Category: Uncategorized

  • Kamonyi/Rukoma: Isibo yo 'Gukunda Igihugu' yagabiwe Inka y'Indashyikirwa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi binyuze mu murongo uba watanzwe n'Itorero ry'Igihugu, kuri uyu wa 05 Ukuboza 2020 bwagabiye Inka yiswe iy'Indashyikirwa, Isibo yo'Gukunda Igihugu' yo mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Taba, Umurenge wa Rukoma. Ni nyuma y'uko iyi Sibo ariyo yakoze ibikorwa by'Indashyikirwa, igahiga izindi.

    Umukuru w'Umudugudu, ba Mutwarasibo hamwe na Komite yose y'uyu Mudugudu bagaragaye ni abagore bahamya ko kugera ku bikorwa by'indashyikirwa babikesha gushyira hamwe kwabo n'abaturage, bakicara bagaha umurongo icyo berekejeho amaboko.

    Mudugudu Mukarukaka Venansiya, ahamya ko iyi Nka izarushaho kuzamura imibereho y'abagize Isibo yo Gukunda Igihugu, ko kandi ari ishema bashaka gukomeza.

    Mukarukaka Venansiya, Umukuru w'Umudugudu wa Nyarusange avuga ku ibanga ryakoreshejwe yagize ati' Ibanga twakoresheje ni ugushyira hamwe tukaganira kubyo tugiye gukora, tukabiha umurongo. Iyo tumaze kubiha umurongo rero, dufata n'ingamba zuko tugiye kubikora. Dushyira hamwe tukesa Imihigo'.

    Akomeza avuga ko mu Mihigo besheje ku ikubitiro harimo; Umuhigo wa Mituweli besheje umwaka ugitangira, Kwishyuza imitungo y'imanza za Gacaca, Imirima y'Ibikoni, Kurwanya imirire mibi, Ubwiherero bujyana n'Isuku n'Isukura n'ibindi birimo na gahunda ya ' Ejo Heza' bavuga ko bageze kure mu kuyishyira mu bikorwa.

    Meya Tuyizere yasabye buri wese gukora neza no kureba ku nyungu rusange, gukora nk'uwikorera kuko ngo ntawe wasiganya mu gihe wikorera.

    Mudugudu Mukarukaka, asaba abo bafatanya kurushaho gukora neza no kutirara, ubumwe n'ishyaka byabaranze bakabikomeza ngo hato hatagira ubambura ikamba. Agira inama kandi ba Midugudu bagenzi be n'abaturage muri rusange kurangwa no gushyira hamwe, guha umwanya icyo berekejeho amaboko ndetse no kumva neza umurongo wa Politiki y'Igihugu mu byerekezo byose kugira ngo bibafashe kujya neza mu murongo w'ibyo bakora badasobanya.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi washyikirije iyi Sibo Inka y'Indashyikirwa, yabasabye gukomeza ishema ryo kuba Indashyikirwa, kurushaho gukora neza kugira ngo n'abandi babigireho.

    Meya Tuyizere, yavuze ko muri rusange Umurenge wa Rukoma, abaturage bawo n'abayobozi baza ku isonga mu kwesa imihigo itandukanye, abasaba gukomeza iryo shyaka bafite ryo guhora besa imihigo. Yasabye buri wese kwirinda kuvunisha abandi, ahubwo buri umwe akita ku nyungu rusange n'icyagirira Igihugu akamaro.

    Inka y'Indashyikirwa yagabiwe Isibo yo Gukunda Igihugu, abagize iyi Sibo bavuga ko umwe muri bo utagiraga Inka ariko wari ku rutonde rw'abagombaga kuzagabirwa muri gahunda ya Girinka ariwe uzabanza kuyakira, ikamubyarira hanyuma akayiha bagenzi be, bityo bityo kugera Isibo yose igezweho n'ibyiza byayo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-isibo-yo-gukunda-igihugu-yagabiwe-inka-yindashyikirwa/

  • Abicanyi baracyacura lisiti y'abo bise Abatutsi, nk'uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi? #rwanda #RwOT

    Abasomye ibirimo gucicika ku mbuga nkoranyambaga , cyane cyane kuri Twitter, babonye urutonde rwashyizwe hanze n'imwe mu nterahamwekazi yiyise 'Mutimukeye', ariko abasomye ayo mahomvu ye bahise bamubonera izina rimukwiye rya 'MUTIMUPFUYE'.

    Urwo rutonde bise urw'Abatutsi bihariye imyanya y'Ubuyobozi, wakwibaza aho bashingiye barutegura,kuko mu Rwanda nta kiranga ubwoko kikiharangwa. Nyamara abasesenguzi barasanga nta gitangaje kirimo, kuko ba nyir'ukurukora bahereye ku rwo bari barateguye bacura umugambi wa jenoside, havuyemo abo bishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta n'igitangaza kandi kuba hari abari kuri iyo lisiti batarabaga mu Rwanda mbere y' 1994, kuko nabo bari barashyizwe ku rutonde rw'impunzi zagombaga kwicirwa mu mahanga. Izo lisiti zombi rero nizo zashyizwe hamwe, bati dore Abatutsi bikubiye ubutegetsi.

