Category: Uncategorized

  • Trump akomejwe gushinyagurirwa yiswe umuhombyi w'umwaka #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko uyu mwaka wa 2020 usa n'uri gukabakaba ku ndunduro, ibitangazamakuru hirya no hino ku Isi birawuvugaho byinsnhi binyuranye , ariko kimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu Budage no ku mugabane w'Uburayi, Der Spiegel, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020 cyise Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump umuhombyi wa mbere w'umwaka w'2020.

    Abanditsi babiri bahuriye kuri iyi nkuru bise Perezida Trump umuhombyi w'umwaka (Der Verlierer des Jahres), bashingiye ku kuba yaranze kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye tariki ya 3 Ugushyingo 2020.

    Bati: 'Yanze kwemera ko yatsinzwe, ahubwo yivugira ko amatora yibwe cyane, n'ubwo nta gihamya kibishimangira. Nta gitangaje, Perezidansi ya Trump irangiye nk'uko yatangiye. Nta kinyabupfura, nta cyubahiro.'

    Hari aho mu nkuru y'iki gitangazamakuru, bageze bagasobanura Trump nk'umuntu 'utareba ku nyungu rusange, akita ku kintu kimwe rukumbi; ari cyo we ubwe.' Arakomeza ati: 'Ku bwa Trump nta kintu kiba ku murongo.'

    Indi mpamvu yatumye aba banditsi bita Perezida Trump umuhombyi, ngo ni uko yasuzuguye icyorezo cya Covid-19, ntashyireho ingamba zo kukirinda Abanyamerika, kigakwira hose, na we bikagera ubwo acyandura.

    Iki gitangazamakuru cyise Trump umuhombyi, mu gihe na The Times iherutse gukora inkuru ishyira Joe Biden watorewe kuyobora USA na Kamala Harris uzaba Visi Perezida we, ku mwanya wa mbere w'abantu uyu mwaka wahiriye kurusha abandi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/trump-akomejwe-gushinyagurirwa-yiswe-umuhombyi-wumwaka/

  • Dore ibintu 5 bituma Imibonano Mpuzabitsina ishobora kwangiza umubano w'abakundana #rwanda #RwOT

    Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa  kiba  hagati y'abakundana,imibonano mpuzabitsina ni myiza pe,iraryoha ndetse ihuza abakundana,umuntu anavuze ko imibonano mpuzabitsina ari inyungu z'ubuzima ntiyaba abeshye.

    Impamvu umuntu yakavuze ko ari inyungu ku buzima ni uko iyo nta kwitananaho guhari,imibonano mpuzabitsina ituma biba.bityo urubuga rwa elcrema rwashyize hanze uburyo imibonano mpuzabitsina ishobora kwangiza umubano w'abakundana.

