Category: Uncategorized

  • Ni iki dukwiye kwigira ku mugani w’igiti cy’umutini? #rwanda #RwOT

    Hari umugani wo muri Bibiliya uvuga uburyo Yesu yavumye igiti cy’umutini, uyu mugani uboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 24, Luka 13. Yesu yigishaga abisiraheli akoresheje imvugo ishushanyinyije cyane cyane zijyanye n’ubuhinzi kandi akabihuza kugira ngo abamuteze amatwi babyumve.

    Umugani w’igiti cy’umutini ni mugufi ariko Yesu nta hantu bagaragaza yigeze awusobanura muri Bibiliya. N’ubwo ari mugufi ariko ushobora gukomerera abawumva no kuwuhuza n’ubuzima bwa gikristo.

    Ese uyu mugani usobanura iki, ni iki abakristo bashobora kuwigira ho?

    Kandi abacira umugani ati:”Hari ho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura. Abwira umuhinzi ati:”Dore uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?” Nawe aramusubiza ati:”Databuja uwureke na wo nywuhingire, nywufumbire, ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce”. Luka 13:6-9

    Ese uyu mugani usobanuye iki?

    Uyu mugani uganisha kuri Israel, muri uyu mugani, Imana ni umuntu, igiti cy’umutini ni Israel, naho umurima w’uruzabibu ni isi. Imana yashyize igiti cy’umutini mu isi igitegerejeho imbuto. Imana yaje gushaka imbuto ku bizera irazibura, imbuto zivugwa hano ni ukwihana ukizera. Yesu arimo gushaka ko abisiraheli mbere y’urubanza rwa nyuma.

    Igihe cy’imyaka itatu uyu mugani werekana ko Iraheli izahabwa igihe gihagije cyo kwihana mbere y’igihe cy’urubanza. Nyuma y’igihe cy’imyaka itatu, Yesu azavuga ati “Mugiteme” Ubwo igihe cy’urubanza kizaba kigeze, Yesu ntiyiteguye kwereka imbabazi abanze kwihana.

    Icyakora hari uhora asabira Israheli, asaba ngo Israheli ihabwe amahirwe yo kongererwa igihe cyo kwihana.

    Urebye uburyo uyu mugani ushyizwe hamwe, ntabwo bigaragara ko hari ibyiringiro byinshi by’igihe kirekire cy’ubuntu kuri Isiraheli. Bigaragara ko Yesu ateganya ko Isiraheli izakomeza kwinangira ntiyihane. N’ubwo hari amahirwe y’inyongera, Isiraheli izacibwa.

    N’ubwo Israel yatoranyijwe n’Imana, hatabayeho kwihana no kwizera Yesu, ntibazabasha guhunga gucibwaho iteka.

    Dore amasomo atatu abakristo muri iki gihe bashobora kwigira ku mugani w’igiti cy’umutini:

    1.Ubuntu burambye bw’Imana

    Isomo rimwe ry’ingenzi tugomba gusobanukirwa mu migani y’igiti cy’umutini ni ko ubuntu bwImana buramba, hatitaweho ko abantu babikwiye cyangwa batabikwiye. Umugabo uri muri wa mugani ntabwo yiteguye gutema igiti cy’umutini kitagira imbuto. Ariko, mugihe igiti gisabiwe n’umuhinzi, umugabo ahitamo kugiha anadi amahirwe kugira ngo cyere imbuto.

    Muri uyu mugani, Yesu yahisemo guha ubwoko bwa Isiraheli amahirwe yo kwihana no kumwizera. Abaha ubuntu, nubwo bitari bikwiye. Iki ni ikintu cy’ingenzi cyibutsa Ubumana bwayo.Ni Imana igira ubuntu, igira imbabazi. Ntabwo Ishishikajwe no kwerekana uburakari no kurimbura abantu. Ishishikajwe no kwerekana ubuntu no kwemerera ibiremwa byayo ikunda kuyizera. Niba ubwoko bwa Isiraheli butera imbuto, buzacirwa urubanza uko bikwiye. Ariko, mbere yo kugera kuri iyo ngingo, Imana ibaha ubuntu kandi ibemerera andi mahirwe yo kwihana.

    2. Kwizera ni urubuto

    Umugabo n’umuhinzi mu mugani w’igiti cy’umutini barashaka imbuto ku giti. Ni izihe mbuto Yesu arimo gushaka? Arashaka kwizera. Benshi mu Bisiraheli, muri kiriya gihe no muri iki gihe, bizera ko bakiri ubwoko bw’Imana n’ubwo bahakana bashikamye ubwami bwa Yesu.

