Category: Uncategorized

  • Umukozi wa REB akurikiranyweho kwaka ruswa ngo ahindure amanota y’uwashakaga akazi k’ubwarimu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB iratangaza ko iperereza rikomeje, kugira ngo hafatwe n’abandi bagiye batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y’ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k’ubwarimu.

    RIB kandi iributsa Abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umukozi-wa-reb-akurikiranyweho-kwaka-ruswa-ngo-ahindure-amanota-y-uwashakaga-akazi-k-ubwarimu

  • BRD igiye guha impunzi ziri mu Rwanda n’abaturanyi bazo amafaranga hafi miliyari icyenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga (ibumoso), hamwe n
    Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga (ibumoso), hamwe n’Umuyobozi w’ikigo kizahugura abaturage (AEC) Julienne Oyler

    Uyu mushinga witwa ‘Jya mbere’, watangajwe ku wa 30 Ugushyingo 2020, ndetse BRD yasinyanye amasezerano n’Ikigo Africa Entrepreneur Collective, Rwanda Trustee Company Ltd (AEC RT Inkomoko), kizajya gisabira abantu ayo mafaranga muri BRD kimaze kubahugura.

    Aya masezerano BRD yayakoranye na AEC imbere y’abahagarariye Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ndetse na Banki y’Isi, ari nayo yahaye Leta y’u Rwanda amafaranga yavuyemo ayo BRD irimo gukoresha.

    Ikindi kigo cy’imari kimaze kwemerera BRD kuzashaka abahabwa inguzanyo batuye mu nkambi z’impunzi no mu baturage b’uturere dutandatu tubarizwamo izo nkambi, ni Banki y’Abaturage (BPR Plc).

    Umuyobozi w’Umushinga ‘Jya mbere’ wa BRD, Claire Karemera, avuga ko ari umushinga uzamara imyaka itanu guhera mu Ugushyingo 2020, ukazaba wakira abifuza inguzanyo batuye mu nkambi z’impunzi no mu Turere twa Kirehe, Gicumbi, Gisagara, Karongi, Nyamagabe na Gatsibo.

    BRD yasinye amasezerano n
    BRD yasinye amasezerano n’ibigo bizayifasha guteza imbere imishinga mu nkambi no mu baturage bo muturere dutandatu izo nkambi zibarizwamo

    Karemera yagize ati “Tuzakorana n’ibigo by’imari, aho umuntu wese utuye muri kamwe muri utwo turere azajya atuma ikigo cy’imari asanzwe abitsamo, kikamusabira iyo nguzanyo muri BRD irimo na nkunganire”.

    Karemera yasobanuye ko umuntu uzasaba inguzanyo iri munsi ya miliyoni eshanu azajya yunganirwa ku rugero rwa 50% (bivuze ngo uzajya asaba miliyoni enye azajya yishyura ebyiri, andi miliyoni ebyiri ayishyurirwe na BRD).

    Usaba hagati y’amafaranga miliyoni eshanu na miliyoni 25 azajya yunganirwa ku rugero rwa 40%, uwasabye hejuru ya miliyoni 25 akazajya yunganirwa ku rugero rwa 30%.

    Umuyobozi wa AEC RT (Inkomoko) Julienne Oyler, avuga ko kuva muri 2016 bafashije imishinga ibihumbi 13 y’impunzi n’abaturanyi bazo kumenya amahirwe abakikije n’uburyo imishinga y’ubucuruzi itezwa imbere, akaba yemeza ko n’abandi bashya bagiye guhinduka mu mibereho yabo.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ikigo kizahugura abaturage (AEC) Julienne Oyler

    Ati “Hari byinshi bazakora bijyanye no kurangura ibicuruzwa cyangwa kubigurisha muri ‘detaye’, gutunganya ibiribwa, za resitora, mu kudoda imyenda n’ibindi, ubwo ni ko tuzaba tuzana ubukungu mu baturage”.

    Oyler avuga ko mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu iri imbere, hatazabura indi mishinga ibarirwa hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu izavuka mu nkambi z’impunzi no mu baturage bazituriye.

    Kugeza ubu mu Rwanda harabarizwa impunzi ahanini zituruka muri Kongo (DRC) n’i Burundi zirenga ibihumbi 150.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Oliver Kayumba, ashima ko inguzanyo irimo nkunganire Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi bageneye impunzi, irimo gutuma badashingira imibereho yabo ku byo bahabwa na HCR n’abandi baterankunga.

