Category: Uncategorized

  • Mu Rwanda umukobwa w’imyaka 14 n’umugabo w’imyaka 61 bishwe na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bantu bahise buzuza umubare w’abantu 56 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda habonetse abantu 100 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 66.

    Abo barwayi bashya 100 babonetse mu bipimo 3,813 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 52, Rubavu: 21, Huye: 9, Ruhango: 7, Rusizi: 4, Muhanga: 4, Gakenke: 2, Rwamagana: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 6,528 muri bo abamaze gukira ni 5,892, naho abakivurwa ni 580.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umukobwa-w-imyaka-14-n-umugabo-w-imyaka-61-bishwe-na-covid19

  • Umukino wari guhuza u Rwanda na Tanzania muri CECAFA U-17 wasubitswe irushanwa ryigizwa inyuma #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hagombaga gutangira irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) hagamijwe gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2021.

    Nyuma y’uko umukino wa mbere ukuweho kuko Sudani y’Epfo yasezerewe mu irushanwa, n’uwari guhuza u Rwanda na Tanzania guhera saa Cyenda, wasubitswe, hemezwa ko irushanwa rizatangira ku Cyumweru.

    Itangazo ryashyizwe hanze na CECAFA rivuga ko 'Bitewe no gukurwa mu irushanwa kwa Sudani y’Epfo, Komite ishinzwe gutegura CECAFA yasubitse itangira ry’irushanwa ryagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu.'

    'Kwigizwa inyuma biratanga umwanya wo kwipimisha COVID-19 ku makipe yose n’abasifuzi mu gihe cy’amasaha 48 ateganywa na CAF. Kuva ubu, amakipe yose n’abasifuzi bazajya bipimisha buri masaha 48 mbere y’umukino.'

    Start of CECAFA/CAF U-17 Tournament pushed to Sunday. #CecafaU17 #RoadToMorocco @Cecafaonline pic.twitter.com/vgeSNwIU8H

    — Rwanda FA (@FERWAFA) December 12, 2020

    Ku rundi ruhande, hari amakuru ko iri rushanwa ryasubitswe nyuma y’uko Tanzania yari guhura n’u Rwanda igaragayemo abakinnyi bane banduye COVID-19.

    CECAFA U-17 izatangira ku Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza, aho umukino wa mbere uzahuza Ethiopia na Kenya saa 15:30 mu gihe u Rwanda na Tanzania bizakina ku wa Mbere saa 15:30.

    Undi mukino w’u Rwanda muri iri rushanwa uzaba ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza, ukazaruhuza na Djibouti saa kumi n’imwe (17:00).

    Nyuma yo gusezererwa kwa Sudani y’Epfo yazize abakinnyi bane barengeje imyaka, itsinda A ryasigayemo Uganda, Ethiopia na Kenya mu gihe itsinda B rigizwe n’u Rwanda, Tanzania na Djibouti.

    Amakipe abiri azakina umukino wa nyuma ni yo azahagararira agace ka CECAFA mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc hagati ya tariki ya 12 n’iya 31 Werurwe 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umukino-wari-guhuza-u-Rwanda-na-Tanzania-muri-CECAFA-U-17-wasubitswe-irushanwa-ryigizwa-inyuma

  • Indembe za Coronavirus zikomeje kwiyongera ! Babiri nibo bahitanwa nayo ku munsi #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku wa 11 Ukuboza 2020, rigaragaza ko umuntu wa 54 yahitanywe na covid-19 mu Rwanda imibare y’abanduye mu mahaya 24 ni abantu bagera kuri 79. Uwapfuye ni umugabo w’imyaka 71 w’i Kigali.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abantu 79 banduye icyorezo cya coronavirus mu masaha 24, barimo ab’i Kigali (31), Musanze (27), Burera (12), na Rubavu (9). Abantu bashya bakize bagera ni 37.

