Category: Uncategorized

  • Marines FC yanyagiye Kiyovu Sports mu mukino wabonetsemo penaliti 2 #rwanda #RwOT

    Marines FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-2021, ni umukino Marines FC yabonyemo penaliti 2.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020, akaba ari wo mukino wasozaga umunsi wa Kabiri wa shampiyona.

    Nyuma y’uko iminota 10 ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi ari ku rwego rumwe, byaje guhinduka ku munota wa 17 ubwo Marines yatsindaga igitego cya mbere gitsinzwe na Hakizimana Felicien ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, ni ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Kimenyi Yves akananirwa kuwukuramo.

    Umutoza Karekezi Olivier wabonaga ko ikipe ye irimo kurushwa yakoze impinduka za mbere ku munota wa 29 Nsengiyumva Moustapha asimbura Gyslain Armel.

    Kiyovu Sports yagerageje gusatira ariko kubona igitego biranga kuko ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Babuwa Samson birabugora.

    Marines mu gice cya mbere yagiye ibona amahirwe aba yanavuyemo ibindi bitego ariko biranga igice cya mbere kirangira ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Marines yakomeje gusatira cyane ishaka ibindi bitego maze ku munota wa 50 Hakizimana Felicien yongera kubonera Marines igitego cya kabiri kikaba n’igitego cye cya kabiri muri uyu mukino.

    Kiyovu Sports yakomeje gushakisha ibisubizo ku buryo yakwishyura ibi bitego maze ikuramo Ngendahimana Eric hinjiramo Bonane Janvier, yatangiye gusatira ariko kubona igitego biranga.

    Marines yaje kubona penalita ku munota wa 70 ku ikosa Ngando Omar yakoreye Ishimwe Fiston mu rubuga rw’amahina, yaje kwinjizwa neza na Mugenzi Bienvenue.

    Marines yaje kubona indi penaliti ku munota wa 90, ku mupira Serumogo yakoze mu rubuga rw’amahina ariko ishimwe Fiston ayiteye umunyezamu Kimeyi Yves ayikuramo. Umukino warangiye ari 3-0.

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports yagoye Marines ariko kubona igitego biba inzozi

    Umuyezamu Kimenyi Yves akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports yatsinzwe ibitego 3

    Maj. Gen. Mubaraka Muganga umuyobozi wa APR FC yarebye uyu mukino

    Umunyamabanga wa Police FC, CIP Karangwa Maurice na we yari ahari

    Perezida wa Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe areba uburyo ikipe ye itsindwa

    armel ntiyorohewe n’uyu mukino yahise asimburwa, aha yari ahanganye na Ishimwe Fiston

    Nsengiyumva Moustapha agerageza gucika Hakizimana Felecien watsinze ibitego 2

    Umunyezamu wa Marines FC, Ntwari Fiacre yitwaye neza muri uyu mukino

    Rutahizamu Babuwa Samson uyu munsi ntiwari uwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/marines-fc-yanyagiye-kiyovu-sports-mu-mukino-wabonetsemo-penaliti-2

  • Ibiziriko bikorwa n’abafite ubumuga ni imari ikenewe ku isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mushi yitiriye akabari ke ‘Ibiziriko’, bitewe n’uko amarido akozwe mu bindi bintu bitari ibirere ngo abangamira abakiriya be kandi akaba adashohora kuramba nk’ibiziriko by’ibirere bikozwe mu nsina z’i Rwanda.

    Mushi yagize ati “Ibi biziriko bimaze imyaka irindwi kandi urabona nta kibazo bifite, muri byo nta byuma bibamo ngo biragushwaratura, kandi ntabwo bibangama. Ni imberabyombi ugereranyije n’ibya ruzungu, kandi bikaba iby’iwacu (Made in Rwanda)”.

    Mushi avuga ko ibiziriko bikozwe mu birere by’insina bikenewe cyane, kuko hari n’abandi benshi bafite utubari bagiye bamwigana, ndetse na we hari abo yagiye yigana.

    Abakoresha amarido y’ibiziriko bikozwe mu birere by’insina bavuga ko babikundira kuba ari nk’umwenda utabasaba kumeswa, udacuyuka kubera izuba cyangwa ngo ushwanyaguzwe n’umuyaga, kandi ushobora kuboneka ku bwinshi mu Rwanda.

    Amarido y’ibiziriko ava he?

    Ibi biziriko usanga ku tubari bikorwa n
    Ibi biziriko usanga ku tubari bikorwa n’abafite ubumuga bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro

    Mu mwaka wa 2008 uwitwa Kayibanda Cyril, umwe mu bafite ubumuga akaba atuye mu Kagari ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatangiye kwanga gutungwa n’imfashanyo gusa, yiyemeza kuboha ibirere by’insina akabikuramo ibikoresho bitandukanye.

    Hageze mu mwaka wa 2014, Kayibanda ashaka bagenzi be bafite ubumuga, bishyira hamwe bashinga Koperative ‘Abunzubumwe’, bashaka ababigisha kuboha amarido akozwe mu birere, imikeka, intebe, ibikapu n’imitako itandukanye, ndetse batangira no korora ihene.

    Kayibanda yagize ati “Ariya marido y’ibirere wabonye aturuka muri koperative yacu aho ari hose hano mu Mujyi wa Kigali. Twumvise tutagomba guhora duteze amaboko Leta”.

    Bitewe no gusabwa byinshi byiyongera ku kuba bafite ubumuga, iyo koperative y’abantu 31 ntabwo yateye imbere byihuse, ndetse hageze mu mwaka wa 2018 bagikora amarido y’ibirere atarenga 10 mu kwezi.

    Bagize amahirwe muri uwo mwaka Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, itanga amadolari ibihumbi 250 (hafi miliyoni 250 y’u Rwanda) anyujijwe mu muryango wita ku bafite ubumuga Humanity&Inclusion (HI).

