Category: Uncategorized

  • Kwiyandikisha muri Miss Rwanda2021 biratangira iri joro ! Menya ibisabwa n’impinduka ziri mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11 rizanye impinduka zidasanzwe haba mu mitegurire yaryo, ibihembo biritangwamo ndetse n’ibisabwa kugira ngo umuntu abashe kuryitabira.

    Rwanda Inspiration Back Up iritegura kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hasobanurwa aho imyiteguro yaryo igeze, ibijyanye n’impinduka zajemo ndetse n’uko rizaba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID19.

    Ibihembo byariyongereye…

    Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Miss Nimwiza Meghan, yavuze ko kuri iyi nshuro hongewemo amakamba abiri ; mu rwego rwo kwagura iri rushanwa, no gukomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umukobwa.

    Avuga ko hazatangwa amakamba ; arimo ikamba rya 'Talent Winner’. Miss Meghan asobanura ko bongeyemo iri kamba bitewe n’uko mu bihe bitandukanye bagiye babona abakobwa bafite impano, ariko nyuma ntibabashe kubakurikirana.

    Avuga ko muri uyu mwaka umukobwa uzagaragaza impano bazajya bamuhuza n’abandi basanzwe babifite ubumenyi, ku buryo bizamufasha gukuza impano ye.

    Muri aba bakobwa kandi buri wese azaba 'Brand Ambassador’ w’ibigo byateye inkunga iri rushanwa. Hari ikamba kandi rya 'Best Innovation Project’ rizahabwa umukobwa ufite umushinga mwiza kandi ubyara inyungu.

    Miss Nimwiza avuga ko uyu mukobwa azajya asanga hari umushinga wateguwe hanyuma atangire awushyire mu bikorwa. Yavuze ko bahisemo gutegura umushinga kuri uyu mukobwa, kugira ngo umukobwa azajya ahita atangira gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

    Yavuze ko ariko ko bitabujije ko umukobwa nawe abaye afite umushinga yawushyigikirwamo. Ati 'Ni umushinga nawe azajya azana tuzawushyigikira. Ariko hari undi azajya asanga twamaze gutegura.'
    Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu

    Abakobwa 20 bazagera mu mwiherero wa Miss Rwanda, buri wese azahabwa amahirwe yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali. Niba umukobwa yarasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza azakomeza muri iyi kaminuza, niba yarasoje 'Master’s’ nabwo azashakirwa aho kwiga.

    Miss Nishimwe Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019, yavuze ko 'Nyampinga’ atorwa kugira ngo abere abandi bakobwa urugero mu mishinga itandukanye.

    Yavuze ko ikigo Rwanda Inspiration Back Up kikimara gufata mu biganza iri rushanwa cyahaniriye ko riba irushanwa ngaruka mwaka, riba mpuzamahanga, aho umukobwa ashobora kwitabira nka Miss World n’andi marushanwa akomeye ku Isi.

    Ati 'Miss Rwanda ubu ni igikorwa aho umukobwa atowe abona amahirwe yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.’ Avuga ko muri iki gihe iri rushanwa risigaye rinahanzwe amaso n’ibinyamakuru mpuzamahanga.

    Nimwiza Meghan avuga ko iki gikorwa gishingiye ku muco, hakiyongeraho uburanga n’ubwenge. Ati 'Kugira ngo rero ibe Miss Rwanda ni uko uwo muco ugamaho. Yavuze ko igamije guteza imbere umukobwa no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

    Yavuze ko Miss Rwanda iri mu marushanwa ateza imbere umwana w’umukobwa, bivuze ko buri wese ubashije kuryitabira kugeza ku mukobwa wegukanye ikamba. Ati 'Umukobwa ntabwo asubirayo nk’uko yaje.'

    Nimwiza avuga ko bashyize imbaraga cyane mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. Avuga ko umukobwa wese utwaye ikamba rya Miss Rwanda aharanira gushyira mu bikorwa umushinga we aba yiyemeje.

    Ati 'Miss Rwanda ni irushanwa rifasha umukobwa kugira icyo amarira abanyarwanda. Ashobora gutorwa ntagire icyo akora. Ririya kamba ntabwo rituma ibyo yakorera abanyarwanda.'

    Uyu mukobwa yavuze ko abantu benshi baba babiteza ibidasanzwe ku mukobwa wegukanye ikamba, ariko ngo siko byagakwiye kugenda, kuko hari ibindi bikorwa bakora biba bishakimiye ku mirongo migari Leta yashyizeho. Ati 'Umushinga umukobwa akora ni wo uhereza ishema Miss Rwanda.'

    Miss Nimwiza Meghan kandi yavuze ko mu gusoza iri rushanwa bazita cyane ku masaha azaba yatangajwe. Avuga ko guhera saa sita z’ijoro uyu munsi ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, abakobwa batangira kwiyandikisha.

    Abaterankunga bariyongereye

    Thierry wo muri Bank of Kigali, yavuze ko bafite inshingano zo guhindura ubuzima bw’abantu mu bijyanye n’ubukungu. Avuga ko bateye inkunga Miss Rwanda, kugira ngo umukobwa uzaba ufite umushinga mwiza muri iri rushanwa, ugaragaza ko ari umushinga wahindura ubuzima bw’abantu mu bijyanye n’ubukungu, bazamufashe kumushakira abafatanyabikorwa banamwigishe uko imishinga ikorwa n’uko ikurikiranwa.

    Uhagarariye Bella Flowers yavuze ko ari umwaka wa Gatatu bakorana na Miss Rwanda, kandi ko ari ibyishimo n’ibyiza kuri bo. Yavuze ko ari ibyiza byabaye mu bindi, kuko Miss Rwanda yubakiye ku bwiza kandi nabo bakaba bakora indabo zihariye mu kugaragaza ubwiza gusa.