    Yesu ntabwo ari gushaka ko abisiraheli bakomeza gukurikiza amategeko ya Mose nk’uko babigenzaga mu myaka ibihumbi. Yesu Yongeye kugirana isezerano rishya n’abantu be, kandi abasaba kumwizera. Imbuto Yesu arimo gushaka ku bwoko bwa Israel ni ukumwizera nk’Umukiza wabo na Mesiya.

    3. Gukenera kwihana

    Ni gute umuntu yagera ku kwizera Yesu? Intambwe ya mbere ni ukwerekana kwihana no kwicisha bugufi imbere ya Kristo. Hariho benshi bavuga ko bizera Kristo. Hariho benshi bavuga ko ari abera kandi bubaha Imana. Hariho benshi bavuga ko bavutse ubwa kabiri. Ariko udafite kwihana nyakuri, ntiwaba umwe mu bavutse ubwa kabiri bagakurikira Yesu.

    Metanoia (ijambo ry’Ikigereki risobanura kwihana). Ijambo risobanura “Guhindura inzira z’umuntu.” Biroroshye ko umuntu agaragaza ko yavutse ubwa kabiri nyamara atari byo. Ese imibereho yabo yaba imeze nk’uko yari imeze mbere y’uko bavuga ko bizera Yesu? Ese aba bantu berekanye impinduka zikomeye mu mico n’imyitwarire yabo? Niba atari uko bimeze biba bigaragaza ko nta kwihana nyakuri kwabaye.

    Kwihana Yesu yifuza ku bayoboke be ni ukwemera icyaha gukurikirwa no guhinduka kugaragara mu buryo umuntu abaho. Kwihana ni gihamya yo kwizera Yesu nyakuri, kandi ni cyo asaba abantu bose bavuga ko bizera izina rye.

    Muri macye umugani w’igiti cy’umutini utwigishije ko twahawe igihe gihagije cyo kwera imbuto ndetse twongererwaho n’ikindi kugira ngo tubashe kwizera Yesu. Mubyukuri umuntu uvuga ko yizera Yesu, ajye abanza amenye ko yihannye by’ukuri, Yesu ntashaka ko tumwizera mu magambo gusa, ahubwo tugomba kubanza kwihana by’ukuri.

    Source:crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-iki-dushobora-kwigira-ku-mugani-w-igiti-cy-umutini.html

  • Locusts Prepare To Storm Kenya #rwanda #RwOT

    In mid-December and throughout January next year, swarms of desert locusts will invade Kenya and possibly neighbouring countries- the Food and Agricultural Organization (FAO) has warned.

    'Large numbers of hopper bands continue to develop within a vast area of eastern Ethiopia and central Somalia where ground and aerial control operations are in progress. Immature swarms will start to form this week and increase during the remainder of December and into January,' FAO said.

    The Food and Agricultural Organization urged Kenya to be extremely vigilant and prepared for this invasion.

    'From mid-December onwards, successive waves of immature swarms are expected to migrate south to southeastern Ethiopia and southern Somalia and invade northeast Kenya, spreading to northern and central counties. Intensive survey and control operations should be maintained in Ethiopia and Somalia while extreme vigilance and preparedness are required in Kenya,' the agency said.

    According to the agency, 'Swarm formation will continue throughout December because of widespread hatching and band formation that occurred this past week.'

    'We are aware and therefore, prepared for the second attack. We have enough pesticides, equipment, and personnel to handle the second wave,' Kenya's Agriculture Cabinet Secretary Peter Munya said in response.

    The Desert locust invaded the country in early March spreading into 28 counties in what has been described as the worst outbreak in 7 years.

    It was part of the outbreak that ravaged Horn of Africa countries including Ethiopia, Somalia, Burundi and Uganda.

    The post Locusts Prepare To Storm Kenya appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/locusts-prepare-to-storm-kenya/

  • Umunyamideli Onika winjiye mu muziki afite intego yo kuwambutsa imipaka #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa winjiye mu muziki akoresha izina rya 'Onika’ yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Deep In Love’ ikoze mu njyana ya Zouk.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko iyi ari indirimbo ye ya mbere ariko imishinga afite ari myinshi ndetse asaba abanyarwanda kumushyigikira nawe abizeza kutazabatenguha.

    Onika usanzwe ari umunyamideli ndetse akaba yafashaga abahanzi mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo aherutse kuririmbamo y’umuraperi Khalifan.

