Category: Uncategorized

  • Imibare y'abandura Coronavirus mu Rwanda ikomeje gutumbagira #rwanda #RwOT

    Nkuko imbonerahamwe y'imibare itangazwa na Minisiteri y'Ubuzima y'u Rwanda ibigaragaza, abasanganwe icyorezo cya Covid-19 imibare yabo ikomeje kwiyongera aho kuri uyu wa 13 Ukuboza 2020 babaye 131, mu gihe ku munsi ubanziriza uyu bari 100. Ni nako kandi iki cyorezo kigira abo gihitana.

    Mu bice bitandukanye, Kigali nk'umurwa mukuru w'Igihugu ikomeje kuza ku isonga ry'uduce tugaragaramo abanduye iki cyorezo benshi. Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2020 hagaragaye abanduye 84, mu gihe Musanze iyigwa mu ntege n'abantu 20, Rubavu ku mwanya wa Gatatu n'abantu 11.

    Dore uko mibare ya Minisiteri y'Ubuzuma ibigaragaza none;

    Ishusho rusange ya none kuwa 13 Ukuboza 2020.
    Imbonerahamwe y'ikibare yo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2020.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/imibare-yabandura-coronavirus-mu-rwanda-ikomeje-gutumbagira/

  • Mu mafoto : Yverry yahaye ibyishimo abakurikiye igitaramo cya 'My Talent Live Concert’ #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo birakomeje aho abahanzi batandukanye basusurutsa abakunzi babo mu bihangano byabo bibanyura.

    Kuri ubu hari hatahiwe umuhanzi Yverry umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki wiganjemo uwa RnB.

    Mbere yo gutaramira abantu, uyu muhanzi yabanje kugirana ikiganiro n’umunyamakuru Luckyman Nzeyimana[Lucky] wa RBA wayoboye iki gitaramo wamubajije urugendo rwe mu muziki.

    Ati 'Inzira ni ndende yatangiye nkivuka. Iwacu bampaye impano nanjye icyo ndi gukora ndi kuyibyaza umusaruro. Impano irisobanura, uko nyireba ko sinkuzi byamenywa n’abakunzi bawo. Kuba ndi hano hari ikintu bivuze kandi aho bigeze ndashima Imana.'

    Yakomeje avuga ko kwiga umuziki hari ikintu gikomeye byamufashije bituma akora ibintu asobanukiwe. Yavuze ko yishimira byinshi amaze kugeraho birimo no kuba ari umwe mu bataramiye abantu muri 'My Talent Live Concert'.

    Uyu muhanzi yahise yanzika n’indirimbo ze zitandukanye zirimo 'Naremewe wowe', 'Umutima', 'Mbona Dukundana', 'Nk’uko Njya Mbirota' n’izindi nyinshi ze zakunzwe cyane.

    Muri iki gitaramo yafashwaga na Symphony Band yamucurangiraga ikanamufasha kuririmba.

    Ibi bitaramo bimaze kunyuramo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Jules Sentore wabimburiye abandi, B Threy, Mico The Best, Marina na Peace.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Yverry-yahaye-ibyishimo-abakurikiye-igitaramo-cya-My-Talent-Live-Concert

  • Nyanza : Umugabo wakekwagaho kwicisha umugore we ishoka na we yapfuye #rwanda #RwOT

    Tariki ya 3 Ukuboza 2020 nibwo Ngendahimana Gaspard w’imyaka 39 wo mu Mudugudu wa Kinyogoto mu Kagari ka Gatagara, yavuzweho kwica umugore we Muragijimana Françoise w’imyaka 29, na we agerageza kwiyahura mu modoka ariko ntiyapfa.

    Bahise bamujyana mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza kugira ngo abanze avurwe ariko kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza 2020 yapfuye.

    Byavuzwe ko Ngendahimana yakubise umugore we ishoka mu mutwe biturutse ku makimbirane bagiranye kuko uwo mugabo yashatse kuzana mu rugo umwana yari yarabyaye hanze ariko umugore akabyanga.