    Uwo muryango wahise utangiza umushinga witwa PIASSO uteza imbere serivisi zidaheza, ukaba warahaye ubumenyi n’igishoro amakoperative 12 y’abafite ubumuga mu Turere twa Kicukiro, Rutsiro na Nyamasheke.

    Koperative ya Kayibanda yari mu zahawe kuri ayo mafaranga, ivuga ko ubu ikora amarido 30 y’ibirere buri kwezi hamwe n’ibindi bikoresho abantu bayisaba, ku buryo muri abo banyamuryango nta muntu utishyura amafaranga y’ubwizigame no kwivuza.

    Kayibanda akomeza avuga ko amafaranga buri munyamuryango abona nk’igihembo cya buri kwezi atarenga ibihumbi bitanu, kuko bakora rimwe mu cyumweru.

    Kayibanda avuga ko kutagira ibiro bakoreramo ari byo bituma badatanga umusaruro, kuko buri wese aba yibereye mu rugo, hakiyongeraho kuba bake badashobora gukora ibihagije isoko.

    Bamwe mu bafite ubumuga bamuritse ibikorwa bamaze kugeraho muri iyi myaka ibiri ishize
    Bamwe mu bafite ubumuga bamuritse ibikorwa bamaze kugeraho muri iyi myaka ibiri ishize

    Agira ati “Ibyo dukora ni bike kubera abakiriya batubana benshi, tugize amahirwe twabona abandi baza muri koperative kudufasha kuko ibirere birahari”.

    Ntabwo ari koperative ya Kayibanda yonyine itanga ibintu bikenewe ariko bidahagije isoko, kuko n’izindi zirimo iboha imipira y’imbeho mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, zivuga ko zifite isoko rigari ry’ibyo zikora ariko zikabura igishoro n’abantu.

    Umukozi wa HI wari ukuriye umushinga PIASSO, Shyaka Octave, avuga ko mu myaka ibiri ishize bamaze kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga, igisigaye ari uko HI izabafasha kwagura imishinga no kubashakira isoko ry’ibyo bakora.

    Shyaka agira ati “Nubwo uyu mushinga wa PIASSO urangiye hari indi mishinga dufite izabafasha kwagura, kongera ibyo bakora no kubishakira amasoko, twavuga nko kwitabira amamurikagurisha no gukoresha ikoranabuhanga rimenyekanisha ibyo bakora”.

    Shyaka avuga ko yabonye byinshi bikorwa n’abafite ubumuga birimo ubwato bwa moteri butwara abagenzi mu kiyaga cya Kivu, umusaruro wabo ukomoka ku buhinzi bwa kijyambere, hakaba n’abakora inkweto, imikandara, buji, amasabune n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibiziriko-bikorwa-n-abafite-ubumuga-ni-imari-ikenewe-ku-isoko

  • Bugesera: Hari byinshi byakurura ba mukerarugendo, ariko bikeneye gutunganywa kurushaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari ba mukerarugendo baza gusura uko ubuvuzi bukorwa mu Rwanda
    Hari ba mukerarugendo baza gusura uko ubuvuzi bukorwa mu Rwanda

    Mugabo Faustin, uyobora ishami ry’ubucuruzi n’iterambere ry’umurimo mu Karere ka Bugesera, avuga ko muri ako Karere haboneka ibyiza nyaburanga bitandukanye, harimo amasangano y’umugezi wa Nyabarongo n’Akanyaru, bihurira mu Murenge wa Ntarama, Akagari Kibungo, Umudugudu wa Kigoma.

    Aho ayo mazi ahurira ngo ni ahantu heza, hanasurwa n’abantu batari bake, ariko ngo ntiharatunganywa uko bikwiye kuko bisaba ingengo y’imari nini.

    Iyo amazi y’iyo migezi yombi amaze guhura, abyara uruzi rw’Akagera. Mugabo avuga ko ikiraro abantu banyuraho baturutse mu Bugesera bagana mu Karere ka Kicukiro, cyubatse ku ruzi rw’Akagera, kuko ayo mazi aba yamaze guhura yabaye Akagera, nubwo hari abibeshya ko baba bambutse Nyabarongo ariko ngo si byo.

    Aho hari ayo masangano ngo hanasuwe n’Urwego rw’Iigihugu rw’Iterambere (RDB), ariko kuko kuhatunganya uko bikwiye ari ibintu bisaba kubanza gukora inyigo y’uko hatunganywa bigakurura ba mukerarugendo cyane, n’ubu ngo ntibiramenyekana igihe hazatunganyirizwa.

    Hari kandi Intebe y’umwami Ruganzu II Ndoli, iryo ngo ni ibuye riherereye ku Musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Kibenga, Umudugudu wa Kindonyi. Iryo buye ngo riteye nk’intebe yegamirwa.

    Intebe y
    Intebe y’Umwami Ruganzu II Ndoli iri i Mayange

    Aho ngo ni ahantu hirengeye, uhari aba ashobora kureba mu Mujyi wa Kigali, ndetse akaba yanareba mu Karere ka Rwamagana. Impamvu hiswe ku Ntebe y’Umwami ngo ni ibivugwa ko Umwami yajyaga ahateka (ahicara) ashaka kureba hirya no hino ku misozi y’u Rwanda.

    Abahasura bavuga ko haba heza kurushaho haramutse hatunganyijwe, hakaba hakubakwa ihoteli nziza, kuko byakurura ba mukerarugendo.

    Ibindi bisurwa mu Karere ka Bugesera nk’uko bivugwa na Kaitakirwa Odilo ushinzwe gufasha ba mukerarugendo muri Komponyi yitwa ‘Mayange Tourism Company Ltd’, harimo inzu ya Kinyarwanda iherereye mu Murenge wa Mayange, iyo nzu ngo ikaba igaragaza amateka y’Akarere ka Bugesera, ikerekana uko inzu y’Umwami w’u Rwanda yabaga imeze, ndetse ikaba ibitse ibintu bitandukanye bya kera byerekwa abana bato kugira ngo babimenye ndetse n’abanyamahanga bayisuye.

