Category: Uncategorized

  • Gaby yibukije abantu ko Imana itabatereranye, ni mu ndirimbo 'Emmanuel’ izaba iri kuri album ye ya kabiri #rwanda #RwOT

    Umuramyi Gaby Kamanzi, ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, benshi bakunze kwita '’Malikia wa Gospel” Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ukuboza 2020, yamaze gusohora indirimbo nziza cyane yise '’Emmanuel” izaba iri kuri alubumu ateganya gusohora umwaka utaha wa 2021.

    Gabby Gaby Irene Kamanzi ni umwe mubahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, indirimbo Emmanuel amajwi yayo yakozwe na Producer Sam ikorerwa muri River Studio, naho amashusho yakozwe na Producer Raheem Bob Chris, ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu gusabana n’Imana bazirikana ko ibari hafi mu buzima bwose baba bacamo ko badakwiye kwiheba.

    Mu magambo ye Gaby yagize ati'’muri iyi ndirimbo ndashaka kwibutsa abantu ko imana irikumwe nabo ibyo banyuramo byose n’Imana ibaba hafi idahinduka kandi ko yiteguye kumva amasengesheho, ni Imana izakomeza kubana nabo, icyo nabwira abantu nuko buri muntu wese yizere Yesu tumuture ibituremereye n’ibitubabaza, ari hafi yacu.'

    Gaby yaherukaga gukora indirimbo '’Mu mutima” yakoranye n’umuhanzi w’umugande witwa Holy Keane Amooti indirimbo yakunzwe n’abatari bake, kimwe n’iyi ndirimbo asohoye yise Emannuel zizagaragara kuri alubumu ateganya gushyira hanze umwaka utaha izaba ari Alubumu ya kabiri ye.

    Mu bisanzwe Gaby Irene Kamanzi ni umwana wa 5 mu bana 6 bavukana. Yakuriye mu muryango w’abahanzi harimo se umubyara, mama we, na murumuna we Pastor Lysette Karasira, yamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigali biturutse ku buhanga bwe mu ijwi ndetse no kuyobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana, azwi mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa nkizo yise ' Amahoro , Wowe , Arankunda … '.

    Gaby aherutse gutangira gahunda yo Kugira inama abantu bakunda kuririmba kandi bafite impano yabyo aho asigaye agaragara ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa '’Gaby Kamanzi” abigisha ndetse abagira inama mu byerekeranye n’imiririmbire ni uburyo bwiza abantu benshi bakomeje gukunda, ibyo mu ndimi z’amahanga bita '’Vocal Coaching” kuri urwo rubuga rwe anakora '’Live Worship” aho afata ibihe byo kuramya Imana, kuri youtube.

    Mu bahanzi bo hanze y’u Rwanda akunda cyane harimo umunya Australia Darlene Zschech udetse n’umunye Congo Amanda Malela umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Congo bibera ku mugabane w’I Burayi.

    Gaby Kamanzi yasohoye indirimbo Emmanuel

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/gaby-yibukije-abantu-ko-imana-itabatereranye-ni-mu-ndirimbo-emmanuel-izaba-iri-kuri-album-ye-ya-kabiri

  • Burundi Taxes Grew From U$174 Million To U$526million In Ten Years #rwanda #RwOT

    In the past decade, Burundi says it has managed to expand its tax base from U$ 174,787,242.789 in 2010 to a staggering U$526,418,048.869 by 2019.

    According to Audace Niyonzima the Commissioner General of Burundi Revenue Authority (OBR), the country had a tax base worth FBu 340 billion in 2010 and has since expanded to FBu 1024 billion in 2019- this is equivalent to 201.18% increase.

    These revelations were made on Thursday during ceremonies marking the day dedicated to taxpayers 5th edition organized by the revenue collection body OBR.

    At national level, the event was held at Kugasaka stadium in the capital of the province of Ngozi. Taxpayers had the opportunity to showcase the innovations made in different sectors of production.

    Niyonzima said the OBR is making efforts to facilitate taxpayers' access to its services through their decentralization by building provincial offices as well as the popularization of the tax law.

    Regarding fraud, Niyonzima said that OBR was able to recover more than FBu 4 billion of the 17 closed cases, all thanks to the collaboration of all stakeholders including the police, intelligence and the population.

    Meanwhile, the OBR also intends to computerize its services in charge of internal taxes to facilitate collection and thus avoid embezzlement of the latter.