    Ahubwo iyo bandika, bati 'dore bamwe mu Batutsi tutashoboye kwica, ubu bakaba barwanya ibikorwa byacu'. N'utagira rutangira koko, atinyuka ate kuvuga ko mu Rwanda rwa none umuntu ahabwa akazi kubera ubwoko bwe, azi neza ko Leta ishishikariza abantu gahunda ya 'NDI UMUNYARWANDA', iha agaciro n'icyizere buri wese, umuntu akabona akazi kubera ko agashoboye(competence). Ese bariya mwise Abatutsi bari mu buyobozi bw'Ingabo z'Igihugu, amahoro baharanira ni amatutsi, cyangwa ni ayacu twese? Wibwira ko babaye Abajenerali kubera ko ari Abatutsi? Cyangwa barabivunikiniye, barara rwantambi, bagaragaza ubutwari bazwiho n'isi yose, bamaze kwirukana ingetura nkamwe, mwari mwarashyize imbere inda mbi n'urwango.

    Ese aba mwise Abatutsi bafite cyangwa bayobora ibitangazamakuru mu Rwanda, ibyo bageza ku bantu ko ari amakuru, ni amatutsi?
    Ariko se ibi tuzakomeze kubyita ubusazi n'ubujiji, kandi ari ubugome n'ivangura byokamye aba banyarwanda? Dukwiye guhagurukira hamwe twese,tukarwanya imitekerereze y'Abaparimehutu,Interahamwe n'Impuzamugambi, yaranzwe no kwanga, gutoteza no guheza igice kimwe cy'Abanyarwanda, n'ubu bikaba bikibase bamwe mu Banyarwanda. Tubamagane bareke gukomeza kuturogera urubyiruko, dutoza gukunda Igihugu rutitaye ku mateshwa y'amoko.

    Icyakora, abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko, nk'uko abakorewe Jenocide bashobora guhungabana, abayikoze nabo barahahamuka, bagahora barota inabi kuko baba baratakaje ubumuntu. Ng'uko uko izina'Tutsi' rihora mu ngengabitekerezo yabo ya Jenoside, bakumva batatuza batavuze amateshwa y'ivanguramoko.

    Batayanjwa bagira ariko, bata umutwe uko bawutaye, batakaza ubumuntu bwose, bamenye ko ibitabapfu byabo nta Munyarwanda muzima ukibyumva. Ikituraje ishinga ni ugukora, kuko twasobanukiwe ko kwiteza imbere bitazanwa n'ubwoko, ko ahubwo bizanwa no kugira indangangaciro n' ubumenyi urusha abandi.

    The post Abicanyi baracyacura lisiti y'abo bise Abatutsi, nk'uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abicanyi-baracyacura-lisiti-yabo-bise-abatutsi-nkuko-babikoze-bategura-jenoside-yakorewe-abatutsi-bararota-ko-bagifite-ubushobozi-bwo-kubagirira-nabi/

  • Mukura VS na Sunrise FC zanganyije, Musanze FC yatsinze AS Muhanga, inzira ya Rubavu-Rusizi ntiri bworohere Espoir FC #rwanda #RwOT

    Sunrise FC inganyije na Mukura VS ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona, Musanze FC itsinda AS Muhanga ni mu gihe na Etincelles yatsinze Espoir FC.

    Sunrise FC yari yasuye Mukura VS i Huye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021, ni nyuma yo gutsindwa na Gasogi United 3-1 mu mukino ufungura shampiyona, Mukura VS nayo yari yatsinzwe na Kiyovu Sports.

    Umukino Sunrise FC yaherukaga gukinira i Huye yari yarahatsindiwe na Mukura VS 4-2.

    Iminota ya mbere y’umukino Mukura VS yatangiye isatira mu minota itanu ya mbere babona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 7 Wangi Pius yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga kuko yari yaraririye.

    Ku munota wa 11 rutahizamu Muniru yateye umupira n’umutwe mu izamu rya Sunrise ariko unyura hejuru.

    Kuva kuri uwo munota amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko nta mahirwe akomeye yigeze abona, gusa Sunrise FC niyo yasatiraga cyane.

    Ku munota wa 32, Muniru wa Mukura VS yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Shaolin ariko unyura gato hanze y’izamu.

    Ku munota wa 40 Sunrise FC yahushije uburyo bwabazwe ku mupira Niyibizi Vedaste yahaye Puis ateye mu izamu, umunyezamu Edouard awukuramo awushyira ku kirenge cya Hood Kawesa ariko ananirwa kuwushyira mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gushaka igitego ariko bibanza kugorana.

    Ku munota wa 72, rutahizamu wa Sunrise FC, Byinshi Daniel wari winjiye mu kibuga asimbura Hood Kawesa yahushije igitego cyabazwe nyuma y’umupira yahawe na Niyibizi Vedaste agacenga n’umunyezamu ariko ananirwa kuwushyira mu rushundura.