    Inzu ya Kinyarwanda iri i Mayange ni imwe mu bikurura ba mukerarugendo
    Inzu ya Kinyarwanda iri i Mayange ni imwe mu bikurura ba mukerarugendo

    Hari kandi ibikorwa byasizwe n’umushinga witwa ‘Millennium’, kuko wafashaga abantu kuva mu bukene bakiteza imbere, mu bikorwa by’abaturage bakuwe mu bukene n’uwo mushinga bakunda gusurwa na ba Mukerarugendo, ni ibikorwa by’ubuhinzi bw’imbuto cyane cyane imyembe ya kijyambere, imboga zihingwa ku Kiyaga cya Cyohoha n’ibikindi.

    Muri abo bakuwe mu bukene n’uwo mushinga, harimo abagore bafashijwe kubona aho bakorera mu Gakiriro ka Mayange, baboha Agaseke karakundwa karamenyekana hirya no hino ku isi ku buryo abo bagore ubu ngo banagacuruza bakoresheje ikoranabuhanga(online).

    Kubona umumbyeyi wiga iby’ikoranabuhanga akuze akabimenya ku rwego anacuruza aryifashishije na byo ngo bishimisha ba Mukerarugendo. Abo bagore kandi ngo bifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN), bakajya kwigisha abagore bari mu nkambi z’impunzi uko bakora ibintu bibafasha gutera imbere.

    Mu bindi bisurwa na ba mukerarugendo cyane, ni inyoni nyinshi z’amoko atandukanye usanga hafi y’ibiyaga bitandukanye nka Kamatana, Rweru, no ku bindi biyaga byo mu Murenge wa Gashora ndetse no mu Kigo cya ISAR-Karama, ngo izo nyoni zisurwa na ba mukerarugendo ziba zihari nyinshi.

    Kaitakirwa avuga ko izo nyoni zikundwa na ba mukerarugendo ari inyoni zisanzwe, ariko kuko ziba ari nyinshi z’amoko menshi ziri hamwe, ibyo ngo bishimisha ba mukerarugendo kuko baba batamenyereye kuzibona.

    Hari kandi urwobo rwa Bayanga na rwo ruherereye mu Murenge wa Gashora, amateka avugwa n’abaturage baruturiye avuga ko rwajugunywagamo abakobwa babaga batwaye inda z’indaro mu gihe cya kera.

    Uko rwavutse byo bivugwa kwinshi, ngo hari abavuga ko hari mu gihe cy’intambara hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi, nyuma uwo Bayanga ngo wari mu ngabo z’Abanyarwanda abonye asumbirijwe umwanzi agiye kumufata yinjira mu musozi ucikamo icyobo abacika atyo, ariko nyuma icyo cyobo cyiza kujyamo amazi.

    Hari n’abavuga ko uwo Bayanga ngo yari Umwami wari ufite inka nyinshi zibura amazi, ni ko gucukura urwo rwobo nyuma bararumwitirira.

    Inzu ya Kinyarwanda irasurwa
    Inzu ya Kinyarwanda irasurwa

    Hari kandi umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge utuwemo n’abantu bakoze Jenoside n’abayirokotse wubatswe n’abafatanyabikorwa batandukanye. Abakerarugendo bashaka kwiga amateka ya Jenoside basura uwo mudugudu, bakareba uko abo bantu babanye neza.

    Hari kandi ubukerarugendo bushingiye ku muco. Nk’uko Kaitakirwa abisobanura, ngo abakerarugendo bateguza bakiri iwabo, bakavuga ko bazaza igihe runaka, bakajya mu miryango y’Abanyarwanda isanzwe, bakiga uko bateka ibyo kurya bya Kinyarwanda, akaba ari na byo barya, bakabaho ubuzima umuturage w’Umunyarwanda usanzwe abaho.

    Uko kubaho nk’uko umuturage wamwakiriye abayeho, ngo na byo bishimisha ba mukerarugendo, kandi barabyiga bakabishobora, gusa muri rusange ikibagora hafi ya bose, ngo ni ukujya koga umuntu yijyaniye amazi mu ibase.

    Hari kandi no kubona ukuntu umukecuru yemera gusigarana abana b’umuturanyi, batagirana isano, mu gihe we yagiye guhinga cyangwa mu bindi. Ngo birabatangaza cyane, ukuntu umuntu yemera kwirirwa arera umwana utari uwe kandi atari n’umuntu ubikora nk’akazi ahemberwa.

    Abakerugendo kandi bashobora no gusura ishuri runaka, kugira ngo barebe uko uburezi mu Rwanda buhagaze, bakaba basura n’ivuriro runaka, kugira ngo barebe uko ubuvuzi bukora mu Rwanda, indwara zibasira abantu mu gice runaka, uko zivurwa, ariko cyane cyane ngo batangazwa na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

    Ubwo bukerarugendo bukorwa butyo, ngo buzamura cyane ingo ziba zakiriye ba mukerarugendo kuko 85% by’amafaranga mukererugendo aba yishyuye ngo akore ubwo bukerarugendo, ajya mu muryango wamwakiriye, naho 15% akajya muri kompanyi iba yabikurikiranye.

    Gusa kuko abenshi mu bakira abakerarugendo mu miryango n’ubundi ari abanyamuryango b’iyo kompanyi, ngo ayo 15% arabagarukira kuko aba yiyongera ku migabane yabo muri kompanyi.

    Mu Bugesera hari n
    Mu Bugesera hari n’ibiyaga byakurura ba mukerarugendo

    Aho ubwo bukerarugendo bugirira akamaro Abanyarwanda muri rusange, binyura mu itangwa ry’imisoro, kuko iyo kompanyi itanga imisoro kimwe n’izindi kompanyi zikora nka yo.