    Audace Ndayizeye the President of the Federal Chamber of Commerce and Industry of Burundi (CFCIB) said that the traders of the 10 provinces already have provincial offices which facilitates the task of the OBR and allows a good collaboration between traders and the OBR.

    However, there are concerns that traders are not well registered and this leads to gross fraud and tax defaults.

    Ndayizeye asked the government of Burundi to conduct a census of traders as was done for officials to facilitate the task of the OBR, to collect taxes. And to demand the fight against false accountants who deceive traders by making false statements.

    President Evariste Ndayishimiye called upon Burundian traders to group together and undertake major projects in order to increase production and be able to export the surplus to earn foreign currency.

    He also said his government will set up teams that will travel across the country to track down those involved in fraud and economic embezzlement. He warned the governors, provincial commissioners and information officers that once fraudsters caught in their areas of ​​jurisdiction without intervening to arrest them, will all be sacked.

    Tax payers awarded

    President Ndayishimiye officially unveiled Belan hotel as an addition to the country's tax base and sign of confidence in the economy despite Covid-19 pandemic

    Burundi has a tourism sector that could be tapped into and increase foreign exchange earnings. However, the country has yet to address its internal politics that have affected its attractability to tourists and cross border trading

    The post Burundi Taxes Grew From U$174 Million To U$526million In Ten Years appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/burundi-taxes-grew-from-u174-million-to-u526million-in-ten-years/

  • Twitege impinduka muri 11 ba APR FC bashobora kubanzamo ku mukino wa Gor Mahia? #rwanda #RwOT

    Uyu munsi APR FC irakina na Gor Mahia umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, ni umukino byitezwe ko Adil Mohammed wa APR FC ashobora gukora impinduka muri 11 bakinnye umukino ubanza i Kigali aho iyi kipe yatsinze Gor 2-1.

    Umukino ubanza umutoza yari yahisemo gutangira akina sisiteme ya ba myugariro 3, abakina hagati 5 n’abataha izamu 2(3-5-2).

    Yari yabanjemo Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Prince Buregeya, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick na Danny Usengimana.

    Mu gice cya kabiri yaje guhindura akuramo myugariro umwe(Prince) ashyiramo Lague akina sisiteme isanze ya 4-4-2, umukino warangiye atsinze 2-1.

    Nyuma y’uyu mukino yatangaje ko impamvu bashyizemo umubare mwinshi w’abugarira ari uko batari bazi uko iyi kipe ikina.

    Iyi kipe isabwa kunganya mu mukino wo kwishyura uba uyu munsi saa 15h z’i Kigali kuri Nyayo National Stadium muri Kenya, byitezwe ko umutoza ashobora kuza gukora impinduka nk’eshatu muri 11 babanjemo mu mukino uheruka.

    Buregeya Prince, Bukuru Christophe na Danny Usengimana bashobora kuva muri 11 maze Byiringiro Lague, Jacques Tuyisenge na Ruboneka Jean Bosco bakabanzamo.

    11 ashobora kwifashisha

    Umunyezamu: Rwabugiri Umar

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy na Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel

    Ba rutahizamu}: Byiringiro Lague, Bizimana Yannick na Jacques Tuyisenge

    Umutoza Adil Erradi wa APR FC ashobora kuza gukora impinduka kuri Nyayo National Stadium

    Rutahizamu Byiringiro Lague(14) byitezwe ko ashobora kubanza mu kibuga

    Nta gihindutse Prince arabanza ku ntebe y’abasimbura

    Jacques Tuyisenge(ufite umupira) na Ruboneka(7) bashobora kubanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twitege-impinduka-muri-11-ba-apr-fc-bashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-gor-mahia

  • Burundi: Perezida Evariste yatangaje ikintu gikomeye ku bayobozi b' Intara #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020, Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye, yatangije inkundura yo guhashya magendu ikomeje kuzengereza ubukungu bw'iki gihugu.

    Zimwe mu ngamba zafashwe n'umukuru w'igihugu harimo ko Intara ifatiwemo ibicuruzwa bya Magendu hazajya hafungwa umuyobozi w'Intara iyo magendu ifatiwemo.

    VOA yavuze ko mu bicuruzwa bikunze gufatirwa mu Burundi byinjijwe mu buryo bwa Magendu ,ibyinshi biba bivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo naho ibindi bikava muri Tanzania.

    Ubu butumwa bukimara gutangwa n'umukuru w'Igihgu, hahise hatangira umukwabu wo gusaka ibicuruzwa bya magendu mu mujyi wa Bujumbura aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hafatiwe amabuye y'agaciro inzoga n'imyambaro byinjijwe mu gihugu ku buryo bunyuranije n'amategeko.