    Yavuze ko bazakorana n’Igisonga cya mbere mu bijyanye no kumenyekanisha Bella Flowers mu Rwanda no mu mahanga. Ati 'Uko twabiteguye twizera ko ari ko bizakomeza kugenda.

    Kompanyi ya Hyundai izatanga imodoka kuri Miss Rwanda, yavuze ko muri uyu mwaka batewe ishema n’uko ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwabegereye kugira ngo bazahembe umukobwa. Avuga ko iyi kompanyi yatangiye gukora mu Rwanda mu myaka itandatu ishize.

    Ni imodoka avuga ko ikoze neza, kandi izafasha byihariye umukobwa uzegukana ikamba.

    Wibabara Phanny wo muri MTN, yavuze ko iyi sosiyete yishimiye gutera inkunga iri rushanwa 'Kuko Miss Rwanda yamaze kuba abafatanyabikorwa bacu’. Avuga ko muri uyu mwaka bishimiye kugaruka kongera gufatanya na Miss Rwanda gutegura iri rushanwa.

    Ati 'Nka MTN dusanzwe turi sosiyete ya mbere, rero twishimiye kongera gukorana n’aba bakobwa b’uburanga. Twebwe nka MTN ubushize twari twahembwe Miss Popularity, uyu mwaka nabwo twifuza kuzahemba 'Miss Popularity’.

    Phanny yavuze ko mu bakoresha 'Yolo’ bazamuwe kuva ku myaka 15 kugera ku myaka 30. Ni mu gihe na Miss Rwanda nayo yavanye ku myaka y’abakobwa 25 ikagera kuri myaka 28.

    Yavuze ko ibi babikoze kugira ngo bajyanishe n’impinduka zabaye muri iri rushanwa. Phanny anavuga ko Miss Rwanda 2021 uzatorwa azanahabwa telefoni nshya. Ndetse ko bazakorana n’umukobwa uzegukana 'Miss Talent’.

    Umukobwa wiyandikisha muri Miss Rwanda asabwa kuzuza 'form’ iri ku rubuga rw’iri rushanwa avuga amazina ye yombi ; ashyiramo nimero y’irangamuntu n’imyaka ye, nimero ya telefoni na Email ye, abiro afite n’amashuri yize.

    Asabwa gushyiraho 'Document’ igaragaza amasomo yize, avuga Intara abarizwamo cyangwa Umujyi wa Kigali hanyuma akivugaho 'Short Biography’, abiherekeje gushyiraho ifoto imugaragaza wese 'Full Picture’.

    Abakobwa bazishyurirwa Kaminuza, uburebure n’ibiro byakuwemo

    Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kugaruka mu isura nshya ! Ritegerejwe n’abakobwa b’Uburanga Ubwenge n’Umuco, guhera kuri uyu wa tariki 11 Ukuboza 2020.

    Miss Rwanda, yagaragaje ibikorwa by’irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu myaka 10 ishize riba, rigashyigikira imishinga ya ba Nyampinga, rigirira akamaro sosiyete n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa bakoze. Yanagaragaje ibikorwa by’irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka iri imbere.

    Miss Rwanda ni irushanwa ry’ubwiza rimaze igihe kirekire ryamenyekanye nka Nyampinga. Umukobwa watsindaga habaga hagendewe ku ngingo eshatu : Ubwiza, Ubumenyi n’indangagaciro.

    Miss Rwanda yagarutse mu isura nshya kuva icyo gihe kugeza ubu iriho imaze kwegukanwa n’abakobwa 9. Yahaye imbaraga n’ubushobozi benshi mu bayitabiriye iteza imbere n’umuco nyarwanda.

    Miss Rwanda yaremye ubufatanye n’imikoranire n’andi marushanwa y’ubwiza ku rwego mpuzamahanga n’imitegurire yayo 'yarazamutse’.

    Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira gutegurwa n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up mu 2009, umukobwa witabiraga irushanwa yasabwaga kuba atarangeje ibiro 70 no kuba afite uburebure kugera kuri centimeter 170.

    Ni ingingo yagiye igonga benshi mu bakobwa mu bihe bitandukanye. Rimwe na rimwe uwasanze adafite uburebure mu mwaka umwe, ugasanga umwaka ukurikiyeho aritabiriye noneho uburebure yabugejeje.

    Cyo kimwe n’ibiro byasabwaga kugira ngo umukobwa yitabiriye. Hari abamaraga igihe kinini barahinduye ibyo kurya kugira ngo bazahuze neza n’umunzani wa Miss Rwanda wakunze kuzonga benshi mu bakobwa babaga bafite inyota yo kwitabira iri rushanwa.

    Abakobwa bazahatana muri iri rushanwa ni aba afite imyaka kugeza kuri 28 y’amavuko. Ni mu gihe byari bimenyerewe ko umukobwa witabira iri rushanwa agomba kuba atarengeje imyaka 25 y’amavuko.

    Abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bifitemo impano zihariye kandi bazafashwa kuziteza imbere. Nk’ibisanzwe, umukobwa uzegukana irushanwa rya Miss Rwanda azahabwa imodoka nshya.

    Nyampinga mushya w’u Rwanda azasimbura Nishimwe Naomie umaze umwaka afite ikamba rya Miss Rwanda 2020.

    Amakamba azatangwa muri iri rushanwa ni irya Miss Rwanda 2021, Igisonga cya mbere n’icya kabiri ; ikamba ry’ufite umushinga udasanzwe 'Most Innovative Project’.

