Category: Uncategorized

  • Hasohotse amabwiriza avuguruye yoroshya imikoreshereze y’insengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bishya biri muri aya mabwiriza ni uko kubatiza n’andi masakaramentu byemewe.

    Abana bafite imyaka 6 kuzamura bemerewe kujya gusenga bari kumwe n’ababyeyi.

    Amadini/Amatorero yongerewe indi minsi 2 mu cyumweru bihitiyemo yo gusenga.

    Urusengero rwemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwarwo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Hasohotse-amabwiriza-avuguruye-yoroshya-imikoreshereze-y-insengero

  • Rayon Sports yatunguwe, Kiyovu na Gasogi zitwara neza hanze (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda, nyuma y’amezi umunani shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ihagaze, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 yari yasubukuwe, imikino ikaba yakinwe nta bafana bari ku kibuga.

    Marines na Gorilla, umukino wafunguye shampiyona mu Rwanda

    Ku i saa saba zuzuye, ikipe ya Marines na Gorilla FC izamutse mu cyiciro cya mbere ni zo zabimburiye andi makipe, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Umukino warangiye Marines itsinze Gorilla FC ibitego 2-0, byatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ndetse na Ndayishimiye Thierry.

    I Rubavu, Rayon Sports yatangiye itakaza kuri Rutsiro FC

    Ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu Karere ka Rubavu, yahanganyirije na Rutsiro igitego 1-1, aho Rutsiro ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Cedrick Munyurangabo, Rayon Sports iza kwishyurirwa na Niyibizi Emmanuel kuri Coup-Franc.

    I Huye, Mukura yatangiye nabi, Kiyovu itangira itanga icyizere

    Kuri Stade Huye, ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiye Mukura VS ibitego 3-1, ibitego byatsinzwe na Dusingizimana Gilbert, Abedi Bigirimana ndetse na Serumogo Ally, naho Mukura itsindirwa na Gael Duhayindavyi kuri Penaliti.

    Gasogi yasanze Sunrise mu rugo iyihatsindira 3-1

    Ikipe ya Gasogi yari yerekeje mu Karere ka Nyagatare yahakuye amanota atatu nyuma yo kuhatsindira Sunrise ibitego 3-1. Ni ibitego byatsinzwe na Twagirimana Innocent ku ruhande rwa Sunrise, Bertrand Iradukunda watsinze ibitego bibiri bya Gasogi, na Ndayisenga Jean D’Amour wa Sunrise witsinze igitego.

    Uko imikino yose yagenze

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatunguwe-kiyovu-na-gasogi-zitwara-neza-hanze-amafoto

  • Mu mafoto:Rayon Sports yananiwe kwikura imbere y’ikipe ivuye mu cyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabereye I Rubavu kuri Sitade Umuganda, wari uwa mbere amakipe yombi yari akinnye ufungura imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’umwaka wa 2020/21.

    Rutsiro FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Munyurangabo Cédric ku munota wa 10, ku mupira ukomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na Nova Bayama agacenga abarimo Niyibizi Emmanuel.

    Ikipe ya Rayon Sports yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 74 ku gitego yatsindiwe na Niyibizi Emmanuel ku mupira w’umuterekano yateye ahana ikosa Hatangimana Eric yakoreye kuri Jean Vital Ourega.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

    Rutsiro FC : Dukuzeyezu Pascal, Nova Bayama, Uwizeyimana Ortega , Hatangimana Eric, Hitimana Jean Claude, Mutsinzi Claude, Mugiraneza Jean Claude, Nkubito Amza, Munyurangabo Cédric na Nshimyumuremyi Olivier.

    Rayon Sports : Kwizera Olivier, Rugwiro Hervé, Niyibizi Emmanuel, Habimana Hussein, Ndizeye Samuel, Ourega Vital, Nishimwe Blaise, Oumar Sidibé, Drissa Dagnogo, Iranzi Jean Claude, na Niyonkuru Sadjati .

    Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa mbere wa Shampiyona

    AS Muhanga 1-1 Etincelles FC
    Mukura VS&L 1-3 SC Kiyovu
    Sunrise FC 1-3 Gasogi United
    Espoir FC 0-0 Bugesera FC
    Marines FC 2-0 Gorilla FC
    Rutsiro FC 1-1 Rayon Sports FC
    APR FC vs Musanze FC (Wasubitswe)
    AS Kigali vs Police FC (Wasubitswe)

    Rayon Sports yaguye miswi n’ikipe ya Rutsiro FC ivuye mu cyiciro cya kabiri Umuyobozi mushya wa Rayon Sports nawe yari ari muri stade ubwo ikipe ye yananirwaga kwikura i Rubavu

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mu-mafoto-Rayon-Sports-yananiwe-kwikura-imbere-y-ikipe-ivuye-mu-cyiciro-cya-kabiri

  • Bigoranye Rayon Sports inganyije na Rutsiro FC, Kiyovu Sports inyagira Mukura VS, Sunrise ibambirwa i Golgotha #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021, Rayon Sports yatunguwe inganya na Rutsiro 1-1, Kiyovu Sports ikaba yanyagiriye Mukura VS i Huye, ni mu gihe ibambiro rya Sunrise FC yaribambiweho na Gasogi United.

    Uyu munsi nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021 yatangiye Rayon Sports yari yasuye Rutsiro FC i Rubavu.

    Rayon Sports yaje gutungurwa na Rutsiro FC ku munota wa 17 iyitsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye Cedric yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira uboneza mu rushundura.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagiye ibona amahirwe atandukanye ariko ntiyayabyaza umusaruro.

    Ibi byatumye umutoza Guy Bukasa akora impinduka havamo Iranzi Jean Claude na Drissa Dagnogo hinjiramo Mudacumura Jackson Rambo na Mugisha Gilbert utari wabanje mu kibuga kubera ko ibisubizo bye bya COVID-19 bitari byasohotse.

    Rayon Sports yatangiye gusatira cyane maze ku munota 72 Niyibizi yishyurira Rayon Sports kuri kufura. Umukino warangiye ari 1-1.

    Mukura VS yari yakiriye Kiyovu Sports i Huye. Kiyovu Sports yaje kuyitsinda ibitego 3-1.

    Dusingizimaja Gilbert yafunguriye amazamu Kiyovu Sports ku munota wa 45, Bigirimana Abedi atsinda icya 2 ni mu gihe icya gatatu cyatsinzwe na Serumogo Ally Omar ku munota wa 71.

    Igitego kimwe rukumbi cya Mukura VS cyatsinzwe na Duhayindavyi Gael kuri penaliti.

    I Nyagatare, Sunrise FC yari yakiriye Gasogi United kuri Golgotha Stadium, iyi kipe ntibyaje kuyihira kuko ku ibambiro ryayo yaje kuhabambirwa na Gasogi United iyitsinda 3-1.

    Sunrise FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cya Kavatiri.

    Bartrand yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 22 ku mupira wari uhinduwe na Marc Nkubana. Ku munota wa 42 myugariro wa Sunrise FC, Meya yitsinze igitego ni mu gihe ku munota wa 67 Bertrand Iradukunda yatsinze igitego cya 3 cya Gasogi United.

    Marines FC yatsnze Gorilla FC ibitego 2-0, Bugesera FC inganyiriza na Espoir FC i Rusizi ni mu gihe AS Muhanga yanganyije na Etincelles 1-1 i Muhanga.

    APR FC yagombaga gukina na Musanze, AS Kigali na Police FC, iyi mikino yabaye ibirarane kuko APR FC na AS Kigali ziri mu mikino nyafufika.

    Bertrand yishimira igitego cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-rayon-sports-inganyije-na-rutsiro-fc-kiyovu-sports-inyagira-mukura-vs-sunrise-ibambirwa-i-golgotha

  • Hashyizweho amabwiriza avuguruye agenga imikoreshereze y’insengero mu gihe cya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga n’iyo ku wa 15 Nyakanga 2020 niyo yemereye insengero gukora mu bihe bya COVID19, ariko uburenganzira bwo gufungura butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yahise isabwa gushyiraho amabwiriza arambuye agenga imikoreshereze y’insengero ari nayo yavuguruwe kuri uyu wa 4 Ukuboza 2020, hagamijwe gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ariko n’insengero zigakora,

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Hashyizweho-amabwiriza-avuguruye-agenga-imikoreshereze-y-insengero-mu-gihe-cya-COVID-19

  • Mu mafoto : Injira mu rugendo rwa muzika Clarisse Karasira amazemo imyaka ibiri #rwanda #RwOT

    Ku myaka ibiri gusa amaze mu muziki, ni umuhanzikazi umaze gushimangira ko nta kabuza ari impano Imana yihereye abanyarwanda ngo azuse ikivu cyasizwe n’abarimo Kamariza n’abandi babaye indashyikirwa mu muziki gakondo.

