Category: Uncategorized

  • Padiri Aloys Guillaume yapfuye azize impanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka
    Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka

    Itangazo ryatanzwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, ryashyizweho umukono n’Igisonga cya Musenyeri, Padiri Gahizi Jean Marie Vianney, rivuga ko Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, rikavuga ko imihango yo kumushyingura izamenyekana nyuma.

    Amakuru avuga ko Padiri Aloys Guillaume yakoze imanuka ageze aho bita i Mwurire mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

    Padiri Aloys Guillame (wa kabiri uvuye iburyo)
    Padiri Aloys Guillame (wa kabiri uvuye iburyo)

    Yari avuye i Kigali yitwaye mu modoka ari kumwe n’ abandi bantu babiri, ageze hafi y’i Save aciye ku gikamyo cyapfuye giparitse ahura n’ indi kamyo yihuta cyane abura aho ayihungira.

    Padri Guillaume Aloys yahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1981. Yabaga mu Iseminari Nto ya Karubanda (Petit séminaire Virgo Fidelis).

    Padiri Aloys Guillaume yanakinnye mu ikipe ya Mukura VS akiri muto.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/padiri-aloys-guillaume-yapfuye-azize-impanuka

  • Amajyaruguru: Polisi yahaye imiryango 359 amashanyarazi y’imirasire y’izuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo bishimiye umuriro bahawe na Polisi
    Abaturage bo bishimiye umuriro bahawe na Polisi

    Si ibyo gusa kuko Polisi yakoze umuganda udasanzwe wo gutera imigano ahubatswe ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique) mu Karere ka Musanze, ifatanyije n’abaturage ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake muri ako karere.

    Mu gikorwa cyo kumurikira abaturage imirasire y’izuba yatanzwe na Polisi mu Karere ka Burera, abenshi bagaragaje ibyishimo byabo bavuga n’icyo uwo muriro uje kubamarira.

    Uwitwa Kalisa Shem, ati “aho Polisi ituzaniye uyu muriro abana bariga neza badakoresha udutadowa nk’uko byahoze, ndetse n’isuku irimo kwiyongera cyane, turashimira Leta ku bikorwa by’iterambere ikomeje kutwegereza birimo uyu muriro na kaburimbo iva Base ijya Gicumbi inyura mu Murenge wacu wa Ruhunde, natwe tuzabifata neza”.

    Mugenzi we witwa Nzabaterura Francois, ati “Polisi iratwitaho cyane natwe twiyemeje ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje gusenya imiryango”.

    Abaturage kandi basabwe kwirinda ibiyobyabwenge baharanira gukora bakiteza imbere, banibutswa ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi ko bakwiye kucyirinda bubahiriza amabwiriza bagezwaho na Leta mu gukumira icyo cyorezo.

    Bamwe mu bayobozi ba Polisi mu muganda
    Bamwe mu bayobozi ba Polisi mu muganda

    Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Claude Bizimungu, yashimiye Minisiteri y’Ibidukikije n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye badahwema kugaragariza Polisi, na we abizeza ubufatanye mu kurushaho gushaka icyateza imbere abaturage.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yashimiye Polisi yegereje abaturage ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, avuga ko kizagirira abaturage akamaro bajyaga bavunika bajya gupimishiriza ibinyabiziga byabo mu zindi ntara.

    Yasabye abashoramari kwegereza icyo kigo ibikoresho nkenerwa mu kugifasha kurushaho gukora neza birimo ibinamba, ubucuruzi butandukanye hafi aho n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Amajyaruguru-Polisi-yahaye-imiryango-359-amashanyarazi-y-imirasire-y-izuba

  • Amajyaruguru: Polisi yahaye imiryango 259 amashanyarazi y’imirasire y’izuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo bishimiye umuriro bahawe na Polisi
    Abaturage bo bishimiye umuriro bahawe na Polisi

    Si ibyo gusa kuko Polisi yakoze umuganda udasanzwe wo gutera imigano ahubatswe ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Cotrole Technique) mu Karere ka Musanze, ifatanyije n’abaturage ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake muri ako karere.