    Mugabo Faustin avuga ko mu byiza biri mu Karere ka Bugesera byagombye gukurura ba mukerarugendo harimo ibiyaga icyenda bibarizwa muri ako karere. Gusa ngo usanga nta mihanda itunganyije neza ibigeraho, cyangwa se ngo hategurwe ku buryo umukerarugendo ushatse aza akirobera amafi akayiyokereza aho ku mucanga, ushatse gukora siporo ikorerwa ku mazi akayikora kuko hari abayikunda.

    Ibyo byose bikozwe ngo byakurura ba mukerarugendo, ariko ngo ni ibintu bihenze, kandi Leta iba irebwa na byinshi bikenewe gutunganywa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/bugesera-hari-byinshi-byakurura-ba-mukerarugendo-ariko-bikeneye-gutunganywa-kurushaho

  • Itangazamakuru rirashimirwa uko ryafashije Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nkusi avuga ko amadosiye ku byaha by
    Nkusi avuga ko amadosiye ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo yiyongera

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko nyuma y’ikurikirana ry’uko amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze hari byinshi byakozwe byo gushimwa birimo gufasha no kuremera Abacitse ku icumu rya Jenoside, n’ibyakozwe binengwa birimo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ikurikirana ry’uko amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka rigamije kugaragaza ubufatanye bw’Abanyarwanda n’uko bitwara mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no kugaragaza ibikorwa byakozwe bishimwa bigaragaza Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda hagamijwe kubyigiraho ku bandi.

    Iryo kurikirana ry’iyubaharirizwa ry’amahame y’ubumwe n’Ubwiyunge kandi rigamije kureba ibyagaraye mu gihe cyo Kwibuka binengwa kugira ngo byamaganwe.

    Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ushinzwe ikurikiranabikorwa ry’ubushakashatsi muri NURC, Tuyisabe Floride, atangaza ko mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye impinduka kubera ko Kwibuka byabaye mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Bimwe mu bishimwa byagaragaye harimo imikorere y’itangazamakuru ryagiye risura abacitse ku icumu rya Jenoside bakagaragaza uko babayeho, n’uko bagiye biyubaka, itangazamakuru kandi ngo ryafashije abaturage muri rusange kubamenyesha ibikorwa n’ibiganiro byo Kwibuka.

    Agira ati “Itangazamakuru rishimirwa kuba ryarafashije Abanyarwanda benshi kumenya ibibera hirya no hino mu gihugu mu bihe Abanyarwanda bari mu ngo batitabira ibikorwa rusange byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kubera COVID-19”.

    Tuyisabe avuga kandi ko hari n’ibindi bikorwa Abanyarwanda bagiye bakora bigaragaza ubufatanye mu gushyigikira urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge, haba mu Banyarwanda baba mu gihugu n’ababa mu mahanga.

    Avuga ko hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye haba ku batanze ubuhamya ku mateka ya Jenoside bwagiye bufasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka ya Jenoside burimo n’ubw’abarinzi b’igihango n’imigirire yabo muri Jenoside yakorewe Abatusti, n’isomo Abanyarwanda bakwiye kuba bakuramo.

    Agira ati “Abarinzi b’Igihango bagiye bagaragara cyane mu gutanga ubuhamya bw’ibikorwa byiza bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyo bakomeje gukora nyuma yaho, bifasha Abanyarwanda gukira ibikomere”.

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge inashimira imikorere idasanzwe yagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), aho yagiye itangaza amakuru y’umwihariko wa buri hantu n’amateka yaho mu gihe cya Jenoside.

    Tuyisabe avuga ko gutanga amakuru y’ahantu umunsi ku wundi n’uko byari byifashe muri Jenoside byafashije abantu gusobanukirwa amateka y’ahantu mu gihe cya Jenoside, amakuru yari akenewe cyane cyane ku babyiruka.

    Hari ibikorwa bibi bigayitse byagaragaye

    Ikurikirana ry’uko amahame y’ubumwe n’Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, rigaragaza ko hari ibyakozwe binengwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, birimo kuzimiza amakuru ku bimenyetso bya Jenoside no gupfobya Jenoside.

    Tuyisabe avuga kandi ko hagaragaye ibibazo bijyanye n’ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside nk’uko bisanzwe bigenda, iyo na yo ikaba ari imbogamizi ikomeje kubangamira abacitse ku icumu rya Jenoside.

    Zimwe mu ngamba zo gukurikirana no kurwanya ibyagaragaye binengwa mu iyubahirizwa ry’amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no guhana abagaragaweho n’ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenosiee byigaragaje cyane mu mezi ya Mata kugeza muri Nyakanga 2020, muri rusange mu mezi icyenda ashize hakaba harakiriwe amadosiye asaga 300.

    Umuvuigizi w’Ubushinjacyanha Nkusi Faustin atangaza ko kuva mu myaka umunani ishize amadosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo yagiye azamuka, kubera ko Abanyarwanda bagenda barushaho gutanga amakuru kuri ibyo byaha kurusha mbere.

    Nkusi avuga ko ibyaha byavuye muri za dosiye zibarirwa mu 100 muri 2012 ubu bikaba bigeze muri dosiye 300 mu mwaka wa 2020, izo dosiye zikaba zifite ibimenyetso by’uko ibyaha byakozwe kuko nibura Ubushinjacyaha bwazitsinze ku kigero kiri hagati ya 70% na 90%.

    Nkusi avuga ko igihangayihakishije muri izo dosiye hagaragayemo n’iz’abakiri bato. Muri rusange kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2019 hakiriwe amasodiye 141, ariko kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2020 hakirwa amadosye 182, bigaragaza ubwiyongere bw’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Agira ati “Mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ni ho twakira amadosiye menshi, kuko hari ahantu bagikora ibyo byaha na n’ubu usanga tuba twakira andi madosiye kandi amenshi akagaragaza ibimenyetso ku buryo bahamywa ibyaha n’inkiko.

    Ni izihe ngamba NURC n’Ubushinjacyaha bukuru babona zikwiye gufatwa ngo hirindwe ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge?

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge arimo kurwanya Jenosidede n’Ingengabitekerezo yayo.