    1.Iyo ugiye buri gihe usaba umukunzi wawe ko mwakorana imibonano mpuzabitsina
    Buri umwe wese afite imyitwarire itandukanye mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina,hari abayikora byibura 2 cyangwa 3 mu cyumweru,abandi rimwe mu cyumweru cyangwa mu byumweru bibiri yewe hariho n'abandi bakunda kuyikora buri munsi cyangwa kenshi gashoboka ku munsi iyi myitwarire ya bamwe yihindagurika ry'imibonano mpuzabitsina nayo yangiza umubano w'abakundana,kugira ngo wirinde ibi bibazo abakundana bagomba kubanza kumvikanaho neza ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina yabo.
    2.Iyo muhuze cyangwa mufite umunaniro mwinshi
    Ubu nabwo ni ubundi buryo imibonano mpuzabitsina ishobora kwangiza umubano wanyu,imibonano mpuzabitsina yubaka ubumwe ndetse igatuma abakundana bubahana ari nayo mpamvu iyohari ikintu kibuze mu mibanire yanyu icyo gihe nta kiba kigenda,niba koko mujya mugira ibintu bituma muhura 'busy'mujye mugerageza mushake igihe gihagije byibura mu ijoro cyo gukora imibonano mpuzabitsina kuko nimudakora ibi umwe muri mwe azahura n'uburibwe muri we bukabije
    3.Iyo umubano wanyu hatarimo ibyo gukorana imibonano mpuzabitsina
    Iki nacyo ni kimwe mu byica umubano w'abakundana,abantu benshi bakundana kandi bateganya no kurushinga bajya birangagiza iki kintu ari nabwo nyuma ujya kumva ukumva no umubano wabo wararangiye kandi bazize kutamenya,niba ufite umukunzi wawe kandi umwizera ndetse nawe akakwizera mushobora kumvikana kuri Iki kintu cyo gukora imibonano mpuzabitsina buriya niba utari unabizi hari igihe muba mukundana ariko arwana n'umubiri ashaka gukora imibonano ubwo yabona ntacyo umukemurira agahitamo kwishakira undi mukunzi uzajya yemera ko bayikora.
    4.Iyo umwe muri mwe ashobora kwihanganira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
    Iyo bimeze gutya ni hahandi usanga nta we ushobora kuyobora undi ngo bakore imibonano mpuzabitsina kuko umwe aba ashobora kwihanganira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina undi nawe akagira isoni zo kumubwira kuko abona atabyitayeho,mbese habura ufata icyemezo,ibi nabyo byica umubano w'abakundana.
    5.Iyo umwe muri mwe agira huti huti mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina
    Inshuro nyinshi abantu benshi bakunda ibintu bya huti huti iyo bagiye gukora imibonano mpuzabitsina,mbese ni hahandi umwe yumva abishatse maze agahita ahatiriza undi atabanje byibura kumutegura ibi nabyo byica umubano wabakundana kuko akenshi  umwe  barangiza  atabishaka

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/dore-ibintu-5-bituma-imibonano-mpuzabitsina-ishobora-kwangiza-umubano-wabakundana/

  • Moïse Katumbi ari kubyina kubera ko joseph Kabila n'abe bagenda bigizwayo #rwanda #RwOT

    Umuherwe akaba n'umunyapolitiki Moïse Katumbi akomeje kugaragaza ibyishimo aterwa no kuba Perezida Félix Tshisekedi yaritandukanyije na Joseph Kabila ndetse no kuba abo bakoranaga bya hafi bakomeje kwigizwayo.

    Moïse Katumbi ni umuntu wabaye inshuti ya Kabila, nyuma baza gushwana, yegura ku mwanya w'ubuyobozi, ubwo yari Guverineri w'Intara ya Katanga, ajya mu buhungiro mu Bubiligi kuko yirinda gufungwa nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo w'igihugu n'uburiganya.

    Katumbi kandi asa n'utazibagirwa uburyo leta ya Kabila yamuvukije amahirwe yo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu, ubwo yashyirirwagaho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2016.

    Moïse Katumbi n'umwe mu bantu batishimiye isinywa ry'amasezerano y'ihuriro ry'amashyaka CACH rya Perezida Tshisekedi na FCC rya Joseph Kabila, muri Werurwe 2020; aho we na bagenzi be bahuriye mu ihuriro ry'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi rya LAMUKA, bagiye bagaragaza ko badashyigikiye politiki ya FCC-CACH.

    Nyuma y'ibiganiro yari amaze ukwezi agirana n'aba meya mu gihugu mubyo yise 'consultations', tariki ya 6 Ukuboza 2020, Perezida Tshisekedi yatangaje ko agiye gusesa amaserano yagiranye na Joseph Kabila. Katumbi yahise yandika ubutumwa kuri Twitter, agaragaza uburyo iki cyemezo cy'Umukuru w'Igihugu cyari gikwiye.

    Moïse Katumbi yanditse ati: 'Perezida wa Repubulika amaze gutanga igisubizo cyumvikana kandi gisobanutse Abanyekongo bari bategereje. Ndashimira ubushake n'ubutwari bwe, nshigikira ubushake bwe bwo gushyira abaturage ku isonga no gushaka uburyo bwo gushaka icyo bakeneye.'

    Ubwo Perezida Tshisekedi yari amaze kuvuga iri jambo, tariki ya 7 Ukuboza 2020 yatumiye Minisitiri w'Intebe, Ilunga Ilukamba, bagirana ikiganiro bamwe bavugaga ko ashobora kumwegurizamo nk'umwe mu bakomeye mu bakomeye muri FCC gusa ntabwo aregura. Ibyo ntacyo Katumbi yigeze abivugaho.