    Uyu muryango usize abana batatu bakiri bato kuko nta n’umwe urageza ku myaka 14 y’amavuko, umuto afite amezi atanu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yamaze gupfa, naho abana basize bari kurerwa na nyirakuru ubyara nyina kandi nk’ubuyobozi bazakomeza gukurikirana imibereho yabo.

    Yagize ati 'Abana bari kwa nyirakuru ubyara ni we wari wabafashe, ubwo ni ugufasha uwo muryango kubatunga, n’ubwo ababyeyi babo bapfuye, abana bazakurira muri uwo muryango.'

    Yasabye abaturage kwirinda intonganya n’amakimbirane kuko bibyara ingaruka zitari nziza, abagira inama yo koroherana kandi ko igihe bagiranye ibibazo bakwiye kubikemura mu buryo bw’ibiganiro, byananirana bakiyambaza imiryango yabo cyangwa ubuyobozi.

    Yavuze ko igihe abashakanye bagiranye ibibazo bakabona bidashobora gukemuka, byaba byiza batandukanye mu mahoro aho kugira ngo bicane.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Nyanza-Umugabo-wakekwagaho-kwicisha-umugore-we-ishoka-na-we-yapfuye

  • AFCON U-17 Qualifiers: Ethiopia score late to snatch a point against Kenya #rwanda #RwOT

    The Zonal Qualifiers of the Africa Cup of Nations Under 17 (CECAFA U-17) got underway this Sunday December 13, 2020 in Rubavu, at Umuganda Stadium.

    Ethiopia fought strongly to score late and hold Kenya to a 2-2 draw as the Zonal Africa Cup of Nations (AFCON) U-17 qualifiers for the Cecafa region kicked-off on Sunday.

    Kenya took a 14th minute lead through James Gachago who capitalized on a flat footed Ethiopian defense to finish with a low shot on the right hand side of the Ethiopian goalie.

    The Ethiopian team continued to defend in numbers as Kenn Kyalo missed several scoring chances. Ethiopia’s skipper Jiru Bereket had the chance to level matters after 44 minutes, but fired off target.

    In the second half Kenya continued to dominate play, but it was Bereket who got it right this time with a good finish after 61 minutes. Kenya piled more pressure and it paid off in the 84th minute when Umar Rajab tapped in from close range to make it 2-1.

    Ethiopia earned a penalty after the fourth official had indicated four minutes of additional time. Kenyan defender Hamisi Omari brought down Miraj Nagash in the box and the referee pointed to the spot. Nagash converted the penalty to make sure Ethiopia snatched a point from their first group A game.

    Kenya’s Umar Rajab, Khamis Nyale and Hamis Omari were booked, while Ethiopia also had Esmail Shamil booked.

    On Monday Rwanda’s Junior Wasps will battle Tanzania in the first Group B match at Umuganda Stadium starting from 3.30PM.

    Source: cecafaonline.com

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2773

  • Mu kabari bitangira harimo metero, ariko bikarangira byabaye ubusabane-Minisitiri Shyaka #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, Minisitiri Shyaka yavuze ko ikibazo cy’utubari gikomeye muri ibi bihe, kandi ari icyuho gikomeye mu gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, cyongeye kuzamuka cyane urebye ku mibare y’abandura ku munsi.

    Yakomeje ati 'Kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza ejo, ku bufatanye na Polisi twafunze utubari twasanze dukora, dusaga 9600, ntabwo nibeshye. Urebye muri uku kwezi konyine kwa 12, guhera ku itariki 1-9, twafunze utubari 347 mu gihugu hose. Ni ukuvuga ngo iki kintu cy’utubari, ni ikibazo. Kandi mu kabari bitangira harimo metero, ariko bikarangira byabaye ubusabane, uko niko kuri.'

    Yavuze ko bijyanye n’amabwiriza yashyizweho, utubari twahindutse restaurants mu mpapuro, ariko mu mikorere bikongera bigakora nk’utubari.

    Yakomeje ati 'Iyo bigenze bityo rero niyo mpamvu inzego z’ibanze na polisi n’abandi, ibyo dusanze bikora nk’utubari, turafunga. Ariko ntawe usanga afite icyemezo cy’akabari gusa, usanga ari resto-bar, kandi yo iremewe.'