    Clarisse Karasira wa Pasiteri Karasira, wavukiye I Masaka mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu afite imyaka 23 y’amavuko gusa amaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunzi b’umuziki gakondo.

    Uyu muhanzikazi kuri ubu umaze gushyira hanze indirimbo zirimo 'Giraneza, Rwanda Shima, Ntizagushuke, Komera, Twapfaga iki,Ubuto, Imitamenwa, Kabeho,Uzibukirwa kuki, Sangwa Rwanda, Urukundo ruganze.

    Hari kandi iyitwa Urungano,Mwana w’Umuntu, Ibikomere, Rutaremara,Ibihe ndetse n’iyitwa Urukerereza yakoranye na Mani Martin.

    Izo zose n’indi imwe yitwa 'Mu mitima’ itarajya ahagaragara nizo ziri ku muzingo [album] uyu mwari yise 'Inganzo y’Umutima’ azamurika mu gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 26 Ukuboza 2020, muri Kigali Serena Hotel.

    Muri iyi nkuru twaguteguriye bimwe mu byaranze urugendo rwa Clarisse Karasira umaze imyaka ibiri gusa mu muziki ariko akaba amaze gukora ibikorwa by’indashyikirwa birimo no kuba yateguye igitaramo kizinjirwamo n’uwishyuye amafaranga ibihumbi 100Frw.

    Bijya gutangira…

    Uyu mwari uvuga ko yize amashuri mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi, kaminuza yize itangazamakuru muri Mount Kenya University. Nyuma y’umwaka umwe yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga muri ULK ari naho yiga kuri ubu.

    Uyu mukobwa yatangiriye itangazamakuru i Gicumbi kuri Radio Ishingiro, akomereza kuri Flash Fm na Flash Tv ahakora igihe kitari gito aza gusezera muri Kanama 2018 ubwo yatekerezaga kwinjira mu muziki.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bibuka neza amashusho y’indirimbo 'Izuba rirarenze’ yigeze gucicikana aho Clarisse Karasira yari kumwe n’uwitwa Mwarimu Ben wariho amucurangira gitari undi nawe agakora mu muhogo ahogoza umwumvise agasesa urumeza.

    Clarisse Karasira yabanje guteguza abantu….

    Hari abari bazi neza uyu mukobwa wari usanzwe ari umunyamakuru ariko anakora ibiraka byo gusohora abageni mu bukwe [Kuririmbira umukobwa warongowe], batatunguwe ariko hari na benshi batangajwe n’iryo jwi ry’uwo mwari wagaragaraga nk’ukiri muto mu maso.

    Uyu mwari wari usanzwe ari umusizi wihebeye imivugo yatewe imbaraga na benshi babonye ayo mashusho bamubwira gukomereza aho kuko banyuzwe n’impano ye itangaje.

    Yari integuza ! Ntabwo yatinze dore ko ayo mashusho yagiye ku rukuta rwe rwa YouTube muri Werurwe 2018, bigeze mu Ukwakira ahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere ndetse atangaza ko yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga.

    Imyaka ibiri, Igitaramo cy’amateka…

    Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo Clarisse Karasira yashyize hasi mikoro z’itangazamakuru yinjira mu buhanzi ahereye ku ndirimbo ye 'Giraneza', mu gihe yujuje umwaka mu muziki avuga ko hari ibyiza n’ibibi yahuye nabyo.

    Indirimbo ze akenshi zibanda cyane ku butumwa bwo gukunda iguhugu, gukangurira abantu kubana mu mahoro ndetse no kwita ku bababaye ariko atibagiwe n’urukundo by’umwihariko iyitwa 'Urukerereza’ aherutse gukorana na Mani Martin.

    Ubwo yavugaga ku rugendo amazemo imyaka ibiri yabwiye IGIHE ko mu gihe amaze mu muziki hari ibyo yahuye nabyo bikamushimisha nubwo hari n’ibyamubabaje.
    Ahereye ku bikomeye yahuye nabyo Karasira yavuze ko yagowe cyane no kuba icyamamare.