    Ku munota wa 79, Celestin yahinduriye umupira mwiza Pius ariko ateye mu izamu uca hejuru yaryo.

    Ku munota wa 88 Mukura VS iba yabonye igitego ku mupira Mahoro Fidele yahinduye imbere ariko Congolais yajya gushyiraho umutwe arawuhusha. Umukino warangiye ari 0-0.

    Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga

    Wari umukino buri ruhande rwakaniye

    Sunrise FC yabonye amahirwe menshi ariko biranga

    Indi mikino y’umunsi wa kabiri yabaye uyu munsi, Musanze FC yatsinze 2-1 AS Muhanga Etincelles FC yatsinze Espoir FC 2-1.

    Undi mukino w’umunsi wa 2 uzaba ejo, Marines izasura Kiyovu Sports ni mu gihe indi yari iteganyijwe yabaye ibirarane.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-vs-na-sunrise-fc-zanganyije-musanze-fc-yatsinze-as-muhanga-inzira-ya-rubavu-rusizi-ntiri-bworohere-espoir-fc

  • Umugore wa Muhoozi Kainerugaba na murumuna we, bakaba n'abakobwa ba Sam Kuteesa banyereje asaga miliyari 6,4 z'amashilingi ya Uganda #rwanda #RwOT

    Raporo yashyizwe hanze na Minisiteri y'imari mu gihugu cya Uganda igaragaza ko amafaranga asaga miliyari 6,4 z'amashilingi ya Uganda yanyerejwe nyuma yaho ikigo cy'ubucuruzi cyanditse kuri Charlotte Kainerugaba na Ishta Muganga cyahawe amafaranga kugirango kigure imashini zifashishwa n'abarwayi mu guhumeka, ariko bikarangira bishyuwe imashini ntiziboneke. Aba bakobwa bombi ba Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wicyo gihugu cya Uganda ariwe Sam Kuteesa, umwe ni umugore w'umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Usibye abana babo, Perezida Museveni na Sam Kuteesa nabo bavuzwe cyane muri ruswa yaciye ibintu aho bari bahawe ibihumbi 500 na Chi Ping Patrick Ho kugirango abo bayobozi bazafashe sosiyeti yo mu bushinwa CEFC ChinaEnergy Company Limited kubona isoko muri icyo gihugu.

    Tugarutse kuri Natasha n'umugore wa Muhoozi Kainerugaba, ntabwo ari abavandimwe n'abakobwa ba Kuteesa gusa, ahubwo basangiye na sosiyeti yitwa Silverbacks Pharmacy Ltd, icuruza imiti n'ibikoresho bikenerwa kwa muganga, bakaba barayishinze mu mwaka wa 2004.

    Tariki ya 6 Gicurasi 2020, nibwo Silverbacks Pharmacy limited , yabonye isoko ryo kuzana imashini zifasha abarwayi guhumeka mu bitaro bya Mulago na Entebbe kubera icyorezo cya Covid19 baza kwishyurwa amafaranga yose ariko kugeza n'uyu munsi ntabikoresho biragemurwa nkuko byakozwe n'itsinda ry'abagenzuzi. Usibye no kuba izo mashini zitaragezwa mu bitaro, iryo tsinda kandi ryagaragaje impungenge kubera ibiciro biri hejuru cyane. Mu bihe byashize iyo sosiyete yari yagemuye imashini 13 kuri icyo giciro ariko ubu ikaba yagombaga kuzana imashini ebyiri gusa. Ibi biri kuba mu gihe abarwayi bakeneye imashini mu bitaro bya Mulago bamerewe nabi cyane.  Ibi byarakaje cyane abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Uganda, aho umunyapolitiki Cyiza Besigye aho yavuzeko abakobwa ba Sam Kutesa bitwaje icyorezo cya Covid19 bakishyurwa amafaranga y'umurengera nta n'ibikoresho bazanye.

    Besigye yagize ati ' Abizerwa muri NRM/M7 bungukiye muri covid 19, Abagande bahura n'ikibazo cy'ubuzima n'ubukungu, abanyeshuri baraheze mu rugo kuva muri Werurwe….abarimu benshi badahembwa kuva Guma mu Rugo yatangira, ishoramari rito ryarahagaze…'

    Gen Kainerugaba akibona aya magambo yibasiye Kiiza Besigye amusaba gufasha umugore we hasi, Besigye yamushubije ko ibyo yagaragaje Atari ibye, ahubwo ari ukuri kuri muri raporo yatangajwe na Giverinoma ya Uganda.