    Minisitiri Shyaka yavuze ko uwo muntu ucuruza akabari areba inyungu ze gusa aho kwita ku buzima bw’abakiliya, ugasanga abanyarwanda barangazwa n’inyota y’inzoga, bakirengagiza ingaruka bishobora gutera, zigera no kuri nyir’akabari.

    Yakomeje ati 'Kuko utubari nidukomeza gukora, tukiyitirira restaurants, ntabwo uzabuza abantu bamaze kunywa amacupa atatu, ane, atanu, guhoberana. Bizaruhanya. Ntabwo uzabuza abantu barimo basangira gusohoka bafatanye ku rutugu, nta nubwo uzabwira abantu ngo nimwambare udupfukamunwa barimo banywa byeri, n’ibindi.'

    'Ni ikibazo dukwiye gufata ku rwego bigahabwa uburemere, ntituzabuza abashaka kujya gufungura kujyayo, bicaye ku meza, ariko iyo byatangiye guhinduka akabari, hakazamo gusinda, hakazamo gusabana, hakazamo guceza, urumva biba byatangiye kurenga indi ntera. Turakomeza kongera imbaraga.'

    Yavuze ko nubwo umuntu yaba afite icyangombwa cya restaurants atagomba gukora akabari, ku buryo mbere banavugaga ko barenganywa ariko noneho inzego zibishinzwe ziga kujya zibafotora igihe bafashwe.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko mu gihe kingana n’amezi icyenda Polisi igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, 'nta gihe twigeze tubona abantu badohotse, batubahiriza amabwiriza nk’iki gihe.'

    Yakomeje ati 'Iki gihe birakomeye, nta n’ikindi gihe byigeze bibaho.'

    Yavuze ko abazafatwa bazajya bagirwaho n’ingaruka z’ako kanya, cyane ko hari abantu bajya muri restaurants, ugasanga biteretse imbere amacupa y’inzoga bayashyize muri envelope cyangwa bashyize inzoga mu bikombe by’icyayi, abandi bagataha barenze ku masaha bakanyura 'inzira y’ibishokoro', cyangwa bagatinda gutaha bibwira ko barasanga abapolisi bavuye mu nzira, birengagije ko aho bagorobereje hashobora kuba hari COVID.

    Yavuze ko COVID-19 nta Noheli n’Ubunani igira, ku buryo abatekereza ko amabwiriza akwiye koroshywa, ahubwo aribwo akwiye gukazwa.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu abanduye COVID-19 mu Rwanda ni 6528 barimo 5892 bakize (90.2%, mu gihe abitabye Imana ari 56.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-kabari-bitangira-harimo-metero-ariko-bikarangira-byabaye-ubusabane-Minisitiri-Shyaka

  • Gasabo : Umugabo yitwikishije lisansi kugeza ashizemo umwuka #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, Nsabimana M. Desire yahamije amakuru y’urupfu rw’umugabo witwa Murangwa Omar wo muri uyu murenge mu kagari ka Gasagara, umudugudu wa Rugagi, wapfuye kuri uyu wa Gatandatu 12 Ukuboza 2020, yitwikishije lisansi.

    Uyu mugabo ngo yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we, kuburyo ngo byari byaratumye agenda ava muri urwo rugo akajya kuba iwabo i Rwamagana.

    Kwiyahura k’uyu mugabo byabaye ubwo yari agarutse aho umugore we asigaye aba agasanga hafunze.

    Gitifu Nsabimana yavuze ko ubwo uyu mugabo yageraga mu rugo rw’uwo mugore we agasanga hafunze, yahise anywa lisansi yari afite indi akayisukaho ubundi akicanaho umuriro.

    Yagize ati 'Yagarutse aho umugore bari baramuhaye ho kuba, agezeyo ngo asanga harafunze hari aho yagiye, ubwo ariko yari yavuye Kabuga yaguze lisansi mu kajerekani, ibyo ari byo byose numva ko yari yabiteganyije. Ubwo ahageze asanze hakinze lisansi imwe ngo aranyinywa indi ayisukaho, ubwo yirasiraho umuriro.'

