho bari mu mavuriro yigenga, na bo bahite bakurikiraho nyuma y’amasaha y’akazi hatabayeho gutakaza umwanya umuganga ahindagura amavuriro. Ibyo bizatuma yakira benshi bityo urutonde rw’abategereza abaganga rugabanuke, cyane ko twari tugeze aho tubisangira mu cyaro kubavurirayo, serivisi zizaba nziza kurushaho”.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, avuga ko ibitaro byose atari ngombwa ko bizajya muri iyo gahunda nshya, ibyumva bibishoboye ngo ni byo bizasaba kuyijyamo.

    Ati “Ibitaro ni byo bizisabira kujya muri ubu buryo kuko hashobora kuba ibitabishaka bitewe yenda no kugira abakozi bake cyangwa indi mpamvu. Kujya muri ubwo buryo bushya, ibitaro hari ibyo bisabwa kuzuza birimo n’ikoranabuhanga rizabasha gutandukanya amasaha abarwayi bakiririweho, bigasuzumwa bikemererwa”.

    Ati “Umuganga na we yisabira kujya muri ubwo buryo, akiyemeza ko nyuma ya saa kumi n’imwe ku minsi runaka azajya aguma mu bitaro avura. Si byiza ko bagushyira kuri gahunda y’abavura uyu munsi nyuma ya saa kumi n’imwe nurangiza ubure, ntabwo byaba ari byo kandi dushaka kunoza serivisi duha abatugana”.

    Biteganyijwe ko ubwo buryo bushya bwiswe Dual Clinical Practice mu ndimi z’amahanga, buzatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi abiri, ibitaro bigasabwa ko icyo gihe cyazagera byiteguye bihagije kugira ngo bihite bitangirana na yo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amavuriro-yigenga-nta-mpungenge-afite-zo-kubura-abaganga-kubera-gahunda-nshya-y-imivurire

  • Shyaka asks Southern Province residents to strengthen security #rwanda #RwOT

    The minister made the call on Sunday during a visit in Nyaruguru district which recently topped all districts in 2019/2020 performance contracts.

    The Minister was attending a ceremony to reward best performing Imboni z’umupaka (groups of volunteers working closely with security officials to reinforce security at borders) from Nyamagabe, Nyanza and Gisagara districts in Southern Province.

    Bordering with Burundi, Southern Province organized competitions for sectors touching Burundi borders.

    Security threat architects from Burundi have been reportedly repelled at different times trying to attack Rwanda through Nyungwe forest.

    The Governor of Southern Province, Alice Kayitesi explained that the competition focused on values of protecting their security, preventing smuggling and illegal border crossing, promoting unity and reconciliation, social interactions among others.

    Minister Shyaka lauded Nyaruguru district and its residents for topping performance contracts and winning majority awards in the competition.

    Nyaruguru won three out four awards during the competition.

    He requested residents to stick of the principle of protecting their security, avoid illegal border crossing and related crimes including smuggling, improve hygiene, fight against domestic violence especially for girls, and take part in budget planning and decision making and other development initiatives.

    The Minister of Local Government (MINALOC), Prof Shyaka Anastase speaking to Southern Province dwellers.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/shyaka-asks-southern-province-residents-to-strengthen-security

  • Optimism As Parliament Approves Relevance Of Partnership Law #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Parliament has  approved the relevance of the drat law governing partnership, after different interventions from MPs to gain a deeper understanding of its contents.

    The bill will be examined by the standing committee.

    A plenary session this Monday was attended by RDB CEO, Clare Akamanzi on behalf of government.

    Akamanzi told MPs that the draft law governing partnerships comes to fill the gap caused by lack of a regulatory framework for the business entity which may discourage investors wishing to use partnership structures.

    She said that stakeholders recommended that the enactment of partnerships law would be another important addition to the improvement of the business environment which encourages the inward investment required for Rwanda's successful development.

    This draft law enables the possibility for a partnership to have a legal personality which can continue despite changes in its membership unless the number of partners falls below two.

    0Shares
    0

    The post Optimism As Parliament Approves Relevance Of Partnership Law appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/optimism-as-parliament-approves-relevance-of-partnership-law/