Category: Uncategorized

  • Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19: Abanyarwanda barasabwa kuba maso bakirinda kudohoka – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro Dusangire ijambo cyanyuze ku bitangazamakuru bya Leta n'ibyigenga cyarimo Minisitiri Shyaka Anastase, CP John Bosco Kabera, Madame Hakuziyamye Soraya na Dr Ngamije Daniel uyobora minisiteri y'ubuzima aho baciye amarenga y'ibishobora gukorwa mu gihe abanyarwanda bakomeza gusuzugura amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b747f61330868939aef03b60815757da31c822bedf493e56cc6a9b2ad0df1963d5ef31ffa4ba6de3ea8f23bc2dfb3d0e8c304e45510deff2bbd8754ec89fbdb7d8cdd48a145d8153c592616c9a6f202d94d759959409e1c6782fa2d970d79bc462a6e59cc7de

  • Wari uzi ko kwitandukanya, kwirema ibice ari zimwe mu ngeso za kamere? #rwanda #RwOT

    “No gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.” Abagalatiya 5: 20-21

    Kwirema ibice bigenda bigaragara ahantu hose yewe no mu bakijijwe. Pawulo yandikiye Abakolinto avuga ukuntu bateranaga bakirema ibice ubwo babaga bagiye ku ifunguro/ igaburo ryera, ati” Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice” 1Abakolinto 11: 18.

    Mu kiganiro ‘Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv, pasiteri Desire Habyarimana yagarutse ku ngeso mbi ya kamere yo kwitandukanya no kwirema ibice.

    Iyo urebye ukuntu abantu bajyenda babana cyane cyane mu nzu y’Imana abantu bajyenda birema ibice. Aho mu rusengero abacuruzi bakomeye bajyenda babana, abacuruza agataro n’abo bakabana, aho abantu biganye nabo babana, aho abahuje imibereho babana , aho abantu bagerageza kubana bashingiye ku bushobozi.

    Bibiliya ntabwo yemera ko abantu birema ibice bishingiye ku mpamvu izo ari zo zose. Ntabwo dukwiye kwanga abantu bitewe n’uruhu rwabo, bitewe n’ubwoko bavukamo, iyo bigeze igihe cyo gufata abantu, tukavuga ngo ‘abo muri iki gihugu bitwara gutya, bose ukabashyira mu itsinda rimwe biba bitangiye kuba bibi.

    Mubyukuri kwirema ibice ni icyaha

    Ese ko Kristo yakwemeye akakwemera utari mwiza, wowe uvangura abandi ushingiye kuki?, ibi ni ingeso za kamere ntabwo dukwiye kuvangura umuntu uwo ari we wese dushingiye ku mmpamvu izo ari zo zose.

    Imana ntishobora gufata ibintu byose ngo ibishyire mu itorero rimwe cyangwa mu itsinda rimwe. Birakomeye cyane aho amatorero avuka buri munsi kandi ashingiye ku bice, niba mu rusengero hari ibintu utemeranywa n’umushumba wawe ukabona igisubizo ari ugusohoka ukajya gushinga iryawe.

    Biratangaje kubona mu rusengero rumwe mu myaka nk’itanu hasohoka ibice nka bitatu by’abakristo, wazakurikirana neza ugasanga uko uwo muntu yatangiye itorero nawe yagie yigometse ku bandi. Satani niwe mwami w’ibyigomeke, iyo habonetse ibice mu bizera ntabwo ari umugambi w’Imana kwigomeka kose ni icyaha ntabwo ari umugambi w’Imana. Umugambi w’Imana ni uko abari amaharakubiri babaye umwe kubw’umusaraba.

    Birababaje aho abantu babaho badakundana kuko badashingiye kuri disipurine (discipline) imwe!. Ubundi icyaha ni icyaha muri Bibiliya, ni cyaha iburayi, ni icyaha muri asiya ni icyaha ahantu hose, ariko kuko hashyizweho discipline idasa n’iyirindi torero ibyo bikaba impamvu yo kubavangura no kuvuga ko ari abapagani.

