Category: Uncategorized
-
Sekamana Maxime yatangaje ibisabwa ngo agaruke mu kazi ka Rayon Sports – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sport Sekamana Maxime atangaza ko impamvu atari kumwe n’abandi mu ikipe atari ukwanga akazi ahubwo hari ibibazo afitanye n’ubuyobozi bitarajya ku murongo. -
Urutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards byasubukuriwe muri Uganda nyuma y'imyaka ine – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika n'abakizamuka batanga icyizere, bashyizwe mu byiciro bitandukanye by'abahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards (MAMA) 2021, byasubukuriwe muri Uganda nyuma y'imyaka ine bidatangwa. -
Ibyo ukwiye kwirinda niba uteganya kurushinga n’umukunzi wawe – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Iyo uri mu rukundo, hari byinshi uhindura mu myitwarire yawe kugira ngo urusheho kugenda wigarurira umukunzi wawe ariko uko urukundo rwanyu rugenda rukura niko mugenda murushaho kumenyerana buri umwe akagenda amenya ingeso undi afite ari nako mugenda mufashanya kuba mwahindura zimwe muri izo ngeso zishobora kuba zitajyanye n'ibyo mwifuza. -
Darnella Frazier wafashe amashusho ubwo George Floyd yicwaga n’umupolisi yahawe igihembo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umwana w'umukobwa w'imyaka 17 witwa Darnella Frazier yahawe igihembo ku bw'ubutwari yagize agafata amashusho yerekana akarengane nyakwigendera George Floyd yahuye nako. -
Umunyempano Ruti Joël yinjiye muri 'Label’ irimo mubyara we Jules Sentore #rwanda #RwOT
Umunyempano Ruti Joël yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Igikobwa’ iba imwe mu zizaba ziri kuri album ye azakorera muri 'Kwanda Music Label’.
Iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, iri mu njyana gakondo yumvikanamo n’ibicurangisho bya kizungu.
Umuyobozi w’iyi nzu ifasha abahanzi ya 'Kwanda Music Label’, Rugira Maombi Patrick yavuze ko uyu munyempano Ruti Joël yiyongereye ku muhanzi Jules Sentore n’abandi bahanzi babiri bari muri iyi label.
Reba hano ‘Igikobwa’
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, ntabwo yigeze atangaza andi mazina y’abahanzi basinyishijwe na label ye ariko yavuze ko bahari ndetse mu minsi iri imbere bazatangazwa.
Ati 'Hari n’abandi bahanzi, kugeza ubu ni bane ariko abahari ni Jules na Ruti gusa mu bihe biri imbere n’abandi bazatangazwa.'
'Ruti dufitanye amasezerano yo kumufasha byose, 'Igikobwa’ ni indirimbo ya mbere ariko dufite izindi zose hamwe uko ari 10 ziri kuri album ye ya mbere zararangiye gusa tuzagenda dushyira hanze imwe, kuri imwe.'
Rugira yavuze kandi ko ibijyanye n’izina rya album bizatangazwa nibura uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu mu 10 zizaba ziyigize.
Umuhanzi Joël Rumata ukoresha izina rya Ruti Joël ari mu bahanzi batanga icyizere by’umwihariko mu muziki gakondo.
Uyu musore ufite ijwi ridasanzwe yari asaznwe afite indirimbo zirimo Diarabi, yaririmbanyemo na Jules Sentore ndetse na nyakwigendera King Bayo. Afite kandi iyitwa La vie est belle, Rusaro ndetse n’iyitwa Rumuri rw’itabaza.
Ruti yinjiye muri 'Kwanda Music Label’ asangamo Jules Sentore uri mu bahanzi bagezweho bayoboye umuziki gakondo hano mu Rwanda.
Reba hano ‘Igikobwa’
-
APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT
APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere waAPR FC ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe hano mu Rwanda, Shampiyona y'Umupira w'amaguru yasubikwaga yari imaze iminsi ikubutse I Nairobi aho yavanywemo na Gor Mahia F.C. mu marushanwa y'amakipe yabaye aya mbere iwayo
Kuri uyu wa gatanu nibwo abasore b'Umutoza Mohammed Adil Erradi bamanukaga mu kibuga kuri Stade ya Kigali-Nyamirambo besurana na Kiyovu Sports ya Olivier Karekezi yakomeretse ubwo iheruka gutsindwa na Marine FC ibitego 3-O bwa Kiyovu ku mukino wabaye kuwa 7 Ukuboza 2020 ariko nanone Ntabwo ariwo mukino wonyine wabaye kuko Marine FC itoroshye muri iyi minsi yaguye miswi na Sunrise ya Nyagatare igitego 1-1
Umukino wahuje APR FC na Kiyovu ni umukino utari woroshye ariko watangiye Kiyovu Sports ubona ko irimo kuzibira izamu ryayo ariko biba iby'Ubusa Ku munota wa 36 ubwo izamu rya Kiyovu ryari risumbirijwe maze Umukinnyi Serumogo Ally akitsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino n'ubwo APR FC yaje kubona Penaliti Lague Byiringiro ayitera mu maboko ya Kimenyi Yves bahoze bakinana
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, Herthier mu izamu, Omborenga,Imanishimwe,Manzi, Mutsinzi,Seifu, Bosco, Djabel, Djuma, Lague na Tuyisenge
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports, Kimenyi mu izamu, Serumogo witsinze, Irambona,Mbogo, Ngando, Vincent,Cedrick,Abedi, Saba,Gilbert na Babua SamsonThe post APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports appeared first on RUSHYASHYA.