    Audace Niyonzima uyobora ikigo cy'imisoro cy'u Burundi yavuze ko igihugu kimaze kugaruza miliyoni 500 z'amarundi mu mwaka umwe aturutse mu bicuruzawa bya magendu bifatwa bigatezwa icyamunara.

    Perezida Evariste Ndayishimiye, yibukije abayobozi n'inzego z'umutekano zikunze kugaragara mu bikorwa bya magendu ko ibihano bikomeye bibategereje nk'aho umuyobozi ashobora no gufungwa azira ko mu gace ayobora hafatirwamo magendu atabazi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/05/burundi-perezida-evariste-yatangaje-ikintu-gikomeye-ku-bayobozi-b-intara/

  • Umukobwa uvuga ko ari uwa Sgt. Robert avuga uko Se yamufashe ku ngufu. Byagenze gute?? #rwanda #RwOT

    Umukobwa uvuga ko ari uwa Sgt. Maj. Kabera Robert uzwi nka Sgt. Robert mu muziki aravuga uko Se umubyara yamufashe ku ngufu kuwa 12 Ugushyingo 2020 mu masaha y'igicuku.

    Ikinyamakuru Virunga Post abatari bake batahwemye kuvuga ko cyibasira abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, ni cyo cyatangaje ukuvugana n'uyu uvuga ko ari umukobwa wa Sgt. Robert watorokeye muri Uganda, mu nkuru yacyo yo kuwa 1 Ukuboza 2020.

    Virunga Post ivuga ko uyu mukobwa cyahaye izina ry'Uwera (nticyari gutangaza amazina ye bwite), avuga ko umunsi yafashweho ku ngufu wari umunsi usanzwe nk'iyindi ndetse ko yazindutse ajya ku ishuri, agarutse gufata amafunguro ya saa sita, mukase akamubwira ko agiye kujyana umwana mu Mutara bityo ubwo yagarukaga avuye ku ishuri, yasanze undi adahari.

    Ngo Se yamuvugishije mu gicuku kuri telefoni y'abaturanyi. 'Umuturanyi yarakomanze ngo papa aranshaka. Ubwo twavuganaga yari ahantu hari urusaku. Yari mu kabari. Yarambwiye ngo njyane musaza wanjye mu cyumba cyanjye [ ubusanzwe yararaga muri saro] ngo njye ndarara mu cye.'

    Sgt. Kabera ngo yageze mu rugo saa munani, asanga umukobwa we aramutegereje. Yafashije Se kugera mu cyumba ariko ngo ubwo yari agiye gusubira aho arara, se aramuhamagara. Ati ' Nicaye ku buriri. Atangira kunkuramo amasogisi maremare nari nambaye.'

    Ashatse kumubuza, yaramubabije ati ' Hano papa ni nde? Ninde utanga amategeko hano? Wowe cyangwa Njyewe?' Undi arasubiza ati ' Ni wowe'.

    Yamutegetse kuryamana ku buriri, umukobwa amwibutsa ko buri wese arara ukwe, undi yahise amurakarira amuryamisha ku ngufu aramusambanya. Ngo yavugije induru ariko ntibyagira icyo bitanga kuko musaza we utari umeze neza, atamwumvise.

    Kabera ubwo yari amaze gukora ibyo, uyu mukobwa avuga ko Se yahise afata umupanga wari munsi y'uburiri amwirukaho ariko aramureka ajya mu cyumba cyarimo musaza we. Ni mu gihe ngo yagendaga avuga ngo agiye kwiyahura.

    Uyu mukobwa avuga ko ngo bugicya, inkoko yariyo ngoma, ahita ajya kwa nyinawabo aho yajyanwe kuri Isange One Stop Center ngo apimwe.

    Ubu buhamya bivugwa ko ari ubw'umukobwa wa Sgt. Robert butangajwe nyuma y'aho uyu mugabo yaganiriye na Daily Monitor akavuga ko ibirego by'uko yaba yarafashe umwana we ku ngufu ari ibinyoma.

