Iyi nama iba nyuma ya buri byumweru bibiri iba yitezweho kwiga ku ngingo zitandukanye, ikanasuzuma ingamba zafashwe zijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Iki cyorezo mu minsi ishize byagaragaraga ko cyagabanyije ubukana, ariko muri iyi minsi imibare yongeye kuzamuka Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, dore ko hari bamwe bagaragayeho kwirara mu gihe nyamara icyorezo kigihari.
Kigali Today irabagezaho imyanzuro ifatirwa muri iyi nama ikimara gushyirwa ahagaragara.
Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Kagame.
Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri y’ubushize.
Abakristu bitabiraga ibiterane n’ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana bagahurira mu nsengero n’ahandi hagenewe kubera ibyo bitaramo. Ku rundi ruhande niko kandi byagendaga mu birori bikunze kwitwa iby’Isi.
Nk’ibitaramo bizwi bikunze kuba mu bihe bisoza umwaka hari igikunze gukorwa na Chorale de Kigali [Christmas Carols Concert], ndetse n’igikunze gukorwa na Choeur International, ibi byiyongera ku bindi bitaramo by’abahanzi bo mu matorero atandukanye.
Ku rundi ruhande hari ibitaramo birimo icyitwa East African Party gikorwa na East African Promoters, ndetse hakaba n’ikitwa New Year Count Down n’ibindi bitaramo bitandukanye.
Kigali Arena ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, imyidagaduro n’amamurikagurisha (RCB), bari baherutse gutangaza ko igiye kuberamo uruhererekane rw’ibikorwa by’imyidagaduro byiswe 'Holidays@TheArena’.
Iyi gahunda yitezweho gufungurwa na Chorale de Kigali yamaze gutangaza ko izakora igitaramo ku wa 19 Ukuboza 2020, ariko ibindi ntiharatangazwa niba bizaba cyangwa bitazaba.
Ku rundi ruhande ariko kuri uyu wa Mbere nibwo habyutse havugwa amakuru y’uko Guverinoma y’u Rwanda yasubitse Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagombaga kuba ku wa 16 Ukuboza 2020.
Abahanzi ntibanyuzwe n’amabwirizaâ¦
Ku wa 10 Ukuboza 2020, nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere bashyize hanze amabwiriza mashya agenga uko ibikorwa by’imyidagaduro, ibirori, imurikagurisha n’ibitaramo ndangamuco bizajya bikorwa muri iki gihe cyo kwirinda COVID-19.
Aya mabwiriza agena ko ibikorwa byinshi bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugera no ku kugura itike bizwi nka ‘e-ticketing’ mu kwirinda kwanduzanya ariko nanone ugira tike akaba yamaze kwipimisha COVID19.
Hari ahavuga ko 'Ugura itike yo kwinjira mu bitaramo ndangamuco byavuzwe haruguru ni uwipimishije COVID-19 agahabwa icyemezo cy’uko atanduye.”
Aha hantu hakira ibi bikorwa bitandukanye, amabwiriza agena ko hazajya hakira 50% by’umubare w’abantu hari hasanzwe hakira mu bihe bisanzwe, kandi igihe abantu bicaye hagati y’intebe n’indi hakajyamo intera ya metero imwe n’igice naho hagati y’ameza n’andi hakaba metero ebyiri.
Abaririmba n’ababyina batambaye agapfukamunwa bagomba kujya bahana intera ya metero ebyiri hagati yabo igihe bari ku rubyiniro (stage) n’intera ya metero eshatu hagati yabo n’abitabiriye igitaramo n’abafata amashusho.
Nyuma y’uko aya mabwiriza agiye hanze, bamwe mu bahanzi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko harimo zimwe mu ngingo zisa nk’izigoye kuzubahiriza. Nk’ingingo ivuga ko ku rubyiniro abacuranzi basabwa gushyiramo metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi, Mani Martin yagaragaje ko ari imbogamizi.
Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Mani Martin yagize ati 'Ingingo ya 16 izagorana byo n’ubwo n’iya 10 itoroshye ku bari kuri stage Metero 2 ni hatari !'
Tom Close we yavuze ko 'Ubusabane bwo mu bitaramo buruta ubwo mu makwe no mu nsengero ?? Hari igihe abantu birengagiza ko abajya mu bitaramo atari ko bose baba bajyanywe no kwidagadura gusa, hari abajyayo bagiye mu kazi kandi nabo baba bakwiriye kwitabwaho nk’uko abafite amaduka n’ibindi biro bitaweho.'
Mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru, abayobozi ba Chorale de Kigali batangaje ko ibiteganywa n’amabwiriza byose biteguye kubyubahiriza ndetse n’iyi ngingo yo gushyiramo metero ebyiri hagati y’umuririmbyi n’undi itazabagora.
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibya tekiniki, Hodari Jean Claude yavuze ko gushyiramo metero ebyiri hagati y’umuririmbyi n’undi cyangwa umucuranzi n’undi babigerageje cyane mu myitozo bagasanga nta kibazo bishobora gutera.
Mu bindi biteganywa n’aya mabwiriza harimo ko ahabera ibi bikorwa kandi hagomba kuba hafite umuryango abantu bashobora kwinjiriramo utandukanye n’uwo basohokeramo, kandi mu gihe abantu binjizwa bigakorwa bahana intera nibura ya metero imwe kandi hagashyirwaho ibimenyetso bigaragaza aho buri muntu agomba guhagarara
Ingingo ya 16 izagorana byo n’ubwo n’iya 10 itoroshye ku bari kuri stage Metero 2 ni hatari ! ariko ibi byose na none twibihuza n’igitaramo cya @clarissekarasi1 kuko cyo kirakurikiza amabwiriza yari asanzwe yemera umubare mucye w’abantu,bidasabye kwipimisha.
Ubusabane bwo mu bitaramo buruta ubwo mu makwe no mu nsengero ?? Hari igihe abantu birengagiza ko abajya mu bitaramo atari ko bose baba bajyanywe no kwidagadura gusa, hari abajyayo bagiye mu kazi kandi nabo baba bakwiriye kwitabwaho nk’uko abafite amaduka n’ibindi biro bitaweho.
Average traffic per smartphone in Sub-Saharan Africa is expected to reach 8.9GB
Sub-Saharan Africa's mobile broadband subscriptions are set to account for 76% of all mobile subscriptions by 2025
Distinct volumes of 5G subscriptions are expected from 2022 in Sub-Saharan Africa
The November 2020 edition of the Ericsson (NASDAQ: ERIC) Mobility Report reveals that mobile data traffic in Sub-Saharan Africa is estimated to grow by almost 6.5 times the current figures, with total traffic increasing from 0.87EB per month in 2020 to 5.6EB by 2026. Meanwhile, average traffic per smartphone is expected to reach 8.9GB over the forecast period.
As the demand for capacity and coverage of cellular networks continues to grow, service providers are expected to continue investing in their networks to cater for this uptake and meet evolving consumer requirements.
In Sub-Saharan Africa, mobile subscriptions will continue to grow over the forecast period as mobile penetration today, at 84 percent, is less than the global average. LTE is estimated to account for around 15 percent of subscriptions by the end of 2020.
The Mobility Report reiterates the importance of releasing more spectrum in Africa to expand coverage, improve network quality and encourage mobile adoption.
Fadi Pharaon, Ericsson President for the Middle East and Africa
Fadi Pharaon, President of Ericsson Middle East and Africa says: 'This latest edition of our Mobility Report highlights the fundamental need for good connectivity as a cornerstone to cater for this uptake as the demand for capacity and coverage of cellular networks continues to grow across Africa. Investing in network infrastructure and optimizing spectrum assignments to deliver expansive 4G connectivity, paving the way for 5G, are critical requirements to consider in this journey and to accelerate digital transformation across the continent. We will continue to invest in our technology leadership and offer our state-of-the art infrastructure solutions to help our customers seize the opportunities that connectivity will bring to Africa.'
Over the forecast period, mobile broadband subscriptions in Sub-Saharan Africa (SSA) are predicted to increase, reaching 76 percent of mobile subscriptions. Driving factors behind the growth of mobile broadband subscriptions include a young, growing population with increasing digital skills and more affordable smartphones. Over the forecast period, distinct volumes of 5G subscriptions are expected from 2022, reaching 5 percent in 2026.
While 5G and LTE subscriptions will continue to grow over the next 6 years, High Speed Packet Access (HSPA) will remain the dominant technology in SSA with a share of over 40 percent in 2026.
Â
Service providers compete with distinct strategies
Within Africa, offering-led is the most common strategy, frequently offering a wide range of services linked to mobile subscriptions such as gaming, mobile banking and insurance. A look at service offerings reveals that offering-led service providers tend to couple network performance with specific use cases and end-user expectations, like promoting the best network for video streaming.