    Aho umuntu ataha ubukwe mu rundi rusengero abantu bakamuhagarika kuko batambara nka bo, batitwara nka bo ibyo bigatuma babacira urubanza. Uwo ni umwuka wa Satani Imana yaje gutuma abantu baba umwe, ntabwo ibice biva ku Mana ahubwo biva kuri Satani.

    Yesu yaravuze ngo ‘abantu nibasenga bahuje umutima, icyo bazasaba cyose Data azagikora’. Imbaraga twirirwa dutatanya turamutse tuzishyize hamwe twakubaka ubwami bw’Imana. Isi yatwubaha ariko uko turushaho gutandukana ni ibigaragaza ko Satani akorera no muri bamwe mu bizera cyangwa se mu bitwa abakristo.

    Reba hano inyigisho yose: Wari uzi ko kwitandukanya, kwirema ibice ari zimwe mu ngeso za kamere?

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-kwitandukanya-kwirema-ibice-ari-zimwe-mu-ngeso-za-kamere.html

  • Kurwara Covid-19 ntibisaba ko umuntu aba afite ikindi kibazo – Minisitiri Ngamije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije avuga ko Covid-19 idafata gusa abasanzwe bafite izindi ndwara
    Minisitiri Ngamije avuga ko Covid-19 idafata gusa abasanzwe bafite izindi ndwara

    Ibyo yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza 2020, ubwo yari mu kiganiro cyanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye, aho we n’abandi bayobozi bagaragazaga uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze, nyuma y’amezi icyenda kigeze mu Rwanda.

    Minisitiri Ngamije avuga ko mu barwaye bamaze iminsi bagaragara harimo n’abadafite ibindi bibazo nk’indwara zidakira ndetse ko harimo n’abakiri bato, bityo ko kuvuga ko hari abo itageraho atari byo.

    Agira ati “Mu barwayi tumaze iminsi tubona hari abo usanga nta kibazo cy’indwara karande bari bafite, ariko bakubwira uko iyo ndwara yabashegeshe. Ikibazo cya Covid-19 kirahari, ntabwo ari indwara y’abasaza, ntabwo ari indwara y’abantu bafite indwara za karande, rero ntiyica abafite ibyo bibazo gusa, kuko mu bapfuye mu minsi ishize harimo abishwe na Covid-19, ni ukuvuga ko habaye gusuzuma ugasanga nta kindi cyabishe uretse yo”.

    Avuga kandi ko imibare yongeye kuzamuka muri iyi minsi ya vuba iteye impungenge, akagaruka kuri imwe mu mibare iheruka.

    Ati “Ikigaragara ni uko imibare irimo kwiyongera mu buryo buteye inkeke kandi mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda no mu turere tunyuranye. Mu cyumweru gishize ku munsi twabonaga nk’abantu 40 ariko duheruka no kubona abantu 100 mu gihe twaherukaga umubare nk’uwo muri Kanama, ikibabaje kurushaho ni uko harimo gupfa abantu ku minsi ikurikiranye kandi harimo n’abato”.

    Ati “Covid-19 rero irica kandi yica nabi n’ubwo nta rupfu rwiza rubaho, ariko hari urupfu rubabaje kuko ruba atari ngombwa, umuntu ukiri muto ugira ibyago byo kwandura Covd-19 ikanamwica, ni igihombo ku muryango we, ni n’igihombo ku gihugu. Kwirinda rero ni ingenzi kuko icyo cyorezo kiri mu ngeri zose z’Abanyarwanda”.

    Yongeraho ko kuba imibare izamuka ari uko abantu biraye bituma badohoka ku mabwiriza yo kwirinda.

    Ati “Kubera ibyemezo byagiye bifatwa kandi byari ngombwa, abantu bavanyemo ubutumwa tutigeze tubaha, bumva nabi ibintu, bumva ko Covid-19 yaneshejwe cyangwa itagikaze bituma badohoka ku mabwiriza yo kwirinda kwandura no kwanduza.