    Mu gikorwa cyo kumurikira abaturage imirasire y’izuba yatanzwe na Polisi mu Karere ka Burera, abenshi bagaragaje ibyishimo byabo bavuga n’icyo uwo muriro uje kubamarira.

    Uwitwa Kalisa Shem, ati “aho Polisi ituzaniye uyu muriro abana bariga neza badakoresha udutadowa nk’uko byahoze, ndetse n’isuku irimo kwiyongera cyane, turashimira Leta ku bikorwa by’iterambere ikomeje kutwegereza birimo uyu muriro na kaburimbo iva Base ijya Gicumbi inyura mu Murenge wacu wa Ruhunde, natwe tuzabifata neza”.

    Mugenzi we witwa Nzabaterura Francois, ati “Polisi iratwitaho cyane natwe twiyemeje ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje gusenya imiryango”.

    Abaturage kandi basabwe kwirinda ibiyobyabwenge baharanira gukora bakiteza imbere, banibutswa ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi ko bakwiye kucyirinda bubahiriza amabwiriza bagezwaho na Leta mu gukumira icyo cyorezo.

    Bamwe mu bayobozi ba Polisi mu muganda
    Bamwe mu bayobozi ba Polisi mu muganda

    Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SSP Claude Bizimungu, yashimiye Minisiteri y’Ibidukikije n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye badahwema kugaragariza Polisi, na we abizeza ubufatanye mu kurushaho gushaka icyateza imbere abaturage.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yashimiye Polisi yegereje abaturage ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, avuga ko kizagirira abaturage akamaro bajyaga bavunika bajya gupimishiriza ibinyabiziga byabo mu zindi ntara.

    Yasabye abashoramari kwegereza icyo kigo ibikoresho nkenerwa mu kugifasha kurushaho gukora neza birimo ibinamba, ubucuruzi butandukanye hafi aho n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-polisi-yahaye-imiryango-259-amashanyarazi-y-imirasire-y-izuba

  • Dr Sezibera appointed Commonwealth Secretary-General’s Special Envoy #rwanda #RwOT

    Dr Richard Sezibera is among four special envoys and champions announced yesterday who will promote the Commonwealth’s values and principles around the world.

    According to statement released on Friday, the four roles will be responsible for portfolio areas covering key issues designed to support and assist the Commonwealth’s 54 countries and 2.5 billion people.

    Other appointees including former director of the Prince of Wales’s International Sustainability Unit, Justin Munday, as the Special Envoy on Climate Change, Environment and Socio-Economic Affairs.

    Prof Praja Trevedi, former economic adviser to the Government of India, has been named the Secretary-General’s Special Envoy for SDG Implementation while British Paralympic athlete, Anne Wafula Strike has been named the Secretary-General’s Champion for Equality in Sports is, Anne Wafula Strike.

    Speaking on the announcements, the Secretary-General Patricia Scotland said: 'I am deeply honoured that these Special Envoys and Champions of such exceptional talent, quality and experience have generously agreed to help us promote the values and principles of the Commonwealth so that we can better deliver the Sustainable Development Goals and assist the 2.5 billion people in the Commonwealth in need of our support.”

    Richard Sezibera is a Rwandan medical doctor, diplomat and politician, who served as the Minister of Foreign Affairs from 18 October 2018 until November 4, 2019.
    Previously, he was the fourth Secretary-General of the East African Community. He was appointed to that position by the East African Community Heads of State on 19 April 2011 for a five-year term.

    On a professional level, Sezibera is a member of the Rwanda Medical Association and a Fellow of the Institute for advanced studies in the humanities at the University of Edinburgh, Scotland.

    He served as Vice President of the World Health General Assembly and chairperson of the World Health Organization regional committee on Africa and commissioner on the UN Secretary-General’s Commission on accountability for women and children’s health.