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya ‘Onika’

    Indirimbo ye nshya yise 'Deep In Love’ ari nayo ya mbere akoze nk’umuhanzi ku giti cye irimo ubutumwa bw’umukobwa ubwira umusore ko ari mu rukundo nawe kandi amukunda cyane atazigera yicuza ko yamukunze.

    Hari aho aririmba ko 'Njye nabonye unkwiriye, njye nkwiye umwiza nkawe, ubuzima bwanjye nabushyize mu biganza byawe, ntan’ahantu najya ntakujyanye, Baby you’re my flower, nakupenda sana , sitajuta sana…'

    Indirimbo 'Deep In Love’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Pappito bivugwa ko afitanye isano ya hafi na Onika, mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Bagenzi Bernard.

    Onika avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo afite imishinga myinshi arakurikizaho irimo gushyira hanze indirimbo nziza kandi zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya ‘Onika’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamideli-Onika-winjiye-mu-muziki-afite-intego-yo-kuwambutsa-imipaka

  • Nyagatare : Ubukwe bwamaze kuba umugeni ahita yahukana, inda atwite iteza impagarara #rwanda #RwOT

    Uwiringiyimana w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yari asanzwe ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, ariko aza kubwirwa na Nshimiyimana ko yareka ishuri bagasezerana noneho akazamwishyurira nyuma yo kubana akarangiza amashuri.

    Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Kanama 2020, bukeye bwaho uyu mukobwa ahita ajya kubana na Nshimiyimana nk’umugore n’umugabo.

    Ku wa 9 Nzeri nibwo Uwiringiyimana yagiye iwabo agiye muri gahunda zo 'kuramukanya’ ahageze umugabo we amubwira ngo agume iwabo atagaruka kubana nawe.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Uwiringiyimana yavuze ko hashize iminsi aba iwabo, umugabo we yaje kumusangayo aza kumuregera ababyeyi be ko ngo ubwo babanaga ataryaga.

    Ati 'Icyatumye ambwira ngo ngume mu rugo ntabwo yakimbwiye nkiriyo, gusa nageze hano mpamaze iminsi aza aje kurega ngo ntabwo naryaga. Ibyo ni ibintu yahimbaga nararyaga, ahubwo we ku itariki 8 yari afite igenzura (audit), ntabwo nari kujya ndya ibiryo by’abantu babiri.'

    Uwiringiyimana avuga ko ubwo Nshimiyimana yazaga kumusaba yabwiwe ko akiri umunyeshuri ariko abasubiza ko azamurihira amashuri ubwo abanyeshuri bazaba bongeye gutangira cyane ko icyo gihe abanyeshuri bari bari mu rugo kubera icyorezo cya COVID19.

    Reba ikiganiro hano..

    Avuga ko uyu munsi ataramenya icyatumye umugabo we amukora ayo mabi ariko ngo yabanje kujya amuhamagara kuri telefone akanga kumwitaba nyuma rimwe amwitabye amubwiye ko atwite ahita amukupa yanga kongera kumwitaba.

    Ati 'Twagiye kwipimisha I Ngarama batwereka ko inda yari imaze ibyumweru 13, icyo gihe twagiye twenyine , nyuma dusubira I Nyagatare turi kumwe, tugezeyo nyuze mu cyuma batwereka ko ari ibyumweru 11 n’umunsi umwe.'

    Uwiringiyimana avuga ko uyu mugabo yahise amubwira ko inda atari iye ariko ngo yabara agasanga neza bihura n’igihe baryamaniye bwa mbere.

    Ati 'Ibipimo bihura n’igihe twashakaniye agahakana ko umwana atari uwe, ngo nashatse iwe mfite inda kandi no mu bintu yaje arega hano ntiyigeze avuga ko yashatse umukobwa w’icyomanzi.'

    'Sinzi icyo ashingiraho yihakana inda, sinzi n’icyo ashingiraho atemera ngo tubane.'

    Avuga ko yitabaje Ubuyobozi bw’Umurenge ariko nta bufasha yigeze abona cyane ko inshuro zose abayobozi bahagamagaye Nshimiyimana atigeze yitaba.

    Ababyeyi ba Uwiringiyimana nabo bavuga ko baguye mu kantu kugeza n’ubu batazi ikibazo cyabayeho cyatumye umusore abenga umukobwa wabo kandi yari yaramutwaye ngo babane nk’umugore n’umugabo.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI ku murongo wa telefone, Nshimiyima yavuze ko ibivugwa n’abo mu muryango w’umugore we atari ukuri kuko inda atwite atari iye kandi yanamaze kumujyana mu nkiko kugira ngo ahabwe indishyi.