    Minisitiri Dr Mpunga yabwiye Radio Rwanda ko imibare y’ubwandu bushya ihangayikishije igihugu ku rwego ruhambaye, bituma u Rwanda ruba mu bihe bikomeye kurusha ibyo rwigeze kubamo.

    Ikindi avuga ni uko umubare w’abarwayi barembye bafashwa mu buryo bwo guhabwa umwuka barenga 10 kandi mbere batarigeze bagera kuri uwo mubare.

    Ati 'Imibare iriyongera nibyo hari n’igihe twagize abarenze aba, ariko iyo turebye abarwayi barembye bari ku mwuka turi gufasha uyu munsi, ubundi twabaga tugeze muri umwe cyangwa babiri ariko ubu bageze muri cumu na..kandi barakomeza biyongera umunsi ku wundi.}

    'Icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko indwara iri kurembya abantu benshi kandi birenze uko byari bimeze mbere. Icya kabiri ni uko n’abapfa bari kwiyongera, ubu turi gupfusha abantu babiri ku munsi. Ibi ntabwo twigeze tubigira kuko mbere hapfaga umwe mu cyumweru cyangwa bibiri. Ikindi kandi iri kugenda yica n’abakiri bato.'

    Abaturarwanda basabwa kwitwararika ku ngamba ziriho zo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya coronavirus zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa, kwirinda gusuhuzanya no guhana intera hagati y’abantu n’abandi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Indembe-za-Coronavirus-zikomeje-kwiyongera-Babiri-nibo-bahitanwa-nayo-ku-munsi

  • Rwanda National Police Connects 785 Households With Solar Energy #rwanda #RwOT

    Rwanda National Police (RNP) has lit 785 households in four villages in Nyagatare, Burera, Gicumbi and Musanze districts, with solar energy.

    The official handover of the solar power systems was held concurrently on Saturday, December 12.

    It is part of the RNP environmental protection efforts, which also saw about 8200 assorted trees including fruits, planted on the same day in Nyagatare (4100), Gatsibo (3000), Rwamagana (600) and Musanze (500) districts.

    In Nyagatare District, at least 368 households were connected with solar power systems in Kiyombe, Matimba and Nyamiyonga.

    More 178 households of Tetero village in Gitovu Cell, Ruhunde Sector of Burera district were also lit as well as 158 households in Nyakibande and Kiriba villages of Kaniga and Rubaya sectors, respectively, in Gicumbi.

    In Musanze District, Police lit 81 households of Mugari village, Migeshi cell in Cyuve Sector.

    This brought the number of households that RNP connected with solar energy in Mugari to 181. Mugari is also one of the three villages in Musanze where RNP connected combined 381 households with solar power system. The two other villages are Ruhehe and Masoro where 100 households, each, was lit.

    Over 500 bamboo trees were also planted in the vicinity of the Automobile Inspection Centre in Musanze town.

    While addressing the residents shortly after the environmental protection activities in Musanze, the Governor of the Northern Province, Jean Marie Vianney Gatabazi reminded them of their individual and collective roles to protect the environment.

    'This automobile inspection centre, the trees we have planted today and solars are partly aimed at protecting the environment. Protect and make good use of them,' Governor Gatabazi told the residents.

    The automobile inspection centres test gas emissions, among others.

    In Nyagatare, the Governor of the Eastern Province, Fred Mufulukye, thanked RNP for its wide security approach to also conserve nature and further improve the welfare of the people.

    'Planting trees, replacing candles and kerosene with solar are all part of the wide human security and ensuring that people are safe in all aspects. These trees and forests are yours to conserve. They are destroyed by people in your communities and as community policing agents, report them as well as any other wrongdoer,' Governor Mufulukye told the residents.

    Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, Commissioner for Community Policing told residents of Nyagatare that the RNP human security and community development activities is because of the good leadership and guidance by President Paul Kagame.

    CP Munyambo reminded them of their community policing rights and responsibilities and urged them to share information with the Police on anyone they suspect to be engaged in environmental destruction and other criminal activities.