    Ati “Gufungura ibikorwa bitandukanye cyari icyemezo cyo kugira ngo tubane na Covid-19, mu bushishozi, ubuzima bw’igihugu budahagaze ariko na none tudafunguye kugira ngo icyo cyorezo kituzambye burundu. Niba inzego zitandukanye zirimo kwandura harimo n’abaganga, ni nde uzavura Abanyarwanda niba Covid-19 yageze kwa muganga?”

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko nta munsi inzego zitandukanye zitibutsa abantu kwirinda ariko bakanga bakabirengaho.

    Ati “Nta munsi w’ubusa abantu badahura n’inzego z’ibanze cyangwa na Polisi y’Igihugu bari muri gahunda zo gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Gusa hari abantu batezuka ku kwirinda, kabone n’ubwo kwaba ari ukwirinda icyakwica, bivuze ko hari abantu basa n’abisabira ibihano bikaze, bitandukanye n’uko byajyaga bishyirwa mu bikorwa, ubwo inzego zizabyigaho zibifateho umwanzuro”.

    Yibukije Abanyarwanda ko Covid-19 nta Noheli cyangwa Ubunani igira bityo ko nta gusabana mu kwizihiza iyo minsi mikuru, icyo gihe ahubwo ngo kikaba ari icyo gukaza ingamba zo kwirinda kurusha uko byari bisanzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kurwara-covid-19-ntibisaba-ko-umuntu-aba-afite-ikindi-kibazo-minisitiri-ngamije

  • CIMERWA Registers Rwf63.1 Billion Revenues In 2020 #rwanda #RwOT

    Rwanda's sole cement manufacturer announced on Monday afternoon that it had managed to collect Rwf63.1 billion in revenues despite the effect of Covid-19 pandemic to the economy.

    The firm said the revenue growth registered represented a 1% margin.

    CIMERWA's CEO, Albert Sigei, said the company is satisfied with the results because such an achievement is benchmarked against results posted by other firms regionally and locally who are recording negative double digit growth.

    'This year has been challenging but we had
    to navigate through over the past year we  achieved a 1% sales revenue increase and ended the year with a PAT of Rwf 1.95billion,'  Sigei said.

    He added that, '…and achieved our best quarterly performance in Q4 with July 2020 sales  volumes being our best in history at 55,000 metric tons.'

    More details shortly…

    The post CIMERWA Registers Rwf63.1 Billion Revenues In 2020 appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/cimerwa-registers-rwf63-1-billion-revenues-in-2020/

  • Menya igitera kubyimba inda nyuma yo kurya n’uko wabivura #rwanda #RwOT

    Kubyimba inda umaze kurya, bitandukanye no kurya ugahaga kandi ntaho bihuriye no kuba wariye byinshi nubwo nayo ari imwe mu mpamvu zishobora kubitera.Kubyimba inda bishobora kuba biherekejwe no gutura umubi cyangwa se rimwe na rimwe ukazana ubwangati. Ihobora no gutera gucibwamo,kuruka se, ndetse bitera kubangamirwa kuko n’imyenda ntiba igukwira neza.

    Ni iki gitera gutumba?

    Impamvu zitera gutumba inda nyuma yo kurya ni nyinshi kandi zinyuranye, akenshi usanga abantu bose bagize ikibazo cyo gutumba inda bidaterwa n’impamvu zimwe. Niyo mpamvu ushobora no kunywa igikombe kimwe cy’amazi ugatumba, undi akazira umushyushyo n’ibindi.

    Ibibazo byo mu igogorwa

    Abantu benshi bagira ibibazo cyangwa uburwayi mu rwungano ngogozi, nka IBS (Irritable Bowel Syndrome), ibisebe mu mara, bagerwaho n’ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya. Ubushakashatsi bwagaragaje yuko mu barwayi ba IBS hagati ya 23% na 96% bagira ikibazo cyo gutumba, naho 56% ku basanzwe barwaye kwituma impatwe na bo bagatumba.

    Kudasohora amazi mu mubiri

    Rimwe na rimwe hari igihe umubiri unanirwa gusohora amazi adakenewe nuko akireka hafi y’inda ahegereye mu kiziba cy’inda. Akenshi bikunze guturuka ku mikorere mibi y’umwijima cyangwa uburwayi bwa kanseri.