    Icyo gihe yagize ati 'Ukumenyekana hari uburyo bitabaye byiza ku mibereho yanjye. Narimenyereye kubaho bisanzwe bitansaba byinshi, mu by’ukuri kwamamara nubwo ari byiza ariko biri mu byangoye.'

    Ikindi cyagoye Karasira ni inkuru yagiye avugwaho zitandukanye. Avuga ko amakuru atariyo kibazo ahubwo ibihuha byayihishaga inyuma kubimenyera byamugoye.
    Ati 'Abantu bakabaye bagushyigikira akenshi usanga aribo baguca intege, icyakora ibyo byaranyigishije.'

    Ibibera ku mbuga nkoranyambaga biri mu byakoze ku mutima Karasira, avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga baba bashaka ko uwo bafana abaho uko babishaka kandi rimwe binagoye.

    Indirimbo ‘Ntizagushuke imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2

    Karasira yishimira ko yagize Imana yamuhaye igikundiro n’izina rikomeye akaba umwana w’Imana n’Igihugu (Nkuko akunda kubyiyita).

    Yemeza ko byari bigoye k’umwana w’imyaka 20 winjiye mu muziki gakondo ariko nanone agashimira Imana yamubaye hafi.

    Yongeyeho ko umuziki wamuhaye amafaranga nubwo atavuga umubare wayo ariko ahamya ko mu mwaka umwe gusa awumazemo wamuhaye ubuzima atigeze atekereza kuzabaho.

    Ati 'Umuziki wampaye ubuzima, wampaye amafaranga reka mbivuge gutyo, umpa imibereho mu buryo butangaje ntatekerezaga kandi mu gihe gito, mbishimira Imana.'
    Karasira akomeza avuga ko yishimira uburyo abantu bakira indirimbo ze ndetse akabona ubutumwa bw’abantu bafashwa nazo.

    Mu myaka ibiri amaze mu muziki amaze gukora indirimbo nyinshi kandi zagiye zikundwa ariko by’umwihariko iyo aherutse gukora yise ‘Rutaremara’ ndetse n’iyo yakoranye na Mani Martin bise ‘Urukerereza’.

    Muri iyo myaka kandi yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye bya muzika birimo ibitaramo byateguwe n’abandi bahanzi ariko kuri ubu yateguye icye bwite cyo kumurika album ye ya mbere yise 'Inganzo y’Umutima’.

    Tariki 26 Ukuboza 2020, nibwo Clarisse Karasira azamurika album ye muri Serena Hotel mu mujyi wa Kigali, mu gususurutsa abazitabira igitaramo cyo kuyimurika akazafatanya n’abahanzi barimo Man Martin, Munyakazi Deo, Niyifasha Ester, Jules Sentore hamwe n’abana bo mu Itorero Intayoberana, icyiciro cyaryo cy’abato kizwi nk’Uruyange.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na UKWEZI yavuze ko abantu 70 aribo bonyine bemerewe kuzitabira iki gitaramo, kandi umwe azishyura amafaranga 100.000 Frw anahabwe iyo album.

    Yavuze ko umubare uzaba ari muto mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, naho igiciro cyo kikaba kirimo gushyigikira uyu muhanzikazi n’inganzo ye, kuburyo umuntu umukunda akumva yamushyigikira ari we uzishyura ayo mafaranga akinjira mu gitaramo akanahabwa album.

    Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko hari abantu batangiye kugura amatike babimburiwe n’uwitwa Assumpta.

    Indirimbo Rutaremara

    Indirimbo Urukerereza

    Amafoto asobanura neza urugendo rw’imyaka ibiri muri muzika kuri Clarisse Karasira Mu myaka ibiri gusa ahise ategura igitaramo gikomeye ndetse kucyinjiramo ni amafaranga ibihumbi 100Frw Aha yari akiri umunyamakuru ku bitangazamakuru bya Flash FM na Flash TV Arazwi mu birori by’ubukwe, abamubonye aririmba mu bukwe bahamya ko ari intyoza Ubwo yari amaze kwinjira mu muziki yakunze kwitabazwa mu birori bitandukanye Aha yari mu gitaramo cya Jules Sentore cyahuriranye no Kwibihora Yaririmbye mu Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival Ni inshuti y’umuryango by’umwihariko abana, ibi bikomeje kumuranga no muri muzika Aha yaririmbye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Aha yarimo yamamaza indirimbo ye yise ‘Uzibukirwa kuki’ Ifoto ye na Tito Rutaremara yavugishije benshi

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Injira-mu-rugendo-rwa-muzika-Clarisse-Karasira-amazemo-imyaka-ibiri

  • Dr Nsanzabaganwa underscores areas of priority if elected Deputy Chairperson AU Commission #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzabaganwa who is the current Deputy Governor, National Bank of Rwanda, revealed her commitments following her secondment to the position by the Government of Rwanda.