    Nshimiyimana avuga ko yasabye agakwa mu gihe hari hasigaye ko basezerana mu Kiliziya basabye umukobwa kwipimisha biza kugaragara ko atwite, bituma urugendo rwo gukomeza imishinga yo kubana akaramata ruhagararira aho.

    Ibyo kuba uyu mukobwa ndetse n’ababyeyi be bavuga ko yabanje kubana igihe kinini na Nshimiyimana ngo ni ibinyoma ahubwo babivuga bagamije kugira ngo Urukiko rutazabategeka kwishyura ibyatanzwe ku mukobwa byose.

    Reba ikiganiro hano..

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Nyagatare-Ubukwe-bwamaze-kuba-umugeni-ahita-yahukana-inda-atwite-iteza-impagarara

  • AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup #rwanda #RwOT

    Muri aya makipe yabanjemo Abakinnyi 11 nk'uko bisanzwe

    AS Kigali: Bate Shamiru, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Ntamuhanga Tumaini Tity (c), Kalisa Rashid, Nsabimana Eric, Shabani Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri na Aboubakar Lawal.

    Orapa United: Malapela, Kgaswane (c), Mosige, Hlabano, Makopo, Nyamanjiva, Gagoangwe, Mabaya, Elias, Makgantai na Kebatho.

    Ni igitego cyatwinzwe mu minota ya nyuma gitsinzwe n'Umukinnyi ukomoka muri Nigeria Abubakar Lawal, Akaba ari nacyo gitego rukumbi cya AS Kigali yatsinze Orapa United 1-0, Byatumye iyisezerera ku gitego cyo hanze nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi. AS Kigali yagiye gukina uyu mukino ibisobanukiwe ko isabwa gutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro kuko yari yatsindiwe muri Botswana ibitego 2-1.

    Umutoza wa AS KIGALI, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka eshatu gusa mu bakinnyi babanjemo, hajyamo Bate Shamiru, Karera Hassan na Ishimwe Christian.

    Uburyo bwa mbere bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ni ubwo ku munota wa 29, aho Abubakar Lawal yateye umupira n'umutwe, uca hejuru y'izamu. Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangira, Hakizimana Muhadjiri yacomekeye umupira muremure Shabani Hussein Tchabalala, umunyezamu Malapela asohoka nabi usa n'umurenga, ariko ku bw'amahirwe akozaho intoki ujya muri koruneri.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, havamo Ntamuhanga Tumaini Tity hinjiramo Orotomal Alex. Ikipe y'umutoza Nshimiyimana yasatiriye cyane, ibona uburyo burimo ishoti ryatewe na Tchabalala, umupira uca hejuru y'izamu mu gihe Nsabimana Eric Zidane yatereye ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina, nabwo umupira uca hejuru.

    Ku munota wa 74, Lawal yahushije igitego ku mupira yari ahinduriwe na Rugirayabo ateye mu izamu umunyezamu arawufata. Mu minota ya 80, AS Kigali yabonye uburyo bubiri bukomeye, imipira yatewe na Bayisenge Emery ku muterekano ndetse n'uwa Ishimwe Christian, isubizwa inyuma n'umutambiko w'izamu.

    Byasabye gutegereza umunota wa 90, Abubakar Lawal atsinda igitego cyari gikenewe ku mupira yaherejwe na mugenzi we, Orotamal Alex. Gutsinda uyu mukino byahesheje AS Kigali gukomeza mu ijonjora rya kabiri ku gitego yatsindiye hanze. Izabanza kwakira KCCA yo muri Uganda hagati ya tariki ya 22 n'iya 23 Ukuboza mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kampala hagati ya tariki ya 5 n'iya 6 Mutarama 2021.

    The post AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-yakuyemo-orapa-united-bituma-ikomeza-mu-majonjora-ya-kabiri-ya-caf-confederation-cup/

  • Kamonyi: Four gangsters arrested over violent theft #rwanda #RwOT

    The quartet arrested on Friday, December 4, are Samuel Uwizeyimana, 21; Jean de Dieu Tuyishimire, 21; Samuel Uwiringiyimana, 20; and Claude Nayituriki, 22.

    Their arrest followed last month’s arrest of their alleged ringleader, a one Cesar Rwakayiro, who was taken into custody on November 28.

    The arrest of Rwakayiro was in response to the concern raised by a local resident, who reported to Rwanda National Police (RNP) through its twitter account—@Rwandapolice.