    Ikamba ry’umukobwa ufite impano 'Talent Winner’, ikamba ry’umukobwa ukunzwe 'Most Popularity’, ikamba ku mukobwa wabaniye neza abandi 'Miss Congeniality’, ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto 'Miss Photogenic’ ndetse n’ikamba rya Nyampinga w’Umurage 'Miss Heritage’.

    Muri iri rushanwa hari hasanzwe hatangwa amakamba arimo Miss Rwanda, Igisonga cya mbere, igisonga cya kabiri, ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popupality], iry’umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] n’iry’umukobwa w’Umurage n’Umuco [Miss Heritage].

    Ingengabihe y’irushanwa rya Miss Rwanda 2021

    Amajonjora yo gushakisha umukobwa uzambikwa rya Miss Rwanda 2021 azatangira ku wa 09 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 16 Mutarama 2021 iri rushanwa rizerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

    Ku wa 23 Mutarama 2021 iri rushanwa rizabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ku wa 30 Mutarama 2021 rizabera mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba naho tariki 06 Gashyantare 2021 hatorwe abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali.

    Abakobwa 20 bazitabira umwiherero 'Boot Camp’ wa Miss Rwanda uzabera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyekana ku wa 20 Gashyantare 2021. Umuhango wo guhitamo aba bakobwa uzabera ahasanzwe habera imurikagurisha 'Expo Ground Gakondo’.

    Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021, mu muhango ukomeye uzabera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

    Miss Rwanda mu 2014 yatangiranye intego yo gutuma iba igikorwa ngaruka mwaka, gutuma imenyekana ku ruhando mpuzamahanga no gutuma ikorwa ariko hashingiwe ku muco uko iminsi ihita igasimbura indi.

    Miss Rwanda iri mu bihugu 10 bya mbere bihemba neza abakobwa bayitabira ku Isi. Muri Afurika, Miss Rwanda iza ikurikira Afurika y’Epfo mu mitegurire.

    Iri rushanwa rigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umukobwa no gutuma aba intangarugero ku bandi bakobwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Kwiyandikisha-muri-Miss-Rwanda2021-biratangira-iri-joro-Menya-ibisabwa-n-impinduka-ziri-mu-irushanwa

  • Ibiro bya Perezida byijeje ko imibereho myiza izazamuka nyuma y’ibyiciro bishya by’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye
    Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye

    Minisitiri Uwizeye yabitangaje amaze kumurikirwa ubushakashatsi ngarukamwaka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze kugeza ubu mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard (RGS).

    Ubu bushakashatsi bushingira ku nkingi umunani ari zo (1) Iyubahirizwa ry’amategeko, (2) uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage, (3) imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza(4) Umutekano (5) guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (6) Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, (7) Ireme ry’imitangire ya serivisi hamwe n'(8) Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

    Inkingi eshanu muri izi umunani zirangajwe imbere n’iy’umutekano ni zo zahawe amanota ari hejuru ya 80%, naho eshatu ari zo ireme ry’imitangire ya serivisi, imiyoborere mu by’ubukungu n’ubucuruzi, hamwe no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bikaba byahawe amanota ari munsi ya 80% ariko ari hejuru ya 73%.

    By’umwihariko iyi nkingi yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage yahawe amanota 73.32%, nubwo yazamutseho 4.8% ugereranyije n’ibipimo bya RGS ya gatandatu (y’umwaka ushize).

    RGB ivuga ko kuza inyuma kw’iyi nkingi biterwa ahanini n’imbogamizi zikigaragara muri gahunda zo kwita ku mibereho y’abafite ubumuga, guhangana n’ingaruka ziterwa z’imihindagurikire y’ikirere hamwe n’ibibazo bikigaragara mu rwego rw’uburezi.

    Aha ni ho Minisitiri Uwizeye Judith avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga cyane, ariko ko Leta izabirebera ku rwego rwa buri rugo cyangwa umuryango, hashingiwe ku byiciro by’ubudehe bishya bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2021.

    Minisitiri Uwizeye Judith yijeje ko inkingi zahawe amanota make muri RGS zizashyirwamo imbaraga
    Minisitiri Uwizeye Judith yijeje ko inkingi zahawe amanota make muri RGS zizashyirwamo imbaraga

    Yagize ati “Aha ni ahantu hasaba ubufatanye cyane bwa Leta n’abaturage, ibi byiciro by’ubudehe turimo kuvugurura tureba uko imibereho imeze n’icyo abaturage bakeneye kurusha ibindi, bizafasha kuko tuzaba twamenye aho dukwiriye gushyira imbaraga kugira ngo imibereho yabo izamuke”.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, ashima ko hari inkingi zimaze gufata intera iri hejuru kandi ihoraho cyane cyane nk’ijyanye n’umutekano, ubutabera, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo.

    Abafatanyabikorwa ba RGB biyemeje gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho y
    Abafatanyabikorwa ba RGB biyemeje gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho y’abaturage nyuma yo kwerekwa ibikubiye mu bushakashatsi bwa RGS

    Kaitesi akomeza agira ati “Ibikwiriye kwitabwaho cyane bigahabwa ingufu ni ibirebana n’imitangire ya serivisi, kurwanya ubukene, kwagura uburyo n’ubushobozi bwo kurwanya igwingira ry’abana, hamwe no guhugura Abanyarwanda mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga”.

    Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 serivisi mu nzego za Leta zizaba zitangwa zose (100%) hakoreshejwe ikoranabuhanga. RGB ikomeza isaba ingamba zikomeye mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibiro-bya-perezida-byijeje-ko-imibereho-myiza-izazamuka-nyuma-y-ibyiciro-bishya-by-ubudehe

  • Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi 'Marebe ya Cecile Kayirebwa' #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umaze gusiga umugani no kwinjira mu mitima ya benshi mu ndirimbo gakondo noneho yamaze gushyira hanze indirimbo yasubiyemo Marebe yaririmbwe na Cecile Kayirebwa ariko nawe ayivanye mu gisigo cya Nyakwigendera Rugamba Cyprien

    Mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru wa Rushyashya News, Cyusa yatangaje ko byose abikora mu nyungu z'abakunda ibihangano gakondo ariko by'umwihariko kugirango yigishe abajya bayisubiramo nabi uko iyi ndirimbo iririmbwa bya nyabyo, Kubera ukuntu iyi ndirimbo ikundwa cyane biri mu mpamvu ituma urubyiruko rukunda gakondo ruyisubiramo kenshi ariko akenshi bagasubiramo amagambo yayo nabi

    Ni igikorwa yabanje kumvikanaho na Cecile Kayirebwa udakunda kwanga ko ibihangano bye bisubirwamo n'ubishatse, aha twatanga urugero rwa Patrick Nyamitari wasubiyemo Indirimbo Umunezero yamenyekanye cyane kuri Radio Muhabura mu rugamba rwo kubohora Igihugu cy'u Rwanda n'izindi zitandukanye, Hanyuma yamwumvishije amagambo amwe na mwe agize indirimbo Marebe ni uko Cyusa nawe ayishyira mu ijwi rye, Ubwo abajya bataramira muri Hotel Grand Legacy bashyizwe igorora kuko yari asanzwe ayiririmba ariko noneho itagiye muri byuma nkuko asanzwe aririmba n'izindi mu gitaramo

    Nk'Uko Ubuyobozi bw'iyo Hotel ataramiramo bubitangaza uyu munsi igitaramo kirasiba kugirango bagire ibyo bahindura mu ngamba zo kwirinda Covid 19 bategura uburyo abataramyi bazajya bisanzura badakoranyeho, Cyusa yamenyekanye cyane ubwo Umuvandimwe we nawe w'Umuhanzi Stromae ubwo yazaga gutaramira abanyarwanda mu myaka itanu ishize, byagaragaye ko kuririmba ari ibintu byabahiriye, Cyane cyane ko usanga bakurikirwa n'abatari bake aho baba baherereye

    Mu itsinda rye Cyusa n'Inkera akenshi aba ari mu bukwe yifatanya n'abakwe n'abageni ariko nanone ntasigane na Munganyinka Alouette ufite ijwi rihebuje nawe udatana cyane n'indirimbo za Cecile Kayirebwa, Iyi ndirimbo Marebe yari itegerejwe na benshi kuko yamamajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho wasangaga abantu bose bandika 'I can't wait', Cyusa afite izindi ndirimbo zigizwe n'iza rubanda zirimo ; Imparamba, Muhoza wanjye…..akagira n'izindi ze nk'Umwitero,Rwanda Nkunda, Umwiza aherutse gukorana na Riderman n'izindi

    Reba indirimbo Marebe hano

    The post Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi 'Marebe ya Cecile Kayirebwa' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-cyusa-yakosoye-indirimbo-yari-imaze-iminsi-isubirwamo-nabi-marebe-ya-cecile-kayirebwa/

  • Mukeshabatware, Maribori, Papa Sava mu banikiye abandi mu ‘Inganji Performing Awards’ #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere byahawe izina rya 'Inganji Perfoming Arts Awards 2020′, mu birori biteganyijwe ku wa 18 Ukuboza, bikaba bizahabwa abatsinze binyuze mu matora akorerwa kuri Internet.

    Mu byiciro bitandukanye bihatanirwa harimo ikirimo umunyarwenya w’umwaka, umukinnyi w’ikinamico [umugore n’umugabo], umwanditsi w’ikinamico, umwanditsi w’imivugo, itorero ribyina gakondo, itorero ribyina ibigezweho n’ibindi byiciro bitandukanye.

    Ubwo twatunganyaga iyi nkuru mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, hari hashize amasaha make gutora kuri internet birangiye.

    Bivuze ko abafite amajwi menshi mu byiciro bitandukanye bari mu bazahabwa ibihembo cyane ko hazabaho n’akanama nkemurampaka kazatanga amanota.

    Umuyobozi wa 'Inganji Performing Arts Awards’, Kalinda Isaie yabwiye UKWEZI ko hari ibyiciro bizaba bifite ibihembo by’umuntu wakunzwe n’abantu hatagendewe ku manota atangwa n’akanama nkemurampaka.

    Kalinda yatanze ingero zirimo nk’umukinnyi w’ikinamico w’umwaka ahatsinze Mukeshabatware, umukinnyi w’ikinamico w’umugore w’umwaka ahatsinze Maribori ndetse na Papa Sava watowe nk’umunyarwenya w’umwaka.

    Yakomeje avuga ko hari ibindi byiciro bizaba ngombwa ko hitabazwa akanama nkemurampaka noneho ya majwi yo kuri internet nayo akifashishwa n’ako kanama mu kureba niba koko uwo muhanzi akwiye igihembo cy’uwahize abandi.

    Mu cyiciro cy’abanyarwenya 'Acting Comedy Male’, harimo abazwi cyane ariko uwitwa Niyitegeka Gratien uzwi ku mazina menshi arimo Papa Sava akomeje kubanikira dore ko amaze kugira amajwi 3339, mu gihe umukurikira ariwe Twahirwa Ravanelly afite amajwi 547.