    Sgt. Robert yavuze ko habayeho ukutumvikana hagati ye na Leta y'u Rwanda bitewe no kuvugana n'umuryango wa Gen. Rwigema. Ibyo yatangaje nta rwego bireba mu Rwanda rwagize icyo rubitangazaho.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/05/umukobwa-uvuga-ko-ari-uwa-sgt-robert-avuga-uko-se-yamufashe-ku-ngufu-byagenze-gute/

  • Umukobwa w' imyaka 13 yateye icyuma se umubyara arapfa #rwanda #RwOT

    Inkuru y' umwana w'umukobwa w'imyaka 13 wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano yica se umubyara kubera ko ngo nawe yakundaga mukase cyane ndetse ngo yifuzaga ko babana nubwo bitavuzwe niba uyu mukobwa yari umutinganyi.

    Uyu mukobwa yateye icyuma mu nda se witwa Alex Ferreira w'imyaka 33 amusanze aryamye mu cyumba cye abitewe nuko ngo yakundaga cyane mukase ndetse yifuzaga ko babana mu nzu imwe.

    Uyu mukobwa utavuzwe amazina yishe se umubyara mu ijoro ryo ku cyumweru gishize aturutse kwa nyirakuru aho yarererwaga.

    Mbere y'uko uyu mwana yica se,yabanje kunywa inzoga nyinshi cyane kugira ngo aze kubona imbaraga zi gukora iki cyaha gikomeye.

    Abayobozi bavuze ko uyu mwana na se bari baraye batonganye bapfuye ibaruwa uyu mwana w'umukobwa yandikiye mukase w'imyaka 20 ko amukunda cyane.

    Muri yi baruwa,uyu mwana w'umukobwa yasabaga mukase ko yatandukana na se hanyuma akaza bakibanira mu nzu imwe bombi.

    Uyu Alex yabwiye umwana we ko ibyo yifuza bitashoboka ndetse ko nakomeza kwitwara ucyo azamufatira ibihano byo kutazongera kumwemerera kubasura.

    Abaturanyi bavuze ko uyu mwana yagize umujinya mubi cyane arangije ajya gushaka icyo kunywa kugira ngo aze kumuhitana.

    Umuvugizi wa Polisi witwa Antonisio Nunes yabwiye TV yitwa Balanço Geral ko uyu mwana akimara kunywa inzoga nyinshi yagiye gukomanga mu rugo rwa se ngo bakingure mukase aba ariwe ufungura.

    Yagize ati 'Mukase yatubwiye ko uyu mukobwa yamubwiye ko aje gusaba se imbabazi kubera ko bari baraye bashwanye.Mukase yamubwiye ko umugabo we yaryamye gusa yakwishimira kubyuka akaza bakiyunga.'

    Uyu mwana w'umukobwa ngo yahise yinjira mu cyumba cya se afite icyuma arangije akimutera mu gituza undi ari kugerageza kubyuka.

    Icyuma uyu mwana yateye se cyabonetse mu nzu yabo cyuzuye amaraso.Se Alex yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Dr. Serafim de Carvalho gusa yagezeyo yapfuye.

    Uyu mukobwa yahise ahunga gusa yagiye kwicara ku irembo ryo kwa nyirakuru polisi ihita ihamusanga iramufata.

    Agejejwe ku biro bya polisi yemeye icyaha avuga yabitewe nuko yakunze mukase cyane bigatuma amufuhira kugeza yishe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/05/umukobwa-w-imyaka-13-yateye-icyuma-se-umubyara-arapfa/

  • Umuntu wa 51 yishwe na #COVID19 mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu yahise yuzuza umubare w’abantu 51 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda habonetse abantu 32 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 76.

    Abo barwayi bashya 32 babonetse mu bipimo 3,662 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 13, Musanze: 7, Muhanga: 5, Rubavu: 4, Rutsiro: 2, Bugesera: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,043 muri bo abamaze gukira ni 5,672, naho abakivurwa ni 320.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/umuntu-wa-51-yishwe-na-covid19-mu-rwanda

  • REG in partnership with Zimbabwe Electricity Supply Authority to foster access to electricity #rwanda #RwOT

    The MoU signed yesterday in Kigali by the CEO of REG, Ron Weiss and his counterpart of ZESA, Dr Sidney Z. Gata was also witnessed by the Minister of Infrastructure, Amb. Claver Gatete and the Ambassador of Zimbabwe to Rwanda, Prof. Charity Manyeruke.

    The signed MoU provides a framework of cooperation and aims at laying the foundation for the establishment of a business understanding leading to the signing of the energy partnership infrastructure implementation agreements between both parties.

    The MoU is signed following a visit by officials and engineers from Zimbabwe who have been in Rwanda witnessing the country’s achievements in electricity distribution.