    Ishishikariza kandi Abanyarwanda Kwibuka haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, gushyira imbere Ubunyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko n’ibindi byose byatandukanya Abanyarwanda no kwirinda ibindi bikorwa bibangamiye ubumwe n’Ubwiyunge.

    Naho Ubushinjacyaha butangaza ko bwashyizeho gahunda yo kuganiriza Abanyarwanda ku byaha bya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo, no kubereka ko kubyirinda ari byo bifite akamaro kuko utabyirinze ahanwa kandi ingengabitekerezo igira ingaruka mbi ku buzima bwa nyira yo n’abamukomokaho n’igihugu muri rusange.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/itangazamakuru-rirashimirwa-uko-ryafashije-kwibuka-ku-nshuro-ya-26-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Abana batewe impungenge n’ibihano biremereye ndetse n’imirimo ivunanye bahabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bagaragaje ko hari bagenzi babo bagikoreshwa imirimo ivunanye ndetse n
    Abana bagaragaje ko hari bagenzi babo bagikoreshwa imirimo ivunanye ndetse n’abahabwa ibihano bibabaza umutima n’umubiri

    Binyuze mu Muryango wita ku burenganzira bw’abana (Children’s Voice Today – CVT), aba bana bagaragaje ibyo basanze hirya no hino mu mirenge aho baganiriye na bagenzi babo, ku bihano ndetse n’imirimo bahabwa.

    Ramadhan Mutiganda, umwana wo mu Murenge wa Nyamirambo, avuga ko aho bageze mu mirenge basanze hari aho abana bagikoreshwa mu mirima y’ibisheke, cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19, ubwo amashuri yari yarahagaze.

    Uyu mwana kandi yagaragaje bimwe mu bihano abana baganiriye babagejejeho, birimo ibibabaza umubiri n’umutima, akenshi abana bagiye bahabwa n’ababyeyi ndetse n’abarimu mu bihe by’amasomo.

    Ati “Birambabaza iyo mbonye umubyeyi utumva uburenganzira bw’umwana we, rimwe na rimwe sindenganya uwo mubyeyi kuko hari n’ubwo aba adasobanukiwe n’uburenganzira bw’umwana”.

    Mutiganda Ramadhan wo mu Murenge wa Nyamirambo
    Mutiganda Ramadhan wo mu Murenge wa Nyamirambo

    Arongera ati “Ababyeyi baracyakoresha abana imirimo irenze ubushobozi bwabo. Si bibi ko umwana yakwitoza gukora, ariko ababyeyi bakwiye kumenya ubwoko bw’imirimo umwana yakora ijyanye n’ikigero cye”.

    Uyu mwana kandi yongeraho ko uko gukoreshwa imirimo irenze ubushobozi bw’abana, binagira ingaruka ku mitsindire yabo mu ishuri.

    Ku bijyanye n’ibihano bihabwa abana, Mutiganda agira ati “Ntitwanze ko umwana ahanwa, ariko ndasaba ubuyobozi kugira inama ababyeyi bakajya babanza kuganiriza abana mbere yo kubaha ibihano. Sinshobora kwibagirwa umwana nasanze ari kurira, nyuma yo gupfukamishwa n’umubyeyi we ku mipfundikizo y’amacupa y’inzoga”.

    Jeannette Abihirwe, undi mwana na we wo mu Karere ka Nyarugenge, asaba ko abarimu bakwiye guhugurwa ku burenganzira bw’abana, ndetse n’uburyo buboneye bwo guhana abana, hirindwa ibihano bibabaza umubiri n’umutima.

    Abana bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo basanze mu mirenge
    Abana bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo basanze mu mirenge

    Seraphin Irafasha, umwe mu bakozi b’Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA, avuga ko bigisha ababyeyi ibijyanye n’uburenganzira bw’abana, mu rwego rwo kwirinda ibihano bibabaza umubiri n’umutima, ndetse n’ibibatesha agaciro mu bandi.

    Asaba abana gukomeza kujya bagaragaza ababyeyi babirengaho bagakomeza guha abana babo ibihano bibabaza umubiri n’umutima, kugira ngo begerwe na bo baganirizwe.

    Inzego z
    Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge zateze abana amatwi, bagaragaza ahakiri ibibazo mu kubahiriza uburenganzira bwabo

    Agira ati “Ntabwo twamenya ibihano byose ababyeyi baha abana, turasaba abana n’ababahagarariye gukomeza gukurikirana no kutumenyesha ahakiri ababyeyi barenga kuri ubwo burenganzira bw’abana na bo tukabegera tukabaganiriza”.

    Umukozi w’Umuryango Children’s Voice Today (CVT), ushinzwe gahunda yo kurengera abana no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa, Innocent Ntakirutimana, avuga ko imirimo mibi ikoreshwwa abana ndetse n’ibihano biremereye, bikomeje kugira ingaruka ku mibereho n’imitekerereze yabo y’ahazaza.

    Ntakirutimana Innocent
    Ntakirutimana Innocent

    Agira ati “Nta mwana ukwiye gufatwa atyo! Iyo umwana ahawe imirimo irenze ubushobozi bwe, agahanishwa ibihano biremereye, ni igihombo ku gihugu. Dukora ubuvugizi duhereye mu nzego z’ibanze kugeza no mu nzego nkuru nka za Minisiteri n’Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abana-batewe-impungenge-n-ibihano-biremereye-ndetse-n-imirimo-ivunanye-bahabwa

  • Kiyovu Sports yatsindiwe na Marines i Kigali, ivuga ko yazize umunaniro (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gutsindira Mukura mu karere ka Huye, yari yakiriye Marines Fc yaherukaga gutsinda Gorilla Fc kuri Stade Umuganda i Rubavu.

    Ikipe ya Kiyovu Sports umunaniro nka kimwe mu byatumye itsindwa
    Ikipe ya Kiyovu Sports umunaniro nka kimwe mu byatumye itsindwa

    Ikipe ya Marines yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 18, igitego cyatsinzwe na Hakizimana Felicien, ku ishoti rikomeye yateye n’imoso ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Kimenyi ntiyabasha kwugarura.