The offering-led strategy is mostly deployed by challengers. The ambition is to be first to market with new offerings. Prominent in this strategy is maintaining a high level of market innovation to capture market share, often with one-for-all offerings, coupled with targeted distribution. These challengers use extensive campaigns and promotional programs to gain traction and capitalize on their 'first-mover advantage'.
Offering-led service providers also work with multiple partners in the area of products and services. They typically use modern technology â” such as Artificial Intelligence (AI) â” in their operations, as well as a wide use of omni-channel strategies for customer experience management.
Service providers offering Fixed Wireless Access (FWA) on the rise
 In addition to the need driven by the pandemic, there are three main factors that drive Fixed Wireless Access (FWA) growth. First, demand from consumers and businesses for digital services continues, driving the need for broadband connectivity.
Second, FWA delivered over 4G or 5G is an increasingly cost-efficient broadband alternative in areas with limited availability of fixed services, such as DSL, cable and fiber. Increasing capacity, allowed by greater spectrum allocations and technology advancements for 4G and 5G networks, is driving higher network efficiency in terms of the cost per delivered gigabyte.
Third, nations are fueling broadband connectivity through programs and subsidies, as it is considered vital for digitalization efforts and economic growth.
Download the November 2020 edition of the Ericsson Mobility Report here
Les avocat de l’investisseur avaient, dans la séance précédente, fait une opposition demandant que le tribunal jugeant au pénal l’Affaire se désiste pour que l’affaire soit déférée à la Cour de Commerce.
“Mais pourquoi ses avocats n’ont pas plaidé du vice de procédure au départ avant que l’affaire ne commence dans le fond au niveau du fond au tribunal pé nal qui a connu l’affaire ?”, s’est ainsi demandé un juriste qui a requis l’anonymat trouvant que l’affaire en soi relève moins de la compétence du Tribunal commercial car le fond qui est traité relève de la qualité détériorée de la marchandise qui a été fournie par le contractant et non des clauses du contrat.
Pour le juge qui statuait au pénal, l’opposition de la défense de l’accusé n’est pas fondée.
Et partant, a-t-il décidé, l’affaire suivra son cours dans le même tribunal au 30 décembre prochain.
Aba bacuruzi bose ni abakorera muri gare yo mu Mujyi ahazwi nko muri Down Town, bafungiwe kubera kutagira ibikoresho by’ubwirinzi birimo kandagira ukarabe, kutambara udupfukamunwa, kurenza umubare w’abagomba kwinjira mu iduka,gusuzugura inzego inzego zinyiranye n’ibindi.
RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko abafashwe amaduka yabo yafunzwe mu gihe cy’ukwezi,bacibwa amande hagendewe ku mabwiriza barenzeho ndetse bajyanwa muri stade kwigishwa.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abafashwe bose basobanukiwe n’aya mabwiriza ku buryo ibyo barigukora ari ugukinisha iki cyorezo cya COVID19.
Uyu mugabo avuga ko impano y’ubupfumu ari iyo yasigiwe n’ibisekuru bye kandi birakora, avuga ko imyitwarire y’abapfumu n’ubwo itavugwaho rumwe muri rubanda ariko ari umwuga nk’indi dore ko umutunze kandi hari n’abandi utunze.
Kanyamahanga ntabwo yemeranya n’abavuga ko abapfumu iteka baba bagomba kuba munzu z’ibyatsi, kwambara nk’inyamanswa n’ibindi.
Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko kuri ubu hari abapfumu bagenzi be bakigaragara babayeho muri ubwo buzima ariko bidakwiye kuko nabo bakagombye kujyana n’ibigezweho n’ubwo akenshi bitwaza abakurambere.
Ati 'Ugasanga ntibubaka ngo niko abakurambere babo babategetse, ugasanga ntabwo ari byiza. Icyo ushaka n’icyo utekereza muri wowe nicyo kikubaho niba njyewe Eric nkunda kuba ahantu heza nyine ngakunda kwiyambarira neza nabo [abakurambere] babimfashamo nyine.'
'Ntabwo baza bambwira ngo uraba mu kazi nk’aka oya ariko nyine bitavuze koi zo nzu ziba zidahari, ziba zihari z’imiterekero yabo na gakondo urayubahiriza ariko atari ukuvuga ngo iyo nzu niyo ubamo, amafaranga abonetse na etage urayubaka.'
Reba ikiganiro n’umupfumu..
Kanyamahanga ntiyemeranya n’abavuga ko umupfumu akwiye kubaho muri ubwo buzima busa nabi kuko utavura umuntu inyatsi cyangwa ngo umuhe umuti wo kubona amafaranga nawe warayabuze.