    The post Umugore wa Muhoozi Kainerugaba na murumuna we, bakaba n'abakobwa ba Sam Kuteesa banyereje asaga miliyari 6,4 z'amashilingi ya Uganda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umugore-wa-muhoozi-kainerugaba-na-murumuna-we-bakaba-nabakobwa-ba-sam-kuteesa-banyereje-asaga-miliyari-64-zamashilingi-ya-uganda/

  • Mukura Victory Sports ikomeje kuba agafu kimvugwa rimwe. #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 02 wa shampiyona y'u Rwanda usize ugaragaje ko Mukura VS iri ku rwego rwo hasi cyane nyuma yo kunganya ubusa ku busa (0-0) na Sunrise FC .Ni mu gihe Musanze FC na Etincelles zacyuye amanota

    Ikipe ya Mukura Victory Sports y'umutoza Djilali Bahloul ikundwa na benshi mu Rwanda yitwaye nabi cyane mu mukino wayo wa Kabiri muri shampiyona kuko yanganyije na Sunrise FC y'umutoza Moses Basena ubusa ku busa (0-0). Aya makipe yombi yari yatsinzwe ku munsi wa mbere, yagize Inota kuri atandatu (1/6).

    Undi mukino wari utegerejwe kuri uyu munsi wahuje Musanze FC y'umutoza Seninga Innocent na AS Muhanga y'umutoza Nduwantare Ismail JMV, kuri Stade Ubworoherane, aho Musanze FC yatsinze bibiri kuri kimwe (2-1).

    Ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Twizerimana Onesme ku munota wa mbere ndetse na Ndizeye Innocent ku munota wa 13, Mu gihe AS Muhanga yatsindiwe na Hakundukize Adolphe wagize ibitego bibiri mu mikino ibiri.

    Mu Karere ka Rubavu naho habereye umukino wahuje Etincelles FC y'umutoza Callum Shaun Selby na Espoir FC ya Gatera Moussa, aho Etincelles FC yatsindiye ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).

    Ku munsi wejo hateganyijwe umukino uzahuza , Kiyovu SC vs Marines FC kuri Stade de Kigali 15:00

    Gorilla FC vs APR FC (Warasubitswe)

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/07/mukura-victory-sports-ikomeje-kuba-agafu-kimvugwa-rimwe/

  • Ni iyihe mpamvu yaba yatumye i Musanze haboneka umubare uri hejuru w’abanduye COVID-19? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri busanga impamvu mu Karere ka Musanze hari kugaragara ubwandu bwinshi bwa COVID-19, biterwa no kuba abaturage bakomeje kudohoka mu kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyo cyorezo.

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, yavuze ko ubwo bwandu buteye impungenge aho abaturage bo muri ako Karere bamaze kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo basanzwe babona abarwayi ba COVID-19 muri ako Karere, umubare wabaga ari muto ugereranyije n’ababonetse ku munsi wo ku Cyumweru aho yasabye inzego zinyuranye zirimo n’abaturage gushyira imbaraga mu bwirinzi.

    Agira ati “Ntabwo twatinya kubivuga abaturage aho badohotse ni henshi, hari ikijyanye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda, niba abantu barabwiwe kwambara agapfukamunwa neza ese barakambara? Niba tuzi ko tugomba gukaraba amazi meza tugakoresha n’imiti dusanzwe tuzi, abantu ntibakibyubahiriza uko bikwiye.”

    Akomeza agira ati “Niba tugomba guhana intera hagati yacu ibyo biragaragara ko batabyubahiriza, abantu baradohotse ntabwo nabura kubivuga, mu mihanda y’igiturage, mu makaritsiye aho tugenda turabibona abantu baradohotse ntabwo bubahiriza amabwiriza, niba tubona abantu banduye n’abo bahuye na bo bakabitubwira twabapima tugasanga bararwaye, biratwereka ko ibijyanye n’ubwirinzi birimo ikibazo gikomeye cyane”.

    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w
    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, asaba abantu kutadohoka mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Dr Muhire avuga ko ingamba zo kurwanya COVID-19 zizwi ariko kuzubahiriza bigashyirwamo imbaraga nke, aho abaturage basigaye bafata icyo cyorezo nk’aho kidakomeye mu gihe gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

    Ati “Mu barwayi dufitemo indembe tutanazi ko bashobora kubaho, ibyo abantu babyumve. Ingamba ni uko ikigiye gukurikiraho kandi abantu bakakidufashamo ari ukubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi, baba abayobozi ku nzego zose tumaze kubiganiraho, hagiye kubaho ingamba zo gukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa”.

    Abaturage na bo baremeza ko badohotse aho bavuga ko hari utubari dufunguye
    Abaturage baganiriye na Kigali Today na bo bemeza ko uko kudohoka mu kwirinda COVID-19 kugaragara, bamwe bakavuga ko bajya mu kabare kandi bakanywa inzoga ntacyo bikanga.

    Umwe muri bo yagize ati “Ni uko twongeye kuguma mu rugo inzara yatumerera nabi ariko njye ndumva badusubiza mu rugo kuko iki cyorezo giteye ubwoba, kiruta na SIDA kuko yo wegerana n’umuntu ntugire icyo uba. Nk’ubu utubari turafunguye iyo mbonye igiceri ndasoma rwose ntacyo nikanga, utubari turakora nk’uko bisanzwe, yewe ni uko ari inda zatunaniye naho ubundi utubari bwagombye kureka gukora, njye njya mu kabari gatatu mu cyumweru, agacupa ndakanywa da”.