    Byasabye ko Katumbi yongera kuvuga ubwo tariki ya 10 Ukuboza 2020 abadepite bari bamaze gukora itora ryeguje Perezidante w'Inteko Ishinga Amategeko, Jeannine Mabunda ufatwa nk'inshuti ya hafi ya Joseph Kabila, akaba n'imbaraga zikomeye yari asigaranye mu butegetsi bw'igihugu.

    Moïse Katumbi yongeye kwandika ubutumwa kuri Twitter, agira ati: 'Ndashimira abadepite ku bw'iri tora ry'amateka. Basubije ibyifuzo by'abaturage, bubaha ababizize babiharanira. Nta mbogamizi zikiriho zo gukora politiki ishyigikira abaturage no gushyira mu bikorwa ibyifuzo byatanzwe muri consultations.'

    Si Katumbi gusa wishimye kuko na bagenzi be bo muri LAMUKA, bashyigikiye Perezida Tshisekedi ku bw'iki cyemezo aherutse gufata, hiyongereyemo abenshi mu bagize ihuriro CACH.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/moise-katumbi-ari-kubyina-kubera-ko-joseph-kabila-nabe-bagenda-bigizwayo/

  • Nyagatare: Ku myaka 72 ni bwo araye mu nzu ifite urumuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kobusinge Joy avuga ko ku myaka 72 ari bwo araye mu nzu ifite urumuri
    Kobusinge Joy avuga ko ku myaka 72 ari bwo araye mu nzu ifite urumuri

    Yabitangaje kuri uyu wa 12 Ukuboza 2020, nyuma yo guhabwa urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba na Polisi y’Igihugu.

    Joy Kobusinge avuga ko kuva yabaho ari ubwa mbere araye mu nzu ifite urumuri rutari agatadowa. Ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na Polisi y’Igihugu babahaye urumuri.

    Ati “Ndashimira Perezida w’igihugu nk’abana be koko pe, nubwo bamwe dushaje ariko yadutekerejeho nk’umubyeyi mwiza udushinzwe, nkaba nshimira Polisi y’igihugu namaze kumenya ko ari yo ikoze iki gikorwa, Imana ibahe umugisha nongeye gupfukama nshima Imana”.

    Kobusinge akomeza agira ati “Nyihereza icyubahiro kugira ngo itekereze itarobanuye no mu butoni, ni jyewe nde wakabaye mfite umuriro mu nzu yanjye, ndetse nanavuka ubu ngeze imyaka 72, ubu ni bwo bwa mbere ndara mu nzu irimo urumuri.

    Joy Kobusinge yasabiye umugisha umukuru w’igihugu na Polisi y’igihugu kugira ngo ibyo bakora byose izabibahembere kuko we atabona icyo wabahemba.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko bigoranye kugira ngo Nyamiyonga hagere umuriro usanzwe w’amashanyarazi bitewe n’imiturire yabo itatanye.

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko Akarere ka Nyagatare kabura imvura kubera kutagira amashyamba ari na yo mpamvu abaturage bakwiye kuyongera

    Avuga ko ariko imirasire y’izuba byoroshye kuko buri wese umurasire ushyirwa ku nzu ye. Avuga ko urumuri bahawe ruzafasha abaturage ariko by’umwihariko abana bari mu mashuri.

    Agira ati “Abanyeshuri bigiye kujya biborohera gusubira mu masomo yabo, kongera kwiyibutsa ibyo bize ariko n’abaturage bakuwe mu icuraburindi”.

    Umuyobozi muri Polisi y’igihugu ushinzwe guhuza Polisi y’igihugu n’abaturage CP Bruce Munyambo, avuga ko ibikorwa nk’ibi ari ngarukamwaka kandi bikorwa hagamijwe kwereka abaturage ko bari kumwe na bo mu rugendo rw’iterambere n’umutekano.

    Yasabye abaturage ba Nyamiyonga kubyaza umusaruro ibikorwa bahawe cyane bashishikariza abana gusubira mu masomo yabo. Yabakanguriye kandi kugira ubufatanye na Polisi y’igihugu mu kurwanya ibyaha.