    'I thank the Government of Rwanda, President Paul Kagame for seconding me candidate for African Union Commission Deputy Chairperson position. If elected, I commit to driving efficiency and accountability as well as financial sustainability, and to personally represent the moral authority and integrity the AU stands for,' she revealed in a tweet.

    Her candidature was announced on Thursday evening during a ceremony in which the Minister of Foreign Affairs and regional coopeation, Dr Vincent Biruta hosted members of the African Diplomatic Corps for dinner.

    The position is currently held by a Ghanaian, Quartey Thomas Kwesi who took office in 2017. Like the Chairperson of the African Union, the deputy holds the office for four-year term, renewable once. Their term will come to an end next year.

    The current AU Commission chairperson, Faki Mahamat stands many chances to remain the only candidate for the position. He will, however, be required to win two thirds of votes by head of states from member states to stay in office.

    It will be the first elections after approving AU steering reforms led by President Paul Kagame.

    The reforms incorporate clauses that gender balance should be respected in the leadership of African Union Commission, which means, Mahamat should be deputized by a woman if reelected.

    To this end, majority candidates for the Deputy Chairman of the AU Commission are women (5 out of 8) including Dr Nsanzabaganwa.

    The Deputy Chairperson of the AUC assists the Chairperson in the execution of his or her functions to ensure the smooth running of the Commission and is in charge of administration and finance.

    Dr Nsanzabaganwa, 49, introduced as Rwanda’s candidate to deputize Mahamat has longstanding experience qualifying her fit for the position.

    She holds honorary doctorate received from Stellenbosch University in South Africa for her contribution to Rwanda’s development.

    Dr Nsanzabaganwa is the Deputy Governor of the National Bank of Rwanda since May 2011. Prior to that, she served as Minister of Trade and Industry (2008-2011) and Minister of State in charge of Economic Planning in the Ministry of Finance and Economic Planning (2003-2008).

    She is a holder of a PhD in Economics, and a Doctorate of Commerce Honoris Causa, both obtained from Stellenbosch University, South Africa. She is an influential voice in financial inclusion in Rwanda and on international scene as well as a passionate actor in women’s economic empowerment and financial inclusion.

    Among others,she is also a member of the Alliance for Financial Inclusion’s Gender Inclusive Finance Committee, an alumna of Women’s World Banking African Advisory Council, and Founding Member and Chairperson of New Faces New Voices Rwanda. She is a wife and mother.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/dr-nsanzabaganwa-underscores-areas-of-priority-if-elected-deputy-chairperson-au

  • Ethiopia: ONU ivuga ko imfashanyo yacyererejwe n'imirwano yo muri Tigray #rwanda #RwOT

    Imirwano ikomeje mu bice byinshi byo muri leta ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia yatumye ibikobwa byo gutanga imfashanyo bidashoboka, nkuko umuryango w'abibumbye (ONU/UN) ubivuga.

    Bivugwa ko abantu babarirwa muri za miliyoni bo muri Tigray barimo gushiranwa n'ibiribwa n'imiti.

    Abategetsi bo muri ONU babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko kugeza kuri uyu wa gatanu bidashoboka kugeza imfashanyo muri Tigray, nubwo habayeho amasezerano yemerera ONU gutanga imfashanyo 'itabangamiwe' mu turere tugenzurwa na leta ya Ethiopia.

    Mu mpera y'icyumweru gishize, ingabo za Ethiopia zinjiye mu murwa mukuru Mekelle wa Tigray, zivuga ko imirwano yari imaze ukwezi hagati yazo n'iz'ishyaka Tigray People's Liberation Front (TPLF) irangiye.