    Gutakaza amazi mu mubiri

    Bishobora kugutera kwibaza byinshi; nyamara uzagenzure akenshi nyuma yo kunywa inzoga nyinshi ukagira hangover cyangwa kurya ibiryo bifite umunyu mwinshi,
    (ibi byose bituma umubiri usohora amazi), usanga inda yabyimbye.

    Umubiri iyo uri guhangana nuko kubura amazi, uhita noneho uzigama menshi ngo bitazongera kuwubaho, ndetse uzasanga ko bikurikirwa no kwituma impatwe.

    Kwituma impatwe

    Iyo wituma impatwe, usanga akenshi ibyo wituma bitinda kuva mu mara, nuko ingaruka ikaba kubyimba inda ndetse ukajya wumva n’ibyuka bigonga mu nda, ari byo bamwe bavuga ngo ni inzoka, (nyamara akantu kabonwa na microscope ntabwo kavuga ngo ukumve). Kwituma impatwe akenshi biterwa no kutanywa amazi, kutarya ibirimo fibre, n’izindi mpamvu zinyuranye.

    Ubwivumbure bw’umubiri ku byo wariye

    Iyi niyo ikunze kuboneka kuri benshi aho usanga hari ibyo kurya bibatera gutumba. Akenshi uzasanga ari ibyo kurya birimo lactose (nk’amata y’ikivuguto), kimwe n’ibiryo birimo gluten nk’imigati, ibikomoka ku ngano, chapati, n’ibindi. By’umwihariko iyo ibi byo kurya ubiriye byongeye gushyushywa, nk’umuceri, ingano n’ibizivaho nka macaroni kimwe n’ibyo kurya byose birimo amidon (ibirayi, ibijumba ibinyamafufu muri rusange) naho bishobora kugutera gutumba.

    Kwinjirwa na mikorobi

    Iyo umubiri winjiwemo na mikorobi usanga bigendana no kubyimbirwa bitewe nuko insoro zera, ari bo basirikare b’umubiri baba babaye benshi ahari ikibazo. Akenshi usanga birundira mu kiziba cy’inda, mu myanya y’igogorwa n’isohora inkari (uruhago by’umwihariko). Iyo ari iyi mpamvu, usanga binazana n’umuriro, kuribwa no gushishira ahari ikibazo.

    Kwifunga kw’amara

    Rimwe na rimwe bitewe n’impamvu zinyuranye nk’ikibyimba cyangwa kanseri y’amara usanga amara yifunga noneho ibigeze aho yifungiye ntibyongere kuharenga. Ibyo bitera kubyimba kandi bikajyana no kuribwa bidasanzwe ndetse kwituma bikaba ikibazo.

    Impinduka mu misemburo

    Akenshi ku bagore, usanga mu gihe cyegera kujya mu mihango umubiri wabo uzigama amazi menshi cyane bityo bigatera inda kubyimba. Ibi rero biterwa nuko igipimo cya estrogen kiba cyazamutse nuko umura ugasa n’uwongera ubunini, ariko,iyo agiye mu mihango bigenda bigabanyuka nubwo kuri bamwe bitinda.

    Ni gute nahangana n’iki kibazo cyo gutumba?

    Urubuga Umutihealth.com dukesha iyi nkuru batangaza ko nkuko iki kibazo gituruka mu mirire, no kugicyemura ngo bikorerwa mu mirire.

    Hari ibyo kurya byongera ibyago byo gutumba hakabaho n’ibivura uburwayi bwo gutumba.

    Bimwe mu byo kurya bivura gutumba

    Probiotics: izi zitwa bagiteri nziza, nizo zifasha igogorwa kugenda neza. Ikindi kandi zizwiho kwica bagiteri mbi. Ahantu h’ingenzi tuzisanga ni muri yawurute gusa ukagenzura niba nta kindi kidasanzwe cyongewemo.