    Avuga ko uturere dukora ku mipaka ari two twibanzweho uyu mwaka mu guhabwa imirasire y’izuba. Mu karere ka Nyagatare mu Mudugudu wa Nyamiyonga abaturage 368 bakaba ari bo bahawe imirasire y’izuba.

    CP Bruce Munyambo yasabye abanyeshuri ba GS Nyarupfubire ndetse n
    CP Bruce Munyambo yasabye abanyeshuri ba GS Nyarupfubire ndetse n’abaturage kurinda ibiti byatewe no kubyongera

    Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba kandi yifatanyije n’abaturage ba Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo na Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare mu gutera ibiti hagamijwe kubungabunga ibidukikije, inabasaba kubirinda no kubyongera. Kiramuruzi hatewe ibiti 4,000 naho Rwimiyaga haterwa ibiti 4,100.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-ku-myaka-72-ni-bwo-araye-mu-nzu-ifite-urumuri

  • Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy'imyaka 25 yari yarakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda. #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rw'uyu ruharwa yagiye hanze kuri iki cyumweru tariki 13 Ukuboza 2020, ariko ntiyasobanuye icyo yazize. Yussuf Munyakazi yari afungiye muri Mali, kuva muri Werurwe 2012. Ikibabaje gusa ni uko agiye atarangije gufungwa imyaka 25 yari yarakatiwe tariki 30 Kamena 2010, ubwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamyaga uruhare rukabije muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyaha ndengakamere byahamye Munyakazi yabikorereye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ari naho avuka, ndetse anamamara cyane mu bwicanyi bwabereye muri Kibuye. Abacamanza bayobowe na Florence Rita Alley basobanuye ko Yussuf Munyakazi yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi basaga 5000, bari bahungiye kuri paruwasi ya Shangi na Mibirizi muri Cyangugu. Uyu mugabo w'imyaka 85 yahoze ari umucuruzi, aza guhimnduka Interahamwe kabombo .

    Yafatiwe muri repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 05 Gicurasi 2004, nyuma y'iminsi ibiri gusa ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha. Urubanza rwe rwamaze imyaka 6 arushya iminsi ngo araburana, ariko biza kurangira yeretswe ko amaraso asama.

    Iyo adapfa yari kuzarangiza igifungo muw' 2035, afite imyaka 100. Aho muri gereza muri mali asizeyo abandi bajenosideri ruharwa barimo Col. Théoneste Bagosora bivugwa ko ari umwe mu bacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, na Con Renzaho Tharcise wari Perefe w'Umuyi wa Kigali, nawe akaba yarakoze amahano mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    The post Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy'imyaka 25 yari yarakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umujenosideri-yussuf-munyakazi-apfuye-atarangije-igifungo-cyimyaka-25-yari-yarakatiwe-nurukiko-mpuzamahanga-rwashyiriweho-u-rwanda/

  • Minisitiri Ngamije yatangaje ko imyitwarire ya bamwe mu bacuruzi ari imwe mu nzitizi mu guhashya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2020, Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yahishuye ko hari bamwe mu bacuruzi bambukiranya imipaka bakoresha ibyangombwa bigaragaza ko batanduye icyorezo cya Covid-19, kandi baranduye.

    Ibi Minisitiri Ngamije yabitangarije kuri RBA mu kiganiro cyarimo abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda.

    Minisitiri Ngamije yagaragaje ko iyi myitwarire y'abacuruzi ari imwe mu nzitizi leta y'u Rwanda yahuye na zo mu rugamba rwo kurwanya Covid-19.

    Akomoza kuri aba bacuruzi, Minisitiri Ngamije yagize ati:  'Mu bacuruzi ni uko. Bari kuva hano, bakajya hanze, bakagenda tubasubumye. Iyo bari ntawe uzi ukuntu bitwara, mu kugaruka bakagaruka n'ubwo bisuzumisha, hari amakuru dufite ko hari bashakisha ibyangombwa by'ibihimbano, hari n'abagiye bafatwa na polisi, barazwi bahimbye ibyangombwa by'uko batanduye kandi banduye, abo bakagaruka mu gihugu.'