    Banki y’Isi yageneye izi mpunzi hamwe n’aburage b’u Rwanda batuye mu turere zirimo amafaranga y’inguzanyo angana na miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika (arakabakaba miliyari 60 z’amanyarwanda).

    Umunyamabanga Uhoraho muri (MINEMA) Olivier Kayumba
    Umunyamabanga Uhoraho muri (MINEMA) Olivier Kayumba

    Ayo mafaranga agabanyijwemo ibice bine bizahabwa inzego zitandukanye kugira ngo ziyatange ku baturage, zirimo na BRD yahawe miliyoni icyenda z’amadolari ya Amerika (arakabakaba miliyari icyenda z’amanyarwanda).

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Pichette Sayinzoga, ashimira BRD na AEC kuba bimaze kwemera kunyuzwamo amafaranga azahabwa abaturage barimo n’impunzi, agasaba n’ibindi bigo by’imari kwitabira uwo mushinga kugira ngo biteze imbere abakiriya babyo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/brd-igiye-guha-impunzi-ziri-mu-rwanda-n-abaturanyi-bazo-amafaranga-hafi-miliyari-icyenda

  • Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 azakina CECAFA yahamagawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera izabera Tariki 13 kugeza tariki 28 Ukuboza 2020 mu Rwanda hateganyijwe irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu batarengeje imyaka 17, ikazabera mu turere twa Rubavu na Huye.

    Amavubi y
    Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 aratangira imyitozo kuri Stade Amahoro

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi kipe iri buze gutangira imyitozo kuri Stade Amahoro, ni nyuma y’aho muri iki gitondo ari bwo hatangajwe urutonde rw’abakinnyi 39 bagomba gutangira imyitozo, hakazatoranywamo abagomba guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa.

    Abanyezamu : BYRINGIRO James, RUHAMYANYIKO Yvan, CYIMANA Sharon na NIYONSABA Ange Elia

    Ba myugariro : ISHIMWE Veryzion, MBONYAMAHORO Sérieux, NIYONKURU Fiston, NSHUTI Samuel, ISHIMWE Moïse, MASABO Samy, SHEMA NGINZA Shemaya, MUHIRE Christophe, ISHIMWE Rushami Alvin, OLEKA Salomon

    Abakina hagati : MWIZERWA Eric, HOZIYANA Kennedy, IRADUKUNDA Pacifique, NIYOGISUBIZO Asante Sana, NIYO David, CYUSA Mubarak Akrab, RWAGASORE Sharifu, RUGAMBWA Fred, IRADUKUNDA Siradji, MUVUNYI Danny, TABARO Rahim, RWATANGABO Kamoso Steven, ITANGISHAKA Hakim, SALIM Saleh, SIBOMANA Sultan Bobo, IRAKOZE Jean Paul

    Ba rutahizamu : MUGISHA Edrick Kenny, IRIHAMYE Eric, CYUSA Yassin, NIYOKWIZERWA Benjamin, SHINGIRO Honoré, AKIMANIZANYE Papy Moussa, SHAMI Chris, MUSANA Arsène, UWIZEYIMANA Célestin

    Abagize staff :

    RWASAMANZI Yves : Umutoza mukuru
    GATERA Musa : Umutoza wungirije
    KABALISA Calliope : Umutoza w’abanyezamu
    ADDA Benamar : Ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi no gusesengura amashusho
    NTARENGWA Aimable : Team Manager
    Dr HIGIRO Jean Pierre : Umuganga w’ikipe
    TUYISHIME Jean Claude : Ushinzwe kunanura imitsi
    MASENGESHO Pacifique : Ushinzwe kunanura imitsi
    TUYISENGE Eric : Ushinzwe ibikoresho by’ikipe
    NYAMINANI Isabelle : Ushinzwe gufata amashusho

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-y-abatarengeje-imyaka-17-azakina-cecafa-yahamagawe

  • Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi kwishamo ibisubizo aho gutegereza inkunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RDDP yafashije aborozi kuzamura umukamo, no mu mpeshyi amata aboneka ku bwinshi
    RDDP yafashije aborozi kuzamura umukamo, no mu mpeshyi amata aboneka ku bwinshi

    Abitangaje mu gihe umushinga wa RDDP usanzwe utera inkunga aborozi n’amakoperative yabo kongera umukamo no kuwufata neza urimo gusoza imishinga y’aborozi itacyakirwa, aborozi bakifuza ko uyu mushinga wakongera igihe.