    Amata y’inshyushyu: ariko nayo akaba atanyujijwe mu nganda. Iyo amata anyujijwe mu ruganda, kugirango azabikike igihe kinini bayakorera ikizwi nka pasteurization. Ibi byangiza enzymes ziba zikenewe mu igogorwa.

    Kurya imbuto n’imboga zirimo amazi: hari imbuto zizwiho kuba zirimo amazi menshi ndetse burya ziba zinibitseho imyunyungugu inyuranye, hari n’imboga zizwiho kuba zimeze gutyo nubwo akenshi na zo tuzibara mu mbuto nka; concombre, watermelon, amacunga, seleri, inkeri.

    Ibyayi n’ibirungo: bimwe mu bifasha igogorwa kugenda neza twavuga; tangawizi, teyi (rosemary), green tea bizwiho gutuma igogorwa rigenda neza ndetse umubiri ugasohora amazi adakenewe.

    Ubwo rero umenye ibyo kurya byagufasha guhangana no kubyimba inda, ni byiza no kumenya ibyo kurya byongera ibyago byo gutumba inda, ukabasha guhangana n’iki kibazo, ari na ko ucyirinda.

    Ibyo kurya byongera ibyago byo gutumba
    •Isukari n’utwo kurya turyohereye, kuko iyo bigeze mu nzira y’igogorwa biroroha kuba byahatinda bikaba indiri ya za mikorobe zitwa candida, bigatera kubyimbirwa.

    •Amata y’ikivuguto kimwe n’andi yose yanyuze mu nganda ngo abikike, na za fromage.

    •Ibinyampeke byanyuze mu nganda nk’ifu ya kawunga, ifarini n’ibibikomokaho kuko bibamo gluten ishobora kubangamira bamwe.

    •Zimwe mu mboga zigoye kugogorwa cyane cyane izo mu bwoko bw’amashu nka broccoli, chou-fleur, amashu asanzwe, ndetse na tungurusumu kuko birimo soufre.

    •Ibishyimbo kimwe n’ibindi byo kurya bitera imisuzi
    •Ibyo kunywa birimo gaz, zaba inzoga cyangwa soda
    •Guhekenya shikarete
    •Imbuto zimwe nka avoka, pome, na zo zishobora kubitera
    •Amasukari y’abarwayi ba diyabete nka aspartame, mannitol, sorbitol, na xylitol

    Ibindi wakora

    Mu gihe guhindura imirire ntacyo biri gutanga, ni byiza ko wagerageza ibikurikira;

    Gana muganga.
    Mu mpamvu zitera gutumba harimo n’uburwayi bukenera kuvuzwa imiti yo kwa muganga kimwe no kubagwa mu bihe bibaye ngombwa.

    Gerageza Siporo

    Siporo zimwe na zimwe zituma umubiri wawe urushaho gukora neza ndetse ugasohora ibidakenewe. Gusa wirinde siporo ikunaniza, ahubwo uyikorere kugirango umubiri wawe ukore neza. Niyo wakora iminota 30 ariko ntibure.

    Nywa amazi ahagije

    Kugirango fibre zibashe gukora neza akazi kazo, ni byiza kunywa amazi ahagije. Ushobora guhera ku dukombe 6 ku munsi duto, ukagenda wongera kugeza ku gipimo gikwiye ugereranyije nuko ungana. Gusa ibyo kunywa birimo gaz ukabyirinda. Ahubwo ushobora kwinywera icyayi kirimo bya birungo twavuze.

    Ikuremo stress

    Akenshi iyo umuntu afite intimba, arakaye, ananiwe, n’igogorwa rigenda nabi. Hari igihuza ubwonko bwawe n’urwungano ngogozi kizwi nka vagus nerve (nerf vague), iyo rero mu bwonko harimo ikibazo, bigira ingaruka no ku mikorere y’urwungano ngogozi. Ibi rero bikosorwa no gukora ikintu kiruhura ubwonko ndetse no gukora ikintu ukunda cyane; birangira stress igiye.

    source: www.rwandamagazine.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kubyimba-inda-umaze-kurya-bitandukanye-no.html

  • Hari resitora zitwaye nk’utubari bituma zifungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yabigarutseho mu kiganiro yatanze tariki 13 Ukuboza 2020 hamwe n’abandi bayobozi, cyagarukaga ku ngamba zo kwirinda COVID-19, akaba yaranagaragaje ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 ahabera imurikagurisha.

    Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko ryitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu 10 ariko bazakomeza gukaza ingamba mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 dore ko mu Rwanda hamaze iminsi hongera kuboneka imibare iri hejuru y’abacyandura mu Rwanda.

    Ni imurikagurisha ribaye hatarimo amasosiyete acuruza ibinyobwa bisindisha nk’uko byari bisanzwe, bikaba byarakozwe gutyo mu rwego rwo kwirinda ko abantu bashobora gusabana bikaba byabaviramo kwandura icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko tariki ya 12 Ukuboza 2020 bakoze ingenzura mu imurikagurisha bagasanga abemerewe gucuruza ibiribwa hari abashaka kwitwara nk’utubari bakabafungira.

    Agira ati « Mu igenzura twakoze twasanze muri resitora zemerewe gukora hari izishaka kwitwara nk’utubari, hafatwa icyemezo cyo kubafungira kugira ngo bumvishwe ingamba zihari badatera impungenge abanyamahanga baje bagana u Rwanda. »

    U Rwanda ruri mu bihugu 99 byasabye urukingo rwa COVID-19 kandi hari icyizere ko bishobora kuzibona vuba, gusa Abanyarwanda basabwa gukomeza kwirinda iki cyorezo kirimo kugenda kiyongera ndetse kigahitana n’ubuzima bw’abantu.

    Mu gihe ibikorwa byinshi mu Rwanda birimo gufungurwa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwarimo buzamuka kuva ingendo z’indege zasubukurwa, icyakora ngo kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 ubucuruzi bwongeye kugenda nabi bitewe n’uko bimwe mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byongeye gusubira muri Guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19 kiyongereye.

    Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko imodoka zitwara ibicuruzwa zitagitinzwa mu nzira kubera ko hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga rya GPS mu gukurikirana imizigo mu nzira.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-resitora-zitwaye-nk-utubari-bituma-zifungwa

  • Sosiyete ‘Chipper Cash’ ishyigikiwe n’umuherwe Jeff Bezos ikomeje kwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo kompanyi ifasha abantu bari mu bihugu bitandukanye kohererezanya amafaranga kandi bigakorwa mu buryo bworoshye.

    Chipper Cash iherutse kubona inkunga ingana na miliyoni 30 z’Amadorali ya Amerika mu gikorwa cyateguwe na kompanyi yitwa ‘Ribbit Capital’ cyitabirwa na sosiyete yitwa Bezos Expeditions ya Jeff Bezos nyiri urubuga rwa Amazone, akaba n’umuherwe wa mbere ku isi.

    Jovani Ntabgoba
    Jovani Ntabgoba

    Chipper mu minsi ishize yahisemo Jovani Ntabgoba ngo ayibere umuyobozi mu Rwanda (Country Manager). Ntabgoba asanzwe afite ubunararibonye, dore ko yayoboye ibigo bitandukanye bikora ibisa n’inshingano yahawe.

    Yabaye umuyobozi ku rwego rw’Igihugu wa N-Frnds Ltd, aba umuyobozi mukuru (General Manager) wa kLab ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, aba n’umujyanama mu by’ishoramari w’amasosiyete y’u Buyapani akora ibyerekeranye n’ikoranabuhanga.

    Ntabgoba yavuze ko iyi kompanyi ije gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo.

    Yagize ati “U Rwanda ruhagaze neza nk’ahantu ho guhangira udushya ndetse no gushora imari. Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amategeko ahamye agenga ubucuruzi, ishyiraho ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, iteza imbere amashuri ndetse igafasha n’abashoramari. Rero Chipper Cash ije mu Rwanda gutanga umusanzu wayo mu gushyigikira izo serivisi nziza kandi ikazafasha u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika ibagezaho serivisi zinoze.”

    Abakiriya bo mu Rwanda bashobora gukoresha ubu buryo bwa Chipper Cash bifashishije ikoranabuhanga rya Android cyangwa Apple.