    He is a member of the GAVI (Global Alliance for Vaccine) board, first as minister of health in Rwanda, and then a second and third time as an individual. Dr Sezibera serves as the chairperson of the board’s programme and policy committee.

    He once served as Rwanda’s ambassador to the United States of America, Argentine, Mexico and Brasilia. Before his political career, he was a soldier who went for military training in the United States of America.

    Dr Sezibera was born on 5th June 1964. He is married with five children.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/dr-sezibera-appointed-commonwealth-secretary-general-s-special-envoy

  • Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo gukumira amazi ava mu birunga kigeze kuri 96% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu myuzi hagenda hacukurwamo imyobo yagutse izajya igabanya umuvuduko w
    Mu myuzi hagenda hacukurwamo imyobo yagutse izajya igabanya umuvuduko w’amazi

    Mukakamari Aniziya wo mu Karere ka Burera, yagize ati “Mu gihe cy’imvura amazi yaturukaga mu ishyamba ry’ibirunga akamanukira mu myaka yacu, abahingaga bakeza babaga ari mbarwa; amazu, ibiraro byose byabaga byarengewe. Mbese yaratuzambaguzaga cyane bikadutesha umutwe ku buryo twari dusigaye dutunzwe n’abagiraneza cyangwa guca inshuro, kuko ibyacu byabaga byarahatikiriye”.

    Guhera muri Mutarama uyu mwaka wa 2020, icyiciro cya mbere cy’umushinga ugamije gukumira amazi ava mu birunga akangiza ibikorwa by’abaturage cyatangijwe mu Turere twa Musanze na Burera, nyuma y’uko abaturage bari bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ingaruka ziterwa n’ayo mazi.

    Hari ahagiye hubakwa ibiraro kugira ngo byoroshye ubuhahirane
    Hari ahagiye hubakwa ibiraro kugira ngo byoroshye ubuhahirane

    Aho uri gushyirwa mu bikorwa, haratunganywa imyuzi itandukanye mu Turere twa Burera na Musanze. Umwe muri yo ni uwa Muhabura-Mbandana ureshya na kilometero eshatu, ukaba uherereye mu Kagari ka Karangara. Undi mwuzi witwa Nyarubande ureshya na kilometero 2.5 uri mu Kagari ka Cyahi mu Karere ka Burera.

    Mu Karere ka Musanze ho hatunganyijwe umwuzi wa Muhe, n’uwa Susa. Iyi yose igenda yagurwa, icukurwamo ibyobo binini bigabanya umuvuduko w’amazi, kuyubakaho ibiraro ari nako ku nkengero zayo haterwa ibyatsi n’ibiti by’imirwanyasuri.

    Ibice bimwe na bimwe, abaturage ngo batangiye kubona impinduka, ubukana bw’ayo mazi buracogora ugereranyije n’imyaka ishize.

    Ku nkengero z
    Ku nkengero z’imyuzi haterwa ibyatsi bifata amazi akagabanya umuvuduko

    Karemera Epimaque wo Mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, yagize ati “Muri kano gace benshi bari barakuwe mu byabo n’amazi y’imvura yaturukaga mu birunga ariko noneho ubu si ko bikimeze turatekanye. Impinduka zigenda zigaragarira mu kuba duhinga imyaka yacu ikera, tugasarura; ubu turaryama tugasinzira tutikanga ko imvura igwa ikagira ibyo yangiza, kuko tuba tuzi neza ko hari icyakozwe kugira ngo hatagira ibyo yangiza”.

    Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, wagize ati “Akamaro bitangiye kutugirira n’ubungubu umushinga utararangira twatangiye kukabona. Kuko kugeza uyu munsi ahantu hari hamenyerewe ko hibasirwa n’ariya mazi mu bice byatunganyijwe ntabwo muri iki gihe cy’imvura twigeze twumva hari aho yateje abaturage bacu ikibazo. Ibi biranadutera imbaraga zo gukomeza gukora ibishoboka byose ngo turusheho kunoza neza ibyo bikorwa twatangiye, kubibungabunga tubirinda abashobora kubyangiza, kuko kubifata neza ari ishingiro rirokora ubuzima bwa benshi”.