    Umucungamutungo w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Niyonzima Ivan Bienvenue, avuga ko guhera mu Ukwakira uyu mwaka, BDF yahagaritse kwakira imishinga y’aborozi bigaragara ko RDDP irimo gusoza ibikorwa byayo.

    Arasaba ko bakongererwa igihe cy’umwaka cyangwa amezi atandatu, nibura abasabye bose bakabanza bakabona inkunga.

    Agira ati “RDDP yaradufashije cyane ariko nanone ntabwo turagera aho twifuza, badufashije ikongerwa nk’umwaka cyangwa amezi 6 nibura abasabye bakabanza bakabona inkunga byarushaho kuzamura ubworozi”.

    Iki kibazo cyagejejwe kuri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana kuwa 25 Ugushyingo 2020 ubwo yari mu Karere ka Nyagatare, maze asaba aborozi kwishakamo ibisubizo.

    Yavuze ko ari ukuri BDF itacyakira imishinga y’aborozi kubera ko RDDP ifite impungenge z’uko ishobora kwemera gutera inkunga imishinga itagifitiye amafaranga.

    Ati “Hari impungenge ko bakomeje kwakira imishinga yaburirwa amafaranga, baracyareba niba hari amafaranga agihari ku buryo yenda bakongera kwakira indi. Gusa ni byiza kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ko buri gihe hazajya haza imishinga ibafasha”.

    Avuga ko hashobora kuza undi mushinga ufasha mu bworozi ariko nanone babanza kureba ikibazo cy’igihugu cyose aho kureba akarere runaka.

    Avuga ko ubu hari imishinga irimo gutegurwa izafasha mu kuzamura ubworozi bw’amatungo magufi kuko bigaragara ko nabwo bukeneye kuzamurwa.

    Agira ati “Hari imishinga hafi 2 cyangwa 3 irimo ijya mu matungo magufi, RDDP iri mu bworozi bw’inka, dushobora gushaka undi ugaruka cyangwa ukajya mu bindi bitewe n’ibibazo bihari”.

    Aborozi batewe inkunga yo kugura imashini zisya ubwatsi
    Aborozi batewe inkunga yo kugura imashini zisya ubwatsi

    Akomeza agira ati “Ni imishinga iri ku rwego rw’igihugu rero ikibazo cya Nyagatare yonyine gishobora kudatuma habaho umushinga munini ujya mu kibazo cyayo, ahubwo tukareba ikibazo igihugu cyose gihuriyeho, amafaranga akaba ari ho ajya”.

    Umushinga RDDP wafashije cyane gushyira amazi mu nzuri no gutera ubwatsi bw’amatungo, ku buryo impeshyi ishize nta nka zapafuye cyangwa ngo zigandare nk’uko byagendaga mu myaka ya mbere.

    Umukamo wariyongereye ndetse ukomeza no kuboneka mu gihe cy’impeshyi, nyamara mbere hari amakusanyirizo y’amata yafungaga kubera kubura amata yakira.

    Mu myaka itatu RDDP ikorera mu Karere ka Nyagatare, amwe mu makoperative y’aborozi yatewe inkunga yo kugura imodoka, ibyuma bikonjesha amata, amakusanyirizo y’amata ahabwa umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/minisitiri-mukeshimana-yasabye-aborozi-kwishamo-ibisubizo-aho-gutegereza-inkunga

  • Umugore yasanzwe yapfuye yimanitse mu mugozi #rwanda #RwOT

    Inkuru y' umugore witwa Ruth Akinyi wo mu gihugu cya Kenya yasanzwe mu mugozi ku munsi w'ejo yiyahuye kubera umwenda yari abereyemo itorero asengeramo.

    Uyu mubyeyi ukomoka mu gace kitwa Rongo mu ntara ya Migori bivugwa ko yiyahuye kubera umwenda w'ibihumbi 20 by'amashilingi ya Kenya yari abereyemo urusengero rwe.