    Minisitiri Dr. Ngamije Daniel yavuze ko imyumvire mibi nk'iy'aba bacuruzi ituma haba ubwiyongere bw'abandura icyorezo cya Covid-19 nk'ubugaragara muri iki gihe, kuko iyo bavuye mu mahanga, bahura n'abandi barimo abo mu miryango, bakabanduza icyorezo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/minisitiri-ngamije-yatangaje-ko-imyitwarire-ya-bamwe-mu-bacuruzi-ari-imwe-mu-nzitizi-mu-guhashya-covid-19/

  • Yusuf Munyakazi wahamijwe ibyaha bya Jenoside yaguye muri gereza muri Mali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yusuf Munyakazi yaguye muri gereza muri Mali
    Yusuf Munyakazi yaguye muri gereza muri Mali

    Munyakazi w’imyaka 85, mu mwaka wa 2010 ni bwo yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyane cyane mu Burengerazuba.

    Munyakazi yahoze ari umuhinzi akaba n’umucuruzi ukomeye mu cyahoze ari Cyangugu, akaba ari na we wari umuyobozi w’interahamwe mu Bugarama.

    Yahamijwe uruhare mu bitero by’interahamwe byagabwe kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Paruwasi ya Shangi n’iya Mibilizi byahitanye ibihumbi by’Abatutsi.

    Yusuf Munyakazi kandi yashinjwe gufatanya n’abandi benshi mu gushaka abantu bo kwinjiza mu mutwe w’interahamwe zo mu Bugarama no guha imyitozo abagize uwo mutwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yusuf-munyakazi-wahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-yaguye-muri-gereza-muri-mali

  • Abanyarwanda bashobora guhabwa urukingo rwa COVID-19 mu mezi atatu – MINISANTE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije

    Minisitiri w’Ubuzima avuga ko imyiteguro yo kwakira urukingo imeze neza kandi hari guhugurwa abakozi bazakingira, ndetse n’ububiko bw’inkingo buhagije kugira ngo nirumara kuboneka Abanyarwanda bazatangire kuruhabwa ku buntu.

    Minsitiri w’Ubuzima atangaza ko ibyiciro by’abarwayi b’indwara karande, abageze mu za bukuru, n’ibyiciro by’ahahurira abantu benshi nko kwa muganga, inzego z’umutekano, abacuruzi n’abakora ku mipaka ari bo bazaherwaho bahabwa urukingo rwa COVID-19.

    Dr. Ngamije avuga ko Leta y’u Rwanda iri muri gahunda y’ibihugu 96 byiyandikishije mu kigo cyashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, kandi u Rwanbda rwamaze kwiyandikisha no kugaragaza imibare y’inkingo zikenewe.

    Avuga ko usibye izo nkingo zo mu Muryango w’Abibumbye, u Rwanda ruzanashaka inkingo mu bihugu by’inshuti kandi ko ruzaza mu bihugu bya mbere muri Afurika mu guhabwa izo nkingo.

    Avuga ko ububiko bukonjesha inkingo bwamaze gutegurwa aho zizagezwa hose haba ku nkingo zikonjeshwa cyane kugeza munsi ya dogere serisiyusi 70 munsi ya zeru, n’izindi nkingo zitagoranye zikazabikwa mu buryo busanzwe.

    Avuga ko abakozi bo kwa muganga bazakingirirwa aho bakorera, naho abarwayi b’indwara karande bakaba bari gukorerwa ibarura kugira ngo bazasangwe aho bari bakingirwe kandi ku buntu.

    Agira ati “Urukingo nirumara kugera mu gihugu hazarebwa abafite ibyago byo kwandura, ahari abantu hari ubucucike bwinshi, abapolisi, muri gereza, ahantu hose hari ubucucike bwinshi urukingo rukazabageraho, ku ikubitiro rukazahabwa 20% by’Abanyarwanda ariko turateganya kuzaragera kuri 60% by’abazahabwa urukingo”.

    Urukingo ruzaba rwizewe ntawe ukwiye kugira ubwoba

    Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hari byinshi by’impuha bigenda bivugwa ku rukingo rwa COVID-19 ariko abantu bakwiye kubyima amatwi, kuko u Rwanda rwahisemo inkingo zimeze neza kandi zizewe kandi izo nkingo zizaba zemewe ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo zihabwe abaturage.