    Amakuru avuga ko abantu babarirwa mu magana biciwe muri iyo mirwano. Ababarirwa mu bihumbi za mirongo bataye ingo zabo, harimo n'abahungiye muri Sudan baturanye.

    Ku wa kane, BBC yashoboye kuvugana n'abantu bari i Mekelle bavuze ko 'imirwano ikomeje kuba mu bice biri hafi y'umujyi'. TPLF yavuze ko ikomeje kurwana.

    Zadig Abraha, Minisitiri wa Ethiopia ushinzwe ibikorwa bya demokarasi, yahakanye ibyo bivugwa na TPLF, avuga ko 'nta ntambara ihari'.

    Saviano Abreu, umuvugizi w'ishami rya ONU rihuza ibikorwa by'imfashanyo (OCHA), yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

    'Dufite amakuru yuko imirwano ikomeje mu bice byinshi bya Tigray. Ibi biraduhangayikishije kandi ni ikibazo cy'urusobe kuri twe'.

    Ku wa gatatu, ONU yatangaje ko yagiranye amasezerano na leta ya Ethiopia yo gutanga imfashanyo mu bice igenzura byo muri Tigray.

    Ariko kugeza kuri uyu wa gatanu, haracyakorwa amagenzura ajyanye n'umutekano, ndetse abategetsi batatu bo muri ONU babwiye AFP ko bititezwe ko imfashanyo igera muri Tigray mbere yo mu cyumweru gitaha.

    Bwana Abreu yagize ati: 'Twahawe uburenganzira bwo kuhagera, muri aya masezerano na leta [ya Ethiopia]'.

    'Ariko tugomba no kugirana amasezerano nk'aya n'impande zose ziri mu mirwano kugira ngo twizere neza ko mu by'ukuri twemerewe kugera muri Tigray'.

    Kugeza ubu ihagarikwa ry'itumanaho kuva imirwano yatangira, ryatumye bigorana kugenzura amakuru yo muri Tigray


      Abantu barenga 45000 bahungiye muri Sudan bavuye muri leta ya Tigray

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/04/ethiopia-onu-ivuga-ko-imfashanyo-yacyererejwe-nimirwano-yo-muri-tigray/

  • MINISANTE irasaba ubufatanye bw’inzego muri serivisi zo kuboneza urubyaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

    MINISANTE hamwe n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’abaturage(UNFPA) batumiye abafatanyabikorwa baturutse mu nzego zitandukanye kuri uyu wa gatanu, babamenyesha ingamba isi n’u Rwanda by’umwihariko bafashe zo kugeza serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima bw’imyororokere kuri bose bitarenze umwaka wa 2030.

    Iyi nama ku ruhande rw’u Rwanda yasabye buri rwego kwerekana uruhare rwarwo kugira ngo umuhigo u Rwanda rwemereye mu nama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere(ICPD5) yabereye i Nairobi muri Kenya mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ugerweho.

    Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva muri 2017 kugera muri 2024 iteganya kongera ubukungu buturuka ku kugabanya ubwiyongere bw’abaturage, aho umubare w’abafata uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu ngo ugomba kuva kuri 47.5%, ukagera nibura kuri 60% muri 2024.

    MINISANTE yaganiriye n
    MINISANTE yaganiriye n’abafatanyabikorwa batandukanye kuri gahunda y’ubuzima bw’inyororokere harimo no kuboneza urubyaro

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati “Turi mu biganiro kugira ngo imbogamizi zimwe zishingiye ku mategeko zibe zakurwaho, cyane cyane ku kubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubu dufite ibihumbi bisaga 30 by’abangavu batwita buri mwaka”.

    Minisitiri w’ubuzima avuga ko mu bantu Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) cyerekanye bagera kuri 14% bifuza serivisi zo kuboneza urubyaro ntibazibone, harimo n’abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18.

    Muri iyi nama yo gusuzuma aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro ya ICPD5 nyuma y’umwaka umwe rubyemereye i Nairobi, haje abahagarariye inzego zitandukanye barimo n’abashyiraho amategeko ndetse na Minisiteri y’Ubutabera.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yijeje ko hazabaho uruhare rwe mu gushyiraho amategeko no gukaza asanzweho, kugira ngo uburenganzira n’amategeko byubahirizwe.