    Umuyobozi w'aka gace witwa Eddy Onyango yatangaje ko uyu mugore w'imyaka 60 yari umubitsi w'itorero ariko amaturo yacungaga yayikoreshereje muri gahunda ze.

    Icyakora,aya maturo yaje kumubera umusaraba ukomeye kuko yananiwe kuyishyurira ku gihe ndetse abura inzira yo kuyishyura.

    Amakuru avuga ko umuhungu wa nyakwigendera yari yagerageje gukusanya ibihumbi 15 ksh ariko ntibyabujije nyina kwiyahura.

    Benshi mu banya Kenya bafite amadeni aremereye bafashe mu gihe cya Guma mu rugo kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo ari nayo mpamvu madamu Akinyi nawe yariye amafaranga y'itorero.

    Abayobozi bo muri Rongo bakomeje iperereza kugira ngo bamenye impamvu uyu mugore yiyahuye kandi hari icyizere ko aya mafaranga azaboneka.

    Mu minsi ishize,mu gihugu cya Kenya havuzwe inkuru y'umunyamakuru wo kuri Radio witwa Muthee Kaindigo wagurishije impyiko ye kugira ngo abashe kwishyura ideni ry'ibihumbi 300 KSH.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/01/umugore-yasanzwe-yapfuye-yimanitse-mu-mugozi/

  • RIB prévient un crime d’extorcation d’une parcelle d’autrui et parade les escrocs #rwanda #RwOT

    Le couple est accusé de falsification de document, de faux et d’usage de faux avec intention de vendre une propriété foncière appartenant à un certain Godfrey Kayumba. Ces présumés escrocs se sont passés pour mari et femme pour mieux convaincre la personne qui allait tomber dans l’appât.

    Les officiels de la Police criminelle indiquent que ce couple d’escrocs a été arrêté le 26 novembre dernier. Le couple avait déjà dressé un contrat de vente de 25 millions de francs avec l’acheteur pressenti. Tout avait été calculé, disent les officiels, car le document identifiant de la parcelle en question avait été falsifié aux noms du couple qui se faisait passer pour mari et femme.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/RIB-previent-un-crime-d-extorcation-d-une-parcelle-d-autrui-et-parade-les.html

  • COVID-19: 49th death, 15 new cases #rwanda #RwOT

    A statement from the Ministry of Health released last night reported 15 new cases out of 2196 samples and 36 recoveries.

    New patients were found in Kigali: 2, Burera: 6, Rwamagana: 3, Rubavu: 2, Nyaruguru: 1 and Musanze: 1.’

    The first case was confirmed in Rwanda on 14th March 2020.

    So far 5934 cases have been found out of 626311 sample tests. 5516 have recovered, 369 are active cases while 49 have succumbed to the pandemic.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/sports/article/covid-19-49th-death-15-new-cases

  • Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi kwishamo ibisubizo aho gutegereza inkunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RDDP yafashije aborozi kuzamura umukamo, no mu mpeshyi amata aboneka ku bwinshi
    RDDP yafashije aborozi kuzamura umukamo, no mu mpeshyi amata aboneka ku bwinshi

    Abitangaje mu gihe umushinga wa RDDP usanzwe utera inkunga aborozi n’amakoperative yabo kongera umukamo no kuwufata neza urimo gusoza imishinga y’aborozi itacyakirwa, aborozi bakifuza ko uyu mushinga wakongera igihe.

    Umucungamutungo w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Niyonzima Ivan Bienvenue, avuga ko guhera mu Ukwakira uyu mwaka, BDF yahagaritse kwakira imishinga y’aborozi bigaragara ko RDDP irimo gusoza ibikorwa byayo.

    Arasaba ko bakongererwa igihe cy’umwaka cyangwa amezi atandatu, nibura abasabye bose bakabanza bakabona inkunga.

    Agira ati “RDDP yaradufashije cyane ariko nanone ntabwo turagera aho twifuza, badufashije ikongerwa nk’umwaka cyangwa amezi 6 nibura abasabye bakabanza bakabona inkunga byarushaho kuzamura ubworozi”.

    Iki kibazo cyagejejwe kuri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana kuwa 25 Ugushyingo 2020 ubwo yari mu Karere ka Nyagatare, maze asaba aborozi kwishakamo ibisubizo.