-
APR FC yongeye guhusha penaliti mu mukino yatsinzemo Kiyovu Sports (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Wari umukino wa mbere wa shampiyona ikipe ya APR FC ikinnye nyuma yo gusezererwa mu marushanwa ya CAF Champions League, aho imikino ibiri ya mbere yagombaga gukinwa yasubitswe.
Ikipe ya APR FC yatsinze igitego kimwe ku munota wa 36, igitego cyitsinzwe na Serumogo Ally ku mupira wari uvuye kuri Mutsinzi Ange.

Nyuma yaho ikipe ya APR FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikorewe Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Lague ayiteye Kimenyi Yves ayikuramo.
Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC: Ahishakiye Heritier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ruboneka Jean Bosco, Nizeyimana Djuma, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques
Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Irambona Eric, Ngando Omar, Mbogo Ally, Habamahoro Vincent, Bigirimana Abedi, Babuwa Samson, Mugenzi Cedrick, Saba Robert


-
Gatsibo: Imibiri yakuwe mu rwobo rwa Kiziguro izashyingurwa muri Mata 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Gushakisha imibiri mu rwobo rwa Kiziguro byarasojwe, iri gutunganywa ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywe mu rwobo rwa Kiziguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 byatangiye ku wa 12 Ukwakira bisoza kuwa 18 Ugushyingo 2020.
Kuwa 27 Ukwakira nyuma y’iminsi 15 imirimo yo gushakisha imibiri itangiye ni bwo umibiri wa mbere wabonetse. Wabonetse abashakisha bageze kuri metero 14 z’ubujyakuzimu, bakaba barasoje bageze kuri metero 24 n’igice.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene avuga ko ubu barimo gutunganya iyi mibiri kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Twarasoje umubiri wa nyuma wakuwemo, umwobo ntiwari muremure nk’uko twabitekerezaga. Ubu turimo gutunganya imibiri kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 27”.
Sibomana avuga ko umubare w’imibiri yakuwemo utaramenyekana kubera ko yangiritse cyane, gusa ngo bakeka ko abajugunywe mu rwobo rwa Kiziguro barenga ibihumbi bitanu.
Igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri kigitangira, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yatangirije itangazamakuru ko nibasoza hazakurikiraho gusukura imibiri no kuyishyingura mu cyubahiro ndetse ko bizaruhura imitima y’ababo.
Yagize ati “Nidusoza tuzayisukura, dushake amasanduku, dutumire imiryango ifite ababo bishwe bakajugunywa muri uru rwobo, inshuti n’abavandimwe cyane abacitse ku icumu kugira ngo baze tubakorere umuhango wo kubaherekeza mu cyubahiro bari bakwiye, twari tubagombye”.
Yakomeje agira ati “Kuri aba bo kubera urupfu bishwe ngira ngo n’imitima y’ababo barokotse izaruhuka, isubire mu gitereko bumve baruhutse kuko babashije gushyingura abantu babo”.
-
- Urwibutso rwa Kiziguro rurimo kubakwa neza
Urwobo rwa Kiziguro rwacukuwe n’abapadiri bera bakoreraga umurimo w’iyogezabutumwa bw’Imana muri Paruwasi ya Kiliziya gatolika ya Kiziguro mu mwaka wa 1972 ngo hashakishwa amazi meza.
Amazi abuze urwo rwobo ntirwigeze rusibwa, kugeza muri Mata 1994 abicanyi bajugunyamo Abatutsi bamaze kwica abandi bajugunywamo ari bazima.
Kuwa 11 Mata 1994, ni bwo Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya baturutse ahantu hatandukanye muri komini Murambi n’izindi zari ziyegereye batangiye kwicwa bakajya kujugunywa muri uru rwobo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ubu rurimo kubakwa mu buryo bwo kubungabunga amateka ya Jenoside mu cyahoze ari komini Murambi, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 14,835 bishwe muri Jenoside.