    Icyiciro cy’umukinnyi w’ikinamico kuri radio 'Theathre/Drama Radio Male actors’, ukomeje guhiga abandi ni Mukeshabatware Disman uzwi nka Rutaganira mu ikinamico Musekeweya aho afite amajwi agera kuri 6306 mu gihe umukirikiye ari Tuyishime Jado Fils ufite 5682.

    Muri icyo cyiciro ariko noneho mu bagore uwitwa INGABIRE Mimy Marthe (Maribori), amaze kwanikira abo bahatanye kuko afite amajwi 10423, akaba akurikiwe na Kayitesi Mediatrice (AGNES/URUNANA) ufite amajwi 10000.

    Hari kandi icyiciro cy’abasizi/abanditsi b’imivugo kirimo uwitwa Gasizi ka Sinzi umaze kugira amajwi 10367, ukurikiwe na Tuyisenge Olivier ufite 9068.

    Mu bari bahatanye mu cyiciro cy’itsinda ribyina gakondo 'Traditional Dance Troupes’, harimo Urwiririza bafite amajwi 868 mu gihe bakurikirwa na Imena Cultural Troupe bafite 850.

    Ababitegura ibi bihembo bya 'Inganji Performing Arts Awards’ bavuga ko babitekereje ku nyuma yo kubona ko hari amarushanwa menshi mu Rwanda ashimira ndetse agahemba abakoze neza kurusha abandi mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi ariko bakabona abari muri iki gisata cy’ubuhanzi bukinwe badakunze gutekerezwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mukeshabatware-Maribori-Papa-Sava-mu-bakomeje-kwanikira-abandi-mu-Inganji-Performing-Awards

  • Impamvu Miss Nishimwe Naomie atahembwe miliyoni 9.6 Frw nk’uwabaye Miss Rwanda2020 #rwanda #RwOT

    Ubwo yari amaze kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Miss Nishimwe yahise atangaza ko ibikorwa bye bitazaba biri mu biganza bya Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda nk’uko byari bisanzwe bigenda ku bamubanjirije.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’iri rushanwa kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko kuba Miss Nishimwe Naomie atarishimiye gukorana nabo ari 'amahitamo meza’ kuri we kandi ko nta kibazo babigizeho.

    Yavuze ko nta tegeko ririho rihana Nyampinga utakoranye na Rwanda Inspiration Back Up, kandi ko nta gikuba cyacitse abantu bakwiye kubyumva.

    Miss Nishimwe Naomie yagombaga guhembwa ibihumbi 800 buri kwezi n’ikigo Africa Improved Food, bivuze ko ku mwaka yari kwakira kuri konti ye miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana atandatu [9,600,000 Frw].

    Miss Nimwiza yavuze ko ibihembo birimo imodoka, kujya muri salon n’ibindi Nishimwe Naomie yabibonye ariko ko ibijyane n’umushahara atari kubibona bitewe n’uko atakoranye n’ikigo cyari kumuhemba.

    Ati 'Ibihembo birimo imodoka, kujya muri Salon n’ibindi yarabihawe ariko niba atakoranye na kampani yagombaga gukorana nayo agakorera indi kampani twizeye neza ko iyo kompanyi imuhemba, kuko ntabwo yaba acyiyikorera.'

    'Ariko ntabwo Africa Improved Food [AIF] izamuhemba umushahara. Ntabwo ushobora guhemba umukozi utakoze sibyo ?'

    Akomeza ati 'Niba yarahisemo gukoana n’ahandi, ahandi baramuhemba. Dufite icyizere ko bamuhemba. Yahisemo gufata inzira ye, kandi turamushyigikira bitari ubu gusa. No mu rugendo rwe arimo.”

    Uwari uhagarariye kompanyi AIF mu kiganiro n’itangazamakuru, nawe yavuze ko batari guhemba Miss Nishimwe Naomie mu gihe atigeze akorana nabo mu gihe cy’umwaka umwe agiye kumarana ikamba

    Muri uyu mwaka umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, ibisonga bye n’abandi bazegukana amakamba bazasinya amasezerano yo kuba umukozi w’iki kigo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Impamvu-Miss-Nishimwe-Naomie-atahembwe-Miliyoni-9-6-Frw-nk-uwabaye-Miss-Rwanda2020

  • APR FC yatsinze Kiyovu Sports y’abakinnyi 10 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe Serumogo Ally yitsinze gihesheje itsinzi APR FC imbere ya Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021.

    APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade Regional i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021.

    Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina ameze nk’intare zakomeretse, ni nyuma y’uko Kiyovu Sports yari yatsinzwe na Marines FC 3-0 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona.

    Ni nyuma kandi y’uko APR FC yari yasezerewe na Gor Mahia mu mikino nyafuruka CAF Champions League yanatumye idakina imikino 2 ya shampiyona ibanza.

    Amakipe yombi yagiye guhura APR FC ari yo ihabwa amahirwe kuko mu mikino 34 iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR yatsinzemo 24, Kiyovu itsinda itatu, zinganya imikino irindwi.

    APR FC yatsinze imikino 19 muri 22 iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports harimo n’uheruka warangiye ari 1-0.

    Muri iyi mikino 22, APR FC yinjijemo ibitego 42 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego bitanu gusa.

    Umukino watangiye amakipe yombi ubona akinira hagati mu kibuga. Amahirwe ya mbere y’umukino yabonetse ku munota wa 4 abonywe na APR FC ariko Lague na Jacques ntibumvikana.

    Ku munota wa 5, Manishimwe Djabel yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko unyura hanze gato y’izamu.

    Ku munota 19 Babuwa Samson yafashe umupira awutanga kwa Cedric ariko ateye mu izamu ugarurwa n’ubwugarizi bwa APR FC.