    In Friday, Police was also joined by residents of Gasabo District to plant at least 1300 trees in Munini Village, Shango Cell in Nduba Sector.

    ALSO READ: Rwanda National Police in tree planting drive

    https://police.gov.rw/media-archives/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=15971&cHash=62e929cfc337572a321f8a9591e8fe40

    The post Rwanda National Police Connects 785 Households With Solar Energy appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-national-police-connects-785-households-with-solar-energy/

  • Quality education, service delivery among indicators of good governance that need improvement #rwanda #RwOT

    It was revealed yesterday during the launch of the 7th edition of 'Rwanda Governance Scorecard (RGS).

    Each of eight pillars on which the research was entrenched on showed an improvement compared to the previous year but indicated gaps to be filled.

    The CEO of RGB, Dr Usta Kaitesi explained that research findings indicated constant improvements for some pillars like security and justice and slowdown in some areas.

    'There are great improvements in the areas of security, justice, fighting against corruption, transparency and accountability on a commendable progress that should not step back. Areas that need special attention for improvement are related to service delivery, eradicating poverty, streamlining systems aimed at eliminating stunting and concerting efforts to drive Rwandans into technology whereby we have committed at 100% digital services among public institutions in the National Strategy for Transformation 1,' she said.

    The Minister in the Office of the Presidency, Judith Uwizeye who graced the event highlighted that Rwandans are the primary beneficiaries of Rwanda Governance Scorecard and assured commitment for the implementation of recommendations.

    'We have the interest of generating data that tells us the truth that anybody else cannot tell us. Transformational Governance is a key pillar of National Strategy for Transformation (NST1). Thus, the Government of Rwanda is committed to implement the recommendations of this edition of Rwanda Governance Scorecard for the good of our citizens,' she said.

    Other areas of priority that need improvement include, social protection, poverty reduction and climate change resilience, improving quality education to attain knowledge based economy, boosting Made in Rwanda products value chain to compete at the international market and tackling imbalance between imports and exports.

    RGS is an independent annual publication of the RGB that seeks to gauge the state of governance in Rwanda, comprehensively assesses governance in using both primary and secondary data sources.

    It is mainly designed to generate credible and reliable data on governance issues, serves as practical tool that drives policy reform in the domain of governance through the identification of areas for improvement and generates actionable recommendations and to contribute to current and authentic knowledge formation about Rwanda.

    The launch of the 7th scorecard held yesterday was attended by various officials from private, public institutions, civil society organizations, higher learning institutions and research centers.

    The research carried out was entrenched on eight pillars namely; :(1) Rule of Law, (2) Political Rights and Civil liberties, (3) Participation and Inclusiveness, (4) Safety and Security,(5) Investing in Human and Social Development, (6)Control of corruption, Transparency and Accountability, (7) Quality of service delivery,(8) Economic and corporate governance.

    The pillar of Security came on top scoring 95,44% in 2020 from 94,29% of 2019, the Rule of Law performed at 87,86% from 84,70 % of last year, Political Rights and Civil liberties scored 85,76 % from 85,17 % while Participation and Inclusiveness got 81,96% from 73 % of last year.

    The pillar of Investing in Human and Social Development scored 73,32% from 68,53%, Control of corruption, Transparency and Accountability got 86,28% from 84,28%, Quality of service delivery scored 78,31 % from 70,54 % while Economic and corporate governance scored 78,14% from 76,43% of last year.

    The CEO of RGB, Dr Usta Kaitesi explained that research findings indicated constant improvements for some pillars like security and justice and slowdown in some areas.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/quality-education-and-service-delivery-among-governance-pillars-that-need

  • Rwanda's Dr. Sezibera Appointed Commonwealth's Special Envoy #rwanda #RwOT

    The Commonwealth Secretary-General Patricia Scotland has today announced the names of four special envoys and champions who will promote the Commonwealth's values and principles around the world.

    The four roles will be responsible for portfolio areas covering key issues designed to support and assist the Commonwealth's 54 countries and 2.5 billion people.