Urwobo rwa Kiziguro na rwo ruzabungabungwa kugira ngo amateka yarwo atazibagirana, ubu hakaba hatekerezwa gukorwa inyigo y’uko ruzaba rumeze.

-
-
Musanze : Umukecuru yishwe urw’agashinyaguro, harakekwa umwuzukuru we #rwanda #RwOT
Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera ubwo wari umaze gukurwa mu musarane bavuze ko byagaragaraga ko yishwe amaze kunigwa kuko bari bamuhambiriyeho ingutiya ndetse n’uburangiti bigaragara ko aribyo bakoresheje bamuniga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, nibwo umwe mu baturanyi b’uyu mukecuru yaje kureba asanga harafunze kandi hamaze iminsi hameze nk’aho nta muntu uhari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean yabwiye UKWEZI ko bahageze basanga uyu mukecuru yarishwe akajugunywa mu bwiherero.
Ati 'Twakomeje guperereza, baduhaye amakuru ko uwamwishe ari umwuzukuru we witwa Gasaza, kugeza ubu yabuze, ntabwo ahari turi kumushakisha ariko hari abandi bantu babanaga nawe nibo tumaze gufata.'
Gitifu avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage ari uko uyu muhungu yamujije imitungo ari naho yahereye asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora aho kurarikira iby’ababyeyi babo.
Reba ikiganiro ikinyamakuru UKWEZI cyagiranye n’abaturage ndetse n’ubuyobozi..
-
Ababyibushye n'abananutse cyane ntibemerewe guhatana muri Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT
N'ubwo indeshyo n'ibiro by'umuntu byakuwe mu bigenderwaho kugira ngo umukobwa yemerwe guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, abazemererwa ni abazaba bafite ibiro bijyanye n'uburebure bafite (Health Body Mass Index).
Guhera i saa sita z'ijoro kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020 abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 baratangira kwiyandikisha biciye ku rubuga rwa Interineti.
Mu mpinduka zigaragara kuri iyi nshuro ni uko uburebure, n'ibiro bitazongera kugenderwaho mu gutoranya abemererwa guhatana. Ikindi nuko imyaka yongerewe ikagera kuri 28 ivuye kuri 25.
Umuvugizi w'irushanwa rya Miss Rwanda, Nimwiza Meghan yavuze ko impamvu imyaka yongerewe ari ukugira ngo bahe amahirwe abakobwa bifuza kwitabira iri rushanwa kandi barengeje imyaka 25.
'Twasanze hari abakobwa batabashaga kwitabira irushanwa bitewe n'imyaka fatizo yari iriho, kandi twasanze mu marushanwa mpuzamahanga hari abafatira kuva ku myaka 16 kugera kuri 28. Twatekereje gufungura kugira ngo abagiraga imbogamizi barengeje imyaka bisange.'
 Ku bijyanye n'indeshyo n'uburebure Nimwiza Meghan yavuze ko icyatumye babikuraho ariko bitagisabwa no mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza u Rwanda rwitabira.
Ati 'Mu marushanwa mpuzamahanga habagamo icyo kintu cyo kuvuga ngo uhagarariye igihugu agomba kuba arengeje cm 170 arikoa henshi byavuyeho natwe icyatumaga tubikoa ni ukugira ngo duhuze n'ibisabwa ku ruhando mpuzamahanga.'
Nubwo indeshyo n'ibiro bitazagenderwaho, si buri wese uzemerewa gutambuka kuko agomba kuba afite ubuzima bwiza bigendeye ku bipimo bya Body Mass Index [BMI].
Ati 'Ntabwo tumutegetse ngo agire BMI ingana gutya kuko BMI igira ikigero fatizo kigaragaza ko ufite ubuzima bwiza, iyo uyigiye hejuru uba ufite ikibazo, iyo uyigiye mu nsi uba ufite ikibazo. Umuntu ashobora kuba afite ibipimo bya BMI bigaragaza ko ari muzima adafite cm170, ashobora kuba afite ibiro 60 cyangwa se 50'
Ibipimo bya MBI bigaragaza ko umukobwa ameze neza biba biri hagati ya 18,5 na 24,9. Uri munsi ya 18,5 aba afite ibiro bike bitajyanye n'uko areshya mu gihe ufite hagati ya 25,0 na 29,9 aba afite ibiro byinshi bitajyanye n'indeshyo ye naho uri hejuru 3 aba afite umubyibuho ukabije.
Kugira ngo umenye BMI ufite ufata ibiro byawe ukabiganya uburebure bwawe bwikube kabiri.