    Amakimbirane uyu mugabo yari afitanye n’umugore we, ngo yari ashingiye ahanini ku kuba umugore yamucaga inyuma.

    Nsabimana yavuze ko hari hashize igihe uwo mugabo yaragiye, ngo ubwo nibwo yari agarutse, bikavugwa ko ngo yasanze umugore ataracitse ku ngeso, ngo bishobora kuba ngo ari yo mpamvu yatumye ahitamo kwiyambura ubuzima.

    Murwangwa Omar bakundaga kwita Misago, ngo yari afitanye n’umugore abana babiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gasabo-Umugabo-yitwikishije-lisansi-kugeza-ashizemo-umwuka

  • MINIJUST yatangatanze hose kugira ngo abafitiye Leta imyenda bayishyure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye asaba n
    Minisitiri Busingye asaba n’Itangazamakuru gufasha muri iyi gahunda yo kwishyuza abantu bafitoye Leta imyenda

    Inzego zose zishinzwe kumenya ahaherereye imitungo y’abantu hamwe n’izishinzwe gutanga ibyangombwa, zishobora gufatira iyo mitungo igizwe akenshi n’inzu, ubutaka cyangwa ibinyabiziga kugira ngo bitezwe cyamunara mu gihe ba nyirayo batihutiye kwishyura cyangwa kuvuga uburyo bazishyura.

    Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko muri rusange Leta irimo kwishyuza amafaranga akabakaba miliyari 11, ariko mu cyiciro cya mbere harashakishwa miliyari eshatu mu kitarenze umwaka nk’uko abahesha b’inkiko ubwabo babyemeza.

    MINIJUST ivuga ko imaze kumenya nimero z’indangamuntu z’abantu 1,958 mu 2,679 bafitiye Leta imyenda, bikaba bizanayihesha kubona nimero za telefone zabo.

    Iyi minisiteri yasabye abahesha b’inkiko guhamagara abo bantu bakabishyuza, baba batabikoze imitungo yabo yanditswe mu kigo cy’Ubutaka, muri Rwanda Revenue Authority n’ahandi igatezwa cyamunara.

    Aganira n’abahesha b’inkiko kuri iki cyumweru tariki 13 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagize ati “twebwe (MINIJUST) twemera amasezerano umuntu yakorana natwe imbere ya Noteri kugira ngo bimworohereze ‘panic’ ikomeye”.

    Yakomeje agira ati “Icyo tutifuza na busa ni ukubona umuntu wategetswe mu rubanza kwishyura amafaranga yaba ibihumbi 100, miliyoni ebyiri, miliyoni eshanu,…hagashira umwaka cyangwa ibiri atarishyura, nyamara ayo ari yo Leta ikoresha mu kuduha amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi”.

    Minisitiri Busingye yavuze ko yifuza abahesha b’inkiko bazakorana umwete uyu murimo bakawufata nk’ubucuruzi bwabo bwite, kuko itegeko ribemerera igihembo kingana na 5% by’imitungo bishyuje.

    Hari umwe mu bahesha b’inkiko wavuze ko ayo mafaranga batajya bayahabwa keretse iyo ari umutungo utari yo babanje kugurisha mu cyamunara, kandi na byo ari igikorwa kitoroshye.

    Minisitiri Busingye yashubije ko icyo kibazo atari akizi, yizeza ko itegeko rihesha abahesha b’inkiko 5% by’imitungo bishyuje ku gahato rigiye gusubirwamo vuba na bwangu, kugira ngo n’uwishyuje amafaranga na we ajye ahabwa icyo kigereranyo.

    Mu nzego zirimo kwitabazwa muri iyi gahunda yo kwishyuza abantu ku gahato amafaranga bategetswe n’inkiko, harimo Ikigo gishinzwe indangamuntu NIDA, Ikigo gishinzwe Ubutaka, igishinzwe imisoro n’amahoro RRA n’Urwego ngenzuramikorere RURA.

    Hari n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ruzajya rutangirira ku mipaka abishyuzwa, Urwego ruhuza abafitiye imyenda amabanki (Transunion), Ikigo RSSB gifitiye benshi amafaranga y’ubwizigame bw’izakuru n’andi.