    Yavuze ko ari ukuri BDF itacyakira imishinga y’aborozi kubera ko RDDP ifite impungenge z’uko ishobora kwemera gutera inkunga imishinga itagifitiye amafaranga.

    Ati “Hari impungenge ko bakomeje kwakira imishinga yaburirwa amafaranga, baracyareba niba hari amafaranga agihari ku buryo yenda bakongera kwakira indi. Gusa ni byiza kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ko buri gihe hazajya haza imishinga ibafasha”.

    Avuga ko hashobora kuza undi mushinga ufasha mu bworozi ariko nanone babanza kureba ikibazo cy’igihugu cyose aho kureba akarere runaka.

    Avuga ko ubu hari imishinga irimo gutegurwa izafasha mu kuzamura ubworozi bw’amatungo magufi kuko bigaragara ko nabwo bukeneye kuzamurwa.

    Agira ati “Hari imishinga hafi 2 cyangwa 3 irimo ijya mu matungo magufi, RDDP iri mu bworozi bw’inka, dushobora gushaka undi ugaruka cyangwa ukajya mu bindi bitewe n’ibibazo bihari”.

    Aborozi batewe inkunga yo kugura imashini zisya ubwatsi
    Aborozi batewe inkunga yo kugura imashini zisya ubwatsi

    Akomeza agira ati “Ni imishinga iri ku rwego rw’igihugu rero ikibazo cya Nyagatare yonyine gishobora kudatuma habaho umushinga munini ujya mu kibazo cyayo, ahubwo tukareba ikibazo igihugu cyose gihuriyeho, amafaranga akaba ari ho ajya”.

    Umushinga RDDP wafashije cyane gushyira amazi mu nzuri no gutera ubwatsi bw’amatungo, ku buryo impeshyi ishize nta nka zapafuye cyangwa ngo zigandare nk’uko byagendaga mu myaka ya mbere.

    Umukamo wariyongereye ndetse ukomeza no kuboneka mu gihe cy’impeshyi, nyamara mbere hari amakusanyirizo y’amata yafungaga kubera kubura amata yakira.

    Mu myaka itatu RDDP ikorera mu Karere ka Nyagatare, amwe mu makoperative y’aborozi yatewe inkunga yo kugura imodoka, ibyuma bikonjesha amata, amakusanyirizo y’amata ahabwa umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/minisitiri-mukeshimana-yasabye-aborozi-kwishamo-ibisubizo-aho-gutegereza-inkunga

  • Rwatubyaye Abdul yahishuye ko afite tatuwaje zirenga 50 ku mubiri #rwanda #RwOT

    Uyu musore unakinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks FC, yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bazwiho kujyana n’ibigezweho haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

    Uyu musore avuga ko atigeze agira amahirwe yo kubona Se umubyara kuko yamenye ubwenge utamubona iruhande rwe gusa azakumva ko yitabye Imana. Ubwo yari afite imyaka 3 gusa ni bwo yaje kubura nyina ahinduka imfubyi ariko arerwa na nyina wabo.

    Rwatubyaye wakuriye I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali avuga ko amaze gukura yatangiye kujya yishyirishaho ibishushanyo [tattoos], birimo ibigaragaza agahinda yatewe no kuba yarakuze ari imfubyi.

    Mu kiganiro yagiranye na Isibo tv yavuze ko ateranyije ku mubiri we afite tatuwaje zirenga 50 zirimo ebyiri zifite ibisobanuro bikomeye cyane ku buryo bibaye ngombwa ko asiba izo afite zose agasigarana ebyiri arizo yasigarana.

    Yagize ati 'Zishobora kuba zirenze 50 ndekeka. Izo nshobora gusigazaho ni iyo mfite ku kuboko iriho indabo ebyiri, nazituye ababyeyi banjye ndetse n’indi y’isaha igaragaza itariki navukiyemo.'

    'Impamvu nakuze nta Papa mfite nyuma na Maman wanjye yaje gupfa ubwo nari ngize imyaka itatu y’amavuko.'

    Yavuze ko ashimira cyane uwasigaye ari nka Maman we, wamwitayeho we n’abandi bana yareraga aho ngaho.

    Uyu musore avuga ko urugendo rwo muri ruhago yarutangiye ubwo yajyaga mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC miuri 2010.