    Abakiriya kanndi bashobora guhuza ubu buryo bushya bwo guhererekanya amafaranga n’uburyo busanzwe bukoreshwa bwa Mobile Money.

    Iyo umukiriya amaze kubitsa amafaranga kuri Chipper Cash aba noneho ashobora kuyoherereza undi muntu na we ukoresha ubu buryo n’iyo yaba ari mu kindi gihugu.

    Gukoresha Chipper Cash ni uburyo bworoshye bwo kohererezanya amafaranga kandi ku giciro gito.

    Chipper Cash yatangiriye muri Kenya muri Kanama 2018. Ubu ikoreshwa n’abantu basaga miliyoni eshatu n’igice ikaba ikorera mu Bwongereza, Kenya, Tanzania, Uganda, Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo no mu Rwanda.

    Ifite intego yo koroshya imitangire ya serivisi ku rwego rw’isi, ihereye ku koroshya ihererekanywa ry’amafaranga ku buryo ahita agera ku muntu agenewe atabanje guca ku bandi benshi.


    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/sosiyete-chipper-cash-ishyigikiwe-n-umuherwe-jeff-bezos-ikomeje-kwagurira-ibikorwa-byayo-mu-rwanda

  • UEFA Champions League tombora ya 1/8 isize PSG igomba kuzesurana na Barcelona #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Mugabane w'i Burayi (UEFA), kuri uyu wa Mbere yakoresheje tombora y'uburyo amakipe azahura muri 1/8 cy'irangiza mu gikombe cya UEFA Champions League umwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Iyi tombora yabereye i Nyon mu  gihugu cy'u Busuwisi, aho amakipe 16 yazamutse mu matsinda 8 yatomboranye, hakaba harimo amakipe ane yo mu Budage, ane yo muri Espagne, atatu yo mu Bwongereza, atatu yo mu Butaliyani, imwe yo mu Bufaransa, n'indi imwe yo muri Portugal.

    Imikino ibanza ya 1/8 izakinwa tariki 16, 17, 23 na 24 Gashyantare 2021, mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki 9, 10, 16, 17 Werurwe 2021, amakipe yarangije ari aya mbere mu itsinda akaba ari yo azakira umukino ubanza.

    umukino wa nyuma uzaba tariki ya 29 Gicurasi 2021, ukazabera kuri Atatürk Olympic Stadium mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/14/uefa-champions-league-tombora-ya-1-8-isize-psg-igomba-kuzesurana-na-barcelona/

  • Urugo rwiza rutangwa n’Imana urugo rubi ni ikuzimu- Gisa cy’Inganzo abajijwe iby’ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri 2020, nibwo Gisa cy’Inganzo yavuze ko 'kubera Imana mu gihe cya vuba ibyavuzwe birataha’, aho yacaga amarenga y’ubukwe bwe n’umukobwa witwa Barindisezerano Yackin.

    Ntabwo byateye kabiri uyu musore n’iyi nkumi bahita bashyira ahagaragara integuza y’ubukwe bwagombaga gutaha ku wa 1 Mutarama 2021.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza , ubwo habura iminsi mike ngo ubukwe butahe, uyu musore yatangaje ko ubukwe butakibaye kubera ibibazo byaje hagati y’aba bombi.

    Mu kiganiro na UKWEZI, nubwo atigeze yerura ngo avuge icyaba cyishe ubukwe bwe, yashimangiye ko ari ibintu byinshi cyane ndetse ateganya kubitangaza.

    Ati 'Ni birebire cyane ariko icyo navuga burya 'Urugo rwiza rutangwa n’Imana kandi urugo rubi ni mu ukuzimu’, nicyo navuga naho ibindi ntabiw birasobanuka nzabitangaza, ni birebire.'
    Save the date yari yaragiye hanze, ubukwe bwari buteganyijwe vuba aha

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Urugo-rwiza-rutangwa-n-Imana-urugo-rubi-ni-ikuzimu-Gisa-cy-Inganzo-abajijwe-iby-ubukwe-bwe