    Nizeyimana Djuma yafashe umupira ku munota wa 20 acenga ubwugarizi bwa Kiyovu Sports ariko awuteye unyura hanze y’izamu.

    Babuwa Samson yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 27 ariko umunyezamu Hertier arawumutanga.

    APR FC yakomeje gusatira cyane maze ku munota wa 29 Lague atera mu izamu ariko unyura inyuma yaryo.

    Babuwa Samson ku munota wa 31 yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko Hertier ariko arikuramo. Aya mahirwe yakurikiwe n’irindi shoti rya Saba Robert ku munota wa 31 ariko naryo arikuramo.

    APR FC yari yakomeje kubona uburyo bwinshi bw’ibitego, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 35 ku mupira Ange Jimmy yahinduye maze Serumogo aritsinda.

    Ku munota wa 41, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti nko muri metero 30 ariko Kimenyi Yves ayohereza muri koruneri.

    Ku munota wa 45 APR FC yabonye penaliti ku ikosa Ngando Omar yakoreye kuri Seif ariko Lague ayiteye Kimenyi Yves ayikuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Iminota 10 y’igice cya kabiri nta mahirwe amakipe yigeze ibona.

    Ku munota wa 55 Adil yakoze impinduka Jacques aha umwanya Bizimana Yannick.

    Kiyovu Sports nayo yakoze impinduka havamo Irambona Eric hinjiramo Mustapha Nsengiyumva.

    Ku munota wa 61 Babuwa Samson yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Mangwende ahita awukuramo.

    Ku munota wa 67, Byiringiro Lague yacenze ubwugarizi bwa Kiyovu Sports ariko ahinduye umupira habura umuntu uwushyira mu izamu.

    Ku munota wa 75 Gilbert wa Kiyovu Sports yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Hertier awukuramo.

    Ku munota wa 76 Lague na Djuma bavuyemo hinjiramo Mugunga na Keddy. Babuwa nawe yaje guha umwanya Bonane Janvier ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

    Ku munota wa 83 Ruboneka Jean Bosco yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Kimenyi Yves awukuramo.

    Ku munota 90 Habamahoro Vincent yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Manzi Thierry. Umukino warangiye ari 1-0.

    Undi mukino w’umunsi wa 3 wabaye Marines yanganyije na Sunrise FC 1-1 i Rubavu.

    Indi mikino yabaye ejo, AS Kigali yatsinze Mukura VS 2-0, Police FC 3-1, Etincelles FC 1-2 Musanze FC na AS Muhanga 0-0 Gorilla FC.

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanjemo

    Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanjemo

    Mangwende agerageza kuzibira Gilbert wa Kiyovu Sports

    Manzi Thierry kapiteni wa APR FC ashyira umupira ku mutwe

    Umunyezamu wa APR FC yakoze akazi gakomeye cyane

    Mutsinzi Ange yahinduye umupira wavuyemo igitego cya mbere cya APR FC

    Kimenyi Yves yakuyemo penaliti ya Lague

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-kiyovu-sports-y-abakinnyi-10-amafoto

  • Ingurane y’umusaraba mu gukira imivumo y’uruhererekane iva mu bisekuru ukomokamo #rwanda #RwOT

    Mu ngobyi ya Edeni Imana yashyizemo ibintu byiza, ariko ishyiraho n’imbago ko uzazirengaho ashobora kugira umuvumo. Imana yaremye ibintu byose ibona ko ari byiza ibiha umugisha iha umuntu ubutware ku bintu byose, ariko igihe yakoraga icyaha yagiye munsi y’imbaraga z’umuvumo ibintu biba bibi urupfu rurinjira. Nubwo bimeze bityo ariko Imana yo yatanze amahirwe ya kabiri, haboneka ingurane( inyungu) ku musaraba.

    Umuhanuzi Yeremiya yahanuye ko hari igihe kizagera abana ntibazire ibyaha bya ba se, ahubwo umuntu azazira ibyaha bye. Iryo sezerano ryasohoreye muri Kristo Yesu aho tubohoka tukezwa, tugakora ubushake bw’Imana binyuze mu nyungu z’umusaraba.

    Agaruka ku ngurane( inyungu) y’umusaraba mu gukira imivumo y’uruhererkane iva mu bisekuru umuntu akomokamo, mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv, Pasiteri Habyarimana Desire yavuze ko kuba muri Kristo neza ari byo byonyine bishobora gukiza burundu imivumo y’uruhererekane.

    Ikitonderwa, muri Kristo Yesu niho honyine utahura n’umuvumo ariko iyo wibeshye ukava muri Kristo Yesu, ukaza inyuma icyambere kikwakira ni wa muvumo w’iwanyu: Niba iwanyu ari abasambanyi icyambere kizakwakira ni ubusambanyi, Niba ari abibone uzakirwa bwa mbere n’izo mbaraga. Uzahora urwana n’ibiri hafi yawe, ariko kuba muri Kristo Yesu neza niwo muti mwiza wo gukira imivumo.

    Ingurane ziva ku musaraba

    Kugira amahoro

    Hari imiryango ifite amahoro make, ukabona hari umuvumo wo gutandukana, kwangana, impagarara n’ibindi byinshi. Ariko muri Kristo Yesu haba hari amahoro, muri Kristo Yesu tugira ubumwe bw’abana b’Imana bigashoka. Igihe cyose hatari ubumwe haba hari imbaraga z’umwijima.