    Ku munota wa 50 w’umukino, ikipe ya Marines yaje kwinjiza igitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Hakizimana Felicien ku mupira wa Coup-Franc yateye ukarinda ujyamo umunyezamu Kimenyi Yves acyeka ko hari umukinnyi waba ugiye gukoraho.

    Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ya Marines yarushaga Kiyovu Sports guhererekanya umupira, yaje kubona penaliti yari ikorewe kuri Ishimwe Fiston, yinjizwa neza na Mugenzi Bienvenue.

    Nyuma y’iminota mike Marines Fc yaje guhita ibona indi penaliti, Ishimwe Fiston wari wakoreweho iya mbere arayitera umunyezamu Kimenyi Yves ayikuramo, umukino urangira ari ibitego 3-0 bya Marines.

    Nyuma y’umukino, umutoza wungirije wa Kiyovu Sports Kalisa Francois, yavuze ko mu byatumye batsindwa harimo umunaniro uterwa no kuba imikino yegeranye, n’ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa kabiri wa shampiyona

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngandu Omar, Habamahoro Vincent, Armel Ghislain, Ngendahimana Eric, Samson Babuwa, Bigirimana Abedi na Mugenzi Cedrick

    Marines FC: Ntwari Fiacre, Dusingizemungu Ramadhan, Hakizimana Felicien, Hirwa Jean de Dieu, Ndayishimiye Thierry, Nsengiyumva Irshad , Dushimimana Olivier, Gikamba Ismael, Mugenzi Bienvenue , Ishimwe Fiston na Ngabo Mucyo Fred

    Andi mafoto yaranze uyu mukino


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-yatsindiwe-na-marines-i-kigali-ivuga-ko-yazize-umunaniro-amafoto

  • Marines FC yanyagiye Kiyovu Sports mu mukino wabonetsemo penaliti 2(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Marines FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-2021, ni umukino Marines FC yabonyemo penaliti 2.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020, akaba ari wo mukino wasozaga umunsi wa Kabiri wa shampiyona.

    Nyuma y’uko iminota 10 ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi ari ku rwego rumwe, byaje guhinduka ku munota wa 17 ubwo Marines yatsindaga igitego cya mbere gitsinzwe na Hakizimana Felicien ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, ni ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Kimenyi Yves akananirwa kuwukuramo.

    Umutoza Karekezi Olivier wabonaga ko ikipe ye irimo kurushwa yakoze impinduka za mbere ku munota wa 29 Nsengiyumva Moustapha asimbura Gyslain Armel.

    Kiyovu Sports yagerageje gusatira ariko kubona igitego biranga kuko ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Babuwa Samson birabugora.

    Marines mu gice cya mbere yagiye ibona amahirwe aba yanavuyemo ibindi bitego ariko biranga igice cya mbere kirangira ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Marines yakomeje gusatira cyane ishaka ibindi bitego maze ku munota wa 50 Hakizimana Felicien yongera kubonera Marines igitego cya kabiri kikaba n’igitego cye cya kabiri muri uyu mukino.

    Kiyovu Sports yakomeje gushakisha ibisubizo ku buryo yakwishyura ibi bitego maze ikuramo Ngendahimana Eric hinjiramo Bonane Janvier, yatangiye gusatira ariko kubona igitego biranga.

    Marines yaje kubona penalita ku munota wa 70 ku ikosa Ngando Omar yakoreye Ishimwe Fiston mu rubuga rw’amahina, yaje kwinjizwa neza na Mugenzi Bienvenue.

    Marines yaje kubona indi penaliti ku munota wa 90, ku mupira Serumogo yakoze mu rubuga rw’amahina ariko ishimwe Fiston ayiteye umunyezamu Kimeyi Yves ayikuramo. Umukino warangiye ari 3-0.

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports yagoye Marines ariko kubona igitego biba inzozi

    Umuyezamu Kimenyi Yves akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports yatsinzwe ibitego 3

    Maj. Gen. Mubaraka Muganga umuyobozi wa APR FC yarebye uyu mukino

    Umunyamabanga wa Police FC, CIP Karangwa Maurice na we yari ahari

    Perezida wa Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe areba uburyo ikipe ye itsindwa

    armel ntiyorohewe n’uyu mukino yahise asimburwa, aha yari ahanganye na Ishimwe Fiston

    Nsengiyumva Moustapha agerageza gucika Hakizimana Felecien watsinze ibitego 2

    Umunyezamu wa Marines FC, Ntwari Fiacre yitwaye neza muri uyu mukino

    Rutahizamu Babuwa Samson uyu munsi ntiwari uwe

    AMAFOTO: UWIHANGANYE Hardy

    Source : http://isimbi.rw/siporo/marines-fc-yanyagiye-kiyovu-sports-mu-mukino-wabonetsemo-penaliti-2-amafoto

  • Nongeye kubura niyo yaba yantwaye- Karasira Aimable avuga kuri RIB yamutwaye ikamuhata ibibazo #rwanda #RwOT

    Kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukuboza 2020, hiriwe hari amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Karasira yaba yatawe muri yombi.

    Ni amakuru yatangajwe biturutse kuri bamwe mu nshuti za hafi z’uyu mugabo wahoze ari umwarimu wa mudasobwa muri Kaminuza y’u Rwanda, zavugaga ko yafashwe n’abakozi ba RIB bakamujyana ariko bataramenya amakuru y’aho bamujyanye.

    Ibi byatumye umunyamakuru wa UKWEZI agerageza guhamagara Karasira ngo yumve niba yitaba telefone ze zigendanwa ariko ntiyitaba, gusa uwahamagaye yumvaga numero ze zose ziri ku murongo [zacagamo].