    Undi muturage wo muri Musanze we yagize ati “Ndumva iki cyorezo muri Musanze cyagize imbaraga nyinshi, dukwiye kwisubiraho tukambara neza udupfukamunwa, tugakaraba, ikindi ni uko muri Musanze haza abantu baturutse impande zinyuranye z’igihugu, Leta nishyiremo umurego ikurikirane n’utubari abenshi ni ho bari kwandurira”.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko abarwayi bari kugaragara i Musanze bari mu byiciro binyuranye, aharimo abatuye mu ngo basanzwe, abakozi ba Leta n’abandi. Avuga ko hari n’abaturage ubwabo bari kwihamagarira abashinzwe ubuzima bavuga ko biyumvamo ibimenyetso babapima bakayibasangamo.

    Mu barwayi bashya 45 babonetse ku Cyumweru, 21 muri bo babonetse mu Karere ka Musanze
    Mu barwayi bashya 45 babonetse ku Cyumweru, 21 muri bo babonetse mu Karere ka Musanze

    Ati “Hari n’abo dupima tugasanga nta bimenyetso bafite ariko tukabasangamo uburwayi, bijyanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima na RBC abenshi barwariye mu ngo zabo, dufite abarwayi benshi mu mibare mumaze iminsi mwumva itangazwa, ubu nidushyiramo n’abaraye batangajwe nyuma yo gukurikirana ngo tumenye niba bujuje ibisabwa byo gukurikiranirwa mu ngo, turagira abarwayi basaga 50 barwariye mu midugudu ahantu hatandukanye”.

    Mu ngamba ubuyobozi bw’Akarere bwafatiye icyo kibazo, kuri uyu wa mbere bari mu bukangurambaga mu mujyi wa Musanze aho abakozi mu Karere bavuye mu biro basura abaturage aho bakorera babashishikariza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abo basanze batujuje ibisabwa bagahanwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ni-iyihe-mpamvu-yaba-yatumye-i-musanze-haboneka-umubare-uri-hejuru-w-abanduye-covid-19

  • Mukunzi nko muri dame wamwita ipiyo irya hose – Umutoza Fidele #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya UTB VC isinyishije kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mukunzi Christophe, umutoza Nyirimana Fidele yavuze ko kimwe mu bibazo yagize bigatuma ategukana shampiyona ari ukubura umukinnyi nka Mukunzi Christophe.

    Mukunzi Christophe usoje amasezerano muri REG y’imyaka 2, yasinyiye UTB VC amasezerano y’imyaka 3.

    Umutoza Nyirimana Fidèle wakoranye na Mukunzi Christophe muri Gisagara VC, yavuze ko bishimishije kugira umukinnyi nka we kuko bizafasha ikipe ye guhatanira igikombe cy’umwaka utaha w’imikino.

    Yavuze ko uyu mukinnyi ari nko mu mukino wa dame yaba ari ya piyo irya zose.

    Ati“hari akantu kamwe abantu bataramumenyaho, ninjye wamuzanye i Gisagara n’abantu baho batamushaka, ariko nyuma yo kumuzana njye nawe ibikombe hafi ya byose twarabitwaye. Iyo wamaze kuba umunyamwuga ntabwo uba akirwanira gutera imipira 20, ahubwo aba arwanira gukinisha abandi kugira ngo bakurebereho.”

    “Hari akantu batigeze bakurikira, kugendera ku magare muri siporo yacu nko muri Volleyball ni Mukunzi wabitangiye abandi bose barakurikira, icyo ni kimwe. Mukunzi kumutoza ni umukinnyi wubaha amabwiriza umuhaye 100% buriya nicyo kibazo cyangoye gituma dutakaza umukino wa nyuma, kuko twabuze Mbappe bakina bimwe kuko yagiye habura ibyumweru 2 kugira ngo dukine final, Mukunzi nko muri dame wamwita ipiyo irya hose, bivuze ngo wamubwira ngo jya aha unkorere ibi kandi akabyubahiriza 100%.”

    Umwaka ushize w’imikino muri Volleyball, UTB VC yasoje ku mwanya wa 2 muri shampiyona, ni nyuma yo gutwarwa igikombe na APR VC.

    Mukunzi Christophe yasinye imyaka 3 muri UTB VC

    Nyirimana Fidele avuga ko yasubijwe kubona Mukunzi Christophe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukunzi-nko-muri-dame-wamwita-ipiyo-irya-hose-umutoza-fidele

  • Kigali : Avuga ko yahunze nyuma yo gukora ubukwe n’umukobwa wamuhishe ko yanduye SIDA #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yiyemerera ko yashatse uyu mugore we amukurikiyeho amafaranga, bagashakana bamaranye ameze ane gusa bakundana ndetse bagahita banabyara kuko bakoze ubukwe umugore atwite. Ashimangira ko ubwo umugore yajyaga kubyara ari bwo yabwiwe n’umuganga wamubyaje ko umugore we asanzwe akurikiranwa nk’umugore utwite afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kuva ubwo undi bamupima bagasanga ari muzima. Yemeza ko bakomeje kujya batera akabariro bakoresha agakingirizo ariko rimwe na rimwe bagacikwa, gusa nanubu ngo ibisubizo by’abaganga bikaba byemeza ko ari muzima.