    Umwuzi witwa Muhabura-Mbandana na ho hubatswe mu buryo bukumira umuvuduko w
    Umwuzi witwa Muhabura-Mbandana na ho hubatswe mu buryo bukumira umuvuduko w’amazi

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuemyi Jeannine, asaba abaturage kugira ibi bikorwa ibyabo kuko bitabaye ibyo, bashobora kwisanga bongeye kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’aya mazi.

    Agira ati “Birasaba gukorana n’abaturage mu buryo buhoraho, tugahoza ijisho kuri ibi bikorwa leta igenda ishoramo imbaraga byo gukumira ariya mazi ava mu birunga. Bijyane no kwimakaza umuco w’isuku, iriya myuzi tuyirinde umwanda kuko hari abiyiba bakayimenamo cyangwa ibindi bikoresho bitagikenewe bakabijugunyamo. Ibi tubikomeje gutyo imbaraga zashowe muri uyu mushinga zose zahinduka imfabusa, tukisanga twasubiye muri za ngaruka turi kurwana na zo”.

    Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyajyaga kirengerwa n
    Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyajyaga kirengerwa n’amazi, ubu muri iyi minsi abakigana bafite agahenge

    Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyashowemo miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ubu kigeze kuri 96% gishyirwa mu bikorwa, aho ibyo bikorwa byanahaye akazi abaturage babarirwa mu 5,000 bo muri utu turere twombi. Icyo cyiciro kizakurikirwa n’ibindi bizagenda bikorerwa mu Turere twa Musanze, Burera na Nyabihu; bishorwemo miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/icyiciro-cya-mbere-cy-umushinga-wo-gukumira-amazi-ava-mu-birunga-kigeze-kuri-96

  • Ese umugore ubereye urugo akwiye gutegurwa gute? #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bavuga ko 'ukurusha umugore mwiza, aba akurusha urugo’. Si ubwiza bw’inyuma ku mubiri buvugwa gusa ahubwo binajyana n’imyitwarire y’umugore uzi gukora, gukunda no kwita ku rugo bikwiye.

    Umugore ni we mugenzuzi w’ibikorerwa mu rugo, ni izingiro ryubakiyeho umunezero utanga impinduka ku muryango wose n’igihugu.

    Umuntu nk’uyu arategurwa, akigishwa indangagaciro zikwiye kumuranga mu gihe yageze mu rugo rwe.

    Umuntu bamwigisha kuzavamo umugore muzima bamutwite kuva ku mezi atandatu, nibura akuzuza imyaka ibiri ageze ku rugero rushyitse. Imyitwarire ye igaragara kare ukamenya uko uzamurera n’icyo uzamuha.

    Burya mu kigero cy’imyaka itatu, umwana afata ibintu bishya ku kigero cya 70%, nyuma yaho aba asigaje ubushobozi bwa 30% bwo kwinjiza ibindi mu buzima bwe. Iyo umuntu atagize amahirwe yo kurerwa neza na we ntabona icyo atanga kuko nta cyo yahawe.

    Iyo umuntu atabonye umuha inama zo kuba umugore w’umutima, ingeso za kamere ziba zaramwinjiyemo binyuze mu muryango, aho yabaye, aho yashatse, kandi ingeso zose zimurimo yanze guhindura agomba kumenya ko azazisangiza abana be nk’uko umuntu abiba imbuto nkeya agasarura byinshi.

    Umugore akwiye kwibaza ati 'Ni uwuhe murage muzima uturutse ku Mana nzaha abazankomokaho?”