    At the time, the resident told the Police, through the social media platform, that Rwakayiro was intimidating and beating people “because he is rich.”

    Rwakayiro, on November 26, allegedly assaulted and injured a certain Emmanuel Ndagijimana with a machete. Rwakayiro was subsequently arrested over the violent assault.

    Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, the Police spokesperson for the Southern region, said that following the Rwakayiro’s arrest, it later emerged that he was heading a ring, which was ambushing people at night, assaulting them and stealing their valuables.

    “The four men, who are members of Rwakayiro’s group that was assaulting and robbing people at night, were tracked down and arrested on December 4, with the help of residents, who provided credible information,” SP Kanamugire said.

    The violent ring was using machetes and dogs to attack and steal valuables, including money, from people at night.

    “They are said to be behind similar violent theft cases especially in the villages of Gahungeri, Nyamabuye and Murambi, all in Rukoma Sector. Most of the victims are not residents of the sector but rather people that were transiting through those villages going to other destinations,” SP Kanamugire said.

    He warned that no one will disturb the safety, peace and wellbeing of the people and go scot-free.

    “You will be arrested and justice will be served,” said the spokesperson.

    Under Article 168 of the law determining offences and penalties, any person convicted for violent theft face between five and seven years in prison and a fine of between Frw3 million and Rwf5 million.

    In Article 121, any person convicted for intentional assault or battery faces between three and five years and a fine of between Frw500,000 and Frw1 million.

    However, if the assault or battery cause illness or non-permanent incapacity to work, the penalty is 10 to 15 years in prison and a fine of between Frw3 million and Frw5 million.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/kamonyi-four-gangsters-arrested-over-violent-theft

  • Ruhango: Bifuza ko kongera ibyumba by’amashuri bijyana no kongera abarimu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    GS Muhororo hongewe ibyumba bishya bitatu
    GS Muhororo hongewe ibyumba bishya bitatu

    Akarere ka Ruhango gakeneye abarimu 160 mu mashuri yisumbuye hakaba hamaze kuboneka 87, naho mu barimu 511 bakenewe hamaze kuboneka 63, ubuyobozi bukavuga ko bukomeje gutoranya no gutunganya amadosiye y’abasabye akazi hakazakurikiraho kubashyira mu myanya.

    Ibyumba by’amashuri bishya 142 kuri 502 bikenewe mu Karere ka Ruhango, hakaba hasigaye ibindi 360 na byo ngo bizaba byuzuye mu minsi 10, bikaba ngo bigeze mu mirimo ya nyuma ku buryo abana batangira kubyigiramo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko kuzura kw’ibi byumbva bizatuma abanyeshuri biga ku bucucike bwemewe ku rwego rw’uburezi ku Isi, bityo abana bakabasha gukurikira amasomo umwarimu abitaho.

    Agira ati “Ku rwego rw’Isi abana bemewe mu cyumba ntibarenga 46, natwe ibi byumba bizajya byakira abana batarenze 46 muri buri kimwe, kandi bizagabanya ingendo bakoraga kuko nibura umwana atagomba kurenza kilometero eshanu ajya ku ishuri”.

    Habarurema avuga ko aho amazi ataragera amashuri azatangira yahageze
    Habarurema avuga ko aho amazi ataragera amashuri azatangira yahageze

    Umuyobozi w’inama y’ababyeyi kuri rwunge rw’amashuri rwa Muhororo Kabera Clementine, avuga ko kuba ibyumba byuzura bitanga icyizere cy’uko abana baziga neza bisanzuye kandi bagatsinda neza kuko abarimu bazajya babitaho, agasaba ko kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze kwiyongera hakenewe n’abarimu bashoboye.

    Agira ati “Abana bigaga basimburana igitondo n’ikigoroba ariko ubu ubucucike bugiye kugabanuka, ariko batwijeje n’abarimu bashoboye na byo twifuza ko byakorwa vuba kuko uko ibyumba byiyongera n’abarimu bakwiye kongerwa”.

    Umuyobozi wa GS Muhororo mu Karere ka Ruhango Nyiransengimana Angelique, avuga ko mu mwaka wa kane w’amashuri abanza n’uwa mbere w’amashuri yisumbuye hagaragaraga ubucucike bukabije aho abana bigaga barenga 65 mu cyumba kimwe.