    The four individuals taking on these new roles are: Former director of The Prince of Wales's International Sustainability Unit, Justin Munday, as the Special Envoy on Climate Change, Environment and Socio-Economic Affairs.

    He will support the Commonwealth's climate strategy with a focus on preparing for next year's COP 26 in Glasgow and mobilising resources to help achieve Paris Agreement ambitions and relevant Sustainable Development Goals (SDGs) in member states.

    The Secretary-General's Special Envoy for Health and Education is Rwandan medical doctor, diplomat and politician, Richard Sezibera.

    He will focus on the attainment of the Sustainable Development Goals (SDGs) relating to health and well-being (SDG3) and quality education (SDG4).

    Prof Praja Trevedi, former economic adviser to the Government of India, has been named the Secretary-General's Special Envoy for SDG Implementation.

    His focus will be on implementing the UN Agenda 2030 and its 17 Sustainable development goals; including combatting poverty and reducing inequalities.

    Finally, the Secretary-General's Champion for Equality in Sports is British Paralympic athlete, Anne Wafula Strike.

    Her role involves connecting sporting initiatives and supporting the implementation of SDGs relating to sport, peace and development and improving equality in sport.

    Speaking on the announcements, the Secretary-General Patricia Scotland said, 'I am deeply honoured that these Special Envoys and Champions of such exceptional talent, quality and experience have generously agreed to help us promote the values and principles of the Commonwealth so that we can better deliver the Sustainable Development Goals and assist the 2.5 billion people in the Commonwealth in need of our support.'

    The post Rwanda's Dr. Sezibera Appointed Commonwealth's Special Envoy appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwandas-dr-sezibera-appointed-commonwealths-special-envoy/

  • Umwana wavuzweho kuguruka hejuru y’inzu ameze neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru y’umwana w’umukobwa wo mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Musaza, uri mu kigero cy’imyaka 14-15, wagurukaga akajya hejuru y’inzu, yatangiye gucicikana ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020.

    Amakuru yavugaga ko uwo mwana yari afite imbaraga zidasanzwe, zatumaga aguruka akajya hejuru y’inzu z’ubucuruzi ziri muri ako gace, ndetse abantu bagerageza kumukurayo bikananirana.

    Icyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard, yabwiye Kigali Today ko yigereyeyo ejo ku wa Gatanu, agasanga uwo mwana yacururutse ameze neza.

    Uyu muyobozi ariko ananyomoza amakuru avuga ko uwo mwana yagurukaga, kuko ngo amakuru yiherewe n’abaturage bamwiboneye, avuga ko yuririraga ku nzu z’ibikoni (ngufi), akajya hejuru y’inzu nini.

    Agira ati “Gusa ibyo bavuga ko aguruka si byo, ahubwo yaruriraga. Yuririraga ku nzu z’ibikoni kuko ziba ari ngufiya, hanyuma akajya hejuru y’inzu nini. Ibyo byo kuguruka si byo rwose”.

    Bihoyiki yemereye Kigali Today ko yibonaniye n’uwo mwana, agasanga yorohewe.

    Ati “Yasaga n’uworohewe, umuryango twawusabye ko yongeye kugira ikibazo bamujyana kwa muganga kugira ngo bamusuzume barebe niba yaba hari ikibazo afite”.

    Amakuru uwo muyobozi yahawe n’ababyeyi b’umwana avuga ko uwo mwana yari amaze iminsi arwaye, akamera nk’uta ubwenge ndetse agashaka kwiruka.

    Ababyeyi bavuga ko bagerageje kumuvuza ariko bikananirana, ndetse uyu muyobozi avuga ko akurikije uko yaganiriye na bo, basa n’aho barambiwe kuvuza umwana wabo.

    Ati “Icya mbere umuryango wari warishyizemo ko bamuvuje igihe kinini byananiranye, ariko ugasanga ni bya bindi byo kuvuza umuntu ku kigo nderabuzima, indwara yagaruka ukabona ntibabyumva”.