    Hari abavuga ko urugo ari ijuru rito ariko mu by’ukuri urugo ni ijuru rikorerwa kuko ntihabamo ibyiza gusa, bivuze ko wowe mugore bizagusaba gukora, guhinduka, kwihangana, kwerera imbuto mugenzi wawe kugeza igihe uzagerera kuri rya juru.

    Burya kuba umwe ni urugendo, uzarebe impamvu abasaza n’abakecuru bakundana ni uko baba baramaze kwemerana ku ngeso kugeza igihe babaye umwe. Ni yo mpamvu usanga ingo ziri munsi y’imyaka itanu zikunda gusenyuka kuko iba ari imyaka yo gushyira ingeso ku murongo, abazirimo ntibahita baba umwe.

    Mu rugendo rwo guhangana n’ibyo mu rugo, niho hagaragarira umugore w’umutima hakaboneka ukwiye kubwira Imana ibitagenda, ukwiye kwemera kuganduka n’ibindi.

    Kuganduka ntabwo ari ugusasa, gutegura imyenda y’umugabo n’ibindi. Iyo ni serivisi n’undi wese yayikora, ahubwo umwifato ugira iyo mutumvikanye ni wo ugaragaza niba wubaha cyangwa utubaha. Bivuze ngo umugabo ugomba kumugandukira ukamwubaha no mu gihe bitagenze nk’uko wabishakaga, kuko na Yesu Kirisito turamugandukira n’aho amasezerano yaduhaye yaba atarasohora kuko tuzi ko aho atujyana ari heza.

    Umugore w’umutima wese yubaka urugo. Turebye urugero rwa Esiteri muri Bibiliya, ni umugore wari uzi ubwenge n’uburyo avuga ibibazo bye, n’ubwo yari afite ikibazo gikomeye ntiyavugije induru cyangwa ngo yisaze, ahubwo yasenze iminsi itatu kugira ngo Imana imusige igikundiro hanyuma ajya kureba umwami kandi amugiriraho umugisha. No mu gihe bitagenda neza umugore afite inshingano zo gukomeza gutanga ubuzima kugeza igihe hazaba impinduka nziza.

    Muri make, umugore w’umutima akwiye kuba umusemburo w’impinduka nziza kandi akamenya gutanga ubuzima mu buryo bw’umubiri, umwuka n’ubugingo kuko mu rugo ni ahantu ho gukora kugira ngo umuntu ahindure abandi nk’uko na we yahindutse.

    Umutima ni urugingo rutunganya amaraso rukayohereza mu bice bigize umubiri. Nk’uko umubiri ukenera umutima kugira ngo ubuzima bukomeze, niko urugo rukenera umugore nk’umutima warwo kuko atanga ubuzima mu muryango mu bice bitandukanye: umwuka, ubugingo n’umubiri. Bibiliya ibivuga mu gitabo cy’Imigani 14:1 “Umugore w’umutima yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya”.

    Umugore akwiriye gusenga kuko afite inshingano nyinshi kandi ntashobora kuzuzuza zose mugihe adasabana n’uwazimuhaye. Bibiliya iravuga ngo”Mugandukire abagabo nk’uko mugandukira Kirisito”. Ibi kugira ngo umugore abishobore bisaba kuba afitanye ubusabane na Kirisito, ibimuyobeye akabimubaza, akamusobanuza uko akwiye kwitwara mu gihe ibyo yari yiteguye kuzabona atari byo abonye no mu gihe inshingano zibaye nyinshi.

    Bibiliya igaragaza umugore nk’umutima w’urugo (umutima w’abagize umuryango bose); umutima ni uruganda rw’amaraso kuko wakira amaraso mabi ukayagira meza. Umutima niwo ubeshejeho umubiri wose kuko amaraso ntiyagera mu ngingo zitandukanye atawunyuzemo. Umutima uramutse ugize ikibazo, imitsi ikifunga ukavanga amaraso mabi n’ameza, icyo gihe umubiri ntiwabaho.