    UMVA UBUHAMYA BWOSE HANO :

    Eugene avuga ko yaje kubona atazabivamo agafata icyemezo cyo guhungira umugore we muri Uganda, akaniyemerera ko yagiye yibye amafaranga mu ruganda yakoragamo ndetse bakaba baratangiye kuyishyuza uwari wamuhesheje akazi muri urwo ruganda, gusa akavuga ko yamusabye imbabazi akanamwizeza ko azayamwishyura.

    Avuga ariko ko yamaze imyaka ibiri yarihanganiye kubana n’umugore we abizi ko yanduye SIDA, akaza gucika intege kuko nyirabukwe yahoraga amutuka kuko nta kazi yari afite ndetse umugore ari we wari utunze urugo. Ngo byaje kugera ubwo amusebya mu bantu bose, yakwibuka ko amukora ibyo azi ko umukobwa we yashatse kumwanduza SIDA bikamubuza amahoro ari nabyo avuga ko byaje gutuma atoroka.

    Muri rusange atanga inama avuga ko ababyeyi badakwiye kwivanga mu rushako rw’abana babo, ariko ku rundi ruhande akavuga n’abagiye kurushinga bagomba kwitondera abo bagiye kubana, bakirinda gushiturwa n’ibintu nk’uko nawe yemera ko ari byo byamushituye ubu akaba yicuza.

    Twagerageje guhamagara Hope ariko ntiyabashije kutwitaba ku mpamvu avuga ko zishingiye ku kazi kenshi yari arimo. Gusa twamwandikiye binyuze kuri Whatsapp, asobanura ko umugabo we atahunze ihohoterwa ahubwo yacitse kubera amafaranga yibye uruganda yakoragamo. Ntiyeruye neza ku byo amushinja by’uko yashatse kumwanduza SIDA ku bushake ariko ntabigereho, gusa yavuze ko ubu arimo kumusebya kuko hari ibyo batumvikanyeho amaze kugera mu gihugu cya Uganda.

    Avuga ko iyo ashaka kumuhohotera atari kuba yaramwitayeho kugera aho amwambika imyambaro yose, kuva ku nkweto kugera ku kenda k’imbere yambariragaho. Ikindi yakomojeho ku by’uko yaba yarashatse kumwanduza SIDA, yavuze ko umugabo we agenda avuga ko akimara kumenya ko yanduye bahise batangira gukoresha agakingirizo, ariko akongera akavuga ko yakuyemo inda gatatu umugabo yanga ko bongera kubyara umugore afite ubwandu. Ibi byo umugabo asobanura ko byabaye akajya asama kuko hari igihe bacikwaga bakisanga bateye akabariro nta gakingirizo.

    Ku rundi ruhande ariko Hope yeretse umunyamakuru ibiganiro yagiranye na Eugene nyuma yo guhungira muri Uganda, aho umugabo bigaragara ko yamwibwiriraga kenshi ko amukumbuye, by’umwihariko ko akumbuye ko batera akabariro, ibintu uyu mugore avuga ko byashingirwaho mu kumva neza ko umugabo atahunze ihohoterwa ndetse ko ubwe yishakiraga ko batera akabariro. Ibi ariko Eugene nawe yemera ko byabayeho, akavuga ko n’ubwo yamuhemukiye bari bagisangira amabanga y’abashakanye, akabona amaherezo yazashiduka yanduye SIDA agahitamo guhunga kuko yabonaga agumye mu Rwanda ntacyamubuza gukomeza kuryamana nawe muri ubwo buryo.

    Hope kandi yemera ko nyina atigeze akunda umukwe we, kuko ngo kimwe n’abandi babyeyi atishimiraga ko umwana we yavunikira urugo wenyine. Uyu mugore ashimangira ko umugabo we yamwitagaho akamutangaho ibirenze, akaba ababajwe n’uko ari we uvuga ko yamuhohoteraga.

    Hope ati : 'Ibyo navuga ni byinshi, ndamukunda n’iyo yagaruka namufasha tukishyura ntiyirirwe abuyera, kandi ku bw’uko namukundaga n’ubu nkimukunda ansabye imbabazi namubera umugore ngakomeza nkamutunga. Ubuse nguhe numero y’aho namuguriraga inkweto ? Umugabo wambara urukweto rw’ibihumbi 20 cyangwa 25 nta kazi agira ni bangahe ?… Nabayeho nkorera urugo kandi n’iyo satani atamwoshya ku kazi yari yabonye yari akoze ukwezi kumwe kwa munani, nubundi gutunga urugo nari mbimenyereye kandi ndibaza mutarigeze mumubona asa nabi. Yabonye baduhagaritse muri Corona ati ndagiye nk’abandi bagabo bose bakurikiye amafaranga. Nyuma y’ibyo byose njye ndamukunda nkamukundira n’umuryango, n’ubwo bimeze bitya sinzabura kubahamagara ngo mbahe ubunani cyangwa se ngo njyeyo dusangire. '

    Icyakoze Eugene nawe yemera ko Hope yagiye amufasha muri byinshi ndetse ko ikibazo ari nyina wakomeje kumusuzugura, akavuga ko nk’umugore wari uzi ko yabeshye umugabo we akamuhisha ko yanduye SIDA, yagombaga kureka kumvira cyane nyina washakaga kubasenyera.