    Ahagana saa kumi n’ebyiri nibwo Karasira Aimable yaje kongera kuboneka ku mirongo ye ya telefone zigendanwa ndetse yemerera ikinyamakuru UKWEZI ko yari yafashwe n’umukozi wa RIB amujyana ku cyicaro gikuru cy’uru rwego kumuhata ibibazo.

    Karasira avuga ko abakozi ba RIB babanje kujya kumureba murugo iwe bamubuze bahita bamuhamagara kuri telefone gusa ngo kubera ko iyo telefone yamuhamagaye yari asanzwe ayizi anazi neza ko ari iy’umukozi wa RIB yahise amwitaba amurangira aho ari.

    Yavuze ko yahise yihutira kubimenyesha inshuti n’abavandimwe ndetse ahagana saa sita n’igice z’amanywa ngo nibwo uwo mukozi wa RIB yageze kuri Karasira bahita berekeza ku Kimihurura ahakorera RIB.

    Ati 'Baje kuntwara turagenda, nta rupapuro rumpamagaza gusa kubera ko nari nsanzwe njya muri RIB atari ubwa mbere nemeye turagenda tugezeyo bambaza ibibazo bishingiye kuri YouTube yanjye ndetse n’abo kuri Twitter bagiye babyamagana.'

    Yakomeje avuga ko 'Byageze saa kumi n’imwe n’iminota 10 nibwo bandekuye baranjyana bangeza mu rugo, ubu nabwira Abanyarwanda ko ndi muzima ariko ninza kongera kubura bamenye ko ari RIB yantwaye.'

    Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twavuganye n’Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry, tumubaza niba koko uru rwego avugira rwari rwafashe Karasira n’icyatumye afatwa atubwira ko agiye kubaza amakuru akaza kutubwira.

    Uzaramba Aimable Karasira wamamaye nka Professor Nigga yirukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda yari amaze imyaka 14 yigishamo, nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi mu kazi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nongeye-kubura-niyo-yaba-yantwaye-Karasira-Aimable-avuga-kuri-RIB-yamutwaye-ikamuhata-ibibazo

  • Umukecuru Margaret Keenan w'imyaka 90 y'amavuko, yabaye uwa 1 ukingiwe Covid-19 mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Umukecuru w'imyaka 90 yabaye umuntu wa mbere uhawe urukingo rwa Covid-19, mu gikorwa cy'ikingira kirimo gutangizwa mu Bwongereza.

    Margaret Keenan, uzuzuza imyaka 91 mu cyumweru gitaha, yavuze ko iyi ari yo 'mpano nziza cyane ije mbere y'igihe cy'umunsi mukuru w'amavuko' ye.
    Yatewe urushinge ku isaha ya 06:31 GMT (ni ukuvuga saa mbili n'iminota 31 mu Rwanda no mu Burundi).

    Urwo rukingo yahawe ni rumwe muri doze 800,000 z'urukingo rw'ibigo Pfizer na BioNTech zigiye gutangwa mu Bwongereza mu byumweru biri imbere.
    Byitezwe ko izindi doze zigera kuri miliyoni enye zizaba zageze mu Bwongereza mu mpera y'uku kwezi.

    Ahantu hatoranyijwe ho gutangira urwo rukingo hazakingirirwa abarengeje imyaka 80 ndetse na bamwe mu baganga n'abita ku bageze mu zabukuru.
    Ibitaro bigera hafi kuri 70 mu gihugu hose birimo kwitegura gutanga uru rukingo muri iki cyumweru.

    Iyi gahunda igamije kurinda abafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19 ndetse no gutuma ubuzima busubira kuba ubusanzwe, nka mbere yuko Covid-19 yaduka.
    May Parsons ukuriye ikigo cyita ku bageze mu zabukuru ni we wakingiye Madamu Keenan ku bitaro bya Kaminuza byo mu mujyi wa Coventry.

    Madamu Keenan yagize ati: 'Ndumva nitaweho cyane kuba mbaye umuntu wa mbere ukingiwe Covid-19, ni yo mpano nziza cyane ije mbere y'igihe cy'umunsi mukuru w'amavuko nashoboraga kwifuza guhabwa…'.

    Akomeza ati'Kubera ko bivuze ko ubu noneho nshobora kugira amashyushyu yo kuba hamwe n'umuryango wanjye n'inshuti mu mwaka mushya nyuma yo kubaho ndi jyenyine mu gihe kinini cyane cy'uyu mwaka'.

    Yongeyeho ati: 'Ntabwo nshobora gushimira bihagije May n'abakozi ba NHS [ikigo cy'ubuzima cy'Ubwongereza] banyitayeho cyane, kandi inama nagira umuntu wese wabwiwe iby'urukingo ni ukurufata — niba nshobora kurufata mfite imyaka 90, nawe bivuze ko ushobora kurufata'.

    'Ibi tuzabitsinda dushyize hamwe'

    Ubwongereza ni cyo gihugu cya mbere ku isi gitangiye gutanga urukingo rwa Pfizer nyuma yuko mu cyumweru gishize abagenzuzi b'imiti bo muri icyo gihugu bemeje ko rutangira gukoreshwa.

    Umunyamabanga wa leta y'Ubwongereza ushinzwe ubuzima Matt Hancock yabwiye ikiganiro BBC Breakfast ko 'hari urugendo rurerure imbere yacu ariko ibi bivuze uburyo bwo kubisohokamo'.

    Yavuze ko yumva afite 'imbamutima z'uruvange' muri iki gitondo, avuga ko 'yishimye cyane' kubona Margaret ahawe urukingo, ariko nanone avuga ko 'agambiriye rwose ko nk'igihugu tugomba gushyira hamwe'.

    Ati: 'Iyi virusi irica. Tugomba gukurikiza amabwiriza'.

    Ubwo yasuraga ibitaro bya Guy's Hospital mu murwa mukuru London, Minisitiri w'intebe Boris Johnson yavuganye na Lyn Wheeler w'imyaka 81, wabaye uwa mbere ukingiwe aho.