    Hari na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ishobora gufatira imishahara y’abakozi, ndetse hakazitabazwa abafatanyabikorwa bagize inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera n’umutekano hamwe n’ibigo bishinzwe gutanga amazi n’ingufu (WASAC na REG).

    Kugeza ubu MINIJUST ivuga ko abakoresha 66 bamaze kuyemerera ko kuzayiha imishahara y’abakozi babo, hanamenyekanye ibibanza 1,269 by’abantu 264 ndetse n’imidoka 29 z’abantu batanu.

    Minisitiri Busingye Johnston yasabye abahesha b
    Minisitiri Busingye Johnston yasabye abahesha b’inkiko kwishyuriza Leta amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari eshatu

    Muri rusange MINIJUST ivuga ko imaze kwishyuza amafaranga angana na 238,580,499Frw mu gihe kirenga gato umwaka umwe, akaba yarabonetse mu manza 44 mu 124 zari zahawe abahesha b’inkiko 33.

    Uyu munsi abahesha b’inkiko b’umwuga bashya 37 bahawe imanza 280 zizavamo amafaranga angana na 3,010,711,593Frw.

    Umuhesha w’Inkiko witwa Me Mihigo Safari avuga ko imbogamizi zari zisanzweho ari uko abantu bahisha imitungo, ariko ikibazo kikazakemurwa n’iperereza.

    Yagize ati “kugaruza ayo mafaranga ntabwo bizatwara imyaka ariko bishobora kumara amezi, ubundi twe twiha amezi atatu”.

    Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko yashyizeho ‘abakozi b’intarumikwa’ bazakorana n’abo bahesha b’inkiko bagera kuri 70 mu kwishyuza abafitiye Leta imyenda.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minijust-yatangatanze-hose-kugira-ngo-abafitiye-leta-imyenda-bayishyure

  • Coronavirus nta Noheli, nta n’Ubunani igira – CP Kabera #rwanda #RwOT

    CP Kabera yavuze ko mu gihe kingana n’amezi icyenda Polisi imaze igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, “nta gihe twigeze tubona abantu badohotse, batubahiriza amabwiriza nk’iki gihe.”

    Yakomeje ati 'Nk’uko bigaragara, abantu barushijeho kudohoka, abantu barushijeho kutubahiriza amabwiriza, iki gihe birakomeye, nta n’ikindi gihe byigeze bibaho.'

    Yavuze ko hakwiye gukazwa ingamba zo kwirinda kurusha ibisanzwe, zaba izijyanye n’amasaha y’ingendo, abitabira ibikorwa bitandukanye, ndetse abarenga ku mabwiriza ibikorwa bikaba byahagarikwa.

    CP Kabera yavuze ko abantu batubahiriza amabwiriza cyangwa bafite andi mayeri bashaka gukoresha, bazafatirwa ibihano. Kudohoka ku kubahiriza amabwiriza ngo bigaragarira mu mibare y’abantu bafatwa batambaye udupfukamunwa, abatwambaye nabi, abadahana intera, abarenza saa yine z’ijoro cyangwa abatangira ingendo mbere y’amasaha yemewe.

    Yakomeje ati 'Hari ndetse n’abarenza imibare yagenwe mu kwitabira ibikorwa bitandukanye nk’ubukwe, ibiriyo, gushyingura, amasoko, abakorera imihango itemewe mu rugo, ibyo byose biragenda bigaragara.'

    Hari n’abandi bambara agatambaro neza mu mutwe iyo bagiye kuri moto, ariko ugasanga bambaye nabi agapfukamunwa, bigasa nk’aho inshingano bafite ari ukurinda umusatsi.

    Yakomeje ati 'Twiteguye gukoresha uburyo bwose mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yatanzwe ndetse n’azaza.'