    Abanyeshuri baziga bisanzuye mu cyumba kimwe
    Abanyeshuri baziga bisanzuye mu cyumba kimwe

    Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Ruhango Mugabe Aimable, avuga ko ubuyobozi buri gukora amanywa n’ijoro butaruhuka kugira ngo abarimu bakenewe bashyirwe mu myanya, kandi ko nta mashuri azuzura ngo abure abarimu bayigishamo.

    Agira ati “Turi gukora no mu minsi y’ikiruhuko turi gukora n’ubu ni byo turimo dutunganya amadosiye y’abarimu”.

    Mugabe avuga ko kugeza ubu hakiri icyuho cy’abarimu ariko hari kugenda haboneka abakenewe ubu abamaze gushyirwa mu myanya bakaba bazatangira mu cyumweru gitaha.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/ruhango-bifuza-ko-kongera-ibyumba-by-amashuri-bijyana-no-kongera-abarimu

  • Musanze: Batunguwe n’uko ibyumba by’amashuri bari bitezeho kugabanya ubucucike bitacyubatswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu ngo agahenge bafite ko kuba abana bicara ari babiri ku ntebe imwe ni uko abo mu mwaka wa mbere uwa kabiri n
    Ubu ngo agahenge bafite ko kuba abana bicara ari babiri ku ntebe imwe ni uko abo mu mwaka wa mbere uwa kabiri n’uwa gatatu batarasubukura amasomo

    Ikibazo cy’ubucucike bw’abana biga ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya II kimaze igihe gihangayikishije ababyeyi baharerera. Kuba iki kigo kiri rwagati aho gikikijwe n’ingo z’abaturage, abana biga bitabasabye gukora urugendo rwa kure.

    Umwe mu bahaturiye yagize ati “Bari badusezeranyije kutwubakira ibyumba, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu bana bacu, bagatangira kwiga bisanzuye. Iki kigo abana biga bapakiye mu ishuri, babyigana ku buryo bukabije; bakitubwira ko bagiye kongera amashuri twibwiraga ko abana bacu baruhutse”.

    Arongera ati “Ariko noneho twaje gutungurwa no kumva bisubiyeho kuri icyo cyemezo, ubu turi kwibaza uko bazabasha kwirinda Covid-19 igihe na ba bana bo mu myaka yo hasi bazaba biyongereye ku bari kwiga ubu”.

    Ngo hari n’abafite ubutaka bwegereye iki kigo bari bahinze, bahomba imyaka yabo nyuma y’uko bari bijejwe kwishyurwa amafaranga byihuse. Icyo gihe iyo myaka bari bahinze yagombaga gukurwamo amashuri agatangira kubakwa, ndetse basabwa gutanga konti zabo bidatinze, ariko ntibyakozwe.

    Hari uwagize ati “Mpafite ubutaka nari narahinzemo karoti, baraje babuha agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 10, icyo gihe hari n’izindi mpapuro bansabye kujyana ku murenge nitwaje abagabo bo kunsinyira; twahoragayo, bidateye kabiri baba batubwiye ko batakituguriye”.

    Iri shuri ryubatswe rwagati mu ngo z
    Iri shuri ryubatswe rwagati mu ngo z’abaturage

    Ati “Nk’ubu iyo myaka nari nahinze yarangiritse kuko ubwo bayibaruraga bavugaga ko bazahita bayirandura bagatangira gushyiramo amabuye yo kubaka, bituma ntongera gukandagizamo ikirenge, abashumba na bo baboneraho barayiragira. Ibi twabifashe nko kudukinisha no kudutesha umutwe gusa”.

    Akomeza agira ati “Ubu ndi kubara igihombo cy’imyaka yanjye yazize akamama ntishyuwe nkabara n’igihombo natewe n’uko kunsiragiza bambwira ko bagiye kunyishyura bakaba barisubiyeho”.

    Nibura abanyeshuri 1,200 ni bo biga mu ishuri ribanza rya Gashangiro ya II rifite ibyumba bitarenga 17. Kubera ubuke bwabyo, abarimu bahigisha bategura amasomo bicaye hanze ku mabaraza cyangwa mu busitani bwaryo, kuko badafite icyumba cyabagenewe. Na bo babona ubuke bw’ibyumba by’amashuri ku mubare munini w’abana bahiga ari ikibazo gikomeye.