    Bwana Johnson yagize ati: 'Ni ibintu bikora ku mutima cyane kumwumva avuga ko arimo kubikorera Ubwongereza, kandi ni byo koko — arimo kwirinda ariko arimo no gufasha mu kurinda igihugu cyose'.

    Mbere yaho, Bwana Johnson yashimiye ikigo NHS ndetse n'abahanga muri siyansi bose bakoranye umuhate cyane bagakora uru rukingo', abemeye kuruhabwa na 'buri muntu wese ukomeje gukurikiza amabwiriza akarinda abandi'. Yongeyeho ati: 'Ibi tuzabitsinda dushyize hamwe'.

    Mu Bwongereza ntabwo ari itegeko kwikingiza.

    Urukingo rwahawe Madamu Keenan ni urwa mbere muri doze 800,000 z'urukingo rwa Pfizer/BioNTech leta y'Ubwongereza yabonye, zigiye gutangwa mu byumweru biri imbere.

    Ubwongereza nkuko BBC ikomeza ibitangaza, bwatumije inkingo miliyoni 40 zose hamwe — zihagije ku bantu miliyoni 20, kuko hacyenewe kuzitanga kabiri — ariko nyinshi muri izo ntabwo byitezwe ko ziboneka mbere y'umwaka utaha.

    Gusa bamwe muri leta y'Ubwongereza bavuze ko izindi doze miliyoni enye zagombye kuba zageze mu gihugu mu mpera y'uku kwezi.

    Mu Bwongereza, abantu barenga miliyoni 1,7 banduye Covid-19, naho abarenga 61,000 muri bo yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/umukecuru-margaret-keenan-wimyaka-90-yamavuko-yabaye-uwa-1-ukingiwe-covid-19-mu-bwongereza/

  • Dr Kayumba Christophe yasobanuye uko yashinjwe gusinda no guteza imvururu ku Kibuga cy’Indege #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo aherutse gufungurwa nyuma yo gusoza igihano cy’igifungo cy’umwaka yakatiwe n’ Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama nyuma yo kumuhamya icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe.

    Dr Kayumba utarigeze na yumvikana mu rukuko yemera icyaha yashinjwaga avuga ko ikijyanye no gusindira mu ruhame Ubushinjacyaha bwakiburiye ibimenyetso bityo asigara aburana ku kijyanye no guteza imvururu.

    Ku wa 29 Nyakanga 2020, nibwo Urukiko rwaje kumukatira igifungo cy’umwaka ahita ajyanwa I Mageragere, gusa akimara gukatirwa yahise ajuririra iki cyemezo gusa kugeza ubu ntabwo araburana ngo hamenyekane niba agirwa umwere cyangwa igihano kigumaho.

    Uyu mugabo kuri ubu uri mu buzima busanzwe nyuma yo kumara hafi umwaka I Mageragere muri gereza ya Nyarugenge, yagiranye ikiganiro na UKWEZI asobanura ibijyanye n’uko yafashwe ndetse akomeza kugaragaza ko atemera icyaha yahamijwe ari nayo mpamvu yahise ajurira.

    Yavuze ko ubwo yafatwaga yari afite urugendo rujya I Nairobi mu nama ya 'Africa Peer Review Mechanism’ y’Umuyango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagombaga kujya gutangamo ikiganiro.

    Reba ikiganiro na Kayumba….

    Dr Kayumba ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege saa tatu z’umugoroba bamubwira ko yakererewe, ariko we avuga ko niba yarengejeho isaha imwe ataracyererwa cyane ko yajyaga mu gihugu cyo mu Karere.

    Ati 'Narababwiye nti noneho mumpindurire tike, barambwira bati keretse ufite iya Rwandair, icyo gihe nari mfite iya Kenya Airways, barambwira bati ku kibuga cy’indege ntabwo ihafite ibiro keretse nujya mu Mujyi.'

    Dr Kayumba avuga ko yahise afata umwanzuro wo gutaha gusa ngo ari munzira ataha yanditse kuri Twitter agaragaza ko yarenganye kandi atari ubwa mbere bibayeho abuzwa kujya mu mahanga. Ibintu avuga ko hari izindi mpamvu zibyihishe inyuma.

    Yakomeje agira ati 'Baje rero kumfata saa kumi n’imwe. Nta kuntu wakorera icyaha ku Kibuga cy’Indege saa tatu ngo Ubushinjacyaha bubure amashusho y’ibyo nakoreye ku kibuga cy’Indege. Cyangwa ngo abashinzwe umutekano bakureke ugende.'

    Ibyo gusinda byaje bite ?

    Ubwo yafatwaga ku wa 10 Ukuboza 2019, aho byavugwaga ko mubyo RIB yari imukurikiranyeho harimo no gusindira mu ruhame. Iki cyaha kandi cyanaregewe urukiko.

    Ubusanzwe mu mategeko kugira ngo icyaha cyitwe icyaha ni uko haba habayeho ubushake bwo gukora icyaha, ikindi ni uko kiba gihanirwa n’amategeko ndetse hakaba hari n’ibimenyetso.

    Kuri Dr Kayumba avuga ko ibyo gusinda ntabyabayeho ari nayo mpamvu mu Rukiko habuze ibimenyetso bigaragaza ko yari yasinze.

    Ati 'Nk’uko nabigaragaje mu Rukiko, Ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ko nari nasinze, niyo mpamvu Urukiko rwagikuyemo icyo cyaha cyo gusinda.'

    Dr Kayumba Christophe yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’itangazamakuru. Niwe washinze ikinyamakuru cya The Chronicles cyigeze gufungwa nyuma kiza kongera gufungura mu isura nshya.

    Uyu mugabo ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD mu bijyanye n’Iterambere n’Amahoro asanzwe anakora indi mirimo irimo ibijyanye no guhugura abanyamakuru ndetse n’ubushakashatsi.

    Reba ikiganiro na Kayumba….

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dr-Kayumba-Christophe-yasobanuye-uko-yashinjwe-gusinda-no-guteza-imvururu-ku-Kibuga-cy-Indege