    Gutera imbere

    Gutera imbere si mu mubiri gusa, ahubwo no mu mwuka , Imana iduha umugisha no mu buryo bufatika, kuva mu bwiza tujya mu bundi duhabwa umugisha. Ibi ntibikwiye kubarirwa mu mitungo cyangwa amafaranga kuko Pawulo yaravuze ngo ' Kubaha Uwiteka iyo gufatanyije no kugira umutima unyuzwe havamo inyungu nyinshi. Nta mafaranga abaho ahagije ahubwo umutima unyuzwe n’icyo kintu cy’ingenzi.

    Gukira ibikomere

    Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 1:3, havuga imigisha ibonerwa muri Kristo Yesu:’Tuba turi abera tudafite umugayo’. Iyo twahinduye igisekuru tukava mu gisekuru kibandwa, giterekera, basambana bakora byabindi byose, tukinjira mu ishyanga ryera Imana yaronse, abantu batoranyijwe, icyo gihe tuba turi abera tutariho umugayo kandi kwera umuntu ari mu isi birashoboka, ugenda uva mu bwiza ujya mu bundi

    Twahindutse kuba abana b’Imana

    Mu isengesho rya Data wa twese, Yesu yaravuze ngo 'nimusenga mujye muvuga ngo Data wa twese uri mu ijuru izina ryawe ryubahwwe!. Kimwe mu bintu Yesu yaje kumenyesha abantu ni uko Imana ari Data, iba yarakubyaye. Bibiliya iravuga ngo ' Umwuka ahamanya n’umutima ko turi abana b’Imana’. Ese wateye intambwe yo kuvuka, urabizi neza ko uri umwana w’Imana?

    Ubuntu bw’Imana butagira akagero

    Bibiliya ivuga ko’kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege’, Yohana 3: 16. Tekereza gukunda abantu babi nkatwe, abantu batarayimenya kugeza ubwo ibatangira umwana wayo w’ikinege!. Aho umuntu akizwa ari umusinzi agahinduka bigashoboka, ibi ni Ubuntu butangaje dukwiye kumenya ko twacunguwe n’amaraso ya Kristo Yesu. Nta mafaranga wabigura, nta turo watura kugira ngo ucungurwe, amaraso ya Yesu ni Ubuntu butangaje.

    Twahawe Umwuka Wera

    Imana ntiyaduhaye Umwuka Wera ngo adufashe mu mibabaro yacu gusa ahubwo adufasha kwezwa no guhinduka. Abereyeho gutunganya itorero kugira ngo azaryishyire ridafite ikizinga. Kuba umukristo udafite Umwuka Wera ntibishoboka, wazaba umunyedini mwiza ariko ntushobora kuba umukristo mwiza. Ntabwo wahinduka ku ngeso udafite Umwuka Wera ngo bishoboke. Guhinduka ni ikintu kingenzi, ni ikintu cyangombwa kandi guhinduka bizagufasha kuba uwo Imana yifuza.

    Reba inyigisho yose: Ingurane y’umusaraba mu gukira imivumo y’uruhererekane iva mu bisekuru ukomokamo

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ingurane-y-umusaraba-mu-gukira-imivumo-y-uruhererekane-iva-mu-bisekuru.html

  • Ubuhamya bwa Renee wakubititse nyuma yo kwiyoberanya ko akijijwe #rwanda #RwOT

    Igihe Renee yavukaga, nta n’umwe mu babyeyi be wari umukristo ariko bamuhitiyemo izina “Renee” risobanura “Uwavutse bwa kabiri” Iri zina ryaramunejeje cyane ariko kuko nta kibasha kurogoya umugambi w’Imana Renee yabanje kwigaragura mu byaha ariko ageze aho arakizwa avuka ubwa kabiri.

    Mu buzima hari abantu biyita abakristo kuko bitwararika imbere y’amaso y’abantu ariko imbere y’Imana itababona mo gukizwa. Ibi ni byo tugiye gusobanurirwa na Rene aho agira ati.

    “Mu myaka yanjye y’ubuto nari mbayeho neza. Ababyeyi banjye bari barashyingiwe byemewe n’amategeko, ntibanywaga inzoga cyangwa ngo batukane kandi bakundaga gukora. Ntitwari dufite amafaranga menshi ariko twabashaga kubona ibyo dukeneye byose mu rugo, ibyo kurya, kudukorera iminsi mikuru y’amavuko no kutwishyurira amashuri.

    Igihe cyarageze numva mpindutse ukundi, numva ko ntakunzwe kimwe n’abandi mbese niyumvamo ko najugunywe nkajya numva bihora bimpangayikishije.

    Ababyeyi banjye bafashe icyemezo cyo gutangira kwiga inyigisho za Bibiliya, bakitabira n’amateraniro yo mu rusengero, icyo gihe nari umunyeshuri hanyuma kubera kujyana n’ababyeyi banjye gusenga, namenye Ibyanditswe Byera nkiri muto kandi nashoboraga kuririmba indirimbo zivuga izina rya Yesu nkaruhuka.

    Ariko nageze mu kigero cy’ubwangavu ntangira kubona ko hari inzira ebyiri ko ngomba guhitamo iyo ncamo hagati y’inzira y’isi n’inzira ya Kristo. Ndangije amashuri yisumbuye, nahisemo byeruye inzira y’isi kandi mu ntangiriro nibwiraga ko nahisemo neza. Nateye imbere kandi numvaga mfite umudendezo udasanzwe nkora ibyo nshaka.

    Nahoraga niyita uwavutse ubwa kabiri ariko ku izina gusa kuko nakundaga kujya mu rusengero nari nzi imirongo yo muri Bibiliya, nakundaga kuvuga umurongo “Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana” Abaroma 3:23 Nyamara sinitekerezagaho ngo menye ko nanjye ubwanjye ndi umunyabyaha. Imbere y’abantu nagaragaraga nk’umuntu mwiza, nageragezaga kwiyoberanya ku buryo bwose bushoboka.