Ati 'Ntabwo wavura umuntu inyatsi nawe uyifite, icya mbere ni uko ubanza ukivura muri wowe, wowe banza wiyiteho ku buryo n’umuntu azaza yabona aho utaha akavuga ko hari aho wivanye n’aho wigejeje.'
Uyu mupfumu akomeza avuga ko nkawe mu myaka irindwi amaze ari umupfumu yabashije kubaka inzu ya miliyoni 40Frw, ndetse akaba ari gushaka uko yakubaka igorofa y’amasaziro.
Yakomeje agira ati 'Byumvikane ko byose mbivana mu kuvura, nta handi mbikura ariko kuvuga ngo mbivana mu kuvura ntabwo ari uko mbona abakiliya benshi kurusha abandi ahubwo ni kwa kundi ukorera umuntu akaza kukwitura.'
Avuga ko mu minsi ishize aherutse kubona miliyoni 5Frw yahawe n’umuntu wari ufite umwana we wagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, aramuvura dore ko yamaze igihe cy’ibyumweru bibiri abana nawe.
Ati 'Ni umuntu wari ufite umwana we 'wasaze’, yari umunyeshuri aragenda anywa ibitabi aza gusara, icyo gihe mbasha kubihagarika yabaye aha ngaha ibyumweru bibiri nta n’ijana yampaye. Ngiye kubona mbona araje azanye aka envelope ati Eric akira aka kantu ndagushimiye.'
Kanyamahanga avuga ko afite n’umuhigo wo kubakira abaturage babiri baherutse gusenyerwa n’ibiza. Aba ntabwo ari abakiliya be ahubwo ni umuhigo yahigiye imbere y’Ubuyobozi bw’Umurenge ko azubakira abaturage babiri batishoboye.
Kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu, haberaga umukino wa mbere w’itsinda rya mbere riherereyemo u Rwanda, aho u Rwanda rwakinaga na Tanzania.
Tanzania yatsinze igitego ku munota wa 10 gitsinzwe na KASSIMU YAHAYA, nyuma yikosa ryari rikozwe na myugariro w’Amavubi
Ku munota wa 10 w’umukino, abakinnyi babiri ba Tanzania bacunze uko ba myugariro b’Amavubi barangaye babanyura mu rihumye, maze OMAR Abbas MVUNGI wa Tanzania aroba umunyezamu w’Amavubi biba bibaye ibitego 2-0.
Ku munota wa 18 w’umukino, Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura kuri Penaliti, ni nyuma y’akazi kari gakozwe na Salim Saleh, ateye mu izamu myugariro wa Tanzania awugarura n’ukuboko, iza guterwa neza na Eric Irihamye.
Ikipe y’igihugu ya Tanzania yarushaga Amavubi mu gice cya mbere, yakomeje guhusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego, gusa ku ruhande rw’Amavubi naho Eric Irihamye ndetse na Salim Saleh bahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Tanzania, gusa ntihagira ikivamo igice cya mbere kiragira ari ibitego 2-1 bya Tanzania.
Ku munota wa 61 w’umukino Tanzania yari imaze akanya irusha Amavubi, yaje gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Abbas OMAR MVUNGI nyuma yo gucenga arengeje umupira ba myugariro b’Amavubi.
Ku munota wa 83 w’umukino u Rwanda rwabonye indi Penaliti, nyuma y’ikosa ryakorewe Salim Saleh wari umaze gucenga abakinnyi ba Tanzania, Eric Irihamye ayiteye ayikubita igiti cy’izamu, uwitwa Jimmy Gatete agerageza gusongamo ariko umunyezamu arawufata.
Ni na yo mpamvu mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Huye, hibanzwe ku gushishikariza abantu bose kudaceceka igihe babonye ugirira nabi umwangavu. Bwari bushingiye ku ntego igira iti “Twiceceka”.
Antoinette Uwimana, umuyobozi w’Umuryango Women for Women, avuga ko bicaye bakibaza impamvu ihohoterwa ry’abana ridacika, baza gusanga ari ukubera ko rihishirwa.
Ati “Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, abari mu ngo ntibarivuge. Noneho n’ihohoterwa rikorerwa abana rigakorwa n’ababegereye, imiryango igaceceka.”
Abangavu na bo bakunze guhishira ababahohoteye bakabatera inda, kuko baba babasezeranyije kuzabafasha kurera abana, bakibuka kubivuga ari uko babona batangiye kwica amasezerano, nta n’ibimenyetso bapfa kubona.