    Amb. Gatete explained that the MoU reinforces bilateral relations that it is in the framework of cooperating to promote both countries.

    He further stressed that Zimbabwe has come to learn from Rwanda’s experience where officials visited various electricity infrastructure including Shango substation.

    Among others, Amb. Gatete said that signed MoU seeks to assess how concerned parties can collaboratively address citizens’ problems.

    'They want to emulate a lot witnessed and requested to foster cooperation on both sides. This will serve as the foundation for improved services rendered to citizens,' he said.

    Ambassador Manyeruke highlighted that the MoU is centered on cordial diplomatic and economic relations that have deepened roots.

    Rwanda and Zimbabwe enjoy existing cordial relations. Rwanda has an ambassador representing its interests in Zimbabwe and vice versa.

    In 2017, RwandAir started flights to Harare in Zimbabwe.

    Rwanda reports over 56% households with access to electricity of which 41.3% are connected to the main grid while 15.4% use solar energy.

    The government of Rwanda targets universal electricity access by 2024.

    The MoU signed yesterday in Kigali by the CEO of REG, Ron Weiss and his counterpart of ZESA, Dr Sidney Z. Gata.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/reg-in-partnership-with-zimbabwe-electricity-supply-authority-to-foster-access

  • Israel May Have Allowed Saudi Arabia Control Over Islamic Sites in Jerusalem #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Jordan is growing increasingly worried about reports suggesting that Israel has offered Saudi Arabia control over the Islamic holy sites in Jerusalem, including Haram Al-Sharif/Temple Mount, Jordanian and Palestinian officials said on Thursday.

    The recent secret meeting between Prime Minister Benjamin Netanyahu and Saudi Crown Prince Mohammed bin Salman has increased fears in Jordan that the kingdom may lose its status as custodian of the Jerusalem holy sites, the officials said.

    The issue dates back to 1924, when the Supreme Muslim Council, the highest Muslim body in charge of Muslim community affairs in Mandatory Palestine, accepted Hussein bin Ali (Sharif of Mecca) as custodian of Al-Aqsa Mosque.

    In the 1994 peace treaty with Jordan, Israel committed to 'respect the present special role of the Hashemite Kingdom of Jordan in Muslim Holy shrines in Jerusalem.'

    Israel also pledged that when negotiations on the permanent status will take place, it will give high priority to the Jordanian historical role in these shrines.

    The Wakf Department that oversees Muslim sites in Jerusalem is controlled by the Jordanian government. In 2013, the Palestinian Authority also recognized Jordan's role through an agreement signed between PA President Mahmoud Abbas and King Abdullah II.

    In recent weeks, however, the Jordanians have received 'indications' that Israel, backed by the US administration, was considering granting the Saudis some form of representation in the Jerusalem-based Wakf Department.

    Jerusalem post

    0Shares
    0

    The post Israel May Have Allowed Saudi Arabia Control Over Islamic Sites in Jerusalem appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/israel-may-have-allowed-saudi-arabia-control-over-islamic-sites-in-jerusalem/

  • Nyamagabe: Abanyamakuru 20 bari mu kiganiro n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe. Bari kwiga kucyi? #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru bagera kuri 20 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda barimo n'uwa Impanuro.rw, KigaliToday, RBA, Igihe, Radio Salus, Intyoza, Isango Tv,Frash TV, TV1, Umurava.rw, Bwiza.com n'abandi… Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020,basuye ibikorwa by'Iterambere mu karere ka Nyamagabe.

    Bimwe mu bikorwa byasuwe  birimo; isoko rikuru ry'akarere, imihanda n'ibindi.., aha kandi abanyamakuru bagiye baganira n'abaturage ku mbogamizi n'ibindi bibazo bafite bibadindiza mu iterambere ryabo.

    Muri uru rugendo bazengurutse ibice bitandukanye by'akarere, baherekejwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu bwana Kabayiza Lambert.

    Ubu hari kuba inama yabayobozi b' akarere ka Nyamagabe n'aba banyamakuru (Press Conference) bagaruka ku bibazo n'imbogamizi abaturage bagiye bagaragariza abanyamakuru mu rugamba rw'iterambere, imibereho myiza n'umutekano.


    Umuyobozi wa Karere Ka Nyamagabe


    Abanyamakuri batandukanye bari kubaza ibibazo abayobozi ba karere ka Nyamagabe

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/04/nyamagabe-abanyamakuru-20-bari-mu-kiganiro-numuyobozi-wakarere-ka-nyamagabe-bari-kwiga-kucyi/