    Minisitiri Busingye na we yijeje ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw
    Minisitiri Busingye na we yijeje ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, yibanda ku gukumira inda ziterwa abangavu

    Iyi nama kandi yatumiwemo abangavu n’abakobwa bakiri bato baje kumva ibitekerezo n’ibyemezo bibafatirwa, barimo Byukusenge w’imyaka 18.

    Byukusenge yagize ati “Numva ko kuri twe bitakwitwa kuboneza urubyaro kuko ibyo ari iby’abantu bakuru, ibyacu ni ukwirinda inda zidateganyijwe cyane cyane mu bangavu, twe turasaba uburyo butagira ingaruka ku mwana kandi bubasha kuboneka”.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Marc Schreiner, yashimye ko ikibazo cy’inda mu bangavu kitakiri mu biganza by’inzego zishinzwe ubuzima gusa, kandi akaba yizeza ko urwego ayobora ruzatanga umusanzu w’ubumenyi n’ibikoresho byatuma umugore n’umukobwa barindwa ihohoterwa no kubaho nabi.

    Mu byo u Rwanda ruvuga ko rwagezeho rwubahiriza imyanzuro ya ICPD, ni uko hagiyeho amategeko yemerera uwatewe inda ku gahato, utagejeje imyaka y’ubukure cyangwa umurwayi wahitanwa n’iyo nda, kuyikuramo kandi akabikorerwa na muganga.

    Minisiteri y’Ubuzima ikomeza ivuga ko yishimiye kuba ingengo y’imari ya Leta ingana na 15.8% ikoreshwa mu kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage bose, ndetse ko zikomeje kongerwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

    Icyakora haracyashakwa ahantu hashobora kuva miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika (aragera kuri miliyari 35 z’amanyarwanda) yafasha Leta kugeza ubuzima bwiza ku mubyeyi n’umwana (harimo servisi z’imyororokere) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

    Abatanga imiti na serivisi zo kuboneza urubyaro na bo bari bitabiriye inama kuri ICPD
    Abatanga imiti na serivisi zo kuboneza urubyaro na bo bari bitabiriye inama kuri ICPD
    MINISANTE yasabye abahagarariye inzego zitandukanye kuyifasha gushyira mu bikorwa umwanzuro uteza imbere ubuzima bw
    MINISANTE yasabye abahagarariye inzego zitandukanye kuyifasha gushyira mu bikorwa umwanzuro uteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, harimo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/minisante-irasaba-ubufatanye-bw-inzego-muri-serivisi-zo-kuboneza-urubyaro

  • Nep Queenz Female Live Band Performs Tonight At Radisson Blu Hotel #rwanda #RwOT

    Tonight all roads lead to Radisson Blu Hotel  Filini Restaurant with the first ever Rwandan all Female Live Band performing as it storms the entertainment industry.

    The band known as Nep Queenz will sample some of its thrilling songs from 5:30pm to 8:45pm in a theme dubbed The Friday Affair.

    In the effort to build their local audience, the outfit has set out to showcase their talent and skills through a marathon of pilot showcase around Kigali Top Hotels and premium restaurants in a big to promote and out face to their story.

    According to the band, they are set to assemble their album scheduled to drop onto the airwaves this December and a new hit single. These queens first stormed the entertainment scene at the Kigali Reggae Festival.

    Being a Christmas festival season as one is looking for entertainment of quality you can book the band for weddings, end of year staff parties, birthdays and concerts, simply call +250 782018788.

    RG-Consult's CEO, Remmygious Lubega (in shorts) and the Queens :(Delphine Tuyisenge, Neema Rehema Umutesi,Queen Agape Niyondamya,Prossy Uwase,Christmas Ruth Kanoheli and Esther Ishimwe.)

    The band comprises six talented ladies so far and still growing more talents that will be joining in to achieve the desired goal of bringing more female instrumentalists on a stage that has for ages been more male dominated.

    The band was founded this year as an addition to the Nep Family, which has a catalogue of brands like Nep films, Nep Djs, Nep records, Neptunez Band and many others. These are all under the umbrella of RG Consult, a local creative, production, experiential marketing and Events Company that is behind the popular Kigali Jazz Junction music series.

    The post Nep Queenz Female Live Band Performs Tonight At Radisson Blu Hotel appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/nep-queenz-female-live-band-performs-tonight-at-radisson-blu-hotel/