    Umurezi Kigali Today yasanze ategurira amasomo hanze, yagize ati “Ari amasomo, ibizamini, amasuzuma n’ibindi byose umwarimu arirwariza, agashakisha aho yicara yaba ku kabaraza k’ishuri cyangwa mu kibuga kuko tudafite icyumba cyagenewe abarimu, imvura cyangwa izuba iyo bije biraturogoya; twumva bavuga ngo buri kigo kigire icyumba cy’umukobwa n’icyagenewe za mudasobwa; ubwo se ibyo hano byashoboka gute n’abana badafite aho kwigira? Turabangamiwe cyane, byibura ayo mashuri iyo bayongeraho hari icyagombaga kugabanuka kuri izo mbogamizi zose dufite”.

    Kongera ibyumba by’amashuri kuri iki kigo ntibyashobotse nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko hakenewe amafaranga y’ingurane arenze ayo akarere kari karateganyije kwishyura aho ibyo byumba byagombaga kubakwa.

    Ibi byatumye hashakishwa uko byubakwa ahandi hantu hisanzuye, bifite ubushobozi bwo kwakira umubare munini w’abana cyane ko Umujyi wa Musanze ugenda ukura umunsi ku wundi.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yagize ati “MINEDUC yari yasabye ko hashakishwa ibibanza bidakoreshwa, akaba ari byo byubakwamo amashuri, kuko amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri yo yari ateganyijwe ariko ay’ingurane z’abaturage yo ari make. Hari hifujwe kubakwa ibyumba 24 ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya II ariko bikagaragara ko bitakwirwaho kuko ari ishuri ryubatse hagati mu ngo nyinshi z’abaturage, no kubabonera amafaranga y’ingurane byari kuba ikibazo kuko yari make”.

    Abarezi bategurira amasomo hanze y
    Abarezi bategurira amasomo hanze y’ishuri kuko badafite icyumba cyabagenewe

    Uyu muyobozi arakomeza ati “Twifuje kubyimurira mu kindi kigo cyitwa MIPC bijya kwegerana, tuhageze tuzitirwa n’uko aho byagombaga gushyirwa hazagurirwa ikibuga cy’indege. Twashatse ikindi kibanza mu mujyi ahahoze hakorera icyitwaga ONATRACOM, ni ho twabonye hashyirwa ishuri ry’icyitegererezo rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira umubare munini w’abanyeshuri cyane ko uyu mujyi wa Musanze ukura umunsi ku wundi”.

    Ikibazo nk’iki cyo kuba hari ibigo by’amashuri byagombaga kongererwa ibyumba by’amashuri ariko ntibikorwe kubera kubura ibibanza bidafite icyo bikoreshwa byagombaga kubakwamo cyanagaragaye kuri GS Kampanga, ahagombaga gushyirwa ibyumba 23.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/musanze-batunguwe-n-uko-ibyumba-by-amashuri-bari-bitezeho-kugabanya-ubucucike-bitacyubatswe

  • Barashakisha uko amazi ava muri Nyabihu atakomeza gusenyera ab’i Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo mazi atera abaturage mu ngo akabasenyera
    Ayo mazi atera abaturage mu ngo akabasenyera

    Abazahajwe n’ayo mazi ni abo mu Kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo no mu Murenge wa Gataraga. Abo baturage babwiye Kigali Today ko iyo imvura yaguye babaho bahangayitse.

    Umwe muri bo witwa Mukashema Collette yagize ati “Iyo imvura iguye mu ijoro tumenyereye kubyuka tukava mu nzu tukajya ahantu hirengeye ngo amazi atadutwara, iyo ayo mazi acishije make dusubira mu nzu, atacisha make hakaba abasenyewe, n’imyaka mu murima ikagenda, ugasanga ubuzima bwacu bwose ni uguhangayika”.

    Mugenzi we yagize ati “Njye aya mazi amaze kunsenyera inzu ebyiri, imyaka duhinga iratwarwa tukugarizwa n’inzara, mbese iki kibazo ntabwo twabasha kucyikemurira Leta itadufashije”.

    Abo baturage bavuga ko kugira ngo ayo mazi bayakire ari uko hakubakwa inzira nini ikumira ayo mazi kujya mu ngo no mu myaka y’abaturage, bitaba ibyo bakaba babaha ingurane bakimuka mu rwego rwo kurengera ubuzima.

    Umwe muri bo ati “Leta nikore umugende munini amazi abone inzira anyuramo areke kujya mu ngo no mu mirima yacu aho akomeje kwangiza imyaka duhinga.

    Iyo imvura yaguye aza aya mazi aza ari menshi akangiriza abaturage
    Iyo imvura yaguye aza aya mazi aza ari menshi akangiriza abaturage

    Uwitwa Ndagijimana ati “Leta ibigizemo ubushake iki kibazo cyakemuka, ni uguca umuyoboro munini amazi akajya ahateguwe aho kudusenyera, njye mbona guca uwo muyoboro ari byo byaba igisubizo aho kutwimura”.