    Uyu muyobozi avuga ko amakuru yahawe n’abaturage, ari uko uwo mwana yajyaga hejuru y’inzu, akavayo ari uko haje abantu bakamusengera, nyuma bakamuterera urwego akamanuka.

    Uwo mwana kandi ngo yabaye avanywe mu rugo iwabo ajyanwa mu wundi muryango bafitanye isano, aho ngo hari abantu bamusengera.

    Ku ruhande rw’uwo mwana, Gitifu Bihoyiki baganiriye yabwiye Kigali Today ko we avuga ko ibyo bamuvugaho byo kuguruka nta byo azi.

    Agira ati “Umwana avuga ko atazi ibyamubayeho. Naramubajije aramwbira ngo baramubeshyera”!

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwana-wavuzweho-kuguruka-hejuru-y-inzu-ameze-neza

  • 'Génération Paul Kagame': Ishyirahamwe ry'urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ruraharanira gutera ikirenge mu cya Perezida w'u Rwanda mu guharanira imiyoborere myiza n'imibereho iboneye mu gihugu cyabo. #rwanda #RwOT

    Iri shyirahamwe 'Génération Paul Kagame', rimaze amezi make rivutse, ariko rimaze kugira abasore n'inkumi babarirwa mu bihumbi, mu ntara zose zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Aganira na Televiziyo MNCTVCONGO, Umuyobozi waryo Rames MWENZE NKULU yavuze ko bahisemo izina rya Perezida w'uRwanda kubera indangagciro bamubonamo, ngo bakaba bifuza ko, nk'imbaraga z'igihugu, bazifashisha bubaka Kongo itekanye, ikorera mu mucyo kandi ituwe n'abaturage bafite imyumvire n'imibereho myiza, nk'uko Paul Kagame abiharanira mu Rwanda, kandi bikaba bitanga umusaruro ugaragagarira buri wese ushyira mu gaciro.

    Iri shyirahamwe rifite icyicaro ahitwa LIKASI muri Haut-Katanga,ariko rikaba riteganya kucyimurira mu murwa mukuru, Kinshasa, ngo kuko aribwo ibikorwa byaryo byamenyekana kurushaho. Ubu rero riri mu bukangurambaga mu gihugu hose, rishishikariza cyane cyane urubyiruko gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame, ngo kuko ari uburyo bwiza bwo kwihuta mu iterambere, kurwanya ruswa n'akarengane, kugira uruhare mu bibakorerwa kandi bakabaza abayobozi uko buzuza inshingano bahawe n'abaturage. Rames Nkulu yavuze ko iyo urebye aho uRwanda rwavuye n'aho rugeze ubu, nta gushidikanya ko rubikesha umugabo w'ibikorwa, Paul Kagame. Yakomeje asobanura ko we na bagenzi be bishimira uburyo umubano hagati y'uRwanda n'igihugu cyabo uhagaze neza, nabyo bakabibonamo andi mahirwe yo gushyikirana n'Abanyarwanda, bagahahirana, bakajya inama mu mahoro n'umutekano.

    Mu bikorwa 'Génération Paul Kagame ' imaze gukora kandi ngo izageza mu ntara n'imijyi yose igize RDC, harimo gutoza abanyekongo umuco w'isuku ku mubiri, aho batuye, aho bakorera n'aho bagenda, intego ari ukugera ku isuku irangwa muri Kigali no bindi bice by'uRwanda. Magingo aya barafatanya n'abandi baturage mu bikorwa rusange, twagereranya n'umuganda ukorwa mu Rwanda.Bararemera abafite intege nkeya,aho bashakira igishoro abafite ubushake bwo gukora, ariko bakabura amikoro.