    Eugene avuga ko ubu ategereje kugaruka mu Rwanda agatanga ikirego, kuko ngo umugambi wo gushaka kumwanduza SIDA umugore we yari awuziranyeho na nyina. Gusa mu gushaka kumenya icyo amategeko abivugaho, twaganiriye na Me Antoinette Mukamusoni, umunyamategeko wunganira abaregwa ubarizwa mu rugaga rw’Abavoka mu Rwanda, adutangariza ko ibyabayeho niba uko umugabo abivuga ari ukuri, ngo byaba ari ibimenyetso umugabo yakwifashisha asaba gatanya akayihabwa bitamugoye ariko ngo nta cyaha nshinjabyaha cyabayeho kuko atigeze amwanduza SIDA. Ngo iyo aramuka amwanduje kandi bakabibonera n’ibimenyetso nibwo yari kumureka icyaha cy’ubugome.

    UMVA UBUHAMYA BWOSE N’IBIVUGWA BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Avuga-ko-yahunze-nyuma-yo-gukora-ubukwe-n-umukobwa-wamuhishe-ko-yanduye-SIDA

  • ICT Minister Ingabire Represents Rwanda At Singapore FinTech Festival #rwanda #RwOT

    Financial technology (Fintech) professionals and captains of the deep technology industries are preparing for the second day of Singapore's biggest Fintech Festival and Innovation week that kicked off on Monday.

    Deputy Prime Minister Heng Swee Keat, who is also Coordinating Minister for Economic Policies and Minister for Finance flagged off the event today 7th and will propel through up to 11th December.

    It should be noted that Singapore is a day ahead of the local time in Rwanda. It is already Tuesday in Singapore.

    Owing to the Covid-19 pandemic, this year's festival will largely be held online for the next five days.

    Paula Ingabire, Rwanda's Minister of ICT and Innovation is scheduled to speak at the 'Digitalisation of the Afro-Asia SME Trade Corridor: A Multi-Trillion Economic Zone' panel at this hybrid affair.

    The event comes at a time, the global economy has suffered the devastating effects of the Covid-19 pandemic that calls for a return to the drawing board and adjust to the new normal.

    About 1,400 speakers are slated to speak, among them finance and technology leaders, entrepreneurs and policymakers, including Facebook co-founder Eduardo Saverin, the International Monetary Fund managing director Kristalina Georgieva and Microsoft chief executive Satya Nadella.

    Others include Microsoft co-founder Bill Gates, Google chief executive Sundar Pichai and New Zealand Prime Minister Jacinda Ardern.

    In all, the festival will feature more than 600 sessions, 1,000 exhibitors, and 27 international pavilions. The organisers said more than 60,000 participants from over 7,000 companies across 130 countries are expected.

    Ravi Menon the managing director of the Monetary Authority of Singapore observed that under this pandemic, there are people who exhibited great courage, resilience and creativity in the face of adversity, they found solutions to how life can carry on, how societies can continue to function.

    MAS chief fintech officer Sopnendu Mohanty said, 'Despite the pandemic, we are confident this event will connect and catalyse new partnerships between innovation enablers, enterprises and start-ups from Singapore and the rest of the world.'

    The event is organized by Monetary Authority of Singapore (MAS) with Enterprise Singapore and the National Research Foundation .

    The post ICT Minister Ingabire Represents Rwanda At Singapore FinTech Festival appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/ict-minister-ingabire-represents-rwanda-at-singapore-fintech-festival/

  • Haracyari imbogamizi mu myigire y’abafite ubumuga – NUDOR #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahagarariye imiryango nyarwanda y
    Abahagarariye imiryango nyarwanda y’abantu bafite ubumuga bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru barebera hamwe imbogamizi zikiriho mu burezi bw’abafite ubumuga

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga (NUDOR), Bizimana Dominique, agaragaza ko abafite ubumuga bashoboye kimwe nk’abandi, ko icyo bakeneye gusa ari uguhabwa ayo mahirwe, bagahabwa ibikoresho byabugenewe, kandi bakagirirwa icyizere.

    Uyu muyobozi agaragaza ko mu myigire y’abafite ubumuga hakiriho inzitizi zituma batabona uburezi bukwiye, agasaba ko zakurwaho na bo bakagira uburenganzira nk’ubw’abandi. Icyakora na none ashimira Leta y’u Rwanda ku ntambwe yatewe mu gufasha abafite ubumuga.