    Umugore iyo ahindutse akamenya umuhamagaro we, urugo rwose rubaho neza. Kugira ngo haboneke abana beza ni uko umugore aba ari muzima kuko ni we utwita, akanonsa.

    Burya iyo bavuga ururimi kavukire bavuga urw’umugore (mother tongue) ntabwo bavuga urw’umugabo, bishatse kuvuga ko ururimi umugore yonkeje avuga ni rwo umwana akurana akenshi.

    Biba ikibazo iyo umugore atwise inda ahangayitse, arira, ibi byose abisangiza umwana uri mu nda byikubye kabiri, iyo umubyeyi yonsa umwana ikintu cyose afite mu mutima agiha umwana. Urugero niba umubyeyi agira urwangano, umwana we bishobora kwikuba kabiri, mbese ingeso zose yanze guhindukaho azazisangiza umwana we.

    Umugore akwiye kuba afite ubuzima buva kuri Kirisito kuko na we atanga ubuzima ku bantu benshi: abana, abakozi, abashyitsi, abo bakorana. Iyo yakiriye guhinduka, imbaraga n’ibindi, ibyo byose abisangiza abana kandi bakavamo abantu b’umumaro.

    Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Pasiteri Habyarimana Désire

    Umva n’izi nyigisho:

    Wari uziko umugore ari umutima w’urugo?

    Ni gute umugore w’umukristo yakuzuza inshingano ze mu rugo?

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-umugore-ubereye-urugo-akwiye-gutegurwa-gute.html

  • COVID-19: Rwanda records 56th death, 100 new cases #rwanda #RwOT

    The deceased include a 14 year old girl and 61 year old man from Kigali.

    The statement released last night also shows that 100 new cases have been found out of 3813 sample tests while 66 have recovered.

    New cases were found in Kigali: 52, Rubavu: 21, Huye: 9, Ruhango: 7, Rusizi: 4, Muhanga: 4, Gakenke: 2 and Rwamagana: 1.’

    Rwanda confirmed the first COVID-19 case on 14th March 2020.

    Since then, 6528 people cases have been tested positive out of 665,450 sample tests of whom 5892 have recovered, 580 are active cases while 56 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-56th-death-100-new-cases

  • Amafoto: Umukobwa w' umuzunguzayi kubera imiterere afite idasanzwe yatumye abagabo barabya indimi #rwanda #RwOT

    Muri Ghana mu mujyi wa Accra umukobwa w' umuzunguzayi yafotowe amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga atuma abagabo benshi barabya indimi kubera imiterere afite idasanzwe .

    Muri aya mafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mukobwa yambaye ikanzu igaragaza imiterere ye by'umwihariko ikibuno.

    Aya mafotoo y'uyu mukobwa yamugize icyamamare kuko yarebwe n'ibihumbi byinshi kumbuga nkoranyambaga.


    Muri iyi minsi,bisigaye byoroshye ko abakobwa bafite ibibuno binini n'abandi bafite ubwiza bamenyekana by'umwihariko mu gihugu cya Ghana aho abakobwa nk'aba bakundwa cyane.

    Icyakora,uyu mukobwa ntiyatangajwe amazina n'aho avuka gusa ikizzi neza nuko ari uwo mu gihugu cya Ghana kibamo abakobwa bakurura abagabo muri Afurika kubera imiterere yabo igaragara inyuma.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/amafoto-umukobwa-w-umuzunguzayi-kubera-imiterere-afite-idasanzwe-yatumye-abagabo-barabya-indimi/

  • Abanyarwanda 1300 bahawe ubwenegihugu bwa Kenya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2020 ubwo igihugu cya Kenya cyizihizaga umunsi w'ubwigenge (Jamhuri Day),  Perezida Uhuru Kenyatta yahaye Abanyarwanda 1300 ubwenegihugu.