    Undi ati “Icyifuzo dufite, uwatugirira neza ntitwabyanga ari ukutwimura ari ugushakira inzira aya mazi byose twabishima, Leta nitabare idukize aya mazi kuko turahangayitse”.

    Iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko bwatangiye kugikurikirana. Ngo hatangijwe umushinga ugiye gushaka umuti w’icyo kibazo nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle.

    Yagize ati “Kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu ni uko tugikemurira aho gituruka. Murabizi ko ari amazi ava mu Karere ka Nyabihu, ubu umushinga urakomeje hari habanje gushakira inzira ayo mazi, umushinga ukurikiyeho ni ugukomereza muri Nyabihu aho ayo mazi aturuka, kugira ngo amashyamba ahari yashaje bayasazure kugira ngo amazi najya aza aze nta suri ateza”.

    Arongera ati “Uwo mushinga urakomeje kandi uhuriye kuri Minisiteri zinyuranye, ariko ugakurikiranwa n’ikigo gifite amazi mu nshingano. Umushinga urakomeje ni nk’aho ari nabwo ugitangira kugira ngo ariya mazi ashakirwe igisubizo kirambye”.

    Uretse kuba ayo mazi akomeje gutera abaturage mu ngo akangiza amazu n’imyaka yabo, hari ubwo afunga n’umuhanda Musanze-Rubavu aho wari utangiye no kwangirika.

    Hari ubwo afunga umuhanda Musanze - Rubavu
    Hari ubwo afunga umuhanda Musanze – Rubavu


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/barashakisha-uko-amazi-ava-muri-nyabihu-atakomeza-gusenyera-ab-i-musanze

  • Rwamagana: Seven genocide perpetrators repent, apologize to survivor families #rwanda #RwOT

    The apology by genocide perpetrators is part of the program aimed at promoting forgiveness to restore cordial social interactions among Rwandans.

    Paul Muragwabugabo, hailing from Ruramira sector participated in the killing of seven victims including the husband of Liberatha Nakazana who forgave the perpetrator.

    Muragwabugabo said they killed the victims with big sticks and later collaborated with others to steal roofing sheets from Nakazana’s house. He personally took away three roofing sheets.

    'I plead guilty and apologize for being part of the gang that killed her husband. Secondly, I conspired in robbery. I could not participate in killings if I refused to grab weapons. All the evils I did would not happen. I apologize for that,' he said.

    Muragwabugabo appealed on the youth to shun seductions into evil acts. He apologized to the church, the Government of Rwanda and surviving families.

    Liberatha Nakazana revealed that she forgave the man from the deepest of her heart.

    She is among other survivors who learnt about the perpetrator who killed relatives through the unity and reconciliation program seeking to reunite survivors and perpetrators.

    An old woman, Agnes Uwimana explained that preaching from the organization pushed her to seek the perpetrator who killed relatives and a woman who took part in demolishing her house to forgive them.

    'I used to feel isolated avoiding public interactions lest I meet with perpetrators who killed relatives. I would not leave home after this man was released for fear he would kill me. The preaching transformed me that I later invited and forgave him. It relieved my heart, though the man at first doubted my forgiveness because I used to avoid him. Today, the situation has changed for good. He passes by my home and normally interacts with me,' she said.

    The President of IBUKA, umbrella organization of genocide survivors in Rwamagana district, Dative Musabyeyezu explained that seeking apology and forgiveness is a good step gradually made by Rwandans to promote unity and reconciliation.

    She revealed that genocide survivors are glad for such programmes encouraging perpetartors to make apologies and requested people to disclose information regarding locations of remains of genocide victimsso as to accord them decent burial.

    The director of peace building and conflict resolution at the National Unity and Reconciliation Commission, Laurence Mukayiranga said that forgiveness is a good step towards unity and reconciliation.

    'Those who sought forgiveness after apologizing opened doors for improved social interactions. The next move is to engage in emotional healing, counseling, sharing information and truth on the 1994 Genocide against the Tutsi,' she highlighted.

    Mukayiranga appealed to perpetrators to educate others in the same ilk to emulate the same.

    Perpetrators who sought forgiveness admitted their crimes while in prison and were released. They received six-month pacification on unity and reconciliation and helped to link up with offended families on the support of 'Abagabuzi b’Amahoro ya Kirisitu’.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwamagana-seven-genocide-perpetrators-repent-apologize-to-survivor-families