    Yagize ati “Nshimira Leta y’u Rwanda yaduhaye ububasha, uburenganzira bwo kubona insimburangingo, ubwo kubona umurimo, uburenganzira bwo kwiga nk’abandi kuko kera ntabwo twigaga.”

    Bizimana Dominique, Perezida wa NUDOR
    Bizimana Dominique, Perezida wa NUDOR

    Kimwe mu byo imiryango yita ku bafite ubumuga yishimira cyakozwe, ni ukuba ahantu hatandukanye mu gihugu harubatswe ibikorwa remezo bifasha abafite ubumuga kugera aho baba bifuza kujya. Gusa mu myigire y’abana bafite ubumuga ngo haracyarimo ikibazo gishingiye ku kuba mu mashuri menshi yo mu gihugu nta mfashanyigisho zagenewe abafite ubumuga zihaboneka, hakaba nta n’abarimu baboneka kuri ibyo bigo bafite ubumenyi mu kwigisha abafite ubumuga.

    Abahagarariye imiryango yita ku burenganzira bw’abafite ubumuga baherutse kugirana ibiganiro n’itangazamakuru tariki 02 Ukuboza 2020 bagaragaza zimwe muri izo mbogamizi abafite ubumuga bahura na zo mu myigire.

    Samuel Munana uyoboye ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, yifashishije umusemuzi, yavuze ko hari nk’aho usanga mwalimu atazi ururimi rw’amarenga bityo ntabashe gufasha wa mwana ufite ubumuga wari ukeneye kwigishwa mu buryo bwihariye.

    Ati “Abana 90% bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavukira mu miryango y’ababyeyi badafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kandi abo babyeyi ntabwo bazi ururimi rw’amarenga. Ubwo se uwo mwana aziga mu ruhe rurimi? Abarimu bamukosora bakamuha zeru bitewe n’uburyo yanditse, ugasanga abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baratsindwa cyane.”

    Abanyamakuru bagaragarijwe inzitizi abafite ubumuga bagihura na zo cyane cyane mu burezi biyemeza kubikoraho ubuvugizi
    Abanyamakuru bagaragarijwe inzitizi abafite ubumuga bagihura na zo cyane cyane mu burezi biyemeza kubikoraho ubuvugizi

    Ngo mu ishuri kandi usanga abarimu bagirira impuhwe abafite ubumuga bakagenda babimura batitaye ku bumenyi bimukanye, ugasanga umuntu ufite ubumuga ageze mu mwaka wa nyuma nyamara atarahawe ubumenyi bukwiye.

    Ibi ntibiba ku banyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gusa, ahubwo ngo biba no ku bandi harimo abafite ubumuga bwo mu mutwe.

    Ni byo Nteziryayo Peter uyobora ishuri rya Gatagara ryigisha abafite ubumuga bwo mu mutwe agarukaho, agasanga ikibazo nyamukuru ari uko amashuri yagenewe abafite ubumuga mu Rwanda akiri make.

    Ati “Amashuri yabo aracyari make, ariko n’iyo amashuri yaboneka, abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bafite ubushobozi buke bwo kwirwanaho ugereranyije n’abandi bantu bafite ubumuga. Ishuri riramutse ribonetse ari rimwe mu Karere, rikaba riri mu Murenge umwe, we akaba atuye mu wundi Murenge, ntabwo yabasha kwigeza kuri rya shuri ngo anicyure.”

    Kuri ibi bibazo hiyongeraho n’ihezwa bagikorerwa n’imiryango babamo. Urugero rutangwa na Mukeshimana Jean Marie Vianney ukorera umuryango w’ubumwe nyarwanda bw’abatabona, aho agira ati “Dufite ikibazo cy’imyumvire y’imiryango nyarwanda aho usanga abafite umwana utabona bamureka ntajye ku ishuri kuko baba bavuga ko bagiye kumutaho amafaranga y’ubusa, ugasanga bigishije bene nyina, we ntajyeyo.”

    Icyakora n’ubwo hakiri byinshi byo gukora mu kunoza uburezi bw’abafite ubumuga, Leta igaragaza ubushake bwo kwita ku bafite ubu bumuga bunyuranye, kuko usanga mu burezi hashyirwaho gahunda z’imyigire na bo bibonamo zizwi ku izina ry’uburezi budaheza (inclusive education), aho usanga abarimu bahugurwa ku buryo bwo kwita ku myigire y’abafite ubumuga, kuri ubu ndetse mu Rwanda hakaba haboneka abarangije za kaminuza bafite ubumuga.

    Usibye mu mashuri, no mu nyubako zitandukanye usanga Leta isaba abazubaka gushyiraho uburyo bworohereza abafite ubumuga mu gihe bakeneye serivisi runaka muri izo nyubako. Mu rwego rwo gukomeza kwita ku bibazo byabo kandi, abafite ubumuga ni kimwe mu byiciro byihariye bihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/haracyari-imbogamizi-mu-myigire-y-abafite-ubumuga-nudor