Uretse ko ngo hari n’abo byagaragaye ko bagerageza kugaragaza ababahohoteye, bagacibwa intege na serivise bahawe n’ababakiriye.
Uwimana ati “Hari ubwo mu nzego z’ibanze bahishira abakoze ibyaha, ariko no muri serivisi zitanga ubutabera kimwe no muri Isange One Stop Center, hari igihe batabakira neza. Ubwo nk’uwo ufite ikibazo, igihe yabashije kubona itike imujyanayo bimugoye, ahita acika intege.”
Kubera ko kwirinda biruta kwivuza, Jackline Kamanzi ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Rwanda, asaba abantu bose kutarebera abahohotera abana, cyane ko akenshi abatwita baba bagiye bashukwa buke buke, hari ababireba ariko ntibagire icyo bakora.
Ati “Ibibera mu miryango yacu biratureba twese, kabone n’ubwo byaba bibera mu baturanyi. Kugira ngo tugire amahoro, tugire cya gihugu twifuza kandi giteye imbere, bizahera mu muryango.”
Yungamo ati “Rero turasaba abantu bose kumva ko ikibazo kiri kuri mugenzi wawe, uko utifuza ko kiba ku mwana wawe, uko utifuza ko kiba ku nshuti yawe cyangwa ku muvandimwe, n’iyo wakibona ku munyarwanda wa kure, jya ugerageza ukigire icyawe. Icyo ushobora gukora, ugikore.”
Ikindi Kamanzi atekereza cyagira umumaro mu guca ihohoterwa rikorerwa abangavu, ni uko n’abagabo bajya bitabira ubukangurambaga burirwanya, kuko usanga ahanini bwitabirwa n’abagore, nyamara abagabo ari bo bahohotera abangavu, bakabatera inda.
Amakuru y’urupfu rwa Padiri Aloys yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, aho bivugwa ko yakoze impanuka y’imodoka.
Itangazo ryatanzwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, ryashyizweho umukono n’Igisonga cya Musenyeri, Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, rivuga ko Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, rikavuga ko imihango yo kumushyingura izamenyekana nyuma.
Bivugwa ko Padiri Aloys Guillaume yakoze imanuka ageze aho bita i Mwurire mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.
Ubwo yakoraga impanuka yari avuye i Kigali mu modoka itwawe n’umushoferi wa Economat General ari kumwe n’ abandi bantu babiri, ageze hafi y’i Save aciye ku gikamyo cyapfuye giparitse ahura n’ indi kamyo yihuta cyane bahita bagongana.
Kugeza ubu abo bari bari kumwe muri iyi modoka barakomeretse bikomeye aho bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya CHUB.
Padiri Aloys Guillaume yahawe ubusaseridoti ku wa 26 Nyakanga 1981 ahita ajya kuba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru kugera mu 1983.
Muri Nzeri 1983 yabaye umwarimu ashinzwe n’amasomo mu Iseminari Ntoya ya Karubanda (Petit séminaire Virgo Fidelis). Nyuma y’umwaka umwe muri Nzeri 1984 yashinzwe amashuri yisumbuye muri Diyoseze ya Butare.
Nyuma y’imyaka itatu muri Nzeri 1987 yagiye kwiga i Tours mu Bufaransa amarayo imyaka itatu, agarutse mu Ukuboza 1990 yabaye Aumonier mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa roho, abifatanya no kwigisha mu Iseminari Nkuru i Nyakibanda.
Mu 1991 yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Univestaire St Dominique, nyuma yaho mu Ukwakira 1994 yashinzwe amashuri Gatulika muri Diyoseze ya Butare. Mu 1997 yabaye Umuyobozi w’amashuri Gatulika mu Rwanda.
Mu 2006 yasubiye kwiga mu Bufaransa agaruka mu 2011 aba umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ari n’umuyobozi wungurije wayo.
Muri Kanama 2017 yabaye Padiri Mukuru wa Cathedrale ya Butare, nyuma y’umwaka umwe muri Kanama 2018 aba uhagarariye amashuri gatulika muri Diyoseze ya Butare.
Yitabye Imana yari Intumwa ya Musenyeri ishinzwe Ubuzima bw’Abihayimana muri Diyoseze ya Butare, umwanya yagiyeho mu Ugushyingo 2020.
Padiri Aloys Guillaume yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abamuzi n’abababaye hafi ye bavuga ko ari umuntu wakundaga abantu kandi Abanyarwanda bose yababereye Umusaserodoti mwiza.