    Minisitiri w’Ubuzima avuga ko inkingo ziri gukorwa zageragejwe mu byiciro byose bisabwa mbere y’uko zihabwa abantu, ku buryo ntawe bikwiye kuba bitera ubwoba ko rwagira ingaruka zidasanzwe ku buzima.

    Avuga ko hari abaterwa inkingo bakagira ibibazo byoroheje bitewe n’umubiri w’umuntu kandi ko inkingo zitagira ingaruka ku bantu bose.

    Avuga ko hazabaho ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage hakurikijwe amakuru azaba agezweho urukingo rumaze kugera mu gihugu.

    Agira ati “Tuzagira igihe cyo kubisobanura ibivugwa byinshi si ko aba ari ukuri, nitumara kwakira urukingo tuzasobanurira abantu, urukingo ruzatangwa ni urukingo rwizewe ntawe ukwiye kuba abigiraho impungenge”.

    Minisiteri y’Ubuzima ikomeza gusaba Abanyarwanda kwitwararika ku ngamba zo kwirinda COVID-19, kugira ngo urukingo ruzasange ari bazima kuko rudahabwa umuntu urwaye bikaba biteganyijwe ko mu mezi atatu ari imbere ruzaba rwageze mu Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abanyarwanda-bashobora-guhabwa-urukingo-rwa-covid-19-mu-mezi-atatu-minisante

  • Covid-19 : Mu mezi atanu hafunzwe utubari 9,600 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

    Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2020, ubwo yari mu kiganiro cyanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye, aho we n’abandi bayobozi bavugaga k’uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu.

    Minisitiri Shyaka yavuze ko utubare turi mu bikomeje guteza ibibazo gahunda yo gukumira icyo cyorezo, kuko abantu batugiyemo batabasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ari yo mpamvu hari utwafunzwe.

    Agira ati “Kuva muri Nyakanga uyu mwaka kugeza ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, twafunze utubare twasanze dukora tugera ku 9,600 na ho muri uku kwezi konyine k’Ukuboza mu gihugu hose twafunze utubare 347. Ikijyanye n’utubare ni ikibazo gikomeye kuko abaturimo bitangira bahanye intera ya metero ariko bikarangira byabaye ubusabane”.

    Ati “Impamvu utubare tugenda tuba twinshi ni uko ibyari utubare byahindutse resitora mu mpapuro ariko mu mikorere bigakora nk’utubare. Ni yo mpamvu inzego z’ibanze n’iz’umutekano nka Polisi iyo dusanze bikora nk’ukutubare tubifunga. Gusa usanga ntawe ufite icyemezo cy’akabare, kiba ari icya ‘Resto-bar’ kandi biremewe”.

    Minisitiri Shyaka avuga kandi ko ari ngombwa ko ingamba zo kurinda abantu icyorezo zikazwa, kuko abacuruza inzoga bo icyo baba bashaka ari ukwinjiza amafaranga menshi gusa.

    Ati “Umuntu ucuruza izo nzoga areba cyane amafaranga yinjiza kurusha kurusha kureba ubuzima bwe n’ubw’abakiriya be, kuko hari aho ugera ugasanga igikombe cy’icyayi barakinyweramo wisiki cyangwa byeri. Bigaragara ko hari Abanyarwanda bafite inyota y ‘inzoga ariko bakiyibagiza ibyago Covid-19 ishobora kudutera”.

    Ati “Inzego zibishinzwe nka Polisi, zirahana ariko ingeso nticika. Hakenewe rero ubufatanye bw’inzego zose, hakarebwa ibyakazwa kugira ngo duce intege icyo gikorwa kuko utubare dukomeje gukora, ntuzabuza abantu bamaze kunywa amacupa ane cyangwa atanu guhoberana, ntuzanababwira kwambara agakukamunwa barimo kunywa byeri, utubare ni ikibazo dukwiye guha uburemere”.

    Ibijyanye n’ikibazo cy’utubare dukora mu buryo butemewe cyanagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, aho avuga ko buri gihe mu tubare haba huzuye abantu.