    CP Kabera yavuze ko abazafatwa bazajya bagirwaho n’ingaruka z’ako kanya, cyane ko hari abantu bajya muri restaurants ugasanga biteretse imbere amacupa y’inzoga bayashyize muri envelope cyangwa bashyize inzoga mu bikombe by’icyayi, abandi bagataha barenze ku masaha bakanyura 'inzira z’ibishokoro', cyangwa bagatinda gutaha bibwira ko barasanga abapolisi bavuye mu nzira, birengagije ko aho bagorobereje hashobora kuba hari COVID.

    Yakomeje ati 'Ntabwo ukwiye gucungana na Polisi, ahubwo ukwiye kubahiriza amabwiriza […] Hari ibintu abantu bagenda bavuga ndetse bakanaganira ukabyumva, bakavuga ngo mu gihe dusatira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hari abantu benshi batekereza kwizihiza Noheli cyangwa se Ubunani, bakabikora mu busabane.'

    'Turabamenyesha ko Coronavirus nta Noheli n’Ubunani igira, icyo kintu bakimenye. Abumva cyangwa bivuza ko ingamba n’amabwiriza biriho byakoroshywa, bamenye ko ahubwo ubu ari bwo hakwiye ko izi ngamba n’ibyemezo bikwiye gukazwa.'

    Yashishikarije abantu kurushaho kubahiriza amabwiriza, aho kugira ngo umuntu nabona amasaha yo gufunga ingendo yegereje, abone kujya gushaka imodoka imujyana mu rugo, yirengagije igihe asabwa kugira ngo agere mu rugo.

    Yakomeje ati 'Iyo utegereje rero ukavuga ngo harabura iminota 15 cyangwa 30 reka niruke njye muri gare mbone kujya i Kabuga, birumvikana ko uri buhure n’abandi benshi bajya ahandi hantu.'

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye ko abaturage bazamura imyumvire, kuko hari ibikorwa byinshi bikora mu buryo butemewe kandi bishobora guteza ibyago bwo gukomeza kongera ubwandu.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bike cyane byaribifite ubwandu buringaniye, butararengera inzego z’ubuzima.

    Ati 'None se nibiturenga ko igikurikira ari ibyemezo byo kuvuga ngo natwe twagiye ku cyiciro kiri hejuru, hari ibihugu byinshi biza kwanga kutwakira, biza kwanga kwakira indege zacu, biza kwanga kwakira abagenzi bavuye mu Rwanda, biza kwanga ko abaturage babo baza mu Rwanda.'

    Yavuze ko iki ari igihe cyo kugira ngo abantu bisuzume, hafatwe ibyemezo byatuma 'COVID tuyisubiza aho igomba kuba iri, kugeza igihe urukingo rwinjira mu gihugu', mu mezi atatu ari imbere.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Coronavirus-nta-Noheli-nta-n-Ubunani-igira-CP-Kabera

  • Abanyarwanda 1300 bahawe ubwenegihugu bwa Kenya #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu kuri Nyayo Stadium. Usibye abo banyarwanda, Perezida Kenyatta yatanze ubwenegihugu ku bantu 1670 bo mu bwoko bw’aba-Shona, ni abanya-Zimbabwe bageze muri Kenya mu myaka ya 1930 na 1950.

    Hari hashize igihe havugwa ikibazo cy’abanyarwanda baba muri Kenya ariko badafite ubwenegihugu, hari nk’abari bamaze imyaka irenga 70 batuyeyo basaba gusubizwa ubwenegihugu nyuma yo kubwamburwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu mu myaka 40 ishize.

    Abasekuruza n’ababyeyi b’aba baturage bavanywe mu Rwanda n’abakoloni b’Abongereza mu myaka ya 1940 bajyanwa muri icyo gihugu gukora imirimo yiganjemo iyo gukora mu mirima y’icyayi mu gace ka Kericho no mu tundi dutandukanye.

    Mu 1945, abo Banyarwanda bahawe ubwenegihugu bwa Kenya ndetse banahabwa indangamuntu z’icyo gihugu gusa nyuma y’imyaka 30 bazihawe, zaje gusimbuzwa n’igisa nazo cyongerwaga nyuma y’amezi atatu. Kuva icyo gihe bakomeje gusaba ubwenegihugu ariko kugeza n’ubu ntibarabuhabwa.