    Avuga ko umukino wamushimishije ari kuva yatangira gukina ari umukino yatsinze ibitego 3 ikipe ya Mbabane Swallows ubwo yari muri APR FC hari mu mikino nyafurika ya CAF Champions League.

    Uwamubabaje ngo ni umukino we wa mbere yari ahamagawe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 muri 2012 ubwo baje gutsindwa na Botswana hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Mu gihe cyose yamaze muri APR FC uyu musore avuga ko ikintu ahora yibukira kuri APR FC ari uburyo buri gihe baba banyotewe n’intsinzi bashaka ibikombe. Ikindi ni imibanire iba iri hagati y’abakinnyi n’abayobozi kuko bisanzuranaho kandi akaba ari n’umuryango witeguye gufasha umukinnyi no hanze y’ikibuga mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports avuga ko ahora yibuka urukundo yeretswe n’abafana b’iyi kipe ndetse n’abayobozi ubwo yari agarutse mu Rwanda nyuma yo kugenda abasinyiye ariko ntabakinire akamara umwaka wose atari mu Rwanda.

    Kuba yararezwe na APR FC akaza kujya muri Rayon Sports avuga ko atari ibintu bikomeye ko ahubwo ari kwa kundi umubyeyi abyara umwana akamurera, akamukuza akazagira igihe cyo gushaka umugore agatandukana n’iwabo.

    Nyuma yo gusinyira Rayon Sports yaje kuburirwa irengero aho yagiye ku mugabane w’u Burayi, gusa ntiyaciye mu ikipe imwe ahubwo yanyuze mu makipe menshi kandi atandukanye aho avuga ko yanakuye isomo ry’ubuzima.

    Mu gihe amaze akina umupira w’amaguru amaze gutunga imodoka zigera kuri 4 ariko akaba yarazigurishije ubu atunze Touareg agendamo, ntarabasha kubaka ariko ubu ni byo ari gutekereza uburyo yagira iwe hihariye.

    Ni umusore ugaragaza ibishushanyo byinshi ku mubiri we 'Tatoo’ aho avuga ko ari uko azikunda gusa, ariko yemeza ko izifite igisonuro kinini ari izina rya mama we rivaze ni rye byanditse mu rurimi rw’igishinwa ndetse n’ibya marira ari ku maso bisobanura amarira y’ubuzima yanyuzemo.

    Nta kipe n’imwe afana mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo, gusa abakinnyi afata nk’itegererezo harimo Sergio Ramos wa Real Madrid na Espagne, mu Rwanda yakundaga imikinire y’abakinnyi nka Mbuyu twite na Kalisa Mao. Rwatubyaye afite tatuwaje nyinshi ku mubiri we Uyu musore hari na tatuwaje afite mu isura [mu maso]

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rwatubyaye-Abdul-yahishuye-ko-afite-tatuwaje-zirenga-50-ku-mubiri

  • Jeannette Kagame yagaragaje ubufatanye bukenewe ngo Isi ihashye icyorezo cya SIDA #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2020, ubwo Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga kurwanya SIDA, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Guhashya SIDA ni inshingano zanjye nawe’.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kurwanya icyorezo cya sida birashobora gutsinda, ariko bisaba ubufatanye butajegajega.

    Yakomeje agira ati 'Duhamagariwe rero twese gufatanya n’iyi ntego twiyemeza gushora imari mu mutungo wabantu no kubaka sisitemu zifite ishingiro, nkinzira yizewe yo kugera kuntego zacu no kuzikomeza.'

    Imibare ya 2019, y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA rigaragaza ko ku isi abantu miliyoni 37.9 bafite virusi itera SIDA.

    Muri abo bantu 2/3 babarizwa mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara. NNi mu gihe kandi abana bangana miliyoni 3,300,000 bo mu bihugu byo mu burasirazuba n’amajyepfo ya Afurika bafite virusi ya SIDA, aba bangana 8% by’abantu bose bafite SIDA mu karere.

    “The fight against the #AIDS epidemic can be won, but it requires unwavering global partnerships…” – First Lady Jeannette Kagame#WorldAIDSDay2020 #WAD2020RW pic.twitter.com/EDXc3CbL16

    — First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) December 1, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Jeannette-Kagame-yagaragaje-ubufatanye-bukenewe-ngo-Isi-ihashye-icyorezo-cya-SIDA