    Ati “Hari amaresitora yihinduye utubare, wakwinjiramo ugasanga abantu baruzuye, bashyize amacupa y’inzoga imbere yabo muri ambalaje bazinywera mu bikombe by’icyayi. Hari amahoteri yakoreshaga utubyiniro, hari abanyura mu nzira zitemewe bita iz’ibishokoro n’abikerereza ngo batahe batinze Polisi yavuye mu nzira ariko aho hose bashobora kuhahurira na Covid-19, ntukwiye gucungana na Polisi ahubwo ubahiriza amabwiriza”.

    Yakomeje avuga ko bibabaje kuba umubare munini w’abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari urubyiruko, ari na rwo runafatwa rwanyoye ibisindisaha, mu gihe ari rwo rwagombye gukangurira abakuru kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

    Ibyo byagarutsweho nyuma y’aho bigaragariye ko imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda yongeye kuzamuka, kuko nko ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza handuye abantu 100, umunsi wabanje hari handuye 79, mu gihe hari hashize igihe abandura bari munsi ya 10 ku munsi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/covid-19-mu-mezi-atanu-hafunzwe-utubari-9-600

  • Umugabo yiyambuye ubuzima yitwitse na Lisansi muri Gasabo #rwanda #RwOT

    Mu kagari ka Gasagara mu mudugudu wa Rugagi mu Karere ka Gasabo umugabo witwa Murangwa Omar uzwi ku izina rya Misago yiyambuye ubuzima ku manywa y'ihangu yitwikishije lisansi kubera impamvu itaramenyekana ariko bikekwa ko ari ugufuhira umugore we bari baratandukanye bafitanye abana 2. Ibi byabaye Kuwa gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020

    Umukozi ushinzwe iterambere n'imibereho myiza mu Kagari ka Gasagara (SEDO), Bwana Hategekimana Djuma, yabwiye UMURYANGO dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo Murangwa yitwikiye mu rugo rw'uyu wahoze ari umugore we Tuyisenge Jeanne aho bikekwa ko byaba byaratewe no gufuha cyane ko hari amakuru yavugaga ko uyu mugore yiboneye undi mugabo.

    Yagize ati; 'Uwo mugabo yitwaga Murangwa Omar yari azwi ku izina rya Misago,yabanaga n'umugore we Tuyisenge Jeanne bari bafitanye abana 2 b'abakobwa.Baje gutandukana buri wese aca ukwe.'

    Umugore yaje kujya iwabo baza kumuha aho kubaka.Yaje kubaka abana n'abo bana be ariko umugabo nta wari uzi aho aba,gusa hari hagiye gushira ukwezi n'iminsi mike agarutse bivugwa ko aje gufata icyiciro cy'Ubudehe.

    Ejo ngo yaraje asanga ku mugore we hakinze,ahita ajya I Kabuga,agura akajerekani kuzuye lisansi arangije arataha.Yageze muri centre y'I Rwanda arangije ajya aho umugore we yabaga,kwa Sebukwe,ahageze asanga hakinze niko gufata ka kajerekani ka lisansi,imwe arayinywa indi ayisukaho ku mubiri arangije arikongeza.

    Abaturage ntabwo bari bamenye ibyo aribyo kuko uko lisansi yamutwikaga ku mubiri no mu nda yarashyaga.Ari gushya cyane yatangiye kuvuza induru,abaturage baratabara,bahamagara imbangukiragutabara,yahageze yapfuye.'

    Bwana Hategekimana yavuze ko aba bombi batandukanye kubera amakimbirane ndetse ko ubwo uyu mugabo yari agarutse bivugwa ko yamenye ko umugore we yinjiza abandi bagabo ariyo mpamvu ikekwa ko yaba yamuteye kwitwika.

    SEDO Hategekimana yavuze ko icyo bakoze ari ukuganira n'abaturage bagafatanya gukumira ibyaha bitaraba no gutanga amakuru ku ngo zifite amakimbirane.

    Twahamagaye umuyobozi w'Umusigire w'Umurenge wa Rusororo, Ndamutsa Claude, atubwira ko agishakisha aya makuru araza kuyaduha neza nayabona.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/umugabo-yiyambuye-ubuzima-yitwitse-na-lisansi-muri-gasabo/