    Ababijjwe niba ibikorwa byabo bitazabangamirwa n' imitwe y'iterabwoba nka FDLR, FLN n'indi yagize Kongo indiri yayo, kandi yanga umuntu wese wavuga neza uRwanda na Perezida warwo, umuyobozi wa 'Génération Paul Kagame', yavuze ko iyo mitwe igenda itakaza imbaraga ku buryo bugaragara,kandi inzego z'umutekano muri Kongo zikaba zishyigikiye ibikorwa by'ishyirahamwe ryabo. Ikindi ngo iyo ibikorwa byawe bishingiye ku kuri, ababishyigikira baba benshi kurusha abagerageza kubikoma mu nkokora.

    The post 'Génération Paul Kagame': Ishyirahamwe ry'urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ruraharanira gutera ikirenge mu cya Perezida w'u Rwanda mu guharanira imiyoborere myiza n'imibereho iboneye mu gihugu cyabo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/generation-paul-kagame-ishyirahamwe-ryurubyiruko-rwo-muri-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-kongo-ruraharanira-gutera-ikirenge-mu-cya-perezida-wu-rwanda-mu-guhar/

  • Dr Richard Sezibera wahoze ari Minisitiri yahawe akazi #rwanda #RwOT

    Dr Sezibera yashyizwe muri izi nshingano ari kumwe n’abandi bantu bagera kuri bane aho bashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, rivuga ko Dr Sezibera ari Intumwa yihariye ya Commonwealth ishinzwe Uburezi n’Ubuzima.

    Rikomeza rivuga ko 'Azibanda ku bikorwa bigamije kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) zijyanye n’ubuzima hamwe n’imibereho myiza (SDG3) n’ireme ry’uburezi (SDG4).'

    Dr Sezibera ni umuganga wabyigiye, yabaye Visi Perezida w’Inama Rusange ya OMS, anaba kandi Perezida wa Komite Nyafurika ya OMS. Yabaye mu nzego z’ubuyobozi z’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Inkingo, GAVI (Global Alliance for Vaccine).

    Yabaye Intumwa yihariye (Special Envoy) ya Perezida Kagame mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Umusenateri kuva mu 2016 kugera mu 2018 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Ugushyingo 2019 ari nawo mwanya w’ubuyobozi aheruka mu Rwanda.

    Dr Sezibera yahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Mexique na Brésil. Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016.

    Usibye ubuyobozi na dipolomasi, yanabaye umusirikare wo ku rwego rwa Majoro. Amashuri ya Gisirikare yanyuzemo amenshi ni ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta zitandukanye nka Rhode Island, California, Florida n’ahandi.

    Dr Richard Sezibera ni umugabo w’igikwerere wavutse ku wa 5 Kamena 1964, arubatse, afite abana batanu.

    Abandi bagizwe Intumwa zihariye za Commonwealth harimo nka Justin Munday washinzwe ibijyanye n’Imihindagurikire y’Ikirere hamwe n’Ibidukikije ; Prof Praja Trevedi washinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere rirambye na Anne Wafula washinzwe Ubwuzuzanye mu mikino.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dr-Richard-Sezibera-wahoze-ari-Minisitiri-yahawe-akazi

  • Minisiteri ya Siporo yahagaritse imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasinywe na Minisitiri Aurore Munyengaju rivuga ko hashingiwe ku nama Minisiteri yagiranye n’inzego zishinzwe kurwanya icyorezo cya Covid-19 hafashwe ikemezo cyo guhagarika imikino ya Shampiyona kuva kuri uyu wa 12 Ukuboza, kugera mu gihe 'gikwiye' kitatangajwe itariki.

    Itangazo rivuga ko abakinnyi batagiye baguma aho bari gukorera imyitozo ndetse ngo bakomeje gusurwa, bikagaragazwa n’uko hari amakipe amwe bapimye basanga hari abanduye Covid-19.

    Minisiteri yategetse FERWAFA gutanga amafaranga yo gupimisha umukinnyi wese n’abatoza, kandi hakaba nta mukinnyi wemerewe kuva aho ari ajya iwe atabanje kwipimisha covid-19 no kubona ibisubizo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Minisiteri-ya-Siporo-yahagaritse-imikino-ya-shampiyona-y-ikiciro-cya-mbere