    Aba Banyarwanda ni abakomoka ku miryango yabo yavuye mu Rwanda mu myaka y'1950 nk'uko tubikesha televiziyo ya NTV, bose bakaba baravukiye muri Kenya.

    Si bo gusa bahawe ubwenegihugu kandi, kuko hari abandi 1670 bo mu bwoko bw'Abashona bakomoka ku baturutse muri Zimbabwe mu myaka y'1930.

    Perezida Kenyatta yisunze itegeko rigena gutanga ubwenegihugu, ni we wategetse ko aba baturage bahabwa ibyangombwa bibemerera kuba abenegihugu ba Kenya.

    Ku munsi wa Jamhuri wizihirijwe muri Sitade y'igihugu ya Nyayo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ku mugaragaro ibyo Perezida Kenyatta yiyemeje, yashyikirije ibyangombwa abantu 20 bari bahagarariye aba Banyarwanda n'Abashona bose.

    Aba baturage bari babayeho mu buzima bugoye kuko bafatwaga nk'abanyamahanga, ntibahabwe na serivisi kubera ko batari bafite ibyangombwa by'ubwenegihugu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/abanyarwanda-1300-bahawe-ubwenegihugu-bwa-kenya/

  • Polisi yarokoye abimukira 21 bahembwa intica ntikize bahishe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa #rwanda #RwOT

    Polisi ya Espagne ivuga ko yarokoye abimukira 21 bahatirwaga gukora amasaha menshi mu buryo bubi mu nzu ibikwamo imyenda ya sekeni (chagua).

    Videwo igaragaza abantu benshi barimo barekurwa bava mu cyumba gihishe inyuma y'ibitebo bigezweho biremereye byuzuyemo imyenda. Umugabo n'abahungu be babiri bakoraga ubwo bucuruzi mu ntara ya Murcia iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Espagne, batawe muri yombi.

    Polisi yavuze ko abo bacuruzi bakuraga ibikoresho ndetse bakagurisha iyo myenda mu bihugu byo muri Afurika. Abategetsi basohoye itangazo bavuga ko abo bimukira bari barahatiwe gukora amasaha menshi ku munsi mu buryo bubi kandi bagahembwa ama-euro abiri gusa (arenga gato 2,300Frw) ku isaha.
    Ubwo abapolisi bakoraga umukwabu muri ako gace ka Fuente Álamo, nyir'ubwo bucuruzi yatangiye gutera hejuru abwira abakozi be ngo biruke bajye kwihisha, nkuko iryo tangazo ribivuga.

    Bane muri bo basimbutse uruzitiro rw'inyuma, mu gihe abandi bikingiranye muri iyo nzu ibikwamo ibicuruzwa (warehouse/entrepôt).

    Ubwo abapolisi bageraga imbere muri iyo nzu, bahasanze abakozi umunani bashyizwe mu 'isenga' (umwobo) yari ihishe inyuma y'ibitebo bigezweho (trolleys) biremereye byuzuye imyenda.

    Bavuze ko icyo cyumba cyihishe cyari cyarubakiwe guhisha abantu mu gihe polisi yaba ije gusaka aho hantu.

    Polisi yagize iti: 'Ba nyir'aho hantu bafataga abaturage b'ibihugu by'amahanga babayeho mu buryo butemewe n'amategeko bakabahatira gukora amasaha menshi kandi nta bwishingizi mu mategeko bahawe. Babafatiranaga mu bibazo barimo, no kuba hari ibyo bacyeneye, bakabakoresha mu buryo bubi cyane'.

    Iryo tangazo rya polisi ryavuze ko muri iyo nzu ibikwamo ibicuruzwa 'nta mutekano na mucye n'ingamba z'isuku' byari bihari.

    Biteganyijwe ko abo bantu batatu batawe muri yombi bazitaba urukiko rwo mu mujyi wa Cartagena.
    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/polisi-yarokoye-abimukira-21-bahembwa-intica-ntikize-bahishe-mu-nzu-ibikwamo-ibicuruzwa/