    Mu Ukwakira 2016, Abanyarwanda batuye mu gace ka Makonde bagiye ku ngoro y’Umukuru w’igihugu gusaba gukemurirwa ikibazo kimaze imyaka itari mike ndetse bagenzi babo bagana Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu iherereye mu murwa mukuru Nairobi.

    Icyo kibazo cyatumye uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, agirira uruzinduko mu gace ka Kericho, tariki 12 Ugushyingo 2016, kugira ngo ahure n’abafite icyo kibazo banakiganirire hamwe hagamijwe kugishakira umuti.

    Muri icyo kiganiro, abo Banyarwanda bamutuye agahinda ko kutagira ubwenegihugu bituma hari uburenganzira batabona nk’abandi banya-Kenya. Bamubwiye ko mu myaka ya 1980 leta ya Kenya yafashe umwanzuro wo kubasubiza mu Rwanda, ariko ubutegetsi bwariho icyo gihe bukabitera utwatsi buvuga ko ari abanya-Kenya.

    Bahamyaga ko ikibazo cyo kutagira ubwenegihugu gituma hari abahimba ibyangombwa kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa kohereza abana babo ku ishuri n’ibindi.

    Gabriel Ndagijimana wavukiye muri ako gace mu 1940 mbere y’uko Kenya ibona ubwigenge yavuze ko kimwe na bagenzi be, basanga atari abanyakenya cyangwa Abanyarwanda, kandi bibabuza kubona zimwe mu serivise.

    Ati 'Ku myaka 77 sindigera mfunguza konti muri banki, sindatora, sindagura umutungo n’umwe ; ku bw’ibyo ndambiwe kuba muri ibi bibazo ndetse ntewe ubwoba n’abana banjye.'

    Nyirindekwe John wavutse ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda mu 1940, yatangaje ko abana bavutse ku babyeyi batuye mu gace ka Kericho batemererwa kwiga mu mashuri ya leta kuko babarwa nk’abanyamahanga.

    Ati 'Tubona abana b’abaturanyi bacu baguwe neza na buruse ya leta ibafasha kugera ku nzozi zabo mu masomo mu gihe abacu batabibona kuko nta bwenegihugu dufite.'

    Imwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga rya Kenya ivuga ko umuntu wese yitwa Umunyakenya mu gihe umwe mu babyeyi be yari umuturage w’iki gihugu igihe yabyarwaga, hatitawe aho yaba yaravukiye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abanyarwanda-1300-bahawe-ubwenegihugu-bwa-Kenya

  • Charley Pride wamamaye mu njyana ya Country Music yishwe na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wabaye umwe mu birabura bafite ibigwi muri iyi njyana, yapfiriye mu Mujyi wa Dallas, ku myaka 86, yishwe na COVID-19 nk’uko bigaragara ku rubuga rwe.

    Nyuma y’urupfu rwe, abahanzi batandukanye bagaragaje agahinda. Nka Dolly Parton yanditse kuri Twitter agaragaza ko atewe intimba n’urupfu rwa mugenzi we.

    Ati 'Umutima wanjye ushenguwe n’urupfu rw’umwe mu nshuti magara akaba n’inshuti yanjye kuva kera, Charley Pride. Byabaye bibi kurushaho menya ko yishwe na COVID-19. Mbega virusi iteye ubwoba ! Charley tuzahora tugukunda.'

    Charley Pride yavukiye muri Mississippi mu 1934. Yatangiye kumenyekana mu muziki kuva mu 1967 ubwo yakoraga indirimbo yise 'Just Between You and Me'.

    Yatwaye ibihembo bitatu bya Grammy Awards n’ibindi bitandukanye. Mu 1975 ya yabaye umwirabura wa mbere watwaye igihembo cya Country Music Association Awards.

    Yaherukaga gutaramira abantu mu kwezi gushize ubwo yanahabwaga igihembo cya Lifetime Achievement Award muri Country Music Association Awards[CMA].

    Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa 'Kiss an Angel Good Morning' , 'Is Anybody Goin’ to San Antone' n’izindi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Charley-Pride-wamamaye-mu-njyana-ya-Country-Music-yishwe-na-COVID-19