    Buri cyumweru nitabiraga amateraniro nk’uko ingengabihe iteguye, ariko narihishaga nkanywa inzoga. Umunsi umwe umunyeshuri wari uzi imyitwarire yanjye yarambajije ati:”Wowe nzi koko uzajya gusenga n’imyitwarire yawe? Uri umunyabyaha ukabije. Nakomeje iyo myitwarire mibi ariko ngeze aho ntwara inda mbyara umwana w’umuhungu, nahise mbona ko nahindutse umunyabyaha ngasiga Imana n’ubwo imbabazi zayo zitamvuyeho.

    Nyuma y’igihe gito Nahuye n’umugabo turashakana, mugihe cyo kurambagiza yanyitagaho ku buryo bwose bushoboka nkibwira ko azankunda ibihe byose. Ariko icyantangaje ni uko tukimara gushakana yahise anjugunya atangira kumfata nabi ndetse n’uburyo yitaga ku mwana wanjye bihindukamo kumutoteza.

    Mubyukuri ntibyoroshye kubabwira umubabaro nagize muri iyo myaka kuko siniyumvishaga uburyo abagabo 2 nakundaga ku isi (umugabo wanjye n’umuhungu wanjye) nibazaga impamvu anyanganye n’umwana yemeye kurera. Narababaye cyane kandi nabibwira umugabo akambwira ko mubeshyera ahubwo ntari umugore mwiza.

    Byafata umwanya muremure gusobanura inzira z’Imana, ijoro rimwe nari nicaye mu cyumba ntangira kwitekerezaho nuko ndambura amaboko nsaba Imana imbabazi, nahise nsobanukirwa uburyo nagomeye Imana bikomeye. Imana yanyeretse ko nataye inzira yayo kandi ko kuba urushako rwaranshaririye bitewe no kwiyoberanya kwanjye.

    Nkimara kwihana nuzuye umunezero n’urukundo ntashobora gusobanura, iyo umugabo wanjye yankoreraga ikintu kibabaje, natangiraga kumusengera, ngasaba Imana kumubabarira. Nibwo natangiye kubona ko navutse bundi bushya bihuje n’izina ryanjye (Renee). Imana yahinduye ibitekerezo byanjye bibi ntangira kugira Inyota yo gushaka Imana n’ijambo ryayo.

    Igihe cyarageze umugabo wanjye arahinduka na we yemera gukizwa ubu tubanye amahoro, iki ni ikintu kitigeze kubaho mu mateka yacu ariko ku Mana byose birashoboka. Uwiteka yatubereye urutare twihishamo, ubu twishimiye umunezero w’agakiza”.

    Asoza ubuhamya bwe yakanguriye abantu kureka kwiyoberanya ku Mana kuko kubeshya ko ukijijwe bishobora kugukururira akaga mu buzima, ariko iyo umuntu yemeye ibyaha bye akabyaturira Imana, ni iyo kwizerwa iramubabarira.

    Source: truthsaves.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Renee-wakubititse-nyuma-yo-kwiyoberanya-ko-akijijwe.html

  • Umuraperikazi Cassandra Baby yanyomoje ibyamuvuzweho birimo ubusambanyi, gufungwa, kunywa itabi n’inzoga-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Francoise Uwase [Cassandra Baby] ukora injyana ya Hiphop nyuma yo gushinjwa n’abafana be n’abandi bantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n’ubusambanyi, kunywa itabi n’inzoga n’ibindi byinshi, yabihakanye yivuye inyuma anavuga ko biriya byose ari iby’amashusho gusa atigeze afungwa kimwe n’ibindi byose bimuvugwaho muri iyi minsi.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b646f5132c859b2aa2e23f3f864f5ed939c83bb081512a4adf79947ed39318758eff34bcecec2dede28b60ac2ef02b0297225a124409f5fce5db7e4bc0dfb9efcfce8c9414438c1fc98a63288f73283c9b9d4581dd0dfcc76a39eec5299283cd61b9b9d19a9c2b36ceec

  • Kagame congratulates Nana Akufo-Addo re-elected Ghana president #rwanda #RwOT

    The congratulatory message was delivered via twitter account where Kagame wished him well.

    'Congratulations to my brother and friend President Nana Akufo-Addo on your re-election. It is a testament to the trust the people of Ghana have placed in you. We look forward to continued friendship between our two nations and collaboration towards the prosperity of our people,' he said.

    Nana Akufo-Addo, 76, was elected to lead Ghana for the second term during elections that took place on 7th December 2020 after obtaining 51,30% votes beating his rival John Mahama who got 47,36%.

    Ghana and Rwanda enjoy bilateral relations aimed improving welfare of both countries’ citizens.

    The two countries signed air service cooperation agreements that saw RwandAir launching flights to Accra, Ghana since June 2013.

    RwandAir flights have eased connectivity and cooperation between both countries.

    In 2014, Rwanda’s Private Sector Federation (PSF) signed cooperation agreements with Ghana’s Private Enterprise Federation (PEF) aimed at promoting investment in modern agriculture, tourism, garment industries, investment in construction and mining as well.

    At the beginning of last month, Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Dr Vincent Biruta visited Ghana for two days where he met with the President of Ghana, Nana Akufo-Addo.

    Last year, Rwanda opened an embassy in Ghana a position that was previously covered by Rwanda’s ambassador with residence in Nigeria.

    President Paul Kagame with his counterpart of Ghana in Accra, 2017.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/kagame-congratulates-nana-akufo-addo-re-elected-ghana-president